Category: Uncategorized

  • Nyabugogo: Imodoka ebyiri zipakiye ibiribwa ziragonganye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushoferi w’imodoka ya Alfa wabonye iyo mpanuka iba avuga ko imodoka yari itwaye ibitoki iva mu cyerekezo cyo kwa Mutangana yagonganye n’itwaye ibirayi yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata izamuka igana i Kimisagara.

    Uyu mushoferi mu gusobanura impamvu imodoka yagongana n’indi kandi “Feux Rouges” zibanza guhagarika iziva mu bindi byerekezo, yagize ati “Ibyo ari byo byose hari umwe mu batwaye izo modoka wishe amategeko.”

    Undi mushoferi witwa Jean Paul(nta rindi zina yifuje kuvuga) yagize ati “Imodoka yarenze kuri ‘feux rouges’ itabyemerewe ni iyari itwaye ibitoki yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata.”

    Abari batwaye ibyo binyabiziga byombi bose ni bazima ariko uwari utwaye ibirayi ngo ni we waba yacitse amaguru, uw’ibitoki we akaba yavuyemo agifite ingingo nzima.
    Inzego zishinzwe umutekano zihutiye kuhagera kugira ngo zikurikirane iby’iyi mpanuka.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    source : https://ift.tt/2Zxnbdr

  • Ibyibanze kuri Eric Omondi utunze arenga Mil… – #rwanda #RwOT

    Eric Omondi utunze akayabo kabarirwa muri za Miliyoni z'amadorali ni umunya Kenya w'umushoramari, wamenyekanye mu rwenya. Kuri ubu arajwe ishinga no kuzamura ibyo akora ariko by'umwihariko ashingira ku ikoranabuhanga ry'imbuga nkoranyambaga.

    Nyuma yo kubona umwe mu bashabitsi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram wenda kuzuzu Miliyoni y'abamukurikira kuri uru rubuga, ndetse ukomeje kugenda agirirwa icyizere n'ikompanyi zinyuranye yo kuzamamariza, Shaddyboo atangaza ko afitanye umushinga na Omondi atasobanuye neza, ahubwo yabajije abamukurikira icyo bakwitega agira ati:'Mufore ari iki turi kubategurira na Eric Omondi.'

    INYARWANDA yabateguriye iby'ibanze ku buzima bw'umwe mu banyarwenya bakunzwe muri Africa, kuri ubu ufite urubuga rwa Youtube anyuzaho amashusho anyuranye rufite aba subscribers barenga ibihumbi magana 517, na Miliyoni zirenga 3.6 z'abamukurikira kuri Instagram.

    Shaddyboo mu mashusho yasangije abamukurikira, agaragara ari kumwe na Eric Omondi 

    Eric Omondi yatangiye  kwinjira mu bijyanye n'umwuga wo gutera urwenya yiga mu mashuri yisumbuye.  Yakoze ikiganiro cya Churchill yaje kureka  akurikira inzozi ze zaje kubyara imbuto ikomeye n'ubu yamugize icyamamare. Kugeza ubu uyu mugabo w'imyaka 44 ntarashaka, ariko afite umukunzi witwa Jackie Maribe nk'uko Citizen TV yabitangaje aba bombi bakaba bafitanye umwana w'umuhungu.

    Ubundi Eric Omondi yavutse kuwa 17 Nzeri 1977 mu gace ka Siaya mu gihugu cya Kenya, ni umwana wa kabiri mu bana bavukana. Yize amashuri abanza mu ryitwa Kondele azagukomereza ayisumbuye muri Kisumu, maze azagusozanya amanota yo hejuru akomereza kaminuza mu yitwa Daystar yakuyemo impamyabumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru (Mass Communication & Journalism).

    Binyuze ku rukuta rwa Youtube yafunguye, asangiza abamukurikira amashusho anyuranye y'urwenya aba yateguye, kimwe n'indirimbo z'abahanzi banyuranye asubiramo bo mu gihugu cya Kenya no hanze yacyo.

    Ibyo bituma abantu benshi bishimira kumukurikira, ndetse abakora 'subscribe' bakomeza biyongera umunsi ku wundi. Uretse ibyo gukoresha youtube, Eric Omondi ni umwanditsi wanashinze ikompanyi iri muzikomeye, zitegura ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro yitwa 'Big Tyme Entertainment Company' , afite n'inzu itunganya umuziki yitiriwe izina rye.

    Agenda kandi afasha, akangurira, anigisha urubyiruko kuzamura impano zabo bifashishije bicye bafite. Eric akora ibikorwa byo kwamamariza ikompanyi zinyuranye binyuze mu ikoranabuhanga, yagiye agirwa 'Brand Ambassador' wa kompanyi zinyuranye zirimo OLX, Dolar Flour n'izindi kandi abakoranye nawe bose mu gihe gito, umusaruro w'ibyo bakora wagiye urushaho gutumbagira.


    Youtube Channel ibaruze mu mazina bwite ya Eric Omondi yayifunguye mu mwaka wa 2015, ariko imaze kugira umusaruro rusange wa Miliyoni 50 zirenga zifite mbarwa mu Rwanda mu bakora umuziki na comedy

    Imikorere ya Eric mu kwamamaza iratangaje cyane kuko ngo yifitemo ubushobozi bwo kureshya abaguzi, binyuze mu dushya ashyira mu kuvuga icyo yamamaza.

    Yifashishije ikompanyi yatangije ya Big Time Entertainment na Eric Omondi Studios, akorera ubucuruzi kuri murandasi ahereye ku banyamuziki, abakora urwenya, abakinnyi ba filimi, abanyabugeni batandukanye bifuza serivisi zinyuranye n'ibicuruzwa, akabafasha kubibona mu buryo bworoshye binyuze kandi ku mbuga zinyuranye n'abakunzi be abasha kuba yabafasha kubona ibyo bifuza mu buryo bwihuse.

    Umutungo wa Eric Omondi Ongea ubarirwa muri Miliyoni 1 y'amadorali kuzamura yakuye mu bitaramo bigari n'ibito agenda akora, n'amashusho y'urwenya akomeza gucururiza ku mbuga zinyuranye, kimwe n'ikompanyi zinyuranye yamamariza ibikorwa n'iye bwite yashinze kimwe na studio itunganya umuziki afite.

    Yigeze kuba umwe mu bakoraga ikiganiro cya Churchil n'ibindi biganiro bitandukanye, byanyuraga kuri televiziyo zitandukanye mu gihugu cya Kenya zirimo nk'iyitwa NTV nk'umuntu wize itangazamakuru.

    Nyamara azakubitera umugongo yiyegurira imyidagaduro ishingiye k'umuziki n'urwenya akora neza, ku myaka afite Eric Omondi ari mu byamamare bikomeye muri Kenya kandi bifite umuvuduko mu iterambere by'umwihariko rishingiye ku ikoranabuhanga.

    Shaddyboo yaciye amarenga mu butumwa yashyize kuri Instagram ye ikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda, ko hari umushinga afitanye na Eric Omondi

    Umunyarwenda n’umushoramari waminuje mu bijyanye n’itangazamakuru ufite ikompanyi akanamamariza nyinshi muri Kenya Eric Omondi

    Uburyo Eric Omondi yamamazamo butuma ikopmpanyi nyinshi zishimira gukorana nawe kuko buba burimo uduushya bigaha umusaruro abamwifashisha 

    Eric Omondi afite umutungo ubarizwa hagati ya Miliyari 1Frw na 5Frw

    Ubutumwa bwa Shaddyboo buca amarenga ko afitanye umushinga na Eric Omondi

    SRC:KESCHOLARS,COM NA KENYANCONSULT.CO.KE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109917/ibyibanze-kuri-eric-omondi-utunze-arenga-miliyari-1frw-ushobora-kuba-afitanye-umushinga-na-109917.html

  • Rutahizamu York Rafael yabonye ibyangombwa bi… – #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yamaze gusubiza Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' yemerera York Rafael ushobora gukina nka rutahizamu cyangwa mu kibuga hagati, nk'umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi.

    York azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakinamo na Uganda wo gushaka tike y'igikombe cy'isi taliki ya 07 Ukwakira uyu mwaka ndetse n'uwo kwishyura uteganyijwe tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Uyu mukinnyi ukinira Eskilstuna mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède ntiyagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali igitego 1-0 tariki ya 1 Nzeri kubera kubura ibyangombwa byuzuye bibimwemerera gukina, ndetse ntiyakinnye umukino u Rwanda rwanganyijemo na Kenya igitego 1-1, i Kigali tariki ya 5 Nzeri 2021.

    York Rafael yavutse ku mubyeyi w'Umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, tariki 17 Werurwe 1999 i Gavle muri Suède.

    Yatangiye umupira w'amaguru ubwo yari mu ikipe y'abato ya Bryanas IF ayivamo yerekeza muri Sandvikens IF ari na ho yatangiye kumenyekana nk'umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

    Kuva mu 2014, York yahise azamurwa muri Sandvikens IF ayikinira imikino 38 atsindamo ibitego bitandatu, ubu akaba ari umukinnyi wa AFC Eskistuna ikina Icyiciro cya Kabiri muri Suède.

    Mu 2015 ni bwo yahamagawe mu ikipe y'Igihugu ya Suède y'Abatarengeje imyaka 16, ayikinira imikino itandatu kugeza mu 2016. Nyuma yakiniye Suède y'Abatarengeje imyaka 19 na yo ayikinira imikino 11 atsindamo igitego kimwe.

    York Rafael yemerewe gukinira u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109914/rutahizamu-york-rafael-yabonye-ibyangombwa-bimwemerera-gukinira-amavubi-109914.html

  • Brig.Gen Murenzi yagaragaje ibyafasha mu rugamba rwo gukumira ibyaha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 ubwo hatangizwaga igikorwa cyo guhugura abaturage 179 bo mu Karere ka Gatsibo batoranyijwe nk’imboni zigiye gufasha inzego z’ibanze mu kugira imidugudu itarangwamo ibyaha.

    Brig Gen Murenzi Evariste yavuze ko kugira ngo habeho umudugudu utarangwamo ibyaha bikwiriye kubakirwa ku kugira amakuru y’ibanze yose y’umudugudu abawutuye bakamenya n’uburyo bayahererekanya.

    Ati “Kugira ngo imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage wa Gatsibo bize ku isonga mufite inshingano zikomeye zo kubacungira umutekano na bo ubwabo babigizemo uruhare rukomeye cyane cyane ku bijyanye no gutanga amakuru kandi akayatangira igihe.”

    “Umudugudu rero uzira icyaha birasaba amakuru, amakuru ku muturage akanamenya no kuyatanga mukayasangira kugira ngo mushobore kugira umudugudu wanyu utekanye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko nk’abayobozi batangiye gukangurira abaturage kugera ku isibo kujya muri iyo gahunda ariko ngo baje gusanga bakeneye abandi bantu b’inyangamugayo bafite ubushake mu kubafasha kugira umudugudu utarangwamo icyaha.

    Ati “ Ni abantu 179 turi kubaha amahugurwa ajyanye n’uburyo uwo mudugudu wazira icyaha, ibyo bakoresha, uburyo bazafatanya n’abayobozi ndetse n’uburyo bazajya baduha amakuru kugira ngo dukumire icyaha kitari cyaha.”

    Meya Gasana yavuze ko abari guhugurwa bose bazakomeza gukurikiranwa bagasurwa hagira urenga ku byo yigishijwe agakeburwa.

    Umuryango ni wo ugiye kwibandwaho cyane

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko izi mboni bazisabye kwita cyane ku muryango ngo kuko uri mu biteza ibibazo byinshi iyo utabanye neza.

    Ati “ Turashaka cyane kwibanda ku muryango, ihohotera ryo mu miryango n’ibibazo byo mu mibanire itari myiza mu miryango kuko twasanze ibibazo by’imibanire biri mu biduteza ibibazo cyane kuko iyo umugabo n’umugore batabanye neza bituma abana babo bava mu rugo bakajya kuba ku mihanda abangavu na bo bagaterwa inda ku buryo iyo umuryango udatekanye ariho ibyaha bituruka.”

    Gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha yatangijwe muri Mata uyu mwaka mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba igamije kurandura ibyaha bikorerwa hirya no hino muri iyi Ntara cyane cyane ibishingiye ku ihohoterwa ryo mu miryango, ibiyobyabwenge na magendu, ubujura n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

    Brig Gen Murenzi Evariste yavuze ko kugira ngo habeho umudugudu utarangwamo ibyaha bikwiriye kubakirwa ku kugira amakuru y’ibanze

    Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batoranyijwe nk’imboni zigiye gufasha inzego z’ibanze mu kugira imidugudu itarangwamo ibyaha.

    source : https://ift.tt/3ulHUMD

  • Hatangajwe amabwiriza mashya agenga ibirori bibera mu ngo – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nzeri, rishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021, yakomoreye ibirori mu ngo, ikanasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

    Iyi Minisiteri yavuze ko utegura ibirori bikorewe mu rugo, asabwa “kumenyesha mu nyandiko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ibirori bizaberamo gahunda yabyo.”

    Yongeyeho ko “Imenyesha rishobora no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (email cyangwa WhatsApp), igaragaza ubwoko bw’ibirori (urugero; gusaba no gukwa), igihe ibirori bizatangirira, igihe bizarangirira n’umubare w’abazabizamo.”

    Yasabye “Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki (handsanitizer), gukangurira abitabiriye ibirori gusiga intera hagati yabo no kwambara agapfukamunwa igihe cyose batari gufungura no kunywa.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeyeho ko “Abitabira ibirori bibera mu rugo bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’ibirori.”

    Ku bijyanye n’amasaha y’ibirori bibera mu rugo, yagize iti “Ibirori ntibigomba kurenza saa Mbiri z’ijoro. Icyakora, mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ibirori ntibigomba kurenza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.”

    Inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano ni zo zahawe inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza mu gihe abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda COVID-19.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we washyize umukono ku mabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo

    source : https://ift.tt/3zMgb94

  • Abanyarwanda 14 barimo abana batandatu bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bagejejwe I Kagitumba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nzeri 2021, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Mu bahagejejwe harimo abagabo bane, abagore bane ndetse n’abana batandatu, aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Mbarara.

    Nyuma yo kubageza mu Rwanda bapimwe icyorezo cya COVID-19 kugira ngo harebwe niba nta wayanduye mbere yo guhabwa ubundi bufasha bw’ibanze.

    Aba Banyarwanda baje bakurikira abandi barindwi baheruka kugezwa kuri uyu Mupaka wa Kagitumba.

    Uretse aba kandi mu kwezi gushize mu minsi ibiri ikurikirana, Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda mu buryo butarasobanuka, umwe yishwe mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama mu gihe undi umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.

    Uwishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yitwa Ntwari Bahati, yari asanzwe akorera mu Mujyi wa Kampala akazi k’ubukanishi.

    Ku rundi ruhande, ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa, Polisi ya Uganda yatangaje ko hari umugabo w’Umunyarwanda wabonetse yiciwe mu gace ka Karujanga mu Karere ka Kabale.

    Uwo mugabo yari umucuruzi muri ako gace, aho yiciwe ni hafi cyane n’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bisaba gukora urugendo ruri munsi ya kilometero imwe.

    Bivugwa ko abishe uwo mugabo bari bamaze kumwiba amafaranga arenga miliyoni imwe y’amanyarwanda. Bamwishe bamuteye ibyuma umubiri wose.

    Dusabimana Théoneste wishwe yari yaravutse mu 1969. Nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi akurikiranweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Bivugwa ko yakoranaga n’abantu batatu muri ubwo bucuruzi.

    Usibye izo mpfu za hato na hato, kuva Coronavirus yakwira ku Isi, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutotezwa ku buryo bukomeye bashinjwa ko bakwirakwiza icyo cyorezo mu gihugu.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka Umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka ntacyo biratanga.

    Abanyarwanda 14 barimo abana batandatu bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3ETPgvX

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch irushinja kwibasira abarimo abaryamana bahuje igitsina – #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y’uyu muryango, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM, abaryamana bahuje ibitsina, indaya, abazunguzayi n’inzererezi n’abandi bafite imyitwarire idahwitse bibasiwe bagafungirwa mu bigo by’inzererezo n’ibindi binyurwamo by’akanya gato bizwi nka Transit Centers.

    Inama ya CHOGM yari iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufungira abo bantu mu kigo kinyurwamo by’akanya gato cyizwi nko ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo, bakabaho ubuzima bubi burimo gukubitwa n’ibindi.

    Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibikubiye muri iyo raporo, ivuga ko ari umugambi w’igihe kirekire wa Human Rights Watch ugamije guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda, hagendewe ku birego bidafite ishingiro.

    Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yagize ati “Raporo ya Human Rights Watch ni uburyo bwacuzwe neza bugamije kwangiza urwego runaka rw’ubukungu bw’igihugu hitwajwe ibirego bihimbano.”

    Makolo yongeyeho ati “Ubwo bwangizi ntacyo buzageraho kuko ibyo birego atari ukuri. U Rwanda nta vangura rugira rishingiye ku gitsina, haba mu mategeko, politiki zarwo cyangwa imikorere.”

    Yavuze ko ari ibirego Human Rights Watch imaze igihe ishinja u Rwanda nyamara nta kuri na guke kurimo.

    .@HRW‘s report on Rwanda is a calculated attempt to harm a strategic sector of our economy with fabricated allegations. The sabotage won’t work because the allegations are not true. Rwanda does not discriminate, in law, policy or practice, against sexual or gender orientation.

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 27, 2021

    Uyu muryango umaze imyaka itatu uhagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.

    U Rwanda rujya guhagarika imikorenire na wo mu 2018, wari uherutse gusohora raporo wari wise ‘All Thieves Must Be Killed” [ugenekereje mu kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”], aho yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

    Mu iperereza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yahise ikora, yasanze abavugwaga ko bapfuye ari bazima ndetse bamwe mu babitswe barigaragaza.

    Imikorere ya Human Rights Watch yakunze kunengwa n’abantu batandukanye, aho akenshi ifatwa nk’iba igamije kugaragaza byacitse aho bitari no kuba igikoresho mu nyungu za politiki.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021, yavuze ko imiryango nka Human Rights Watch ifite ikibazo mu mikorere, kuko n’iyo isanze yarabeshye cyangwa yabeshywe igatangaza ibitari byo, itabikosora.

    Yagize ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ni nde wishe abo bantu byagenze gute? Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

    Yakomeje agira ati “Twabajije Human Rigths Watch tuti ’ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa?’ Bahisemo guceceka. Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Ubwo u Rwanda rwangaga kuvugurura amasezerano yarwo y’imikoranire na Human Rights Watch, rwagaragaje ko ibikorwa by’uwo muryango nta burenganzira bwa muntu birengera ahubwo bifite impamvu zihishe za politiki.

    U Rwanda rwamaganye ibirego bya Human Rights Watch birimo kwibasira indaya n’abaryamana bahuje igitsina mu gihe hitegurwaga inama ya CHOGM

    source : https://ift.tt/3lXRula

  • #KissSummerAwards: Gabiro, Confy, Bruce Melod… – #rwanda #RwOT

    Amajwi yo kuri internet ashingirwaho mu kwemeza umuhanzi cyangwa Producer, wegukana igihembo mu cyiciro runaka. Ibi bihembo bitangwa na Radio Kiss Fm.

    Aya matora aragaragaza ugukura k'umuziki n'uburyo abahanzi bashya bashyigikiwe. Indirimbo 'Igikwe' ya Gabiro Guitar na Confy, niyo iri imbere mu matora yo kuri internet mu cyiciro 'Best Summer Song' , aho ifite amajwi 54%.

    Indirimbo 'My vow' ya Meddy, niyo iri ku mwanya wa kabiri n'amajwi 25%.

    Iki cyiciro cyinahatanyemo indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza ifite amajwi 11%, 'Katapila' ya Bruce Melodie ifite amajwi 4% naho 'Amata' ya Dj Phil Peter na Social Mula ifite amajwi 3%.

    Umuhanzi Bruce Melodie ayoboye abandi mu majwi yo mu cyiciro 'Best Summer Artist' aho afite amajwi 44%, akurikiwe na Meddy ufite amajwi 30%, Juno Kizigenza ufite 19%, na Butera Knowless na Social Mula banganya amajwi 2%.

    Umuhanzi utanga icyizere mu muziki, Confy, ayoboye bagenzi be mu cyiciro 'Best New Summer Artist' aho afite amajwi 35%, akurikiwe na Papa Cyangwe ufite amajwi 29%, Vestine na Dorcas bafite amajwi 27%, Niyo Bosco afite amajwi 4% naho itsinda rya Symphony Band rifite amajwi 2%.

    Producer Element ni we ufite amajwi menshi mu byiciro byose bihataniwe. Uyu musore ukorera muri Country Records afite amajwi 77%.

    Akurikiwe na Producer Ayoo Rash wo muri The Mane ufite amajwi 17%, agakurikirwa na Producer Ishimwe Clement wo muri Kina Music ufite amajwi 5%, Producer Madebeat afite amajwi 3% naho Producer Bob afite amajwi 2%.

    Abahanzi n'aba Producer batangiye guhatana mu matora yo kuri internet kuva tariki 13 Nzeri 2021. Ushyigikira umuhanzi uciye ku rubuga rwa interineti www.kissfm.rw

    Ni ku nshuro ya kane ibi bihembo bigiye gutangwa. Bitegurwa hagamijwe gushimira abaririmbyi n'aba Producer, ku kazi katoroshye baba barakoze mu rugendo rw'umuziki no kubereka ko Kiss Fm izirikana imirimo yabo. 

    Indirimbo 'Igikwe' ya Gabiro Guitar na Confy irayoboye mu matora yo mu cyiciro 'Best Summer Song'

    Indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza ihatanye mu bihembo bitegurwa na Kiss Fm 

    Itsinda rya Symphony Band rihatanye mu cyiciro cya 'Best New Summer Artist'

    Producer Element afite amajwi 77% mu cyiciro cya Producer w'impeshyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109892/kisssummerawards-gabiro-confy-bruce-melodie-na-element-barayoboye-mu-matora-yo-kuri-intern-109892.html

  • Tuma Momo Papa! Impera zicyumweru zari ibir… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini P ukomeje kwandika amateka nyuma y'urugendo rutamworoheye, ubwo yatandukanaga  na TMC babanaga muri Dream Boys, kugera n'aho mu mwaka wa 2019 yari agiye kureka umuziki, yizihije isabukuru y'amavuko aratwa amashimwe n'abamukurikira ndetse n'ababana nawe bya hafi buri munsi, uhereye ku muryango mugari wa Kina Music bamwifurije guhirwa.

    Ishimwe Clement yagize ati: 'Isabukuru nziza Platini P.' Undi nawe mukumusubiza by'amashyengo, amusaba ko ibyo yabimubwira mu butumwa bw'amafaranga agira ati: 'Tuma Momo Papa.' Butera Knowless nawe yamusabiye umugisha ku munsi we w'amavuko agira ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko nshuti, Platini P Imana iguhe icyo ushaka.'

    Sibo bonyine kuko n'ikompanyi iherutse kugirana amasezerano n'uyu muhanzi y'ubufatanye mu mikoranire, One Percent International bagize bati: 'Umunsi mwiza w'amavuko umwami Platini P turakunezerewe Baba.'

    Umukinnyi uzwi nka Danny Usengimana, nawe yamwifurije kugira amafaranga agira ati: 'Platini P, amafaranga menshi, ubuzima bwiza mugabo w'icyubahiro.' Si ibyamamare na kompanyi bamwifurije isabukuru y'amavuko gusa, kuko n'abafana bamugaragarije urukundo. Uwitwa Miggy yagize ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko mukuru wanjye, ubundi wubahwe cyane kabisa ndi umufana wawe w'akadasohoka, Platini P ugomba kuzana AFRIMA mu rugo.'


    Platini P ufite indirimbo nshya hanze yakoreye muri Nigeria mu buryo bw’amashusho, ni umwe mu bahanzi bakomeje guhirwa mu muziki ndetse uhanzwe amaso cyane nk'umwe mu bashobora gukora igikorwa cyahita kigeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga

    Muri iyi minsi Platini P ari mu bahanzi nyafurika bahataniye ibihembo ngarukamwaka bya AFRIMA, kimwe n'umuhanzi w'umunyarwanda Meddy; ibi bihembo bikaba byaratangiye gutangwa mu mwaka wa 2014, bigamije guhemba abahanzi baba barakoze neza mu bihugu binyuranye bya Africa buri mwaka.

    Platini P wizihije isabukuru y'amavuko kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, sicyo cyamamare nyarwanda kizihije isabukuru y'amavuko mu mpera z'iki cyumweru gusa, kuko kuwa 25 Nzeri 2021, umwe mu batunganya umuziki bari  mu ba mbere 'producer' Made Beat nawe yari yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 26.

    Nk'uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu ifoto ye imugaragaza akiri muto  agira ati: 'Ndiyifuriza umunsi mwiza w'amavuko, umunsi w'amavuko kuri njye wa 26 .' Yongeraho ati: 'Mfite imyaka 5 ntabwo wakwizera uwo uzabawe.'


    Made Beat afite imyaka itanu bivuze mu mwaka wa 2000 kuko yavutse kuwa 25 Nzeri 1995

    Benshi mu babonye ubu butumwa barimo ibyamamare binyuranye n'abafana, bamugaragarije ko bifatanije nawe mu isabukuru y'amavuko, bamwifuriza kandi ibyiza imbere ari nako bamurata amashimwe kubw'ibigwi amaze kwandika mu muziki nyarwanda.

    Uncle Austin yagize ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko muvandimwe, urabizi ndakwemera muntu wanjye.' Deejay Pius nawe yungamo agira ati: 'Isabukuru nziza muvandimwe, umunwa uri kundya ubuse mbivuge.'

    Rideman nawe yamwifurije isabukuru y'amavuko agira ati: 'Icyamamare twemera, Nyagasani aguhundagazeho imigisha. Tunga kandi tunganirwa Nyakugira Imana.' Bagenzi Bernard nawe yagize ati: 'Made Beat umunsi mwiza w'amavuko muvandimwe, komeza ukore ibikundwa.'

    Nina wahoze mu itsinda yari ahuriyemo na Charly kimwe na Mc Nario n'abandi banyuranye barimo n'abafana b'uyu musore ukiri muto, nyamara umaze guhindura amateka y'umuziki nyarwanda mu gihe kitari kinini amaze mu muziki, bakomeje bamwifuriza isabukuru y'amavuko.

    Mu mwaka wa 2016, nibwo Made Beat yamenyekanye ubwo yakoraga muri Monster Record, inzu itunganye umuziki y'umushoramari Zizou Al Pacino, aho yageze avuye muri Uno Record nyamara urugendo rwo gutunganya umuziki nk'uko yabivuze yarutangiye yiga mu mashuri yisumbuye.

    Kuva yakwinjira mu gutunganya umuziki, yagiye akora indirimbo zubatse izina nyinshi ariko zirimo iya Bruce Melodie yitwa 'Katerina' iheruka kuzuza inshuro z'abamaze kuyireba kuri Youtube zigera kuri Miliyoni 10; kimwe n'izirimo iyitwa 'Thank You' ya The Ben na Tom Close.


    Izina  Made Beat kuri ubu mu ba Producer bakora neza mu cyo waba uvuga cyose, byagorana kuba warenza abakora batanu batunganya umuziki nyarwanda ritagarutsemo ari gukora bitangaje kandi akanahirwa

    Yatunganije kandi 'Lose Control' ya The Ben na Meddy niwe kandi wacuze Beat y'indirimbo 'My Vow' ya Meddy ikomeje guca ibintu,  kugera ubu iyoboye urutonde rw'indirimbo zikunzwe kuri Youtube ku butaka bw'u Rwanda. 

    Kuri ubu Made Beat ari mu bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards mu cyiciro cya 'Producer' mwiza w'impeshyi y'uyu mwaka, aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere yahurijemo abahanzi batandukanye mu mpera z'uyu mwaka.

    Yatangiye akora Beat yifashishije imashini n’ubushakashatsi yakoraga kuri murandasi ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, ayasoje yanze gukomeza Made Beat ahita yiyegurira umwuga wo gutunganya umuziki, yemeza ko aryama amasaha macye ya kumanywa kuko akazi ke agakora mu ijoro


    Ifoto umwami wa Kina Music Ishimwe Clement yakoresheje yifuriza isabukuru y’amavuko Platini P wahise amubwira ko yifuza kubona n’intumwa ya Momo akomoza ku mafaranga


    One Percent International yifurije isabukuru y’amavuko Platini P


    Ubutumwa bwa Clement Ishimwe bwifuriza isabukuru y’amavuko Platini P 


    Ubutumwa bwa Made Beat yiyifuriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 26

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109894/tuma-momo-papa-impera-zicyumweru-zari-ibirori-byisabukuru-ya-platini-p-na-made-beat-bavuzw-109894.html

  • Umunyeshuri utarikingije Covid-19 ntiyemerewe… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 23 Nzeri 2021, Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Inama y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bagiranye inama n'ubuyobozi bwa Kaminuza zitandukanye, yanzura ko 'Umunyeshuri cyangwa umukozi muri Kaminuza utarakingiwe urukingo na rumwe rwa Covid-19, atemerewe kwinjira muri Kaminuza guhera kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021.'

    Ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, mu butumwa bwakwirakwijwe kuri 'WhatsApp', Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yamenyesheje abanyeshuri bayigamo n'abakozi bayo ko 'Ntawe uzemererwa kwinjira atarikingije Covid-19.'

    Mu mpera z'iki cyumweru, Kaminuza y'u Rwanda (UR) na Mount Kenya University ishami rya Kigali (MKUR), basohoye itangazo risaba abanyeshuri n'abakozi kwingiza Covid-19, kugira ngo bemererwe kwinjira.

    Itangazo rya Kaminuza y'u Rwanda rivuga ko 'guhera kuri uyu wa mbere, abanyeshuri n'abakozi bazemererwa kwinjira ari abikingije Covid-19.”

    Umunyeshuri, asabwa kugaragaza nibura ko yamaze gufata doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19.

    Itangazo rya Kaminuza ya Mount ya Kenya ryo, rinavuga ko nta serivisi n'imwe umunyeshuri n'umukozi utarikingije Covid1-19 yemerewe muri iyi Kaminuza, guhera kuri uyu wa mbere tariki 27 Nzeri 2021.

    Gusaba abanyeshuri n'abakozi kwikingiza Covid-19, biri mu murongo wo kugira ngo imibiri yabo yubake ubadahangarwa mu guhangana n'iki cyorezo.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, aherutse kubwira RBA ko bitari cyera, abantu bazajya basabwa icyemezo cy'uko bikingije Covid-19 mbere y'uko binjira ahantu hahurira abantu benshi, nko mu masoko n'ahandi.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, yemeje isubukurwa rya bimwe mu bikorwa. Mu byasubukuwe harimo na siporo rusange izwi nka ‘Car free Day’ yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021. Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangaje ko mu bipimo 410 byafashwe mu bitabiriye 'Car Free Day' nta na kimwe cyagaragayemo ubwandu bwa Covid-19.

    Ni mu gihe abantu 192 bahawe doze ya mbere y’urukingo, naho 169 bahabwa doze ya kabiri.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kuva u Rwanda rwatangira gutanga inkingo za Covid-19, abantu 2, 097, 188 bamaze gukingirwa; harimo abahawe doze ya mbere n'abahawe doze ebyiri.

    Inkingo zitangwa harimo urwa Pfizer, AstraZeneca na Johnson&Johnson ihabwa umuntu doze imwe. U Rwanda rufite intego y'uko muri Kamena 2021, ruzaba rumaze gukingira abasaga miliyoni 7.8.


    Kaminuza y'u Rwanda yamenyesheje ko guhera kuri uyu wa mbere abanyeshuri n'abakozi bamaze kwikingiza Covid-19 nibura dose imwe ari bo bemerewe kwinjira mu kigo

    Mount Kenya yo, irasaba ko waba warakingiwe inkingo zose, dore ko yanahaye abanyeshuri bayo amahirwe ko utarakingiwe, cyangwa se utarahabwa dose zose yagera ku kigo kuwa gatatu w'icyumweru dusoje ngo ahabwe urukingo. Utarabikoze we kuva uyu munsi, ntiyemererwa kwinjira ndetse araba ahagaritswe kwiga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109901/umunyeshuri-utarikingije-covid-19-ntiyemerewe-kwinjira-muri-kaminuza-109901.html