Category: Uncategorized

  • Abanya-Maroc Rayon Sports iheruka gukura muri RAJA Cassablanca batangiye imyitozo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Maroc ari bo Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine, bakaba barakiniraga ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc.

     Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine mu myitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports
    Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine mu myitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports
    Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati
    Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati
     Rharb Youssef ukina nka rutahizamu
    Rharb Youssef ukina nka rutahizamu

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports, aho bakoranye n’abandi bakinnyi bose b’iyi kipe, bakaba byitezwe ko bashobora kugaragara mu mikino ya gicuti Rayon Sports ifite muri iki Cyumweru.

    Iyi kipe ya Rayon Sports nyuma yo gukina na Musanze ndetse na AS Muhanga, kuri uyu wa Gatatu ku i Saa ine za mu gitondo izakina na Gorilla FC, naho ku wa Gatanu izakine na AS Kigali.

    source : https://ift.tt/3kJrVVA

  • Ngororero : Umugore washinjaga umugabo we kutamuhahira bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Uwamahoro, yasanzwe n’umugabo we mu nzu yapfiye mu ijoro ryo ku ya 26 Nzeri 2021 ubwo yari avuye mu kazi asanzwe akora akazi ko kugemura amandazi mu bacuruzi.

    Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabaya kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ubundi babone kumushyingura.

    Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we witwa Hakizimana babanaga batarasezeranye, bari bamaze iminsi mu ntonganya zishingiye ku byo bombi bashinjanyaga.

    Umugore ngo yashinjaga umugabo we kudahahira urugo mu gihe umugabo na we yamushinjaga gutaha atinze ku buryo yamukekaga ibindi bitari byiza.

    Ndayambaje Godfroid uyobora Akarere ka Ngororero, atangaza ko ariya makuru ari impamo ndetse ko inzego zibishinzwe zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zatangiye iperereza.

    Yagize ati 'Hamenyakanye amakuru ko Uwitwa Uwamahoro Odiya ufite imyaka 21 yiyahuriye mu nzu yabagamo akoresheje umwenda bakenyera mu ijosi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Umugore-washinjaga-umugabo-we-kutamuhahira-bamusanze-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

  • Shaddyboo ati 'Rurema azantuza mu Bwami bwe', Umufana ati 'Ningusangayo nzahita nigarukira” #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, aho yasaga nk’uwishongora ku bantu ko baba abamukunda n’abatamukunda ibyo atabyitayeho ahubwo ko yiringiye Imana gusa.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Wamfana, utamfana, rurema ni we ugena ni we uzantuza mu bwami bwe.'

    Ni ubutumwa bwagiye busubizwa na bamwe mu bakurukira uyu mugore ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga aho hari abahise bamubwira ko iryo juru ategereje atazaribona.

    Uwitwa Mwene Siraki yagize ati 'Ningusanga mu ijuru nzahita nigarukira mu isi hamwe n’abayehova.'

    Undi witwa Man of God kuri Twitter, na we yasubije agira ati 'Ndamutse mpfuye nkakubona, tayari nahita menya ko ndi mu bwami bwa satani.'

    Naho uwitwa Ntamikino yagize ati 'Harya ubwo nawe uzabukandagiramo [ubwami bw’Ijuru] ni nk’uwo nabeshya.'

    Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa amafoto n’amashusho akunze gushyiraho agasa nk’ayakirwa mu buryo bw’ubushotoranyi kubera uburyo aba yambaye n’uko aba akaraga umubyimba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Shaddyboo-ati-Rurema-azantuza-mu-Bwami-bwe-Umufana-ati-Ningusangayo-nzahita-nigarukira

  • Nyagatare: Aborozi barifuza ko igiciro cy’amata cyavugururwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bifuza ko igiciro cy
    Bifuza ko igiciro cy’amata cyavugururwa kuko kiri hasi

    Akarere ka Nyagatare mu gihe cy’imvura amakusanyirizo y’amata yakira litiro zirenga 120,000 nyamara mu mpeshyi akagabanuka ku buryo muri uku kwezi kwa Nzeri, ubu haboneka litiro 24,000 gusa.

    Umwaka wa 2022 uruganda rutunganya amata y’ifu ruzaba rwuzuye, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500,000 ku munsi.

    Umworozi mu Murenge wa Katabagemu, Rusagara Damien, avuga ko mu bworozi harimo ibibazo byinshi bituma umukamo ukiri hasi, ngo hakwiye kuboneka umuti ufite ubushobozi bwo kwica uburondwe kuko ngo ihari itabwica.

    Ati “Imiti dukoresha ntabwo yica uburondwe, ugahindura buri gihe ariko bikanga. Hakwiye kubaho abahanga bakaza bagakurikirana uburondwe, bakamenya ubukana bufite, bakamenya n’umuti babushakira, atari ibyo korora inka z’inzungu hano ntabwo bizashoboka tudafite imiti ihindukana n’uko uburondwe buhinduka”.

    Kimwe na bagenzi be, bavuga ko gahunda yo gutera intanga idatanga ikizere kurusha kuba bakoresha ibimasa n’ubwo RAB ivuga ko bikwirakwiza zimwe mu ndwara.

    Umworozi witwa Sam Nkusi avuga ko bibabaje cyane kubona icupa ry’amazi rigura amafaranga menshi kurusha litiro y’amata.

    Avuga ko igiciro ubwacyo na cyo gica intege aborozi ku buryo ntawe wakwiyemeza korora inka zitanga umukamo, kuko ubwazo zihenze kandi no kuzikurirana bigorana.

    Agira ati “Ubu turakama litiro 24,000 kandi nitwe banini, rwa ruganda rukeneye litiro 500,000, ni 4.8%. Hakozwe iki muri rusange, hari imyumvire, twe aborozi hari uguhindura inka zacu, hari RAB ari n’abandi basabwa gufatanya n’aborozi kugira ngo bigerweho”.

    Akomeza agira ati “Urazana inka z’inzungu zuzuye nk’izi zanjye yarwara igapfa. Litiro y’amata ubu baduha 190Frs, agace ka litiro y’amazi kagura 300Frs, ubwo litiro ni 600Frs, hari ibintu rero bituzuzanya”.

    Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, asaba aborozi kuva mu bworozi bwa gakondo bagakora ubwa kijyambere bugamije inyungu.

    Na ho kuba igiciro cy’amata kiri munsi y’icy’amazi, Kagwa avuga ko ari ibintu byaganirwaho haba ku rwego rwa za minisiteri, ariko na none hakwiye kwishimirwa aho igiciro kigeze.

    Ati “Dusubiye mu mateka muzi za 2017 amata uko yaguraga baza kongeraho amafaranga agera kuri 220, ibyo ngibyo rero ni ibintu bihoraho. Kuvugurura igiciro ni ibintu bihoraho kandi inzego zibishinzwe cyane cyane Minisiteri ibishinzwe na yo iba ibireba, igihe cyose bibaye ngombwa ko havugururwa igiciro kiravugururwa”.

    Kagwa asaba aborozi kwita ku kuvugura ubworozi bwabo bakabona umukamo, hanyuma ibijyanye n’ibiciro bakabirekera inzego zibishinzwe.


    source : https://ift.tt/3zNW7TC

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma na Mufulukye Fred, Umuyobozi wa NRS
    Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma na Mufulukye Fred, Umuyobozi wa NRS

    Ibyo ngo byarakozwe mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ‘Commonwealth Heads of Governments Meeting (CHOGM)’, iyo nama ikaba yari iteganyijwe muri Kamena 2021.

    Yolande Makolo, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iyo raporo nshya ya ‘HRW’ivuga ko hari abantu bafunzwe mu buryo bunyanyije n’amategeko, ari raporo yakozwe igamije guharabika Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’igihugu.

    Yagize ati “Raporo ya HRW y’uyu munsi k’u Rwanda, igamije guhungabanya icyerekezo cy’ubukungu bwacu, bifashishije ibirego by’ibihimbano. Guharabika igihugu ntibyakunda mu gihe ibyo ugishinja atari ukuri”.

    Ati “U Rwanda ntiruvangura abantu, yaba mu mategeko, politiki cyangwa imigirire, n’aho ibitekerezo byabo biganisha mu bijyanye n’igitsina”.

    Makolo yongeyeho ariko ko, iyi atari inshuro ya mbere HRW icuze ibirego by’ibihimbano ishinja u Rwanda.

    Urugero ni nk’ibyo uwo muryango wigeze kuvuga muri raporo yawo yasohotse ku itariki 13 Nyakanga 2017, yari ifite umutwe ugira uti “All Thieves must Be Killed” (abajura bose bagomba kwicwa), ariko Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yarayibeshyuje ivuga ko yari irimo amakosa akomeye, harimo n’abantu iyo raporo yabaga ivuga ko bapfuye nyuma bakaza kugaragara ari bazima kandi bameze neza.

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko iyo raporo yazamuye ibibazo bikomeye hibazwa uburyo HRW ikoramo akazi kayo.

    Icyo gihe, ngo abantu bagera kuri barindwi HRW yari yavuze ko bishwe, baje kuboneka ari bazima, mu gihe abandi yavugaga bishwe byaje kugaragara ko bapfuye ariko bazize urupfu rusanzwe.

    Mufulukye Fred, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), gikurikirana ibigo ngororamuco byakira abantu baba baturutse muri za ‘transit centres’ z’uturere, yavuze ko ibirego by’uko abantu bakirwa muri ibyo bigo ngororamuco bakorerwa iyicarubozo ndetse bagafatwa nabi, ngo ari ibirego bidafite ishingiro.

    Yagize ati “Iyo ni ‘propaganda’ yabo isanzwe. Ntabwo bitunguranye. Umuntu yibaza niba koko bagira abantu babaha amakuru, cyangwa se niba bahimba inkuru batiriwe bahaguruka aho bicaye.”

    Mufulukye yavuze ko nk’uwitwa Lewis Mudge, Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, ari urugero rw’umuntu ukunze gushinja u Rwanda ibintu bitandukanye by’ibinyoma, nyamara akaba atarigeze akandagiza ikirenge cye mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba aha.

    Mufulukye yavuze ko icyo azi ari uko Ikigo gishinzwe igororamuco ayoboye, kitigeze kivugana na HRW nk’uko babitangaje.

    Muri iyo raporo hari aho banditse bagira bati “HRW yasabye amakuru ajyanye n’ibyo birego muri Minisiteri y’Ubutabera no muri NRS, ariko nta gisubizo yabonye, kandi ntiyashoboraga kwigenzurira ayo makuru ubwayo mu buryo bwisanzuye”.

    Mufulukye yongeyeho ko urebye muri raporo ubona ko bavugishije Aimé Bosenibamwe, wahoze ayobora Ikigo ngororamuco cy’igihugu ‘NRS’, ariko akaba yarapfuye muri Gicurasi 2020, na we bikaba bishoboka ko bamubajije ku bintu byabaye mu 2019. Ibyo ngo byaba bisobanura ko HRW igendera ku bintu bya cyera, bidafite ishingiro.

    Uwo muyobozi wa NRS yavuze ko ibyo uwo muryango wa HRW washinje u Rwanda ko rwaba ruhutaza uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, byo bitunguranye cyane.

    Yagize ati “Twakoze amaperereza menshi, ariko nta muntu n’umwe wigeze ajyanwa hariya kuko ari umutinganyi, icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa”.


    source : https://ift.tt/3B0y4SM

  • Umuhanzi Emmy yavuze itariki y'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Mu nteguza y'ubukwe bw'aba bombi yagiye hanze, bigaragara ko bazakora ubukwe ku wa 19 Ukuboza uyu mwaka. Nta bindi byinshi bigaragaraho kuko ivuga ko ibintu bijyanye n'ubu bukwe bizamenyekana ku mpapuro z'ubutumire zizajya hanze vuba.

    Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 Mutarama 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

    Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z'urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-emmy-yavuze-itariki-y-ubukwe-bwe

  • Umugore wa Martial yabaye inkuru kubera ibyo yakoze kuri Tiktok #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu waguzwe Miliyoni 36 z'amapawundi avuye muri Monaco mu mwaka wa 2015 yatangaga icyizere ko azakora amateka mu mupira w'amaguru Iburayi ariko byarangiye asubiye inyuma bidasanzwe.

    Martial watsinze ibitego 11 mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y'Ubwongereza,yatengushye abamugiriye icyizere ndetse ubu ntakibona umwanya uhagije muri United.

    Inshuro imwe gusa niyo uyu Mufaransa yabashije gutsinda ibitego byinshi kurenza muri shampiyona shampiyona ye ya mbere, kuko yatsinze 17 gusa kuva mu mwaka w'imikino 2019/20 amaze gutsinda ibitego 17 gusa birimo bine gusa yatsinze ubushize muri 2020/21.

    Martial ntarabasha gutsinda igitego na kimwe nubwo amaze gukina imikino 6 kugeza ubu ariko bigaragara ko umugore we Melanie asa nkaho ashyira amakosa ku mutoza wa United ari nayo mpamvu yakunze igitekerezo cyo kuri TikTok gishyigikira ko Ole yasimburwa na Zidane.

    Ubwo yashyiraga hanze videwo yifuriza abamukurikira icyumweru cyiza,Melanie yakiriye igitekerezo kivuga ku mugabo we ko azongera kuzamuka mu mikinire Zidane nagera muri United.

    Igitekerezo kigira kiti: “Bwira Anthony ko izuba rizongera kurasa Zidane nahagera.”

    Uyu mugore yakunze iki gitekerezo cy'uyu mukunzi we bituma benshi bemeza ko we n'umugabo we batishimiye umutoza Ole watangiye gutsindwa cyane kandi yaraguriwe abakinnyi bakomeye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-martial-yabaye-inkuru-kubera-ibyo-yakoze-kuri-tiktok

  • Abantu 33 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Kageyo mu tugari twa Nyamiyaga na Kageyo, 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga abandi 6 bafatiwe mu Kagari ka Kageyo bari mu ishyamba.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati “Ku cyumweru ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya Covid-19.”

    SP Gisanga yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi na bo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Yibukije abaturage ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye, baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya, nyuma yo kuganirizwa inzego zibishyinzwe zabaciye amande, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/39LuvnQ

  • Abanyarwanda 14 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyamara bose bavuga ko bagiye muri icyo gihugu banyuze ku mipaka yemewe ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba, bagiye mu mirimo itandukanye.

    Nyirarukundo Venansia w’imyaka 34 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nkombo na Murekatete Ernestine na we wo ku Nkombo, bagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 banyuze ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Karangara aho Nyirarukundo afite abavandimwe, bakaba bari bagiye gucuruza amafi.

    Bose bafashwe n’igisirikare cya Uganda ku wa 03 Nzeri 2021 bagaruka mu Rwanda, bajyanwa kuri Polisi ya Mbarara aho bafungiwe iminsi itanu nyuma bakatirwa n’urukiko gufungwa iminsi 21 kubera kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

    Nyirarukundo agira ati “Banshinje ko nagiyeyo mu buryo butemewe kandi nanyuze ku mupaka wemewe. Nafunganywe n’abana banjye bane harimo uw’umwaka umwe. Ubuzima bwa gereza hariya buragoye, urya akawunga kanuka n’abana n’ikibazo kitoroshye.”

    Nyirarukundo avuga ko asizeyo umugabo we akaba yibaza uko bazongera guhura.

    Maniraguha Daniel w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kirehe yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2013 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gukorerayo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Avuga ko yafashwe ataha afungirwa kuri Police ya Mbarara we n’umugore we n’abana batatu, nyuma yo gukatirwa bafungiwe muri gereza ya Nyabuhikye aho bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi utabishoboye agakubitwa.

    Ati “Baradufashe bavuga ngo twaje mu buryo butemewe kandi nanyuze ahemewe. Muri gereza abagabo twahingaga mu mirima y’abasirikare na ho abagore bakajya kubagara uburo, twakoraga umunsi wose utabishoboye akarambya bakamukubita munsi y’ibirenge, bamwe gukandagira n’ikibazo.”

    Uko bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bambuwe amafaranga yabo ndetse Munyentwari Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana, we yambuwe na Polisi ya Uganda amashilingi 2,800,000.

    Bakigera Kagitumba bose bapimwe Covid-19 basanga ntawe uyifite, bakaba boherejwe mu ishuri rya IPRC Nyagatare mbere yo gusubizwa mu mirayngo yabo.

    source : https://ift.tt/3oe1wkJ

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Imbwa z'umuturanyi zamugize uko, abonye RIB ati' Mbizeyeho kurenganurwa' #rwanda #RwOT

    Mugwiza Benjamin, umuturage mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka kamonyi avuga ko nyuma yo guhura na RIB yabasuye kuri uyu wa 27 Nzeri 2021, yizeye kurengenurwa ku rugomo yakorewe n'imbwa ebyiri z'umuturanyi akabura n'umutabara.

    Mu busanzwe, Umurenge wa Nyamiyaga nta Sitasiyo ya Polisi cyangwa iya RIB ihabarizwa, barebererwa na Sitasiyo z'izi nzego zombi ziba mu Murenge wa Mugina. Kuri uyu wa Mbere, urwego rw'ubugenzacyaha-RIB ku rwego rw'Igihugu, abakozi barwo ku Ntara ndetse n'Akarere, baje muri uyu Murenge muri gahunda yo kwegera abaturage, kubasobanurira imikorere y'uru rwego n'imikoranire ndetse no kubegereza Serivise. Uyu muturage Mugwiza avuga ko nyuma yo kubonana n'abakozi ba RIB yizeye ko ikibazo cye kigiye gukemuka, akarenganurwa.

    Aganira na intyoza.com, Mugwiza yagize ati' Maze gutanga ibihumbi birenga 200 kandi ndacyivuza. RIB nayigejejeho ikibazo cyanjye bambwira ko Gitifu w'Umurenge azabimfashamo ejo( uyu munsi ku wa Kabiri). Byanshimishije kuko iyo mbijyana mu Kagari ntabwo bari kubikurikirana. Icyizere cyo kubona ubutabera ndakibona muri RIB yadusuye uyu munsi'.

    Mugwiza, avuga ko imbwa ebyiri z'umuturanyi zamwatatse imwe ishaka gufata mu nda, indi ishaka gufata inyuma ku kaguru. Ashimangira ko mu gihe kigera nko ku isaha yarwanye n'izi mbwa yabuze umutabara nyamara ngo imbere ye yarahabonaga umuntu. Yaje kwisanga hasi, akomeza kugundagurana nazo, nyuma nazo ziragenda ariko yisanga yacitse ukuboko, amagufa yatandukanye.

    Avuga ko bikiba yahise ajyanwa na Moto kwa muganga I Kinazi, baramupfuka ndetse bamutera inshinge, ariko bucyeye ngo yanyujijwe mu cyuma basanga yacitse amagufa, bamwohereza mu bitaro bikuru bya Kaminuza I Butare-CHUB kwivuriza yo nyuma aragaruka akomeza kuvurwa.

    Mugwiza Benjamin avuga ko akeneye kurenganurwa akanasubizwa ibyo amaze gutanga yivuza.

    Mugwiza, Ashimangira ko kuva yahura n'ibi byago yatewe n'imbwa z'umuturanyi, kuva yava I Butare kwa muganga, yabibwiye Mudugudu ngo akajya kwa nyirazo bakavuga ko umwana wari uzifite yagiye, hanyu ariko ngo uyu muturanyi yaje iwe mu rugo amubwira ko izo mbwa zimwe ari iz'umuturanyi we ngo niho bashobora kuba baraziguze. Ashimangira ko izi mbwa atari ubwambere zirya abantu ngo kuko hari n'ikindi gihe zagiye zirya abantu ariko ntihagire igikorwa. Asaba kurenganurwa akanasubizwa ibyo amaze gutanga yivuza.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, rumaze iminsi rwegerana n'abaturage mu turere dutandukanye tugize intara y'Amajyepfo, hagamijwe kubegereza Serivise zarwo no kubasobanurira imikorere yarwo hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha. Ahari hatahiwe ni mu Karere ka Kamonyi mu mirenge ibiri; uwa Nyamiyaga wasuwe kuri uyu wa Mbere n'uwa Nyarubaka usurwa kuri uyu wa Kabiri ari nawo usorezwamo uru rugendo bagiriye mu Ntara.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-imbwa-zumuturanyi-zamugize-uko-abonye-rib-ati-mbizeyeho-kurenganurwa/