Category: Uncategorized

  • Ni Album cyangwa ni Integuza y’ubukwe?: The B… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, The Ben yagaragaraga nk'uri kwifotoza ndetse bisa nk’aho hari ikintu kidasanzwe ari gutegurira abakunzi b'umuziki nyarwanda n'abanyarwanda muri Rusange.

    The Ben ashyiraho ayo mashusho mato yanditse abwira abakunzi be ko hari ikintu cyiza kiri hafi gushyirwa hanze vuba cyangwa se gutangazwa. Nyuma y'ubwo butumwa umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella yanditse mu byishimo byinshi agira ati “AMEN” (Bisobanuye ngo ‘Bibe gutyo’), maze akurikizaho emoji y’umutima mu kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben.

    The Ben amaze igihe ararikira abakunzi be ndetse n'abakunzi b'umuziki nyarwanda umuzingo w'indirimbo yitegura gusohora ndetse abenshi bahamya ko ari umuzingo uzaba uriho indirimbo zikuzwe kandi zihuriweho n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika. Ibi bikaba byatumye hibazwa niba ikintu cyiza The Ben yavugaga ari Album amaze igihe ategura ariko nanone ukibaza impamvu umukunzi we Miss Pamella yanditse ahamanya n'ibyo uyu muhanzi yakoze.

    Mu ijambo Miss Pamellla yavuze ko ibyo The Ben yatangaje byaba bityo ibintu bihura neza n'urukundo rwabo igihe rumaze ukibaza niba bwaba ari ubukwe buri gutegurwa cyane ko urukundo rwabo rushimwa na benshi. Ibyo batangaje ariko babikoze mu buryo buzimije kuko batigeze berura ngo bavuge icy kintu cyiza cyane kigiye gushyirwa hanze.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga. Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana. Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    The Ben na Pamella bari mu munyenga w’urukundo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109949/ni-album-cyangwa-ni-integuza-yubukwe-the-ben-yahishuye-ikintu-kiza-kigiye-gushyirwa-hanze–109949.html

  • Ibyo uyu mwana muto yakoze byatumye Umugore wa Meddy amwifuza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana muto yifashe amashusho arimo kumva indirimbo Queen of Sheba ya Meddy maze bituma Mimi, umugore wa Meddy amwifuza. Aya mashusho y'uyu mwana muto arimo kumva indirimbo Queen of Sheba, yashyizwe hanze kuri story ya instagram y'umuhanzi Meddy aherekejwe n'amagambo agira ati ” @itsmimiali woman Come and get ur little dramatic daughter 😄… she is cute, can't lie 😂 “.

    Nyuma yuko Mimk abonye amashusho y'uyu mwana muto, yahise yandika amagambo agira ati ” SHE SAID WHAT SHE SAID 😎😌 Super cute! Can I have her😩🥺 “.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-uyu-mwana-muto-yakoze-byatumye-umugore-wa-meddy-amwifuza/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Uwase Muyango ateruye umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Nzeri 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu wa 28 Nzeri 2021 ni iya Miss Uwase Muyango Claudine ateruye umwana we. Ni ifoto twabakuriye mu mashusho Miss Uwase Muyango yashyizwe hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-uwase-muyango-ateruye-umwana-we/

  • Clarisse Karasira ateguje abakunzi be ikintu gikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yateguje abakunzi be kwitega indirimno ye nshya agiye gushyira hanze ku munsi w'ejo kuwa gatatu.

    Uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yabwiye abafana be ko ejo kuwa gatatu, tariki 29 Nzeri 2021 saa Saba iyi ndirimbo ye nshya yitwa 'Nimukongeze' aribwo izajya hanze.

    Yagize ati': #Nimukongeze irasohoka ejo saa Saba. Abakunda abahanzi n'ibihangano byacu ntimuzacikwe. '

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-ateguje-abakunzi-be-ikintu-gikomeye/

  • Cyore: Ibyabaye kuri ya modoka ihenze cyane Bruce Melodie yendaga kugura ni akumiro gusa gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubagejejeho inkuru yuko umuhanzi Bruce Melodie agiye kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz G Class Brabus, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 250 z'amafaranga y'U Rwanda. Umwe mu bakoresha imbuga nkora Witwa The Cat babalao yakoze ubushakashatsi ku ifoto yashyizwe hanze y'imodoka Bruce Melodie yari yaravuze ko agiye kugura maze abona ibi bikurikira.

    Nyuma yo kubona ifoto yashyizwe hanze yerekana ifoto y'imodoka Bruce Melodie yendaga kugura, The Catbabalao yakoze ubushakashatsi maze aza gusanga ifoto yashyizwe hanze ari iya Mercedes Benz G Class isanzwe atati Mercedes Benz G Class Brabus nkuko benshi babikekaga. Nyuma yo kuvumbura ibi, The Cat Babalao yakomeje areba iduka iyi modoka iherereyemo maze asanga iherereye muri VIP Motors Ltd, iduka ricuruza imodoka riherereye mu mujyi wa Dubai. Yakomeje areba ko iyi modoka yaba yaradohotse muri stock y'iri duka rya VIP Motors Ltd maze asanga iyi modoka itarigeze isohokamo ikirimo kugurishwa. Ngayo nguko!

    Iyi niyo modoka byari byavuzwe ko Bruce Melodie yaguze agiye kujya agendamo mu minsi ya vuba

    Source : https://yegob.rw/cyore-ibyabaye-kuri-ya-modoka-ihenze-cyane-bruce-melodie-yendaga-kugura-ni-akumiro-gusa-gusa/

  • Umugore wa Tom Close yavuze amagambo akomeye ku mukobwa we w'imfura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tricia Ange Niyonshuti, umugore wa Tom Close, yavuze amagambo akomeye ku mwana ww w'imfura Ella. Ni nyuma yuko Tricia yari amaze gushyira hanze ifoto ya Ella abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Tricia ashyize hanze iyi foto ya Ella, yayiherekesheje amagambo agira ati ” MAHORO 💗 @ella_tclose Maman t'aime fort “.

    Tricia ateruye Ella

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-tom-close-yavuze-amagambo-akomeye-ku-mukobwa-we-wimfura/

  • Kayumba Christopher yahakaniye urukiko ibyaha byo gusambanya ku ngufu aregwa #rwanda #RwOT

    Kayumba wanabaye umwarimu wa Kaminuza ahakana ibi birego akavuga ko bihishe impamvu za politiki kuko byavutse amaze gushinga ishyaka rinenga ubutegetsi.

    Uru rubanza rwabaye ababuranyi bahuzwa n'ikoranabuhanga rwagombaga kuba rwabaye mu gitondo ariko rwimurirwa ku gicamunsi kubera ikoranabuhanga ryagoranye ndetse n'ubwinshi bw'imanza zari mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwazanye Kayumba bumusabira gukomeza gufungwa bwamureze icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa wamukoreraga mu rugo.

    Bwavuze ko bufite ubuhamya bw'uyu mukobwa wemeza ko yasambanyijwe na Kayumba mu mwaka wa 2014 hatabayeho ubwumvikane.

    Ibi kandi ngo byemejwe n'umusore wakoraga akazi k'izamu mu rugo rwa Kayumba.

    Ubushinjcyaha bwavuze kandi ko Kayumba yagerageje gusambanya ku gahato umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza ariko akamucika atabigezeho.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ubuhamya bw'umunyeshuri utanga ikirego ndetse n'umuyobozi w'ishami ry'itangazamakuru wavuze ko yakiriye ikibazo cy'uyu mukobwa.

    Uyu mukobwa kandi ngo yavuze ko hari urutonde rw'abandi bakobwa basambanyijwe na Kayumba ku gahato ariko nta myirondoro yabo yavugiwe mu rukiko.

    Ubwo yari ahawe ijambo, Kayumba yavuze ko ibirego ari ibihimbano bishingiye ku mpamvu za politiki.

    Yavuze ko ikirego cya mbere cyagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa gatatu k'uyu mwaka nyuma y'umunsi umwe gusa atangaje ko ashinze ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Kuba ibi birego byarategereje imyaka myinshi mbere yo kujya ahabona, Kayumba asanga ari ho bihurira n'ishyaka yashinze.

    Yatunze agatoki icyo yise umugambi wo kumwangisha Abanyarwanda kuko ibirego yita ibihimbano byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na mbere y'uko bishyikirizwa urukiko.

    Mbere y'uko urubanza rutangira, Kayumba yari yabanje kubwira urukiko ko afite inzitizi asaba ko zibanza gukurwa mu nzira mbere y'uko urubanza ruba.

    Yavuze ko atigeze ahabwa uburenganzira bwo guhura n'abaganga kandi yari yasabiwe kwitabwaho byihariye.

    Yavuze ko yambuwe dosiye ye y'ibirego ntashobore kuyisoma ndetse ngo akaba ataranahawe umwanya wo guhura n'umwunganira mu mategeko bari bonyine.

    Ibi ariko umucamanza yabitesheje agaciro avuze ko nta kimenyetso uregwa abitangira.

    Christopher Kayumba, impuguke mu itangazamukuru ndetse akaba yararyigishije muri Kaminuza yari aherutse gushinga ishyaka Rwanda Platform for Democracy ritaremerwa gukorera mu gihugu.

    Uyu mugabo yakunze kumvikana anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse we akaba avuga ko iyi ari yo mpamvu y'ibirego bimukurikiranye mu rukiko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kayumba-christopher-yahakaniye-urukiko-ibyaha-byo-gusambanya-ku-ngufu-aregwa

  • Will Smith avuze Impamvu yemeye ko umugore we amuca inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'Umukinnyi w'amafilime, Will Smith yamucuritse ubwenge kugeza aho yamwemereye kumuca inyuma kubandi bagabo.

    Will Smith aherutse kuvuga yeruye kubyerekeye n'uburyo yashakanye n'umugore we, Jada Pinkett Smith nyuma yuko bimaze kugaragara ko yari afitanye umubano nundi mugabo mu myaka mike ishize.

    Jada yemeye ko hashize imyaka ine n'igice, ubwo we na Will bateganyaga gutandukana yari afitanye umubano na Kanama Alsina kubera ko Will Smith yari yaramwereye kumuca inyuma ngo kuko urushako atari gereza.

    Mu kiganiro 'Will yagiranye n'ikinyamakuru GQ yashyize ukuri hanze avuga ko ari we wahaye uburenganzira umugore we ngo akore icyo ashaka.

    Will yagize ati: 'Jada ntabwo yigeze yemera gushyingirwa bisanzwe… Jada yari afite abo mu muryango bafitanye umubano udasanzwe'. 'Noneho yakuze mu buryo butandukanye cyane n'ukuntu nakuze. Habayeho ibiganiro bitagira ingano, gutunganirwa ni iki? Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusabana nk'abashakanye? Kandi ku gice kinini cy'imibanire yacu, gushaka umugore umwe nibyo twahisemo, ntidutekereza ko umuntu umwe umwe ari we wenyine utunganye. 'Twagiye twizerana n'ubwisanzure, twizera ko abantu bose bagomba kwishakira inzira zabo. Kandi gushyingiranwa kwacu ntibishobora kuba gereza. Kuba buri wese yagira umudendezo no kwisanzura, kuri njye, nicyo gisobanuro cyiza cyane cy'urukundo '.

    Smith yavuze ko atazi neza niba amateka ya Jada avuga ko aryamana na Alsina cyangwa amaherezo akaba yarahisemo kutandika kuko yumvaga azavuga gusa ku bitekerezo bye.

    Source : https://yegob.rw/will-smith-avuze-impamvu-yemeye-ko-umugore-we-amuca-inyuma/

  • Rayon Sports: Rutahizamu w’umunya-Mali yasin… – #rwanda #RwOT

    Kuru uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko rutahizamu mpuzamahanga w'umunya-Mali, Souleyman Sanogo yasinyiye iyo kipe amasezerano y'imyaka ibiri, nyuma yo gutsinda igeragezwa yari amazemo iminsi.

    Sanogo yasinye amasezerano y'imyaka ibiri azakinira Rayon Sports, ndetse ahabwa nimero 9 azajya yambara. Uyu munya-Mali abaye umukinnyi wa kabiri wari mu igeragezwa, uhawe amasezerano muri Rayon Sports, nyuma ya rutahizamu w'umunya-Cameroun, Willy Onana nawe uherutse guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri.

    Kuri uyu wa Kabiri kandi nibwo Abakinnyi babiri baje nk'intizanyo za Raja Cassablanca batangiye imyitozo muri Rayon Sports, aho bagaragaye mu kibuga bakorana n'abandi mu Nzove, mumyitozo yo mu gitondo.

    Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine batijwe Rayon Sports ku wa Gatandatu na Raja Casablanca yo muri Maroc bafitanye amasezerano y'ubufatanye, batangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

    Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda ku Cyumweru, aba bakinnyi bombi bakoze imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mu gitondo.

    Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira, ubu imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z'icyumweru gishize.

    Biteganyijwe ko Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu, ikazongera kugaruka mu kibuga ikina na AS Kigali ku wa Gatandatu.

    Souleyman Sanogo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2

    Sanogo yahawe nimero 9 azajya yambara muri Rayon Sports

    Rharb Youssef na Ayoub bakoze imyitozo ya mbere muiri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Raja yo muri Maroc

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109946/rayon-sports-rutahizamu-wumunya-mali-yasinye-imyaka-ibiri-abanya-maroc-bakora-imyitozo-ya–109946.html

  • Uganda: Doreen Kabarebe yibasiwe n’abafana ny… – #rwanda #RwOT

    Umunyamideli watsindiye ibihembo byinshi muri Uganda, Doreen Kabareebe avuga ko nta buryo na bumwe ku isi watekamo ibishyimbo ngo abirye mu buzima bwe. Mu kiganiro na NBS TV, uyu munyamideli yatangaje ibintu bigoranye kubyumva ariko ashimangira ko ari ko kuri guhari rwose ko ibishyimbo abyumva gutyo, atarabirya.

    Doreen yavuze ko n’iyo umuntu yagerageza guhinga ibishyimbo bikamera nk’inyama z’inka cyangwa inkoko atabumbura akanwa ke ngo abirye. Abakurikira ikiganiro kuri Television yabitangarijeho bohereje ubutumwa bamushinja kwiyemera no kwirata kuko nta muturage wo muri Uganda utararya ibishyimbo kuko ahanini ari byo biryo byaho nk’uko Mbu ibitangaza.

    Doreen Kabarebe ni umunyamideli ukomeye muri Uganda

    Uyu munyamideli avuga ko kutarya ibishyimbo ntacyo byamutwara aramutse abiriye, ahubwo ngo kuba we yariyemee ko bitazamugera mu kanwa yabitewe no kuba yaravutse abona Se atabikunda nawe birangira abizinutswe atyo. Mu mezi ashize ni bwo Doreen yatangaje kandi ko kuva yavuka nta muntu uramusoma. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109947/uganda-doreen-kabarebe-yibasiwe-nabafana-nyuma-yo-kuvuga-ko-kuva-yavuka-atararya-ibishyimb-109947.html