Category: Uncategorized

  • Bamwe mu bana baterwa inda bahangayikishijwe n’imibereho y’abo babyara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abangavu batewe inda bavuga ko kutitabwaho n
    Abangavu batewe inda bavuga ko kutitabwaho n’ababyeyi babo biri mu bituma ababasambanya babona icyuho

    Umwana uhagarariye abandi bangavu batewe inda bakabyara mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo twahaye izina rya Mukabarisa Valentine, avuga ko bimwe mu bibazo bafite ari ibijyanye no kuvuza abana babo.

    Yongeraho ko bamwe bakimara kubyara batereranwe n’imiryango yabo, ku buryo bagihura n’ingaruka zo gutwita imburagihe.

    Avuga ko abataratereranwe n’ababyeyi babo cyangwa ababateye inda bafite ikibazo ku kuvuza abana babo, kuko benshi baba nta ndangamuntu baratunga ku buryo bifatira ikiciro cyabo.

    Ati “Hari ubwo ugira amahirwe iwanyu bakagushyira ku kiciro cyangwa umubyeyi w’umwana akemera kugushyira ku kiciro. Ariko ingorane hari ubwo bose baba bafite ikiciro cya gatatu kandi icyo kiciro nta mahirwe akunda kubaho yo kubona ubufasha.”

    Akomeza agira ati “Umwana bakamushyira ku kiciro ariko bakaba batagufasha kumurera. Igihe cyo gutanga mituweri cyagera bitewe n’uko wowe nta bushobozi ufite, bakanga kuyitanga bagategereza igihe uzabahera amafaranga y’uruhare rwawe n’urw’umwana. Urumva umwana arwaye ni ibibazo kuko bo bashobora kurwara bakagura imiti muri farumasi.”

    Mukabarisa yifuza ko bishoboka umwana wabyariwe iwabo hajya harebwa uko yahabwa ikiciro cye kijyanye n’ubushobozi bwe aho kwitirirwa icy’abandi adafitiye ubushobozi.

    Ikindi yifuza ni uko bajya bafashwa ku burezi bw’abana babo kuko na byo bibagora cyane ko kubera ubushobozi.

    Agira ati “Urumva niba mbarizwa mu kiciro cya gatatu kandi nta bushobozi, ntabasha kuvuza uwo nabyaye no kwiga ni ikibazo kuko nabwo ubwo bushobozi simba mbufite.”

    Uretse kuba hari ababyeyi basa n’aho bahima abana babo nyuma yo gusambanywa bagatwita, ngo hari n’ababaha akato bakanabirukana mu muryango.

    Umwana wo mu Karere ka Nyagatare twahaye izina Businge Joy, avuga ko benshi mu bana batewe inda bagiye birukanywa n’ababyeyi babo bakajya kubaho bikodeshereza.

    Ati “Hari aho umwana amara gutwita ababyeyi bakamuha akato, ubundi bakamwirukana akajya kwibeshaho muri geto (Ghetto). Hari n’ubwo uguma mu rugo ariko ukabaho utotezwa, bakakubwira nabi bagucyurira ukabaho mu buzima uhangayitse birutwa no kuba wabahunga ariko nyine ukabura iyo ujya.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, avuga ko ikibazo atari uguha umwana ikiciro ahubwo ababyeyi bakwiye kumva ko bagifite inshingano zo kurera abana babo kabone n’ubwo babyaye imburagihe.

    Ati “Umubyeyi afite inshingano zo kukurera kugeza igihe cyo kwirera ubwawe, waba wabyaye waba utabyaye. Kwisabira ikiciro ntabwo ari cyo gisubizo ahubwo icyo tuzakora ni ugufatanya kuganira n’umubyeyi kumva ko afite inshingano zo gukomeza kugufasha.”

    Kantengwa avuga ko ariko ku bagejeje imyaka 18 y’amavuko kuzamura bitabujijwe ko yahabwa ikiciro cye cyihariye, kuko babifitiye uburenganzira.

    Avuga ko ikibazo cy’abana basambanywa kireba buri wese ariko by’umwihariko umwana ubwe agaragaza uwamuhohoteye kuko bigaragara ko hari ababahishira.

    Yongeraho ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugera uyu munsi hatangiye ubukangurambaga bugamije gushakisha abagabo basambanya abana, mu Karere ka Gatsibo hamaze gufatwa abarenga 100 kandi ubukangurambaga bwo kubahiga bukaba bugikomeza.

    Hashize imyaka ibiri umuryango utari uwa Leta ugamije gufasha abagore n’abana b’abakobwa mu mibereho myiza yabo bakorerwa ubuvugizi Empower Rwanda ushinzwe.

    Uwo muryango na wo ukaba umaze amezi atatu utangije umushinga “Ijwi rye, uburenganzira bwe” (Her Voice, Her Right), ugamije gufasha abana b’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ahagaragara abana benshi basambanywa.

    Umuyobozi w’uwo muryango ku rwego rw’Igihugu, Olivia Promise Kabatesi, avuga ko mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cy’abana basambanywa, babanje gukora ubushakashatsi bw’ibanze hagamijwe gushaka amakuru ku gituma abana b’abakobwa baterwa inda n’ingaruka bibagiraho, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

    Ibi ngo bizafasha mu gukurikirana icyo kibazo no kugikemura. By’umwihariko Empower Rwanda ngo izafasha abagore n’abakobwa kumenya uburenganzira bwabo no gusobanukirwa amategeko, ariko n’ubuyobozi bumenye impamvu zihari zituma abana bakomeje guhohoterwa bafatanyirize hamwe kugikemura.

    Avuga ko abana babyaye bazafashwa gusubizwa mu mashuri bashakirwa ibikoresho, na ho abafite imbogamizi zo kubura aho basiga abana babo ngo basubire ku ishuri bafashwe kwiga imyuga.

    Agira ati “Nk’uko nabivuze dufite Master card Foundation, mu nkunga yabo tuzafata bano bana bajye mu myuga abasoje tubahe ibikoresho by’ibanze babone aho bahera bazabashe kwitunga n’abana babo.”

    Na ho ku bijyanye n’imyigire y’abana babo, tuzafatanya na ECD ku buryo hazajya haboneka amarerero kugira abana babo bagire uburenganzira bwo kwiga.

    Umushinga Her Voice, Her Right, ubu wamaze kubumbira hamwe abangavu babyaye 300 bahagarariye abandi mu turere twa Gatsibo na Nyagatare mu mirenge ine, ibiri muri buri karere.

    Kabatesi Olivia avuga ko bazafasha abana batewe inda kwiga imyuga bakanahabwa ibikoresho by
    Kabatesi Olivia avuga ko bazafasha abana batewe inda kwiga imyuga bakanahabwa ibikoresho by’ibanze

    Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe na Empower Rwanda, ku bana babyaye imburagihe mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, umwaka wa 2019-2020, bugakorerwa ku bana 420, bwagaragaje ko imibare yiyongereye mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali ku kigero kiri hagati ya 7% kugera ku 10%, uhereye ku bushakashatsi bwari bwarakozwe mu mwaka wa 2014-2015.

    Ni mu gihe kandi ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana bo mu mijyi cyangwa santere z’ubucuruzi ari bo benshi baterwa inda kurusha abo mu cyaro.
    Umwaka wa 2019-2020, warangiye abana 2,783 batewe inda mu Karere ka Gatsibo mu gihe mu Karere ka Nyagatare bari 2,812.

    Zimwe mu mpamvu zituma abana baterwa inda harimo gufatwa ku ngufu ku kigero cya 68.7%, ikigare, kutaganirizwa n’ababyeyi ku myororokere y’ubuzima bwabo, gushukishwa ibintu, ubukene, urukundo, inzoga n’ibiyobyabwenge no guhatirwa gushaka bakiri bato.


    source : https://ift.tt/3kQsHAl

  • Barakekwaho kwiba inka bakazihisha mu nzu nyuma bakazazibaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Turatsinze w’imyaka 28, Maniraguha Celestin w’imyaka 21, Turikumwenimana w’imyaka 21, Uwizeyimana Francine w’imyaka 24, Uwabareka Charles w’imyaka 34, Mugarukira Samuel w’imyaka 42 na Uwimana Felicien w’imyaka 38. Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu tugari twa Gakoro na Rwasa mu midugudu ya Nkomero na Sarasi.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wari wibwe inka ye.

    Yagize ati “Mu cyumweru gishize umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo bacyekaho ubwo bujura. Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bacyeka, twagiye gusaka mu ngo zabo. Mu rugo rwa Uwizeyimana twahasanze inka imwe avuga ko yayirangijwe na Maniraguha Celestin akajya amuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, kwa Turatsinze hafatiwe inka 1, kwa Turikumwenimana naho hafatiwe inka 2, kwa Uwabareka hafatiwe inka imwe ndetse no kwa Maniraguha hari indi nka imwe.”

    CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka ntibazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by’amazu hanyuma bakazigaburira ziba muri ibyo byumba igihe cyazagera bakazibaga. Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca. CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

    Yagize ati “Abaturage baracyeka abantu bagendagenda mu ngo bashaka inka zo kugura bazwi ku izina ry’abasherisheri. Aba nibo bacyekwaho kugenda bagambanira inka z’abaturage zikibwa, Mugarukiye Samuel , Uwabareka Charles na Uwimana Felicine barashinjwa n’abaturage kuba bakorana n’abo basherisheri.
    Turagira inama abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ndetse banakaze amarondo yo kwicungira umutekano kuko ziriya nka zibwa nijoro.”

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z’abaturage cyangwa n’abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b’inka.

    Ati “Bariya bose bafatanwe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abacyekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.”

    Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza. Inka Ebyiri muri 6 zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3i67pNd

  • Umuyobozi utazi aho ayobora, umuturage yamwumvira ate? – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abayobozi usanga na bo ubwabo batazi aho bayobora
    Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abayobozi usanga na bo ubwabo batazi aho bayobora

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ubwe abantu b’inshuti ze za mbere ari abaturage yafashije abagezeho amaso ku maso bakamugezaho ibibazo bafite n’uko bifuza ko byakemuka, n’uruhare rwabo batanga ngo bikemuke kandi byamugiriye akamaro n’abo yasuraga akiri mu nzego z’ibanze.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abayobozi bicaye mu biro gusa ntaho baba bahuriye n’abaturage, akabasaba gufata umwanya bakava mu biro basize imodoka zabo, bakajya kuganira n’abaturage n’amaguru.

    Avuga ko mu gihe umuyobozi yasuye umuturage akamubaza aho ashobora kwiherera akahabura, umuturage asigara yibaza uko yabigenza ngo bitazongera kumubaho umuyobozi agarutse kumusura.

    Agira ati “Utwo tuyira abaturage banyuramo two mu myumbati hirya iyo mukwiye namwe kutumenya mugahura mukabasura, mukabaramutsa mukababaza amakuru yabo, n’uwihishe kubera ibyo atatunganyije iyo amenye ko waje, atangira kubitunganga kugira ngo ejo nugaruka atazongera kuguhunga”.

    Atanga urugero rw’abasirikare iyo bacunga umutekano ukuntu bigabanya utuyira twose kugira ngo bazibe icyuho cyose cy’aho umwanzi ashobora gukeka ko batagera, akahakoresha agira ngo ahungabanye umutekano, bisobanuye ko umuyobozi utazi aho abaturage batuye aba atanze icyuho mu miyoborere mibi.

    Agira ati “Hari nk’ahantu mujyana na gitifu w’umurenge akagenda ayoboza akagari n’umudugudu mugiyemo, kandi ari we uyobora uwo murenge ubwo ngo arakuyoboye. Ubwo koko uwo muyobozi murumva yaba akora inshingano koko, umuyobozi utazi aho ayobora umuturage yamwumvira ate?”

    Avuga ko n’abayobozi mu mijyi bakwiye kujya bagira umwanya wo gutambuka mu maduka n’ahatangirwa serivisi bagasuhuza abikorera bakamenya ibibazo bafite bituma hari gahunda za Leta zitubahirizwa basabwa kugiramo uruhare, icyo gihe ngo byarushaho kumvikana kuruta kubatumira mu nama ngo bazaze babiganireho.

    Agira ati “Mayor nagire umwanya wo gusiga imodoka, ntabwo kuba ufite imodoka uramutse uyisize utakora akazi neza. Ugerageze uyisige nibura unyure mu bacuruzi ubaramutse ubabaze ibibabangamiye na bo bakubwire mukorane mu kubishakira ibisubizo”.

    Na ho ku bakorera mu cyaro avuga ko bitumvikana ukuntu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge amara imyaka itanu yose atarasura nibura buri rugo rw’umuturage.

    Aha ufashe nibura umurenge w’ingo ibihumbi 30 bigaragara ko gitifu w’umurenge yagira impuzandengo z’imiryango 16 ku munsi, yayisura mu minsi 1825 igize imyaka itanu, gusa Gatabazi avuga ko n’iyo wafata umunsi umwe ugasura imiryango 10, n’indi iri hafi yayo ibona ko umuyobozi wabo abitayeho.

    Agira ati “N’iyo wagenda n’amaguru ukegera ku bantu 10 ukabasuhuza ukitahira ukamenya amakuru yabo buryoabiba bitanze umusaruro kurusha kugenda n’imodoka bakubona mu modoka gusa nta kundi baba bakuzi, kandi bakeneye ko muganira mukabumva nibwo na bo bazabumva”.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’imirenge basabwa gusura abaturage n’amaguru nibura bakagera kuri buri rugo

    Abaturage na bo basabwa kumvira abayobozi

    Minisitiri Gataba agaya abayobozi bakunze kujya bagaragara mu minsi ishize bashyamiranye n’abaturage kubera kutumvikana ku tuntu tumwe na tumwe, ariko anasaba abaturage kugerageza kumvira ubuyobzi bakubahiriza gahunda zose za Leta bakubahiriza ibyo basabwa na bo bakaboneraho basaba ibyo bifuza.

    Agira ati “Umuyobozi akwiye kumva umuturage buri gihe kuko ni bo dukorera ni bo dukesha akazi dukora, ariko n’abaturage bakwiye kubaha abayobozi bagatanga ayo mafaranga ya mituweli bidasabye ko babirukaho kuko ubuzima bavuza ni ubwabo, bakajya ku muganda, bakizigamira muri Ejo heza kugira ngo ejo umusaza atazasabiriza kandi yarihaye. Ibyo abaturage bose na bo bagomba kubyumva”.

    Avuga kandi ko ahanini icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyazanye icyuho cyo guhura kw’abayobozi n’abaturage bituma ubusabane hagati yabo buba buke kugeza n’aho hari igihe batari bacyumvikana.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere bihera ku iterambere ry’umuturage kandi akaba atarigeraho igihe ahanganye n’umuyobozi, mu gihe abo bombi bakwiye kuba buzuzanya.


    source : https://ift.tt/3EYER26

  • Raila Odinga uhabwa amahirwe yo kuba Perezida wa Kenya yagaragaye yishimira bitangaje intsinzi ya Arsenal #rwanda #RwOT

    Umunyapolitike ukomeye muri Kenya,Raila Odinga,uhabwa amahirwe menshi yo kuzaba Perezida w'iki gihugu mu matora ateganyijwe, yasangije ifoto ye abamukurikira kuri Twitter,ari mu byishimo bikomeye kubera ko Arsenal akunda cyane yatsinze Tottenham ibitego 3-1 kuri Stade ya Emirates.

    Iyi foto yayiherekeje amagambo agira ato “Twagarutse mu nzira yo gutsinda” agaragaza ko uku gutsinda kwa Arsenal kwamukoze ku mutima cyane.

    Ibyishimo birakwiye cyane ku bakunzi ba Arsenal kuko yatangiye shampiyona itsindwa umusubirizo.

    Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 3-1, byinjijwe na Emile Smith Rowe ku munota wa 12, Pierre-Emerick Aubameyang ku wa 27 na Bukayo Saka ku munota wa 34, mu gihe icya Tottenham cyinjijwe na Son Heung-min ku munota wa 79.

    Nyuma y'umukino,Arteta, w'imyaka 39,wari mu byishimo bidasanzwe yagize ati: “Uyu munsi ni urugero rumwe rw'ibyo dushobora gukora. Ni umunsi wihariye”.

    Iyi ntsinzi ni iy'abafana. Barahabaye ubwo twari ducyeneye ukudushyigikira kwabo none ubu turimo gushyiraho icyo [kintu] kiduhuza n'abafana”.

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, uzwiho kuba ari umufana ukomeye w'iyi kipe, inafitanye amasezerano n'u Rwanda yo kurwamamariza ubukerarugendo azwi nka 'Visit Rwanda', yagize ati:

    “Mwakoze neza Arsenal,umutoza,abakinnyi kandi cyane cyane…abafana!!! Buri kintu cyose cyashobotse cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino… Byiza cyane!!”

    Arteta yakomeje agira ati: “Ntekereza ko mu buzima ugomba kugaragaza ko ushima. Aba bantu [bafana] bashyigikiye iyi kipe n'aba bakinnyi. Iyi ntsinzi ni bo igenewe”.

    Smith Rowe, winjije igitego cyayo cya mbere, yagize ati: “Bishoboka ko uyu ari wo munsi wa mbere mwiza cyane mu buzima bwanjye. Kuba umuryango wanjye na wo wari uri hano, ndimo kwiyumva mu buryo bwihariye”.

    Yanashimagije uruhare rwa Arteta, agira ati: “Adusaba gutuza gusa, abafana na bo batuma twigirira icyizere cyinshi cyane”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/raila-odinga-uhabwa-amahirwe-yo-kuba-perezida-wa-kenya-yagaragaye-yishimira

  • Mukobwa, ntuzemere gushyingiranwa n'umukunzi wawe utabanje kumubaza ibi bibazo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mu bijyanye n'imibanire hagati y'abantu ari bo Olga Levancuka, Marisa Peer na Annabelle Knight ni bo bagaragaje ibi bibazo umukobwa akwiriye kubaza uwo bateganya kurushinga kugirango abashe kwimenyera niba koko ari umukunzi wa nyawe.

    1. Ni iki wumva uzajya ukunda gukora wishimisha nitumara kubana ?

    2. Wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu ?

    3. Ese ni iki gituma uzigama amafaranga ?

    4. Mubaze ku kijyanye n'imyemerere yanyu ndetse n'iyobokamana.

    N'ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n'idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n'ubwo mudahuje idini n'imyemerere.

    5. Ni hehe wumva wakwizihiriza umunsi mukuru wa Noheli, Ubunani… ?

    6. Ese wumva abana tuzabyara bazaba bafite uwuhe mumaro mu buzima bwawe?

    7. Ese imibonano mpuzabitsina uyifata ute mu buzima bwawe ?

    8. Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza ?

    9. Ubana ute na mama wawe ndetse na bashiki bawe ?

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-ntuzemere-gushyingiranwa-numukunzi-wawe-utabanje-kumubaza-ibi-bibazo/

  • Babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda bamaganye iby’ikipe yirukanye umutoza imuziza Ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho ubuyobozi bw’iriya kipe ya United Stars yo mu cyiciro cya kabiri yanditse ibaruwa ihagaruka Mushimiyimana Eric wari umutoza wayo.

    Muri iyi baruwa, ubuyobozi bw’iriya kipe yo mu Kabagari mu karere ka Ruhango, bwagize buti 'nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

    Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, yanenze kiriya cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iriya kipe aho yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko kidafite aho gishingiye.

    Yagize ati 'Ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe ? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana ? Uwahagaritse uyu mutoza ahubwo niwe wari ukwiye guhanwa, kuko atubahirije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.'

    Ambasaderi Dr Diane Gashumba uhagaraririye u Rwanda muri Sweden na we yanenze kiriya cyemezo avuga ko 'Uwamuhagaritse [umutoza] yavanguye ! Abakinnyi impungenge bagize ntiyanasobanuye izo ari zo !'

    Uretse aba bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda, hari n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu banenze kiriya cyemezo bavuga ko ubusanzwe amahitamo y’umuntu ku byerekeye imikoreshereze y’umubiri we nta na rimwe agomba kumubuza uburenganzira runaka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Babiri-bahoze-muri-Guverinoma-y-u-Rwanda-bamaganye-iby-ikipe-yirukanye-umutoza-imuziza-Ubutinganyi

  • Warakoze kumpera agaciro ubuzima-Akari ku mutima w’Umunyamakuru Miss Joannah wambitswe impeta #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakurukazi kuri Kiss FM, yambitswe impeta na Murinzi Michel bamaze igihe bakundana mu ibanga.

    Mu butumwa buherekejwe n’amafoto amaze kumwambika impeta, Miss Joannah yanditse kuri Instagram ati 'Twafashe icyemezo cya burundu, rukundo rwanjye warakoze kumbera uw’agairo mu buzima bwanjye.'

    Uyu mukobwa yahise akurikizaho amafoto amugaragaza yambikwa impeta n’uyu musore.

    Uretse kuba yaranegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco, Keza asanzwe ari n’umunyamakuru wa Kiss FM.

    Bagwire mu 2018 yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aha aza kuhava mu 2019 ubwo yerekezaga kuri KISS FM.

    Uyu mukobwa akora mu biganiro bitandukanye, by’umwihariko 'Girls talk' kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa mbiri z’ijoro.

    Mu Ukuboza 2018, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.

    Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Warakoze-kumpera-agaciro-ubuzima-Akari-ku-mutima-w-Umunyamakuru-Miss-Joannah-wambitswe-impeta

  • Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwaba isomo nk’andi yose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba ko ururimi rw
    Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwaba isomo nk’andi yose

    Ibyo ngo byazakemura ikibazo abafite ubwo bumuga bakunze guhura nacyo, cyo kubura ababasemurira mu gihe bageze mu rwego runaka bahakeneye serivisi, kuko bigorana kumvikana n’abagomba kubafasha.

    Ariko ururimi rw’amarenga ruramutse rwemejwe rukigishwa, nk’uko izindi ndimi zigishwa byazatuma habaho umubare munini w’abazi neza gukoresha amarenga, ku buryo ikibazo cyo gushakira abasemuzi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyazaba kibaye amateka.

    Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Karere ka Huye, Frere Jean Bosco Ntamagiro, avuga ko imbogamizi zikomeye abafite ubwo bumuga bakunze guhura nazo, ziganjemo ikibazo cyo kubura abasemuzi, kuko hari n’igihe bahohoterwa ariko bakabura uko bafashwa.

    Ati “Dukunze kuganira n’abayobozi mu nzego z’ibanze, tukabasaba yuko bagerageza kwegera abo bana aho bari, na bo bakatubwira ko ikibazo bafite ari uko rurimi rw’amarenga bataruzi, ko bibagora kuganira nabo. Jyewe rero nkaba nsaba rwose yuko kwiga ururimi rw’amarenga byagombye kuba rumwe mu masomo atangwa mu mashuri y’ibanze ndetse n’ayisumbuye, kugira ngo buri wese amenye gukoresha ururimi rw’amarenga, abo bana bafashwe muri sosiyete”.

    Si Frere Ntamagiro wenyine wumva ko ururimi rw’amarenga rwajya rwigwa mu mashuri, kuko abihurizaho na Angelique Martine Mukandayisaba, umwarimu wigisha amasomo ya Siyansi mu Rwunge rw’amashuri rwa Institut Filipo Smaldone, na we uvuga ko ururimi rw’amarenga ruramutse rumenywe n’umubare munini w’abantu, hari icyo byafasha ba nyirarwo.

    Ati “Ntabwo naba narize icyongereza ngo nimpura n’umuzungu nanirwe kumwisobanuraho, n’urwo rurimi rero barwigishije mu mashuri umwana cyangwa n’undi muntu wese akarwiga, ntabwo yazabura ikintu avugana n’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, byibuze muri buri gice cy’ubuzima bakajya babona umuntu ubufasha. Nko munsengero hakaba hari umuntu ubasobanurira, kwa muganga bakajya babona umuntu uzabasobanurira mu gihe aje kwivuza, niba muri Polisi aje gutanga ikirego akabona umuntu umufasha no mu nzego z’ibanze hakaba hari uwo muntu witeguye kuba yamufasha”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCDP), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko igihe havugururwaga itegeko nshinga, byaganiriweho cyane, basaba ko ururimi rw’amarenga rwahindurwa rukagirwa ururimi rwemewe nk’izindi zikoreshwa mu Rwanda, bumvikana ko bagomba kubanza bakarutegura neza biberanye n’umuco w’igihugu.

    Ati “Icyo ni cyo twumvikanye, ahubwo bashyiramo ingingo iteganya yuko igihe tuzaba twabirangije rushobora kuzemerwa, icyo ni cyo twahise dutangira gutegura ku buryo ubu turimo turakora inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga. Turateganya yuko byibuze muri uku Kwakira bashobora kuba barangije, tugategura ibitabo hanyuma tugategura n’uburyo bwo kurwigisha, kurukwirakwiza hirya no hino”.

    Ururimi rw
    Ururimi rw’amarenga rwigishijwe hose byafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubona serivisi bitabagoye

    Ati “Ariko tukanasaba Minisiteri y’Uburezi kuko na yo twarabivuganye, guhita irushyira mu masomo yigishwa, bivuze ngo mu gihe gito tuzaba tumaze kurubona, noneho ibyo bindi bikurikireho. Aho ni ho tuzavuga ngo tugiye gukemura ikibazo burundu nitwigisha ururimi rw’amarenga mu mashuri”.

    Icyumweru cya nyuma cya Nzeri buri mwaka cyahariwe kwita ku bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti “Twizihize iterambere ry’imiryango y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga”. Mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaga ibihumbi 70.


    source : https://ift.tt/39Da78c

  • Nyagatare: Aborozi barifuza Nkunganire ku bwatsi no ku mashini zibutunganya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hatewe ubwatsi bwa Chloris Gayana ku buso bwa hegitari eshanu igikorwa kikazakomeza
    Hatewe ubwatsi bwa Chloris Gayana ku buso bwa hegitari eshanu igikorwa kikazakomeza

    Babisabye mu cyumweru gishize, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2022 A, cyatangirijwe muri Rwangingo mu Murenge wa Katabagemu.

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu rwuri rw’umworozi, Sam Nkusi wateye ubwatsi bwa Chloris Gayana ku buso bwa hegitari eshanu.

    Imbuto y’ubwo bwatsi ikiro kimwe kigura Amafaranga y’u Rwanda 12,400, ibintu aborozi bavuga ko imbuto ihenze.

    Umuyobozi w’aborozi b’inka mu Murenge wa Katabagemu, Rusagara Damien, avuga ko kugira ngo ubwatsi buterwe ku bwinshi hakenewe Nkunganire ya Leta ariko n’ubukangurambaga bukarushaho gukorwa.

    Ati “Buriya bwatsi bw’amatungo burahenze, hakenewe ikintu cya Nkunganire kugira ngo abaturage barusheho kubona imbuto yabwo, ariko noneho hakiyongeraho n’ikintu cyo kugira ngo abaturage bitabire ku bwinshi kubuhinga”.

    Sam Nkusi avuga ko Leta ibunganiye aborozi bifite bakwihuza bakigurira imashini isarura ubwatsi
    Sam Nkusi avuga ko Leta ibunganiye aborozi bifite bakwihuza bakigurira imashini isarura ubwatsi

    Ikindi bifuzaho Nkunganire ni ububiko bw’ubwatsi kuko ngo atari buri mworozi wabwigondera kuko akenshi agace karimo aborozi nta giti cy’inturusu wahabona uretse imiyenze kandi ikaba isaza vuba.

    Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare Kagwa Evalde, avuga ko Nkunganire mu bworozi irimo nyinshi ahubwo aborozi ubwabo baba batabizi.

    Atanga ingero ku miti yifashishwa mu gukingira amatungo aho hari urukingo rutangirwa amafaranga 500 nyamara rugera mu gihugu ruhagaze 3,000.

    Avuga ko no ku bwatasi iriho kuko nka Chloris Gayana ubundi igura amafaranga y’u Rwanda 15,000 ikilo, ariko umworozi akaba ayigura amafaranga 12,400.

    Naho ku kijyanye n’imashini isarura ubwatsi ikanabutunganya, Kagwa asaba aborozi kwihuza bakaba bakwigurira imashini yabo kuko buri gihe Leta itajya ibafasha muri byose.

    Agira ati “Dufite imashini enye muri RAB, zifite ubushobozi bufunga toni icyenda mu isaha ariko tunakangurira abikorera, amakoperative y’aborozi gufatanya na Leta izo mashini tukazongera”.

    Nyamara bamwe mu borozi bavuga ko kwifatanya bakagura imashini ntacyo bitwaye ariko na none bose batanganya ubushobozi.

    Sam Nkusi avuga ko umuntu ufite inka eshanu, utamwaka umusanzu wo kugura imashini isarura ubwatsi ahubwo icyashoboka ari ukwihuza nk’aborozi batanu gusa bagakora koperative yabo, hanyuma Leta ikabunganira kuko iby’abantu benshi kenshi bitaramba.

    Ati “Kwifatanya si bibi ariko ngira ngo urabibona, imashini zagiye zigurwa na Leta zigahabwa abaturage ikora ni iyihe? Ikintu cy’abantu benshi ntikiramba. Umuntu wa girinka wamubaza kugura imashini? Kuki ahubwo tutakwifatanya nk’abantu batanu tugakora koperative tugashaka ubushobozi Leta ikatwunganira?”

    Imashini zahawe abahinzi ba Rwangingo zimwe ntizigikora
    Imashini zahawe abahinzi ba Rwangingo zimwe ntizigikora

    Umushinga wa RDDP wafashaga mu bikorwa byo kongera umukamo mu Karere ka Nyagatare n’ubwo urimo gusoza ibikorwa byawo, muri iki gihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi 2022 A, uzaha ku buntu aborozi imbuto y’ubwatsi igizwe n’amako icyenda.


    source : https://ift.tt/3icVk94

  • Miss Nimwiza Meghan na Iradukunda Elsa baryoh… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 04 Nzeri 2021, nibwo Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi biyemeje kubana akaramata, mu birori byitabiriwe n'ibyamamare by'ingeri zitandukanye mu myidagaduro nyarwanda, ariko by'umwihariko ba Nyampinga bahagarariye abandi barimo Aurore Kayibanda (2012), Iradukuda Elsa (2017) na Nimwiza Meghan (2019).


    Mu kanya gashize, Aurore Kayibanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko bishimanye na Meghan na Elsa bahagurutse mu Rwanda bajyanywe ku ikubitiro n'ibirori by'agatangaza by'ubukwe bwa Grace Bahati.

     

    Aya mafoto akaba anagaragaramo ibindi byamamare, birimo Mister Africa International 2017, Jean de Dieu Ntabanganyimana wamamaye nka Jay Rwanda,  na mukuru w'umugabo wa Grace wamamaye mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, Murekezi Olivier.

     

    Meghan na Elsa, uretse kuba baratashye ubukwe bakaba bakomeje no gutembera 'barya isi' , baherutse no kubonana na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mukantabana Mathilde, n'abategura Miss High School Africa USA, byose bikaba ari ibikorwa bakoze mu rwego rw'akazi, nka bamwe mu bategura Miss Rwanda.

     

    Ubwo babonanaga n'abategura irushanwa rya Miss High School Africa USA, batangaje ko bagiranye amasezerano agiye guhesha amahirwe abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, yo kuba bakitabira amarushanwa y'ubwiza.


    Bagahatana, abatsinze bakazahabwa ibihembo bitandukanye, ku isonga harimo kujya gutuzwa muri Amerika no guhabwa amahirwe yo gukomerezayo amasomo muri kaminuza, bigira ku bufasha bw'abateguye iryo rushanwa.


    Ifoto y’urwibutso yaba Nyampinga yo ku munsi w’ibirori byo gusaba no gukwa Grace Bahati

    Bongeye kwifotozanya ifoto nziza bose hamwe nyuma y’iminsi itari micye bari kumwe 


    Jay Rwanda wambaye umukara hose, Iradukunda Elsa, Aurore Kayibanda na Nimwiza Meghan mu ifoto igaragaza ibihe byiza bagiranye


    Ba Nyampinga b’u Rwanda uko ari bane Aurore Kayibanda wambaye ikanzu y’umukara (2012), Nimwiza Meghan (2019), hagati inshuti yabo, Iradukunda Elsa (2017) na Grace Bahati (2009) uri no mu kwezi kwa buki, nyuma yo gushyingiranwa na Murekezi Pacifique

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109877/miss-nimwiza-meghan-na-iradukunda-elsa-baryohewe-nubuzima-muri-amerika-amafoto-109877.html