Category: Uncategorized

  • Burera: Batangiye gahunda yo gutera ingemwe zisaga miliyoni eshatu za Kawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Visi Meya Munyaneza Joseph (urimo gutera igiti) avuga ko biyemeje kongera ibihingwa ngengabukungu
    Visi Meya Munyaneza Joseph (urimo gutera igiti) avuga ko biyemeje kongera ibihingwa ngengabukungu

    Imirimo yo kuzitera yatangirijwe ku mugaragaro mu Mudugudu wa Nyarutosho, Akagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika ku wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, aho inzego z’ubuyobozi, izifite ubuhinzi mu nshingano muri ako Karere, zifatanyije n’abaturage gutera Kawa mu mirima y’abahinzi.

    Nkunzimana Cyprien, ni umuhinzi wishimiye kuba agiye kugira amasaziro meza, abikesha igihingwa cya Kawa.

    Yagize ati “Ikawa nyiziho kuba igihingwa gikura abantu mu bukene. Ni yo mpamvu nanjye nkimara kumva ko ubuyobozi bwacu bwatangiye gufasha abaturage mu buryo bwo kuyihinga hano iwacu, nihutiye gutegura uyu murima, none ubuyobozi bukaba bumfashije kuwuteramo kawa ngo ntasigara inyuma y’abandi. Ubwo izaba yeze, umusaruro nzajya nywugemura ku isoko, mbone amafaranga atunga umuryango. Muri make nishimiye ko ngiye kugira amasaziro meza, aho nzabasha kuraga abana banjye ubukungu nkesha iyi kawa mureba”.

    Uretse abahinzi bishimiye ko bagiye kuzamura ubukungu, hari n’abatari bakayinyweyeho, bishimiye ko ubwo izaba yeze bazayisogongera.

    Umubyeyi witwa Nyirabakunzi yagize ati “Iterambere ryo guhinga kawa benshi muri twe ntiryari ryakatugezeho. N’ubu dore ngize imyaka 45, numva bayirata uburyohe ariko sindayisomaho na rimwe ngo numve uko iba imeze, bitewe no gutinya ko yampenda. Ubu ubwo icyo gihingwa kitwegereye hano iwacu, tuzajya tuyigemura ku masoko natwe kandi tuyinyweho, tugere ikirenge mu cy’abandi bahora bayinywa bakumva uburyohe bwayo”.

    Ingemwe za kawa zatewe mu gihe cy
    Ingemwe za kawa zatewe mu gihe cy’imyaka ibiri zizaba zatangiye gusarurwa

    Muri uyu mwaka, hatubuwe ingemwe za kawa zisaga Miliyoni eshanu. Ku ikubitiro muri Nzeri uyu mwaka mu Mirenge 10 y’Akarere ka Burera, hagiye guterwa izigera kuri miliyoni eshatu, ku buso bwa Ha 1000, izindi zigera kuri miliyoni ebyiri zizaba zisigaye zikazaterwa muri Gashyantare umwaka wa 2022.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munyaneza Joseph, avuga ko gahunda yo kongera ibihingwa ngengabukungu nka kawa, babishyize mu mihigo y’uyu mwaka, kandi kikazaba igikorwa gikomeza buri uko umwaka uzajya ushira.

    Yagize ati “Muri aka Karere nta bihingwa ngengabukungu byinshi byahabaga, uretse ibireti nabwo duhinga mu Mirenge itatu gusa yo mu gice cy’amakoro. Twifuje ko kawa yunganira icyo gihingwa, mu rwego rwo kugerageza kongera ubukungu bw’aka Karere bushingiye kuri icyo gihingwa, aho twiteze kuzazamura abahinzi, ariko na none bikongera umubare n’ingano y’ibihingwa igihugu cyacu cyohereza mu mahanga”.

    Claude Sekamana, umukozi wa Kampani yitwa Easy way, ari na yo ishinzwe gukurikirana iki gihingwa, avuga ko ubwoko bw’ingemwe za kawa bwitwa Arabica Jackson 79 batubuye, bwihanganira igice cy’imisozi miremire, gikonja kandi zifite ubushobozi bwo kuvangwa n’ibindi bihingwa.

    Yagize ati “Iyi kawa yihanganira imisozi miremire kandi mu gice gikonja. Umuhinzi waziteye mu murima we muri cya gihe ziba zikiri ntoya, aba ashobora no guhingamo ibigori, ibirayi, insina, cyangwa ibishyimbo bigufi. Ibi bikamurinda kuba yasonza muri cya gihe ategereje ko kawa ye itangira gutanga umusaruro”.

    Akomeza akangurira abahinzi kuyitaho bayifumbira, kuyikorera, kuyitera imiti, kandi igihe hagize nk’ikibazo cy’uburwayi igaragaza, bakajya biyambaza abashinzwe ubuhinzi bakabafasha byihuse.

    Ikawa zatewe muri iki gihe biteganyijwe ko umwero wazo wa mbere uzaboneka mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Muri iyi gahunda yo guteza imbere iki gihingwa, muri ako Karere ka Burera, ku bufatanye na NAEB, hazubakwa inganda nto eshanu zitunganya kawa, kugira ngo bifashe abahinzi kubona uko bongerera agaciro umusaruro wabo.

    Nkunzimana Cyprien yishimiye ko umusaruro w
    Nkunzimana Cyprien yishimiye ko umusaruro w’iki gihingwa uzatuma agira amasaziro meza

    N’ubwo igihingwa cya kawa atari gishya mu Karere ka Burera, muri iyi myaka cyasaga n’igitangiye gucika. Nk’ubu umusaruro uturuka mu bahinzi bose ba kawa muri Burera, mu gihe yeze, ntiwajyaga urenza toni ebyiri n’igice z’ikawa itonoye.


    source : https://ift.tt/39Po5nq

  • Nyanza : Umugabo w’imyaka 59 yapfuye azize gukubitwa n’abajura bamuteye saa saba z’ijoro #rwanda #RwOT

    Mutangana Joseph w’imyaka 59 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mugina muri kariya Kagari ka Mugina, yatewe n’abajura mu ijoro ryo ku ya 25 Nzeri 2021, bamusanga mu nzu ye baramukubita bamugira intere.

    Ubwo yakubitwara yatabaje irondo rirahagoboka rihita rimujyana ku kigo Nderabuzima bamuha imiti ndetse baramureka arataha kuko babonaga atarembye bikomeye.

    Muhoza Alphonse uyobora Umurenge wa Muyira, avuga ko kwa muganga bamuhaye imiti 'asubira mu rugo kuko nta gikomere yari afite, bucyeye ajya ku Bitaro by’i Nyanza, twumva inkuru mbi ko yitabye Imana aguyeyo.'

    Urwgeo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kuri bariya bantu bakekwa ko ari abajura bamuteye muri ririya joro bakamukubita ndetse ubu umwe muri bo witwa Rwemera Eric w’imyaka 36 y’amavuko akaba yatawe muri yombi.

    Muri uku kwezi kandi muri kariya Karere ka Nyanza, umugabo w’imyaka 36 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, na we yapfuye nyuma yo gukubitwa na basaza b’umugore we [baramu] be bamuzizaga guhohotera mushiki wabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Umugabo-w-imyaka-59-yapfuye-azize-gukubitwa-n-abajura-bamuteye-saa-saba-z-ijoro

  • Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' na APR FC, Byiringiro Lague, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kelia. Bombi bazasezerana imbere y'amategeko ku wa Kane w'iki cyumweru.

    Byiringiro Lague amaze igihe akundana na Uwase Kelia.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

    Kuri 'status' ya Instagram ye, yahashyize ifoto y'ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati 'isezerano ni ubu n'iteka ryose.'

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko aba bombi bazasezerana imbere y'amategeko ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021 mu gihe ubukwe buzaba mu mezi ari imbere.

    Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

    Uyu musore w'imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n'ibitego bitanu muri 2020/21.

    Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y'amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye 'casque' kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/byiringiro-lague-yambitse-impeta-umukunzi-we-bitegura-kurushinga

  • OMS yasabye imbabazi kubera abakozi bayo bafashe abagore ku ngufu muri RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Bivugwa ko byabaye hagati ya 2018 na 2020, ubwo abo bakozi bari baragiye guhashya icyorezo cya Ebola cyari cyibasiye icyo gihugu.

    Ikinyamakuru France 24 dukesha iyi nkuru, kivuga ko abantu bagera kuri 220 babajijwe mu gace ka Butembo, mu iperereza ryigenga ryagaragaje ko abagore bo muri RDC bahabwaga ibinyobwa birimo imiti isinziriza, bamara guta ubwenge abakozi ba OMS bakabajyana mu bitaro bakabasambanyirizayo.

    Hari babiri basanze batwite, hakozwe icukumbura bigaragara ko bafashwe muri ubwo buryo.

    Umuyobozi wa OMS, Ishami rya Afurika, Matshidiso Moeti, yasabye imbabazi z’ayo makosa, mu gihe Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibyakozwe n’abo bakozi ari agahomamunwa, akaba yijeje ubutabera busesuye ku bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa.


    source : https://ift.tt/3maxjjT

  • Bahagurukiye kurwanya ibisazi by’imbwa bimaze kwica abantu ibihumbi 59 muri uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habaye igikorwa cyo gukingira imbwa
    Habaye igikorwa cyo gukingira imbwa

    Ni mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri kwezi mu Rwanda abagera kuri 35 bagana ibitaro bashaka ubutabazi bwo kwivuza iyo ndwara baterwa no kurumwa n’imbwa.

    Ni ibyo Dr Muhinda Vianney Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda yatangaje ku wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibisazi by’imbwa (World Rabies day 2021) watangiye kwizihizwa ku rwego rw’isi muri 2006, aho ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze, ahakingiwe imbwa zigera kuri 200.

    Imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo gukingiza imbwa, uwo muyobozi yavuze ko iyo ndwara y’ibisazi by’imbwa ikomeje kugira ingaruka zinyuranye ku buzima bw’abantu.

    Ati “Imibare dufite uyu munsi, igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2021 ku isi abantu ibihumbi 59 bapfuye bazize ibisazi by’imbwa, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho bazi ko imbwa zitagira ibisazi cyangwa se batabyitaho zikaruma abantu, kandi iyo yakurumye ukarwara urapfa, kuko biba byatinze, abo bapfa tutabariyemo umubare munini w’amatungo, inyamaswa zo muri Pariki…, ni indwara tubona ifite ingaruka zikomeye ku buzima”.

    Kwizihiriza uwo munsi mu karere ka Musanze, ngo ni uburyo bwo kwita ku mutekano w’ako karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, aho kakira abantu baturutse impande zose z’isi, nk’uko Dr Muhinda yakomeje abivuga.

    Agira ati “Twahisemo Akarere ka Musanze nk’akarere kamaze gutera imbere mu kwakira ubukerarugendo, iyo dufite indwara nk’iyi yanduza usanga byagira ingaruka ku bantu bahatuye ariko no ku baza kuhasura, kuba kegereye Pariki ni bimwe mu byaduteye kugahitamo”.

    Mbere yo kuzikingira babanzaga kuzambika udupfukamunwa ngo zitabarya
    Mbere yo kuzikingira babanzaga kuzambika udupfukamunwa ngo zitabarya

    Arongera ati “Turashaka no gukingira ziriya nyamaswa zose zo mu gasozi, kuba dukingira imbwa ni uko tuzi ko zishobora kwanduza inyamaswa zo muri Pariki, inyamaswa yo muri Pariki ihuye n’imbwa ikandura, na yo igenda yanduza izo muri pariki, turagira ngo dukangurire n’abaturiye pariki kumva ingaruka z’iyo ndwara ku nyamaswa zo kugasozi”.

    Dr Muhinda yavuze no ku ngamba ziri gufatwa, mu gushaka uburyo indwara y’ibisazi by’imbwa irandurwa burundu ku isi bitarenze mu mwaka wa 2030.

    Ati “FAO ifatanyije n’indi miryango inyuranye, twishyize hamwe dusanga iyi ndwara ikwiye guhabwa igihe ntarengwa, ku buryo bujyanye n’izi ntego z’ikinyagihumbi z’iterambere rirambye, ku buryo nta muntu ugombwa kwicwa n’iyi ndwara muri 2030, ku rwego rw’isi”.

    Ku rwego rw’u Rwanda, Dr Rusesa Edouard ukora mu gashami gashinzwe ibyorezo no kubikumira mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko iyo ndwara ikomeje kugaragara ku isi hose, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ibisazi by’imbwa 99% biterwa n’imbwa, mu gihe hari n’izindi nyamaswa zishobora gutera ibyo bisazi zirimo injangwe.

    Mu gihe urumwe n’imbwa wakwihutira gukora iki?

    Dr Rusesa yavuze ku butabazi bw’ibanze uwarumwe n’imbwa yakagombye kwikorera ati “Iyo imbwa ifite ibyo bisazi iriye umuntu ubutabazi bw’ibanze umuntu yakagombye kwikorera cyangwa gukorerwa ni ukoza cya gisebe aho imbwa yamurumye n’amazi meza n’isabune hanyuma akihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubundi butabazi burimo no guhabwa urukingo rubuza umuntu kugira ibimenyetso kuko iyo umuntu yagaragaje ibimenyetso nta mahirwe aba afite yo kubaho, arapfa”.

    Uwo muyobozi arakangurira abaturage kujya bagana amavuriro, mu gihe bagize ibyago byo kuribwa n’imbwa mu kwirinda ko bagira ibimenyetso bibaganisha ku rupfu, abafite imbwa bakazikingiza kandi bakazirinda guhura n’abantu dore ko buri kwezi ngo mu Rwanda abantu 35 bagana ibitaro bajya kwaka serivise z’ubutabazi aho baba barumwe n’imbwa.

    Imbwa iyo zakingiwe ngo ntabwo zirwara ibisazi
    Imbwa iyo zakingiwe ngo ntabwo zirwara ibisazi

    Ati “Abantu mu Rwanda bagera kwa muganga barumwe n’imbwa bashaka kuvurwa, ni 35 buri kwezi, murumva ko ari benshi, hakwiye gufatwa izindi ngamba zo kurinda imbwa guhura n’abantu.

    Bamwe mu baturage bari bitabiriye gahunda yo gukingiza imbwa, barishimira icyo gikorwa begerejwe cyo guha imbwa urukingo, mu kwirinda ingaruka zateza ku bantu.

    Munyambonera Hesron ati “Gukingira imbwa ni byiza cyane bitera umutekano, nk’ubu na hano turi imbwa ifashe umuntu umucira ipantaro, iyo imurya byari kuba ikibazo ku wo iriye no kuri nyirayo kuko idakingiye, ariko ubu zigiye gukingirwa bitange umutekano ku buzima bwazo no ku buzima bw’uwo yaruma”.

    Serugendo Jean Damascène, ati “Ni ubwa mbere nkingije imbwa yanjye, ubushake narabugize ariko nabuze aho batanga iyi serivise, ubu turishimye kuba bazegereje urukingo, uwo yaruma ntibyateza ikibazo gikomeye nk’uko yamuruma itarakingiwe”.

    Ni indwara ikomeje guteza ingaruka kuri Pariki y’igihugu y’ibirunga, aho mu bushakashatsi bwa RDB, bwagaragaje ko imbwa zinjira muri Pariki ziturutse mu giturage zikomeje kwiyongera, zinateza ingaruka mu rusobe rw’ibinyabuzima, nk’uko Dr Julius Nziza, uyobora umushinga ushinzwe kuvura ingagi witwa ‛Gorilla Doctors’ abivuga.

    Asaba abaturiye Pariki boroye imbwa kuzirinda ubuzererezi bitabira no kuzikingiza, dore ko mu myaka ibiri ishize imbwa z’inzererezi zisaga 50 zafatiwe muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Igikorwa cyo gukingira imbwa cyitabiriwe n
    Igikorwa cyo gukingira imbwa cyitabiriwe n’abantu benshi

    Muri icyo gikorwa, hakingiwe imbwa zigera kuri 200 zo mu Murenge wa Nyange, aho icyo gikorwa kiri kubera mu Karere ka Musanze, kikazakomereza no mu Karere ka Nyagatare no mu turere twose twegereye Pariki ya Nyungwe.


    source : https://ift.tt/3AX306A

  • RBC yagaragaje uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana
    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana

    Hakoreshejwe ikarita y’ubwandu bwa Covid-19 mu gihugu, yatangaje ko “Imibare ya RBC igaragaza ko abanduye Covid-19 muri Kanama bagabanutse muri Nzeri, kandi gukingira muri buri Karere bikomeje.”

    Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda kutadohoka ku kwirinda kugira ngo hatagira abahitanwa na Covid-19, ahubwo asaba abantu kwitabira kwikingiza.

    Muri Kanama 2021 u Rwanda rwari rufite abarwayi benshi ba Covid-19 ndetse uturere nka Nyagatare, Gicumbi, Ngoma na Kirehe ubwandu bwari hejuru ya 10%, mu gihe uturere nka Nyaruguru, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gakenke, Burera na Rwamagana ubwandu bwari hagati ya 5-9%.

    Iyo karita igaragaza ko uturere dukeya nka Rubavu, Nyabihu, Musanze, Rulindo, Muhanga, Nyanza, Ruhango na Bugesera twari dufite ubwandu buri munsi ya 3%.

    Icyakora imbaraga nyinshi zashyizwe mu gutanga inkingo, byatumye ubwandu bugabanuka, kuko ishusho y’uturere tw’u Rwanda kuva tariki 13-17 Nzeri 2021 igaragaza ko uturere twa Nyagatare, Ngoma na Kirehe na Karongi ariho haboneka ubwandu bwinshi buri hagati ya 5-9%.

    N’ubwo nta bisobanuro byatanzwe byimbitswe ku bituma utwo turere tugira ubwandu, ikiboneka ni uko ari uturere duhana imbibi n’ibindi bihugu nka Tanzania na Uganda, na ho Karongi ikaba ikorana n’ibice bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi hakorwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka bunyuze mu mazi ahatari uburinzi nk’ubwashyizwe ku mipaka ya Rubavu na Rusizi.

    Hagendewe ku mibare, RBC igaragaza ko mu Karere ka Karongi mu bantu 2,165 bapimwe abasanzwe banduye ari 203, Kirehe hapimwe 1,293 handuyemo 89, na ho Gicumbi hapimwe 2,262 handura 138 mu gihe Ngoma mu bantu 1,400 bapimwe abanduye ari 85 na ho Nyagatare mu bantu 1,470 bapimwe abanduye ni 92.

    Iyo mibare igaragaza ko mu turere nka Ruhango mu bantu 900 bapimwe handuye umuntu umwe, na ho mu mujyi wa Kigali mu bantu 5,242 bapimwe abanduye ni 20, mu gihe i Rubavu hapimwe 1,200 hakaboneka abanduye 11.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 bitanga ikizere mu guhashya Covid-19 kuko hagendewe ku ijanisha ku bafashe inkingo zose, umujyi wa Kigali umaze gukingira kugera kuri 75%, Bugesera 18%, Rubavu 18%, Nyabihu 6%, Musanze 18%, Burera 7%, Muhanga 25%, Rusizi 17%.

    Icyakora hari uturere tugifite ibipimo biri hasi nka Nyaruguru na Gisagara bafite 6%, Ngororero 5%, Nyamasheke, Nyamagabe, Kirehe na Ngoma na Ruhango bari ku 9%.

    Ibipimo bya Covid-19 bigaragaza ko mu Rwanda hamaze kwandura abantu 97,190 hakaba hamaze gupfa abantu 1,259, abamaze gukira Covid-19 ni 45,469 na ho abakirwaye ni 50, 462.

    Ubwandu bwa Covid-19 ku isi ubu bugeze kuri 233,569,801 na ho abamaze guhitanwa na yo ni 4,779,109, mu gihe abamaze gukira ari 210,390,914.


    source : https://ift.tt/3CWN6Kc

  • Byiringiro Lague wambitse impeta Cherie we arasoza iki cyumweru atakiri Ingaragu #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu na APR FC, yambitse impeta umukunzi we Uwase Kelia ndetse ngo barasezerana mu mategeko kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we.

    Kuri 'status’ ya Instagram ye, yahashyize ifoto y’ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati 'isezerano ni ubu n’iteka ryose.'

    Amakuru twamenye ni uko aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021 mu gihe ubukwe buzaba mu mezi ari imbere.

    Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

    Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Byiringiro-Lague-wambitse-impeta-Cherie-we-arasoza-iki-cyumweru-atakiri-Ingaragu

  • Lague Byiringiro yakoreye ikintu umukunzi we kidakorwa n' ubonetse wese #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w' ikipe ya APR FC Byiringiro Lague kuri uyu wa Kabiri yambitse umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore .

    Byiringiro Lague na Uwase Kelia yambitse impeta bamaze imyaka irenga ine bakundana.

    Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza aho Uwase Kelia atazuyaje yahise amwemera kuzamubera umugore maze igihe gisigaye ku Isi bakazakimarana.

    Amakuru dukesha Isimbi nuko uyu musore yamusabye kumubera umugore mu gihe umuhango wo Gufata Irembo wabaye mu minsi ishize ndetse no munsi w'ejo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri nibwo bazasezerana imbere y'amategeko.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwaba bombi buzaba mu mpera z'uyu mwaka mu kwezi k'Ukuboza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/29/lague-byiringiro-yakoreye-ikintu-umukunzi-we-kidakorwa-n-ubonetse-wese/

  • Abana 3000 bamaze gukurwa mu buzererezi basubizwa mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’umukozi muri icyo Kigo, Bizimana Servelien, akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe, ubwo yari mu Kiganiro ‘Sobanuza’ cya Radio Salus.

    Yavuze ko kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Nzeri 2021 bamaze gukura mu buzererezi abana 3096 mu gihugu hose.

    Ati “Kuva ku itariki ya 20 Gicurasi 2020 kugeza uyu munsi tumaze gukura mu muhanda abana bagera ku 3096 mu gihugu hose, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira.”

    Yakomeje avuga ko abo bana babasubije mu miryango yabo basubizwa no ku ishuri, ariko hari abagarutse mu buzererezi.

    Ati “Hari rero 2641 bagumye mu miryango bigaragaza ko gukura abana mu muhanda bakarererwa mu miryango bishoboka. Hari rero n’abandi bake bagera kuri 232 basubiye ku muhanda bakirirwa basabiriza ariko bwamara kwira bagataha mu rugo.”

    Yavuze ko abagera kuri 223 bangana na 7,3% bo basubiye mu buzererezi burundu, ariko bazakomeza kubashakisha kugira ngo bavemo.

    Bizimana yavuze ko muri iki gihe bashyize ingufu muri gahunda yo kugororera abana mu muryango kuruta kubagororera mu bigo.

    Bimwe mu bibazo byagaragajwe bituma abana bava mu miryango yabo bakajya kuba inzererezi harimo ubukene, kuba abana babura ibikoresho by’ishuri bigatuma bava mu muryango bakajya gushaka akazi gaciriritse n’ababyeyi batita ku nshingano zabo.

    Hari kandi kuba umwana apfusha ababyeyi abandi bo mu muryango ntibamwiteho, abana bahunga imiryango yabo kubera ko bakoreshwa imirimo ibavuna n’ubumenyi buke bw’ababyeyi mu bijyanye no kurera.

    Mu zindi mpamvu harimo kuba abana bafite ubwisanzure burimo no guhitamo kujya mu muhanda, kuba bavuka mu muryango ufite abana benshi bigatuma batabasha kubona ibyo bakeneye byose, urugomo, ubuharike hamwe no kuba abana bararurwa no kujya mu mujyi, amakimbirane yo mu muryango n’ibindi.

    Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda kivuga ko kugeza ubu abakozi bacyo bamaze kugera mu ntara zose z’igihugu baganira n’inzego zitandukanye kugira ngo bafatanye gukemura ikibazo cy’ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

    Ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana mu 2019 bwagaragaje ko 86,9% by’abana b’inzererezi batabasha kubona ifunguro rimwe ku munsi, 13,1% babona ifunguro rimwe ku munsi naryo ry’amaramuko.

    Bwerekanye ko abana 84,3% bahura n’ihohoterwa ririmo gukubitwa bagakomeretswa, hari abahutazwa bavanwa mu muhanda. Mu bana b’abakobwa bakoreweho ubushakashatsi, 19% bavuze ko basambanywa ku gahato mu gihe abahungu basambanywa ku gahato ari 3,9% .

    Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo by’igororamuco bya Leta birimo icya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata bigororerwamo abantu bananiranye barimo n’abana.

    Mu kigo cya Iwawa hari yo abantu 1621, i Nyamagabe hari 918 naho i Gitagata hari 104 harimo abagore 96 n’abana umunani.

    Gusa hirya no hino mu turere haboneka ibindi bigo binyuzwamo by’igihe gito abagomba kugororwa bizwi nka Transit Centers.

    [email protected]

    Umwe mu bana bazerera asohoka aho arara munsi y’iteme

    Abana bazerera mu muhanda babaho mu buzima bugoranye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3iiFJVh

  • Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bashashe inzobe ku ihohotera rishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umugore (UN Women), itangazamakuru n’ urubyiruko rw’abakorerabushake.

    Ibi biganiro by’umunsi umwe byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no gutangaza inkuru ku ihohotera rishingiye ku gitsina.”

    Abanyamakuru barenga 100 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro.

    Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw ’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

    Byari byitabiriwe kandi n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umugore, Dusabe Schadrack hari kandi n’uhagarariye Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuba barateguye ibi buganiro.

    Yavuze ko ibiganiro nk’ibi bikwiye gushimirwa no gushyigikirwa kuko biza byunganira ibindi byateguwe bigenewe abanyamakuru n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda kuri uru rugamba buri wese agomba kugiramo uruhare.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’umuryango nyarwanda mu kumenyekanisha ububi bw ’ihohoterwa.

    Ati “Uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango nyarwanda rurakenewe mu kumenyekanisha ububi bw’ihohoterwa no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ihohoterwa rigenda rifata indi ntera mu gihugu nyamara ari icyaha kibi kidakwiye guhabwa umwanya mu cyerekezo Igihugu cyacu kihaye.

    Yasabye buri muntu wese kwishyira mu mwanya w’uwahohotewe cyangwa umuryango ufite uwahohotewe kugira ngo yumve uburemere bw ’iki cyaha.

    Yasoje asezeranya ubufatanye abitabiriye ibi biganiro mu rwego rwo kurwanya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    IGP Dan Munyuza yavuze iko ibi biganiro ari ingirakamaro kuko ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gushaka ingamba zo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

    Yagaragaje ko ibyo byaha bikorwa mu buryo butandukanye kandi akenshi bigakorwa mu ibanga rikomeye bityo n’abarikorerewe ntibabashe kubigaragaza.

    Yasabye abanyamakuru kugaragaza ubufatanye basanzwe bagirana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, bakomeza kwandika inkuru zirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Yagize ati “Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa mu buryo bunyuranye kandi akenshi ntibimenyekane kandi bikagira ingaruka mbi ku muryango no ku gihugu muri rusange.”

    “Ni yo mpamvu dusaba buri wese umenya aho iryo hohoterwa ryabaye cyangwa rishobora kuba kujya ahita atanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare. Abanyamakuru bandike inkuru zicukumbuye kuri ibi byaha bityo bidufashe gukirikirana abacyekwaho gukora ibyo byaha.”

    IGP Munyuza yakomeje agaragaza ko ibyaha by’ihohotera bikunze kugaragara ari guhohotera abana, ihohoterwa ry’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’uburiganya mu mitungo y’abashakanye.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibi byaha akenshi usanga bibera mu miryango bakabiceceka bakajya mu bintu byo kumvikana mu miryango.

    Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba hafi y’imiryango bagakurikirana aho bumvise ibyo byaha bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umutegarugori (UN Women), Dusabe Schadrack yashimye ubufatanye buri hagati ya UN Women na Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye nk ’icyorezo, si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku Isi yose. Ahandi ku Isi hari aho ibi byaha biba bakabyaroshya hakabaho kumvikana mu miryango kandi sibyo. Ibi byaha bigomba kurwanywa bigatsindurwa burundu.”

    Dusabe yagaragaje ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi, umugore umwe ku Isi muri batatu yagerwagaho n’ihohoterwa.

    Mu gihe cya COVID-19 byariyongereye cyane, bigaragarira mu bangavu baterwa inda bakiri bato bikabavutsa amahirwe menshi mu buzima.

    Yasabye buri muntu kugaragaza uruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye

    Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bashashe inzobe ku ihohotera rishingiye ku gitsina

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw ‘itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango Nyarwanda mu kumenyekanisha ububi n’ingaruka z’ihohotera

    IGP Dan Munyuza yagaragaje ko ibiganiro ku kurwanya no gukumira ihohoterwa ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gufata ingamba zo kurirwanya

    source : https://ift.tt/3m5CSQR