Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch irushinja kwibasira abarimo abaryamana bahuje igitsina – #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y’uyu muryango, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM, abaryamana bahuje ibitsina, indaya, abazunguzayi n’inzererezi n’abandi bafite imyitwarire idahwitse bibasiwe bagafungirwa mu bigo by’inzererezo n’ibindi binyurwamo by’akanya gato bizwi nka Transit Centers.

    Inama ya CHOGM yari iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufungira abo bantu mu kigo kinyurwamo by’akanya gato cyizwi nko ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo, bakabaho ubuzima bubi burimo gukubitwa n’ibindi.

    Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibikubiye muri iyo raporo, ivuga ko ari umugambi w’igihe kirekire wa Human Rights Watch ugamije guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda, hagendewe ku birego bidafite ishingiro.

    Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yagize ati “Raporo ya Human Rights Watch ni uburyo bwacuzwe neza bugamije kwangiza urwego runaka rw’ubukungu bw’igihugu hitwajwe ibirego bihimbano.”

    Makolo yongeyeho ati “Ubwo bwangizi ntacyo buzageraho kuko ibyo birego atari ukuri. U Rwanda nta vangura rugira rishingiye ku gitsina, haba mu mategeko, politiki zarwo cyangwa imikorere.”

    Yavuze ko ari ibirego Human Rights Watch imaze igihe ishinja u Rwanda nyamara nta kuri na guke kurimo.

    .@HRW‘s report on Rwanda is a calculated attempt to harm a strategic sector of our economy with fabricated allegations. The sabotage won’t work because the allegations are not true. Rwanda does not discriminate, in law, policy or practice, against sexual or gender orientation.

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 27, 2021

    Uyu muryango umaze imyaka itatu uhagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.

    U Rwanda rujya guhagarika imikorenire na wo mu 2018, wari uherutse gusohora raporo wari wise ‘All Thieves Must Be Killed” [ugenekereje mu kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”], aho yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

    Mu iperereza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yahise ikora, yasanze abavugwaga ko bapfuye ari bazima ndetse bamwe mu babitswe barigaragaza.

    Imikorere ya Human Rights Watch yakunze kunengwa n’abantu batandukanye, aho akenshi ifatwa nk’iba igamije kugaragaza byacitse aho bitari no kuba igikoresho mu nyungu za politiki.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021, yavuze ko imiryango nka Human Rights Watch ifite ikibazo mu mikorere, kuko n’iyo isanze yarabeshye cyangwa yabeshywe igatangaza ibitari byo, itabikosora.

    Yagize ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ni nde wishe abo bantu byagenze gute? Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

    Yakomeje agira ati “Twabajije Human Rigths Watch tuti ’ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa?’ Bahisemo guceceka. Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Ubwo u Rwanda rwangaga kuvugurura amasezerano yarwo y’imikoranire na Human Rights Watch, rwagaragaje ko ibikorwa by’uwo muryango nta burenganzira bwa muntu birengera ahubwo bifite impamvu zihishe za politiki.

    U Rwanda rwamaganye ibirego bya Human Rights Watch birimo kwibasira indaya n’abaryamana bahuje igitsina mu gihe hitegurwaga inama ya CHOGM

    source : https://ift.tt/3zMwGSG

  • Kwita Izina, umurage wahindutse umugisha – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri imvura iba itaraba nyinshi cyane ku buryo byakumira ba mukerarugendo baturutse hirya no hino.

    Ni ko kwizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, wizihizwa buri tariki ya 27 Nzeri ku rwego mpuzamahangan’uw’ingagi zo mu misozi mu Rwanda ufite imizi mu 1967, ubwo Umushakashatsi w’Umunyamerika, Dr. Dian Fossey, yatangiraga ubushakashatsi kuri izi nyamaswa aho yavugaga ko nta gikozwe, izi ngagi zizaba zazimiye bitarenze mu 2000.

    Ku bw’amahirwe izi ngagi zituye mu misozi miremire y’Ibirunga ziracyahari, ndetse ziherutse kuvanwa mu nyamaswa zifite ‘ibyago byinshi byo kuzimira’.

    Inyungu zihishe mu gikorwa cyo Kwita Izina ingagi

    Umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 24 uheruka kuba ku itariki ya 24 Nzeri uyu mwaka, wahujwe n’umunsi Dian Fossey yatangirijeho ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi mu Rwanda, wari ubaye ku nshuro ya 17, kuko watangiye kwizihizwa mu 2005.

    Ubusanzwe, abashakashatsi n’abandi bantu bakurikirana ubuzima bw’ingagi, bari basanganywe umuco wo gukurikirana ingagi mu miryango yazo, bakagenda bazita amazina kugira bazoroherwe no gukomeza kuzikoraho ubushakashatsi mu minsi iri imbere.

    Mu 2005, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira uyu muhango igikorwa gihoraho, kigakorwa mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi.

    Bitewe n’akamaro k’ingagi zo mu misozi miremire, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bizicumbikiye, rufite inshingano zo kuzirinda kuko ari nk’umurage w’Isi muri rusange, kugira ngo zitazazimira.

    Icyakora uko imyaka yagendaga ishira, iby’iki gikorwa byagenda bihindura isura, kikarushaho kwakira abashyitsi benshi, kikagarukwaho cyane ku rwego mpuzamahanga ku buryo kugeza uyu munsi kitakiri gusa igikorwa cyo kwerekana uruhare u Rwanda rugira mu kurengera ingagi n’ibidukikije, ahubwo cyabaye igikorwa cyifashishwa mu kwerekana isura nziza y’u Rwanda mu ngeri zose, kuva ku bukerarugendo kugera ku hantu hashobora gukorerwa ishoramari n’ibindi.

    Umugishwanama mu by’ubukungu, Straton Habyarimana, yasobanuye ko inzego nkuru z’igihugu zikoresha uyu munsi mu kumurikira igihugu amahanga.

    Ati “U Rwanda rwahisemo kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi, kandi ubukerarugendo buyoboye izindi nzego mu kwinjiriza amafaranga igihugu. Ingagi ni cyo gicuruzwa cy’umwihariko tugira mu bukerarugendo, niyo mpamvu uyu munsi RDB (Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere) iwukoresha mu kwereka amahanga ko u Rwanda rufite ibintu by’umwihariko bitari ahandi ku Isi, ku buryo bishobora gushitura abakerarugendo. Ni umunsi uba udasanzwe, washishikaje abantu hirya no hino ku Isi kuko ntabwo inyamaswa zikunze guhabwa amazina mu birori bikomeye nka biriya. Ni amahirwe yo kwimurika.”

    Yasobanuye ko Umunsi wo Kwita Izina ingagi ari umunsi wo kwerekana no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi, “Niyo mpamvu amazina y’abita ingagi aba ari abantu bakomeye mu ngeri zitandukanye, yaba abayobozi b’ibigo bikomeye, abacuruzi bakomeye, ibyamamare n’abandi bantu bafite amazina ahambaye, kuko ingagi ntabwo zisurwa na buri wese, bityo rero bariya nibo bumvwa n’abantu bafite amafaranga bashobora gusura ingagi.”

    Mu rwego rwo kurushaho kwita ku ngagi, Leta y’u Rwanda iherutse kuzamura ibiciro byo kuzisura, bishyira kuri 1500$, ndetse amakuru akavuga ko ibi bitagize ingaruka ku igabanuka ry’umubare w’abasura ingagi.

    Uyu munsi witabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye zirimo ibyamamare mu muziki, imikino n’izindi nzego

    Guhangana n’abaharabika isura y’u Rwanda

    Habyarimana yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhura n’ibibazo birimo guharabikwa n’itangazamakuru mpuzamahanga, umuhango nk’uyu ari amahirwe yo kwerekana u Rwanda mu yindi sura nshya.

    Ati “Uyu munsi werekana ko u Rwanda rushyize imbere kwita ku bidukikije n’inyamaswa ziri mu zishobora kuzarimbuka. Iyi ngingo ni imwe mu zigezweho cyane ishobora gutuma abantu bakomeza guha u Rwanda agaciro, kuko bariya bantu bari mu bihugu birimo ibinyamakuru biharabika u Rwanda, nibo twifuza ko bazaba abashyitsi bacu kuko bafite ubwo bushobozi, ni ngombwa rero gukora ibishoboka byose tukabereka ikindi kintu cyiza gitandukanye n’ibyo birirwa babona mu itangazamakuru ryabo, kugira ngo bagirire amatsiko u Rwanda bajye barusura.”

    Yongeyeho ko iyi sura nzira ku gihugu irenga gusa kurengera ibidukikije, ikagera ku kuzamura icyizere cy’abashoramari mpuzamahanga, “Kuko muri iyi minsi hari ihangana rikomeye mu bihugu byinshi, kugira ngo igihugu kigire ishoramari rituruka hanze rihagije ni uko abashoramari bacyizera, kandi ibyo bigaturuka mu kwerekana igihugu nk’ahantu hadasanzwe.”

    Ntiwavuga ko ushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, cyangwa gukurura abashoramari mpuzamahanga benshi, udafite ibikorwa byerekana igihugu nk’ahantu h’umwihariko. Kwita Izina na logo ya Visit Rwanda kuri ariya makipe (PSG na Arsenal) nicyo bimaze, ni ibintu biha u Rwanda umwihariko mu maso y’Isi.”

    Ingufu u Rwanda rwashyize mu kurengera ingagi zatanze umusaruro kuko umubare wazo wiyongereye, ubu izimaze guhabwa amazina zigera kuri 352 kuva iki gikorwa cyatangira mu 2005. Uku kwiyongera kw’ingagi niyo mpamvu RDB yatangiye umushinga wo kongera ubuso bw’ishyamba izi ngagi zibaho, aho buzongerwaho hegitari 6,620 zingana na 23% by’ubuso bwari busanzwe. Ibi bikorwa bizatwara miliyoni 255$, bitange akazi ku baturage barenga ibihumbi 17.

    Umuhango wo Kwita Izina ufite izina riruta iryo kurengera ingagi gusa, kuko unakoreshwa mu kwerekana isura nziza y’igihugu ku rwego mpuzamahanga

    source : https://ift.tt/3ocZ4ei

  • Rayon Sports ishobora kurekura abakinnyi batatu #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ishobora gutiza abakinnyi batatu bayo kubera ko bashobora kutazabona umwanya uhagije wo gukina kandi bakiri bato.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza Masudi Djuma yamaze kubwira abakinnyi barimo myugariro Niyibizi Emmanuel [Kibungo], Mudacumura Jackson[Rambo] ukina mu kibuga hagati na myugariro Iradukunda Axel wazamukiye mu Isonga ko atazabakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

    Aba bakinnyi bari bagifite amasezerano ya Rayon Sports, aho nka Rambo na Kibungo bari bagifite imyaka 3 y’amasezerano, iyi kipe ikaba ititeguye kuba yabasezerera ahubwo izabatiza bajye ahandi bazabona umwanya wo gukina bazamure urwego bazagaruke bari ku rwego rwayo.

    Umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma, aherutse gutangaza ko azakora ikipe y’abakinnyi 28 ariko bakazaba ari abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports atari abana bavuga ngo bazakurira mu ikipe kuko atari irerero.

    Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo

    Iradukunda Axel

    Mudacumura Jackson Rambo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-kurekura-abakinnyi-batatu

  • Impinduka kuri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wagombaga gutangira tariki ya 16 Ukwakira yimuriwe tariki ya 30 Ukwakira.

    Mu butumwa Nzeyimana Felix ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yoherereje abayobozi b’amakipe, yabamenyesheje ko hashingiwe ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 22 Nzeri 2021, ko yanzuye ko shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Batangaje ibi mu gihe muri Kanama 2021 bari batangaje ko iyi shampiyona izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021, ariko bikaba byahindutse ahanini bivugwa ko ari ukubera shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri umwaka w’imikino wa 2020-21 igomba gutanga amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere 2021-22, yatangiye 18 Nzeri ikaba izasozwa tariki ya 11 Ukwakira 2021.

    Kuri gahunda isanzwe, shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari kuzasozwa hasigaye iminsi 5 gusa kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire, bivuze ko amakipe azazamuka atari kubona umwanya uhagije wo kwitegura, bakaba bongeyeho ibyumweru 2 bizafasha aya makipe.

    Shampiyona yashyizwe tariki ya 30 Ukwakira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-kuri-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda

  • Muhire Kevin yatangiye imyitozo muri Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, umukinnyi Muhire Kevin wari wararangije amasezerano, yongeye kugaragara mu myitozo y’iyi kipe aho bivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyisinyira amasezerano mashya.

    Muhire Kevin yongeye gusubukura imyitozo muri Rayon Sports (N.B: Iyi foto ni iyo mu mwaka ushize w
    Muhire Kevin yongeye gusubukura imyitozo muri Rayon Sports (N.B: Iyi foto ni iyo mu mwaka ushize w’imikino)


    source : https://ift.tt/39IOTG3

  • Ubuhinzi bw’ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu

    Mu Kinigi, ni mu gace kegereye ibirunga ahari ubutaka bw’umukara buvanze n’amakoro, aho uwahahinze ikirayi wese yumva adashobora kuva mu mwuga w’ubuhinzi, abenshi bakahatangira aho ubuhamya bagaragaza aho bavuye n’intera bagezemo mu iterambere ryabo.

    Bariyanga Sylvestre wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ni urugero rwiza rw’umuntu witeje imbere abikesha ubuhinzi bw’ibirayi, dore ko amaze imyaka icumi yarihebeye ubwo buhinzi bwamuzamuye mu iterambere mu gihe gito ava ku butaka bwa Are 20 agera kuri Hegitari eshanu yaguze, akaba ari zo akoreraho ubwo buhinzi ahanini bwo gutubura imbuto y’ibirayi, aho ubu bumwinjiriza miliyoni zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda buri mezi atandatu.

    Abakozi be ngo bamwigiraho byinshi
    Abakozi be ngo bamwigiraho byinshi

    Ni umugabo udakunda kugaragaza ibyo yagezeho, aho yabwiye Kigali Today ko kwigamba abifata nko kwiyemera, ariko aza kwemera gutanga ubuhamya nyuma y’uko asobanuriwe ko biri mu nyungu z’Abanyarwanda benshi, aho bushobora kubabera isomo bakamwigiraho, ndetse na bo bakaba babasha kwiteza imbere.

    Ubwo yatambagizaga Kigali Today mu mirima ye ibiri minini ihinzemo ibirayi, mu bigaragarira amaso, ni uko bihinze mu murima we bifite itandukaniro n’ibihinze mu mirima ikikije iye, aho bifite ubwiza bubereye amaso, ibanga ngo ni ubumenyi abifiteho mu mahugurwa yagiye ahabwa na RAB, avuga kandi ko kumenya gutoranya imbuto nziza no guhingira ku gihe ari ingenzi ku muhinzi wifuza umusaruro utubutse, ubundi ngo agakora umwuga akunze ntabiharire abakozi ahubwo nawe akaba abikurikirana umunsi ku wundi.

    Imbuto y
    Imbuto y’ibirayi yo mu cyiciro cya kane

    Bariyanga, avuga ko yatangiye ubuhinzi bw’ibirayi nyirizina mu mwaka wa 2010, mu isambu yari afite ya Are 20, ngo nyuma yo kubona ko ari umuhinzi mwiza yahawe amahugurwa atoranywa muri bake bemerewe gutubura imbuto ihabwa abahinzi, nibwo yatangiye kubona ko ubuhinzi bw’ibirayi bwakiza ababukora.

    Ati “Natangiye ubuhinzi bw’ibirayi muri 2010, kandi mbona bigenda binteza imbere nk’umuryango wanjye n’igihugu muri rusange. Kuba ibirayi mu mirima yanjye bisa neza, bisaba kubyitaho ubigire ibyawe ntubiharire abakozi kuko igihingwa cy’ikirayi gipfa vuba, niyo mpamvu bisaba ko ugihora hafi kugira ngo imbuto usaruye uyihe abaturage uzi ko ubahaye imbuto nziza, ikindi icyamfashije ni amahugurwa nahawe, ibyo bimfasha gusobanukirwa n’ubwiza bw’imbuto mpinga”.

    Arongera ati “Ubu namaze kugura ubutaka bwa Hegitari eshanu ni zo ntuburiraho imbuto y’ibirayi, umusaruro ni hagati ya toni 15 na 20 kuri hegitari imwe, toni nke nsarura navuga ko ntabura 75 muri buri sizeni”.

    Yamaze kubaka inzu ijyanye n
    Yamaze kubaka inzu ijyanye n’icyerekezo

    Bariyanga avuga ko iyo amaze gutubura iyo mbuto, abona amafaranga ahagije aho muri toni 75 asarura mu mezi atandatu, akubiye ku mafaranga 300 agurisha ikiro cy’imbuto, bingana n’amafaranga asaga miliyoni 22, birumvikana ko abona ayo mafaranga avanyemo ibyo yakoresheje mu buhinzi, dore ko igiciro nyacyo cy’imbuto cyemejwe na RAB ari amafaranga 450 ku kiro.

    Uwo mugabo aremeza ko ubuhinzi bw’ibirayi akora bwo gutubura imbuto, ari umusanzu ukomeye aha igihugu cye, dore ko abaturage bahoze bajya gushaka imbuto y’ibirayi mu gihugu cya Uganda, hakaba ubwo bazanye imbuto irwaye bahinga bagahomba, ariko ubu abaturage bakaba bishimiye imbuto abaha.

    Ati “Habayeho igihe twahoraga duteze amahirwe ku baturanyi bacu bo muri Uganda, rimwe abaturage bakazana imbuto bakuye muri icyo gihugu itizewe, twahinga ibirayi bigapfa tugahomba, ariko ubu biroroshye cyane aho baduhereye amahugurwa n’inama mu butubuzi bw’ibirayi twabigize ibyacu. Njye mbona ari umusanzu ukomeye ndimo gutanga ku gihugu cyanjye, binteye ishema cyane kuko ibyo twumvaga ko bitashoboka byarashobotse, dore nk’iyi mirima yanjye nimara gusarura, imbuto izagera ku bahinzi benshi nanjye binteze imbere”.

    Inzu Bariyanga yabanagamo n
    Inzu Bariyanga yabanagamo n’umuryango we

    Usibye izo hegitari eshanu z’ubutaka yaguze anahingamo ibirayi, ngo uwo mwuga wamusigiye n’ibindi bikorwa binyuranye birimo ubworozi, aho yoreye inka atashatse kuvuga umubare, aniyubakira inzu ya kijyambere yamutwaye miliyoni zisaga 20, nyuma y’uko ngo yabaga mu nzu afata ko yari idahesheje agaciro umuryango we.

    Uwo mugabo ufite imodoka nziza atemberamo, avuga ko abana be biga neza kandi mu mashuri meza, aho afite intumbero zo kongera ubutaka ahingaho bukava kuri hegitari eshanu zikagera ku icumi.

    Mu bakozi 25 akoresha, na bo biteje imbere aho akomeza kubagira inama yo gukora ubuhinzi bw’umwuga, nk’uko na we abikora ku buryo abamaze kugira ubumenyi na bo bajya kwikorera, ubuhinzi bw’ibirayi bukabateza imbere bagendeye ku bumenyi bamurahuyeho.


    source : https://ift.tt/3EXqr23

  • U Rwanda rwateye utwatsi Raporo irushinja gufungira kwa Kabuga abarimo Indaya n’Abatinganyi ngo rusukura Kigali #rwanda #RwOT

    Ni Raporo yasohowe na HRW kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, rwakoresheje uburyo bwose bwo gutuma Umujyi wa Kigali ugaragara neza.

    HRW ivuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’u Randa bwafunze bamwe mu bantu ngo bagaragaraga ko bagaragaza nabi isura ya Kigali barimo abazunguzayi, indaya, abaryamana bahuje ibitsina (abazwi nk’Abatinganyi) ndetse n’inzererezi.

    Ngo aba bantu bafungiye mu kigo cy’inzererezi kizwi nko kwa Kabuga giherereye mu Mujyi wa Kigali ngo barundwamo ari benshi ubundi bakorerwa ibikorwa bibi nko gukubitwa buri gihe.

    HRW yakunze gusohora ibyegeranyo nk’ibi bihindanya isura y’u Rwanda ariko Guverinoma na yo ntihweme kuyinyomoza, muri iyi raporo yawo ivuga ko abari bafungiwe kwa Kabuga batahabwaga ibya ngombwa bikenerwa nk’amafunguro ndetse n’amazi.

    Ni ibirego by’ibicurano

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yalonde Makolo yanyujije ubutumwa kuri Twitter agaragaza ko iriya raporo ya HRW nta kuri na guto ifite ahubwo ko igamije guhindanya isura yarwo.

    Yagize ati 'Raporo ya HRW yacuzwe ihamije guhindanya urwego rw’Ubukungu bwacu ikoresheje ibirego bidafite ishingiro.'

    Yakomeje avuga ko uku gushaka kurogoya ibikorwa by’u Rwanda bitazagera ku ntego 'kuko ibirego ari ibinyoma. U Rwanda ntirukora ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko, mu igenamigambi cyangwa mu ngiro.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-rwateye-utwatsi-Raporo-irushinja-gufungira-kwa-Kabuga-abarimo-Indaya-n-Abatinganyi-ngo-rusukura-Kigali

  • Inkumi yatendetse abasore babiri ibyababayeho bagiye kumukwa ntibisanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore babiri bakomoka muri Afurika y'Epfo batendetswe n'inkumi maze bombi bagiye gutanga inkwano bahurirayo bararwana karahava.

    Amakuru atandukan ye avuga abasore babiri barwaniye umugore umwe bari baje kwishyura inkwano umunsi umwe. umukobwa witwa Grace Musonza w'imyaka 27 y'amavuko yari afitanye umubano n'abasore babiri kandi bose bataratandukana, yakundanye mbere na George Mbirimi , baje gusezerana ko bazaba ariko inkwano ikomeza kubura . Grace yabonye ko inkwano ikomeje kubura ahitamo guhita akundana n'undi musore rwihishwa.

    Aba basore barwanye karahava kubera umukobwa

    Aba basore bose ntawamenye ko Grace abatendeka, baragumye bashaka inkwano hasi hejuru, umukobwa ntanumwe yigeze amenyesha ko yabinye umukunzi mushya.Amakuru avuga ko aba basore umwe yigirye inama kujyana inkwano ku mukobwa bikaza kuba ibibazo bose bahahuriye.Gusa hari andi makuru avuga ko umukobwa ariwe wabiteye atanga itariki zimwe ku basore ngo bazaze gusaba niko kuhahurira .

    Martin Marisa yari yitwaje inkwano ya ingana 620 y'amadorali y'amerika, ukuvuga ibihumbi 620 by'Amanyarwanda, mu gihe undi ngo yari yitwaje amafanga arenze miliyoni nk'uko amakuru akomeza abivuga, Martin akinjira mu rugo kwa Grace yasanze imihango yo kumukwa irimbanije niko kwadukira umusoe mugenzi we intambara iratangira, batana mu munigo karahava bakubitana amangumi n'imigeri abantu barumirwa.

    Bari bitwaje inkwano bombi.

    Source : https://yegob.rw/inkumi-yatendetse-abasore-babiri-ibyababayeho-bagiye-kumukwa-ntibisanzwe/

  • Gicumbi : Abantu 33 bafashwe basenga binyuranyije n’amabwiriza barimo abafatiwe mu ishyamba #rwanda #RwOT

    Aba bantu 33 bafashwe mu matariki ya 25 na 26 Nzeri aho 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga naho batandatu bagafatirwa mu ka Kageyo mu Murenge wa Kageyo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati 'Kuri iki cyumweru ahagana saa mbiri za mugitondo nibwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.'

    SP Gisanga yakomeje avuga ko kuwa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi nabo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Umuyobozi wa Polisi yibukije abaturage ko icyorezo cya COVID-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati 'Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.'

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye , baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya. Nyuma yo kuganirizwa, inzego zibishyinzwe zabaciye amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Abantu-33-bafashwe-basenga-binyuranyije-n-amabwiriza-barimo-abafatiwe-mu-ishyamba

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, abanduye babonetse ni 143 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni batandatu, bakaba ari abagore batatu n’abagabo batatu.

    Umuntu umwe yasezerewe mu bitaro, ababishyizwemo ni batatu, naho abarembye ni 9.

    source : https://ift.tt/3oay2o0