Category: Uncategorized

  • Ngoma: Babiri bafatanywe 678.000 Frw y’amiganano, bari bamaze gutangaho 50.000 Frw – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nzeri 2021, aho bari mu Mudugudu wa Torero mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Ngenda Mathias, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bafashwe nyuma yo gutanga ibihumbi 50 Frw by’amiganano ngo bayashyirirwe kuri Mobile Money.

    Yakomeje agira ati “Umu-agent yahise ataka nyuma yo kumutuburira tumenya amakuru turabashakisha turabafata, bari kuri moto bakomeje n’ahandi bari bafite amafaranga 878.000 Frw.”

    Yasabye abaturage kwitonda bakajya babanza gushishoza ku mafaranga babahaye ngo kuko hari ubwo babona abantu nk’aba babaha amafaranga y’amiganano.

    Ati “Abaturage turabasaba kuba maso amafaranga yose bazajya bafata bajye babanza bitegereze barebe neza niba atari amiganano babahaye.”

    Kuri ubu aba bagabo bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kibungo kugira ngo hakomeze iperereza banaryozwe iki cyaha.

    Amafaranga yafatanywe aba bagabo yiganjemo inoti za 2000 Frw ndetse n’iza 5000 Frw

    source : https://ift.tt/3idrTDS

  • MINECOFIN yasabwe ibisobanuro ku ikoranabuhanga rimaze gutwara miliyari 21 Frw rikaba rikirimo ibibazo – #rwanda #RwOT

    Integrated Financial Management Information & System (IFMIS) ni uburyo ibigo n’inzego za Leta bikoresha bigaragaza amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’imari hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikoreshwa mu igenamigambi, icungamutungo, kwishyura, gukora inyigo, gutanga raporo, ubugenzuzi n’ibindi.

    Yatangiye gutezwa imbere mu 2002, mu 2010 aba ari bwo ishyirwa mu bikorwa, inatangira gukoreshwa ku bufatanye na Sosiyete ya E-Tools.

    Mu 2014 hakozwe amavugurura kubera ibibazo byayigaragaragamo biturutse ku kuba E-Tools yayitangagamo ubufasha yari iy’abanyamahanga.

    Hatangijwe indi system, itangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016 ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020 yagaragaje ko IFMIS yashowemo amafaranga menshi. Ni miliyari 21 Frw.

    Ku wa 27 Nzeri 2021 ni bwo PAC yari yatumije Minecofin ngo itange ibisobanuro kuri iyo micungire mibi y’imari yagaragaye.

    Umuhuzabikorwa wa IFMIS, Mukwende Placide, yasobanuye ko amafaranga yakoreshejwe mu cyiciro cya mbere “bitavugwa ko yapfuye ubusa” kuko yafashije guha igihugu system y’ikoranabuhanga mu myaka itandatu.

    Bijyanye n’uko hari ibice by’igihugu bitari byageramo internet ikora neza muri iyo myaka, ngo hari amafaranga yakoreshejwe hahugurwa abakozi b’imirenge kugira ngo bashobore gukoresha ubundi buryo bwunganira iyo gahunda.

    Mukwende yagize ati “Amafaranga yakoreshejwe icyo gihe arimo miliyoni 700 Frw yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru, yakoreshejwe mu guhugura abakozi b’imirenge kugira ngo bakoreshe system ya SEES. Yari system yoroshye cyane gukoresha bitewe n’uko ubushobozi bwari ku mirenge icyo gihe bwari bukeya.”

    “System ya IFMIS imaze kuboneka ifite n’ubushobozi buhagije, imirenge yose, ibigo nderabuzima, ambasade n’imishinga yose ya Leta twabizanyemo ku buryo twavuye ku bigo n’inzego 174 tukagera ku birenga 1200.”

    Abadepite bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bemeza ko ayo mafaranga yakoreshejwe nabi.

    PAC yasobanuje Minecofin uko inyigo ya IFMIS yakozwe kuko uburyo yakoreshaga mbere bwahinduwe amakuru amwe akaza atuzuye ndetse bikagaragara ko hari modules zitari muri iyo system.

    Mukwende yasubije ko ibibazo bya modules bigenda biva mu nzira ku buryo ibisigaye hari gukorwa ibiganiro n’abaterankunga ngo nabyo bikemurwe. Yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha zizaba zashyizwemo.

    Minecofin yashimye ibyagaragajwe mu bugenzuzi, yizeza ko igiye kuvugutira umuti ibibazo bikigaragara muri IFMIS ikabishyiraho iherezo.

    Minecofin yijeje gushyira iherezo ku bibazo byagaragaye mu ikoranabuhanga rya IFMIS

    source : https://ift.tt/3kPundf

  • Rwamagana: Imihanda mibi iracyazitira abaturage kugeza umusaruro ku isoko – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe n’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu Murenge wa Munyaga mu Kagari ka Kaduha bashyizwe hamwe na Women for Women bakigishwa uburyo bashobora gukora ubuhinzi kinyamwuga bukabateza imbere.

    Uyu muryango wafashe abagore bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ubigisha amasomo ajyanye n’ubuzima, ubukungu, uburyo bakwiteza imbere ndetse unabigisha umwuga w’ubudozi abandi ubigisha uburyo bakora ubuhinzi kinyamwuga bukabatunga.

    Aba bagore bahise batangira guhinga poivron, inyanya, amashu, imiteja, karoti n’izindi mboga zitandukanye biranabakundira birera, gusa nyuma yo kwera ngo bagonzwe n’ikibazo cyo kubigeza ku isoko bitewe n’imihanda mibi.

    Tuyisenge Chantal yagize ati “Inyanya, amashu na poivron twarabisaruye hari n’ibindi tugisarura. Turacyakomeje guhinga imiteja na karoti ariko kubera duhinga kure hafi ku gishanga tuhagenda iminota myinshi kandi nta muhanda mwiza uhari.”

    Yakomeje agira ati “Iyo twejeje tubisarura tubyikorera ku mutwe tukabigeza ku muhanda kandi ni urugendo rurerure cyane. Iyo tubigejeje hano ku muhanda nabwo biratugora kubigeza ku isoko kuko ni kure kandi hari n’umuhanda mubi bituma abatugurira baza kubyifatira bakaduhenda ntitwunguke.”

    Uwayisenga Sylivie uri mu bakunze kujyana umusaruro ku isoko muri iyi Koperative Urumuri nawe yavuze ko bibavuna cyane bitewe n’imihanda mibi itorohereza imodoka kubageraho.

    Ati “Duhinga ahantu kure hategereye umuhanda, nta kinyabiziga cyahagera, kugira ngo rero tugeze ibyo dusarura ku muhanda mwiza biratuvuna cyane bikanadutwara amafaranga menshi. Twasabaga Leta ko yadukorera umuhanda ugera inaha Munyaga ku buryo imodoka zajya ziwucamo umeze neza natwe bikatworohereza kugurisha ibyo dusarura.”

    Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Hagenimana Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cy’imihanda mibi bakizi kandi ngo bari kugishakira ibisubizo mu buryo burambye.

    Yagize ati “Ku kijyanye n’imihanda ni byo muri Munyaga hari igihe yari imeze nabi cyane ugereranyije n’uyu munsi ariko hari ikigenda gihinduka kuko buri mwaka tugira gahunda yuko binyuze muri VUP bagenda batunganya iyo mihanda buri mwaka nibura dukora ibilometero bitanu.”

    Yavuze ko hari aho bazi neza ko bitaragenda neza cyane ariko yizeza abaturage ko ikibazo cy’imihanda bagifite muri gahunda mu buryo burambye.

    Bamwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bagaragaje ko imihanda mibi ibabuza kugurisha neza ibyo bejeje

    Rwamagana iri mu turere tweza ibiribwa by’amoko itandukanye

    source : https://ift.tt/3m5vAMN

  • Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kunga abakoze Jenoside n’abo bahemukiye mu kubahuriza mu bikorwa by’iterambere – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga umaze ukwezi utangirijwe mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Mbyo mu Karere ka Bugesera. Uyu Mudugudu utujwemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse ndetse na bamwe mu Banyarwanda bari hanze y’Igihugu mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umushinga wahuriweho na Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, binyuze mu Muryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Inter Peace, ugashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Prison Fellowship Rwanda.

    Abaturage bo muri uyu mudugudu barimo ibi byiciro bitatu bagiye bahurizwa hamwe bagashinga amatsinda arimo aboha uduseke, akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’inyanya, imboga n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Iyo bari hamwe muri ibyo bikorwa bagira umwanya wo kuganira, bagasasa inzobe, bakajya mu mateka bikabafasha komorana ibikomere ndetse hakabaho gusaba imbabazi no kubabarira byuzuye, bityo bakarushaho kubana mu bwiyunge ariko banasangiye ibikorwa bibateza imbere.

    Perezida w’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, Bishop Rucyahana John, yavuze ko uyu mushinga ugamije guteza imbere ugukira kw’ibikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Ni uburyo bushya bwo kuvura ibikomere ariko tuniteza imbere. Abantu bamaze kumenya ko ari ngombwa ko bikorwa kandi tumaze no kugira imishinga igaragara, ni ibintu dushyiramo n’urubyiruko kandi dufite icyizere cy’uko ibikorwa bizakomeza kuduteza imbere ugukira ibikomere ariko no kwibeshaho mu buryo bw’umutungo.”

    Yavuze ko uyu mushinga witezweho kugabanya ihungabana, kuzamura igipimo cy’ubunwe n’ubwiyunge kandi kuko abana bagenda bamenya ibyo ababyeyi babo bakoze bahemukira abandi banyarwanda, abandi nabo bakamenya ibyo bakorewe.

    Ati “Ibyo rero urumva ko ari ibintu tugomba gushyiraho umwete twese nk’Abanyarwanda, atari ikintu watererana abandi wowe ntugiremo uruhare.”

    Bishop Rucyahana yakomeje agira ati “Aya makoperative afasha mu gukira ibikomere kuko baraganira, baravurana mu buryo baganira igihe bakora, ikindi kandi basangira ibyo bakoze, bagasangira ejo hazaza. Ni umuti ukomeye cyane kugira ngo bongere kwitanga babane, bakorere hamwe, baganire ibyababayeho, uwihana yihane, usaba imbabazi azisabe, bahinge beze kandi basangire ejo hazaza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibi bifasha mu kubaka ubushobozi bw’abaturage no gushimangira ukubana mu bumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Uyu mushinga waje kongera ubwo busobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo ubwabo bakomeze kuguma ari bamwe, bakomeze kumva ko amahoro yubakwa no gushyira hamwe, ariko noneho ntibavugire ku busa ngo bavuge ngo biyunze, babanye ahubwo bakagira n’ibikorwa bibateza imbere.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo dukora byose, ibyo twubaka, ibikorwaremezo, amahoro n’umutekano, kubikora abantu batari hamwe, badashyize hamwe byaba ari ukubaka ibitazaramba. Iyo abantu bunze ubumwe bidufasha kubaka ibizaramba, tukubakira ku bumwe.”

    Abaturage bahurijwe hamwe muri iyi mishinga, aho bahabwa inkunga y’amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa bagaragaje ko uretse kuba bakomeje gufashwa kwiteza imbere ariko bituma babana mu mahoro n’ubwiyunge.

    Uwitwa Niyongira Hilarie utuye mu Mudugudu wa Byimama, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Ririma avuga ko yabyawe n’uwakoze Jenoside nyuma aza gukurira mu buzima bwo kubwirwa ko yabyawe n’Interahamwe ariko nyuma akaza kwiyakira.

    Ati “Banyitaga Interahamwe, naje kubimenya impamvu, kuva icyo gihe nakuranye ipfunwe, nakuranye ibikomere, ariko kugeza ubu namaze kwisanga mu bandi.”

    Ubuyobozi bw’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, butangaza ko iyi gahunda n’ubwo yatangirijwe muri Bugesera, uko ubushobozi buzagenda buboneka izagezwa no hirya no hino mu gihugu.

    Gahunda zitandukanye zigamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, zikomeje gukorwa mu gihugu n’uyu muryango kandi zirimo mvura nkuvure n’izindi.

    Umuryango Prison Fellowship Rwanda watangije umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abaturage mu kurushaho kubumbatira ubumwe n’amahoro

    Niyongira Hilarie utuye mu Mudugudu wa Byimama, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Ririma avuga ko yabyawe n’uwakoze Jenoside ariko akaba yarigirirye icyiere

    source : https://ift.tt/3umR9MB

  • Kicukiro: Abantu 11 bafatiwe mu buvumo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe. Aba bantu baturuka mu itorero rya Pantecote, bakaba baturutse i Gahanga, muri Kigarama, i Runda, no ku Gisozi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “Byasobanuwe kenshi ko bitemewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa.”

    CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo bakaba bahahurira n’ibibazo byo kubura ubuzima muri ibi bihe by’imvura.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza, binyuze mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    mu buvumo imbere
    mu buvumo imbere

    Ni inkuru dukesha polisi y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3CZrHA3

  • Urashaka gusinzira neza?gerageza gufata aya mafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kureba amafunguroy'ingenzi ushobora gufata ugiye kuryama akagufasha gusinzira neza.

    Amafunguro 5 y'ingenzi yagufasha gusinzira neza.

    Amata ashyushye

    Amata ashyushye (cg akazuyazi) kuva cyera yagiye akoresha nk'umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, vitamini D ndetse na kalisiyumu.Kuba wafata akarahuri k'amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    Amafi

    Amafi akungahaye cyane ku binure bya omega cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n'izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin. Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n'ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye.

    Uretse ibi amafi akizeho, abonekamo kandi myunyungugu y'ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, zinc n'indi.

    Umuceri w'umweru

    Umuceri uribwa na benshi kandi kenshi. Nubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n'umuceri w'igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n'ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora gufasha gusinzira neza.

    Nubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.

    Lettuce (cg salade)

    Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza.

    Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.

    Almonds

    Utu tubuto duto dufasha umubiri kuruhuka neza
    Almonds (utubuto tujya kumera nk'ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira.

    Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:

    Icyayi cya chamomile (chamomile tea)
    Umuneke: nayo ikize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by'ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.
    Cheese/Fromage: ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y'ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.

    Source : https://yegob.rw/urashaka-gusinzira-nezagerageza-gufata-aya-mafunguro/

  • Umuhanzi Vocal King yahishuye ko yakubiswe na… – #rwanda #RwOT

    Iby’iyi nkuru ni birebire ariko turagerageza kubivuga mu ncamake. Ubusanzwe yitwa Kwizera Moses, akaba ariyo mazina yahawe na Se umubyara uri mu bayobozi bakomeye muri Leta ariko tutari bugarukeho kubera impamvu z’umutekano we. Vocal King mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko yamaze imyaka 17 abana na nyina atazi se nyuma yaho nyina aza kumubwira Se maze baza guhura.

    Vocal King yahishuye uko Se uri mu bayobozi bakomeye yamukubise bikamuviramo ubumuga amuziza impano y’umuziki yifitemo

    Nyina ngo babana yari afite undi mugabo batuye i Butare ari naho bagituye kugeza magingo aya. Icyakora ngo nyuma yaho nyina amwerekeye se ndetse bakanahura ngo yarishimye nk’umwana umenye umubyeyi we nyuma y’imyaka myinshi yifuza kumumenya ari nabwo baje kubana, gusa ntibyaje kumugendekera neza.

    Bakimara kubana ngo Se yahise ahindura amazina ye ahindura n’igihe yavukiye akaba ariwe wamwise Kwizera Moses. Ngo bagitangira kubana i Rwamagana ngo ni bwo byatangiye kuba ibibazo bikomeye kuko yasanze uyu mubyeyi we yari afite abandi bagore batatu nk’uko yabisobanuye ati: “Nasanze afite n’abandi bagore nyine barenze umwe bari batatu ubwo nyine urumva ubuzima ntabwo bwari kugenda neza nk’uko nabirotaga niho nagorewe mpuriramo n’izo mbogamizi zigiye zitandukanye zo kuba nagaragaza ko nkunda umuziki ariko nkagenda mbigiriramo ibibazo bigiye bitandukanye”.

    Icyakora yavuze ko aba bagore batabaga mu rugo ahubwo hakudanga kuza abana Se yabyaranye nabo, buri wese akavuga ibitekerezo bye, ariko ugasanga we batamwiyumvamo ngo kuko wenda biyumvishakaga ko yaje kubazungura kandi we icyo yifuzaga kwari ukubona mu maso ha Se byonyine. 

    Mu myaka itanu yamaranye na Se ngo yamubwiraga ko afite impano y’umuziki ntabishyigikire ari nabyo byaje kumuviramo gukubitwa bikamusigira ubumuga. Atangira kubisobanura yagize ati: “Ntabwo yabishyigikiye, uko nagendaga ngaragaza ko mbikunda [gukora umuziki] narakubitwaga, nkatotezwa nyine ngo nanze ishuri nigize ikirara sinshaka kwiga ibintu nk’ibyo kugeza aho nyine biriya byabayeho”.

    Yabyinjiyemo neza asobanura uko byagenze ngo amukubite amunene ingoma y’ugutwi kw’ibumoso maze bikamuvurima kugira ubumuga bwo kutumva. Yatangiye agira ati: “Nyine hari nka nimugoroba mu masaha ya nimugoroba avuye mu kazi kwa kundi umubyeyi aza atongana. Sinzi umujinya aho waturutse, sinzi aho shitani yaturutse iryo joro njyewe ntabwo nzi n’uko byagenze, njyewe nisanze ndi hasi umukozi wo mu rugo yambwiye ko nari napfuye nari meze nk’umuntu uri muri koma, n’ibyinshi nabimenye mu gitondo mbona ndi kuva amaroso mu gutwi.”.

    Yakomeje agira ati: “Nari ndi mu rugo ntabwo yigeze anjyana kwa muganga ntabwo yigeze ashaka kumvuza”. Twamubajije icyatumye abihuza n’umuziki akavuga ko Se yamukubise amuhora impano ye maze asubiza agira ati: “Yarambwiraga ati wowe nukomeza kuguma muri ibyo by’umuziki ntabwo tuzigera dukorana ntabwo ibyo mba mbishaka ibyo ni iby’ibirara, ni iby’abantu batagira gahunda ni nabyo byatumye nyine ahanini anca avuga y’uko ntari umwana we”.

    Nyuma yuko amukubise akamusigira ubumuga bwo kutumva agutwi kumwe ngo yashatse kongera kumugirira nabi ahita atoroka ava i Rwamagana asubira kubana na nyina i Butare ari nawe umufasha kugeza magingo aya. Yashimangiye ko nyuma yo gukubitwa na Se bamujyanye mu bitaro bya Rwamagana bakabona akeneye ubundi buvuzi bwisumbuye bamwohereza mu bitaro bya Kanombe agakomeza gukingira se ikibaba kubera ko ari mu bayobozi bakomeye ngo arebe ko wenda yazamuvuza ariko birangira ntabyo akoze.

    Ngo yavugaga ko yaguye hasi bisanzwe mu rwego rwo gukingira se ikibaba. Icyakora ngo i Kanombe batangiye gukora iperereza ngo bamenye uko byose byagenze ahitamo gutoroka aragenda atababwiye ukuri kose ku byo Se yamukoreye.

    Ku ngingo yo gutoroka yavuze ko yabonye noneho se ashobora kumugirira nabi kurushaho ati: “Bitewe n’ibintu yari yanankoreye urumva n’ibirenze ibyo ntabwo yari kubura kubikora naganiriye na mama arambwira ati ndabizi ukuntu ameze n’ukuntu atwara ibintu ati ufite igihe gito cyo kuba uri aho ngaho kuko nkimara no kuhava yashyizeho abantu baranshakisha ariko barambura”.

    Kuva tariki 13 Kamena 2016 yamukubita, ngo ntabwo barongera kuvugana kugeza magingo aya. Iyi tariki yamusigiye igikomere atazibagirwa bituma ayishyira ku kuboko kwe nka Tatuwage [Tattoo]. Vocal King hari aho yageze aho avuga ko yatekereje kwiyahura nyuma aza kubyikuramo. Yanavuze ko yajyaga yumvaga Se ashobora kuzamugirira nabi, ati: “Yari kubikora n’ubu n’ubwo turi kuganira ibi ngibi mba mfite ubwoba”. 

    Yakomje ashimangira ko akeneye ubutabera ati: “Icyo mba nkeneye ni ubutabera bwo kuba nakwivuza nyine nkikomereza ubuzima bwanjye nkamureka nawe agakomeza ubwe ntabwo namugirira inabi nk’uko yangiriye nabi”.

    Mu kiganiro Ten To Night cya Radio TV 10 cyo kuri iki cyumweru Vocal King yashimangiye ko Se yamukubise akamumena ingoma y’ugutwi amuziza impano ye maze bikamuviramo ubumuga bwo kutumva. Yavuze ko ubungubu ugutwi kwe kw’ibumoso kutukumva ari nayo mpamvu yavuze ko akeneye ubutabera. Se umubyara nagira icyo atangaza ku byo uyu muhanzi avuga, tuzabibagezaho. 

    Kugeza ubu Vocal King afite indirimbo iri hanze yitwa ‘Isezerano’ akaba yifuza ko buri wese ukunda umuziki yamufasha uko ashoboye haba mu buryo bw’inama, kumuhumuriza n’ibindi. Uwakumva afite uwo mutima yamuhamagara kuri 0789523171. Yifitemo impano yo kuririmba kandi mu buryo bukomeye, abonye uwamufasha umuziki we wagera kure rwose.

    REBA HANO INDIRINMBO YE ISEZERANO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109900/umuhanzi-vocal-king-yahishuye-ko-yakubiswe-na-se-uri-mu-bayobozi-bakomeye-amunena-ingoma-y-109900.html

  • Ibyihariye kuri Center for Champions TVET yaf… – #rwanda #RwOT

    Ni ishuri ryatangiye ku wa 27/05/2008 nk’ishuri ryigenga ryitwa Center for Champions rigafasha abana batishoboye kwiga amashuri abanza rikanabigisha imyuga itandukanye kandi ku buntu aho abanyeshuri benshi banyuze muri iri shuri ubu bahagaze neza ku isoko ry’umurimo mu myuga bize.

    Mu mwaka wa 2018 ni bwo ishuri ryatangiye gufatanya na Leta ku bw’amasezerano rihita ryitwa Center for champions TVET aho guhera icyo gihe ryakira abanyeshuri boherejwe na Leta batsinze ikizamini cya Tronc Commun bakiga L3 (S4), L4 (S5) na L5 (S6) bakarangiza bajya gukora ibyo bize ku isoko ry’umurimo cyangwa bagakomereza muri Kaminuza.

    Kugeza ubu ishuri ryigisha amashami (Trades) akurikira:

    1. Masonry (Ubwubatsi)

    2. Welding (Gusudira)

    3. Plumbing (Gukora Amazi)

    4. Electricity (Amashanyarazi)

    5. Tairoling (Ubudozi)

    6. Hair Dressing (Gutunganya imisatsi)

    Ishuri Center for Champions TVET ritanga n’amasomo y’igihe gito (Short courses) z’amezi atatu, atandatu ndetse n’umwaka muri buri shami ishuri rifite (Trades) ku wubishaka wese. Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri iri shuri umwaka ushize wa 2021/2022 ni 247 harimo abahungu 159 ndetse n’abakobwa 88. Iri shuri rirateganya kandi gutangira umwaka wa 2021/2022 rifite abanyeshuri bagera kuri 600 harimo abahungu 400 n’abakobwa 200. Abanyeshuri biga muri iri shuri magingo aya boherezwa na Leta nk’uko twabikomojeho haruguru.

    Bigisha gusudira n’indi myuga itandukanye

    Umuyobozi w’iri Shuri Bwana HABYARIMANA Canisius mu kiganiro na InyaRwanda.com, yaduhamirije ubwiza bw’ishuri ayoboye hashingiwe ku barezi, ibikoresho ndetse n’ubuyobozi bwa AEE- Rwanda by’umwihariko mu gukurikirana imikorere y’ishuri nka nyiri kigo ko bituma ishuri riharanira guhora rikora neza. Yagize ati “Ni ishuri rifite byose ngo umunyeshuri yige neza kandi rishyize imbere ikinyabupfura na Sports nk’intwaro mu gufasha abanyeshuri kwiga neza bikaba bishyigikiwe kuva ku buyobozi kugera ku barezi”.

    Yageneye ubutumwa ababyeyi bose muri rusange, ati “Twakangurira ababyeyi kwerekeza abana babo mu myuga kuko basoza bashobora gushyira mu bikorwa neza ibyo bize bikabateza imbere, ibi nkaba mbihamya kubera ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta uyu mwaka bategereje impamyabushobozi zabo hafi ya bose bafite ibyo bari gukora bibaha amafaranga. Ikindi mu biruhuko binini usanga abanyeshuri bashobora gukorera amafaranga bigendanye n’imyuga biga tukaba twibanda kubatoza kwizigama ngo bazashobore kwiga na kaminuza z’ibyo basoje biboroheye”.

    Umuyobozi w’iri shuri Center for Champions TVET, yasoje ikiganiro twagiranye yizeza abagana iri shuri Service nziza kuri buri wese n’icyo akeneye ku ishuri cyose cyane cyane abifuza kwiga imyuga y’igihe gito, abakeneye ibikoresho bigendanye n’imyuga dufite nkibikomoka ku gusudira no kudoda ndetse no kubagana ubuyobozi bw’ishuri muburyo butandukanye. Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Iri shuri, mu rwego rwo kwagura iri shuri, harateganywa kongera amashami (Trades) yigwa guhera mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

    Bwana Habyarimana Canisius Umuyobozi Mukuru wa Center For Champions TVET 

    Icyapa cy’ishuri rya Center for Champions TVET

    Ku rwinjiriro rw’iri shuri ry’imyuga rifatiye runini imyuga mu Rwanda

    Umuntu winjiye muri iki kigo abanza gukaraba intoki mu kwirinda Covid-19

    Mu kigo mo imbere hahorana isuku

    Imbere mu gikoni cy’iri shuri ni uku hameze

    Aho abanyeshuri bigira imyuga (Workshops)

    Aho abanyeshuri bigira ibijyanye n’amazi

    Ahigirwa ibijyanye n’ubwubatsi

    Amacumbi y’abanyeshuri

    Ikibuga cy’imikino y’amaboko

    Aho abanyeshuri bafatira amafunguro

    Ahogezerwa ibyombo

    Abanyeshuri bafatira amasomo muri ibi byumba by’amashuri bituranye n’ubusitani bwiza cyane

    Center for Champions TVET ifite icyerekezo cyo kuba ishuri ry’icyitegererezo

    Inzu y’ubuyobozi bwa Center for Champions TVET

    Siporo ihabwa agaciro cyane muri iri shuri ry’imyuga

    Iri shuri rifite amashami atandukanye arimo; Ubwubatsi, Gusudira, Gukora amazi, Amashanyarazi, Ubudozi no Gutunganya imisatsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109951/ibyihariye-kuri-center-for-champions-tvet-yafashije-abana-batishoboye-kwiga-amashuri-yimyu-109951.html

  • Umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda yagizwe Gitifu w’Akagari #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi ukunze kugaragara mu bikorwa bya Politiki nko mu kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi, amaze amezi atatu ari muri izi nshingano zo kuyobora Akagari ka Akabeza muri uriya Murenge wa Gitega.

    Mutimawurugo Claire yari aherutse guhuriza hamwe abahanzi batandukanye barimo nyakwigendera Jay Polly, Mani Martin, Elisha The Gift, Jabastar bakora indirimbo bise Turwanye Coronavirus ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya iki cyorezo.

    Iyi ndirimbo yasohotse muri Werurwe ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kikimara kugera mu Rwanda, yari igamije kwigisha abaturarwanda uburyo bakwirinda kucyandura.

    Mutimawurugo asanzwe anafite indirimbo zivuga imyato ibimaze kugerwaho mu Rwanda by’umwihariko iyo yise abagore turashoboye yanamenyekanye yane ndetse n’iyo yise Amaraso y’Inkotanyi.

    Uyu muhanzikazi ajya anategura amarushanwa azenguraka mu bigo by’amashuri agamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    Mutimawurugo wamaze kuba umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, avuga ko izi nshingano zitazatuma ahagarika ibikorwa bye bya muzika.

    Yagize ati 'Nko muri weekend ushobora kujya mu byawe byo ku ruhande, n’ibiraka bisanzwe ndabikora nk’ubu mfite icya Polisi nzajyamo ejobundi. Ubwo rero urumva byose ni ukubikora kandi ukubaka Igihugu.'

    Avuga ko kuba nk’umuhanzi abonye umwanya nk’uriya mu buyobozi ari ikimenyetso kigaragaza ko abahanzi bafite agaciro gakomeye kandi ko bashoboye. Ati 'Turashima Leta ikomeje gutekereza ku bahanzi.'

    Uyu muhanzikazi akaba n’umuyobozi avuga ko abaturage ayoboye bakorana neza ndetse ko ubu bakataje mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya COVID-19 kandi ko mu Kagari ayoboye bari mu bari kwitwara neza mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Umuhanzikazi-ukomeye-mu-Rwanda-yagizwe-Gitifu-w-Akagari

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye babonetse ni 208 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana, akaba ari umugore w’imyaka 72 i Rusizi.

    Abantu bane basezerewe mu bitaro, ababishyizwemo ni babiri, naho abarembye ni 11.

    source : https://ift.tt/3ig051H