Category: Uncategorized

  • Bwa mbere umunyarwenya Kigingi ashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe n'umunyarwandakazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Kigingi wo mu burundi yashyize hanze amafoto abereye ijisho y'ubukwe bwe n'umunyarwandakazi Marina Mataratara.

    Tariki 24 Nzeri 2021, ni bwo Kigingi yasabye anakwa umukunzi we Marina, mu muhango wabereye kuri Ineza Garden i Kinyinya muri Kigali.

    Uyu munyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, avuga ko 'wari umunsi mwiza' kuri we ubwo yarushingaga n'umukunzi we.Maze yongeraho amafoto meza atagira uko asa.

     

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-umunyarwenya-kigingi-ashyize-hanze-amafoto-yubukwe-bwe-numunyarwandakazi/

  • AMAFOTO: Mico The Best n'umukunzi we basezeranye imbere y'Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yasezeranye mu rusengero n'umukuzi we Ngwinundebe Clarisse. Uyu muhango wabaye ku munsi w'ejo tariki ya 26 Nzeri 2021 ukaba warabimburiwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wari wabaye mu gitondo.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-mico-the-best-numukunzi-we-basezeranye-imbere-yimana/

  • Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije amashuri abanza #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly yagize ati 'Inkuru nziza nabamenyesha ni uko hari abagiraneza biyemeje kwishyurira amashuri abana ba Jay Polly kugeza bose barangije amashuri abanza, amafaranga yose araba yamaze kwishyurwa mu minsi mike.'

    Icyakora nubwo yatangaje ko hari abagiraneza bemeye kwishyurira abana ba Jay Polly amashuri abanza, ntawo yigeze abavuga mu mazina.

    Ati 'Ni abantu badakunda kugaragara mu itangazamakuru ntabwo ari byiza ko nabavuga.'

    Abana babiri uyu muraperi yasize, bishyuriwe igihe cyari gisigaye ngo barangize amashuri abanza mu gihe mu muhango wo gukura ikiriyo nabwo Uwera Jean Maurice yari yatangaje ko inkunga yakusanyijwe mu bakunzi ba Jay Polly yishyuwe umwaka umwe w'amashuri.

    Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y'umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

    Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33 nyuma yo kunywa ibintu byavanzwe n'uwo bari bafungwanwe nkuko inzego zishinzwe umutekano zabitangaje.

    Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo nka ''Ndacyariho'', ''Akanyarirajisho'', 'Umupfumi uzwi', 'Ku musenyi', 'Mu gihirahiro', 'Rusumbanzika', 'Marayika', 'Umusaraba wa Joshua', 'Ikosora', 'Umwami uganje' n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abana-ba-jay-polly-babonye-umuterankunga-uzabishyurira-mpaka-barangije-amashuri

  • Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana #rwanda #RwOT

    Umwanditsi, Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best yaraye akoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse kubana akaramata, ni nyuma y'igihe kitari kinini uyu muhanzi yari yamusabye kubana nawe abwirwa yego.

    Uwo muhango kandi wari wakurikiwe no gusezerana imbere y'amategeko ubwo hari tariki ya 19 Kanama 2021.

    Mu mafoto yashyizwe ahagaragara Mico The Best we n'umukunzi we Ngwinundebe Clarisse bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, bubera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Heaven Garden. Aha ni naho kandi habanje kubera indi mihango irimo gusa no gukwa.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Uwihoreye uzwi nka Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye uzwi nka Nick muri City Maid n'abandi batandukanye.

    Amakuru y'urukundo rwaba bombi avuga ko umuhanzi Mico na Clarisse bamenyanye mu mwaka ushize ubwo uyu mukobwa yigaga mu gihugu cy'u Bushinwa nyuma aza kuza mu Rwanda ari nabwo urukundo rw'aba bombi rwashinze imizi cyane hagati yaba bombi.

    Mico The Best yamamaye cyane mu kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zimaze gukundwa hano mu Rwanda harimo iyavuba yise Igare, Ubunyunyusi, Jamais, Save the date n'izindi.

    The post Amafoto — Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-umuhanzi-mico-the-best-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-clarisse-bari-bamaze-igihe-kirenga-umwaka-bakundana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-umuhanzi-mico-the-best-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-clarisse-bari-bamaze-igihe-kirenga-umwaka-bakundana

  • Amavubi : Hahamagawe 36 barimo ab PoliceFC 6, ASKigali 5, APR 4, Rayon 3 #rwanda #RwOT

    Muri aba 36, ikipe ifite abakinnyi benshi ni Police FC ifitemo batandatu, igakurikirwa na As Kigali ifitemo batanu, naho APR FC ikagiramo bane mu gihe mukeba wayo Rayon Sports ifitemo batatu.

    Abakinnyi 36 bahamagawe

    Abanyezamu (Goalkeepers)

    Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric Bakame (Nta kipe arabona), Gahungu Habarurema (Police FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali)

    Abakina imbere y’umuzamu (Defenders)

    Omborenga Fitina (APR FC), Rukundo Denis (As Kigali), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Rwatubyaye Abdul (FK Shkupi, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Bayisenge Emery (Ntakipe afite), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Nemeyimana Kato Samuel (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (CD Trofense, Portugal)

    Abakina hagati mu kibuga (Midfielders)

    Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (nta kipe, biravugwa ko yasinyira Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (As Kigali), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Niyonzima Haruna (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Niyibizi Ramadhan (As Kigali).

    Abakina basatira izamu bashaka ibitego (Forwards)

    Kagere Medie (SIMBA SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC), Iradukunda Jean Bertrand (GASOGI UNITED), Hakizimana Muhadjir (POLICE FC), Twizerimana Onesme (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Kalisa Jamir (Vipers SC, Uganda), Mugunga Yves (APR FC).

    Imikino ibiri u Rwanda rugomba gukina na Uganga iteganyijwe tariki 7 na 10 Ukwakira 2021. Umukino ubanza Amavubi Stars azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ku isaha ya saa moya z’ijoro, umukino wa kabiri ukazabera i Kampala muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Abakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, bagomba gutangira umwiherereo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, bakazajya bakorera imyitozo ya kumanywa kuri Stade Amahoro I Remera. Imyitozo ya nimugoroba ikazajya ibera kuri sitade ya Kigali.

    Muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, U Rwanda ruri mu itsinda E rurikumwe n’amakipe y’ibihugu ya Uganda, Mali na Kenya.

    U Rwanda nta mukino n’umwe rwari rwatsinda muri iri tsinda, icyo Amavubi yakoze gikomeye ni ukunganyiriza na Kenya kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu muri iri tsinda E n’amanota 2, mu gihe Amavubi ari aya nyuma n’inota rimwe gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-Hahamagawe-36-barimo-ab-PoliceFC-6-ASKigali-5-APR-4-Rayon-3

  • Kigali : Abantu 60 bafatiwe mu kabyiniro bakoze uruhurirane rw’amakosa yo kwica amabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, bakaba bafatiwe mu kagari kari Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Bafashwe barengeje amasaha yo kugera mu rugo, bari no kunywa inzoga, banabyina kuko aho bafatiwe harimo akabyiniro (Club).

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni, avuga ko uretse kuba utubari twarakomorewe tukemererwa gukora, ako bafatiwemo nta ruhushya kigeza gasaba.

    Ati 'by’umwihariko banakoraga n’ibikorwa bitemewe, kuko bakoze akabari ndetse bashiramo n’akabyiro, kandi by’umwihariko ntabwo bari babyemerewe.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abo bantu bafashwe saa sita z’ijoro zirenga, barimo kunywa inzoga ndetse barimo no kubyina kandi utubyiro tutemerewe.

    Ati 'Icyo twabafatiye cya mbere, ni ukurenza amasaha, ariko na none bakaba bari begeranye cyane, ahantu hatoya hafunganye, urebye bakoze uruhurirane rwo kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, tukaba dukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza nk’uko biteganywa, abantu bose barayazi. Haciye igihe kigiye kugera mu myaka 2 duhanganye n’iki cyorezo, nta muntu n’umwe utazi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, nk’uko na Leta igenda ibikangurira abantu buri gihe'.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru bukaba bwahise bufunga ako kabari nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu gihe abafashwe bahise bajyanwa muri stade ya ULK, aho byari biteganyijwe ko bigishwa, hanyuma bagacibwa amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-60-bafatiwe-mu-kabyiniro-bakoze-uruhurirane-rw-amakosa-yo-kwica-amabwiriza

  • Abasore barwanye inkundura baterana ingumi n… – #rwanda #RwOT

    Amakuru atandukan ye avuga abasore babiri barwaniye umugore umwe bari baje kwishyura inkwano umunsi umwe. umukobwa witwa Grace Musonza w’imyaka 27 y’amavuko yari afitanye umubano n’abasore babiri kandi bose bataratandukana, yakundanye mbere na  George Mbirimi , baje gusezerana ko bazaba ariko inkwano ikomeza kubura . Grace yabonye ko inkwano ikomeje kubura ahitamo guhita akundana n’undi musore rwihishwa.

    Aba basore bose ntawamenye ko Grace abatendeka, baragumye  bashaka inkwano hasi hejuru, umukobwa ntanumwe yigeze amenyesha ko yabinye umukunzi mushya.amakuru ya Nggossips avuga ko aba basore umwe yigirye inama  kujyana inkwano ku mukobwa bikaza kuba ibibazo bose bahahuriye.gusa hari andi makuru avuga ko umukobwa ariwe wabiteye atanga itariki zimwe ku basore ngo bazaze gusaba niko kuhahurira .

    Martin Marisa yari yitwaje inkwano ya ingana  620 y’amadorali y’amerika, ukuvuga ibihumbi 620 by’Amanyarwanda, mu gihe undi ngo yari yitwaje amafanga arenze miliyoni nk’uko amakuru akomeza abivuga, Martin akinjira mu rugo kwa Grace yasanze imihango yo kumukwa irimbanije niko kwadukira umusoe mugenzi we intambara iratangira, batana mu munigo karahava bakizwa n’inzego z’umutekano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109911/abasore-barwanye-inkundura-baterana-ingumi-nimigeri-ubwo-bose-bahuriraga-ku-mukobwa-gutang-109911.html

  • Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo yatewe n’iyo ntsinzi ya Arsenal, Perezida Kagame yabinyujije kuri Twitter, maze ashimira Ikipe n’ubuyobozi bwayo ndetse n’abafana kubera ko bitwaye neza nyuma y’uko bari batangiye nabi.

    Yagize ati “Mwakoze cyane Arsenal, umutoza, abakinnyi ndetse n’abafana. Ibintu byose byari bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino. Birashimishije!!”

    Muri Kanama 2021, Perezida Paul Kagame, nabwo abinyujije kuri Twitter yari yagaragaje ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa n’Ikipe ya Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere. Icyo gihe iyo Kipe yari yatsinze Arsenal ibitego bibiri ku busa ( 2-0).

    Yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Twitter nyuma y’uwo mukino, aho yagize ati “Ibi ni ibiki?? Ni umupira w’amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze. Arsenal n’abafana bayo ntibakwiriye umukino nk’uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!”

    “Imyaka ibaye myinshi tuzamuka twongera tumanuka, ariko kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiriye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.”

    Ati “Ntidukwiye kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk’ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.”

    Ibitego bitatu ikipe ya Arsenal yaraye itsinze ikipe ya Tottenham Hotspurs, byatsinzwe na Emile Smith Rowe, Bukayo Saka ndetse na Pierre-Emerick Aubameyang, mu gihe abakinnyi bakinnye neza ari abato cyane mu ikipe harimo Saka ufite imyaka 20, Smith Rowe ufite imyaka 21, ndetse na Martin Odegaard, ufite imyaka 22.

    Credit to where it is due…Congrats Arsenal,manager,players and greatly… fans!!! Everything came very much alive today. All the best every game…#Brilliant!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) September 26, 2021

    source : https://ift.tt/2Y7TYp0

  • Umunyemari Gahunde Jean uzwi nka ‘Gaposho’ yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera.

    Ati “Nibyo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy’ imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye. afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha.”

    Ku wa 23 Nzeri 2021, nibwo imbwa za Gaposho zariye umuturanyi we usanzwe uba no mudugudu wamwitiriwe uzwi nko kwa ‘Gaposho’ uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Rwinyana.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo abakozi ba RIB bagiye muri uyu mudugudu gukora iperereza kuri iki kibazo.

    Uyu muturage yavuze ko yariwe n’imbwa za Gaposho ubwo yari asohotse agiye muri siporo. Ageze mu marembo imbwa ebyiri z’uyu mugabo ngo zaramusatiriye zimuruma ku kaguru k’imoso.

    Yavuze ko izi mbwa yazikijijwe n’undi muturanyi wabo, ubundi agezwa ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Umugore w’uyu mugabo warumwe n’imbwa, yavuze ko iri sanganya rikimara kuba yahise ahamagarwa kuri telefone, na we agerageza guhamagara Gaposho anamwoherereza ubutumwa ariko uyu mugabo ntiyamusubiza.

    Uyu mugore ngo yaje kunyura ku muturanyi wabo kugira ngo amufashe kubwira Gaposho ibyo imbwa ze zakoze anabahe ibyangombwa byemeza ko zakingiwe kuko byari bikenewe na muganga. Mu gusubiza uyu muturanyi, ngo Gaposho mu burakari bwinshi yavuze ko atari we wenyine utunze imbwa ndetse agaragaza ko atumva impamvu ibyabaye biri kugerekwa ku mbwa ze.

    Nyuma y’impaka ndende ngo Gaposho yaje kwemera gutanga ibi byangombwa byemeza ko imbwa ze zakingiwe ariko ngo ntiyagaragaza ukwicuza cyangwa gusaba imbabazi ku bw’amakosa yakozwe n’imbwa ze.

    Abaturanyi ba Gaposho bagaragaje ko mu bihe bitandukanye bagiye baribwa n’imbwa z’uyu mugabo ariko bamwegera akagaragaza kutumva ikibazo cyabo. Ndetse ngo hari nubwo yanze gutanga icyangombwa cy’uko zakingiwe kugira ngo uwo zari zarumye avurwe.

    Bavuze ko imbwa z’uyu mugabo ziteje ikibazo muri aka gace batuyemo, basaba inzego bireba kugira icyo zibikoraho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’imbwa zirya abantu, ari ikibazo cy’umutekano muke bityo ko aho bibaye, bakwiriye kwihutira kumenyesha Polisi ako kanya.

    Ati “Ni ikibazo cy’umutekano, abo bibayeho bagomba kukigeza kuri Polisi byihutirwa. Imbwa ikuriye, hamagara Polisi, ntabwo ari ikibazo gikwiriye kurangirira ku muyobozi w’umudugudu gusa.”

    CP Kabera yibukije kandi abantu batunze imbwa, kubahiriza amategeko abigena, kuko yabafasha kwirinda ibibazo zishobora guteza.

    Ati “Abazitunze bakwiriye kureba amabwiriza abigena, atuma zitazerera.”

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko buri mbwa yambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero. Umuntu wese utunze imbwa agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka kandi ko aba agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye.

    Ni mu gihe mu rugo rwe aba agomba kugira inzu yihariye iyo mbwa ibamo kugira ngo itazigera isohoka ikajya kuzerera. Uhuye n’iki kibazo, yitabaza nimero ya Polisi itishyurwa ya 112.


    source : https://ift.tt/3kLXduW

  • Musanze: Barindwi bafatanywe inka esheshatu bakekwaho kwiba bakazihisha bagambiriye kuzibaga – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 25 na tariki ya 26 Nzeri nibwo Polisi yabafatanye inka esheshatu. Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu tugari twa Gakoro na Rwasa mu midugudu ya Nkomero na Sarasi.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wari wibwe inka ye.#

    Yagize ati” Mu cyumweru gishize umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo bacyekaho ubwo bujura. Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bacyeka, twagiye gusaka mu ngo zabo.”

    CIP Kayitesi, yavuze ko ahri urugo basanzemo inka imwe nyirarwo avuga ko yayiragijwe n’uwamuhembaga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu zindi ngo eshatu hafatiwe imwe, imwe mu gihe hari urwafatiwemo ebyiri.

    CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka batazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by’amazu hanyuma bakazigaburira ziba muri ibyo byumba igihe cyazagera bakazibaga.

    Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca. CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

    Ati “Turagira inama abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ndetse banakaze amarondo yo kwicungira umutekano kuko ziriya nka zibwa nijoro.”
    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z’abaturage cyangwa n’abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b’inka.

    Ati “Bariya bose bafatanwe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abacyekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza. Inka ebyiri muri 6 zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.


    source : https://ift.tt/3ic4HG5