Category: Uncategorized

  • Umusaruro wa Soya ugera mu nganda ziwutunganya uracyari mucye – MINAGRI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Muheshimana na Guverineri w
    Minisitiri Muheshimana na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, batera Soya

    Ni muri urwo rwego MINAGRI itangaza ko hari ingamba zo kongera umusaruro wa soya aho yatangiye gushishikariza abahinzi guhuza ubutaka bunini kugira ngo bongere umusaruro w’icyo gihingwa, gikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa n’abakuru n’abato ndetse n’amatungo.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko uruganda rwa Shisha kibondo rukora ibyo kurya by’abana, n’izindi nganda zitunganya soya zidahazwa n’iboneka mu Rwanda, ari yo mpamvu abahinzi bakwiye kwitabira kuyihinga, MINAGRI na yo igashaka imburo ishobora gutanga umusaruro uhagije.

    Mu nganda zikenera umusaruro wa soya kandi ngo harimo n’izishobora gukenera Toni ibihumbi 15 ku mwaka, ariko ikaba ikiri nkeya, mu gihe igiciro cyayo cyo kitajya kimanuka kuko nibura gishobora kugera ku mafaranga 800frw ku kilo kimwe.

    Agira ati “Kugeza ubu ntiturabona ikibazo cy’isoko rya soya ku bazihinga, turifuza ko umusaruro wakwiyongera kugira ngo ziriya nganda ziwukeneye zibone uko zikora, n’abahinzi babone amafaranga biteze imbere”.

    Mu Murenge wa Kibangu batangiye guhinga Soya ku buryo bwa kijyambere
    Mu Murenge wa Kibangu batangiye guhinga Soya ku buryo bwa kijyambere

    Mu rwego rwo kongera umusaruro wa soya, ku wa 29 Nzeri 2021 mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu ahahujwe ubutaka kuri Ha 70, hatangirijwe Igihembwe cy’ihinga 2022 A ku rwego rw’Igihugu, ahagiye guhingwa soya ku buso bwatunganyijweho amaterasi y’indinganire.

    Abaturage bo mu Murenge wa Kibangu bavuga ko ari ubwa mbere bagiye guhinga Soya ku buso buhujwe, kuko ubundi bayihingaga mu kajagari kandi bagakoresha imbuto zisanzwe ari na yo mpamvu umusaruro wabaga mukeya.

    Umwe muri bo agira ati “Wasangaga tuvanga soya, amateke n’ibigoli, ibihingwa bikagenda bicuranwa, ariko ubu batwigishije guhinga kijyambere ku buryo ifumbire twakoresheje nta gushidikanya ko tuzabona umusaruro uhagije kandi batubwiye ko tuzabona isoko”.

    Soya yahinzwe ku buso bwatunganyijweho amaterasi
    Soya yahinzwe ku buso bwatunganyijweho amaterasi

    Muri uwo murenge wa Kigangu bafite umuhigo wo guhinga kuri Ha 70 muri iki gihembwe cy’ihinga n’ikizagikurikira, aho nibura bateganya kweza toni n’igice kuri buri Ha, bikaba biteganyijwe ko hagiye gushakwa n’indi mbuto irumbuka cyane ya Rwasoy20, ishobora kuzatanga toni eshatu kuri ha yitaweho neza.


    source : https://ift.tt/3upQ2Md

  • Bifuza ko igishanga cy’Agatobwe cyatunganywa kuko kibateza imyuzure ibangiriza imyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinga mu Gishanga cy
    Abahinga mu Gishanga cy’Agatobwe bifuza ko cyatunganywa, bikabakuriraho imyuzure ituma barumbya

    Abahinga muri iki gishanga bavuga ko bacyitunganyirije mu mwaka wa 2017. Icyo gihe baciyemo amapariseri yo guhingamo, bakora n’imiferege itwara amazi, ariko ibi ntibibuza ko mu gihe cy’imvura nyinshi amazi yuzuramo, akabatwarira imyaka.

    Ayo mazi yuzura mu mirima yabo ni ava mu kagezi k’Agatobwe kayinyuramo, andi akava mu muhanda wa kaburimbo uherutse gutunganywa, andi na yo akava mu gasantere ka Karama.

    Uwitwa Thaciana Mukanshaka, ahinga hafi y’umuhanda wa kaburimbo. Agira ati “Iyo imvura yaguye ari nyinshi haratwarwa, tugasarura utwagiye turokoka. Hatwawe kurusha guhera mu mwaka ushize kubera uriya muhanda, kuko umucanga wawumanutsemo warenze ku bigori.”

    Yungamo ati “Bari bavuze ko uruzi bazaruyobya ngo barebe yuko hatakongera gutwarwa, ariko ntibirakorwa. Turahinga ari ugupfa guhinga.”

    Placidie Uwitonze we ahinga mu gice kimanukiramo amazi aturuka ku gasantere ka Karama. Avuga ko amazi ahamanuka ari menshi cyane ku buryo atwara inyongeramusaruro baba bahinganye n’imyaka.

    Agira ati “Rwose uwadufatira amazi aturuka mu gasantere ka Karama yaba akoze, ayahaturuka ahura n’ay’Agatobwe, ifumbire igahita ishiramo tugahomba gutyo.”

    Emmanuel Nzabirinda avuga iby’ibihombo bagiye baterwa n’imyuzure agira ati “Imyuzure iraduhombya muri rusange, ariko njyewe ku giti cyanjye nigeze guhinga block zigera muri eshanu z’ibigori. Buri block nagombaga kuyisaruramo umufuka w’ibigori, ariko nasaruyemo umufuka umwe muri zose.”

    Nyuma yaho ngo yahinze ibirayi muri ya mablock atanu, ariko yose hamwe ngo nta mufuka yakuyemo kuko amazi yaretse mu murima hanyuma ibirayi bikabora.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri rusange mu Karere ayobora hakiri ibishanga biri ku buso busaga hegitari 748 bikeneye gutunganywa, kandi ko bateganya kuzabitunganya binyuze mu mirimo y’amaboko ihabwa abakene muri gahunda ya VUP.

    Ati “Haracyakorwa inyigo. Ntabwo bizakorerwa rimwe ariko gahunda ni iy’uko bizakorwa n’abaturage babigizemo uruhare.”

    Ibi ngo bizafasha ko haramutse hagize icyangirika, ba baturage bagize uruhare mu kubyubaka bagikosora.


    source : https://ift.tt/3mtTfqH

  • Jose Chameleone yifatiye ku gahanga Bobi Wine, ashimagiza Bebe Cool #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Uganda, yanenze Bobi Wine avuga ko ubwo yari arembeye mu bitaro atigeze amusura, ni mu gihe yashimye Bebe Cool kuko ngo we yamubaye hafi na mbere y’uko arwara.

    Mu mpera za Kanama 2021 nibwo umuhanzi Jose Chameleone yatwawe mu bitaro aho yamaze iminsi kubera uburwayi aho byavuzwe ko yari arwaye umwijima ndetse n’urwagashya byose byaturutse mu kunywa inzoga.

    Aganira na NBS TV, Chameleone yanenze Bobi Wine kuba ataramusuye ariko ashimira Bebe Cool kuko we ngo yamubaye hafi.

    Ati 'mu minsi ishize nararwaye, Bobi Wine ntabwo yigeze ansura. Bebe Cool ni we wakomeje kuza kundeba uko meze. Ibirenze ibyo yanyohererehe umutsima(cake) anyifuriza isabukuru nziza.'

    Atangaje ibi mu gihe no mu minsi ishize yavuze ko impamvu yavuye mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine ari uko nta rukundo yeretswe ahitamo kujya muri NRM ya Museveni yamweretse ko imukeneye, ni mu gihe yahamyaga ko no kubonana na Bobi Wine byari ibibazo.

    Chameleone yavuze ko Bebe Cool ari we wamubaye hafi

    Chameleone yanenze Bobi Wine

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-yifatiye-ku-gahanga-bobi-wine-ashimagiza-bebe-cool

  • Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Byiringiro Lague yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Kelia aherutse kwambika impeta ya fiançailles.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

    Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundana cyane ndetse n’isnhuti zabo za hafi zirabizi, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bakaba bazakora ubukwe nyirizina mu Kuboza 2021.

    Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC mu ntangiriro za 2018 avuye muri Vision FC ariko akaba yarabanje kunyura gato mu Intare FC, ikipe ifatwa nk’iya kabiri ya APR FC.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-wa-apr-fc-byiringiro-lague-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Messengers Singers izasendereza abantu ibyishimo mu gitaramo nyuma y’igikundiro cyagaragarijwe indirimbo yabo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunnzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

    Ati 'Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza kuyindi mishinga mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’Indirimbo project twatangiye gukora muri studio.'

    Emile avuga ko 'Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe ikoranabuganga (YouTube)'

    Indirimbo 'Urahambaye’ irimo amagambo y’Isanamutima nk’aho baririmba bati 'Mana ny’irema urahambaye, ntakiriho nacyimwe cyitagenwe nawe duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa.'

    Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

    Messengers Singers ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Umusumari, Iyo Avuze, Nyuma ya Byose na Iz’Impamvu yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

    Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

    Messengers Singers yashinzwe muri Kamena 2009, ikaba yaratangiriye ivugabutumwa muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Messengers-Singers-izasendereza-abantu-ibyishimo-mu-gitaramo-nyuma-y-igikundiro-cyagaragarijwe-indirimbo-yabo

  • Byiringiro Lague ubu ni umugabo wa Kelia nyuma yo gusezerana mu mategeko #rwanda #RwOT

    Amakuru yo gusezerana kwa Byiringiro Lague na Kelia yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 ubwo uyu rutahizamu yari amaze amasaha macye yambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore.

    Byahise binatangazwa ko aba bombi uyu munsi ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021 basezerana mu mategeko.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, inkuru yabaye impamo maze Byiringiro Lague na Uwase Kelia bajya mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge basezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

    Byiringiro Lague ateye ikirenge mu cya mukuru we Jacques Tuyisenge bakinana muri APR FC na we uherutse kurushinga.

    Byiringiro Lague ubu utari guconga ruhago nyuma y’imvune yagiriye mu mukino ikipe y’u Rwanda yakinagamo na Kenya akaza kugira ikibazo ku mutwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Byiringiro-Lague-ubu-ni-umugabo-wa-Kelia-nyuma-yo-gusezerana-mu-mategeko

  • Nyuma yo gusiba amafoto ya Vanessa bigateza impaka, Dore noneho ibyo Yverry atangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho mu ijoro ryo ku wa Kabiri Yverry yahanaguye amafoto yose ari kumwe na Vanessa ,Bukeye bwaho Vanessa nawe yasibye amafoto yari ahuriyeho na Yverry, ibintu byatumye benshi mu bababakurikirana batangira kwibaza niba aba bombi urukundo rwabo rutaba rwageze ku iherezo mu gihe bafatwaga nka bamwe mu byamamare bikundana cyane.

    Yverry agize icyo abivugaho, Yagize ati 'sinzi impamvu byabaye ikibazo kuba njye n'umukunzi wanjye twasibye amafoto yacu, ku ruhande rwanjye twembi twabikoze ku mpmavu zacu bwite.'

    Abajijwe koko niba nta kindi kintu cyaba kihishe inyuma yabyo yagize ati 'Urukundo ni ikintu kinini cyane ndizera ko kuba twasibye amafoto ntbiivuga ko twatandukanye kuko urukundo ntirugaragarira ku mbuga nkoranyambaga.'

    Yongeye kubazwa koko niba bakiri mu munyenga w'urukundo nkuko byagaragariraga buri wese, Ho yaruciye ararumira asubiza ko igihe cyo kugira icyo atangaza kuri ibyo nikigera abantu bazabyibonera.

    Yverry na Vanessa bari bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w'urukundo, Kuva muri 2019 aba bombi bakunze kugenda bagaragaza ibyishimo mu rukundo aho basangizaga ababakurikira amafoto ndetse n'amavideo y'urukundo rwabo.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gusiba-amafoto-ya-vanessa-bigateza-impaka-dore-noneho-ibyo-yverry-atangaje/

  • Virusi itera SIDA ntabwo ikirimo kugaragara ku bafashe imiti neza – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RBC na RRP+ batangije ubukangurambaga bwiswe U=U bwo gusaba abafite agakoko gatera SIDA kunywa neza imiti bahabwa
    RBC na RRP+ batangije ubukangurambaga bwiswe U=U bwo gusaba abafite agakoko gatera SIDA kunywa neza imiti bahabwa

    Umuyobozi muri RBC ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Hepatite, Dr Janvier Serumondo, avuga ko ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku rwego mpuzamahanga.

    Dr Serumondo yagize ati “Iyo ufata imiti neza kwa muganga barapima virusi ntibazibone, icyo gihe ubasha kuba utakwanduza abandi, ni cyo bivuze. Ariko ntibivuga ko wakize, bisaba gukomeza iyo gahunda kuko uba ugifite virusi nke cyane zitagaragazwa n’ibipimo”.

    Avuga ko gufata imiti neza bivuze kudasimbuka umunsi n’umwe, ndetse no kubahiriza isaha umuntu asanzwe ayifatiraho.

    Kugeza ubu imiti igabanya ubukana bwa SIDA iracyari ibinini, n’ubwo ngo hazagera igihe umuntu akajya yitera urushinge inshuro nk’ebyiri mu mwaka.

    Dr Serumondo avuga ko iki gisubizo gishobora kuzaza mu myaka iri imbere ariko atamenya neza.

    RBC hamwe n’Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+), batangije ubukangurambaga bwiswe “Uwagabanyije Virusi=Utanduza Virusi (U=U)”, bugamije kubwira abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kubikora neza kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi, ndetse banakumire akato bahabwaga.

    Abafite virusi ya SIDA bafata imiti neza ubu ntabwo ibagaragaraho, ndetse nta n
    Abafite virusi ya SIDA bafata imiti neza ubu ntabwo ibagaragaraho, ndetse nta n’ubwo bashobora kwanduza abandi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara, avuga ko mu banyamuryango barenga ibihumbi 140 bari hirya no hino mu gihugu, 91% bageze ku rwego rwo kutagaragaza virusi itera SIDA ndetse no kutanduza abandi, kubera gufata neza imiti bahabwa.

    Ati “Amahirwe yo kubaho ku bafite virusi itera SIDA yariyongereye, ushobora kubaho ubuzima bwose Imana yakugeneye, ubu wapfa wisaziye nk’undi wese udafite virusi itera SIDA”.

    Avuga ko gahunda yo gufata imiti neza imaze kugabanya kwiheba n’akato, ndetse ko umugabo n’umugore ubu babana bakarambana umwe afite virusi undi ntayo afite, kandi bakabyara umwana udafite virusi.

    Umugabo w’imyaka 64 witwa Kamanzi Simon, avuga ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2001(ubu hashize imyaka 20), ariko agakeka ko yayanduye mu mwaka wa 1995.

    Kamanzi w’umufundi, ahora atwara igare buri munsi kuva i Nyagasambu aza i Kigali mu kazi akongera agasubirayo, nta kibazo na kimwe afite kuva yatangira kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

    Kamanzi ati “Hari igihe abantu bageze ubwo bavuga ngo ‘uriya musaza arabeshya, twari tuzi ko agomba gupfa none igihe cyo gupfa cyararangiye’, igare ndaritwara kandi mfite imbaraga, nzahitanwa n’ikindi kitari SIDA, ibanga nta rindi, ni ugufata imiti neza”.

    Kamanzi ni umwe mu bakorerabushake (abajyanama b’urungano) barenga 5,000 bari hirya no hino mu gihugu biyemeje kwegera abandi bafite virusi itera SIDA, kugira ngo babarinde kwiheba, babafashe gufatira imiti ku gihe, kurwanya akato no gukangurira abantu kujya kwipimisha bakamenya uko bahagaze.

    Ikigo RBC kivuga ko u Rwanda hari aho rumaze kugera ku ntego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), ziteganya ko mu mwaka wa 2030 abenegihugu bangana byibura na 90% bazaba bipimisha SIDA bakamenya uko bahagaze.

    Izo ntego kandi zigakomeza zivuga ko mu bisanze baranduye virusi itera SIDA, byibura 90% bagomba kubona imiti, ndetse ko mu bari ku miti byibuze 90% bagomba kuba batagaragaza virusi.

    Abakangurira abandi gufatira imiti ku gihe bahawe ibihembo n
    Abakangurira abandi gufatira imiti ku gihe bahawe ibihembo n’ibikoresho bibafasha

    Dr Serumondo avuga ko kugeza ubu abipimisha bakamenya uko bahagaze bageze kuri 86%, abanduye bafata imiti bakaba ari 97% ndetse abatakigaragaza virusi kubera gufata imiti neza ubu ngo bangana na 90%.

    Nyuma y’umwaka wa 2030 ubwo UNAIDS izaba irimo gutanga indi ntego y’imyaka 15 yo kugira byibura 95% bipimisha, 95% bahabwa imiti na 95% batagaragaza virusi, u Rwanda rwo ngo ruzaba rwarayigezeho kera.

    Ubukangurambaga bwa U=U n’ubwo buzamara amezi atatu bukorwa ku buryo bw’umwihariko na RRP+ ku bigo nderabuzima, RBC iteganya ko ari gahunda izakomeza igihe cyose SIDA ikivugwa mu Rwanda.


    source : https://ift.tt/3md4C63

  • Ibihugu 14 gusa bya Afurika ni byo bimaze gukingira 10% by’abaturage Covid 19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ahanini biterwa n’uko gahunda yo gusaranganya inkingo ku isi mu bihugu bikennye izwi nka Covax, itashoboye kubona dose zihagije ngo zigere hose uko bikwiye.

    OMS ivuga ko Seychelles, Maurice na Maroc bageze ku kigero kinini cyo gukingira, kuko bageze hejuru ya 40%.

    Ibyo ngo babifashijwemo na gahunda zabo zikomeye zo gukingira, ingano y’igihugu ndetse n’abaturage bacyo.

    Ibindi bihugu byabashije kugera ku ntego y’isi yo gukingira icyorezo cya Covid 19 uko bikwiye ni Tunizia, Eswatini, Cape verde, Botswana, Comoros, Zimbabwe, Guinee equatorial, Afurika y’Epfo, Mauritania, Lesotho n’u Rwanda.

    Igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko Abanyafurika 4% ari bo bakingiwe byuzuye ugereranije na 60% mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU).

    Covax yari yarateguye kugeza muri Afrika dose zigera kuri miliyoni 300, ariko yashoboye kugura dose miliyoni 5 zonyine nyuma yuko ibihugu bikize biguze byinshi bigashyira mu bubiko bwabyo.

    source : https://ift.tt/3mbBzQg

  • ‘Messengers Singers’ bagiye gukorera igitaramo kuri YouTube #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Messengers Singers
    Messengers Singers

    Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

    Ati “Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza ku yindi mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’Indirimbo twatangiye gukora muri studio”.

    Ishimwe ati “Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe ikoranabuganga rya YouTube”.

    Indirimbo ‘Urahambaye’ irimo amagambo y’Isanamutima hari aho baririmba bati ‘Mana nyir’irema urahambaye, nta kiriho nakimwe kitagenwe nawe duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa”.

    Iyo ndirimbo yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Mucyo Serge.

    Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

    Messengers Singers yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Umusumari, Iyo avuze, Nyuma ya byose na Izi impamvu, yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

    Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

    Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani, yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Collège Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda, kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.


    source : https://ift.tt/3kWIT32