Category: Uncategorized

  • Umubyeyi w' i Karongi ari guhanisha umwana we kumuruma n' amenyo mu mugongo none ari mu mazi abira_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo mu Karere ka Karongi ari kuvugwaho kuruma n' amenyo umwana we y' ibyariye mu mugongo nk' igihano ari kumuhanisha.

    Amakuru aravuga ko abaturanyi b' uyu mubyeyi bari kwibaza impamvu ari guhanisha uyu mwana we w' imyaka 12 y' amavuko ibihano byo kumuruma mu mugongo n' amenyo akamukomeretsa.

    Nk' uko abo baturanyi bakomeza babivuga ngo uriya mubyeyi ko uriya mubyeyi na we atari shyashya kuko biriya byose abikora yasinze dore ko ngo akunda agatama.

    Bavuga ko kubera ibihano biremereye aha umwana we bituma uriya mwana ava mu rugo kuko babona asa nk'ufite ihahamuka yatewe na biriya bihano ahabwa n'umubyeyi we.

    Umwe muri aba baturanyi, yagize ati 'Ameze nk'ubana n'ihahamuka kuko nyina buri gihe amuha ibihano biteye ubwoba, bigatuma umwana adatuza, aho amubonye yasinze agahunga.'

    Bavuga ko mu ntangiro z'uyu mwaka, uriya mugore yari yafungiwe ibifitanye isano na biriya bihano byo kuruma umwana we akamukomeretsa ariko ngo nyuma y'ibyumweru bibiri akaza kurekurwa.

    Icyakora ngo aho afunguriwe yakoze igisa n'insubiracyaha kuko yongeye kuruma uriya mwana ubu akaba afite ibikomere bitatu byishushanyije bigaragaza ko yarumwe.

    Nkusi Medard uyobora Umurenge wa Rubengera, avuga ko atari azi iki kibazo icyakora agasezeranya ko agiye kugikurikirana gusa akaboneraho kugira inama ababyeyi ko badakwiye guhanisha abana ibihano bibabaza umubiri kuko bigize ibyaha byatuma bafungwa.

    Uriya mubyeyi we yisobanura avuga ahanisha umwana we biriya bihano bikomeye kuko akunda kuzerera ndetse ko hari igihe adataha akayoberwa aho yaraye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/28/umubyeyi-w-i-karongi-ari-guhanisha-umwana-we-kumuruma-n-amenyo-mu-mugongo-none-ari-mu-mazi-abira_-inkuru-irambuye/

  • Gicumbi: Abantu 33 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Kageyo mu tugari twa Nyamiyaga na Kageyo, 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga abandi 6 bafatiwe mu Kagari ka Kageyo bari mu ishyamba.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati “Ku cyumweru ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya Covid-19.”

    SP Gisanga yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi na bo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Yibukije abaturage ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye, baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya, nyuma yo kuganirizwa inzego zibishyinzwe zabaciye amande, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3EYwL9z

  • R Kelly yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi
    R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi

    Ntibyari bisanzwe kubona abenshi mu bashinja iki cyamamare ari abagore b’abirabura kandi bashinja umwirabura mugenzi wabo.

    R. Kelly ku myaka ye 54 wamenyekanye cyane mu ndirimbo “I believe I can Fly” yahamijwe kandi icyaha cyo gucuruza abantu agamije kubasambanya.

    Ibi byaha ashinjwa amaze ukwezi arimo kubiburanishwaho bikaba ari ibyo gusambanya abana, gufata ku ngufu, ibyaha bya ruswa no gukoresha imirimo y’agahato, ni ibyaha yakoze hagati ya 1994 na 2018.

    Abavoka ba R Kelly batangaje ko batemera ibyahamijwe umukiriya wabo bakaba bavuze ko bahita bajurira.

    Abagore icyenda n’abagabo babiri ni bo batanze ubuhamya bw’uburyo uwo muhanzi yitwaje izina rye akabafata ku ngufu, akabanywesha ibiyobyabwenge, akabafungisha yewe akanakinisha abana filme z’urukozasoni.

    Kubera ibyo byaha byamuhamye ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.

    Ubutabera bwa Amerika ku byaha nshinjabyaha bakunda gufata umwanya uhagije mu gusuzuma ibihano, ni yo mpamvu urukiko ruzatangaza ibihano umwaka utaha.


    source : https://ift.tt/3zMofXw

  • Nyagatare: Abanyarwanda 14 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyamara bose bavuga ko bagiye muri icyo gihugu banyuze ku mipaka yemewe ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba, bagiye mu mirimo itandukanye.

    Nyirarukundo Venansia w’imyaka 34 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nkombo na Murekatete Ernestine na we wo ku Nkombo, bagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 banyuze ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Karangara aho Nyirarukundo afite abavandimwe, bakaba bari bagiye gucuruza amafi.

    Bose bafashwe n’igisirikare cya Uganda ku wa 03 Nzeri 2021 bagaruka mu Rwanda, bajyanwa kuri Polisi ya Mbarara aho bafungiwe iminsi itanu nyuma bakatirwa n’urukiko gufungwa iminsi 21 kubera kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

    Nyirarukundo agira ati “Banshinje ko nagiyeyo mu buryo butemewe kandi nanyuze ku mupaka wemewe. Nafunganywe n’abana banjye bane harimo uw’umwaka umwe. Ubuzima bwa gereza hariya buragoye, urya akawunga kanuka n’abana n’ikibazo kitoroshye.”

    Nyirarukundo avuga ko asizeyo umugabo we akaba yibaza uko bazongera guhura.

    Maniraguha Daniel w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kirehe yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2013 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gukorerayo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Avuga ko yafashwe ataha afungirwa kuri Police ya Mbarara we n’umugore we n’abana batatu, nyuma yo gukatirwa bafungiwe muri gereza ya Nyabuhikye aho bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi utabishoboye agakubitwa.

    Ati “Baradufashe bavuga ngo twaje mu buryo butemewe kandi nanyuze ahemewe. Muri gereza abagabo twahingaga mu mirima y’abasirikare na ho abagore bakajya kubagara uburo, twakoraga umunsi wose utabishoboye akarambya bakamukubita munsi y’ibirenge, bamwe gukandagira n’ikibazo.”

    Uko bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bambuwe amafaranga yabo ndetse Munyentwari Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana, we yambuwe na Polisi ya Uganda amashilingi 2,800,000.

    Bakigera Kagitumba bose bapimwe Covid-19 basanga ntawe uyifite, bakaba boherejwe mu ishuri rya IPRC Nyagatare mbere yo gusubizwa mu mirayngo yabo.

    source : https://ift.tt/3ibIt6M

  • Gicumbi: Abantu 33 bafatiwe mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati” Kuri iki cyumweru ahagana saa mbiri za mugitondo nibwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.”

    SP Gisanga yakomeje avuga ko kuwa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi nabo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Umuyobozi wa Polisi yibukije abaturage ko icyorezo cya COVID-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati” Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye , baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya. Nyuma yo kuganirizwa, inzego zibishyinzwe zabaciye amande.


    source : https://ift.tt/3uiKJho

  • Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n'iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo umwaka w'imikino 2021/2022 byari biteganyijwe ko izatangira gukinwa tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri ubu byamaze kwemezwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ko yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri.

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo igaragaza ko iyi shampiyona y'abagabo yo mu kiciro cya mbere ndetse n'icya kabiri izatangirira rimwe tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Iyo baruwa iragira iti 'Dushingiye ku mwanzuro wa Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki ya 22 Nzeri 2021; Tunejejwe no kubandikira tugirango tubamenyeshe ko shampiyona y'umwaka wimikino wa 2021/2022 mu kiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagabo izatangira ku itariki ya 20 Ukwakira 2021.'

    Amakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko impamvu yo kwegezwa inyuma ho ibyumweru bibiri ku mikino y'ikiciro cya mbere, byakozwe mu rwego rwo kugirango amakipe azaba azamutse mu kiciro cya mbere avuye mu cyakabiri azabone umwanya wo kwitegura iyi shampiyona kubera ko igihe yari iteganyijwe gutangiriraho hari bube hashize umunsi umwe amakipe abiri azamutse mu kiciro cya mbere.

    Kugeza ubu amakipe azasimbura AS Muhanga ndetse na Sunrise FC yo mu kiciro cya kabiri arimo kwitegura aho asigaje umukino umwe wo mu matsinda ngo yerekeze muri kimwe cya kane cy'inzira yo kujya mu kiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.

    The post Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n'iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-bagabo-mu-rwanda-2021-2022-yegejwe-ho-inyuma-ibyumweru-bibiri-izatangirira-rimwe-niyo-mu-kiciro-cya-kabiri-tariki-30-ukwakira-2021-shampiyona-yumupira-wamag/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-bagabo-mu-rwanda-2021-2022-yegejwe-ho-inyuma-ibyumweru-bibiri-izatangirira-rimwe-niyo-mu-kiciro-cya-kabiri-tariki-30-ukwakira-2021-shampiyona-yumupira-wamag

  • Umutoza wa APR FC aracyategerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi 5, umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi aracyetegerejwe i Kigali aho bivugwa ko ashobora kuhagera ku munsi wo ku wa Kane.

    Nyuma y’uko APR FC isezereye Mogadishu City Club tariki ya 19 Nzeri 2021 ikagera mu kindi cyiciro cya CAF Champions League, iyi kipe yahise itanga icyumweru cy’ikiruhuko ku bakozi bayo(abakinnyi n’abatoza).

    Umutoza Adil na we yahise ajya mu kiruhuko iwabo muri Maroc ariko n’amakuru akavuga ko yanagiye mu Bubiligi aho yagombaga kumara iminsi 5 agahita agaruka.

    Uyu mutoza yagombaga kuba yarageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 26 Nzeri agakomezanya n’abakinnyi imyitozo bitegura umukino wa Etoile Sportive du Sahel uzaba tariki ya 15 Ukwakira, ariko ntaragera mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko nta gihindutse bitarenze ku wa Kane w’iki cyumweru azaba yahageze.

    Mu gushaka kumenya ikibazo uyu mutoza yahuye nacyo cyatumye atinda, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga wayo, Masabo Michel ariko ntibyakunda kuko inshuro zose yahamagawe atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Adil Erradi Mohammed aracyategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-aracyategerejwe-i-kigali

  • Karongi: Umugore wafungiwe kuruma umwana we; yongeye kumuruma aramukomeretsa – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yari yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka, azira guha umwana we ibihano biremereye, icyo gihe yashinjwe kumurumisha amenyo ye akababaza uyu mwaka w’imyaka 12 gusa.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri, uyu mugore yaje kuva muri gereza asubira mu muryango, gusa ejo bundi yongeye kuruma umwana we mu mugongo, aho uyu mwana afite ibikomere bitatu byatewe n’icyo gikorwa cy’umubyeyi we.

    Uyu mwana yabwiye IGIHE ko nyima amuruma bitewe no gutaha yasinze, akamukubita cyane ndetse akanamukorera ibindi bikorwa bibabaza umubiri.

    Uyu mubyeyi yavuze ko impamvu ahanisha umwana we ibihano biremereye, “Ari uko akunda kuzerera hirya no hino ndetse hari ubwo adataha mu rugo, akarara mu gasozi.”

    Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuze ko uyu mwana “Agenda iyo nyina yatashye yasinze, ameze nk’ubana n’ihahamuka kuko nyina buri gihe amuha ibihano biteye ubwoba, bigatuma umwana adatuza, aho amubonye yasinze agahunga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yavuze ko iki kibazo atari akizi, ariko akaba agiye kugikurikirana, agira ababyeyi inama yo “Kubaha abana babo, bakirinda ubusinzi kuko bushobora kuba intandaro yo guhohotera umwana n’undi muntu, kandi ibyo amategeko arabihanira. Abana ntibakwiye gukubitwa, ntibakwiye kwimwa uburenganzira bwabo.”

    Umugore uherutse gufungirwa kuruma umwana we, yongeye kumuruma aramukomeretsa

    source : https://ift.tt/3ugCWRv

  • PAC yahase ibibazo RPPA ku masoko ya miliyari 31 Frw yatanzwe mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa PAC irimo cyo kwaka ibisobanuro inzego n’ibigo bya Leta ku micungire mibi y’imari yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Ubusesenguzi bwa PAC kuri iyo raporo bwerekanye ko imikorere ya “E-procurement” idahwitse ku buryo hagaragaramo ibyuho byateza igihombo Leta na ba rwiyemezamirimo.

    Nta buryo ifite bwo kugarura amakuru (recovery) mu gihe yaba igize ibibazo cyangwa ngo igire ahandi iyabika (backup) ku buryo akenewe bayahashakira.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RPPA, Namara Hannington, yasobanuye ko “E-Procurement” ari uburyo bushya ndetse yemera ko bugaragaramo ibyuho koko ariko ko ari cyo gihe cyo kubishakira ibisubizo cyane ko umushinga nyir’izina wo kubwubaka umaze gukomera.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yabwiye PAC ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru yakozwe mu gihe hari hatangiye gushakwa uko “recovery” yashyirwamo, naho “backup” hakaba hakoreshwa iya RPPA.

    Yakomeje ati “Ariko nyuma yaho hari amabwiriza RISA yasohoye yajyanaga no gukora ibyo n’andi mabwiriza abishingiyeho. Kugeza ubu rero tubigeze kure, navuga ko tugeze kuri 90% tubishyira mu bikorwa, twizera ko biterenze mu Ukwakira [2021] tuzaba tubifite.”

    Amasoko 13 ya miliyari 31 Frw yatangiwe kuri “E-procurement” mu buryo butemewe

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko imikorere idahwitse y’ubwo buryo bwo gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga yatumye hatangwa 13 afite agaciro karenga 31.055.000.000 Fw mu buryo butemewe.

    PAC yavuze ko icyo cyuho cyatumye abakoresheje uburyo buboneye batabona amasoko ahubwo abakoresheje ubutaboneye akaba ari bo bayahabwa.

    Yanagaragaje ko muri “E-Procurement” hatinze kugaragazwa amakuru y’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta, aho hari ba rwiyemezamirimo bane “bakingiwe ikibaba” bakayahabwa kandi batari ku rutonde rw’abemerewe kuyahabwa.

    Ibyo byatumye Abadepite bavuga ko batewe impungenge n’uko haba hari n’ibindi bibazo byabayeho mbere Raporo itagaragaje dore ko nubwo “E-procurement” iri kwitwa iya vuba yatangiye mu 2016-2017.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagize ati “Ntabwo wavuga ngo ugiye gukora igerageza noneho ugeragereze ku kunyuranya n’itegeko. Mwagombye kuba mwarashyizeho ubwo buryo mwizeye neza ko bukora. Kuko niba butanga miliyari 31 Frw mu buryo bunyuranye n’amategeko ubwo urumva noneho icyizere abantu bazabugirira. Aho ntitugiye mu bibazo abayikoresha bagiye batugaragariza mu buryo burambuye.”

    Uwingeneye yivugiye ubwe ko amasoko yose atanyuzwa kuri “E-Procurement”, abadepite baboneraho kumubaza bati “Niba hari amasoko atahanyuzwa kandi n’amakuru ya ba rwiyemezamirimo batemerewe guhatana ntahaboneke, murabona atari ikibazo?”

    RPPA yagaragaje ko yatangiye kuzana impinduka hakosorwa ibitaragendaga neza muri ubwo buryo ndetse ibyinshi bikaba byarakosotse.

    Hannington Namara yashimiye PAC na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ku bwo kugaragaza ibyuho biri muri “E-procurement” asezeranya kubikemura mu maguru mashya.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RPPA, Namara Hannington, yasobanuye ko “E-Procurement” ari uburyo bushya ndetse yemera ko bugaragaramo ibyuho

    source : https://ift.tt/3zKIgNX

  • Nyarugenge: Rwabuze gica hagati y’abavandimwe batatu bapfa 7800 Frw – #rwanda #RwOT

    Abagore babiri baherutse kurwana na mukuru wabo ku karubanda banamutera amabuye, nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yakoresheje.

    Aba bagore barwanye na mukuru wabo bavuga ko bari barashinze ikimina kugira ngo kibateze imbere ariko akajya akoresha amafaranga bazigamaga mu nyungu ze bwite kandi ntabishyure, ndetse akanababwira ko ntayo azabaha kuko nta nyandiko bagiranye.

    Nyirambonabucya Saada, uri mu bishyuza mukuruwe we, yabwiye IGIHE ati “Ubusanzwe nizigamiraga 1000 Frw ku munsi, noneho hari aho byageze angeramo ibihumbi 90 Frw, aho kuyampa angurira matela ampa n’ibihumbi 26 Frw gusa kandi mfite abana babiri. Nyuma yaje kumbarira andi mafaranga y’ibiryo yigeze kumpa, nibwo namusabye nibura kunyishyura 7800 Frw amfitiye ahubwo atangira kurwana.”

    Uyu mugore na mugenzi we bari kwishyuza mukuru wabo bavuze ko birwanyeho kuva nyina yabasiga bakiri bato, kandi bakaba bafite izindi nshingano zikomeye ku buryo batakwemera ko ubwizigame bwabo bupfa ubusa.

    Nyuma y’uko abaturage bahosheje iyi mirwano, aba bagore banze kuva ku izima, aho amakuru avuga ko batifuza ubwunzi bw’ubuyobozi, ndetse no kuri uyu wa Mbere bakaba baragaragaye bari kuri ’saloon de coiffure’ ya mukuru wabo, kugira ngo bamwishyuze.

    Umwe mu baturanyi babo utifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko ubuyobozi bukwiye guhagurukira iki kibazo.

    Ati “Mu by’ukuri ubuyobozi bukwiye gushaka uko bukemura iki kibazo kuko aba bantu bashobora kuzagirirana nabi kuko batumvikana hagati yabo, abayobozi bakwiye gushaka uko babunga kuko iki kibazo kimaze igihe kandi ntibashobora kukikemurira hagati yabo.”

    Abagore batatu bava inda imwe bakomeje guhangana bapfa amafaranga 7800 Frw

    Imirwano y’aba bavandimwe iba iteye impungenge kuko bibashisha ibirimo amabuye ashobora gutera ibikomere

    source : https://ift.tt/2XU73Su