Category: Uncategorized

  • Madederi wo muri Papa Sava yarongowe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dusenge Clenia wamamaye ku izina rya Madederi akaba ari umwe mu bakinnyi ba filime y'uruhererekane ya Papa Sava, yakoze ubukwe n'umukunzi we, Tajino.

    Nkuko amafoto yagiye hanze binyuze ku rubuga rwa instagram abigaragaza, Madederi na Tajino bishimiye cyane umunsi w'ubukwe bwabo ndetse aba bombi bari bagaragiwe n'abo mu miryango yabo ndetse n'inshuti zabo.


    Madederi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho maze asaba abafana be ko bamwifuriza ibyiza maze nabo ntibazuyaza kumwereka urukundo no kumwifuriza amahirwe masa mu buzima bushya atangiye.

    Source : https://yegob.rw/madederi-wo-muri-papa-sava-yarongowe-amafoto/

  • Mukobwa, ntuziteshe umusore uzagukorera ibintu nk'ibi||wasanga ari we waremewe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku basore cyane, gusa iyi nkuru iragenda ikagera kuri buri wese ushaka kumenya umukunzi bagomba kubana akaramata. Urukundo ruzahora ari ingenzi cyane, urukundo ruzahora ruganza cyane, rero mukobwa nusanga bihabanye n'ibyo werekwaga ni ahawe, gusa wibuke ko nta muntu w'intungane ubaho. Aha hanze hari abantu batandukanye mu mico, iyo bigeze mu rukundo baratandukanywa, kuko urukundo rurigenga kandi rwerekanwa mu buryo butandukanye bufatwa nk'ukuri cyangwa nk'ikinyoma ku muntu uri kuruhabwa. Abakobwa basabwa kugira inama ihagije abo bakunda, ku kigero gihagije kuko hari ubwo ushobora gusanga wakoze ikosa kandi utagoragoje, ugasanga wiyambuye umuntu w'ingenzi.Wasanga umusore nk'uyu yarakuremewe.

    1. Aragukorera: Umusore wa nyawe, ntatinya kukwereka ko agifite akazi gakomeye n'ubwo wowe uba ubona yarakubonye. Uyu musore aba atekereza ko uko byagenda kose agifite akazi ko kukwitaho. Uko watekereza uhenze kubandi, ariko we aba abona akeneye izindi mbaraga zo kukwitaho.

    2. Ntabwo ashishikajwe no kuguhindura: Uyu musore wa nyawe, nta mpinduka akeneye kuri wowe kandi ni uko abibona. Uko ugaragara ni byo by'ingenzi kuri we. Aha agaciro umuntu uri muri wowe cyane, kandi azakora iyo bwabaga ngo amugumane. Uyu musore akora uko ashoboye ngo uwo akunda amenye agaciro ke, ntazigera aharanira kumuhindura uwo atari. Nk'uko twabigarutseho haruguru, urukundo nta kintu na kimwe rugenderaho (Unconditional). Guhangayika, kwikunda no kutisobanukirwa, bizatuma umusore utari uwa nyawe kuri wowe, agufata nk'igipupe bahindura uko babyifuza, ariko umusore w'ukuri numugerera mu buzima uzamumenya, uzahita ubyumva mu mitsi yawe kuko atandukanye n'abandi bose mwahuye. Uyu musore usabwa kumurinda no kumuguma hafi. Uyu musore azatuma wumva ko uko byangenda kose uri uw'ingenzi kuri we. Ibintu ubona ko ari bibi we abibonamo ibyiza kuri wowe, ndetse ni nabyo aheraho agukunda. Ntabwo azifuza kugukuramo ikintu gishya kuri we.

    3. Ntabwo azareka ngo akantu gato kamutwarire amarangamutima. Nuhura n'urukundo rw'ubuzima bwawe, ibintu bizatangira guhinduka byiza kurenza uko ubitekereza. Uzahinduka umuntu wishimye, kandi ntuzigera wemerera ikintu cyo kubatanya. Ntabwo muzabura utuntu duto mutazumvikanaho gato, ariko muzabicamo. Aha ni wowe uzabona itandukaniro ry'urukundo ufite n'urwo wagize. Urukundo ni urugendo rw'agahinda, ibyishimo n'umunezero.

    4. Ntabwo azigera ahisha abandi ko agukunda. Ikimenyetso cya mbere cy'umubano mwiza, ni uko aba bantu bombi berurira ababari iruhande ko babanye neza cyane. Iki ni ikimenyetso berekana, bashaka no kuba isomo ku bandi batemera ko urukundo rw'ukuri rubaho. Uyu musore azi neza ko utari ururabo rwo mu ishyamba (Wildflower). Azi neza ubudasa bwawe. Azatuma buri wese amenya ko udasanzwe, ndetse ko ari wowe akunda n'umutima we wose, n'ibyo afite byose. Uyu musore azagutangaza hose. Ntabwo azita kubyo isi ikuvugaho, icy'ingenzi ni uko agutekereza.

    5. Ntabwo atinya kukuganiriza kuhazaza hanyu mwembi. Uyu musore azaguha umwanya uhagije wo kumuha inama n'ibitekerezo, kuhazaza hanyu mwembi, n'ibyo mushaka kugeraho. Uyu musore arashaka kumarana igihe nawe. Uyu musore azaguha umwanya mu buzima bwe. Uyu musore azajya afata umwanzuro mwamaze kuganira.

    6. Buri munsi awufata nk'amahirwe yo kukwereka ko agukunda cyane. Umusore wa nyawe, ntazabura amahirwe yo kukwereka ko agukunda cyane. Ashobora kuba ari amagambo meza akubwira cyangwa akantu gato akora, ariko burya uyu musore aba ari kurwana no kukwereka ko uri uw'ingenzi kuri we. Umusore ugukunda azajya agutungura kenshi cyane. Uburyo agutungura rero, bikwiriye kukubera ikimenyetso cy'uko ari wowe yihebeye mu buzima bwe, nawe ntuzatume agucika.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-ntuziteshe-umusore-uzagukorera-ibintu-nkibiwasanga-ari-we-waremewe/

  • The Ben na Miss Pamella bateye amatsiko menshi abafana babo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yateye amatsiko menshi abafana be ubwo yatangazaga ko hari ikintu kiza cyane agiye gushyira hanze. Bamwe bakeka ko ari album nshya agiye gukora ,abandi bakeka ubukwe.

    Mu mashusho uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, The Ben yagaragaraga nk'uri kwifotoza ndetse bisa nk'aho hari ikintu kidasanzwe ari gutegurira abakunzi b'umuziki nyarwanda n'abanyarwanda muri Rusange.

    The Ben ashyiraho ayo mashusho mato yanditse abwira abakunzi be ko hari ikintu cyiza kiri hafi gushyirwa hanze vuba cyangwa se gutangazwa. Nyuma y'ubwo butumwa umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella yanditse mu byishimo byinshi agira ati 'AMEN' (Bisobanuye ngo 'Bibe gutyo'), maze akurikizaho emoji y'umutima mu kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben.

    Source : https://yegob.rw/the-ben-na-miss-pamella-bateye-amatsiko-menshi-abafana-babo/

  • Muhanga-Kamonyi: Hari ababangamiwe n'amategeko atabemerera kuboneza urubyaro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bangavu baterwa inda z'imburagihe baravuga ko bazitirwa n'amategeko iyo basabye guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro kubera kudakwiza imyaka y'ubukure. Kwimwa izi serivise bituma hari bamwe bisanga bongeye guterwa inda, bakarushaho kwisanga mu bibazo bisanga ibyo baba basanzwe barwana nabyo. Basaba ko amategeko avugururwa bakitabwaho.

    Bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko iri tegeko rikwiye koroshywa nkuko hari ingingo zo gukurirwamo inda zorohejwe abangavu n'undi muntu wese watewe inda akayikurirwamo hisunzwe izo ngingo.

    Aline, yabyaye afite imyaka 15, avuga ko nyuma yo kubyara yagiye ku mujyanama w'ubuzima kumusaba ko yaboneza urubyaro akamubwira ko atabyemerewe n'amategeko.

    Yagize ati' Maze kubyara mbonye uko umuryango wanjye uncunaguza, nabonye ko ngomba kujya kuboneza urubyaro kugirango ntazongera kubyara, ariko haba ku mujyanama w'ubuzima yarampakaniye anyohereza ku kigo nderabuzima naho barabyanga ngo amategeko ntabwo abinyemerera ndataha ndabyihorera'.

    Uwitwa Delphine, we avuga ko nyuma yo kwangirwa kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara afite imyaka 16, yongeye gutwita indi nda kubera ko yagiye ku kigo cy'urubyiruko cya Kamonyi no ku kigo nderabuzima bakamubwira ko batabimukorera kuko atabyemerewe kubera ko atarakwiza imyaka y'ubukure yemewe mu Itegeko.

    Ati' Maze kubyara numvaga bamfasha ngahita mpabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko aho nagannye ku kigo cy'urubyiruko cya Kamonyi banze kumfasha no ku kigo nderabuzima biranga, nongera gutwara indi nda ntateganyaga doreko n'uwambere ntari mubashije kandi uwanteye inda yarahunze naramubuze. Iyo njya kwemererwa kuboneza sinari kongera kuyitwara ndetse umwana yaravutse hashize igihe arapfa'.

    Annick, avuga ko kuba urubyiruko rutemererwa kuboneza urubyaro bituma bazitwara bakishora mu kuzikuramo rwishishwa ndetse abandi bagakoresha ibinini n'indi miti kugirango bitabare, aho bamwe usanga bibagiraho ingaruka zo kuzabura urubyaro ndetse bakaba banapfa kubera kubikora magendu bitabara.

    Yumva Jean Paul, umuhuzabikorwa w'Ikigo cy'Urubyiruko cya Kamonyi avuga ko bagongwa n'amategeko atemerera umwangavu utarageza imyaka 18 y'ubukure guhabwa ubu buryo, ariko akavuga ko bibaye byiza habaho umwihariko kuri aba bangavu baba barabyaye.

    Ati' Duhura n'imbogamizi zuko aba bangavu iyo batugannye batarakwiza imyaka y'ubukure 18 ivugwa mu itegeko kugirango bemererwe guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro arongera akabyara. Nkatwe rero ntawo twabikora kuko nubwo twabikora twaba dukemuye ikibazo kimwe ariko tukaba twamuteza ikindi kibazo kuko buriya buryo bushobora kumuteza ikibazo bitewe nuko umubiri we wabwakira, ariko habayeho umwihariko hari icyahinduka kuri aba bangavu'.

    Uwimana Josephine, umubyeyi wo mu karere ka Muhanga ufite abangavu babiri batewe inda imburagihe avuga ko iyo baba bemerewe kuboneza urubyaro bitari kugenda uko byagenze kuko bari kuba barabukoresheje mbere yuko baterwa inda, ariko na nyuma ntibigeze bazihabwa umwe yongera kubyara .

    Mporanyi Theobald, inzobere mu bijyanye n'ubuzima akaba impuguke ngishwanama mu muryango uharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI) avuga ko icyo bashyize imbere ari ubukangurambaga mu kumenyesha ibijyanye n'ubuzima no kubereka neza icyo ingingo z'itegeko zivuga ku gukurirwamo inda .

    Avuga ko bagomba gukomeza gukora ubuvugizi ku zindi ngingo zirebana n'ubuzima nicyo zahindukaho kuko' twebwe nabo dukorana nibyo dushyize imbere tugamije gutabara no gusigasira ubuzima bw'ubangamiwe. Izi ngingo rero zo kwemerera aba bangavu guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro nazo zarebwaho kuko mu gihe atafashijwe azongera atware indi kandi yakagombye kuba yaratabawe mbere hose'.

    Kuva mu mwaka wa 2007 hatangijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kuboneza urubyaro hagamijwe gukangurira abagore n'abakobwa kuruboneza ndetse mu bushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abagore basaga 70% batarabasha kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe taliki ya 26 Nzeri 2021, ukaba warufite insannganyamatsiko igira iti 'Mugore kuboneza urubyaro n'ubuzima bwawe kandi ni uburenganzira bwawe'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kamonyi-hari-ababangamiwe-namategeko-atabemerera-kuboneza-urubyaro/

  • “Ubufatanye bwacu na Arsenal bwatwinjirije amafaranga menshi aruta ayo twayihaye” -Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda ko rwashoye amafaranga menshi mu bufatanye na Arsenal cyangwa PSG bibeshya kuko n'ubundi u Rwanda rwamaze kunguka.

    Ati “Nyuma ya 1994 nko muri 1998 twatangiye kubaka ibikorwa remezo ku bushobozi buke twari dufite.Twubatse Hotel.Iya mbere yacungwaga na Intercontinental nyuma iza kugirwa Serena gusa yubatswe ku mafaranga ya Guverinoma.

    Twatatswe n'abantu badutuka ngo muri gusesagura amafaranga y'igihugu mwubaka hoteli y'inyenyeri 5 bakeka ko turi injiji.Twahisemo guceceka turavuga tuti wenda mu myaka 5 iri imbere bazumva ibyo turi gukora mu by'ukuri….Nyuma bamwe mu bikorera baravuze ngo dushaka iriya hotel.”

    Yakomeje ati 'Ndakeka ko ababifata nabi ari abatabisobanukiwe, ntabwo ntekereza ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga. Niba batekereza ko u Rwanda rwatangiye gupfusha ubusa amafaranga yarwo gutyo gusa, rukayaha abatanayakeneye nk'uko rwo ruyakeneye, aho niho urujijo rwabo rutangirira.

    Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuruye abantu benshi binjirije igihugu amafaranga menshi aruta ayo twahaye Arsenal. Sindi umucuruzi mwiza cyane ariko hano twabikoze neza.'

    Yasubije kandi ku banenze ubwo bufatanye basaba Guverinoma y'u Bwongereza guhagarikira inkunga u Rwanda, ngo kuko iyikoresha mu bidafitiye igihugu akamaro.

    Kagame yavuze ko atabona ikibazo kiri mu gukoresha inkunga neza, ikunguka.

    Ati 'Ni ukwibeshya, niba umpaye inkunga urashaka ko nyikoresha nte? Kuki ushaka kuntegeka uko nyikoresha? Niba ushobora kumpa miliyoni 50 nkazibyazamo miliyoni 300, ibyo urabinziza kubera iki?.'

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n'Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso ku ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Ayo masezerano yongeye kuvugururwa uyu mwaka, aza asanga andi yasinywe hagati y'u Rwanda n'Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kuva mu 2019.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ubufatanye-bwacu-na-arsenal-bwatwinjirije-amafaranga-menshi-aruta-ayo-twayihaye

  • Umunyezamu w'imyaka 88 uri kurwanira umwanya wo gukina n'abuzukuru #rwanda #RwOT

    Umusaza witwa Alan Camsell aracyakina umupira wamaguru nubwo afite imyaka 88 kuko akigirirwa icyizere mu ikipe ya Bay Stollers FC mu majyaruguru ya Wales.

    Uyu munyezamu ubu arimo gukina hamwe n'abuzukuru ba bagenzi be bakinana muri iyi kipe ifite icyicaro i Llandudno.

    Camsell yemeye ko akina mu rwego rwo kwishimisha gusa umupira hari igihe umucaho byoroshye nubwo hari iyo agerageza gukuramo.

    Camsell yagize ati “Kuwa Gatandatu ndababara, ariko ku wa gatanu ndabyishimira cyane.

    Mperuka kubona ko ndimo kugenda buhoro, umupira urandenga nkiri kujya hasi. None iki? Birashimishije gusa. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyezamu-w-imyaka-88-uri-kurwanira-umwanya-wo-gukina-n-abuzukuru

  • Clarisse Karasira yakanguriye abakundana guhe… – #rwanda #RwOT

    Gutandukana kw'abashakanye, kenshi bishingira ku kuba hari ibyo badahuza, ingeso umwe yanze gucikaho, gucana inyuma, kumenya ko hari ibyo mugenzi we yamuhishe kandi akaba adashobora kubyihanganira, ubuzima butandukanye n'ubwo umwe yari yiteze n'ibindi.

    Ijwi rya benshi mu batandukanye ryumvikana rivuga ko atari agishoboye kubana na mugenzi we. Kandi ko aho kugira ngo batandukanywe n'uko umwe yishe undi, yahisemo guca inzira ze atangira ubuzima bwa wenyine. Ibi bigira ingaruka ku bana.

    Mu 2020, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyasohoye raporo y'ubushakashatsi cyakoze mu 2019 bugaragaza ko imiryango 8, 941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana burundu, buri umwe atangira ubuzima bwe.

    Raporo y'iki kigo kandi inagaragaza ko mu 2017, imiryango 69 yemerewe n'amategeko gutandukana naho mu 2018 imiryango yemerewe gutandukana ni 1, 311.

    Hari abavuga ko gatanya ziyongera kubera ko nta ngufu zishyirwa mu gutegura abitegura gushyingirwa ndetse no kuba nta buryo buzwi buriho/bwifashishwa mu gukomeza gukurikirana no kugira inama abashyingiwe.

    Mu 2020, umuhanzikazi Clarisse Karasira yasomye ya Raporo ya NISR igaragaza ko mu mwaka umwe gusa gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro umunani.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NIMUKONGEZE’ YA CLARISSE KARASIRA

    Bituma atekereza ku buryo abantu bakundana batarashakana kimwe n'abashakanye, nabo bagirana ibibazo byinshi ugasanga hari ubwo bashwanye kandi wenda hari uburyo byari gushoboka ko urukundo rushibuka.

    Atekereza n'uburyo urukundo rwa babiri rutangira rushyushye bimeze neza nyuma bikagenda bigabanyuka kuri benshi, bimuha igitekerezo cyo gutanga umusanzu we mu kubanisha neza abashakanye, yifashisha inganzo ye akora indirimbo yise 'Ni mukongeze'.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo yibutse abashakanye ko uko byagenda kose biba bigishoboka guhembera urukundo.

    Ati 'Iyi ndirimbo nshya 'Nimukongeze' nayihimbye nshaka guha ubutumwa abantu bakundana ariko bageze aho babona ibyabo byananiranye, bigana ku iherezo. Yaba abatarashakana (aba fiancée, cyangwa abashakanye)

    'Numva ari indirimbo yadufasha kujya twibuka ko uko byamera kose haba hakiri amahirwe yo kubyutsa no gukongeza igicaniro cy’umubano.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko kuganira hagati y'abashakanye, guca bugufi, kwisuzuma kuri buri umwe, gutega amatwi mugenzi we, ari umuti ukomeye mu gucubwa uburakari bwa buri umwe, amahoro akongera agasagamba mu rugo.

    Clarisse Karasira yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo yise “Rwambyaye”, “Tabara” n'izindi.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Nimukongeze' yakozwe na Clement the Guitarist n'aho amashusho (Video) yakozwe na Bless World Music. Iyi ndirimbo yashowemo imari na Ifashabayo Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse Karasira.

    Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise “Nimukongeze”

    Clarisse yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma yo gusoma Raporo igaragaza ko mu mwaka umwe gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro umunani

    Uyu muhanzikazi avuga ko abashakanye bakwiye guharanira guhembera urukundo, kurusha gushyira imbere gutandukana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMUKONGEZE' YA CLARISSE KARASIRA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109976/clarisse-karasira-yakanguriye-abakundana-guhembera-urukundo-nyuma-yuko-gatanya-zikomeje-kw-109976.html

  • Emma yifashishije Tom Close na Riderman basub… – #rwanda #RwOT

    Mu 2009, ni bwo Emma yasohoye indirimbo yise 'Isi ntisezera', icurangwa kuri Radio zitandukanye nka RC Rusizi, Radio Rwanda n'ahandi hatandukanye.

    Iri mu ndirimbo ze zatumye aririmba mu birori bitandukanye byo gutora ba Nyampinga nko muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye; ari no mu bahanzi baririmbye mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017 n'ahandi.

    Bitewe n'uko Emma yashakaga gushyira imbere kwiga, yashyize ku ruhande iby'umuziki ariko akomeza gutunga mu rugo 'piano', kugira ngo azajye yiyibutsa iby'umuziki.

    Nyuma yo gushyira buri kimwe ku murongo mu bijyanye n'ubuzima bwite, Emma yasubukuye umuziki nyuma y'igihe kinini, ahitamo gutangira asubiramo indirimbo ye yise 'Isi ntisezera.'

    Mu guhitamo abahanzi azifashisha, yahisemo abari mu kigero cye, kandi bazahita bisanga mu murongo w'ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.

    Nka Tom Close bahuriye ku rubyiniro rumwe mu myaka yashize, mu gitaramo baririmbyemo cyabereye muri Kaminuza ya Isae Busogo no muri Kaminuza ya Kibungo (yafunzwe burundu).

    Ni mu gihe yahisemo umuraperi Riderman kubera ko ari umuhanzi 'mwiza' yakuze akunda, akaba n’umwanditsi mwiza.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ISI NTISEZERA’ EMMA YAKORANYE NA TOM CLOSE NA RIDERMAN

    Gahunzire Aristide washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yise G&A Entertainment, ni we wakurikiranye uyu mushinga kugeza urangiye. Yahisemo Producer w'amajwi, abahanzi bazakorana na Emma, Producer w'amashusho, n'ibindi.

    Emma avuga ko afite indirimbo nyinshi yakoze abitse, ndetse ko yumvaga n’indirimbo 'Isi ntisezera' namara kuyisubiramo mu buryo bw'amajwi atazayisohora.

    Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko abo bakoranye ari bo bamusabye ko yayisohora, bitewe n'ubutumwa buyigize.

    Ati 'Njyewe numvaga ari 'Audio' ngiye kubika. Ntabwo nkubeshya, kuko hari n'izindi ndirimbo mba mfite nkakora nkabika. Hari n'izindi nigeze gukorera kwa Producer Jay P, yankoreye ebyiri nazo ndazibika.'

    'Tom Close na Aristide nibo bambwiye bati 'ariko kuki tutakora amashusho y'iyi ndirimbo ko ifite igitekerezo cyiza.'


    Umuhanzi Emma avuga ko kuba kuri iyi Si bisaba kwigengesera, kuko ubuzima buhora buhinduka

    Emma avuga ko yabitekerejeho yemeranya nabo kuyifatira amashusho, ariko ko ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ritamworoheye, kuko byari ibintu atari aherutse.

    Ati 'Ubwa mbere nagiyeyo mvayo ntakoze kuko nabonaga nsabwa ibintu byinshi, bambwira gukora ibi n'ibi kandi ngomba no gukora akazi gasanzwe.'

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ikimara gusohoka, yabonye ibitekerezo bya benshi bamushimiye ku butumwa buri mu ndirimbo ye.

    Ni indirimbo avuga ko yagize igitekerezo cyayo ubwo yari afite imyaka 19, ku buryo nawe atazi uko byaje.

    Ati “Igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyaje ndi muto nta kibazo nari mfite. Kuko nasoje ayisumbuye mpita mbona akazi. Gusa, nkunda guhimba indirimbo zigaruka ku buzima.”

    'Ni indirimbo igaragaza uburyo umuntu ashobora kuzamuka avuye ahantu runaka ejo ukabona ageze ahantu hagaragara, ariko igihe kimwe ugasanga asubiye ha handi yari.”

    “Nti ariko ubyitwayemo neza, ukamenya ko Isi idasezerana, wa wundi wagiriye neza uyu munsi ejo nawe ashobora kukugirira neza.'

    Yavuze ko iyi ndirimbo yayisubiyemo nyuma y'imyaka 11 kubera ko yasanze ubutumwa yaririmbyemo budasaza.

    Emma avuga ko gukorana indirimbo na Tom Close na Riderman, ari ibintu byamushimishije. Ikindi ngo uko yabatekerezaga batarahura, yasanze birushijeho.

     Ati 'Ni abantu baca bugufi. Tom Close yarangije gukora 'record' mbere y'uko ngera kuri studio, arampamagara arambwira ati 'ubanze uze wumve niba bihuye n'ibyo ushaka'. Nagezeyo ndamubwira nti 'birenze ibyo natekerezaga'.'

    Emma avuga ko agiye gukomeza gukora indirimbo zitandukanye, ariko by'umwihariko izivuga ku Rwanda n'izindi zibumbatiye ubutumwa bwubaka.

    Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Morale' yamumenyekanishije muri Kaminuza y'u Rwanda, 'Ndagukunda', 'Ndi mu rukundo', 'Amahoro' n'izindi.

    Amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro naho amashusho (Video) yakozwe na Cedric Pro. 

    Igice cya mbere cy'amashusho y'iyi ndirimbo cyafatiwe muri Kicukiro, ndetse amashusho agaragaramo umukinnyi wa filime uzwi nka 'Ndimbati'.

    Umuhanzi Emma yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo imaze imyaka 11 nyuma yo kubona ko ibyo yaririmbye ari ubuzima bwa buri munsi

    Umuhanzi Tom Close yaririmbye mu ndirimbo 'Isi ntisezera' avuga ko nta muhanga w'ubuzima

    Mu ndirimbo 'Isi ntisezera', umuraperi Riderman aririmba yemeza ko ubuzima ari inshoberamahanga, ahubwo ko icyubahiro ari icy'Imana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISI NTISEZERA' EMMA YAKORANYE NA TOM CLOSE NA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109973/emma-yifashishije-tom-close-na-riderman-basubiramo-indirimbo-ye-isi-ntisezera-imaze-imyaka-109973.html

  • Amafoto 10 y’indobanure agaragaza uburanga bw… – #rwanda #RwOT

    Inkuru yamenyekanye ari Byiringiro Lague wanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko nta gutegereza, ahubwo ibintu byabaye impamo yamaze kwambika impeta uwo bazabana akaramata, nk’uko abamukurikira kuri Instagram babyiboneye ubwo yashyiragaho  amafoto y’ibiganza ashimangira ko yamwambitse impeta.

    Kuri ayo mafoto yashyizwe kuri Status ya Instagram, Byiringiro Lague yayiherekeje amagambo agira ati ‘Isezerano ni ubu n'iteka ryose.' Urukundo rw’aba bombi, mu bihe bitandukanye bagiye berekana ko bakundana bya nyabyo,  nk’aho muri Mata 2021 bohererezanyaga utumenyetso tw’umutima, ibigaragaza urukundo ruhamye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109971/amafoto-10-yindobanure-agaragaza-uburanga-bwa-uwase-kelia-witegura-kurushinga-na-byiringir-109971.html