Category: Uncategorized

  • Inkuru nziza ku banyarwanda n’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Rafael York yamaze kwemererwa gukinira u Rwanda, ni mu gihe FERWAFA yavugaga ko igitegereje igisubizo cya FIFA.

    Rafael York avuka kuri nyina w’umunyarwanda na se w’umunyangola, yakiniye abato ba Sweden(U17 na U19), ubu akaba yarahisemo gukinira u Rwanda mu ikipe nkuru.

    Aba yarakiniye Amavubi mu mikino ya Mali na Kenya (iherutse gukinwa mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022) ariko basanze atarabona ibyangombwa byuzuye.

    Yaje mu Rwanda akorerwa urwandiko rw’inzira rw’u Rwanda(passport) ndetse arafotorwa ahabwa indangamuntu y’u Rwanda.

    Ibi ntibyari bihagije ko yahita atangira gukinira u Rwanda kuko yakiniye abato ba Sweden, u Rwanda rwasabwaga guhita rumenyesha Sweden ko uyu mukinnyi atakifuza gukinira iki gihugu ashaka gukinira u Rwanda ndetse banabimenyesha FIFA kugira ngo ibe yamukura muri system nk’umunya-Sweden ikamugira umunyarwanda, ibi ariko ikabikora nyuma yo kubona ko na Sweden yemera kumurekura.

    U Rwanda rwamaze gusubizwa rwemererwa gukinisha uyu mukinnyi akaba ari no ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye azifashisha ku mikino ya Uganda mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

    Gusa n’ubwo yahamagawe, mu kiganiro umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yahaye ISIMBI, yavuze ko batarasubizwa bizeye ko vuba aha bazaba babonye igisubizo.

    Ati 'oya ntabwo turasubizwa ariko twizeye ko bikemuka vuba. Sinakubwira ngo harabura iki kuko twebwe twaranditse dutegereje igisubizo, ibyo kuvuga ko yaremerewe nta rwandiko rubigaragaza ibyo ntiwabyizera.'

    York bivugwa ko yamaze kwemererwa gukinira Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/inkuru-nziza-ku-banyarwanda-n-amavubi

  • Afghanistan: Atalibani bategetse abagabo kudaconga ubwanwa #rwanda #RwOT

    Abatalibani babujije abogoshi (aba-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n'uko bo bafata amategeko ya kisilamu.

    Umuntu wese uzabirengaho azahanwa, nk'uko polisi y'abatalibani igenzura iby'idini ibivuga.

    Abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

    Ayo mategeko aca amarenga y'uko uyu mutwe w'abatalibani wasubiye mu bihe by'amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.

    Mu itangazo polisi y'abatalibani yamanitswe ahogosherwa abantu mu ntara ya Helmand, bavuze ko abogosha bagomba gukurikiza amategeko ya Sharia mu kogosha umusatsi n'ubwanwa.

    BBC yanditse ko iryo tangazo, rigira riti 'Nta muntu n'umwe ufite uburenganzira bwo kubyinubira'.

    Bwa mbere ubwo aba Talibani  bari ku butegetsi muri Afghanistan kuva mu 1996 kugeza mu 2001, aba bagendera ku mahame akaze yiyitirira Islam bari baraciye inyogosho zigaragaza kwirekura no gukwega abantu, ari na ko bashimangira ko abagabo batereka ubwanwa.

    Ariko kuva icyo gihe, inyogosho yo kumaraho ubwanwa yagiye isakara ndetse n'abagabo benshi b'Abanya-Afghanistan bayoboka za 'salons' kwishyiraho inyogosho zigezweho.

    The post Afghanistan: Atalibani bategetse abagabo kudaconga ubwanwa appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/27/afghanistan-atalibani-bategetse-abagabo-kudaconga-ubwanwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afghanistan-atalibani-bategetse-abagabo-kudaconga-ubwanwa

  • Burera: ‘Intore Solution’ igiye kubafasha kunoza ibikorwa by’Umuryango FPR-Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intore Solution ngo izabafasha kumenya abanyamuryango bose bari mu karere
    Intore Solution ngo izabafasha kumenya abanyamuryango bose bari mu karere

    Ni mu rwego rwo kurushaho kumenya neza abanyamuryango nyabo ba FPR-Inkotanyi, nk’uko Chairperson w’uwo Muryango mu Karere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yabitangarije Kigali Today.

    Hari mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo atangirwa muri gahunda yiswe Ishuri ry’umuryango wabaye ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, ku rubyiruko 1761 ruturuka mu mirenge inyuranye yo mu Karere ka Burera, rwari rumaze amezi atatu rutozwa indangagaciro z’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, aho rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka zikenewe mu muryango Nyarwanda.

    Uwo muyobozi yavuze ko gahunda yo kwandika abanyamuryango hifashishijwe ikoranabuhanga, bizabafasha gutanga umusanzu mu buryo buboroheye kandi binyuze mu mucyo, kubera ko bazaba bazwi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere.

    Ati “Kwandika abanyamuryango mu Intore Solution, bizadufasha kumenya abanyamuryango bari muri system bijyanye n’ikoranabuhanga, ku buryo urebye muri system ya Intore solution, akaba yavuga ati abanyamuryango bo mu Karere ka Burera barangana batya, yareba mu mudugudu akabona uko bangana, no mu murenge uyu n’uyu akababona”.

    Abasoje amasomo biyemeje kujya kuba intangarugero aho batuye
    Abasoje amasomo biyemeje kujya kuba intangarugero aho batuye

    Arongera ati “Aho turimo kwerekeza n’ibindi bikorwa byose by’umuryango bigomba kugaragara mu ikoranabuhanga, ku buryo utanze umusanzu ugera aho ugomba kugera kuko biba bigaragara, turashima ko muri iki gikorwa cya Intore solution, Akarere ka Burera kaza ku isonga ku rwego rw’igihugu”.

    Uwanyirigira yavuze ku bindi bikorwa by’udushya bikomeje guca uduhigo ku rwego rw’igihugu, birimo ubukangurambaga bukomeje gukorwa mu gutanga umusanzu w’umuryango, mu mwaka umwe umusanzu wiyongeraho amafaranga akabakaba miliyoni 47.

    Ati “Ku kijyanye n’ubukangurambaga bukomeje gukorwa birazamura imitangire y’umusanzu w’umuryango, aho mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, Akarere ka Burera kari kinjije Miliyoni zisagaho gato 74, mu gihe muri 2019-2020 twasoje twinjije asaga miliyoni 121, bivuze ko umusanzu wiyongereyeho miliyoni zikabakaba 47. Dufite intego z’uko umusanzu w’umuryango uzakomeza kwiyongera kurushaho”.

    Uwiduhaye Alliance wabaye uwa mbere yashyikirijwe inka
    Uwiduhaye Alliance wabaye uwa mbere yashyikirijwe inka

    Ibyo bikorwa kugira ngo bigerweho, Intara y’Amajyaruguru yihaye umuhigo mu turere twose tuyigize wo gukoresha amahugurwa y’amezi atatu abahuriye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi muri gahunda yiswe “Ishuri ry’umuryango”, ku ikubitiro hakaba hamaze guhugurwa abasaga 8,000 mu turere dutanu tugize iyo ntara.

    Mu Karere ka Burera ahamaze guhugurwa 1761, harimo na bamwe mu bahagarariye Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu midugudu isaga 500 yo muri ako karere.

    Urwo rubyiruko rwasoje amasomo ku rwego rw’akarere nyuma yuko ruhize abandi mu mirenge, ababaye indashyikirwa mu mitsindire y’ibazwa ryateguwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Burera, rwahawe ishimwe ririmo Inka, amagare, smart phone n’ibindi.

    Senateri Habineza Faustin ashimira umwe mubahize abandi
    Senateri Habineza Faustin ashimira umwe mubahize abandi

    Uwiduhaye Alliance wahize abandi atsindiye ku manota 27.5/30, ati “Ishuri ry’umuryango riranyubatse, najyaga numva Umuryango wa FPR-Inkotanyi ariko sinsobanukirwe neza imikorere yawo, ariko naraje ndiga, nsanga kumenya uyu muryango ni iby’agaciro, abo nasize nanjye ndabigisha mbabwire ibyiza byawo”.

    Arongera ati “Twize uko wavutse, twiga intego zawo n’icyo ugamije, ibikorwa byawo binjyamo. Ndetse ni nanjye wahize abandi none bampembye inka, ningera mu rugo imodoka igaparika nkavanamo igihembo mpawe, abakigaragara mu ngeso mbi barahakura isomo bifuze kuwugana, nanjye niyemeje kubigisha bakamenya ibibi by’ibiyobyabwenge”.

    Hakizimana Adrien ati “Umuryango ntabwo nari nakawusobanukiwe neza, aya masomo noneho aramfashije, twigishijwe uko umuryango wa FPR-Inkoranyi wageze mu Rwanda, intego zawo, imigabo n’imigambi n’uburyo umuryango ubayeho, ni umuryango mwiza nashishikariza abandi kuwujyamo kuko ntawe uheza”.

    Arongera ati “Nk’ubu turatsinze baraduhembye, ibihembo tugiye kubitahana, nkanjye bampembye igare nyuma yuko banyigishije ntsinda neza ku murenge, ku karere nabwo ndatsinda. Umuntu wese urabona ibihembo baduhembye byanga byakunda aragira inyota yo kuza muri uyu muryango, turabibashishikariza kandi baraza, nitwe musemburo w’umuryango, tugiye kuba intangarugero muri sosiyete twigishe abandi indangagaciro z’Umunyarwanda.”

    Mu Ntara y’Amajyaruguru, urubyiruko rusaga 8,000 rumaze guhabwa amasomo y’icyiciro cya mbere mu ishuri ry’umuryango, aho iyo gahunda ikomereza ku bindi byiciro, mu rwego rwo gufasha urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame n’indangagaciro z’umuryango.

    Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Robert Byiringiro, arashishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe Leta yarushyiriyeho yo guharanira kwigira, birinda ibyabashora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge.

    Chairperson w
    Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera yagaragaje bimwe mu byagezweho bituma ako karere kaza ku isonga

    Byiringiro akaba akomeje guhamagarira urubyiruko kugana umuryango wa FPR-Inkotanyi ati “Icyiza cyo kuba mu muryango wa RPF, iyo ugezemo bakwigisha uburyo bwo gukunda igihugu cyawe, ukamenya uko ugomba kugikorera kandi ukacyitangira ukora n’ibikorwa bishobora kuzamura iterambere ry’umuturage”.

    Murabizi ko urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, ku bufatanye n’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri uwo muryango twatangije igikorwa cyo kubakira abatishoboye, kuremera urubyiruko ingurube n’andi matungo na n’ubu kigikomeza”.

    Arongera ati “Umuryango wadutoje gukunda igihugu, kumenya ko hari bakuru bacu bacyitangiye bakimenera amaraso, natwe urubyiruko byadufashije gukunda igihugu dore ko uwo muryango ariwo mubyeyi wadutoje ko tugomba guharanira kubaka igihugu, udufungura mu mitekerereze tumenya ko ari twe mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza. Kuba mu muryango wa FPR-Inkotanyi nta gihombo kirimo, ni ibisubizo gusa, nkanjye uwo muryango wantoje kugira indangagaciro zo gukunda igihugu ariko no kurangwa n’imyitwarire myiza no kubana neza n’abandi, Umuryango wa FPR-Inkotanyi kuri njye ni ubuzima”.

    Chairperson Uwangirigira kandi yagarutse ku byiza uyu muryango umuze kugeraho mu Karere ka Burera, birimo kubakira abatishoboye aho mu mwaka umwe bubatse inzu 18 zifite ibikoni n’ubwiherero, asaba urundi rubyiruko kudacikwa n’aya mahirwe rukaza kuvoma ubumenyi mu cyiciro kigiye gutangira cy’Ishuri ry’umuryango.

    Ati “Tugomba kubaka iri rerero rikagera ku rwego rw’umudugudu, icya mbere tubasaba ni ukwera imbuto bijyanye n’indangagaciro no kuba umusemburo w’iterambere mu baturage, urubyiruko rwose ni muze muvome ku isoko ry’ubumenyi dukesha iri terambere tugenda tugeraho”.

    Mu bayobozi bose bitabiriye icyo gikorwa, yaba Guverineri Nyirarugero Dancille, Umunyamuryango w’icyubahiro wa FPR-Inkotanyi, yaba Senateri Dr Habineza Faustin na Nirere Marie Goreth, Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bose mu mpanuro zabo bagarutse ku basoje amasomo aho basabwe kwera imbuto mu Banyarwanda, berekana ishusho nyayo y’umuryango n’ingangagaciro zawo.

    Bafashe ifoto y
    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Muri uwo muhango urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 17, bakoze amasezerano abinjiza mu muryango wa FPR-Inkotanyi.


    source : https://ift.tt/2Wka2TY

  • Martin Masabo wayoboraga Lycée de Kigali yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Masabo Martin
    Masabo Martin

    Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Masabo yari amaze icyumweru arwaye Covid-19 akaba yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi ibiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, Damascene Munyentwari, Masabo yari abereye se wabo, avuga ko mbere y’uko Masabo agerwaho n’uburwayi, yari akiri mu mirimo ye nk’ibisanzwe.

    Ati “Yazize Covid-19 rwose, apfuye mu kanya muri Faisal, hashize icyumweru arwaye, kwa muganga yagiyeyo ejobundi, mbere y’uko arwara yari akiri mu kazi nta kibazo nk’ibisanzwe”.

    Martin Masabo yayoboye ishuri rya Lycée de Kigali guhera mu mwaka wa 1995 kugeza ubu akaba yari akibabereye umuyobozi.

    Yashakanye na Depite Odette Uwamariya akaba apfuye asize abana batatu barimo umuhungu umwe n’abakobwa babiri.

    source : https://ift.tt/2XQiyKS

  • Abanyeshuri n’abakozi ba za Kaminuza basabwe kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kaminuza y’u Rwanda(UR) na Kaminuza ya Mount Kenya, ishami rya Kigali ni zimwe muri Kaminuza zasabye abanyeshuri ndetse n’abakozi bazo kwikingiza Covid-19, kugira ngo bazemererwe kongera kuzigarukamo. Iryo ngo rikaba ari ibwiriza rishobora kuzahabwa Kaminuza zose ndetse n’amashuri makuru.

    Mu itangazo ryasohowe na Kaminuza y’u Rwanda tariki 24 Nzeri 2021, rigira riti “Turamenyesha abakozi bose n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo riherereye i Remera, ko guhera ku wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, abanyeshuri n’abakozi bakingiwe nibura urukingo rwa mbere kugeza ubu, ari bo bazemererwa kwinjira muri Kaminuza babanje kwerekana icyemezo ko bakingiwe. Ibiro bishinzwe umutekano byamenyeshejwe kugira ngo bikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza”.

    Ni Itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Jeanne Kagwiza, Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi (Medicine and Health Sciences). Itangazo nk’iryo kandi ryanasohowe n’andi mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda aherereye muri Kigali.

    Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, risaba abanyeshuri bose kwikingiza vuba bishoboka, aho ubwo buyobozi bwatanze n’ifishi umuntu agomba kuzuza kugira ngo akingirwe. Bwongeraho ko uhereye itariki 5 Ukwakira 2021, nta munyeshuri utarakingiwe uzaba yemerewe kwinjira mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

    Ubuyobozi bw’Ishami rya Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, bwo bwafashe ingamba zikomeye kurushaho, kuko bwatangaje ko hari ibikorwa by’ikingira rya Covid-19, birimo kubera muri iyo Kaminuza, bityo ko abanyeshuri n’abakozi bayo baza bakikingiza. Bwongeraho ko uhereye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, abatarikingiza Covid-19, batazemererwa kwiyandikisha.

    Iryo tangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda rigira riti “Abanyeshuri basabwa kwikingiza inkingo zose za COVID-19 mbere yo kugaruka muri Kaminuza. Ni ukuvuga umuntu yarabonye urukingo rwa mbere n’urwa kabiri. Abanyeshuri batarakingirwa inkingo za Covid-19 zombi nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Ubuzima, bagomba kwikingiza vuba bishoboka, kugira ngo birinde ibihano biteganyirijwe abanze kubahiriza ayo mabwiriza.”

    Rikomeza rigira riti “Ku bw’ibyo, abanyeshuri bose batarakingirwa cyangwa bategereje urukingo rwa kabiri, basabwe kuza muri Kaminuza bagakingirwa.” Ni itangazo ryashyizweho umukono na Dr. John Nyiligira, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi, igenamigambi n’iterambere muri iyo Kaminuza.

    Kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutanga inkingo za Covid-19 ku bantu basaga Miliyoni ebyiri, harimo abasaga Miliyoni imwe n’igice bamaze guhabwa inkingo zose. Abo bakingiwe barimo abarengeje imyaka 18, harimo n’abanyeshuri ba Kaminuza.

    Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, abasaga 18% by’abaturage bagera kuri 7.8 (ni ukuvuga 60% by’abaturage b’u Rwanda), bamaze gukingirwa Covid-19. Abo bakaba bangana na 10.8% by’abaturage b’u Rwanda muri rusange bagera kuri miliyoni 13.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubona izindi nkingo, ibyo bikazayifasha gukingira 30% by’abaturage yari yiyemeje gukingira mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

    U Rwanda ruherutse kubona inkingo za Covid-19 zigera kuri 3,658,310 binyuze mu nzira zitandukanye, harimo izatanzwe na COVAX , ‘African Vaccine Acquisition Trust (AVAT)’, n’izo Guverinoma y’u Rwanda yaguze ku bufatanye na Banki y’Isi.

    Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, itangaza ko imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu bikorwa byo gukingira, zatumye imibare y’abandura Covid-19, iva ku 10% muri Nyakanga na Kanama 2021, ubu muri uku kwezi kwa Nzeri 2021 ngo ikaba igeze kuri 3%. Uko kugabanuka kw’imibare y’abandura Covid-19, na byo byatumye ibikorwa bitandukanye byongera gufungurwa, ariko n’ingamba zo kwirinda zigakomeza.

    source : https://ift.tt/3ERCa2h

  • Bafatanywe inka 6: Barakekwaho kuziba bakazihisha mu nzu nyuma bakazazibaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Turatsinze w’imyaka 28, Maniraguha Celestin w’imyaka 21, Turikumwenimana w’imyaka 21, Uwizeyimana Francine w’imyaka 24, Uwabareka Charles w’imyaka 34, Mugarukira Samuel w’imyaka 42 na Uwimana Felicien w’imyaka 38. Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu tugari twa Gakoro na Rwasa mu midugudu ya Nkomero na Sarasi.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wari wibwe inka ye.

    Yagize ati “Mu cyumweru gishize umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo bacyekaho ubwo bujura. Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bacyeka, twagiye gusaka mu ngo zabo. Mu rugo rwa Uwizeyimana twahasanze inka imwe avuga ko yayirangijwe na Maniraguha Celestin akajya amuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, kwa Turatsinze hafatiwe inka 1, kwa Turikumwenimana naho hafatiwe inka 2, kwa Uwabareka hafatiwe inka imwe ndetse no kwa Maniraguha hari indi nka imwe.”

    CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka ntibazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by’amazu hanyuma bakazigaburira ziba muri ibyo byumba igihe cyazagera bakazibaga. Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca. CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

    Yagize ati “Abaturage baracyeka abantu bagendagenda mu ngo bashaka inka zo kugura bazwi ku izina ry’abasherisheri. Aba nibo bacyekwaho kugenda bagambanira inka z’abaturage zikibwa, Mugarukiye Samuel , Uwabareka Charles na Uwimana Felicine barashinjwa n’abaturage kuba bakorana n’abo basherisheri.
    Turagira inama abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ndetse banakaze amarondo yo kwicungira umutekano kuko ziriya nka zibwa nijoro.”

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z’abaturage cyangwa n’abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b’inka.

    Ati “Bariya bose bafatanwe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abacyekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.”

    Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza. Inka Ebyiri muri 6 zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3ocpZak

  • Senateri wavuze ko abantu 'bakwiyahura bakoresheje uburozi’ ubu yifashishije bibiliya ko iteganya kwica uwasambanyije itungo #rwanda #RwOT

    Yabivuze nyuma y’uko havuzwe ikibazo cy’umugabo wo mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana ukekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe.

    Mu nkuru yatambutse mu Kinyamakuru UKWEZI, ivuga ko uriya mugabo yaketsweho gusambanya iriya hene nyuma y’uko abanyerondo bayumvise itaka ari mu gicukuru, bakwegera aho yatakiraga bakumva uwo mugabo ari kuyibwira ngo ituze aho bukereye bagiye kureba abemerera ko yayisambanyije.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batanze ibitekerezo kuri aya mahano aho Umunyamakuru Angel Mutabaruka yashyize ubutumwa kuri Twitter atangarira iby’ariya makuru.

    Yagize ati 'Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage. Akaga kabaho pe…'

    Senateri Emmanuel Havugimana ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga na we yasubije ubu butuma bwa Angeli Mutabaruka, agaruka ku bivugwa muri bibiliya ko “Umuntu nasambana n’inyamaswa muzamwicane nayo. Nihagira umugore wemera ko inyamaswa imusambanya muzamwicane na yo, ni we uzaba yihamagariye urupfu (Abalewi 20:15-16).'

    Uyu mushingamategeko, yakomeje agira ati 'Ni icyaha kibaho kuva kera mu bihugu byose byo ku isi ! Ariko ni ishyano mu bantu !'

    Umwe mu bakurikira uyu munyapolitiki witwa Norbert Habineza, yamusubije agira ati 'Ibyaye ikiboze irakirigata. Reka ntakwiye kwicwa, akwiye kuvurwa.'

    Undi witwa Pierre Celestin na we yahise abaza Sebateru ati 'Dukurikize iri tegeko ryabalewi se senator ?'

    Uwitwa Concordeson na we yagize ati 'Emmanuel Havugimana ibyo nanone urakabije wongeye kujya kure.. Nizere ko udahamagarira gukurikiza ibyo uvuga biri muri Bible..With these words of “kwica” etc.. But what says the national constitution !!! Nicyo twaba dutegereje ku musenateri w’Igihugu.'

    Mu kwezi gushize ubwo havugwaga ikibazo cy’abantu biyahuye basimbutse amagorofa, Senateri Emmanuel Havugimana ari mu batanze ibitekerezo avuga ko inyubako zikwiye gushyirwaho uburyo butuma abantu batabasha kuziyahuriraho ahubwo ngo bakiyahura mu bundi buryo nk’uburozi.

    Icyo gihe yagize ati 'Biteye impungenge koko ariko abubaka imiturirwa bakwiye kujya babyibuka bakazamura grillage yo kuri balustrade byibura kuri 1m50. Abashaka kwiyahura bakajya barya cyangwa banywa uburozi cyangwa bijugunya munsi y’imodoka ariko imiturirwa bakayireka.'

    Ni ubutumwa bwatumye benshi bamunenga kuba umunyapolitiki nkawe uri mu rwego rukomeye mu Rwanda akoresha imvuga nk’iriya gusa yaje kubisabira imbabazi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Senateri-wavuze-ko-abantu-bakwiyahura-bakoresheje-uburozi-ubu-yifashishije-bibiliya-ko-iteganya-kwica-uwasambanyije-itungo

  • Miss Bagwire Keza Joannah yambitswe impeta n'umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Miss Heritage wa Miss Rwanda 2015 yatangaje kuri Instagram ko yambitswe impeta iteguza ubukwe n'umukunzi we Murinzi Micheal bamaze igihe bakundana mu ibanga.

    Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri KISS FM yambitswe impeta y'umubano n'uyu mukunzi we mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nzeri 2021.

    Miss Bagwire yashyize kuri konti ye ya Instagram, amafoto amugaragaza yambikwa impeta y'urukundo, anahoberana n'uyu mukunzi we,wamusabye kumubera umugore akabyemera.

    Bagwire yanditse ati “Twamaze gufata umwanzuro w'iteka ryose.Rukundo rwanjye wakoze guha ubu buzima igisobanuro.Hari ubuzima bwiza imbere.”

    Miss Bagwire Keza Joannah akora ikiganiro 'Girls talk' kuri Kiss Fm ahuriramo na mugenzi we Cyuzuzo Jean d'Arc.

    Uyu mukobwa mu 2018, yasoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Mount Kenya University.

    Mu 2015, uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Miss Rwanda yegukana ikamba rya Nyampinga w'Umurage.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/miss-bagwire-keza-joannah-yambitswe-impeta-n-umukunzi-we-amafoto

  • Ifoto ya Zari Hassan yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Ifoto ya Zari Hassan umugandekazi wibera muri Afrika y’Epfo arimo asomona n’inshuti ye bahuje igitsina, yateje ururondogoro abantu aho bamwe bibajije niba na we yaba ari umutinganyi.

    Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y’Epfo, tariki ya 23 Nzeri yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori zo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

    Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, gusa ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n’umukoubwa mugenzi we bisa n’aho bahuje urugwiro, nayo yafashwe kuri uwo munsi, iyi ikaba yaravuzweho cyane.

    Bamwe mu bagiye bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

    Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo umuhungu we Rapfael yavuze ko yishimira abandi bahungu, byakuruye impaka nyinshi kugeza n’aho nyina yifata amashusho avuga ko umuhungu we atari umutinganyi ndetse afite umukunzi ukomoka muri Espagne ariko yongeraho ko niyo yaba ari umutinganyi yamushyigikira.

    Ibi byagiye bivugwa kuri iyi foto, nta kintu Zari Hassan arabivugaho, ni mu gihe benshi mu bakunzi be bategereje kuza kumva icyo ari butangaze.

    Ifoto ya Zari Hassan yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifoto-ya-zari-hassan-yateje-ururondogoro

  • Urukundo rwatumye Ykee Benda aza i Kigali kureba umunyarwandakazi yihebeye #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo byavuzwe ko uyu muhanzi ukomeye wakoze indirimbo zakunzwe nka Munakampala,Farmer na Superman ari mu rukundo na Shazz umaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Ykee Benda nawe yemeje ko akunda uyu mwari w'umunyarwandakazi ndetse ntibahwema kubyerekana biciye mu mafoto bacisha kuri Instagram.

    Amakuru dukesha ikinyamakuruHOSE aravuga ko Ykee Benda yaje mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize nta kindi kimuzanye kitari ukureba uyu mukobwa.

    Ku wa Gatanu Ykee Benda na Shazz ngo basohokeye muri hoteli yitwa Kaizen iri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ku nshuro ya mbere bari babonanye amaso ku maso kuva batangira gukundana.

    Sharon uri mu rukundo na Ykee Benda yatangiye kwamamara ubwo yavugwaga mu rubanza rwarezwemo Davis D, Kevin Kade n'umufotozi witwa Thierry.

    Bashinjwaga kumusambanya kandi ataruzuza imyaka y'ubukure. Baje kugirwa abere bararekurwa.

    Yongeye kugarukwaho nanone ubwo yararaga aganira na Kwizera Olivier ku mbuga nkoranyambaga nyamara uyu mukinnyi yari mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu Amavubi birangira bamusezereye.

    Ykee Benda, we amaze iminsi ari kwamamaza album nshya 'Karabo' aheruka gusohora.

    Ni album uyu muhanzi yakoze ahanze amaso no ku bakunzi b'umuziki w'u Rwanda, kuko hariho indirimbo ebyiri yakoranye n'abahanzi Yvan Buravan na Uncle Austin.


    Akayesu Sharon watwaye umutima Ykee Benda

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/urukundo-rwatumye-ykee-benda-aza-i-kigali-kureba-umunyarwandakazi-yihebeye