Category: Uncategorized

  • Masudi Juma yavuze ku banya-Maroc, Manace Mutatu ndetse n’ikibazo cy’umunyezamu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wayo wa gatatu wa gicuti, umukino yatsinzwemo na Gorilla Fc igitego1-0, cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro, umukinnyi wari winjiye mu kibuga asimbuye.

    Rayon Sports yabaje mu kibuga

    Rayon Sports yabaje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Gorilla FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Gorilla FC babanje mu kibuga

    Muri uyu mukino, abakinnyi babiri bakomoka muri Maroc iyi kipe yatijwe na RAJA Cassablanca, bakinaga umukino wabo wa mbere muri iyi kipe nyuma yo kugera mu Rwanda. Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati ni we wari wabanjemo, gusa yakinnye iminota mike aza kuvunika arasimbuzwa.

    Ayoub Ait Lahssaine yavunitse nyuma y
    Ayoub Ait Lahssaine yavunitse nyuma y’iminota mike yari amaze gukina

    Rharb Youssef ukina nka rutahizamu cyangwa akaba yanakina asatira nka rutahizamu ariko unyura ku mpande, yakinnyi iminota 45 y’igice cya kabiri ndetse aza no gushimwa n’abakurikiye uyu mukino.

    Umutoza Masudi Juma yavuze ko hakiri impinduka zigomba gukorwa mu bakinnyi
    Umutoza Masudi Juma yavuze ko hakiri impinduka zigomba gukorwa mu bakinnyi

    Umutoza Masudi Juma nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru yavuze uko yabonye aba bakinnyi, aho avuga ko yizeye ko hari icyo bazafasha Rayon Sports nibamara kumenyerana na bagenzi babo.

    Yagize ati “Umupira si film abantu bose barakureba, niba abantu bose mwarebye ko bazi gukina na Masudi yabibonye, icya mbere azi gufata umupira agatanga passe, nta mwarabu utazi gukina ngira ngo babuze uko binjira mu mukino, naho umupira mu maguru barawufite kandi ngira ngo bazadufasha”

    Kuri Manace Mutatu uteri guhabwa iminota ihagije yo gukina, ndetse n’umukino w’ejo akaba yarasimbuye nyuma y’iminota mike akongera agasimburwa, Masudi yavuze ko bitagakwiye guteza ikibazo kuko muri uriya mukino yashakaga kugerageza abakinnyi bose ngo bakine.

    LEANDRE WILLY ESSOMBA ONANA uheruka gusinyira Rayon Sports yakinnye igice cya mbere gusa
    LEANDRE WILLY ESSOMBA ONANA uheruka gusinyira Rayon Sports yakinnye igice cya mbere gusa

    Masudi Juma kandi yavuze ko bakiri gutekereza ku munyezamu umwe, n’ubwo bafite abanyezamu batatu barimo Bashunga Abouba, Hakizimana Adolphe ndetse na Hategekimana Bonheur, hari amakuru avugwa ko iyi kipe iri kuganira na Kwizera Olivier ngo abe yagaruka mu ikipe.

    Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y
    Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y’u Rwanda, yari yaje kureba uyu mukino
    Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports yari yitabiriye uyu mukino
    Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports yari yitabiriye uyu mukino
    Perezida wa Gorilla FC Hadji Youssuf Mudaheranwa akurikirana uyu mukino
    Perezida wa Gorilla FC Hadji Youssuf Mudaheranwa akurikirana uyu mukino


    source : https://ift.tt/3ofJv5M

  • Abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura barashima iterambere bagejejweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batunganyirijwe inzuri bituma aborizi badasubira kuragira muri pariki
    Batunganyirijwe inzuri bituma aborizi badasubira kuragira muri pariki

    Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA, Kabera Juliet, avuga ko umushinga wa LAFREC wafashije abaturiye icyanya cya Gishwati-Mukura kubona inzuri zikoze kurusha uko bajyagamo gushaka ubwatsi, bahawe amazi, bahabwa aho bororera inzuki ndetse n’aho kubucururiza hamwe no gufata neza ubutaka bwabo, hakorwa amaterasi y’indinganire ndetse no gutera amashyamba.

    Abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura bemera ko ibikorwa byo gusana icyo icyanya byatumye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byiyongera kuko bakorewe inzuri nziza kandi zifite amazi, ubutaka bwabo burindwaho isuri.

    Havugimana utuye mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro avuga ko umushinga LAFREC wabahaye inka, bivuze ko ubutaka bwabo bwagizwe ubuhumekero bwa Pariki.

    Ati “Twahisemo kubukoreraho ubworozi kuko kubuhingaho twasanze bigira ingaruka kuri Pariki n’inyamaswa zazaga kutwonera.”

    Abaturage bafashijwe kutongera kwinjira muri pariki
    Abaturage bafashijwe kutongera kwinjira muri pariki

    Ubuyobozi bwa REMA buvuga kandi ko umushinga wa LAFREC usize umurage urambye wo kugarura urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, hamwe no guhindura imiterere ya Gishwati-Mukura yagizwe parike nshya y’igihugu n’icyanya UNESCO ifata nk’urusobe rw’ibinyabuzima biteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda barenga 40.000.

    Umushinga umaze imyaka itandatu wita ku bikorwa byo gusana Gishwati wongereye agaciro k’ibiti, ushyiraho ahantu hashya h’ibikorwa remezo, kandi bituma igihugu kirushaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Kuva mu mwaka wa 2015, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri REMA yashyize mu bikorwa umushinga wo gusana no kubungabunga amashyamba (LAFREC) ku nkunga y’ikigo cy’ibidukikije ku isi (GEF) binyuze muri Banki y’isi.

    Muri 2017, umushinga waguwe ku nkunga y’ikigega cy’Amajyambere cya Nordic hagamijwe kunoza imikorere no kuramba kw’ibiti bitwikwamo amakara.

    Juliet Kabera avuga ko umushinga wa LAFREC warinze abaturage konona amashyamba, agira ati “Umushinga LAFREC wadufashije gusubiranya amashyamba yari yarangirijwe n’abatema ibiti, abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ndetse iyo uyu mushinga utaza ishyamba rya Pariki ya Gishwati-Mukura bari kuba bararimaze baritema, ariko ubu, ryarenze kuba Pariki rinashyirwa mu byanya birinzwe ku Isi na UNESCO”.

    Akomeza agira ati “Turashimira abaturage bagize uruhare mu mushinga, abafatanyabikorwa bacu babishyira mu bikorwa ubwitange n’umurimo wabo, ndetse n’abafatanyabikorwa bacu batera inkunga barimo ikigo cy’ibidukikije ku isi, Ikigega cy’iterambere cya Nordic na Banki y’isi ku nkunga yabo, kuko umushinga utafashije gusana icyanya no kugarura urusobe rw’ibinyahuzima gusa, ahubwo wafashije ibihumbi by’abaturage kwiteza imbere”.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, ashima Leta y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu kwita ku bidukikije.

    Ati “Binyuze muri uyu mushinga, twashyigikiye ingufu z’u Rwanda mu gukoresha ubushobozi bw’amashyamba ndetse n’ibinyabuzima byo ku isi, mu rwego rwo kugabanya ubukene, kugira uruhare mu kuzamura ubukungu, no gushimangira serivisi z’ibidukikije mu karere ndetse no ku isi hose.”

    Kugarura imiterere ya Gishwati-Mukura yari yarangiritse mbere, byongereye agaciro umusaruro n’ibidukikije.

    Uwo mushinga watumye hasanwa Hegitari 603 za zone ya parike ya Gishwati-Mukura, hasanwe Hegitari 32 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Hegitari 283 z’ibiti byatewe imbere muri Pariki, hatewe Hegitari 634 z’ishyamba rusange, Hegitari 446 z’ubutaka zagizwe ubuhumekero bwa Pariki.

    Ingo 219 zo mu Karere ka Nyabihu zahawe amazi meza, na ho abantu 3,530 bahawe amazi meza mu bigo bya Leta nk’amashuri n’ ibigo nderabuzima.

    Ubuyobozi bwa Banki y
    Ubuyobozi bwa Banki y’isi bwashimye ibyakozwe

    Mu Karere ka Rutsiro ingo 2,849 zatewe inkunga binyuze mu bikorwa byo kuzamura imibereho hatangwa inka 791, ingurube 104, ihene 720 n’intama 3,011, ingo 30 zo mu Karere ka Ngororero zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, na ho 53% by’abungukiye mu mushinga ni abagore.

    Bubatse ubushobozi bw’iteganyagihe hashyirwaho Sitasiyo 22 za ‘hydrometeo’ ndetse hashyirwaho sisitemu 13 zo gukingira inkuba ku bigo bya Leta.


    source : https://ift.tt/3uydNBW

  • Abasirikare 4 b'u Rwanda bamaze kugwa mu ntambara n'inyeshyamba muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Kuva mu kwezi kwa karindwi, ingabo z'u Rwanda zakwinjira mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba mu majyaruguru ya Mozambique, hamaze gupfa abasirikare bane b'u Rwanda mu gihe inyeshyamba zimaze gupfusha abarenga 100, nk'uko umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda abivuga.

    U Rwanda ruheruka kujyanayo abandi banyamakuru kubereka uko byifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Anne Soy umunyamakuru wa wa BBC dukesha iyi nkuru yaganiriye n'abaturage batahutse n'abakiri mu nkambi.

    Mu gutembereza abanyamakuru kurinzwe n'abasirikare b'u Rwanda, hafi aho abana barakina umupira, biraboneka nk'ibisanzwe, nk'abafite amahoro. Hamiss Juma w'imyaka 18 aherutse gutahukana n'umuryango umucumbikiye, kimwe n'abandi babarirwa mu bihumbi bari barahunze.

    Kuva mu 2017 izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zigaruriye uduce twinshi twa Cabo Delgado, zica abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu abandi ibihumbi amagana barahunga.

    Juma ati: 'Buri gihe twabaga tubahunga, badufata bakadukubita, bakadukubita bikomeye cyane, bishe kandi abantu benshi dukomeza guhunga. Inzu zacu zarashenywe, insengero barazisenye, kugeza ubu ntitwumva icyo bashaka'.

    Izi nyeshyamba zivuga ko zikorana n'umutwe w'iterabwoba wa Islamic State, uwo mutwe nawo wigambye gukorana na zo unakangisha u Rwanda kwihorera ku kwivanga muri iyo ntambara.

    Ariko abasesenguzi bamwe bavuga ko nta mikoranire itaziguye iri hagati y'izo nyeshyamba, zigizwe ahanini n'insoresore zo muri ako gace na Islamic state uretse guhurira ku bikorwa by'iterabwoba.

    Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, yabwiye Anne Soy ko bamaze kwica abarenga 100 muri izo nyeshyamba kuva bahagera. Ati:' Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n'amaso ariko hari n'imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w'abo bapfushije. Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira'.

    Uruhande rw'ingabo za Mozambique, zifatanyije iyi ntambara n'iz'u Rwanda, ntiruratangaza niba hari abo rwatakarije mu mirwano.

    Perezida Kagame atera isaluti aramutsa Perezida Nyusi wa Mozambique ubwo yasuraga Ingabo.

    Nyuma y'iminsi ingabo z'u Rwanda zihagurutse i Kigali mu kwezi kwa karindwi, umuvugizi wazo yabwiye BBC ko ikiguzi cy'iyi ntambara u Rwanda ari rwo rwemeye kucyishyura. Ubu, yavuze kandi ko icyazijyanye muri Cabo Delgado kitararangira bityo igihe cyo kuhava kitaragera.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abasirikare-4-bu-rwanda-bamaze-kugwa-mu-ntambara-ninyeshyamba-muri-mozambique/

  • Nyuma y’uko Messengers Singers basohoye indirimbo igakundwa na benshi bagiye gukora igitaramo #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana 'Messengers Singers', rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali nyuma y’indirimbo baheruka gusohora ''Urahambaye”, igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.

    Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunnzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

    Ati : ''Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza ku yindi mishinga mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’indirimbo twatangiye gukora muri studio'.

    Emile avuga ko ''Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe ikoranabuganga (YouTube) '.

    Indirimbo ''Urahambaye” irimo amagambo y’Isanamutima hari aho baririmba bati '' Mana ny’irema urahambaye, nta kiriho na kimwe kitagenwe na we duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa '.

    Indirimbo ''Urahambaye” yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Mucyo Serge.

    Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

    Messengers Singers yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Umusumari, Iyo Avuze, Nyuma ya Byose na Izi Impamvu yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

    Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

    Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

    Messengers Singers bagiye gukora igitaramo

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/nyuma-y-uko-messengers-singers-basohoye-indirimbo-igakundwa-na-benshi-bagiye-gukora-igitaramo

  • Abarokotse Jenoside bo mu turere 10 batangiye kwigishwa gukora imishinga iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa uyu muryango uvuga ko kigize ibyiciro by’isanamatima kuko abagenerwabikorwa bawo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye kwigishwa abo mu turere twa Huye, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Kamonyi, Rusizi, Nyagatare, Gatsibo na Ngoma. Bari kwigishwa ibijyanye no guhagarara neza ku byerekeye amafaranga no gukora ibikorwa bibyara inyungu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko izo nyigisho zigamije kubaka isanamitima n’ubudaherenwa, akaba ari gutangwa mu mushinga witwa Community Based Sociotherapy- Aheza.

    Ati “Ni umushinga ugamije kubaka isanamitima n’ubudaheranwa. Twabanje gukorana nabo urugendo rwo kwiyubaka mu by’amarangamutima no kurwanya ihungabana, ariko tugeze ku cyiciro cyo kubunganira mu bikorwa bibyara inyungu kuko bamaze gukira ibikomere.”

    Yavuze ko ubumenyi bari kubongerera bugamije kubafasha kubyaza umusaruro amahirwe ari aho batuye.

    Bamwe mu bari kongererwa ubumenyi babwiye IGIHE ko bamaze kunguka ibyiza birimo kwizigamira kandi hari imishinga batekereje bagiye kwiga uko bayishyira mu bikorwa.

    Mukashyaka Alphonsine wo mu Karere ka Huye ati “Umushinga numvise ngiye gushaka uko nakora ni uwo guhinga imboga n’imbuto nkagemura ku isoko kandi n’umuryango wanjye ukabona ibyo kurya bihagije.”

    Ntakirutimana Aloys na we yavuze ko muri GAERG yungukiyemo urukundo no kubana n’abandi neza, none kuri ubu yamenye n’ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari ndetse no gukora imishinga iciriritse.

    Ati “Izi nyigisho bari kuduha ziri kudufasha kunguka ibitekerezo ku mishinga twakora yatuvana mu bwigunge tugakora ibikorwa biduteza imbere. Umushinga natekereje ni uw’ubworozi bw’inkoko.”

    Mu turere 10 turi gutangirwamo izo nyigisho, GAERG ifitemo amatsinda 100 ahurije hamwe abagenerwabikorwa bayo.

    Inyigisho bari guhabwa ziramara iminsi ibiri kuko zisozwa ku wa kane tariki ya 30 Nzeri 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko izo nyigisho zigamije kubaka isanamitima n’ubudaherenwa

    Abaganerwabikorwa ba GAERG mu turere 10 bari kwigishwa gukora imishinga iciriritse

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3kS2ykv

  • Abakingiwe mu Rwanda bashobora kwemererwa kujya mu Bwongereza nta nkomyi – #rwanda #RwOT

    Ibi bije nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza itangaje ko abantu bo mu bihugu bya Afurika, Amerika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Thailand, Turukiya, u Burusiya n’ibindi, bazafatwa nk’abatarakingiwe mu gihe bagiye mu Bwongereza, ku buryo bazajya babanza kwerekana ko bipimishije Covid-19, kandi bagera muri Bwongereza bagasabwa kwishyira mu kato k’iminsi 10.

    Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, African CDC, cyari cyatangaje ko iki cyemezo cy’u Bwongereza kidafite ishingiro, cyerekana ko kimwe cya kabiri cy’inkingo zimaze gutangwa muri Afurika zatanzwe muri gahunda ya Covax, kandi u Bwongereza bukaba bwarayigizemo uruhare rufatika kuko rumaze gutanga inkingo miliyoni 80 mu gihe rumaze gutanga miliyoni 700$.

    Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yahishuye ko hari gukorwa inyigo ishobora gutuma ibihugu bindi byari bisanzwe byafatwaga nk’ibitarakingiwe, bishobora gukomorerwa.

    Bagize bati “Turi gukora inyigo ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi, turi kureba uburyo twajya twemera ibyemezo by’ikingira byatanzwe n’ibindi bihugu, birimo u Rwanda. Ibi ni ikintu kiri gukorwa ku rwego mpuzamahanga kandi bizatwara igihe kinini, gusa twizeye kuzabona urutonde rw’ibihugu byemerewe mu mezi ari imbere.”

    Iyi Ambasade kandi yahishuye ko u Bwongereza bwemera inkingo nyinshi ziri gutangwa mu bihugu bya Afurika, zirimo Pfizer, Moderna, AstraZeneca na Johnson & Johnson.

    Afurika iracyafite ikibazo cy’ubucye bw’inkingo kuko imaze gukingira abaturage bari munsi ya 4%, mu gihe mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, abarenga 78% bamaze guhabwa inkingo zombi.

    Abaturage bo mu bihugu birimo u Rwanda bakingiwe bashobora kwemererwa kujya mu Bwongereza nta nkomyi

    source : https://ift.tt/3F21mD7

  • Imirenge 20 ya mbere yiganjemo ibyaha mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nko mu myaka itanu ishize, amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga ibihumbi 25 mu 2015, bigera ku byaha bisaga ibihumbi 67 mu 2021.

    Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubushinjacyaha mu mwaka wa 2020/2021 igaragaza ko hakiriwe amadosiye 67,512 arimo ibyaha birenga 300. Igitangaje, ibyaha 10 gusa byihariyemo 60,594, ni ukuvuga 90%.

    Ibyaha bibiri birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake n’Ubujura, byihariye 53% by’amadosiye yose yinjiye, ni ukuvuga ko abantu 36,121 batanze ibirego umwaka ushize bakubiswe, bakomerekejwe cyangwa bibwe.

    Mu mirenge 20 yaciye agahigo mu kugaragaramo ibyaha byinshi mu Rwanda mu 2020-2021, umujyi wa Kigali ufitemo imirenge 13, Intara y’Amajyepfo ifitemo imirenge itatu, u Burasirazuba bufitemo imirenge ibiri, u Burengerazuba n’Amajyaruguru buri ntara ifitemo umurenge umwe.

    Muri rusange, umurenge uza ku isonga mu kugaragaramo ibyaha byinshi mu Rwanda ni Nyarugenge yabonetsemo amadosiye 924, Kimironko 901, Remera 883, Kinyinya 781, Kimisagara 681, Kanombe 668, Nyarugunga 662, Gisozi 652, Gisenyi 647 na Nyamabuye yagaragayemo 632.

    Uturere twa Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Nyagatare na Rubavu nitwo twagaragayemo amadosiye menshi mu gihe Rutsiro, Ngororero na Nyamasheke ari two twagaragayemo amadosiye make.

    Abanyarwanda bakunda imirwano?

    Bigaragara ko buri mwaka ibyaha byiyongera cyane mu Rwanda, kandi akenshi umujyi wa Kigali ukaza ku isonga.

    Umunyamategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Bayingana Janvier yabwiye IGIHE ko kuba ibyaha byiyongera atari ikintu kibi, ahubwo bigaragaza ko abaturage batangiye gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

    Ati “Kuba ibyaha byazamutse ntabwo mbifata nk’ikibazo ahubwo mbifata nk’igisubizo, bigaragara ko inzego z’ibishinzwe zabashije kubimenya akaba ari yo mpamvu bigaragara muri raporo, kurusha ko hari aho wagenda ugasanga izo raporo ntizihari kandi abantu barakubiswe baranakomeretse.”

    Kuba ibyaha byinshi byiganje mu mijyi na byo Bayingana ntabifata nk’ikibazo. Yavuze ko ubusanzwe umujyi ariwo akenshi uba utuwemo n’abantu benshi kandi begeranye, ku buryo hashobora kuba kutumvikana kwinshi gutuma haba ibyaha.

    Ku Isi yose kandi, imijyi ikunze guturwa n’abantu bajijutse cyane kurusha mu byaro, ibyo bivuze ko mu gihe bahohotewe cyangwa bahemukiye, baba basobanukiwe cyane inzira z’amategeko banyuramo bakarenganurwa.

    Ati “Urebye mu kujijuka, kuregera ubutabera no kubona abajyanama mu mategeko byiganje mu mujyi kurusha mu cyaro. Ibyo bishobora gutuma imibare y’umujyi izamuka kuruta iyo mu cyaro. Ikindi leta iba ifite uburyo bwinshi bwo gutahura ibyaha mu mijyi kurusha wenda mu cyaro.”

    Raporo y’ubushinjacyaha igaragaza ko kwiyongera ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake n’Ubujura, byikubye hafi kabiri ugereranyije n’umwaka wa 2019-2020.

    Bayingana yabwiye IGIHE ko ibyo “byaha ahanini bishingiye ku kutabasha kwigenzura no kubaha abandi, hanyuma abantu ntibakemuze ibibazo uburyo bw’ibiganiro cyangwa inzego zibishinzwe, bigasa nk’aho umwe ashaka kwiha ubutabera. Usanga akenshi umuco w’abantu, yaba ari Afurika muri rusange udashingiye ku bworoherane, yaba ari mu muryango no mu mibanire y’abantu.”

    Kuba byaramenyekanye ari byinshi, Bayingana yavuze ko nabyo atari ibintu bibi kuko ababikoze bazahanwa, ntibabisubire cyangwa abandi bashoboraga kubikora bakabona isomo bakabyirinda.

    Ati “Ntabwo bisobanuye ko ari ugukunda kurwana, ahubwo kuba byagaragaye biri mu nzira zo gucika. Ukurikiye raporo z’ubutaha, ushobora gusanga bizaba byagabanyutse hashingiwe ku bahanwe. Abakubitwa n’abakomeretswa bigaragara ko batakibyihanganira, ahubwo babimenyesha inzego z’ibishinzwe.”

    Hagendwe ku Ntara, Intara y’Iburasirazuba niyo yaje imbere mu kugira ibyaha byinshi kuko bingana na 16,739, umujyi wa Kigali 16,564, Amajyepfo 14,834, Iburengerazuba 10,546 naho Amajyaruguru habonetse ibyaha 8,829.

    Ibyaha icumi byaje ku isonga harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake kuko hakiriwe amadosiye 19616, ubujura (16505), gusambanya abana (5292), gukoresha ibiyobyabwenge (4428) no gukoresha ibikangisho (3666).

    Hari kandi ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranye byigaragaje inshuro 3,016, ubuhemu (2471), kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake (1989), kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (1957) no kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi (1654).


    source : https://ift.tt/39QFJr3

  • Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rwavuye n’aho arubona mu myaka 10 iri imbere – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku wa 28 Nzeri 2021 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ihuza abashoramari ku ruhande rw’u Rwanda na Zimbabwe, izwi nka Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference.

    Kugira ngo Perezida Kagame avuge kuri iyi ngingo byaturutse ku kibazo yabajijwe na Benson Mbewe cy’aho abona u Rwanda mu myaka 10 iri imbere.

    Perezida Kagame yamubwiye ko muri iyo myaka abona u Rwanda ruzaba rwarabaye igihugu cyateye imbere ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi.

    Ati “Turi mu rugendo rugana ku burumbuke, iterambere, ubisobanuye neza ni nko kuvuga ngo uyu munsi turi igihugu cy’amikoro make, turashaka kuba igihugu cy’amikoro aringaniye, kugeza ku mikoro yo hejuru.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko iri terambere u Rwanda rushaka kugeraho mu myaka 10 rizaba risangiwe n’abaturage bose nta wasigaye inyuma.

    Ati “Icyakora si ukuvuga inzego z’iterambere gusa natekereza ku mutekano w’abaturage. Tumaze igihe twiyubaka nk’Igihugu, dushobora kuba hari ibyo tudahuje ariko byose bigomba kuvamo ubumwe n’imbaraga z’igihugu. Iryo terambere tuvuga dushaka kugeraho, tugomba kurigeraho mu buryo ryungukira buri Munyarwanda, hategendewe ku idini, icyari cyo cyose cyaducagamo ibice mu gihe cyashize.”

    “Ibyo twagezeho turashaka kugera ku birenze, byashoboka tukabikuba nka kabiri ibyo twagezeho cyangwa byanashoboka tugakuba gatatu.”

    Yavuze ko iyo arebye asanga nta nzira ya bugufi cyangwa ubundi buryo bwo kugera kuri ibi, uretse kuba buri wese yakumva ko afite inshingano zo gukora neza ibyo ashoboye kandi abaturage na bo bakabigiramo uruhare bahereye ku gukemura ibibazo bafite.

    Hari n’abadufataga nk’igihugu cyananiwe

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rugezeho uyu munsi ari ikimenyetso cy’uko ruzagera no ku bindi byinshi byiza bishoboka kuko n’ubundi hari abakekaga ko bidashoboka bitewe n’amateka ashaririye rwanyuzemo.

    Ati “Twagize ibibazo ubwicanyi mu gihugu cyacu mu myaka 27 ishize ariko bifite amateka. Ni ikibazo cyubatswe mu gihe kirerkire hanyuma birangira gutyo havamo Jenoside.”

    Yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ari yo rwakuyemo amasomo yatumye ruri aho ruri uyu munsi.

    Ati “Ibyago byagwiririye igihugu cyacu ntabwo ari ikintu cyaje nk’impanuka, dufite amateka y’imyaka yatumye bigera aho. Guhangana n’ikibazo nk’icyo hari amahitamo ufata. Mbere na mbere ni ukumenya ayo mateka hanyuma ukavuga uti ’ndabikemura nte ngo bitazongera kubaho?’ Guhera aho ni bwo ufata umwanzuro uti ‘ese twahindura amateka mu kwirinda ko byazongera kubaho?’. Ntabwo buri wese ari ko aba atekereza, ni yo mpamvu bisaba abayobozi.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyo u Rwanda rutaza kwiyemeza guhangana n’ibibazo byarwo ubu ruba rukiri kure cyane ko hari n’abari batangiye kurufata nk’igihugu cyananiwe.

    Ati “Ku ruhande rwacu byairmo politiki, ubukungu, imibanire y’abaturage twagombaga rero guhangana n’ibibazo byacu nta rwitwazo na rumwe, iyo hazamo inzitwazo twari gutsindwa. Hari abantu badufataga nk’ifihugu cyananiwe, nta mahirwe abantu baduhaga, bavugaga ko nta hazaza u Rwanda rwari rufite. Byabaye ngombwa ko duhangana n’ikibazo kandi ndakeka ko n’abandi bahanganye n’ibibazo byabo babigeraho.”

    U Rwanda ubu rufite intego yo guhindura no kuzamura ubukungu bwarwo ndetse no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda bose. Icyerekezo 2050 gikubiyemo inzira nshya izageza igihugu ku bukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.

    Icyerekezo 2050 gifite intego z’ibanze zo guteza imbere ubukungu, umusaruro n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bose. Izo ntego zikaba zikubiye mu nkingi eshanu ari zo, Iterambere mu bushobozi n’imibereho myiza by’abaturage, Ubushobozi bwo guhatana mu ruhando mpuzamahanga no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu, Ubuhinzi bubyara ubukire, Iterambere ry’imijyi n’imiturire igezweho n’Inzego za Leta zishoboye kandi zikora neza ibyo zishinzwe.

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 10 abona u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite iterambere risangiwe na bose

    source : https://ift.tt/3F73Dgg

  • Perezida wa FERWAFA yavuze kuri Sam Karenzi wavuzwe ko ashobora kuba umunyamabanga wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yavuze ko ibimaze iminsi bivugwa by’abantu bashobora gufata umwanya w’umunyamabanga w’iri shyirahamwe harimo n’umunyamakuru Sam Karenzi ntabyo azi kuko bataratangira kumushaka.

    Tariki ya 12 Nzeri 2021 nibwo Uwayezu Froinçois Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya we, guhera tariki ya 1 Ukwakira azaba atakiri kuri uyu mwanya.

    Nyuma y’aho nibwo haje inkuru y’uko umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi akaba n’umunyamabanga wa Bugesera FC ari we ushobora kuzahabwa uyu mwanya, nyuma nibwo haje n’andi makuru ko uyu mwanya ushobora guhabwa undi muntu usanzwe uri mu zindi nshingano zitandukanye na ruhago.

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier agaruka kuri iki kintu yabwiye ISIMBI ko ntabyo azi ariko na we hari abo agenda abona ku mbuga nkoranyambaga, gusa ntawe baratangira gushaka ariko mu minsi iri imbere bazamutangaza.

    Ati 'Ibyo maze iminsi mbabona ku mbuga nkoranyambaga, bamwe baranamuzi ariko njye nta we nzi, ntabwo biraba ariko mu minsi ya vuba turatangira kumushaka.'

    'Hazakoreshwa uburyo busanzwe wenda nitunamubona hari ushoboye udakwiye kunyura muri izo nzira(ibizami) tuzabitangariza abanyarwanda.'

    Uretse umunyamabanga, FERWAFA irimo gushaka uburyo yashaka n’umuyobozi ushinzwe tekinike wa FERWAFA.

    Sam Karenzi ni umwe mu bavuzwe ko ashobora kuba umunyamabanga wa FERWAFA

    Perezida wa FERWAFA avuga ko bataratangira gushaka umusimbura wa Uwayezu Regis

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yavuze-kuri-sam-karenzi-wavuzwe-ko-ashobora-kuba-umunyamabanga-wa-ferwafa