Category: Uncategorized

  • Umunyeshuri wo mu yisumbuye yatereye ivi umukunzi we imbere y'abandi ,induru ziravuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yasakaye kuri Twitter agaragaza umunyeshuri wo mu yisumbuye watereye ivi umukobwa bakundana imbere y'abandi banyeshuri maze induru bayiha umunwa.

    Ni igikorwa cyabereye ku karubanda abanyeshuri bari hamwe ku byo bita 'assembly 'ni nabyo byatumye benshi batangira gukurayo amaterefoni barafotora.

    Benshi bibajije niba ibi bikorwa byari bakwiye ko umunyeshuri yatera ivi akambika impeta y'urukundo umukobwa bigana ndetse n'aho ubuyobozi bw'ikigo bwari buri.

    The oldest student here might be just 20 or probably 23. How did we arrive at this ? How come we get westernised and hastily forget our cultural values? Who is in charge of this school? Or is this just a skit? pic.twitter.com/jPrO4JkNdF

    — Ordinary Global Citizen (@Germanprinz) September 25, 2021

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wo-mu-yisumbuye-yatereye-ivi-umukunzi-we-imbere-yabandi-induru-ziravuga/

  • Ese ni wa musore w'umu diaspora waba warashwanyaguje umutima wa Bijoux wo muri Bamenya? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe gusaga ukwezi kumwe tubabwiye inkuru yuko Bijoux wo muri Bamenya ari mu rukundo n'umusore w'umudiaspora witwa Lionel Sentore usanzwe ari n'umuhanzi. Nyuma yuko iyi nkuru igiye hanze, Bijoux yakomeje kugenda yandika amagamvo yiganjemo ay'urukundo akayandika abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, Bijoux abinyujije kuri story ya instagram ye yanditse amagambo agira ati ”  bigaragaza ko Bijoux ari mu rukundo rw'indani.

    Bijoux ari kumwe na Lionel Sentore

    Source : https://yegob.rw/ese-ni-wa-musore-wumu-diaspora-waba-warashwanyaguje-umutima-wa-bijoux-wo-muri-bamenya/

  • Igisirikare cy’u Burundi cyafashe inyeshyamba 13 zivuga Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Izi nyeshyamba zafashwe mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko byemejwe n’umwe mu bahaye amakuru SOS Media Burundi.

    Yagize ati 'Ni byo ni abo muri umwe mu mitwe irwanya u Rwanda, bafashwe nyuma y’imirwano n’abasirikare mu ishyamba rya Kibira.'

    SOS Media Burundi ivuga ko abo bantu bafunzwe n’urwego rw’iperereza (SNR) mu Mujyi wa Bujumbura.

    Abo bagabo ngo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage muri Komine Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke (mu Burengerazuba bw’u Burundi), bakaba barafashwe n’ingabo z’icyo gihugu.

    SOS Media Burundi ivuga ko abagera kuri 4 bafashwe ari inkomere.

    Abahaye amakuru uru rubuga bavuga ko bariya 'Bafungiwe muri kasho y’urwego rw’iperereza i Bujumbura. Barahavurirwa, byose ni ho bibera, ntawemerewe kujya hanze.'

    Mu Burundi hakunze kuvugwa bamwe mu barwanyi bo mo mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse bamwe mu bafashwe bagiye babyemerera inzego z’ubutabera.

    Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye ibitero by’inyeshyamba zituruka mu Burundi zikambuka zikaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko zigasanga abasirikare b’u Rwanda bari maso bakazikoma mu nkokora aho bamwe muri abo barwanyi banahasiga ubuzima ndetse bakanateshwa ibikoresho byabo bigaragaza ko ari iby’Igisirikare cy’u Burundi.

    U Burundi n’u Rwanda bimaze igihe bitabanye neza, hashize iminsi humvikana ubushake bwo gushyira ibintu mu buryo aho ndetse u Rwanda ruherutse gushyikiriza u Burundi bamwe mu barwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

    Ifoto iri hejuru ni iy’Abarwanyi ba RED Tabara bafatiwe mu Rwanda muri 2020

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Igisirikare-cy-u-Burundi-cyafashe-inyeshyamba-13-zivuga-Ikinyarwanda

  • Wamugore w'ishe ubukwe bw'umugabo we ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhindurirwa ubuzima[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ,uyu mubyeyi yavuze byinshi ku buzima bwe nyuma yo kubona abana be babiri b'impanga ari nabo batumye ashaka kwica ubukwe bw'uwahoze ari umugabo we.

    Yatangaje ko nyuma yo kubona abana babiri b'impanga, ubu ubuzima bwe bwahindutse ku bw'abagiraneza bamufashije akimuka aho yari atuye kuko bari bamaze kuba umuryango mugari, ndetse bakaza kumuha ibikoresho byose byo munzu ndetse n'igishoro cyo gutangira ubuzima.

    Yagize ati: 'Nabyakiriye neza. Ese ubu koko ubonye ubufasha mu buzima nka buriya wabyakira kundi gute bitari ibyishimo? Rero urabona nka buriya kurera abana ntabwo byoroshye, iyo ubonye ubufasha nka buriya ukabona Imana igufashije ukabona igishoro gishobora gutuma utunga abana, ukabaho nabo bakabaho nk'uko nakoraga mbere hose, kandi bakabaho ntanafite n'icyo gishoro, ubwo rero nakibonye sibwo bareka kubaho.

    Iyo umuntu yabonye igishoro ashaka icyo akora yaba mu isoko cyangwa ahandi hose, agakora businesi kuko mbonye icyisumbuyeho kirenze icyo ninjizaga n'ubusanzwe.''

    Janviere n'abana be batanu muri Saloon yahawe

    Janviere yavuze ko kugeza ubu yimutse aho yabaga, abagiraneza bamufashije akabona ibikoresho byo munzu ndetse n'igishoro. Ashimira ubuyobozi bwamufashije kubona abana be, yari amaze igihe ahangayitse ndetse anavuga ko hakiri imbogamizi kuko gukodesha bikimugoye.

    Yagize ati: 'Icyo nshimira ubuyobozi n'iyi saha nkibushimira, ni uko bwabashije kunyumva bakampa abana banjye, ni ukuri umutwaro wabo nari mfite ni munini, ni umusonga navuga igihugu cyanjye cyankijije.'

    Yakomeje agira ati: 'Gusa ikintu kingora cyane muri iki gihugu buri munyarwanda wese azi kigoranye ni aho kuba, buriya ni nacyo gisubiza umuntu inyuma guhora wimukana abana, ukumva ngo wagiye aha wagiye aha, ni nacyo gihombya umuntu ugasanga wari wiboneye nk'igishoro nk'icyo birongeye bigusubiza inyuma. Ibindi byo biroroshye, mbonye aho kuba ntekereza ko ikibazo cyanjye Imana yaba igikemuye mbonye aho baba.''

    Janviere yavuze ko uwari umugabo we ubu yamaze gufungurwa ari hanze, ariko bikiri mu nkiko ndetse ko bataraburana, ariko avuga ko atari hejuru y'amategeko bizarangizwa n'inkiko.

    Dukuzumuremyi Janvière, ni umugore w'abana batanu wamenyekanye ubwo umugabo we babyaranye abo bana yasangaga ari gusezerana n'undi mugore mu rusengero rw'abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali, akarogoya ubukwe bwari buri kuba.

    Umugore akinjira mu rusengero, yasanze pasiteri amaze guhagurutsa abageni, ndetse igikorwa cyo kubashyingira kigiye gutangira. N'agahinda kenshi ndetse n'amarira ashoka, yagaragaje agahinda atewe n'umugabo we ko kuba yaramutanye urugo, akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n'uyu mugore atamenya uko biriwe n'uko baramutse.

    Mu majwi ya Janvière yumvikanaga afata uyu wari umugabo we mu makoti, ndetse arira cyane avuga ko ibi bigomba gukemurwa na RIB.

    Byabaye ngombwa ko iki gikorwa kiba gisubitswe, abapasiteri bafata umukwe n'umugeni we ndetse n'uyu mubyeyi wari wazanye n'abana be, bajya kwiherera bonyine kugira ngo iki kibazo bagihe umurongo.


    Muri uku kwiherera ntibyamaze umwanya, kuko uyu mubyeyi yahise asohoka ndetse arira cyane, agaragaza ko atari kunyurwa n'uburyo ikibazo cye bari kugikemuramo. Yashimangiye ko icyo ashaka atari isezerano ry'umugabo wamutanye abana batanu, ahubwo akeneye kubona abana be babiri umugabo yatwaye ndetse akabamwimaho uburenganzira, hanyuma agafata inshingano z'abana be nka papa wabo wababyaye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wamugore-w-ishe-ubukwe-bw-umugabo-we-ari-mu-byishimo-bikomeye-nyuma-yo

  • Idamange ahanishijwe gufungwa imyaka 15 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Idamange ahanishijwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo gumwa n
    Idamange ahanishijwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo gumwa n’ibyaha yaregwaga

    Muri Werurwe 2021 Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko Idamange akomeza gufungwa by’agateganyo ategereje kuburana mu mizi.

    Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

    Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini ku byo yatangarije kuri YouTube anenga Leta, ahamagarira imyigaragambyo no kuvuga ko Perezida w’u Rwanda yapfuye atabigaragariza ibimenyetso.

    Idamange yahakanye ibyaha aregwa avuga ko ari umuturage usanzwe udafite ububasha bwo gutanga amabwiriza kuri rubanda.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne muri Gashyantare 2021, akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda.

    Ni ibyaha Idamange Iryamugwiza Yvonne yakoze, yifashishije imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo agaragara nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/3CW3yKw

  • Umunyabigwi Manny Pacquiao yasezeye ku mukino w’iteramakofe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Manny Pacquiao
    Manny Pacquiao

    Yagize ati “Ndagira ngo nshimire isi yose by’umwihariko abaturage ba Philippines kuba baranshyigikiye nkaba mfashe uyu mwanya nkabamenyesha ko nsezeye umukino w’Iteramakofe (boxing).”

    Manny Pacquiao asezeye ku myaka 42 y’amavuko, akaba yakomeje agira ati “Birankomereye kwakira ko nsezeye kuri uyu mukino w’Iteramakofe.”

    Pacquiao yari amaze imyaka 26 muri uyu mukino. Yarwanye inshuro 72 atsindamo 62, atsindwa imikino 8, ananganya 2. Mu mikino 62 yatsinze, 39 yari (KnockOut) hanyuma 23 yayitsinze ku mwanzuro w’umusifuzi.

    Yatwaye imikandara 12 ku rwego rw’Isi akaba ari we wenyine mu mateka y’Isi watwaye imikandara mu mikino 8 y’abafite ibiro byinshi mu iteramakofe.

    Uyu mugabo w’imyaka 42 yemejwe nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu n’ishyaka PDP Laban ryiyomoye ku rya Rodrigo Duterte uri ku butegetsi kuri ubu.

    Kuri ibyo bigwi yagezeho ku Isi nk’umwe mu bateramakofe beza, Pacquiao asanzwe ari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Philippines.


    source : https://ift.tt/2Wpqimv

  • Equateur : Imfungwa zirenga 100 zimaze kugwa mu mirwano yazihuje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi iravuga ko yamaze guhosha imirwano y
    Polisi iravuga ko yamaze guhosha imirwano y’izo mfungwa

    Hamaze kubarurwa abagera ku 116 bazwi bamaze kugwa muri iyo mirwano, ikaba yaratewe n’ubushyamirane hagati y’amabandi ahafungiye, ibintu byabaye bibi cyane mu mateka y’icyo gihugu.

    Nibura batanu mu bishwe baciwe imitwe abandi bo bakaba barishwe mu buryo busanzwe.
    Abahafungiye ni amabandi afitanye isano n’andi acuruza ibiyobyabwenge akomoka mu gihugu cya Mexique.

    Iyo gereza ifatwa nk’imwe mu magereza ateye ubwoba kubera abantu bahafungiye baba barakoze ibikorwa by’ubugome burenze ukwemera.

    Ukuriye igipolisi muri ako gace, Fausto Buenaño, yatangaje ko abanyururu bateye za grenade, bisaba ko hoherezwa abapolisi barenga 400 ngo babashe guhosha iyo mirwano.

    Ibinyamakuru byo muri Equateur byatangaje ko abafungiye muri iyo gereza ari amabandi ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge afatanyije n’ayo muri Mexique.

    Kugeza ubu ntiharamenyekanya icyateye ubu bushyamirane buteye ubwoba gutyo mu gihugu cya Equateur.


    source : https://ift.tt/3kSSS9i

  • Perezida Kagame yagize icyo abwira abanenga ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagejeje ku bari mu nama ihuje Abanyarwanda n’Abanya-Zimbabwe bahagarariye imari n’ubucuruzi yiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade and Investment Conference’ ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, yavuze ko abavuga nabi ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal bwa ‘Visit Rwanda’, baba bibeshya kuko u Rwanda ntarwari gutanga amafaranga kuri ayo masezerano mu gihe nta nyungu ruyafitemo.

    Yagize ati “ Sinibwira ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga, kuko niba batekereza ko u Rwanda rwafashe amafaranga rugapfa kuyatanga gutyo gusa, rukayaha abantu batanayakeneye nk’uko u Rwanda ruyakeneye, ntekereza ko aho ari ho urujijo rutangirira”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakorana na Arsenal gusa, , ahubwo ubu rurakorana n’indi Kipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa yitwa ‘Paris Saint-Germain (PSG)’ kandi amasezerano n’ayo makipe yombi ngo yatangiye gutanga umusaruro.

    Perezida Kagame ati “Imwe mu nkingi z’iterambere, ni ubukerarugendo.Twashoye imari mu bukerarugendo n’ibikorwaremezo, duhugura abantu batanga serivisi zijyana nabyo,ariko ku bijyanye n’ubukerarugendo uba ukeneye abaza kubisura,”

    “ Uba ukeneye abantu baza, bakishimira ibyo igihugu gifite gitanga muri urwo rwego, ubwiza bw’igihugu, ubunararibonye n’ibindi.”

    Perezida Kagame yavuze ko atari abantu benshi bashobora kumva impamvu igihugu cyakora ishoramari nk’iryo, babihuza n’igihe cya nyuma ya 1994 ubwo igihugu cyari kongera kwiyubaka gihereye k’ubusa.

    Yavuze ko ahagana mu 1998, igihugu cyatangiye kongera kubaka ibikorwaremezo, ariko gifite amikoro makeya, icyo gihe Guverinoma yubakamo hoteli izwi nka ‘Intercontinental’.

    Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe Guverinoma yatangiye kumva abantu batandukanye bayinenga, bavuga ko irimo isesagura amafaranga.

    Yagize ati “Oh, murubaka hoteli y’inyenyeri eshanu (5). Kubera iki? Mu by’ukuri batekerezaga ko nta bwenge dufite. Twaricecekeye, turavuga tuti nta kibazo,nyuma y’imyaka itanu, nibwo muzamenya ibyo turimo.”

    Yavuze ko Guverinoma ifata icyemezo cyo kubaka iyo hoteli bwari uburyo bumwe bwo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.Kwari ukugira ngo abantu baza mu Rwanda bajye babona aho baruhukira kandi heza, kuko ubundi ngo hari abantu bahitamo kutaza mu gihugu mu gihe nta hantu ho kuruhukira heza bihitiyemo.

    Ati “ Aha harimo kwivuguruza, abantu bakavuga ko urimo kwangiza amafaranga, wubaka ibikorwaremezo, ariko icyo gikorwaremezo cyari cyubatswe kubera impamvu. Mu gihe gito, Hoteli yakoze neza, turayigurisha, twishyura inguzanyo”.

    Yavuze ko Guverinoma itari yubatse iyo hoteli ishaka gukora ‘business’ ya hoteli, ahubwo ngo yari yubatswe kugira ngo ikoreshwe icyo yagombaga gukoreshwa, nyuma yegurirwe abikorera. Icyo gihe ngo hari hakenewe hoteli nziza, kandi abikorera ntibari gusabwa kuyubaka, kuko bari bafite ibindi barimo byihutirwa kurushaho, ni yo mpamvu Guverinoma yayubatse kuko itari kubitegeka abikorera.

    Yagize ati “ Iyo ntegereza kubwira abikorera kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu,nubu baba batarayubaka, ariko kuko nayubatse, ikaba yari iri aho bayibona imbere yabo, yarabakuruye, umwe muri abo ati, ‘Uzi n’ibindi? Ndashaka iriya hoteli.”

    Ubufatanye na Arsenal burimo gutanga umusaruro

    Ku bijyanye n’ubukerarugendo, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa ‘Visit Rwanda’n’ikipe ya Arsenal bwazamuye imibare y’abasura u Rwanda.

    Perezida Kagame ati “ Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuriye abantu benshi baza mu Rwanda, bizanira igihugu amafaranga menshi kurusha ayo twahaye Arsenal.”

    Ati “Ntibasaba ko uba uri umuntu uzi ibya ‘business’ cyane kugira ngo wumve ibi. Nanjye sindi umuntu uzi ‘business’ cyane, ariko ntekereza ko kuri iki cyo, twabikoze neza kandi si abanyafurika benshi banenze ubu bufatanye”.

    Yavuze ko n’abibikoze bagendeye ku byo bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, cyane cyane u Bwongereza bwanenze u Rwanda kuri ubwo bufatanye na Arsenal, kuko buha u Rwanda amafaranga y’inkunga.

    Yagize ati “ Baravuga bati, uzi ko u Rwanda rurimo gupfusha ubusa amafaranga yacu, kuko batanga inkunga si byo?Ariko ni hahandi n’ubundi baribeshya. Niba umpa inkunga se ushaka ko nyikoresha nte?ariko se kuki wantegeka uko nyikoresha?”

    “Niba ushobora kumpa miliyoni 50, noneho mu gukoresha izo miliyoni 50, nkungukira igihugu miliyoni 300, kuki ibyo wabimpora? Icyo gihe haba harimo ikintu kitagenda neza”.

    Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cyageze aho kizamo ibya politiki binyuze mu kunenga, iyo akaba ari yo mpamvu aterekereza ko hari abanenga bitewe n’urujijo bafite, ariko ngo u Rwanda rwishimiye umusaruro rukura muri ubwo bufatanye.

    Perezida Kagame kandi, yashimangiye ko nubwo ari umufana w’ikipe ya Arsenal mu myaka isaga 35, ibyo bikaba ari nk’akarusho, ariko ngo ubufatanye n’ikipe ya Arsenal bwabayeho kubera impamvu zo guteza imbere ubukerarugendo kimwe n’uko bimeze ku Ikipe ya ‘Paris Saint Germain(PSG)’.

    Yavuze ko ubu yahise aba umufana w’iyo kipe yo mu Bufaransa irimo abakinnyi b’ibyamamare nka Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappé.

    source : https://ift.tt/3upLeq4

  • Eritrea:Umusaza wapfuye afite imyaka 127 yasabiwe gushyirwa mu banyaduhigo ku isi n'umuryango we #rwanda #RwOT

    Umwuzukuru we Zere Natabay yabwiye ishami rya BBC ritangaza mu rurimi rwa Tigrinya ko “kwihangana, kugira ubuntu [gutanga atitangiriye itama] n'ubuzima bw'ibyishimo” ari ryo banga ryatumye sekuru ageza kuri iyo myaka.

    Bwana Natabay yapfuye mu mahoro ku wa mbere mu cyaro cy'iwabo cya Azefa – gituwe n'abaturage bagera hafi kuri 300 kiri mu kibaya gikikijwe n'imisozi miremire.

    Umwuzukuru we yavuze ko inyandiko za kiliziya – zirimo n'icyemezo cye cy'amavuko – zigaragaza ko yavutse mu 1894, ari na wo yabatijwemo, bituma yari afite imyaka 127 ubwo yapfaga.

    Ariko umuryango wa Bwana Natabay wo wemeza ko mu by'ukuri yavutse mu 1884, ariko akabatizwa imyaka 10 nyuma yaho, ubwo padiri yazaga muri icyo cyaro.

    Muri icyo gihe hariho abapadiri bacyeya, abantu bagategereza ko baza gusura ibyaro batuyemo.

    Mentay, Padiri w'umunyagatolika wakoreye iyogezabutumwa muri icyo cyaro mu gihe cy'imyaka irindwi, yemeje ko amakuru yo mu bubiko bwa kiliziya agaragaza ko Bwana Natabay yavutse mu 1894.

    Yavuze ko yari ahari mu mwaka wa 2014 ubwo abaturage bo muri icyo cyaro bizihizaga isabukuru y'imyaka 120 y'amavuko uwo mukambwe yari amaze icyo gihe.

    Bwana Zere yabwiye BBC Tigrinya ko yamaze kuvugana n'abakora muri Guinness World Records ngo bemeze inyandiko z'ubutegetsi z'amavuko ye, ubu akaba ategereje ko bamusubiza.

    Kugeza ubu, Guinness World Records itangaza ko Umufaransakazi Jeanne Calment, wapfuye mu 1997 afite imyaka 122, ari we muntu wa mbere wabayeho imyaka myinshi ku isi.

    Bwana Natabay yashatse mu 1934 (afite imyaka 40). Umugore we yapfuye mu 2019 afite imyaka 99.

    Mu gihe cy'ubuzima bwe, Bwana Natabay yari umworozi, wari utunze inka nyinshi, ihene n'inzuki, ndetse yari yarabayeho igihe cyatumye abantu bo mu bisekuru bitanu byo mu muryango we ababona bakura.

    Bwana Zere yavuze ko sekuru azibukwa nk'”umugabo udasanzwe”, warangwaga n'umutima mwiza, kwita ku bandi no gukora cyane.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/eritrea-umusaza-wapfuye-afite-imyaka-127-yasabiwe-gushyirwa-mu-banyaduhigo-n

  • Dr.Habumuremyi Pierre Damien yagabanyirijwe igihe yagombaga gufungirwa muri gereza #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n'ibihumbi 200 Frw.

    Dr Habumuremyi yahamijwe iki cyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n'imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

    Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'amezi atatu, agafungwa umwaka umwe n'amezi acyenda agatanga n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

    Ibi bisobanuye ko uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, amaze amezi 15 muri gereza; ashobora gufungurwa nyuma y'amezi atandatu.

    Mu gihe azaba afunguwe, Dr Pierre Habumuremyi, asabwa kwitwararika mu gihe cy'umwaka n'amezi atatu kugira ngo igihano cye kitongerwa.

    Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

    Mu cyemezo cy'urukiko, Umucamanza yagumishijeho igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yarakatiwe n'Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cy'imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

    Yavuze ko 'kubera uburwayi yagaragaje n'abamuhagarariye mu mategeko bakaba baraburanye basaba ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.' Yasobanuye ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z'amategeko mu ya 239 y'Igitabo cy'Amategeko ahana y'u Rwanda.

    Dr Pierre Habumuremyi aregwa muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk'uko urw'Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w'iyo kaminuza.

    Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy'Ubushinjacyaha n'icy'abaregera indishyi nta shingiro bifite.

    Mu isomwa ry'uyu mwanzuro, yaba Dr Pierre Damien Habumuremyi n'abamwunganira mu mategeko nta n'umwe wagaragaye mu rukiko.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi asanzwe yunganirwa n'abanyamategeko babiri Me Kayitare Jean Pierre na Me Bayisabe Erneste.

    Mu cyumba cy'urukiko hagaragayemo bamwe bo mu muryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n'abamureze basaba guhabwa indishyi.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha cy'ubuhemu n'icyo gutanga sheki zitazigamiwe.

    Yaburanye ahakana ibi byaha ariko Urukiko rumuhamya icyo gutanga sheki itazigamiwe.

    INKURU YA IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dr-habumuremyi-pierre-damien-yagabanyirijwe-igihe-yagombaga-gufungirwa-muri