Category: Uncategorized

  • Ingabo za Sudani zirukanye iza Ethiopia zageragezaga kuvogera ubutaka bw'iki gihugu #rwanda #RwOT

    Leta ya Sudani ivuga ko yirukanye ingabo za Ethiopia ubwo zageragezaga kuvogera ubutaka bw'icyo gihugu. Umukuru w'igisirikare cya Sudani Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, avuga ko ibi byerekana ko igisirikare ayoboye cyiteguye kurinda ubusugire bwacyo nyuma ya coup d'Etat yaburijwemo mu cyumweru gishize.

    Mu itangazo yasohoye, Sudani ivuga ko ibi byabereye mu karere ka Umm Barakit. Kuri ibi bishinjwa igisirikare cya Ethiopia ntacyo kigeze gisubiza BBC dukesha iyi nkuru mu gihe yagerageza kubaza icyo kibivugaho.

    Nubwo bimeze bityo ariko, televiziyo ya al-Jazeera yasubiyemo amagambo y'umutegetsi wo muri Leta ya Ethiopia avuga ati: 'Turahakana ko ingabo zacu nta kintu na kimwe zakoreye ku rubibi rwa Sudani, cyangwa se ngo zigerageze kwinjira muri icyo gihugu'.

    Akarere ka Umm Barakit kari mu ntara ya al-Fashaga ishyamiranije ibi bihugu ku rubibi, ahasanzwe harangwa umwuka mubi hagati yabyo. Kuva mu myaka mirongo ishize, abanya Ethiopia bamye bahinga ku butaka bwera cyane, Sudani ivuga ko ari ubwayo.

    Imigenderanire hagati ya Sudani na Ethiopia yajemo igihu kuva Ethiopia itangiye kuzuza urugomero runini cyane ku ruzi rwa Nil, n'intambara yadutse mu ntara ya Tigray.

    Mu mezi ashize, havuzwe ugushyamirana mu ntara ya al-Fashaga. Kuva mu mpera z'umwaka ushize, Sudani yakomeje kwegeranya ingabo zayo muri ako karere, mu gihe ONU nayo mu ntangiriro z'uwo mwaka yatangaje ko ingabo za Eritrea, iza Ethiopia n'imitwe y'abarwanyi bo mu bwoko bw'aba Amhara, nabo barimo barakorera muri ako karere gateje ibibazo/ugushyamirana.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ingabo-za-sudani-zirukanye-iza-ethiopia-zageragezaga-kuvogera-ubutaka-bwiki-gihugu/

  • Ibyo wakora mu gihe telefoni yawe yagize ikibazo cyo kwanga guhamagara no kwitaba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi telefoni y'umuntu ishobora guhura n'ikibazo cyo kwanga guhamagara ndetse no kwitaba. Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro y'iki kibazo harimo nko kuba telefoni yawe yazimye, kuba telefoni yawe irimo simukadi itari ku murongo ndetse n'izindi.

    Kuri iyi nshuro tugiye kubabwira uburyo mushobora gukemura ikibazo cyo kuba telefoni yanyu itarimo guhamagarwa ndetse ko guhamagara mu gihe simukadi irimo iri ku murongo ndetse na telefoni ya yu irimo umuriro. Iyo byagenze gutya hari uburyo mu bijyanye n'igenamikorere n'igenamikoreshereze ya telefoni yanyu muba mwahinduyemo akantu gatuma mutemererwa kwitaba ndetse no guhamagara.

    Uburyo bwa rusange bwo kubihindura ku buryo mwahita mubikemura burundu byose ni ugukanga #21# mukemeza mukanze ahanditse YES. Nyuma yo kwemeza, mushobora guhita mugerageza mukareba niba telefoni yanyu yahamagara cyangwa se igahamagarwa muhamagaye inshuti yanyu cyangwa se uwo mwegeranye.

    Mwakoze gukurikirana inkuru yacu reka tubane mu nkuru y'ubutaha ijyanye n'ikoranabuhanga.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wakora-mu-gihe-telefoni-yawe-yagize-ikibazo-cyo-kwanga-guhamagara-no-kwitaba/

  • Dore ibintu abantu benshi bakunda gukora nyamara byangiza ubuzima kubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo abantu bavuze ibyangiza ubuzima abantu bumva ibyo kurya n'ibyo kunywa bibi no kudakora imyitozo ngororamubiri. Yego nabyo byangiza ubuzima ariko hari ibindi bintu by'ingenzi abantu bagakwiye kureka kuko usanga byangiza ubuzima kandi abantu ntibabiha agaciro kuko babona ko ari ibintu byoroshye

    Dore ibyo bintu abantu bakunze gukora kandi byangiza ubuzima :

    1.Kutababarira : kutababarira uwaguhemukiye ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima bw'abantu kuko bitera umunaniro ukabije w'ubwonko ( stress). Ntabwo bivuze ko iyo ubabariye wibagiwe ibyo wakorewe ariko wumva ko ubuzima bukomeje.

    Kubaho nta muntu uhobera ngo wumve wishimye ; guhobera umuntu ukunda ukamugwamo birashimisha nawe ubwawe ukumva uruhutse. Ni byiza ko wajya uhobera uwo mwashakanye niba umufite cyangwa se undi muvandimwe wumva ukunze, gufata umwana wawe mu kiganza mutembera, n'ibindi. Usibye kuba bifasha mu kubongerera urukundo binongera umusemburo wa Oxytocin bita umusemburo w'urukundo.

    2.Kudasinzira amasaha ahagije :Ubusanzwe umuntu mukuru yari akwiye gusinzira amasaha arindwi cyangwa umunani ku munsi, nyamara muri iki gihe ababashaka gusinzira ayo masaha usanga ari bake. Hari nubwo bamwe baba bari mu buriri ariko intekerezo ze ziri mu kazi. Usanga kudasinzira bihagije bigira ingaruka nyinshi zirimo kubyibuha cyane, umunaniro, n'ibindi

    3.Kubaho nta nshuti ugira : Umuntu ubaho mu buzima butagira inshuti usanga aba yiyicira ubuzima kuko ahora yitekerezaho gusa kandi akenshi akitekerezaho nabi. Gusa na none ubu kuko haje ikoranabuhanga usanga abantu barikoresha mu kuganira ubucuti bwaho bukagarukira aho. Mu Kinyarwanda baravuga ngo : 'Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge'.

    Uko kuganira ukoresheje ikoranabuhanga ntabwo guhagije. Icyiza nuko mwajya musurana mukaganira amaso ku maso.

    4.Kubaho utazi uko ubuzima bwawe buhagaze : Ni byiza ko ubaho uzi uko ubuzima bwawe buhagaze ukajya wipimisha indwara izikingirwa ukazikingiza hakiri kare utarindiriye ko zikugeraho. Akenshi abantu bibuka kujya kwa muganga aruko bamenye ko barwaye nyamara bari bakwiye kuba barabyirinze mbere. Ibi bijyana no kumenya ibyo usabwa kwitaho bitewe n'ikiciro urimo. Urugero ku bagore bari hejuru y'imyaka 40 bagomba kwisuzumisha kanseri y'amabere kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuyandura.

    5.Gusinziriza ubwonko bwawe : hari abantu bageza mu gihe runaka akumva ko byarangiye ko ubwonko bwe nta kindi kintu bwafata. Ni byiza ko ukoresha ubwonko bwawe nubwo n'ikiruhuko ari ngombwa. Igihe ubonye akantu gashya ugashishikarira kukamenya, ugakunda gusoma ukazamura intekerezo, kwiga gucuranga, kwiga ururimi rushya n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-abantu-benshi-bakunda-gukora-nyamara-byangiza-ubuzima-kubi/

  • Iby'abagabo n'abagore KNC abishyize hanze byose(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatangaje ko burya abagore b'abagabo bubatse baba bari mu ma Lodge basambana ,kuva mu saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi z'umugoroba.

    KNC nyiri Radio&TV 1 yabitangaje mu kiganiro rirashe kinyura kuri Tv1 mu gitondo.Yagize ati:' ufashe amabanga ukajya ku malogi ukabaza uti 'saa yine z'amanwa haba harimo bande?haba harimo abagore bari marrie .Abagore b'abagabo bari marrie bajya gusambana saa yine z'amanwa '

    Angeli Mutabaruka amubajije impamvu, yamusubije ko muri ayo masaha abagabo babo bagore baba bagiye mu kazi.

    Source : https://yegob.rw/ibyabagabo-nabagore-knc-abishyize-hanze-byosevideo/

  • Burashyize buratashye: itariki y'ubukwe bwa Emmy yagiye hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kirenga umwaka umuhanzi Emmy yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Umuhoza(Hoza) gusa abantu benshi bari bategereje igihe ubukwe bwabo buzabera, kuri ubu itariki yubukwe bwabo ikaba yamenyekanye.

    Nyuma y'igihe kitari gito abantu bibaza aho iby'aba bombi bigeze, yongeye gushimangira ko ntacyahindutse, ashyira hanze integuza y'ubukwe bwe anahishura aho buzabera, itariki igaragazwa n'integuza y'ubukwe bw'aba bombi n'uko buzaba kuwa 19 Ukuboza 2021.

    Ubu bukwe kandi bukaba butazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa mu Rwanda nk'uko benshi babyibwira, ahubwo buzabera mu gihugu cya Tanzania mu murwa mukuru Dar Es Salam.

    Ubwo Emmy yatangazaga ko umukobwa yambitse impeta Hoza ariwe yatoranije yagize ati 'Ndagukunda Hoza'. Ubu butumwa yabwanditse munsi y'amafoto aryoheye ijisho, amugaragaza ari kumwe n'umukunzi we basohokeye ku mazi ari naho yamwambikiye impeta.

    Source : https://yegob.rw/burashyize-buratashye-itariki-yubukwe-bwa-emmy-yagiye-hanze/

  • Perezida Kagame yashimiye Arsenal nyuma y’ins… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa gatatu wikurikiranya Arsenal itsinze muri shampiyona, nyuma yo kugira intangiriro zitari nziza, aho yari yabanje gutsindwa imikino itatu ibanza ya Shampiyona ariko kuri ubu bisa nk'aho ibintu biri kugaruka ku murongo, nyuma y’insinzi yakuye kuri Tottenham Hotspur.

    Mu mukino, Arsenal yagaragaje urwego rwo hejuru aho yabonye ibitego bitatu, ndetse igatanga ikizere ku bafana ko ishobora kuza mu makipe arwanira igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.

    Arsenal imaze imikino itatu itsinda

    Smith Rowe, ku munota wa 12 gusa, byari bihagije ko afungura amazamu ku ruhande rwa Arsenal, Pierre Aubameyang atsinda igitego cya kabiri, cyaje gusanganirwa n’igitego cya Saka ku munota wa 34, ndetse igice cya mbere kirangira Arsenal iyoboye.

    Mu gice cya kabiri, Arsenal yatangiye kurushwa ariko iguma mu murongo w’umukino, n’ubwo yaje gutsindwa igitego cy’impozamarira ku munota wa 79 gitsinzwe na Son Heung Min, ariko umukino uranga urangira ari ibitego 3-1 cya Tottenham Hotspur.

    Arsenal ubu iri ku mwanya wa 10

    Nyuma y’iyi ntsinzi, Perezida Kagame, yashimiye Arsenal muri rusange avuga ko ibintu biri kugaruka ku murongo, ayifuriza intsinzi kuri buri mukino. Yagize ati: 'Gushimira aho bikwiye… mwakoze cyane Arsenal, umutoza, abakinnyi, ndetse n’abafana. Ibintu byose byabaye bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino.”

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Perezida Kagame ntabwo yari yishimiye umusaruro wa Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford ibitego 2-0, byatsinzwe na Sergi Canos na Norgaard, gusa kuri ubu akaba agaragara nk’umuntu uri munzira imwe na Arsenal.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109884/perezida-kagame-yashimiye-arsenal-nyuma-yinsinzi-ikomeye-yakuye-kuri-tottenham-109884.html

  • Mico The Best yarushinze na Clarisse Ngwinond… – #rwanda #RwOT


    Nk'uko yari yabitangaje kuwa 24 Nzeri 2021, Mico The Best yamaze kurushinga n’umugore we kuri uyu wa 26 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n’abantu benshi barimo n’ibyamamare bitandukanye.

    Ibi birori bije nyuma y'uko kuwa 04 Nyakanga 2020, uyu muhanzi yari yasabye ko yazabana akaramata na Clarisse akanamwambika impeta y’integuza.

    Kuwa 09 Kanama 2021, Mico The Best nibwo yasezeranye imbere y’amategeko, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na Bruce Melodie.

    Na none tariki ya 7 Nzeri 2021, Clarisse Ngwinondebe, wamaze kuba umugore wa Mico The Best, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka “Bridal Shower” mu rurimi rw'Icyongereza.


    Mico The Best n’umugore we Clarisse Ngwinondebe basezeranye kubana akaramata none kuwa 26 Nzeri 2021

    Mico The Best indirimbo yakoze yitwa Igare niyo mu mateka y’umuziki we yakunzwe n’abantu benshi

    Imihango yo gusaba no gukwa yakurikiwe no gusezerana imbere y’Imana yitabiriwe n’abarimo Ndimbati, Nadege benshi bazi nka Nana na Nick Dimpoz n’abandi batandukanye

    Ubukwe bwa Mico The Best bwasururukijwe n’abarimo Cyusa Ibrahim.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2021 Mico The Best yari yagaragaje umukunzi we ubwo yipimishaga icyorezo cya COVID19

    Tariki ya 04 Nyakanga 2021 nibwo Mico The Best yambitse Clarisse impeta y’integuza 

    Aha hari ku munsi wo gusezerana imbere y’amategeko kuwa 20 Kanama 2021

    Mico The Best yagaragaje amatariki atangaza itaki y’ubukwe bwe yanasabye abazabwitabira kubanza kwipimisha COVID19 anatangaza ko bazipimishiriza kuri Polyclinic St Robert ahahoze Sky Hotel.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109882/mico-the-best-yarushinze-na-clarisse-ngwinondebe-amafoto-109882.html

  • Shazz wamenyekanye ubwo Davis D yajyaga mu gihome yateretaniye n'umukunzi we kuri instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayesu Shalon wamamaye ku izina rya Shazz kuri ubu uri mu rukundo n'umuhanzi Ykee Benda ukomoka mu gihugu cya Uganda, akomeje kwerekana ko urukundo rukomeje kumuryohera uko iminsi igenda yicuma.

    Shazz abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ya Ykee Benda maze ayiherekesha amagambo agira ati ” My Peace❤️😘 “.

    Ku rundi ruhande, Ykee Benda yahise asubiza Shazz akoresheja uturango tw'umutima (❤️❤️).

    Source : https://yegob.rw/shazz-wamenyekanye-ubwo-davis-d-yajyaga-mu-gihome-yateretaniye-numukunzi-we-kuri-instagram/

  • Dore bimwe mu bizakwereka ko umugabo wa we arambiwe kubana nawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubana neza hagati y'umugore n'umugabo bikomoka cyane kukuba buri wese yishimiye mugenzi we, kuko aribyo bituma barushaho kumvikana no gusenyera umugozi umwe urukundo rwabo rukarushaho gukomeza kugera ku rwego rwiza.

    Ariko hari igihe ibyo byose binanirana ugasanga ahari urukundo haje urwango kuburyo amakimbirane n'umwiryane mu rugo usanga aribyo biganje aho kugira ngo harangwemo umutuzo.Ibyo byose kandi bishobora guterwa n'umwe muri bo utitaye ngo ni umugore cyangwa ngo ni umugabo bitewe n'imiterere ya muntu.

    Ibi ni ibimenyetso 10 byakwereka umugore ko umugabo we yarambiwe kubana nawe:

    1. Iyo muri kumwe aba buri gihe ahugiye kuri telefone acatinga,yikinira udukino
    kuri interineti ndetse yihamagarira cyangwa ahamagarwa.

    2. Nta munsi numwe yagusaba imbabazi bibaye ko akubabaza cyangwa yaguhemukiye

    3. Ntabwo yaguha ubufasha igihe ubumucyeneyeho
    4. Ibye byose biba ari ibanga ntabwo yakubwira ubuzima bwe bwose nk'umukunzi we

    5. Ntabwo akwitaho nk'uw'agaciro.Agufata nk'uko afata abandi.Mbese uba uri
    umuntu usanzwe.

    6. Ntabwo yatuma wumva utekanye ahubwo ibyo akora byose ni ibikubangamira.

    7. Ibintu byaba bibi cyangwa byiza bikubayeho mu buzima agaragaza ko we ntacyo
    bimubwiye.

    8. Ntabwo yategura byibura n'akanya na gato ngo mube muri kumwe mwishimanye
    kuburyo usanga kumarana nawe umwanya runaka atajya abiha agaciro.

    9. Ntabwo yubaha inshuti zawe cyangwa ngo ahe agaciro umuryango wawe

    10. Ntabwo ugira uruhari mu gutegura imishinga ye y'ahazaza .

    Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bizakwereka-ko-umukunzi-wa-we-umugabo-arambiwe-kubana-nawe/

  • Amayeri yoroshye cyane yagufasha guhindura ingeso mbi zananiye umukunzi wawe||bigerageze urebe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo bworoheje bwagufasha guhindura imyitwarire y'uwo ukunda, maze mukagendera munzira imwe bitabaye ngombwa kumwirukana mubuzima bwawe burundu. Bituma urukundo rwanyu rukomera cyane.

    Intambwe 1: Umva ikimutera kumva adashaka guhinduka

    Kuba uwo mukundana yaba afite imyitwarire ubona idakwiye kandi ukabona idahinduka, haba hari ikintu kibyihishe inyuma gituma adahitamo guhinduka. Dufate nk'urugero: Niba umukobwa mukundana ubona akubeshya, akabikora uyu munsi, ukamubwira, akongera akabikora undi munsi, akabikora inshuro nyinshi. Ikibazo aho si uko Atari mukuru, kumubwira ngo 'jya witwara nk'umuntu ukuze' ntacyo bizahindura kumyitwarire ye. Ahubwo bizatuma akuzinukwa burundu.

    Dufate urundi rugero: Niba umusore mukundana anywa inzoga cyane agasinda, akaba arara mutubyiniro agataha ijoro cg bwakeye. Kumubwira ngo ajye yifata nk'umugabo cibyo byatuma ahinduka. Ahubwo bizabatandukanya.

    Ahubwo wamubaza impamvu ajya mukabyiniro. 'ujya mukabyiniro kwishimisha?' 'uba wananiwe ugiye kuruhuka?' 'Kugirango urebeko waba uri ahantu hatuje?'. Uko uzagenda wumva impamvu abikora, muzafatanya kubona umuti w'uko ibyo ekeneye yabibona ahandi. Bigatuma imyitwarire ye yayihindura.

    Intambwe 2: Musubiriremo, noneho umuhe inama

    Inama burigihe ntizikora muguhindura imyitwarire y'umuntu, kubera impamvu nyinshi. Kenshi harubwo byumvikana nkaho uri kumucira urubanza, cg kuba umufata nk'umunyamakosa bigatuma ahubwo arushaho kurakara, nuko ntiyongere kugutega amatwi.

    Arko, igihe umaze gufata umwanya ukamutega amatwi, ukumva impamvu yitwara muri ubwo buryo, n'impamvu ataba ashaka guhinduka, ushobora kumuha uburyo wowe utekereza bwamufasha. Muri ubu buryo biragoranye cyane ko umuntu yakanga kukumva, mugihe nawe yamaze kukubwira ibibazo bye bimutera kudahinduka.

    Kugirango ibyo umubwira bigire imbaraga cyane, musubiriremo ikibazo nk'uko yakikubwiye. Kumusubiriramo, bizatuma yumva ko wamwumvise kandi wamuhaye agaciro cyane, ko utari kumucira urubanza, umuhindura kungufu. Musubiriremo incuro nk'ebyiri, kugira yumve neza ko impamvuz e wazumvishe.

    Intambwe 3: Itware nk'uko ushaka kubona yitwara

    Inama burya ngo zumvikana, iyo uwo ubwira abonako nawe ibyo umubwira aribyo ukora. Niyo mpamvu uba ugomba kubaka uburyo bw'imyitwarire ushaka ko uwo ukunda yagira. Bizagusaba kubikora muri ubu buryo:

    Ni ukumwereka, si ukumubwira. Mwereke mumigenzereze uko yakora ibintu mubundi buryo Kumwemerera Atari ukumuhakanya. Bikamuha ubutumwa bumubwira, 'dore ibyo wagakwiye guhita utangira gukora,' aho kuba 'kubera iki utahagarika gukora gutyo koko?'

    Biri muntekerezo zacu. Twese tugerageza gukora nk'ibyo tubonana abandi, biroroshye ko nubwo umuntu atavuga, umuntu yareba uburyo yitwara nawe agahitamo kwitwara nkawe. Niba rero uwo mukundana nawe akubonana ingeso mbi, ntazumva inama zawe.

    Urugero rworoshye: Niba uwo mukundana adakunda kubyina, wowe shyiramo indirimbo, utangira ubyine. Azabona bishimishije, numufata akaboko azemera aze umwigishe kubyina.

    Intambwe ya 4: Shyiraho imbibi

    Kwemera imyitwarire y'uwo mukundana si ikintu gikomeye cyane cyemeza ko umwitayeho. Niba imyitwarire ye imubangamiye kandi nawe ikubangamiye, ni igihe cyo kuba washyiraho imbibi. Gushyiraho umurongo ngenderwaho, bivuze kutemera imyitwarire imwe ni mwe mu mibanire yanyu. Ubwo rero, urukundo rwanyu rugira umurongo ngenderwaho rutagomba kurenga.

    Impamvu bashyiraho umurongo ngenderwaho, ni ukugirango ibintu bive murujijo, yaba muri wowe no kuwo mukundana, ibigomba kwemerwa n'ibitagomba kwemerwa. Niba umugabo wawe atwara imodoka yiruka cyane, ushobora kumubwira: 'Ntukomeze gutwara wihuse.' Bimusubiriremo. Ese kumubuza gutwara yiruka bivuze iki? Ese ntiyatwara yiruka ari mu muhanda utarimo imodoka nyinshi?

    Musobanurire neza umubwire ahantu atagomba kujya atwara yiruka cyane. Icyo gihe, uba uri kugenda ushyiraho umurongo ngenderwaho murukundo rwanyu.

    Intambwe ya 5: Nawe jya wemera guhinduka

    Ntakintu gituma umuntu yumva yahinduka nko kubona nawe wemera kuba wahinduka. Niba nawe uziko ufite imyitwarire uwo mukundana atishimira, shyiramo imbaraga uhinduke. Imbaraga abona ushyira muguhinduka kugirango umushimishe, nizo mbaraga nawe azashyira mu kugirango ahindure imyitwarire ye agushimishe.

    Ugomba kwibuka ko, mu rukundo rwanyu muri babiri kandi mungana. Ntuzigere na rimwe usaba uwo mukundana ikintu, nawe uziko utamuha. Wimusaba guhinduka ngo akunezeze kandi nawe udashaka guhinduka ngo umunezeze. Wimusaba kukumva kandi nawe utamwumva.

     

    Hari isomo iyi nkuru iguhaye?twandikire igitekerezo cyawe muri comment hasi gato!!

    Source : https://yegob.rw/amayeri-yoroshye-cyane-yagufasha-guhindura-ingeso-mbi-zananiye-umukunzi-wawebigerageze-urebe/