Category: Uncategorized

  • Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire yagizwe Giti… – #rwanda #RwOT

    Uwineza Clarisse [Mutimawurugo Claire], yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Umunyenga w'itsinzi', 'Amaraso y'Inkotanyi', 'Abagore turashoboye' zibanda ku burere mboneragihugu no kubanisha neza abanyarwanda.

    Uyu muhanzikazi yari asanzwe ari mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi, aho yari amaze imyaka itanu ari Visi-Perezida w'Inama Njyanama yo muri Kimisigara. Yari no mu nzego z'abagore, akabihuza no kuba umubitsi w'abahanzi mu Rwanda.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutimawurugo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abaturage b'Akagari ka Akabeza baramugiriye icyizere, cyo gufatanya nabo mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.

    Avuga ko ibi bigaragaza ko abahanzi nabo bashoboye; hejuru y'umuziki bakora n'indi mirimo bagafatanya n'abandi kubaka u Rwanda.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko izi nshingano yahawe zitazabangamira ubuhanzi bwe, kuko yateguye neza uko buri kimwe kizajya gikorwa.

    Ati 'Ndabikora kandi neza. Nko muri 'weekend' ushobora kujya mu byawe byo ku ruhande. N'ibiraka bisanzwe ndabikora, nk'ubu mfite icya [ikiraka] Polisi nzajyamo ejo bundi…Ubwo rero urumva byose ni ukubikora, kandi ukubaka igihugu.'

    Ati: 'Abahanzi barashoboye, kandi barasobanutse. Tunashimira Leta ikomeje gutekereza ku bahanzi.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gihe cy'amezi atatu amaze ayobora Akagari, abaturage banyuzwe na serivisi abaha, uburyo akemura ibibazo n'ibindi.

    Yavuze ko icya mbere ari ugutega amatwi umuturage, ukamuganiriza, ukamufasha kubona ubutabera, cyane ko 'iyo uzi ishusho n'icyerecyezo cy'igihugu biba byoroshye'.

    Claire yavuze ko muri iki gihe cya Covid-19, mu kagari ayoboye bakomeje ubukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo, ari nako bakangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante).

    Avuga ko ubukangurambaga bakoze mu minsi ishize bwasize benshi batanze mitiweli, bituma bava ku mwanya wa 28 bagera ku mwanya wa 18.

    Claire yatangiye ubuhanzi bwe mu 2014 nyuma yo kuva mu Itorero ry'Igihugu. Indirimbo ze za mbere yahereho zirimo nka 'Kagame ndakwemera', 'Turakaguhorana' n'izindi.

    Iteka rya Perezida no 170/01 ryo ku wa 23 Ukuboza 2014 rigena inshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, rigaragaza ko afite inshingano zikurikira:

    Gukora imirimo ya buri munsi y’ubuyobozi bw‟Akagari; gukurikirana imikorere ya Komite ishinzwe umuganda ku rwego rw'Akagari no gukurikirana imirimo ya Komite z‟ubutaka.

    Hari gukora imirimo y'irangamimerere no gutanga izindi serivisi ziteganywa n‟amategeko, zidatangirwa ku Murenge. 

    Gukusanya imibare fatizo y'ubuzima rusange bw’Akagari no kuyigeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, no gutegura raporo zose zisabwa ubuyobozi bw'Akagari.

    Kubika inyandiko zose z'Akagari, kuba umwanditsi w'inama ya Komite Ngishwanama mu iterambere ry’Akagari, no gucunga umutungo w‟Akagari.

    Iri tegeko rinagaragaza ko 'Gitifu' w'Akagari agomba gutanga icyemezo cyemeza ko umuntu yapfuye, iyo atapfiriye kwa muganga, mbere yo kumushyingura, afatanyije n‟Umukuru w'Umudugudu uwo muntu yapfiriyemo.

    Hari kandi gutanga icyemezo cyo gushyingura iyo nta cyemezo cyashoboye gutangwa na muganga ubifitiye ububasha.

    Agomba gushyira mu bikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda zemejwe n'inzego zisumbuye zibifitiye ububasha, n'izindi zemejwe n'Inama Njyanama y‟Akagari no gukora ibindi yasabwa n'inzego zibifitiye ububasha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari asimburwa iyo adahari n’umukozi ugenwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.


    Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Akabeza

    Mutimawurugo yashimye abaturage bamugiriye icyizere, avuga ko aharanira gufatanya nabo mu rugendo rw'iterambere

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABAGORE TURASHOBOYE' YA MUTIMAWURUGO CLAIRE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109942/umuhanzikazi-mutimawurugo-claire-yagizwe-gitifu-wakagari-109942.html

  • Itangazo: Uwitwa KOMEZICYUFITE MUKURU Joelleyasabye guhindura amazina akitwa MUKURU Joellah #rwanda #RwOT

    Uwitwa KOMEZICYUFITE MUKURU Joelle yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KOMEZICYUFITE MUKURU Joelle mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari KOMEZICYUFITE ari rirerire ataranigeze arikoresha yiga naho Joelle rikaba ryanditse nabi.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-komezicyufite-mukuru-joelle-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • RIB yafunze umuyobozi wa Romantic Garden ukekwaho gutanga ruswa #rwanda #RwOT

    Umucuruzi uhagarariye Uruganda NBG Ltd (Norbert Business Group Ltd) rukora imiheha yo kunywesha akaba na nyiri Romantic Garden, Urayeneza Anitha, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa aho yatanze 500.000 Frw nyuma yo guhabwa icyangombwa yari yarasabye.

    Romantic Garden ni ubusitani bw'akataraboneka buherereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi, bukorerwamo ibirori bitandukanye birimo ubukwe n'ibindi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mucuruzi yafunzwe.

    Yagize ati “Uwafashwe yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ndetse dosiye ye yamaze gukorwa inashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 16 Nzeri 2021.”

    Icyaha uregwa akurikiranyweho bikekwa ko cyabereye mu Mujyi wa Kigali, aho uruganda ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

    Dr Murangira yavuze ko RIB iburira abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo gutanga ruswa uko yaba ayita kose.

    Yagize ati “Tuributsa abantu ko ruswa ari ruswa, kuyita amazina atandukanye, “agashimwe, agafanta, icyayi, intwererano, akantu n'ibindi bitayibuza kuba ruswa. Abantu bari bakwiriye kumva ko ruswa idakwiye kwihanganirwa.”

    Yashimye ubufatanye abaturage bakomeza kugaragaza mu kwamagana ruswa ndetse n'ibindi byaha.

    Yakomeje ati “Abaturage bagumye badutungire agatoki ahantu hose babona ruswa iri.”

    Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Urayeneza Anitha akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya Kane y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umuyobozi-wa-romantic-garden-ukekwaho-gutanga-ruswa

  • Pep Guardiola yavuze ibintu bitangaje ku busatirizi bwa PSG barahura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Manchester City ya Pep Guardiolairatana na PSG ikinamo Lionel Messi w'imyaka 34 yagize igihangange bagikorana muri FC Barcelona.

    Messi waherukaga kugira ikibazo mu ivi,yagarutse kuri Parc des Princes guhangana na City itajya yorohera PSG cyane ko mu mwaka ushize ariyo yayisezereye muri 1/2 cya UEFA Champions League.

    Mauricio Pochettino afite amahirwe yo gukoresha Messihamwe na Kylian Mbappe na Neymar muri uyu mukino PSG ishakamo amanota byanze bikunze cyane ko mu mukino wa mbere wo mu itsinda barimo rya Champions League banganyije na Club Brugge igitego 1-1.

    Guardiola yabwiye abanyamakuru ati: 'Tugomba gukora iki? Simbizi.kubera ubwinshi bw'abakinnyi beza ifite sinzi uko nabahagarika, ni beza cyane.

    Iyo umaze kubona abakinnyi beza nka bariya bari kumwe,biba bigoye kubagenzura. Tugomba kugarira neza mu gihe dufite umupira ntitubemerere kwiruka ariko biragoye cyane.

    “Sinzi niba aribo beza ku isi – ariko ntibasanzwe, bose ni beza ku giti cyabo, bashobora guhuza bagakorana.

    Bafite impano zose kandi tugomba kubikora nk'ikipe aho gushyira igitutu ku mukinnyi umwe.”

    Guardiola na Messi bagiranye ibihe byiza cyane mu myaka ine bamaranye muri Barcelona – ubwo batwaraga Champions League inshuro ebyiri bari kumwe.

    Manchester City yatsinze PSG ku giteranyo cy'ibitego 4-1 muri ½ cya UEFA Champions League y'umwaka ushize mbere y'uko itsindwa na Chelsea ku mukino wa nyuma.

    Paris Saint-Germain na Manchester City zigiye guhura ku nshuro ya gatandatu mu gihe iyi kipe yo mu Bufaransa ikomeje gutegereza gutsinda umukino wa mbere (yatsinzwe itatu, inganya ibiri).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pep-guardiola-yavuze-ibintu-bitangaje-ku-busatirizi-bwa-psg-barahura

  • Amayeri yoroshye yatuma wigarurira umutima w'umukobwa wakwanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo birabagora kwakira ko umukobwa bakunze abanze ,kwemera ko ubenzwe n'umukobwa wari warimariyemo biragorana cyane .Dore amayeri atatu wakoresha umukobwa wakwanze akakugarukira:

    1.Kubera inyangamugayo amarangamutima yawe.

    Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho .Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo.Ntugace iruhande niba ushaka ko mukundana.

    2.Mutege amatwi 

    Abagabo bamwe usanga bahita gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana.Ntabwo ari byiza ko ubigenza utyo kuko bakubenze.Ni byiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura ibitekerezo yari yafashe.Ushobora kwaka umukobwa urukundo akarukwima bitewe nigikomere yagiriye mu rukundo kitarakira.Niyo mpamvu ukwiye kwihangana ugakomeza kwitwara neza ,ugategereza.

    3.Gukosora ihanahana butumwa.

    Itumanaho iyobrikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ko umwanzuro yafashe .Bisaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma yuko akweretse ko yakwanze.Ubugwaneza uzamwereka buzamufasha kumenya ko agomba kukubaha.

    Source : https://yegob.rw/amayeri-yoroshye-yatuma-wigarurira-umutima-wumukobwa-wakwanze/

  • Niba uziko uwo ukunda atagukunda, kora ibi bintu wirebere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uzi neza ko uwo ukunda atagukunda, dore uburyo bwagufasha kureka gukomeza kumutaho umwanya nk'uko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire.

    1.Igirire impuhwe kandi wikunde

    Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n'ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nkuko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n'ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.

    2.Wikomeza kwiremamo icyizere

    Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari n'ubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere ni cyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakisha ibyo wakora ngo agukunde. Hari n'ababa bazi ko uwo bakunda agukundana n'undi bagatangira kubateranya bavuga nabi abakunzi babo kugira ngo bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n'imigambi itari myiza.

    3.Muhungire kure

    Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nk'aho nta bwenge ugira, uri umuntu w'intumva.

    4.Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza

    Sha umwanya ujye utemberana n'inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurind ekuza guheranwa n'ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka buri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n'ibindi bintu bituma uhungenza intekerezo.

    5.Irinde ibintu byose bimukwibutsa

    Hari ubwo ufata uwmanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimero ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by'ukuri we atanagutekereza na gato.

    Source : https://yegob.rw/niba-uziko-uwo-ukunda-atagukunda-kora-ibi-bintu-wirebere/

  • MINECOFIN yahombeje Leta ama Miliyari yagombaga gukoreshwa mu mishinga #rwanda #RwOT

    Kuru uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'Igihugu PAC mu nteko ishinga amategeko, yahase ibibazo Minisiteri y'imari n'igena migambi-MINECOFIN, kubijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga imwe n'imwe itararangiye, igatinda gushyirwa mu bikorwa bigatuma Leta itangira kwishyura amafaranga y'ubukererwe kuko ayo mafaranga ashyirwa muri iyo mishinga minini aba ari inguzanyo.

    Muri iyo mishinga itarashyizwe mu bikorwa harimo, umushinga wa Miliyoni ijana na makumyabiri z'amadorari y'amerika wagombaga guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro woherezwa mu mahanga wagombaga gutangira mu mwaka 2013 ukarangira mu 2017 none kugeza ubu uwo mushinga ukaba utarasozwa.

    Abahagarariye MINECOFIN ubwo babazwaga na PAC bemeye amakosa agaragara muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, bakavuga ko bagiye kwikubita agashyi bakikosora bashyira mu bikorwa imishinga igamije guteza imbere abaturage.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ingengo y'imari muri Minisiteri y'imari n'igena migambi, INGABIRE Marie Ange yagize ati' Ndumva ari icyo cyizere twabaha ko ayo makosa no kutitaho kuri bimwe twagiye tugaragaza bigiye gukosorwa'.

    Ni igisubizo kitakiriwe neza na bamwe mu bagize PAC, bamwe bati' kutubwira ngo mugiye kubikora ntabwo ari igisubizo, kuvuga ngo mugiye gukora noneho mu buryo bwa hafi nahafi ntabwo ari igisubizo nk'abantu mwaje kubazwa. Ni mutubwire ngo twabikoze ku kigero kingana gutya cyangwa ntabyo twakoze kuko bigaragara ko imishinga myinshi itakozwe, tuve aha tumenye ibyo mwakoze uko bingana tuve aha tumenye ko ibibazo byose tubona mu nzego zitandukanye haba mu z'ibanze n'ahandi biterwa na MINECOFIN kuri uru rugero'.

    Perezida wa komisiyo ya PAC, MUHAKWA Valence yavuze ko imishinga idashyirwa mu bikorwa ku gihe yatumye Leta icibwa amande ya Miliyali zikabakaba eshatu, ibi bikaba bigaragaza imikorere mibi ikwiriye gukosoka kuko mbene iyi mishanga igezwa mu nteko Nshingamategeko MINECOFIN iza ivuga ko yihutirwa ariko nyuma ntishyirwe mubikorwa.

    MUHAKWA Valence ati' Ni umushinga ufite agaciro ka Miliyoni zigera ku ijana na makumyabiri z'amadolari, ariko ni umushinga wajemo ibibazo kuko watangiye mu mwaka 2013 kugeza ubu ntabwo urarangira waragombaga kurangira 2017. MINECOFIN twaganiriye nayo byumwihariko uyu mushinga twawuganiriyeho na RAB kuko ariyo irimo kuwushyira mubikorwa, batugaragariza ko ubu hari aho bageze ariko n'ibyo bibazo byabayemo byagaragaye ko umushinga utakorewe inyigo neza ngo ushyirwe mubikorwa, ibyo bihano byose byagiye bicibwa Leta, iyo umushinga ukorerwa inyigo neza ntabwo twari kubicibwa'.

    Hari ibihombo Leta igenda ihura nabyo bamwe mu badepite bagize komisiyo y'umutwe w'abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu PAC batumva neza uko biba byagenze kandi ngo iyo bari mu nteko bazana imishinga baje kubabwira ngo nibatange amafaranga birihutirwa. Iyo bayasabye baba baziko bigiye gushyirwa mu bikorwa bikagira n'icyo bimarira igihugu ariko wajya kureba, ugasanga byabindi byihutirwaga nibyo bifashe imyaka.

    Isabella IRADUKUNDA Elisabeth

    Source : https://www.intyoza.com/minecofin-yahombeje-leta-ama-miliyari-yagombaga-gukoreshwa-mu-mishinga/

  • Ba banya Maroc na Muhire Kevin batangiye imyitozo muri Rayon Sports,Rutahizamu Sanogo arasinya [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc ,Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine batijwe Rayon Sports ku wa Gatandatu na Raja Casablanca yo muri Maroc bafitanye amasezerano y'ubufatanye,batangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda ku Cyumweru, aba bakinnyi bombi bakoze imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mu gitondo bari kumwe n'umukinnyi Muhire Kevin.

    Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira, imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 ndetse na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z'icyumweru gishize.

    Biteganyijwe ko izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu mu gihe uwa kane uzayihuza na AS Kigali ku wa Gatandatu.

    Rutahizamu Rharb Youssef yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu gihe Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati, nawe yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe nk'intizanyo ya Raja Casablanca.

    Ikipe ya Rayon Sports kandi yasinyishije rutahizamu Souleymane Sanogo amasezerano y'imyaka 2 ahita anahabwa nimero 9







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ba-banya-maroc-na-muhire-kevin-batangiye-imyitozo-muri-rayon-sports

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ikintu kimwe gusa yifuza ko amukorera #rwanda #RwOT

    Uyu munyamideli yahishuye ko ashaka gushyingiranwa n'umukunzi we ukinira Manchester United ndetse ngo yiteguye kuvuga ati 'yego' igihe cyose azamusaba ukuboko amusaba ko bashyingiranwa.

    Uyu mugore w'imyaka 27 wavukiye muri Arijantine,ufitanye umukobwa w'imyaka itatu na rutahizamu Ronaldo akanarera abandi bana be batatu,ari kwitegura gushyira hanze filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe iri gukorwa na Netflix.

    Ibi byo kwifuza ko Ronaldo yamugira umugore biri mu gace gato yerekanye kuri Instagram ku cyumweru.

    Abajijwe uko yakumva ameze ari ku ifunguro rya nimugoroba mu bwato hamwe n'inshuti ze,agiye gushyingiranwa na Ronaldo w'imyaka 36, ​​Georgina yahakanye cyifuzo araseka,yerekeza amaso kuri Cristiano.

    Yongeyeho ati: 'Ntabwo byaterwa na njye … Ndabishaka.'

    Rodriguez yakoresheje ijambo 'Ojala' ryo mu cyesipanyoli rikomoka mu cyarabu, risobanura 'Mashallah' cyangwa 'Masha'Allah' risobanurwa ngo 'Imana nibishaka' kandi risobanurwa mu Cyongereza ngo 'Reka twizere ko'.

    Amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga kandi arimo amashusho ya Cristiano akina umupira n'umuryango we ndetse ari guca kuri tapi itukura mu birori hirya no hino mu Burayi yitabiriye, hiyongereyeho no kwishimana n'inshuti.

    Itariki iyi filimi mbarankuru izasohokaho bwa mbere ntiratangazwa.

    Yemeza ko Cristiano azagaragara muri iyi filimi, Umuyobozi wa Netflix muri Espagne ushinzwe imyidagaduro, Alvaro Diaz, yagize ati: 'Kugaragara kwa Cristiano bisobanura byose ariko byuzuza intego yacu yo kumenya Georgina uwo ari we n'umubano we na se w'abana be.

    Georgina, mu nteguza y'iyi documentaire, yagize ati: 'Mfite imyaka 27 kandi hashize imyaka itanu ubuzima bwanjye bwarahindutse.

    Umunsi wa mbere nahuye na Cristiano hari ku wa kane mu mpeshyi, ubwo nari mvuye mu iduka hanyuma umugabo mwiza ufite metero ebyiri z'uburebure…'



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yavuze-ikintu-kimwe-gusa-yifuza-ko-amukorera

  • Ese ni Louis cyangwa ni Olivier? Ninde wowe ubona ukwiriye kuyobora FERWAFA? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakandida babiri aribo Rurangirwa Louis ndetse na Mugabo Nizeyimana Olivie nibo barimo guhatanira umwanya wo kuyobora FERWAFA. Amatora nyirizina azaba ku cyumweru tariki 27 Kamena 2021 abere muri Lemigo Hôtel. Ese wowe ni nde uha amahirwe yo kuyobora FERWAFA hagati y'aba bagabo mbombi. Mutore ukanze ku ifoto ye hano hasi:

    • Hagati ya Louis na Olivier ninde ubona akwiye kuyobora FERWAFA?

      • Louis

      • Olivier

      Share your vote on FacebookTwitter

    This post was created with our nice and easy submission form. Create your post!

    Source : https://yegob.rw/snax_poll/ese-ni-louis-cyangwa-ni-olivier-ninde-wowe-ubona-ukwiriye-kuyobora-ferwafa/