Category: Uncategorized

  • Umugore yashyingiranwe n'umuhungu we yibyariye kubera impamvu isekeje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Malawi yemeye gushyingiranwa n'umuhungu we nk'igihembo cyuko yamurihiye amafaranga y'ishuri.

    Uyu mugore w'imyaka 47 y'amavuko yateye abantu uburakari muri Malawi no hanze yiki gihugu nyuma yo kurongorwa n'umuhungu we w'imyaka 30.

    Uyu mugore bivugwa ko yatangaje ko yahisemo gushakana numuhungu we kubera ko yashakaga kugaruza amafaranga yamutanzeho amurihira ishuri.
    Yagize:' nashoye amafaranga menshi mu burezi bwumuhungu wanjye,ni kuki yarongora undi mugore azi akazi katoroshye namukoreye?.ibi ntibyabaho!'

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze cyane uyu mugore bamushinza guhatira umugore we kumurongora.Bavuga ko nta musore muzima wakwemera gukora aya mahano.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yashyingiranwe-numuhungu-we-yibyariye-kubera-impamvu-isekeje/

  • Ibisazi by’imbwa bikurikirwa n’urupfu mu minsi itarenze itandatu (ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Indwara y’ibisazi by’imbwa yandura ite?

    Kwandura biba iyo inyamaswa ishishimuye cyangwa ikaruma indi nyamaswa cyangwa umuntu.

    Urukonda rw’ inyamaswa yanduye narwo rushobora kwanduza indwara y’ ibisazi by’ imbwa igihe urwo rukonda ruhuye n’ igice cy’ umubiri w’ umuntu cyangwa w’inyamaswa gifite igisebe.

    Virusi y’ibisazi by’imbwa igenda igana mu bwonko inyuze mu myakura ishamikiyeho, kuyandura bikagaragzwa n’igipimo cyo kwa muganga igihe ibimenyetso byatangiye kugaragara gusa.

    Abantu benshi barwara ibisazi by’ imbwa akenshi ni ababa barumwe nazo. Mu bihugu bibonekamo imbwa zirwaye ibisazi, izirenga 99 ku ijana akenshi ziba zariwe n’ izindi mbwa.

    Ese ibimenyetso byayo ni ibihe?

    Ibimenyetso by’ibanze bishobora kuba umuriro, gutitira no kokerwa ahantu harumwe.

    Ibyo bimenyetso bikurikirwa n’ikindi kimenyetso kimwe cyangwa byinshi muri ibi: guhubuka mu bikorwa, kutagira rutangira mu myitwarire, gutinya amazi, kudashobora kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri, kuvangirwa no guta umutwe.

    Nyuma y’uko ibyo bimenyenyetso bigaragaye, ibisazi by’imbwa akenshi birangizwa n’urupfu.

    Ese ibimenyetso bigaragara mu gihe kingana gite?

    Igihe cyo kwandura iyo ndwara n’icyo kugaragaza ibimenyetso ubusanzwe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ariko gishobora guhinduka, bikagaragara mu gihe kiri munsi y’icyumweru kugeza ku mwaka urenga.

    Igihe gihindagurika bitewe n’uburebure bw’intera virusi igomba kugenda kugira ngo igere mu mitsi yo mu bwonko rwagati.

    Porogaramu zishinzwe kugenzura no gukingira inyamaswa zagabanije umubare w’imbwa zishobora gufatwa n’ ibisazi mu turere tumwe na tumwe tw’ isi.

    Ni gute ibisazi by’imbwa byirindwa?

    Gukingira abantu mbere y’ uko bandura nibyo bikwiriye, cyane ku bantu bugarijwe n’iyo ndwara kurusha abandi.

    Ku bantu bigeze kurwara ibisazi by’ imbwa, urukingo rwayo n’umuti wabyo nibyo bifite akamaro mu kwirinda.

    Naho ubutabazi bw’ibanze bukorerwa umaze kurumwa n’imbwa cyane cyane idakingiye, ni ukogesha isabune n’ amazi meza aharumwe cyangwa ahanoshwe n’inzara z’imbwa hatarashira iminota 15.

    Ushobora no gukoresha umuti wica udukoko nabyo bituma indwara y’ibisazi by’ imbwa idakwira mu maraso ngo igere no mu bwonko, ariko ntibubuza umuntu kwihutira kugera kwa muganga.

    Wikipedia.org dukesha iyi nkuru ivuga ko buri mwaka, ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bari hagati ya 26,000 na 59,000, muri bo abarenga 95% bakaba babarizwa muri Afurika na Aziya.

    source : https://ift.tt/3utqYUK

  • Ngoma: Babiri bafatanywe ibihumbi 678 by’amafaranga y’amiganano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage nyuma y’aho bari bamaze kwishyura umuntu amafaranga ibihumbi 50 asanga ni amiganano.

    Yagize ati “Uko ari Babiri bagiye ku mukozi wa kimwe mu bigo bitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga kuri telefoni. Umwe muri bo yamusabye kumushyirira amafaranga kuri konti ye ya telefoni, amubikiraho Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Mu gihe yarimo kubara ayo mafaranga bari bamuhaye (inoti z’ibihumbi Bibiri) yumva ni nk’ibipapuro agira amacyenga arashishoza.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uwo mucuruzi nyuma yo gushishoza yahise abona ko ayo mafaranga ari amiganano ahita atabaza abantu baratabara. Abaturage bahise bakurikira ba bantu barabafara bahita bahamagara Polisi.

    Ati “Abaturage bamaze gufata bariya bantu bahise bahamagara Polisi, ihageze yasanze uko ari babiri bafite igikapu kirimo amafaranga. Harimo inoti nshya 38 z’ibihumbi bitanu, (190,000FRW), harimo inoti nshya 219 z’ibihumbi bibiri (438,000FRW) ukongeraho bya bihumbi 50 bari bahaye umukozi w’isosiyete y’itumanaho (Agent).”

    Abo bantu bamaze gufatwa bavuze ko ayo mafaranga bayahawe n’umuntu wo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze kugurishaho amabuye y’agaciro, ariko nta byangombwa bafite bigaragaza ko bacuruza amabuye y’agaciro nta n’ikimenyetso kigaragaza ko bayagurishije koko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushimira abaturage bagize uruhare mu gutuma abo bantu bafatwa ariko anakangurira abaturage kuba maso bakirinda umuntu wese wabashuka, kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.

    Ati “Abaturage bagaragaje uruhare rwabo mu kwicungira umutekano kuko bakimara gutabazwa bahise bakurikira bariya bantu barabafata, bagize neza gutabara mugenzi wabo. Turongera gukangurira abaturage ko abantu nka bariya bariho barimo kugenda bambura abantu. Turakangurira abantu kuba maso bakajya bashishoza, niba ari uwishyuye amafaranga babanze basuzume ayo mafaranga ko ari mazima, hari n’abagenda bizeza ibitangaza abaturage bagamije kubambura.”

    Abo bantu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Kazoza n’ubundi yari amaze iminsi ashakishwa acyekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, Sinigenga we inkiko zari ziherutse kumukatira igifungu cy’imyaka ibiri kubera ubucuruzi bwa magendu, umwaka umwe yarawufunzwe undi urasubikwa.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

    Uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

    source : https://ift.tt/3CVmUj1

  • #COVID19: Abantu 5 bitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 168 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bitabye Imana, bose bakaba ari abagabo barimo uwo mu Karere ka Gicumbi w’imyaka 85, uwo mu Karere ka Gakenke w’imyaka 80, uwo mu Karere ka Nyabihu w’imyaka 73, uwo mu Karere ka Kayonza w’imyaka 65 n’uwo mu Mujyi wa Kigali w’imyaka 61.

    Abantu batatu basezerewe mu bitaro, abandi batatu babishyizwemo, naho abarembye ni 10.

    source : https://ift.tt/2YclNwz

  • #COVID19: Abantu 5 biabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 168 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bitabye Imana, bose bakaba ari abagabo barimo uwo mu Karere ka Gicumbi w’imyaka 85, uwo mu Karere ka Gakenke w’imyaka 80, uwo mu Karere ka Nyabihu w’imyaka 73, uwo mu Karere ka Kayonza w’imyaka 65 n’uwo mu Mujyi wa Kigali w’imyaka 61.

    Abantu batatu basezerewe mu bitaro, abandi batatu babishyizwemo, naho abarembye ni 10.

    source : https://ift.tt/2Y4iOFV

  • Ingabo za SADC zirukanye ibyihebe bya ASWJ mu mashyamba ya Nangade #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya SAMIM rivuga ko ingabo za SADC zifatanyije n’ingabo za Mozambique, kuva tariki ya 25 Nzeri 2021, batangiye ibitero byo kurwanya ibyo byihebe byari bifite ibirindiro mu gace ka Chitama mu karere ka Nangade mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ni ibirindiro byari biyobowe na Sheikh Dr Njile North watakaje abarwanyi 17 bahiciwe, na ho ku ruhande rwa SAMIM hapfuye umusirikare umwe hakomereka batatu.

    Intambara yo kwirukana ibyihebe bya ASWJ mu Ntara ya Cabo Delgado yakomereje ku mugezi wa Messalo aho ibyihebe byari byimukiye, nabwo hagwa umurwanyi umwe naho batatu bafatwa n’ingabo za SAMIM harimo n’umwe wari umwarimu.

    Ibikorwa byo kurwanya ibyihebe birajyana no gushaka umuyobozi wabyo, Bonomado Machunde uzwi ku mazina ya Omar utaraboneka, kuva u Rwanda rwakwirukana ibyihebe muri Mocimbao da Praia, bikimukira mu tundi duce bagiye birukanwamo kugera mu birindiro bya Chitima.

    Abakurikirana urwo rugamba rwo guhashya ibyihebe bavuga ko rurimo kugera ku musozo nyuma yo kwamburwa mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’icyo gihugu acunzwe n’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’ingabo za Mozambique.

    Byinshi mu byihebe byinjiye amashyamba ya Nangade bikomereza mu gihugu cya cya Tanzania, na ho ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bisigaye birimo gusubiza abaturage mu duce bavuyemo no kubarindira umutekano.

    U Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique ni bo bafite uduce twinshi twirukanywemo ibyihebe, tukaba uduce twageraga ku nyanja y’u Buhinde aho ibyihebe byari bifite amahirwe yo gukora ubucuruzi bitabangamiwe.

    Uduce twose twari ku Nyanja y’Abahinde batwambuwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, uduce nka Afungi, Palma, Tete na Mute, Quelimane, Njama na Mocimbao da Praia twose turi mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3F4oq4d

  • Byatangiye ari irari nshaka kumurya akantu akanyihera amafaranga – Evariste yahishuye ibitaramenyekanye ku rukundo rwe na Mukaperezida #rwanda #RwOT

    Kwizera Evariste yahishuye ko atangira gukunda Mukaperezida Clotilde ubu babana, yari afite gahunda yo kujya yirira akantu(sex) ubundi uyu mugore na we akamuha amafaranga, gusa byaje kurangira bivuyemo urukundo ruzima bakora n’ubukwe ubu baritegura no kwibaruka.

    Ubukwe bwabo bwabaye mu ntangiriro za 2019, bwavugisihje benshi bitewe n’imyaka Mukaperezida arusha Evariste, icyo gihe yari afite 48 n’aho umuhungu afite 21.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera yavuye imizi inkomoko y’urukundo rwe na Mukaperezida kugeza bivuyemo ibyo kuba umugabo n’umugore.

    Ati 'Twamenyanye ndi umuntu wigendera, ariko tumenyana naramushyiraga ibintu by’imiti, mama wanjye ni we wamugurishaga imiti yakoreshaga muri bwa buvuzi bwe, mama akantumayo rimwe na rimwe nkasanga ntariyo hariyo abakozi, ariko bwa mbere sinjye wagiyeyo mama ni we wigiragayo, kuko nari nkiri umunyeshuri. '

    Umunsi umwe nyina yigeze kumushyira imiti agezeyo asanga Mukaperezida afite ikibazo cyaturutse mu muryango wabo maze inabi ayuka nyina wa Evariste, imiti yari amushyiriye aravuga ngo bayijugunye kuko nta n’iyo akeneye, kandi ni naho hagombaga kuva amafaranga yishyura abakozi, ahita afata umwanzuro wo kutazasubirayo, ariko Evariste amusaba kureka akaba ari we uzajya ujyayo kandi bazashobokana.

    Ati 'naramubwiye nti njye tuzashobokana ndabizi, mama agashyiraho abakozi bakayishaka nanjye nkayitwara, bwa mbere nasanze yicaye hanze turaganira mubwira ko mama ampaye imiti ngo nyizane, arambwira ngo mumusabire imbabaza yasanze ntameze neza ntitwavugana neza, birangira imiti ayemeye ampa n’amafaranga.'

    Akomeza avuga umunsi ume yigeze kumushyira imiti asanga ntawuhari yagiye i Kigali, asaba nimero ye ngo amubaze igihe azira amubwira ko ashobora gutinda ariko yamutegereza ariko birangira araye i Kigali amusaba gushaka aho arara bakabonana bukeye, kuva icyo gihe batangiye kuvugana ndetse Evariste atangira kumuterereta kuko yumvaga yatangiye kumukunda.

    Igihe cyarageze amusaba ko yazamusura, undi amubwira ko azamusura azanye n’imiti nk’uko yari asanzwe abigenza.

    Ati 'icyo gihe nagiye kumusura, njya iwe angurira fanta turaganira turi muri salon, mbona yampaye umwanya, yego nari natangiye kumukunda, icyo gihe barantekeye mbona ko ndi umushyitsi ukomeye, nataniye kwirindiriza ngo ndebe ko bwira ngo ndare, saa 18h zigeze arambwira ngo nta muntu urara iwe ari umusore, ngo aranshakira imodoka cyangwa moto ntahe, ndamubwira ngo waretse nkataha ariko aranga.'

    'Urumva urukundo rwari rwatangiye kumpatiriza, naramubwiye ngo basi wampobeye ukansezera, arambwira ngo genda wa mwana we, nti ariko wampobera ukansezera, ankora imbagara. Yanshakiye moto ndataha.'

    Mu Gushyingo 2018, yagiye kumusura avuye ku ishuri ahamara iminsi 5 arara mu cyumba cy’abashyitsi, noneho aho agiye hose akamusaba ngo amuherekeze kuko we yari yatangiye kumukunda Mukaperezida na we akabyemera, n’iyo yabaga ajyanye n’abagabo bagiye kumutereta.

    Rimwe yaje kumwiyenzaho ashaka kuryamana na we ariko undi amubera ibamba amubwira ko bidashoboka ndetse ko afite umugabo w’umusirikare wamwambitse impeta.

    Ati 'rimwe dutashye mwiyenzaho nshaka gutura hasi, nari namaze no kunywa ku nzoga imaze kungeramo, no kumukunda, namufata nkabona nta kibazo, icyo gihe nashtase gutura hasi turarwana arambwira ngo ntibishoboka, arambwira ngo njye mfite umugabo w’umusirikare wanyambitse impeta, ntabwo byakunda ko dukora ibi njye ndiyubaha, ngiramo akantu k’ubwoba urumva nari mwubahutse.'

    Yaje kugera aho arafatisha ndetse amera nk’umuntu ukomeye muri urwo rugo, yanafashe televiziyo yo muri salon ayimurira mu cyumba cye, kwihangana byaje kwanga amubwira ko amukunda.

    Ati 'twicaye ahantu naje kumubwira ko kumukunda, arambwira ngo urankunda? Ati se wa mwana we ko uri muto urabona byashoboka, ko mfite n’umugabo ntabwo byashoboka pe, ndamubwira nti njyewe ndagukunda, ati ni byiza ariko ntibyakunda kuko mfite umugabo w’umusirikare yananyambitse impeta(uwo mugabo ngo yari ahari ntabwo yamubeshyaga.)'.

    'Tuvuye gukora ikizamini cya leta, naramuhamagaye nti ko maze gukora ikizami nataha aho ngaho mu rugo? Ati nta kibazo, anyoherereza itike. Nkahora mubwira ko mukunda ariko akanyangira neza, ariko kuko twabanaga birangira bibaye.'

    'Ikintu cyankuruye ni uko ari umugore wiyubaha, ufata umwanzuro kandi ubona ataguca inyuma, n’aho dutuye barabizi. Byatangiye ari nk’irari mvuga ngo ko afite amafaranga uwayamurya, nkabitekerezaho, noneho bwa mbere bibaye, numva namurongora akambera umugore, n’aho ubundi narabaraga ngo umugore nk’uyu umuntu yamurya akantu akaguha amafaranga.'

    Byaje kuvamo urukundo rukomeye ndetse bakora n’ubukwe, ubu bakaba bitegura kwibaruka imfura yabo, urukundo rwabo rwatangaje benshi bitewe n’uburyo mukaperezida aruta Evariste cyane, ndetse uyu mugabo na we yemeza ko bajya bamubwra ko bamuroze ni mu gihe n’umuryango w’iwabo w’umugore we bavuga ko yabarogeye umukobwa.

    Kwizera Evariste byatangiye gahunda afite ari ukwirira akantu gusa

    Urukundo rwaje gukomera rutangaza benshi

    Ubu baritegura kwibaruka imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byatangiye-ari-irari-nshaka-kumurya-akantu-akanyihera-amafaranga-evariste-ahishuye-ibitaramenyekanye-ku-rukundo-rwe-na-mukaperezida

  • Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe wakatiwe imyaka 3 agiye kurekurwa atarayirangije #rwanda #RwOT

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020, bivuze ko amaze amezi 15 muri gereza.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892,2Frw.

    Ni na cyo gihano cyagumishijweho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko rutegeka ko muri gihano cy’igifungo, asubikiwemo umwaka n’amezi atatu. Bivuze ko hatagize igihinduka yazafungurwa muri Werurwe umwaka utaha wa 2022.

    Dr Habumuremyi yahamijwe iki cyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

    Mu bujurire bwe yavuze ko 'kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba baraburanye basaba ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.’

    Yasobanuye ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z’amategeko mu ya 239 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

    Dr Pierre Habumuremyi aregwa muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda ; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk’uko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w’iyo kaminuza.

    Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregera indishyi nta shingiro bifite.

    Mu isomwa ry’uyu mwanzuro, yaba Dr Pierre Damien Habumuremyi n’abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi asanzwe yunganirwa n’abanyamategeko babiri Me Kayitare Jean Pierre na Me Bayisabe Erneste.

    Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo bamwe bo mu muryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’abamureze basaba guhabwa indishyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Habumuremyi-wabaye-Minisitiri-w-Intebe-wakatiwe-imyaka-3-agiye-kurekurwa-atarayirangije

  • Abana bane bavukana barimo abafite ubumuga bw'uruhu basohoye indirimbo nshya. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho leta y'u Rwanda yimakaje ubumwe mu banyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose, byatumye n'abafite ubumuga bw'uruhu bitinyuka bagakora ibijyanye n'imyidagaduro. Ni muri urwo rwego havutse itsinda HolyMercy ry'abana bane bavukana bakora umuziki wo guhimbaza Imana. Batatu muri bo bafite ubumuga bw'uruhu.

    Iri tsinda ryasohoye n'indirimbo nshya yitwa'Gumana nanjye'. Muri iyi ndirimbo basaba Imana kubaba hafi yabo. Iyi ndirimbo ikaba yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki nyarwanda cyanecyane abihebeye umuziki uhimbaza Imana. Baherukaga gusohoka indirimbo mu mwaka ushize wa 2020.

    Aba bana bose ni abahanga mu myidagaduro dore ko umuto muri bo Fabiola Ndihokubwayo ari umukinnyi kaburahiwe mu gukina amafilimi(sinema)kuko yegukanye ibihembo by'umukinnyi ukiri muto mu marushanwa yo gukina sinema y'iserukiramuconyafurika azwi nka Mashariki African Film Festival.

    Fabiola ni umuhanga mu gukina sinema,yabigarije mu bihembo yegukanye muri Africa byo gukina sinema. Yabiheshejwe na filimi yakinye yitwa Dusabejambo Clementine, aho yakinye neza cyane.

    Iri tsinda HolyMercy ryakoreye iyi ndirimbo muri studio yitwa Umushanana Records,ikaba yarayikoze mu majwi n'amashusho.

    Kubera ubushobozi berekanye mu muziki nyarwanda byatumye basinyishwa na kampani yitwa Igihozo Music ikaba ishami ry' Igihozo Rwandan Association Inc iteza imbere umuco nyarwanda mu gihugu cya Australia,iyobowe n' uwitwa Joy Key.

    Aba bana batangaje ko bagiye gushyiramo umwete bagakora cyane ngo kuko babonye ibyo bakora abantu babikunda bituma iyi kampani ibasinyisha.

    Iri tsinda Holly Mercy bavuga ko bafite byinshi bafitiye Abanyarwanda ndetse ko bafite intego yo kuzageza ubutumwa bwiza henshi bashoboka.

    Kanda hano urebe indirimbo 'Gumana nanjye' baherutse gusohora

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/30/abana-bane-bavukana-barimo-abafite-ubumuga-bwuruhu-basohoye-indirimbo-nshya/

  • CANAL+ yongereye amashene arimo na SuperSport – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bwabibwiye abanyamakuru mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Nzeri 2021.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko nyuma y’ubusabe bw’abakiliya babo, guhera mu Ukwakira 2021 abafatabuguzi bazatangira kubona amashene mashya.

    Kugeza ubu bamaze kwemeza amashene nka Canal+ Premiere izajya yerekana filime. Indi shene nshya bongeyeho ni Canal+ Pop y’imyidagaduro 100%, by’umwihariko ikazajya inyuzwaho ibitaramo bitandukanye n’ibindi biganiro nka ‘Parlement du rire’.

    Izi ziyongeraho Canal+ Action Family na Elle zongerewe imbaraga kimwe n’iz’imikino zamaze kongera ibiganiro.

    Uretse izi shene ariko, Canal+ yatekereje no ku bana ibazanira shene bise ‘Nathan TV’ yigisha abakiri bato mu rwego rwo gushyigikira ababyeyi mu burere bw’abana babo.

    Yanatekereje ku baturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeraho amashene abiri arimo iy’i Lingala ‘Maboke TV’ n’iy’Igiswahili ‘Madi TV’.

    Uretse izi shene bongeyeho, Canal+ yazaniye abakunzi bayo ifatabuguzi rishya ririho amashene y’Icyongereza arimo n’ay’imikino nka SuperSport Premier League na SuperSport La Liga.

    Uretse izi z’imikino harimo n’izindi nka E, Telemundo, Africa News, Zee World, MCity, One Magic n’izindi zose hamwe zikaba 15.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko umukiliya wabo wifuza kureba aya mashene asabwa kuba asanzwe afite ifatabuguzi risanzwe ku biciro bisanzwe hanyuma akongeraho andi mafatabuguzi arimo iya 8000 Frw na 20.000 Frw.

    Abanyamakuru baganirijwe ku mashene mashya Canal+ yongereye

    Canal+ yongereye aya mashene nyuma y’ubusabe bw’abakiliya bayo

    source : https://ift.tt/3zOAlPK