Category: Uncategorized

  • Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Kylian Mbappe na Neymar Jr #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG, Kylian Mbappe ntabwo yishimiye uko Neymar Jr yanze kumuhereza umupira ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga Montpellier ibitego 2-0.

    Uyu mufaransa ufite imyaka 22,ashinjwa ko yabwiye mugenzi we Idrissa Gueye ko Neymar Jr atamuhaye umupira ngo atsinde.

    Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, Mbappe yagaragaye yereka Gueye w'imyaka 31 ukuntu Neymar Jr yamwirangagije akanga kumuhereza umupira nyuma yo gusimbuzwa ku munota wa 88 n'umutoza Mauricio Pochettino.

    Nk'uko ikinyamakuru RMC Sport kibitangaza ngo uyu rutahizamu yabwiye mugenzi we ati: “Ntabwo [Neymar] yampaye uriya mupira.”

    Icyo gihe PSG yari ifite igitego 1-0 gusa kandi ifite ibyago byo kwishyurwa ku munota wanyuma, bikangiza gutangira neza kwayo kwa shampiyona.

    Ikipe ya PSG imaze kurusha ikipe iyikurikiye ku mwanya wa 2 amanota icumi cyane ko iyoboye Ligue 1 nyuma yo gutsinda imikino umunani yose ya shampiyona muri uyu mwaka wa shampiyona.

    PSG yabuze amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize cyegukanwa na Lille ndetse Mbappe arashaka gutwara igikombe mu mwaka ushobora kuba uwe wa nyuma muri PSG.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwuka-mubi-watangiye-gututumba-hagati-ya-kylian-mbappe-na-neymar-jr

  • Gahunde Jean uzwi nka 'Gaposho' yatawe muri yombi na RIB kubera imbwa ze #rwanda #RwOT

    Umuherwe Gahunde Jean uzwi cyane ku izina rya ' Gaposho', aho afite n'Umudugudu wamwitiriwe, yatawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB azizwa imbwa ze bivugwa ko zirya abantu barimo abaturanyi be.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko itabwa muri yombi rya Gaposho ari impamo, ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

    Yagize ati' Nibyo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy'imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha'.

    Umwe mu baturanyi ba Gaposho uba no mu mudugudu wamwitiriwe, uherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Rwinyana, avuga ko yariwe n'izi mbwa kuwa 23 Nzeri 2021. Abakozi ba RIB kuri iki cyumweru nibwo bagiye gukora iperereza kuri iki kibazo.

    Uyu muturage, avuga ko yariwe n'izi mbwa za Gaposho ubwo yari asohotse agiye muri Siporo. Mu gihe yari ageze ku irembo ngo nibwo imbwa ebyiri z'uyu mugabo zamwatatse zimuruma ku kaguru k'imoso. Avuga ko yazikijijwe n'umuturanyi, hanyuma ajya kwivuza ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.

    Umugore w'uyu mugabo wariwe n'imbwa za Gaposho, avuga ko ibyo bikimara kuba yahamagawe kuri Telefone, na we ngo agerageza guhamagara Gaposho ndetse anamwoherereza ubutumwa ariko ngo ntiyagira icyo amusubiza.

    Nyuma yo kubona nta gisubizo, uyu mugore ngo yanyuze ku wundi muturanyi kugira ngo amufashe kubwira Gaposho ibyo imbwa ze zakoze, bityo anabahe ibyangombwa bigaragaza ko zakingiwe kuko byari bikenewe na muganga. Mu gusubiza uyu muturanyi, Gaposho ngo mu burakari bwinshi yavuze ko atari we wenyine utunze imbwa ndetse agaragaza ko atumva impamvu ibyabaye biri kugerekwa ku mbwa ze.

    Nyuma y'impaka ndende, uyu muherwe gaposho ngo yaje kwemera gutanga ibi byangombwa byemeza ko imbwa ze zakingiwe ariko ngo ntiyagaragaza ukwicuza cyangwa gusaba imbabaziku bw'amakosa y'imbwa ze.

    Abaturanyi ba Gaposho, bagaragaje ko mu bihe bitandukanye bagiye baribwa n'imbwa ze ariko ngo bamwegera akagaragaza kutumva ikibazo. Bavuga kandi ko hari nubwo yanze gutanga icyangombwa cy'uko zakingiwe kugira ngo uwo zari zariye avurwe. Basaba inzego bireba ko hagira igikorwa ku kibazo giterwa n'imbwa za Gaposho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/gahunde-jean-uzwi-nka-gaposho-yatawe-muri-yombi-na-rib-kubera-imbwa-ze/

  • Amb. Nduhungirehe na Dr Diane Gashumba ntibemeranya n’uwahagaritse umutoza ashinjwa ubutinganyi, uwamugambaniye ngo ageze Zambia #rwanda #RwOT

    Amb. Nduhungirehe Olivier na Amb. Dr Diane Gashumba ntibemeranywa n’umuyobozi w’ikipe ya United Stars-Ruhango wahagaritse umutoza amushinja ubutinganyi, ni mu gihe uyu mutoza we avuga ko yagambaniwe n’umukinnyi utarakinaga ndetse ko ubu yanigendeye ageze muri Zambia.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo hasohotse ibaruwa yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Ngendahayo Vedaste ihagarika Mushimiyimana Eric wari umutoza mukuru wayo aho bavuga ko agiye gukorwaho iperereza ku butinganyi buvugwa muri iyi kipe yarezwemo n’abakinnyi.

    Nyuma y’iyi baruwa, abantu bakaba baragiye batanga ibitekerezo bitandukanye aho nka Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko uwahagaritse uyu mutoza ari we wari ukwiriye guhanwa.

    Ati 'ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana? Uwahagaritse uyu mutoza ahubwo niwe wari ukwiye guhanwa, kuko atubahirije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.'

    Ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana?

    Uwahagaritse uyu mutoza ahubwo niwe wari ukwiye guhanwa, kuko atubahirije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.@FERWAFA https://t.co/737TXXjRpZ

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 25, 2021

    Amb. Dr Diane Gashumba na we avuga ko bidasobanutse kuko n’iyi baruwa banditse imuhagarika izo mpungenge z’abakinnyi zitigeze ziaragazwa.

    Ati 'Uwamuhagaritse yavanguye! Abakinnyi impungenge bagize ntiyanasobanuye izo ari zo!'

    Uwamuhagaritse yavanguye! Abakinnyi impungenge bagize ntiyanasobanuye izo arizo!

    — Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) September 25, 2021

    Mushimiyemana Eric yabwiye ISIMBI ko ibi ashinjwa ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo byose byakozwe n’umukinnyi atakinishaga, wamubwiye ko azakora akantu, yaje kwiba telefoni ya mugenzi akamwandikira kuri facebook amubwira ibintu bidahuye, gusa ngo nyuma yo kubikora ari Zambia ubu.

    Ati 'yambwiye ko natajya muri 18 azakora agashya, bashaka ikintu cyo kwinjirira undi mwana bakoresheje Facebook ye, hari ukuntu bakoresha facebook bagasiga badakoze 'log out’, bakoresha facebook y’umwana witwa Tuyizere Celestin, kuko ni umukinnyi mwiza dusanzwe tunaganira, banyandikira mu masaha akuze. Na we yaguye mu kantu avuga ko ari burege, ikibazo na perezida ntavuga uwamuhaye izo messages.'

    'Nanjye yanyandikiye mu masaha akuze, ambaza ngo ese uri mu rugo, ndagushaka, ndashaka kuza kukureba, ese aya masaha urajya hehe, ndifuza kuba narara aho, nkamubaza nti ese abakinnyi ba we murarana bigende bite? Arambwira ngo yataha butaracya mpita mwihorera(…) Shalom na Jules nibo baba babikoze, ubusanzwe Jules we yari asanzwe anakunda kujyana amakuru kwa perezida, buri kamwe kose akakajyano, igisekeje ni ibintu yakoze agambariye kuko nyuma yo kubikora ari muri Zambia, yasize akoze akantu arigendera.'

    Uretse ibi umutoza yatangaje, hari n’abakinnyi bagera ku 10 b’iyi kipe bayobowe na kapiteni wayo, Siborugira Janvier banditse bagaragaza ko uyu mutoza arengana nta byo yigeze akorera abakinnyi.

    Ibaruwa yo bamwe mu bakinnyi banditse

    Umutoza avuga ko arengana yagambaniwe

    Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe banditse banyomoza ibyanditswe na perezida wa United Stars-Ruhango

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amb-nduhungirehe-na-dr-diane-gashumba-ntibemeranya-n-uwahagaritse-umutoza-ashinjwa-ubutinganyi-uwamugambaniye-ngo-ageze-zambia

  • Musanze : Abantu 7 barimo umugore bafatanywe Inka bakekwaho kwiba bakazihisha mu nzu #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu Turagri twa Gakoro na Rwasa two mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri no ku Cyumweru tariki 26 Nzeri.

    Abafashwe ni Turatsinze w’imyaka 28, Maniraguha Celestin w’imyaka 21, Turikumwenimana w’imyaka 21, Uwizeyimana Francine w’imyaka 24, Uwabareka Charles w’imyaka 34, Mugarukira Samuel w’imyaka 42 na Uwimana Felicien w’imyaka 38.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wari wibwe inka ye.

    Yagize ati 'Mu cyumweru gishize umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo bacyekaho ubwo bujura. Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bacyeka, twagiye gusaka mu ngo zabo. Mu rugo rwa Uwizeyimana twahasanze inka imwe avuga ko yayirangijwe na Maniraguha Celestin akajya amuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, kwa Turatsinze hafatiwe inka 1, kwa Turikumwenimana naho hafatiwe inka 2, kwa Uwabareka hafatiwe inka imwe ndetse no kwa Maniraguha hari indi nka imwe.'

    CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka ntibazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by’amazu hanyuma bakazigaburira ziba muri ibyo byumba igihe cyazagera bakazibaga. Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca. CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

    Yagize ati 'Abaturage baracyeka abantu bagendagenda mu ngo bashaka inka zo kugura bazwi ku izina ry’abasherisheri. Aba nibo bacyekwaho kugenda bagambanira inka z’abaturage zikibwa, Mugarukiye Samuel , Uwabareka Charles na Uwimana Felicine barashinjwa n’abaturage kuba bakorana n’abo basherisheri.

    Turagira inama abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ndetse banakaze amarondo yo kwicungira umutekano kuko ziriya nka zibwa nijoro.'

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z’abaturage cyangwa n’abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b’inka.

    Ati 'Bariya bose bafatanywe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abacyekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.'

    Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza. Inka Ebyiri muri 6 zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abantu-7-barimo-umugore-bafatanywe-Inka-bakekwaho-kwiba-bakazihisha-mu-nzu

  • Abanyarwanda bagera muri 5 ntibakandagiye mu kibuga, bane muri bo amakipe yabo aratsindwa #rwanda #RwOT

    Tusker ya Emery Mvuyekure, Strommen IF ya Twizere Buhake Clement, Zanaco ya Nizeyimana Mirafa na Simba SC ya Kagere Meddie niyo makipe y’abanyarwanda bakina hanze batsinzwe mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Georgia yari yakomeje bakina umunsi wa 26, FC Dila Gori ya Manzi Thierry yatsinze Telavi 2-0, ni umukino uyu myugariro w’umunyarwanda atari no muri 18 bakoreshejwe. Dinamo Batumi ifite amanota 56 niyo iyoboye shampiyona, Dila Gori ni iya 4 n’amanota 43.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yari yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize bakina umunsi wa 22. AFC Eskilstuna ya Rafael York yanganyije na Örgryte 2-2, ni umukino Rafael York yakinnye iminota 64 asimburwa na Linner. Iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 27, Värnamo ya mbere ifite 43.

    Yannick Mukunzi yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Sweden ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzemo Piteå ibitego 2-1, ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Iyi kipe ubu iri ku mwanywa wa 2 n’amanota 46, IF Brommapojkarna ya mbere ifite 53.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ikipe ye ya FC Shkupi itsinda Akademija Pandev 3-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona ya Macedonia. Iyi kipe ni nayo iyoboye urutonde n’amanota 17.

    Mu cyiciro cya kane mu Bufaransa shampiyona yari yakomeje, ku wa Gatandatu Lyon La Duchere ya Ngwabije Bryane Clovis wakinnye iminota 90, yatsinze Saint-Priest ibitego 2-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 11, Grasse ya mbere ifite 17.

    Mu cyiciro cya kabiri muri Norway, ku wa Gatandatu umunyezamu Twizere Buhake Clement yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yatsindwaga na Aelesund 3-2. Iyi kipe iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 16, HamKam ya mbere ifite 45.

    Bizimana Djihad yari mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 6 ikipe ye ya KMSK Deinze yaraye inganyijemo na Virton 1-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10, Westerlo ya mbere ifite 14.

    Ntabwo Nizeyimana Mirafa yari mur 18 bakoreshejwe na Zanaco FC mu mukino wa shampiyona iyi kipe yatsinzwemo na Kankola Blades 2-0 ku wa Gatandatu. Zanaco iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 0(ifite imikino 2 itarakina), Green Buffaloes ya mbere ifite amanota 10.

    Emery Mvuyekure ntabwo yari muri 18 bakoreshejwe na Tusker ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ku munsi w’ejo batsinzwe na AFC Leopards 1-0.

    Muri iyi shampiyona kandi, Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yatangiye inyagira Mathare United 3-0, iyi kipe ni nayo iyobaye shampiyona ya Kenya.

    FAR Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, yaraye inganyije na RSB Berkane 1-1 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’iki gihugu. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota, Raja Casablanca ya mbere ifite 9.

    Ntabwo Meddie Kagere yari mu bakinnyi Simba SC yakoresheje itsindwa na Yanga 1-0 mu mukino w’igikombe kiruti ibindi mu gihugu cya Tanzania wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri.

    Bamwe baratsinzwe abandi baratsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-bagera-muri-5-ntibakandagiye-mu-kibuga-bane-muri-bo-amakipe-yabo-aratsindwa

  • Kigali : Umuherwe Gaposho witiriwe Umudugudu yatawe muri yombi azira Imbwa #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru twaraye dusoje tariki 23 Nzeri 2021, umuturage utuye muri uriya Mudugudu witiriwe Gaposho uherereye mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, yariwe n’imbwa z’uyu munyemari witiriwe uriya mudugudu.

    Bivugwa ko uriya muturage yariwe n’imbwa za Gaposho ubwo yaramukiraga muri siporo bamukingurira imbwa ebyiri zigahita zifata uriya muturage zikamurya akaza guhita ajya kuvurizwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Umuryango w’uriya muturage utangaza ko wagerageje kubimenyesha Gaposho, bakamuhamagara ndetse bakanamwoherereza ubutumwa ariko akabiba amatwi.

    Ngo ubwo uriya muturage wariwe n’imbwa yageragezaga gushakisha ibyangombwa bigaragaza ko imbwa za Gaposho zakingiwe, byageze n’aho uyu munyemari yuka inabi uriya muturage rwariwe n’imbwa ze ko atari we utunze imbwa wenyine muri kariya gace.

    Abaturage bahise bitabaza inzego bavuga ko basagarirwa n’imbwa z’uriya mukire basaba ko hagira igikorwa.

    Ibi byatumye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, abagenzacyaha ba RIB bajya muri uriya mudugudu gukora iperereza ari na bwo zataga muri yombi uriya muherwe.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yemeye amakuru yo guta muri yombi uyu munyemari.

    Yagize ati 'Ni byo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy’imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye.'

    Gahunde Jean uzwi nka Gaposho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe akomeje gukorwaho iperereza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umuherwe-Gaposho-witiriwe-Umudugudu-yatawe-muri-yombi-azira-Imbwa

  • Abaryamana bahuje igitsina bemerewe kubana byeruye mu Busuwisi #rwanda #RwOT

    Mu matora yabaye mu gihugu cy'Ubusuwisi, ku bwiganze bwa benshi hemejwe ko abakundana bahuje ibitsina bubakana. Ubusuwisi bugiye mu murongo n'ibindi bihugu by'Uburayi byemeje iyo ngingo ku baryamana bahuje igitsina.

    Imibare yashyizwe ku mugaragaro nkuko VOA ibitangaza, yerekanye ko referandumu yabaye kuri iki cyumweru ababyemeje bashyika kuri 64.1 kw'ijana by'abatoye. Ubusuwisi bwemeje imibonano mpuzabitsina ku bakundana babisangiye kuva mu mwaka wa 2007.

    Abashyigikiye iyo ngingo bavuga ko abubakana bahuje ibitsina bazahita bashyirwa ku rugero rumwe ku bijyanye n'amategeko, ku buryo bashobora kurerera hamwe abana babyawe n'abandi no koroherezanya kubona ubwenegihugu.

    Abatabishyigikiye bo, bavuga ko bigiye kuzabangamira imiryango ishingiye ku bwiyunge hagati y'umugabo n'umugore. (AP).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abaryamana-bahuje-igitsina-bemerewe-kubana-byeruye-mu-busuwisi/

  • Ikoreshwa ry’ibicanwa bigezweho kandi bitangiza ikirere rihanzwe amaso mu kubungabunga ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Mu kubigeraho u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka uhumanya ikirere, rukava ku kigero cya 79.9% rwariho mu 2018 rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

    Aho ni ho benshi batangiye kuzamukira bakora uko bashoboye kugira ngo Abanyarwanda boroherwe n’uburyo bwo gutegura amafunguro ariko hanabungwabungwa ibidukikije.

    Mu gihe benshi babonaga ibarizo (imyanda yavanwe mu mbaho) nta wundi mumaro waryo, hari abatekereje uburyo bwo kuryongerera agaciro rikabyara ibicanwa (briquettes) kandi bitangiza ibidukikije.

    Umushoramari ufite uruganda rutunganya izo briquettes ku buryo zikoreshwa mu guteka amafunguro kandi mu buryo butangiza ibidukikije rwa OAK Investment Ltd ruherereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Mageragere, Munyarubuga Javan, yabwiye IGIHE ko yagize icyo gitekerezo ashaka kubungabunga ibidukikije no kongerera agaciro ibarizo ryafatwaga nk’umwanda muri rubanda.

    Yagize ati “Urabona ko iri barizo ryitwaga umwanda nta gaciro ryongerwaga, twagize igitekerezo ko twaryongeramo agaciro tukaribyaza ibicanwa kandi birengera ibidukikije. Twagize igitekerezo, turavuga ngo iki bitaga umwanda, tucyongerere agaciro, tubone amakara kandi tukarengera ibidukikije. Bya biti byatemwaga biteze bigakura, noneho ibyo byeze bikajya mu ibarizo, tukabona ibyo dukoramo aya makara.”

    Yavuze ko gushora imari muri ibi bikorwa byo guharanira kubungabunga ibidukikije biri muri gahunda yo gushyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Yavuze ko kugira ngo babone ibarizo ryo gutunganyamo ibyo bicanwa bakorana na koperative z’ababaji ya Adarwa ikorera mu Gakiriro ka Gisozi kandi ko hari gahunda yo kwagura bagakorana n’izindi koperative y’ababaji hirya no hino mu gihugu.

    Mu rwego rwo gukoresha ibi bicanwa bigezehwo, hari n’imbabura na zo zigezweho mu buryo zakifashishwa mu gutunganya amafunguro kandi mu buryo butangiza ibidukikije ariko n’ukoresha imbabura zisanzwe ashobora gukoresha briquettes.

    Abakoresha izi briquettes mu guteka bavuga ko bitanga umusaruro kandi ko ari n’uburyo butekanye kuko burinda impanuka za hato na hato zishobora guterwa n’umuriro wo gutekesha amafunguro nk’uko Nyirambarushimana Illuminée yabigarutseho.

    Ati “Bitandukanye no gucana inkwi kuko ncana briquettes nkitemberera cyangwa se ngakomeza ngakora ibindi. Nta myotsi bisohora kandi ubona ko nta kibazo biteje. Mbona nta cyiza cyo gukoresha inkwi kuko ari ukwangiza ibidukikije kandi no kuzikoresha biragora. Iyo ucanye kuri iyi mbabura nta muriro usohoka ku buryo wateza impanuka.”

    U Rwanda rwihaye intego ko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ku gipimo cya 38% nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije yo mu 2018 yerekana ko 83% by’abatuye mu Rwanda bakoresha inkwi mu guteka, abandi 15% bagateka bakoresheje amakara, mu gihe 2% bakoresha briquettes. Hifuzwa ko mu 2024 abakoresha ibicanwa bikomoka ku bimera bifatwa nk’ibyangiza ibidukikije bazaba bangana na 42%.

    Amabarizo yabonye icyashara mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije

    Briquettes zifashishwa mu guteka kandi ntizisohora imyotsi ihumanya ikirere

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni hagati ya 30 na 40 ku munsi

    Ibarizo ryavuye ku mbaho niryo rikoreshwa mu gutunganya ibicanwa

    Abakoresha briquettes mu gutunganya amafunguro bavuga ko zitangiza ikirere

    source : https://ift.tt/3kIUZfX

  • COPCOM yabonye abayobozi bashya nyuma y’iminsi mu mwiryane – #rwanda #RwOT

    Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM n’amajwi 67% y’abanyamuryango.

    COPCOM ni Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji. Mu matora yo kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora mu gihe isanganywe abanyamuryango 321

    Ni amatora yabaye nyuma yaho muri Kanama 2021 yari yarasubitswe kuko Umunyamuryango witwa Maniriho Blaise wari watowe n’abanyamuryango Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative mu Rwanda, RCA, cyamwangiye ko aba Perezida kuko yabaye muri Komite ngenzuzi yari icyuye igihe.

    Icyemezo cya RCA icyo gihe ntabwo cyashimishije bamwe mu banyamuryango, bituma bamwe bahita bahaguruka barataha, amatora arasubikwa.

    Kayitare w’imyaka 50 watorewe kuyobora Koperative COPCOM, mu ijambo rye yijeje abanyamuryango kuzababera umuyobozi mwiza, aharanira ko koperative itera imbere.

    Yabwiye IGIHE ko muri manda y’imyaka itatu yatorewe, azihatira kuyobora yisunze amategeko.

    Ati “Ibibazo byose COPCOM yahuye nabyo ni uko hatagiye hakurikizwa amategeko.”

    Kayitare yavuze ko akazi gakomeye afite ari ukongera guhuza abanyamuryango, amacakubiri akaba amateka no gukora uko ashoboye hakabaho umurongo wo gukomeza kwishyura BRD bakarangiza umwenda wa 1.800.000.000 Frw

    Kayitare yabaye Perezida wa COPCOM mu gihe hari bamwe mu banyamuryango bayo bagera kuri 18 bari kuburana n’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu aho bakekwaho kunyereza asaga miliyari 1,7 Frw.

    Hari hashize iminsi hari umwuka mubi muri iyo Koperative ushingiye ku kuba abari abayobozi bayo bari bararangije manda ariko ntibategure amatora yo kubasimbura.

    Amakimbirane n’umwuka mubi uvugwa muri iyo koperative kandi byatangiye gututumba ubwo hubakwaga inzu z’ubucuruzi ariko zigakodeshwa ku batari abanyamuryango mu gihe na bo bari bazikeneye.

    Binavugwa ko mu nama kandi hakunze kugaragaramo uburyarya burimo gutuma abatari abanyamuryango bitabira izifata ibyemezo bakanabigiramo uruhare kandi itegeko ritabibemerera.

    Ababaruraga amajwi mu gikorwa cyabereye mu ruhame

    Abitabiriye amatora nyuma yayo bahawe insimburamubyizi

    Abiyamamarizaga kuyobora Koperative COPCOM bari batatu

    Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM ku majwi 67

    Komite yatowe ifite akazi ko kwishyura ideni rya BRD rya Miliyoni 27 Frw

    Mbagizente Edouard, Umunyamuryango wa Koperative COPCOM avuga ku bakandida bari batanzwe

    Perezida watowe Kayitare Jérôme yijeje abanyamuryango kubaka COPCOM izira amacakubiri no kubaka amategeko arambye

    Komite yatowe ifite akazi ko kwishyura ideni rya BRD rya Miliyoni 27 Frw

    source : https://ift.tt/3CNcdyJ