Category: Uncategorized

  • Rubavu: Guverineri Habitegeko yaburiye abambutsa magendu bakoresheje inzira FDLR inyuramo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu biganiro yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Bugeshi ahaherutse kurasirwa abasore babiri n’umugore bahita bitaba Imana bari bikoreye magendu y’imyenda ya Caguwa bagerageza kuyinjiza mu gihugu.

    Habitegeko yabwiye abaturage ko leta yagennye uburyo bwo gukora ubucuruzi mu bihe bya covid 19 aburira abakora magendu bitwikiriye ijoro.

    Ati “Ibintu byo gushyigikira magendu muba muri guca intege ubukungu bw’igihugu, ikibabaje ni uko n’iyo magendu ikorwa ahantu abanzi b’igihugu baca baje guhungabanya umutekano. Leta yakoze ibishoboka nubwo turi muri covid 19 ibafungurira umupaka kugira ngo mukomeze mucuruze n’abanyekongo.”

    “Ku manywa abantu barambuka ariko saa munani muri iki kibaya mu nzira FDLR inyuramo ije kutwica ntabwo rwose bizakunda ingabo zirinze ko baza kutwangiriza zizagutandukanya gute wowe ugenda sa munani z’ijoro n’umwanzi w’igihugu?”

    Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’ingabo z’igihugu RDF ikorera mu ntara y’iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame, yasabye abaturage ba Bugeshi kureka ubucoracora no kwigisha ababikora kuko banyura muri pozisiyo za gisirikare kandi bwije bigatuma abasirikare batabasha kubatandukanya n’abacengezi.

    Ati’’Ndabasaba gushyira ubwenge ku gihe ababarimo batekereza nabi mukabakuramo cyangwa mubigishe; bamwe muri abo ni bo bakora ubucoracora bwo mu mipaka umuntu aragenda saa sita z’ijoro mu mwijima ungana kuriya agaca mu pozisiyo z’abasirikare. Ubwo urumva umusirikare yakora iki nta maso agira yamwereka ko ari wowe mu mwijima ungana kuriya?”

    Ku wa 23 Nzeri 2021 nibwo ingabo z’igihugu zarashe abitwa Twizerimana Aime w’imyaka 24, Hategekimana Eric w’imyaka 21 na Mukeshimana Alliance w’imyaka 32 mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Hehu, Umudugudu wa Bereshi nyuma y’ibyumweru bibiri na bwo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero muri aka gace bakarasa inka.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko

    Abaturage bakanguriwe kwirinda kwambutsa magendu no gukoresha inzira zibujijwe

    Gen Major Alex Kagame, yasabye abaturage ba Bugeshi kureka ubucoracora no kwigisha ababikora kuko banyura muri pozisiyo za gisirikare kandi bwije bigatuma abasirikare batabasha kubatandukanya n’abacengezi.

    source : https://ift.tt/3EV4QY0

  • Mu bitabiriye ‘Car Free Day’ nta wasanzwemo COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 26 Kanama Nzeri, ibipimo 410 byafashwe mu bitabiriye Car Free Day kugira ngo harebwe niba hari n’umwe muri bo waba ufite COVID-19.

    Amakuru yatanzwe na RBC kuri uyu wa Mbere agaragaza ko muri ibi bipimo byafashwe nta na kimwe cyagaragayemo ubwandu bwa COVID19.

    Hashize ukwezi kurenga umubare w’abandura n’abahitanwa na COVID-19 utangiye kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze muri Nyakanga na Kamena 2021.

    Nko ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane ari bo bahitanywe na COVID-19, mu gihe abayanduye bashya ari 112.

    Inzobere mu buzima zigaragaza ko kuba umubare w’abandura n’abahitanwa na COVID-19 waratangiye kugabanuka bifite aho bihuriye n’uko umubare w’abakingirwa ugenda urushaho kuzamuka.

    Imibare igaragaza ko muri gahunda yo gutanga urukingo rwa COVID-19,u Rwanda rumaze gukingira abarenga 10% by’abaturage barwo babarirwa muri milyoni 13.

    Kuva hatangiye ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 1.640.974 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye nyuma yo guhabwa doze ebyiri.

    Mu bitabiriye ‘Car Free Day’ nta wasanzwemo ubwandu bwa COVID-19

    source : https://ift.tt/3kRmEeR

  • Udushya utamenye twaranze ubukwe bw'Umuhanzi Mico The Best wagabiwe inka n'ibyamamare bitandukanye #rwanda #RwOT

    Umunsi wo kuwa 26 Nzeri 2021, niwo munsi w'amateka w'umuhanzi uri mu bami b'injyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico The Best, wakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zanyuze imitima y'abatari bacye zirimo 'Umugati', 'Save The Date', n'imwe mu zamamaye cyane yise 'umunamba'.

    Uhereye ku bamwambariye kugeza ku batashye ubukwe, Mico The Best yari agaragiwe n'ibyamamare.

    Mu basore bambariye uyu muhanzi uri mu bayoboye abakora injyana ya kinyafurika mu gikundiro, harimo; Social Mula, Producer Niz Beats, Producer Fayzo, Arstide Once Again, Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid, Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze na Uwamwezi Nadege.

    Mu batashye ubukwe b'ibyamamare harimo Ndimbati, Muyoboke Alex, Danny Vumbi, Bwiza, Riderman biyongeraho Cyusa Ibrahim wasusurukije umuhango wo gusaba no gukwa ndetse na Christopher wataramye mu gusangira kw'abatumiwe n'abandi benshi.

    Pasiteri ati 'Iyo ntihangana mba nitahiye…'

    Ubwo bari bagiye gusezerana imbere y'Imana ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, mbere y'uko abasezeranya Pasiteri yabanje kubasaba kujya bihanganira abandi nk'uko na bo babihanganiye.

    Ati 'Iyo ntaza kuba umuntu wihangana, mba nakije imodoka nkagenda! Gusezerana kwari saa munani, nyuma mutubwira saa cyenda none dore aho amasaha ageze. Maze namwe mujye mwihanganira abandi nk'uko twabihanganiye.'

    Ni amagambo yakurikiwe n'umuhango wo kubasezeranya na wo wabanjirijwe n'impanuro z'abageni.

    Pasiteri yibukije Clarisse ko ubu ari bwo akeneye kuba hafi ya Mico The Best, ati 'Mu minsi ishize numvise ibyo wavuze ku muntu wari watangaje ko wakubise umugore wawe, akeneye kukuba hafi akakumva kuko uwanditse biriya ubu agiye kwandika ibindi. Ntaho yagiye, ubu ahubwo mubanye nibwo hagiye kuza intambara nyinshi.'

    Uko yasabye Clarisse kuzaba hafi y'umugabo we, ni na ko yasabye Mico The Best kuzaba hafi y'umugore we kuko uru rugendo ruba rutoroshye.

    Riderman yagabiye Mico The Best inka izakamirwa umuryango we, Danny Vumbi amwemerera amajoro abiri muri Kivu Serena Hotel

    Muri ubu bukwe, benshi batanze impano zitandukanye, inka ziragabwa ndetse Mico The Best agaragarizwa ko ashyigikiwe bikomeye.

    Ubwo hari hageze umwanya wo gutanga impano, Riderman yahagurukanye n'itsinda ry'Ibisumizi maze bemerera uyu muhanzi inka izakamirwa umuryango we.

    Si Riderman gusa watanze impano kuko Danny Vumbi abinyujije mu muryango wa KIKAC Music n'ubundi babanamo nabo bagabiye inka Mico The Best inka, ariko noneho bemera no kumwishyurira iminsi ibiri muri Kivu Serena Hotel.

    Mico The Best yaririmbiye umugore we Igare

    Mico The Best ubwo yinjiraga mu cyumba cyo kwiyakiriramo abatumiwe mu bukwe bwe hacuranze uruvangitirane rw'indirimbo ziganjemo izigezweho.

    Ubwo yari agihinguka ku muryango ahawe ikaze na MC Uwimana Basile, uwari ushinzwe gucuranga imiziki yatunguranye acuranga indirimbo yitwa 'Igare' ya Mico The Best abari aho bose induru bayiha umunwa.

    Umuhanzi Cyusa yasusurukije ibirori byo gusaba no gukwa

    Ni indirimbo yatunguranye bitewe n'amagambo atandukanye yavuzweho igisohoka, icyakora ntibyabujije abageni kuyibyina kakahava.

    Iyi kimwe n'izindi z'urukundo uyu muhanzi yaririmbiye umufasha we ziri mu byaranze ibirori byo gusangira byarangiye ahagana saa tatu z'ijoro.

    Umuhanzi Mico yaririmbiye umugore we

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/udushya-utamenye-twaranze-ubukwe-bw-umuhanzi-mico-the-best-wagabiwe-inka-n

  • Abakinnyi 36 umutoza Mashami Vincent yahamagaye guhangana Uganda #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi Stars’, yahamagaye abakinnyi 36 bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, ni imikino yo mu itsinda E.

    Umukino ubanza uzabera i Kigali aho ‘Amavubi Stars’ azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali saa moya z’ijoro(19:00′), umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021i Kampala muri Uganda.

    Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 aho biteganyijwe ko Ikipe izacumbika kuri La Palisse Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku manywa mu gihe izajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali mu masaha ya nijoro.

    Mashami Vincent akaba yitabaje abakinnyi 36 batarimo Lague Byringiro wagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa Kenya, umunyezamu Kwizera Olivier wakuwe mu mwiherero ubwo biteguraga umukino wa Mali kubera ikibazo cy’imyitwarire.

    Imikino 2 Amavubi yakinnye yo muri iri tsinda, yatsinzwe na Mali inganya na Kenya kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Abakinnyi 36 bose bahamagawe

    Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway), Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda) na Gahungu Habarurema (Police FC, Rwanda)

    Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC, Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(FAR Rabat, Egypt), Bayisenge Emery (), Rukundo Dennis (AS Kigali, Rwanda), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Niyigenda Clement (Rayon Sports, Rwanda), Mutsinzi Ange(CD Trofense, Portugal), na Nemeyimana Kato Samuel(Bugesera FC, Rwanda)

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier(AS Kigali, Rwanda), Muhire Kevin, Nsengiyumva Isaac(Rayon Sports, Rwanda), Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium), Manishimwe Djabel (APR FC, Rwanda), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC, Rwanda), Yannick Mukunzi(Sandvikens IF, Sweden), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nishimwe Blaise(Rayon Sports, Rwanda), Niyibizi Ramadhan(AS Kigali, Rwanda) na Haruna Niyonzima(AS Kigali, Rwanda)

    Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda), Nshuti Savio Dominique (Police FC, Rwanda), Kagere Medie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC, Rwanda), Mugunga Yves(APR FC,Rwanda), Kalisa Jamir(Vipers, Uganda), Twizerimana Onesme (Police FC, Rwanda) na Iradukunda Jean Bertrand(Gasogi United)

    Amavubi aritegura Uganda mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-36-umutoza-mashami-vincent-yahamagaye-guhangana-uganda

  • Hazamutse ubusabe bw’abamagana ko umurambo wa Bagosora ushyingurwa mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Col Bagosora w’imyaka 80 yaguye muri Mali, aho yari mu gifungo cy’imyaka 35 yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania. Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishwe n’uburwayi yari amaranye iminsi.

    Abagize Umuryango CPCR bamaganye igitekerezo cyo kujyana umurambo wa Col Bagosora ugashyingurwa mu Bufaransa, usaba Leta y’u Bufaransa kwamagana icyo cyemezo.

    Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati “Turasaba Leta y’u Bufaransa kwamagana ko umurambo wa Bagosora washyingurwa mu Bufaransa, aho benshi mu bagize umuryango we batuye.”

    Uyu Muryango watangijwe na Alain na Dathroza Gauthier, wasabye Leta y’u Bufaransa kwirinda kuba indiri y’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bati “U Bufaransa, busanzwe ari indiri ya benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibugomba kwemera hakoreshwa ‘nk’aho kwiyibukiriza amateka’ y’ingoma ya Perezida Juvenal Habyarimana.

    U Bufaransa bushyinguyemo Jean Bosco Barayagwiza wagize uruhare mu gutangiza radio ya RTLM ndetse Simon Bikindi wibukirwa ku ndirimbo zibiba urwango yahimbye mu gihe Leta ya Habyarimana yari ikomeje umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye The New Times ko bashimishijwe no kuba Bagosora apfuye ari mu maboko y’ubutabera.

    Yagize ati “Amategeko ateganya ko ibyaha by’umuntu birangirana n’urupfu rwe, dushimishijwe n’uko yapfuye ari mu maboko y’ubutabera, yaraburanye, agahamwa n’ibyaha ndetse akanakatirwa.”

    Uyu muyobozi yongeyeho ko bibabaje kuba uyu mugabo wagize uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, apfuye atabashije gusaba imbabazi ku byaha yakoze byagize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barenga miliyoni.

    Umuryango wa CPCR wamaganye icyemezo cyo gushyingura Col Bagosora mu Bufaransa

    source : https://ift.tt/3ojVr6i

  • Burera: Urubyiruko rusaga 1700 rwasoje amasomo y’indangagaciro z’Umuryango RPF Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Aya masomo yatangiye muri Kamena 2021 ahabwa urubyiruko rugenga 1761 ruturuka mu mirenge yose y’Akarere ka Burera na bamwe mu bayobora ku midugudu n’utugari, bigishwa amateka y’Umuryango RPF Inkotanyi, amahame n’imyitwarire biranga umuryango n’abanyamuryango, uburere mboneragihugu n’ibindi.

    Bamwe mu rubyiruko rwasoje ayo masomo, ruvuga ko impamba ruhakuye igiye kubabera umusingi wo guharanira guteza imbere aho rutuye no guharanira ko urundi rubyiruko rwigishwa rukareka ingeso mbi zikunze kugaragara muri bamwe muri bo zo kwishora mu biyobyabwenge.

    Uwiduhaye Alliance ni umwe muri bo wahize abandi muri aya masomo, avuga ko kuri ubu agiye gushishikariza urundi rubyiruko kumenya ibyiza by’Umuryango RPF Inkotanyi kuko uyu Muryango ufite indangagaciro z’Ubunyarwanda.

    Yagize ati “Twize amateka y’Umuryango RPF Inkotanyi n’indangagaciro zawo kandi nasanze zibumbatiye ubunyarwanda, ngiye kwigisha urubyiruko ndukangurire kudacika intege mu buzima no guharanira iterambere kandi abijandika mu biyobyabwenge nzabigisha kubireka no kubirwanya mu gihugu.”

    Hakizimana Adrien na we yagize ati “ Mbere ntabwo nari nzi neza Umuryango nawumenye ari uko nywugezemo, twigishijwe amasomo menshi ku buryo twabishishikariza n’abandi kuko ni umuryango udaheza kandi wita ku kiremwa muntu, ngiye kuba intangarugero muri sosiyete nigishe abandi kuba intangarugero no kugira indangagaciro nyarwanda.”

    Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Robert Byiringiro avuga ko kuba mu Muryango bifitiye akamaro urubyiruko kubera amasomo n’indangagaciro batozwa bakiri bato.

    Umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yagarutse ku byiza uyu muryango umaze kugeraho muri aka Karere asaba urundi rubyiruko kudacikwa n’aya mahirwe rukaza kuvoma ubumenyi bakesha iterambere.

    Uru rubyiruko 1761 rwo mu Karere ka Burera ruje rwiyongera ku rundi 1802 rwo mu Karere ka Rulindo, 2200 rwo mu Karere ka Gicumbi, 1782 Gakenke na 750 bo mu Karere ka Musanze bose bamaze guca mu ishuri ry’umuryango bigishijwe amateka, amahame n’indangagaciro z’Umuryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Urubyiruko rwasoje amasomo rwahawe ishimwe

    Senateri Dr Habineza Faustin atanga igare ku rubyiruko rwahize urundi mu masomo

    Umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Burera Uwanyirigira M. Chantal atanga ishimwe ku bahize abandi

    Uwiduhaye Alliance wahize abandi we yashyikirijwe inka

    source : https://ift.tt/3ieesDE

  • U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ivugururamibereho izashakira umuti ibibazo byugarije sosiyete – #rwanda #RwOT

    Ni inama y’iminsi ine izaba kuva tariki ya 23 kugeza ku wa 26 Ugushyingo 2021 aho abazayitabira bazahurira muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye no mu rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ariko hakazakoreshwa n’uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo abaziyandikisha bose bazabashe kuyikurikira byoroshye.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ahagarariye abari gutegura iyo nama, Dr. Hahirwa Joseph, yavuze ko izahuza ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi.

    Ati “Ni inama izahuriramo abanyamwuga b’ivugururamibereho kugira ngo bazagaragaze ibyo bakuye mu bushakashatsi bakoze, cyane cyane bijyanye n’intego z’iterambere rirambye, SDGs.”

    Yavuze ko iyo nama izitabirwa n’abarimo abashakashatsi, abari mu mirimo yindi itandukanye, abize n’abiga ivugururamibereho n’abandi babyifuza, bakaba biyandikisha banyuze kuri website yitwa www.ubuntusocialwork.live

    Ati “Kwiyandikisha byatangiye mu kwezi kwa Gatandatu bikaba bizarangira ku itariki 15 Ukwakira 2021. Uwaba afite icyo ashaka kuzasangiza abazayitabira, kijyanye n’imirongo migari y’inama wasanga kuri urwo rubuga, yatunyuraho tukamwereka uburyo tumufasha.”

    Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamwuga b’Ivugururamibereho (Rwanda National Organization of Social Workers/RWA-NOSW), Dr Hakizimana Emmanuel, yavuze ko muri iyo nama hazabaho umwanya wo gusangira ibitekerezo hagaragazwe n’ibyifuzo cyane cyane ku musanzu bashaka gutanga mu gukomeza kubaka sosiyete.

    Ati “Gusangira ibitekerezo kuzabaho bikozwe n’abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango isanzwe ikora ibijyanye n’ivugururamibereho; harimo abita ku burenganzira bw’umwana n’umuryango, ibigo byita kandi biharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bunyuranye, n’ibindi bigo biri muri gahunda y’iterambere cyane cyane ry’abatishoboye. Tuzerekana ishusho y’umuryango w’abavugururamibereho ku rwego rw’umurimo, twerekane aho bagombye kuba bakora na serivisi bakabaye bakoramo ndetse tunagaragaze abakora icyo bagezeho.”

    Ishami ry’Ivugururamibereho ryatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 1998/99 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yaho hafungurwa andi mashami muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Huye na Gisagara, muri Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba mu Karere ka Gicumbi ndetse na Kaminuza ya Mount Kenya mu ishami ryayo rikorera mu Rwanda.

    Aho hose ayo mashami y’ivugururamibereho yashyizweho hagamijwe gutegura abanyamwuga bajya muri sosiyete gufasha abantu guhindura imibereho, cyane cyane bishingiye ku mateka y’u Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho abantu bari bamaze gutakaza ubushobozi bwo kubaho neza.

    Dr Hakizimana ati “Navuga ko ayo mateka ari yo yabaye nk’imbarutso kuko abantu bari bafite ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko habayeho kwangirika mu mutwe ariko nanone uko imyaka yagiye ihita Leta y’u Rwanda yagiye itekereza icyakorwa kugira ngo abantu bongere biyubake, ni ko n’iri shami ry’ivugururamibereho ryaje.”

    Kugeza ubu muri izo kaminuza zose hamaze kurangizamo abarenga 2300 bize Ivugururamibereho.

    Mu babashije kubona akazi harimo abakora mu nzego nkuru z’igihugu no mu mavuriro atandukanye ndetse no mu bigo bitari ibya Leta ariko bafite icyifuzo ko bahabwa umwanya wihariye cyane cyane mu nzego z’ibanze kugira ngo bafashe gukemura ibibazo biri muri sosiyete babihereye mu mizi kuko abari muri izo nzego bakorana n’abaturage umunsi ku munsi.

    Ati “Bafasha gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, ihohotera rikorerwa abana, noneho bagafasha no mu bijyanye n’iterambere rusange mu gutegura imishinga no kuyikurikirana ariko cyane cyane bigisha abaturage gukorera hamwe, guhuza umuryango no kwimakaza ubumuntu.”

    Ibindi avuga bafasha gukemura baramutse bahawe imyanya mu nzego z’ibanze harimo ikibazo cy’abana bakizerera mu muhanda mu gihe gahunda ya Leta ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana ari uko umwana yarererwa mu muryango; hakwitabwa kandi no ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane ibiterwa n’imibereho ya buri munsi itaboneye.

    Ati “Baramutse bagiye no mu nzego z’ibanze aho begereye abaturage, bajya babikurikirana mu buryo bwihuse bafatanyije n’izindi nzego zishinzwe ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu buryo bwagutse.”

    Mu byo bishimira harimo ko bafite abantu bakora mu miryango ishamikiye kuri Leta cyane cyane ku burenganzira bw’umwana n’umuryango, abakora mu bigo byita ku buzima rusange n’ahandi.

    Ati “Iyo mirimo yose bakora ni ishingiye mu kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda cyane cyane kugira ngo batere imbere mu buryo burambye.

    Mu bufasha batanga bakunze kwibanda ku miryango y’abatishoboye, iy’abafite ibikomere bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’abafite ubumuga.

    Yasabye abize Ivugururamibereho bose kuza mu muryango kugira ngo bakorere hamwe, batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu bakoresheje ubumenyi bafite.

    Inama mpuzamahanga y’ivugururamibereho yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018

    Ni inama isanzwe ihuza abaturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi

    Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamwuga b’Ivugururamibereho, Dr Hakizimana Emmanuel, yavuze ko muri iyo nama hazabaho umwanya wo gusangira ibitekerezo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3AHxlG6

  • Martin Masabo wayoboraga Lycée de Kigali yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye avuye mu barimu bigisha muri Lycée de Kigali, yemeza ko umuyobozi w’iri shuri yitabye Imana muri iki gitondo nk’uko babimenyeshejwe mu butumwa bugufi bashyikirijwe n’umwe mu bayobozi baryo bwo kubakomeza no gufata mu mugongo umuryango we.

    Masabo yaguye mu Bitaro by’Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

    Yari Umuyobozi wa Lycée de Kigali (LDK) kuva mu 2000 bivuze ko amaze imyaka irenga 20 mu buyobozi bw’iri shuri.

    LDK ni ishuri riherereye mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ryashinzwe na Leta y’u Bufaransa mu 1974, ritangira ku mugaragaro mu 1975, rishyirwa mu maboko ya Guverinoma y’u Rwanda mu 1982.

    Abasaga 6000 ni bo bibarwa ko baryizemo. Kuri ubu LDK ni isuri Leta ifatanya n’ababyeyi, ryakira abanyeshuri kuva mu cyiciro rusange, abahungu n’abakobwa.

    Martin Masabo yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Faisal aho yari arwariye

    source : https://ift.tt/3zPjFHQ

  • Col Théoneste Bagosora, umuhezanguni kuva mu bwana kugeza ku munsi wa nyuma – #rwanda #RwOT

    Bagosora w’imyaka 80 yaguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 35 kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Ntabwo icyamuhitanye cyatangajwe, gusa umuryango we wabwiye BBC ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byo muri Mali.

    Abamuzi akiri muto bamwise ‘Kigatura’, abamumenye akuze bamuzi nka Colonel wahanuriye Abatutsi ‘Imperuka’ mu 1993, akaba igikomerezwa mu ‘Kazu’ cyangwa “Réseau Zéro” ndetse no muri ‘‘escadrons de la mort’, agatsiko kashinzwe mu myaka ya 1990 kagamije kwica abo Leta ya Juvenal Habyarimana n’abahezanguni b’Abahutu babaga badashaka barimo abanyapolitiki n’Abatutsi, nyuma y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu.

    Imyaka y’ubuto bwe Col Théoneste Bagosora yayimaze mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, gusa yatangiye kumenyekana ubwo yari mu iseminari Nto ya Nyundo.

    Isaïe Murashi, impuguke mu mateka, akaba umwanditsi w’ibitabo, yigeze kubwira IGIHE ko Bagosora mu buto bwe ku ishuri azwi nk’umwana wakinaga umupira avuna abandi ari naho hakomotse izina ‘Kigatura’ bamwitaga akiri umwana.

    Abaswayire bavuga ko umunsi mwiza uboneka mu gitondo, uzaba mubi nawo ugaragara mu museso.

    Murashi avuga ko Bagosora biganye muri seminari ya Nyundo ari umuhezanguni ndetse yanga cyane Abatutsi, ku buryo kugira uruhare mu kubarimbura mu 1994, abamuzi kera bitabatunguye.

    Murashi ati “Yaduhozaga ku nkeke avuga ko umwanya w’abatutsi ari mu mahanga. Umunsi umwe, aza kutubwira ngo kimwe na bakuru bacu bari birukanywe ari benshi icyo gihe, ngo tugenewe kuzajya kuba muri Congo. Abandi bana b’abatutsi twari kumwe baracecetse. Njye narihaze ndamusubiza nti oya uribeshya hano niho iwacu. Nti kandi turacyari abana, ariko nidukura muzatubona.”

    Bagosora yavuye ku Nyundo akomereza mu ishuri rya gisirikare, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964. Ingoma ya Kayibanda Gregoire muri ibyo bihe ntiyamuhiriye kimwe na benshi mu bahutu baturukaga mu bice by’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, icyakora iya Habyarimana yayisanzemo cyane anayibamo umutoni.

    Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yashinze agatsiko kiswe ‘Akazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bahezanguni b’Abahutu bo mu bice by’Amajyaruguru bafatwaga nk’inkoramutima z’ibukuru.

    Niko kafatirwagamo ibyemezo bikomeye birebana na politiki y’igihugu, ubukungu, umutekano, uwo kwikiza n’ibindi.

    Bagosora aganira n’umwe mu bari bashinzwe imfungwa mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda

    Bagosora yagize ijambo rikomeye mu ‘Kazu’ dore ko yanahabwaga kuyobora ibigo bikomeye nk’icya gisirikare cya Kanombe, yasimbuyeho Colonel Mayuya wishwe mu buryo bw’urujijo.

    Niwe wicaga agakiza muri Jenoside

    Ubwo mu 1993 ubwo we n’abandi basirikare bakuru bagenzi be bashyirwaga mu kiruhuko cy’izabukuru, Bagosora yakomeje kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu kuko yagororewe kuba Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, umwanya wasaga nk’uwa politiki.

    Uwo mwanya ni na wo yifashishije tariki ya 9 Mutarama 1993 i Arusha muri Tanzania ubwo hari hamaze gusinywa igice cy’amasezerano ya Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi na FPR Inkotanyi, agasohoka yivumbuye avuga ko agiye gutegurira Abatutsi ‘imperuka’.

    Indege ya Habyarimana imaze kuraswa tariki 7 Mata 1994, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Bagosora, mu buryo bw’urwiyerurutso buhabwa Sindikubwabo Théodore wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

    Inzobere mu mateka zifata Bagosora nk’ubwonko cyangwa umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ibyakozwe mu minsi ijana uhereye muri Mata 1994, ukuboko kwe kwari kubyihishe inyuma.

    Imbaraga za Bagosora muri Jenoside yakorewe Abatutsi zishimangirwa na Raporo ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi [Muse Report].

    Muri Jenoside, abayobozi bose bakomeye bakirwaga na Bagosora aho kuba Sindikubwabo, abashakaga ko ibintu bikemuka bose niwe begeraga kuko byagaragariraga buri wese ko ubutegetsi busigaye mu biganza bye.

    Roméo Dallaire wari Umuyobozi w’ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), avuga ko yagiye ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’ingabo kureba Théoneste Bagosora, ubwo Jenoside yatangiraga agira ngo bafatanye na Guverinoma ya Agathe Uwilingiyimana, ibintu bisubizwe mu buryo.

    Icyo gihe Bagosora ngo yarakariye Dallaire, amwerurira ko nta bubasha na mba Uwilingiyimana afite, ngaho ibaze Umukozi muri Minisiteri y’Ingabo uhakana ububasha bwa Minisitiri w’Intebe!

    Indege ya Habyarimana ikimara kuraswa kandi, aho gukoranya inzego za politiki nka Guverinoma n’abandi, igisirikare kiyobowe na Bagosora cyahise gikoranya inama idasanzwe, cyishyiriraho Komite yo gusubiza ibintu ku murongo. Haba mu itegeko Nshinga, haba mu masezerano ya Arusha yari amaze amezi umunani asinywe, nta na hamwe havugaga ko mu gihe Perezida apfuye ububasha buhabwa igisirikare.

    Ubwo abatutsi batangiraga kwicwa hirya no hino mu gihugu, Raporo Muse ivuga ko Tito Rutaremara wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yahamagaye General Augustin Ndindiliyimana wayoboraga Gendarmerie, amubaza icyo bakora ngo ubwicanyi buhagarare, undi akamubwira ko ubwo bubasha buri mu maboko ya Bagosora.

    Na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye ingabo za FPR Inkotanyi, yatumye Dallaire kujya kumubwirira Bagosora kugira ngo ahagarike ubwicanyi bwakorwaga n’igisirikare, cyangwa se niba abasirikare bananiwe FPR itange umusanzu.

    Raporo Muse ivuga ko Bagosora yasubije ko ‘nta bufasha akeneye’, yizeza ko ‘ikibazo ari we kireba aracyikemurira’.

    Icyo benshi batumva ni uburyo Bagosora yateguye akanahagarikira Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara urukiko mpanabyaha rukaba rwaramukatiye igifungo cy’imyaka 35, mu gihe bagenzi be yayoboye bamwe bagiye bakatirwa burundu.

    Umushakashatsi akaba n’inzobere kuri Jenoside, Jacques Morel, yabwiye JeuneAfrique ko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso simusiga byerekana ko Bagosora ari we wateguye Jenoside akanayiyobora, ahanini bitewe n’umwanya yari afite utarafataga ibyemezo mu buryo butaziguye.

    Morel ati “Bagosora yahaniwe gusa ubwicanyi bwibasiye abahoze ari abaminisitiri muri Guverinoma ndetse n’abasirikare icumi b’Ababiligi biciwe i Kigali tariki 7 Mata. Niyo mpamvu urebye igihano cye kitabaye kinini cyane.”

    Tariki ya 6 Werurwe 2019, Bagosora yasabye Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT kurekurwa atararangiza igifungo cye.

    Muri Mata uyu mwaka umucamanza yamwimye ayo mahirwe kubera imyitwarire ye itari yakabaye myiza ndetse n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

    Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroon ahita yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997.

    Ku wa 18 Ukuboza 2008, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yahise akatirwa igifungo cya burundu.

    Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35.

    Bagosora apfuye yarangiye kurekurwa by’agateganyo kuko urukiko rwasanze atarahinduka

    Bagosora yari igikomerezwa muri Leta ya Habyarimana, akaba yari mu ‘Kazu’ kafataga ibyemezo bikomeye haba muri politiki no mu bukungu bw’u Rwanda

    Mu rukiko Bagosora yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, nyamara abamuzi mbere no mu gihe cya Jenoside, bose ntawe ushidikanya ku bubasha yari afite mu gihugu n’imyitwarire ye

    source : https://ift.tt/3ojVqzg

  • Afghanistan: Aba Taliban babujije abogoshi bo mu ntara ya Helmand kudaconga ubwanwa #rwanda #RwOT

    Uwo ari we wese uzabirengaho azahanwa, nkuko polisi y'aba Taliban igenzura iby'idini ibivuga.

    Abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

    Ayo mategeko aca amarenga yuko uyu mutwe w'aba Taliban wasubiye mu bihe by'amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.

    Kuva bafata ubutegetsi mu kwezi gushize, aba Taliban bahaye ibihano bikomeye abatavuga rumwe na bo.

    Ku wa gatandatu, abarwanyi b'uyu mutwe bishe barashe abantu bane bacyekwaho kuba abashimusi, imirambo yabo bayimanika mu mihanda yo mu ntara ya Herat mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu.

    Mu itangazo ryo kwihanangiriza ryamanitswe ahogosherwa abantu mu ntara ya Helmand, aba Taliban baburiye ko abogosha bagomba gukurikiza amategeko ya Sharia mu kogosha umusatsi n'ubwanwa.

    Iryo tangazo, BBC yabonye, rigira riti: “Nta muntu n'umwe ufite uburenganzira bwo kubyinubira”.

    Umwe mu bogoshi b'i Kabul yagize ati: “Abarwanyi bakomeza kuza baduha amategeko yo kudaconga ubwanwa. Umwe muri bo yambwiye ko bashobora kohereza abagenzuzi biyoberanyije bo kudufata”.

    Undi mwogoshi, ufite imwe muri za 'salons' nini cyane muri Kabul, yavuze ko yahamagawe kuri telefone n'umuntu uvuga ko ari umutegetsi muri leta. Ngo amutegeka “kureka gukurikiza inyogosho za kinyamerika” no kutogosha cyangwa ngo aconge ubwanwa bw'umukiliya n'umwe.

    Bwa mbere ubwo aba Taliba bari ku butegetsi muri Afghanistan kuva mu 1996 kugeza mu 2001, aba bagendera ku mahame akaze yiyitirira Islam bari baraciye inyogosho zigaragaza kwirekura no gukwega abantu, ari na ko bashimangira ko abagabo batereka ubwanwa.

    Ariko kuva icyo gihe, inyogosho yo kumaraho ubwanwa yagiye isakara ndetse n'abagabo benshi b'Abanya-Afghanistan bayoboka za 'salons' kwishyiraho inyogosho zigezweho.

    Ariko abogoshi, badatangazwa amazina mu rwego rwo kubarindira umutekano, bavuga ko aya mategeko mashya ari gutuma bagorwa no kubona imibereho.

    Umwe yabwiye BBC ati: “Mu gihe cy'imyaka myinshi 'salon' yanjye yari ahantu urubyiruko ruza kwiyogosheshereza uko rubishaka rukagaragara mu buryo bugezweho”.

    Undi yagize ati: “'Salons' z'ibigezweho n'abogoshi barimo guhinduka ubucuruzi bubujijwe. Aka ni ko kari akazi kanjye mu myaka 15 ishize kandi sintekereza ko nshobora gukomeza [kugakora]”.

    Undi mwogoshi wo mu mujyi wa Herat mu burengerazuba, yavuze ko nubwo nta tegeko yahawe n'abategetsi, yahagaritse serivisi yo guconga ubwanwa.

    Ati: “Abakiliya ntibiyogoshesha ubwanwa [kuko] badashaka kwibasirwa n'abarwanyi b'aba Taliban mu mihanda. Barashaka kwisanisha bagasa na bo”.

    Nubwo yakatuye ibiciro byo kwiyogoshesha, yabuze icyashara. Ati: “Nta muntu n'umwe witaye ku nyogosho yihariye ye cyangwa ku nyogosho y'umusatsi igezweho”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-aba-taliban-babujije-abogoshi-bo-mu-ntara-ya-helmand-kudaconga