Category: Uncategorized

  • RAB yasobanuye imvano y’igabanuka ry’amata ku isoko – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero hagaragara ikibazo cy’amata aho wasangaga ibiciro byayo byarazamutse ndetse atabasha kuboneka nk’uko byari bisanzwe.

    Bamwe mu bacuruza amata baganiriye na Televiziyo Rwanda, bavuze ko basigaye bahura n’ikibazo cyo kubona amata baha abakiliya kugeza n’aho hari abayatuma bakamara icyumweru batarayabona.

    Umwe yagize ati “Amata y’Inyange twarayabuze, mu byumweru bibiri bishize ni bwo yatangiye kugura 7000 Frw, yarabuze.”

    Undi yagize ati “Mu cyumweru gishize twishyuye amata ku wa Kane ariko twamaze icyumweru tutarayabona kandi twarayishyuye. Nongeye gukora ku wa Gatanu w’ikindi cyumweru.”

    Abaguzi na bo batangaje ko babangamiwe no kuba batabasha kubona amata ku giciro gisanzwe ndetse rimwe na rimwe ntibabone aho bayagura kandi baba bayakeneye.

    Ku ruhande rw’aborozi batanga amata ku isoko bavuga ko bagize ikibazo cyo kubura ibiryo by’amatungo bitewe n’impeshyi yabaye ndende bituma umukamo ugabanuka.

    Umwe yagize ati “Kubera ubwatsi zaryaga zitabonaga butanga umukamo turi kwifashisha ibi bisheke umukamo wagiye ugabanuka gake gake, iyakamwaga litiro umunani yaramanutse igera muri esheshatu.”

    Undi ati “Umukamo wagiye ugabanuka kubera izuba, inka yanjye nayikamaga litiro umunani ubu yageze kuri litiro enye gusa.”

    Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko ikibazo cy’umukamo muke cyatewe n’impeshyi yabaye ndende ariko hashyizweho ingamba zo kuzamura umukamo bidatinze.

    Yagize ati “Icyo turimo dukora cyane cyane ni ukongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo, icya kabiri ni ugukorana n’abahinzi kugira ngo tubashe guhunika ubwatsi gatatu mu mwaka aho kuba rimwe.”

    “Ikindi ni ukuzamura umukamo tugaburira inka ubwatsi tukanarenzaho ibisigazwa bivuye ku buhinzi cyane ibishogoshogo by’ibishyimbo na soya, abantu batajyaga bakoresha neza, ikindi ni ukugerageza kubika amazi menshi turimo turashishikariza aborozi gufata amazi menshi y’imvura.”

    RAB ivuga ko Umunyarwanda anywa litiro 75 z’amata ku mwaka, u Rwanda rufite intego y’uko zagera kuri litiro 250 ku mwaka.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyagaragaje icyateye igabanuka ry’amata ku isoko, kinatanga igisubizo kuri iki kibazo

    source : https://ift.tt/3mhjkJs

  • Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 muri Convention Center, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abitabiriye inama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, aho yashimye ubushake bw’abashoramari bo muri icyo gihugu bwo gushora imari mu Rwanda.

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kubasangiza kubijyanye n'ubufatanye bw'u Rwanda na Arsenal ndetse na PSG, avuga ko amafaranga u Rwanda rwashoye muri iyi kipe yo mu Bwongereza, rwamaze kuyagaruza ndetse rukaba ruri mu nyungu.

    Yagize ati'Mu busanzwe ndi umufana wa Arsenal, ndetse kuri ubu turi gukorana neza na PSG, ubu ndi umufana mwiza wa PSG. Ndababwiza ukuri, igihe muzagaruka mufite umwanya uhagije nzabereka imibare mwihere ijisho, ibintu bimeze neza cyane ndetse tumaze kubona arenze ayo twashoye'.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka itatu ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n'abagera kuri miliyoni 75.

    Kuva mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w'ikipe y'abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize w'imikino, bose baje mu Rwanda.

    Muri ubu bufatanye kandi, abatoza babiri b'Ingimbi za Arsenal FC, Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w'Amashuri yigisha umupira w'amaguru ya Arsenal na Kerry Green, bahugura ab'Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk'uwo iyi kipe ikina.

    Muri Mata, abakinnyi ba Arsenal bifanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iyi kipe iherutse kugaragaza ko yari inyuma ya Patriots BBC yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye muri Kigali Arenal muri Gicurasi, ndetse abakinnyi b'iyi kipe bakaba bari mu bitabazwa mu muhango wo kwita izina abana b'Ingagi baba bavutse.

    RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, ubukerarugendo mu Rwanda bwazamutseho 17%, amafaranga yinjiye mu 2019 yiyongereyeho miliyoni 75 z'amadolari ya Amerika ugereranyije n'ayinjiye mu 2018, Abasura u Rwanda baturutse i Burayi biyongereyeho 22%, mu gihe abaturutse muri UK biyongereyeho 17%.

    Ubu bufatanye kandi buzakomeza guteza imbere mupira w'amaguru mu Rwanda, harimo no guhugura abatoza mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo n'abagore.

    Ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, nibwo RDB yatangaje ko yongereye amasezerano y'imikoranire na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwungukiye cyane mu bufatanye na Arsenal ndetse na PSG bikaba bihagaze neza cyane

    U Rwanda ruherutse kongera amasezerano y’ubufatanye na Arsenal mu kwamamaza u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109980/perezida-kagame-yavuze-ko-amafaranga-u-rwanda-rumaze-gukura-mu-bufatanye-na-arsenal-aruta–109980.html

  • Reba ibihe by'ingenzi byaranze umupira wa Rayon sport fc na Gorilla fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sport fc ikomeje gukina imikino ya gishuti aho kuruyu wa gatatu yaje gutsindwa na Gorilla fc 1-0 ni match yaranzwe no kugerageza abakinnyi benshi Rayon Sport fc yazanye mw'igeragezwa.

    Umutoza Masudi Djuma yatangarije itangazamakuru ko akomeje guhitamo abeza mubaje mwigeragezwa bazamufasha mu mwaka w'imikino.

    N'umukino waranzwe no guhinduranya abakinnyi kugirango bose bigaragarize umutoza Masudi Djuma abe yagira abo ahitamo muri benshi bahari kurubu.

    Masudi Djuma yatangarije itangazamakuru ko nubwo batsinzwe na Gorilla fc bitaza kubaca intege ahubwo bakomeza gukina imikino myinshi ibafasha kwitegura neza umwaka w'imikino.

    Matatu agerageza gucenga umukinnyi wa Gorilla fc gusa umutoza yaje kumukura mu kibuga avamo atishimye gusa Masudi Djuma yatangarije itangazamakuru ko agomba guha umwanya buri wese akareba urwego ariho.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibihe-byingenzi-byaranze-umupira-wa-rayon-sport-fc-na-gorilla-fc/

  • Umugeni yakoreye ibidasanzwe umugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo, asuka amarira mu ruhame (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga batangara nyuma yuko hagaragaye amashusho ye aha umugabo we impano y'imodoka y'umuturika ku munsi w'ubukwe bwabo.

    Uyu mugeni yatunguye umugabo we Ku munsi w'ubukwe bwabo, maze amuha imodoka nshya isiga abashyitsi bashimishijwe n'ibyo uyu mukobwa yakoze bidasanzwe.

    Muri videwo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yagaragaye arira amarira y'ibyishimo mu gihe umugore we yamusohokanaga hanze akamutunguza iyi modoka y'agaciro.

    Igihe bamushyikiriza urufunguzo rw'imodoka, yasutse amarira y'ibyishimo ahita ahobera umugeni we .

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yakoreye-ibidasanzwe-umugabo-we-ku-munsi-wubukwe-bwabo-asuka-amarira-mu-ruhame-video/

  • Ibyo Fofo Dancer yaraye akoreye kuri instagram ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi akaba n'umukinnyi wa filime Phoibe Imwiyitire wiyise Fofo Dancer uzwi muri filime nka Gatarina ya Asiah na Natacha Series, yatunguranye agaragara kuri Instagram yambaye ubusa buri buri asa nk'urimo kwikinisha mu buryo buri live.

    Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri gishyira mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, uyu mukobwa yagiye 'Live' kuri Instagram atangira kwigisha abantu uburyo gutera akabariro.

    Uko yigishaga abantu ni nako yaberekeraga nubwo yari wenyine mu buriri, ndetse bigeze hagati arerura abwira abamukurikira ko yumva agize ubushake bwo kubonana n'umusore.

    Uyu mukobwa yahise atangira kujya yikorakora ku mabere no ku myanya ye y'ibanga ageze hagati arabyuka yereka abamukurikira uburyo uburiri bwe bwahindutse.

    Ibi kimwe n'ibindi bikorwa ubusanzwe bikorerwa ahiherereye mu bashakanye, uyu mukobwa yabishyize kuri Instagram.

    Fofo Dancer uri kubarizwa muri Tanzania yabwiye abamukurikira ibyo amaze kumenya ku gutera akabariro n'ibindi byose byerekeye iyo ngingo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-fofo-dancer-yaraye-akoreye-kuri-instagram-ni-akumiro/

  • UCL: Ronaldo atabaye Manchester United, Barce… – #rwanda #RwOT

    Manchester United yamanutse mu kibuga nyuma yo gutsindwa na Young Boys ibitego 2 kuri 1 mu mukino ufungura amatsinda. Villarreal yaherukaga gutsinda Manchester United ku mukino wa nyuma wa Europa league, Manchester United yagombaga kwihorera cyangwa ikamara imikino ibiri nta nota.

    Abakinnyi babanje mu kibuga: Manchester United: De Gea; Dalot, Lindelof, Varane, Telles; McTominay, Pogba; Sancho, Fernandes, Greenwood; Ronaldo. 

    Villarreal: Rulli, Foyth, Albiol, Torres, Moreno, Capoue, Trigueros, Parejo, Yéremi, Danjuma, Alcácer.


    Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ndetse bikomeza kugora Manchester United yari yakiriye umukino. Mu gice cya kabiri kigitangira Paco Alcacer yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa Villarreal, byatumye inzira ikomeza kuba umwijima kuri Manchester United. Alex Telles yaje gutsinda igitego cyo kunganya kuri kufura yari itewe na Bruno Fernandes. Mu mikino y’inyongera (95) Cristiano Ronaldo yaje kubonera Manchester United igitego cy’intsinzi ndetse babona amanota atatu ya mbere muri iri rushanwa.


    Juventus yagoye Chelsea 

    Barcelona nayo yongeye gutsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya kandi ibitego 3 ku busa nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich. D Nunez yafunguye amazamu ku munota wa 3 Rafa Silva atsinda igitego cya 2 ku munota wa 69, Nunez atsinda igitego cya gatatu kuri Penariti ku munota wa 79. Chelsea ifite igikombe cya Champions League giheruka, yatsinzwe na Juventus 1-0 ku gitego cyatsinzwe na Chiesa ku munota wa 46.


    Barcelona ikomeje kwandagazwa 

    Indi mikino, Atalanta FC yatsinze Young Boys igitego kimwe ku busa, Zenit itsinda Malmo FF ibitego bine ku busa, Bayern itsinda Dynamo Kyiv ibitego 5 ku busa, Salzburg itsinda Lille ibitego 2 kuri kimwe, Wolfsburg inganya na Sevilla igitego kimwe kuri kimwe.


    Ronaldo yatsinze igitego mu minota ya nyuma


    Uko imikino yo kuri uyu wa Gatatu yarangiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109990/ucl-ronaldo-atabaye-manchester-united-barcelona-ntiramenya-uko-amanota-3-asa-109990.html

  • Canal+ yashyize igorora abafatabuguzi bayo ib… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, kuri Canal Olympia mu karere ka Kicukiro, habereye igikorwa cyo kumurika Channel Esheshatu nshya ziyongereye ku zari zisanzwe kuri Canal+, izo channel zikazatangira gukora mu kwezi gutaha ku Ukwakira.

    Izo Channel ni: Canal + Premiere, Canal+Pop, Canal+Cinema, Canal+Elles, Canal+Family na Canal+Action. Izi channel zose zizafasha abafatabuguzi ba Canal+ kwidagadura bareba cinema zigezweho, filime nyafurika ndetse akarusho zikaba zizaha umwanya umugabo n'umugore bo muri Afurika, nk’uko byatangajwe n'umuyobozi mukuru wa Canl+Rwanda, Sophie Tchatchoua.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko Canal+ yazaniye amakuru meza abafatabuguzi bayo, kuko guhera mu kwezi gutaha bazajya bakurikira channel 15 za Canal+ mu rurimi rw'Icyongereza, bikaba ari bishya kuko hari hamenyerewe gukoreshwa igifaransa gusa. Muri izo Channel zizajya zitambuka mu Cyongereza, harimo Super Sport, MNT, AfricaNews, Telemundo n'izindi.

    Canal+ yatekereje no ku bana bakeneye kwiga cyane ko muri iki cyorezo cya COVID-19, bagowe cyane no kubona aho bakura amasozo, izana Nathan TV, ikazajya ifasha abana biga guhera mu wa kabiri kugeza mu wa Gatandatu mu mashuri abanza, gukurikira amasomo nk'abari mu ishuri kuri Canal+.

    Canl+ kandi yazanye channel nshya zizajya zinyuraho indimi zitandukanye zirimo Swahili na Lingala.

    Canal+ ivuga ko ibiciro bitahindutse, kuko umufatabuguzi uzajya agura bouquet, hari amafaranga azajya atanga kugira ngo yemererwe kureba Channel nshya kandi bikazajya bikorwa buri kwezi nk'ibisanze, umufatabuguzi uzajya akenera kureba Channel ziri mu cyongereza azajya agura bouquet bisanzwe ubundi anishyure ibindi bihumbi makumyabiri (20000Frw).

    Canal+ kandi ishimangira ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ihe abafatabuguzi bayo serivisi nziza kandi zinoze, iharanira kubahoza ku bigezweho kandi bifite umumaro.

    Abakunzi b'imikino Canal+ ibitaho cyane kuko mu mwaka w'imikino wa 2021/22 izabagezaho ibikorwa byose ku Isi biteganyijwe mu mikino, birimo Igikombe cy'Isi cya 2022 muri Qatar, igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, Champions League, Premier League n'andi menshi atandukanye.

    Guhera mu kwezi gutaha, kuri Canal+ abafatabuguzi baratangira kureba Channel 6 nshya

    Umuyobozi wa Canal+Rwanda, Sophie avuga ko abumva icyongereza bashyizwe igorora kuko bagiye kujya bakurikira channel 15 muri uru rurimi

    Icyo gikorwa cyamurikiwe Abanyamakuru kuri Canal Olympia

    Abakunzi b’imikino, bashyizwe igorora kuri Canal+ aho bazakurikira ibikorwa byose biteganyijwe ku Isi mu mwaka w’imikino wa 2021/22

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109983/canal-yashyize-igorora-abafatabuguzi-bayo-ibashyiriraho-channel-15-ziri-mu-cyongereza-inam-109983.html

  • Vanessa Mdee n’umukunzi we Rotimi bibarutse i… – #rwanda #RwOT

    Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari uzwi cyane mu ndirimbo ze zagiye zibica bigacika nka Never Ever, Cash Madame, Juu hamwe na Me and You yakoranye n’umuhanzi Ommy Dimpoz. Uyu muhanzikazi umaze igihe atagaragara mu muziki kurubu yamaze kuba umubyeyi aho yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu ma masaha macye ashize.

    Umuhanzikazi Vanessa Mdee yabyaranye imfura ye y’umuhungu n’umukunzi we Olurotimi Akinosho uzwi nka Rotimi mu ruhando rwa muzika no mugukina filime. Uyu musore ugezweho muri Hollywood yamenyekanye muri filime Power yatumye amenyekana hirya no hino, yatangiye gukundana na Vanessa Mdee mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ndetse anamwambika impeta y’urukundo mu mpera z’uwo mwaka.

    Aba bombi babinyujije ku nkuta nkoranyambaga zabo batangaje ko bamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu ndetse banatangaza izina bamwise ariryo Seven Adeoluwa Akinosho. Bibarutse uyu mwana nyuma y’ukwezi kumwe gusa batangaje ko bitegura kubyara aho babicishije mu mafoto basohoye bateguza abakunzi babo ko benda kwagura umuryango wabo.

    Src:www.PeopleMagazine.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109987/vanessa-mdee-numukunzi-we-rotimi-bibarutse-imfura-yumuhungu-109987.html

  • Umunyamakuru Sam Karenzi mwakunze arigendeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Karenzi Sam wari umaze amezi 15 kuri Radio 10, yamaze gusezera ndetse guhera ku wa Mbere w'icyumweru gitaha, tariki ya 4 Ukwakira, azatangira kumvikana kuri Fine FM mu kiganiro gishya 'Urukiko rw'Ubujurire'.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo Karenzi Sam yashyize ubutumwa kuri Twitter, asezera kuri Radio 10 yakoreraga kuva muri Kamena 2020 ndetse mu mezi atatu ashize akaba yari yagizwe umuyobozi wayo.

    Karenzi waherukaga gutanga iminsi 15 y'integuza, yagize ati 'Ndashima Radio/TV10, ubuyobozi ndetse n'abakozi bose ntibagiwe n'abakunzi batahwemye kudushyigikira. Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. Mwarakoze.'

    #Gushima: Ndashima @Radiotv10rwanda ,#Ubuyobozi ndetse n'abakozi bose ntibagiwe n'abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mubihe bitari byoroshye,ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. #Mwarakoze🙏 pic.twitter.com/nykJ7itu1A

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) September 28, 2021

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-sam-karenzi-mwakunze-arigendeye/

  • Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Byiringiro Lague abicishije ku mbuga nkoranyambaga yambitse impeta Uwase Kelia nk'ikimenyetso, ahita asaba umukunzi we Uwase Kelia ko yazamubera umugore w'isezerano w'ubuzima bwe bwose.

    Ibi bibaye, nyuma y'uko uyu rutahizamu yanamaze gufata irembo iwabo wa Uwase.Byagiye binavugwa ko yanamaze kumutera inda nk'uko yabigaragaje mu kimenyetso yakoze ubwo mbere y'isozwa rya shampiyona yatsindaga igitego Rutsiro FC mu mukino wabereye kuri Stade ya Huye, agahita ashyira umupira imbere mu mwenda yari yambaye nk'ikimenyetso kigaragaza ko umukunzi we amutwitiye imfura.

    Amakuru avuga ko ubukwe bw'aba bombi buri mu mezi abiri ari imbere, mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 ari bwo bazasezerana mu Murenge.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-yambitse-impeta-umukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto/