Category: Uncategorized

  • Niba ukunze kugira isereri bidasanzwe,dore zimwe impamvu zikomeye zibigutera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe abantu batari bake bakunze guhura n'ikibazo cyo kugira isereri ariko ntibabyiteho cyane bitewe nuko ari ibintu biba mu gihe gito cyane ubundi bigashira.Hari impamvu 7 zitera kuzungera ugomba kwitondera:

    1.Gutakaza amaraso cyane

    Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw'amaraso cyangwa hemoglobin, bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy'amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cyangwa undi murimo usaba imbaraga.

    2.Umuvuduko muke w'amaraso

    Abarwayi b'umuvuduko muke w'amaraso bakunze kuzungera, iyo umuvuduko w'amaraso utangiye kugenda gacye ugereranyije n'ibisanzwe. Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa n'uko umuvuduko w'amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse.

    3.Indwara z'umutima

    Indwara zitandukanye zibasira umutima; nko kudatera bisanzwe k'umutima cyangwa gutera umutima uhagarara, bishobora gutera ikizungera. Impamvu ibitera ni uko ubwonko buba butabona amaraso ahagije.

    4.Guhumeka insigane

    Imwe mu mpamvu za mbere zitera ikizungera, harimo guhumeka insigane. Guhumeka insigane no guhumeka cyane birenze ibisanzwe, bituma agace k'ubwonko gashinzwe kuringaniza umubiri no kukwereka ibyerekezo bitandukanye, katabasha gusobanukirwa uburyo uhagaze, ndetse ukaba wakumva ugiye kwikubita hasi. Abarwayi b'iyi ndwara yo guhumeka insigane, ikizungera gikunze kubabaho kenshi bitewe n'uko bameze; niba bicaye, baryamye cyangwa se bahagaze.

    5.Indwara ya hypothyroidism

    Iyi ndwara itera cyane ikizungera, mu gihe uri kugenda ntumenye neza kugenzura intambwe zawe cyangwa ukaba wakumva wenda kwikubita hasi.

    6.Indwara zo mu mutwe

    Indwara zibasira ubwonko hafi ya zose, zishobora gutera ikibazo cyo kuzungera. Impamvu ni uko ubwonko ari bwo bumenya niba ugenda neza, ukabasha no kumenya niba uhagaze, wicaye cyangwa uri kugenda.

    7.Imiti imwe n'imwe uri gufata

    Imiti imwe n'imwe ishobora kugutera kuzungerwa, mu gihe uri kuyifata cyangwa se nyuma yo kuyifata. Mu gihe ugiye gufata umuti, ni ngombwa kubaza 'farumasiye' cyangwa muganga wawe, niba nta bibazo bikomeye uwo muti ushobora kugutera.

    Niba ugize ikibazo cy'isereri ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga kugirango hasuzumwe ikibazo waba ufite kuko twabonye ko gishobora guterwa n'ibintu byinshi bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunze-kugira-isereri-bidasanzwedore-zimwe-impamvu-zikomeye-zibigutera/

  • Imirwano isekeje y'aba bakobwa yatunguye abantu (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'abakobwa batatu barwanira mu buryo kumuhanda wuzuye abantu akameje kugarukwaho n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Buri munsi hagaragara video zishimishije, izidasanzwe ndetse n'izisekeje zijya kuri interineti.Imwe muri izo videwo n'iya ba bakobwa barwanye inkundura bose babireba.

    Ntihamenyekanye aho iyo videwo yafatiwe ariko amashusho yagiye ahagaragara, agaragaza aba bakobwa barwana mu buryo buteye ubwoba

    Video irerekana abakobwa babiri bakiri bato barakaye cyane kandi bakubitana imigeri n'ingumi .Nyuma yamasegonda make, umukobwa wa gatatu yinjiye murugamba na we atangira kurwana nabo ,bashakaga gukuranamo imyenda bapfurana imisatsi.

    Source : https://yegob.rw/imirwano-isekeje-yaba-bakobwa-yatunguye-abantu-video/

  • Byiringiro Lague n'umukunzi we basezeranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, nibwo rutahizamu w'ikipe y'igihe Amavubi na APR FC Byiringiro Lague bivugwa ko afite imyaka 20 yasezeranye na Uwase Kelia bivugwa ko afite imyaka 19 imbere y'amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu mujyi wa Kigali, karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge.

    Lague yasezeranye na Kelia nyuma y'iminsi ibiri amwambitse impeta, kuko ku mugoroba wo ku wa Kabiri w'iki cyumweru aribwo byabaye.

    Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe mu mezi ari imbere, aho bazasezerana imbere y'Imana bakabana nk'umugabo n'umugore.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-numukunzi-we-basezeranye/

  • Kwizera warongoye Mukaperezida ibyabo byose abishyize hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwizera Evariste yahishuye ko atangira gukunda Mukaperezida Clotilde ubu babana, yari afite gahunda yo kujya yirira akantu(sex) ubundi uyu mugore na we akamuha amafaranga, gusa byaje kurangira bivuyemo urukundo ruzima bakora n'ubukwe ubu baritegura no kwibaruka.

    Ubukwe bwabo bwabaye mu ntangiriro za 2019, bwavugisihje benshi bitewe n'imyaka Mukaperezida arusha Evariste, icyo gihe yari afite 48 n'aho umuhungu afite 21.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI Tv kuri shene ya Youtube, Kwizera yavuye imizi inkomoko y'urukundo rwe na Mukaperezida kugeza bivuyemo ibyo kuba umugabo n'umugore.

    Ati 'Twamenyanye ndi umuntu wigendera, ariko tumenyana naramushyiraga ibintu by'imiti, mama wanjye ni we wamugurishaga imiti yakoreshaga muri bwa buvuzi bwe, mama akantumayo rimwe na rimwe nkasanga ntariyo hariyo abakozi, ariko bwa mbere sinjye wagiyeyo mama ni we wigiragayo, kuko nari nkiri umunyeshuri. '

    Umunsi umwe nyina yigeze kumushyira imiti agezeyo asanga Mukaperezida afite ikibazo cyaturutse mu muryango wabo maze inabi ayuka nyina wa Evariste, imiti yari amushyiriye aravuga ngo bayijugunye kuko nta n'iyo akeneye, kandi ni naho hagombaga kuva amafaranga yishyura abakozi, ahita afata umwanzuro wo kutazasubirayo, ariko Evariste amusaba kureka akaba ari we uzajya ujyayo kandi bazashobokana.

    Ati 'naramubwiye nti njye tuzashobokana ndabizi, mama agashyiraho abakozi bakayishaka nanjye nkayitwara, bwa mbere nasanze yicaye hanze turaganira mubwira ko mama ampaye imiti ngo nyizane, arambwira ngo mumusabire imbabaza yasanze ntameze neza ntitwavugana neza, birangira imiti ayemeye ampa n'amafaranga.'

    Akomeza avuga umunsi ume yigeze kumushyira imiti asanga ntawuhari yagiye i Kigali, asaba nimero ye ngo amubaze igihe azira amubwira ko ashobora gutinda ariko yamutegereza ariko birangira araye i Kigali amusaba gushaka aho arara bakabonana bukeye, kuva icyo gihe batangiye kuvugana ndetse Evariste atangira kumuterereta kuko yumvaga yatangiye kumukunda.

    Igihe cyarageze amusaba ko yazamusura, undi amubwira ko azamusura azanye n'imiti nk'uko yari asanzwe abigenza.

    Ati 'icyo gihe nagiye kumusura, njya iwe angurira fanta turaganira turi muri salon, mbona yampaye umwanya, yego nari natangiye kumukunda, icyo gihe barantekeye mbona ko ndi umushyitsi ukomeye, nataniye kwirindiriza ngo ndebe ko bwira ngo ndare, saa 18h zigeze arambwira ngo nta muntu urara iwe ari umusore, ngo aranshakira imodoka cyangwa moto ntahe, ndamubwira ngo waretse nkataha ariko aranga.'

    'Urumva urukundo rwari rwatangiye kumpatiriza, naramubwiye ngo basi wampobeye ukansezera, arambwira ngo genda wa mwana we, nti ariko wampobera ukansezera, ankora imbagara. Yanshakiye moto ndataha.'

    Mu Gushyingo 2018, yagiye kumusura avuye ku ishuri ahamara iminsi 5 arara mu cyumba cy'abashyitsi, noneho aho agiye hose akamusaba ngo amuherekeze kuko we yari yatangiye kumukunda Mukaperezida na we akabyemera, n'iyo yabaga ajyanye n'abagabo bagiye kumutereta.

    Rimwe yaje kumwiyenzaho ashaka kuryamana na we ariko undi amubera ibamba amubwira ko bidashoboka ndetse ko afite umugabo w'umusirikare wamwambitse impeta.

    Ati 'rimwe dutashye mwiyenzaho nshaka gutura hasi, nari namaze no kunywa ku nzoga imaze kungeramo, no kumukunda, namufata nkabona nta kibazo, icyo gihe nashtase gutura hasi turarwana arambwira ngo ntibishoboka, arambwira ngo njye mfite umugabo w'umusirikare wanyambitse impeta, ntabwo byakunda ko dukora ibi njye ndiyubaha, ngiramo akantu k'ubwoba urumva nari mwubahutse.'

    Yaje kugera aho arafatisha ndetse amera nk'umuntu ukomeye muri urwo rugo, yanafashe televiziyo yo muri salon ayimurira mu cyumba cye, kwihangana byaje kwanga amubwira ko amukunda.

    Ati 'twicaye ahantu naje kumubwira ko kumukunda, arambwira ngo urankunda? Ati se wa mwana we ko uri muto urabona byashoboka, ko mfite n'umugabo ntabwo byashoboka pe, ndamubwira nti njyewe ndagukunda, ati ni byiza ariko ntibyakunda kuko mfite umugabo w'umusirikare yananyambitse impeta(uwo mugabo ngo yari ahari ntabwo yamubeshyaga.)'.

    'Tuvuye gukora ikizamini cya leta, naramuhamagaye nti ko maze gukora ikizami nataha aho ngaho mu rugo? Ati nta kibazo, anyoherereza itike. Nkahora mubwira ko mukunda ariko akanyangira neza, ariko kuko twabanaga birangira bibaye.'

    'Ikintu cyankuruye ni uko ari umugore wiyubaha, ufata umwanzuro kandi ubona ataguca inyuma, n'aho dutuye barabizi. Byatangiye ari nk'irari mvuga ngo ko afite amafaranga uwayamurya, nkabitekerezaho, noneho bwa mbere bibaye, numva namurongora akambera umugore, n'aho ubundi narabaraga ngo umugore nk'uyu umuntu yamurya akantu akaguha amafaranga.'

    Source : https://yegob.rw/kwizera-warongoye-mukaperezida-ibyabo-byose-abishyize-hanze/

  • Ibibaye ku bagabo bo muri Nigeria byaba no mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere Guverinoma ya Nigeria yemeje itegeko rishyiraho ikiruhuko cy'ibyumweru bibiri ku bagabo bakorera Leta bafite abagore babyaye.

    Ni umwanzuro waje nyuma y'ibiganiro mpaka by'igihe kirekire byari bigamije guha abagabo uburenganzira nk'ubw'abagore ku bijyanye no kwita ku bana babo.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Abakozi ba Leta muri Nigeria, Folasade Yemi-Esan, yavuze ko ikiruhuko cyahawe abagabo ari umwanya babonye wo gukomeza ubumwe n'urukundo hagati yabo n'abana baba babyaye.

    Yavuze ko icyo kiruhuko kizajya gihabwa abagabo bafite abagore babyaye n'abemeye kurera abana batarengeje amezi ane bavutse.

    Mbere y'iri tegeko, abagore ni bo bahabwaga ikiruhuko cyo kubyara cyemewe n'amategeko.

    Iki cyemezo kandi kije mu gihe muri Nigeria hari inkundura isaba abagabo kugira uruhare mu mirerere y'abana ubusanzwe byaharirwaga abagore.

    Source : https://yegob.rw/ibibaye-ku-bagabo-bo-muri-nigeria-byaba-no-mu-rwanda/

  • Moses uherutse kwerura ko yemereye undi musore kubana nk’abashakanye yateguje abantu 'SaveTheDate’ #rwanda #RwOT

    Moses Turahirwa usanzwe ari we nyiri Moshions yambika abakomeye barimo umuryango wa Perezida Kagame Paul, hashize ukwe atangaje ko hari umusore mugenzi we yemereye kuzabana na we nk’umufasha we.

    Uyu musore wakunze kuvugwaho ko ashobora kuba akundana n’abo bafite ibitsina bimwe ariko ntibijye hanze cyane, ubu noneho yatangaje ko bari hafi gushyira hanze itariki.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Turi hafi gutangaza amatariki.'

    Bamwe bahise batangira kwibaza niba ari matariki azashyirira hanze igihangano cye gishya abandi bakemeza ko ari amatariki yo gushyingiranwa n’umusore Cedric Mizero aherutse kubwira 'Yego’ nyuma yo kumusaba ko babana nk’abashakanye.

    Uwitwa Mukahirwa Diane yagize ati 'Dutegereze umwambaro mushya ?' naho uwitwa Akayezu Jean de Dieu ahita amusubiza agira ati 'Ni igikwe wirangaza abantu.'

    Naho abandi banyuranye bakomeje kumutera imbaraga bamubwira bati 'nirwogere [urukundo].'

    Hashize ukwezi, Moses atangaje ko yemereye Cedric Mizero na we uzwi mu ruganda rw’imideri mu Rwanda wanegukanye ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, kumubera umufasha

    Icyo gihe mu butumwa yanyujije kuri status ya Instagram, Moses yanditse ubutumwa agira ati 'Navuze Yego. Ngiye gushyingiranwa na Cedric kuko yamaze guteganyiriza izabukuru zacu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Moses-uherutse-kwerura-ko-yemereye-undi-musore-kubana-nk-abashakanye-yateguje-abantu-SaveTheDate

  • Umuririmbyi Prosper Nkomezi mu mashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’ifoto igaragaza imiterere y’impanuka yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ishimwe rikomeye afite ku mutima.

    Yagize ati 'Ndashima Imana yaburijemo umugambi mubi wa satani wari uwo kunyica ariko Imana iranyimana ! uburinzi bw’Isumba byose buratangaje !!!'

    Nk’uko bigaragaza n’iyi foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko imodoka ya Nkomezi yibiranduye igice cyo hejuru kikajya hasi.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Television Isibo, yavuze ko iriya mpanuka yabaye ubwo yari ageze ku Gishushu avuye mu kiganiro kuri kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ipine y’imodoka igaturika bigatuma imodoka ihita yibirandura.

    Prosper Nkomezi wavuze ko iriya mpanuka yongeye kumwereka umugambi n’uburinzi Imana imufiteho, yavuze ko nubwo imodoka yibiranduye kuriya ariko we yavuyemo ari mutaraga ngo uretse agakomere nako gato yagize ku kaboko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuririmbyi-Prosper-Nkomezi-mu-mashimwe-menshi-nyuma-yo-kurokoka-impanuka-ikomeye

  • Yvonne Idamange yakatiwe igifungo cy' imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Idamange yaburanye ahakana ibyaha byose yarezwe avuga ko ari ibitekerezo bwite yemererwa n'itegekonshinga gutanga, mbere y'uko yivana mu rubanza.

    Yafunzwe mu kwezi kwa kabiri aregwa; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y'abazize jenoside, gutangaza amakuru y'ibihuha hakoreshejwe ikoranabunga n'icyaha cyo gutanga sheki (cheque) itazigamiwe.

    Ku cyicaro cy'uru rukiko i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda, umucamanza mukuru yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n'ubushinjacyaha ibi byaha byose Idamange bimuhama.

    Ubushinjacayaha bwamureze bushingiye ku byo yavugiye kuri YouTube birimo gusaba abantu kujya ku biro by'umukuru w'igihugu kwigaragambya, kuvuga ko Perezida Paul Kagame yapfuye, cyangwa ko leta icuruza jenoside.

    Idamange we, mbere y'urubanza mu mizi, yavuze ko ibyo yatangaje ari ibitekerezo bye bwite bishingiye ku buryo abona ibintu kandi ibyo atagomba kubiryozwa kuko byemerwa n'itegekonshinga.

    Uyu munsi umucamanza yavuze ko mu byo Idamange yatangaje harimo imvugo zirengera ku ihame ryo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

    Mu kumuhamya ibyaha, umucamanza yavuze ko kuba yaravuze ko “leta yica abantu, ko igihugu kitagira perezida ahubwo kiyobowe n'umuzimu” ari inkuru zidafite isoko izwi kandi “zishobora gutera ubwoba n'intugunda muri rubanda”.

    Ku gutanga sheki itazigamiye ya 400,000Frw y'ubukode bw'inzu, urukiko rwavuze ko nubwo Idamange yavuze ko iyo sheki yaje kuyishyura kandi icyaha cyashaje, ariko ngo nta kimenyetso yabitangiye kandi icyo cyaha gisaza mu myaka itatu ikaba ngo itarashira.

    Umucamanza yamuhamije ibyaha byose aregwa, amukatira gufungwa imyaka 15 n'ihazabu ya miliyoni ebyiri.

    Umushinjacyaha we yari yamusabiye gufungwa imyaka 30 n'ihazabu ya miliyoni esheshatu.

    Yivanye mu rubanza aburanishwa adahari

    Ubwo urubanza mu mizi rwari rugiye gutangira, urukiko rwategetse ko ruburanishwa mu muhezo kubera “bimwe mu byagombaga kuvugirwa mu rubanza” bavuga ko bitari bikwiye kumvwa na rubanda.

    Ibi Yvonne Idamange yarabyanze avuga ko aregwa ibyo yavugiye ku karubanda, bityo akwiye kuburanishwa rubanda ireba.

    Madamu Idamange yihannye (yanze) kandi umucamanza wari ukuriye inteko yari igiye kuburanisha urubanza rwe avuga ko abogamye, bityo adakwiye kumuburanisha.

    Urukiko rwanze imbogamizi zose zatanzwe na Idamange rutegeka ko urubanza ruburanishwa mu muhezo kandi rugakomeza kuyoborwa n'umucamanza uregwa yihannye.

    Idamange yahise avuga ko atazigera arwitabira, nyuma aburanishwa adahari.

    Uyu munsi, yahamijwe ibyaha aregwa anakatirwa nabwo ari we cyangwa abamwunganira nta n'umwe uhari.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/yvonne-idamange-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-15

  • Inzu nziza igurishwa muri Nyamata 16million #rwanda #RwOT

    Inzu igurishwa mu karere ka Bugesera aho bite ku cyeru
    Ifite ibyumba 4 na toilette 2 na cuisine imbere mu nzu
    Iri mu kibanza 15/27
    Iragurishwa 16million negotiable

    Kubindi wabariza kuri 0789232921.

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Inzu-nziza-igurishwa-muri-Nyamata-16million

  • Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 30 Nzeri 2021, i Nyanza aho urukiko rufite icyicaro.

    Umucamanza yavuze ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bigaragaza ko Idamange ahamwa n’ibyo ashinjwa.

    Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru muri Gashyantare 2021, mbere y’aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashishije YouTube maze akajya atambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage.

    Umunsi yafatiweho yari amaze gutangaza ikiganiro cyaje gikurikira ikindi yakoze yise “Amasengesho”. Mu kiganiro cye cya nyuma, yumvikana asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za Bibiliya.

    Ubwo yatangiraga kwifashisha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibiganiro bye, abantu benshi baramwamaganye, kugeza n’aho bamwe mu muryango we barimo abavandimwe be bitandukanyije na we kugera no ku mugabo babyaranye.

    Uyu mugore yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko nta muntu wishwe n’amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire. Yavuze ko atari umuyobozi, nta n’ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.

    Idamange yahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho birimo birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya Jenoside

    source : https://ift.tt/2Wt1J8r