Category: Uncategorized

  • Ndashima Imana yaburijemo umugambi mubi wa… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 ahagana saa Yine n’igice za mu gitondo, ni bwo Prosper Nkomezi, umuramyi uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yakoze impanuka y’imodoka ariko Imana ikinga ukuboko. Iyi mpanuka yayikoze ubwo yari mu nzira ajya ku rusengero avuye kuri Magic Fm y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), muri gahunda y’ivugabutumwa rinyuze mu kumenyesha abantu indirimbo ye nshya ‘Nzakingura’ aherutse gusohora.

    Ubwo yari mu muhanda, ipine y’imodoka yari atwaye yaraturitse, maze imodoka iribirindura, ariko Imana ikinga ukuboko ntiyagira icyo aba usibye gusa ko yakomeretse ku kuboko ariko bikaba bidakanganye nk’uko abyivugira ati “Ni akantu gato cyane ku kuboko katagize icyo gatwaye”. Avuga ko atamenye uko imodoka yibirinduye, akongeraho ko “Imana ni inyemaboko” kuko yamurokoye iyo mpanuka.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, Prosper Nkomezi yifashishije urubuga rwa Twitter, agaragaza ishimwe rye ku Mana yamurokoye impanuka yari igiye gutwara ubuzima bwe. Yavuze ko uburinzi bw’Imana butangaje! Yanditse ati “Ndashima Imana yaburijemo umugambi mubi wa satani wari uwo kunyica ariko Imana iranyimana! Uburinzi bw’Isumbabyose buratangaje!!”.

    Prosper Nkomezi ati “Uburinzi bw’Isumbabyose buratangaje!”

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yavuze ko kera yajyaga yumva abantu bavuga ngo Imana yarabimanye akumva ari ibikabyo, ariko ubu akaba ari umuhamya kuko byamubayeho akabona Imana imwimana. Ati “Kera numvaga abantu bavuga ngo Imana yaratwimanye nkumva ari ibikabyo, ariko ubu nabivuga nanjye”.

    Uyu muramyi yavuze ko yaje gusanga mu buzima bwa buri munsi bwa muntu hari uburinzi bw’Imana, kuko ibintu byinshi Imana irinda muntu harimo n’ibyo atamenya. Ati “Natahuye neza ko iyo Imana ikigufiteho umugambi no mu rupfu irugukuramo nk’uko yazuye Lazaro, kandi hari byinshi Imana iturinda ntitunabimenye. Umuntu ntabaho ahubwo haba uburinzi bw'Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi”.

    Imodoka yari atwaye yaturitse ipine maze iribirindura ariko Prosper ntiyagira icyo aba

    Prosper Nkomezi yakoze iyi mpanuka nyuma y’iminsi 4 ashyize hanze indirimbo nshya ‘Nzakingura’, yageze hanze tariki 22 Nzeri 2021. Ni indirimbo yashibutse ku bintu abona muri iyi minsi aho abantu benshi barimo n’abakristo birukankira mu gushakira ibisubizo mu bantu kandi ntibabibone, nyamara Yesu yarivugiye ubwe ko abazamushakana umwete bose bazamubona, kandi ko uzamusaba icyo ari cyo cyose azakimuha. Abwira abantu ko ibisubizo by’ibyo bashaka byose biri muri Yesu Kristo, bityo ko ari we bakwiriye kwisunga. 

    Izina Prosper Nkomezi ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze zirimo: Sinzahwema, Urarinzwe, Yaranyishyuriye, Humura, Ibasha gukora, Wanyujuje, Singitinya, Urihariye, Nshoboza, Nzayivuga, Ndaje, n’izindi zihembura imitima ya benshi. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Nzakingura’ yasohokanye n’amashusho yayo.

    Prosper Nkomezi arashima Imana yamurokoye urupfu

    Abakunzi ba Prosper Nkomezi bifatanyije nawe gushima Imana yamurokoye impanuka

    REBA HANO ‘NZAKINGURA’ INDIRIMBO NSHYA YA PROSPER NKOMEZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110005/ndashima-imana-yaburijemo-umugambi-mubi-wa-satani-ishimwe-rya-prosper-nkomezi-wasimbutse-u-110005.html

  • Amarangamutima ya Rukundo Dismas witabiriye … – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rihuza abasore b'ibituza kandi bagaragara neza, bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Risanzwe kandi rifasha abaryitabira gukabya inzozi zabo z'ibyo bashakara gukora, bagashyigikirwa mu mishinga batanze, n'ibindi.

    Kuva ryatangira, ryegukanwe n'abasore batandukanye barimo n'umunyarwanda Jay Rwanda, waryegukanye mu 2017 nyuma ya Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, wabaye igisonga cya Mbere cya Rudasumbwa mu mwaka w'2015.

    Kuva tariki 16-18 Nzeri 2021, ryabereye muri Côte d’Ivoire ku nshuro ya cyenda, rihuje abasore 13 nyuma y'ibyiciro bitandukanye abari bahatanye banyujijweho.

    U Rwanda rwahagarariwe na Rukundo Dismas Miss&Mister Elegancy Rwanda, Mister Supranational, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu mwaka w'2016.

    Kuva yakwitabira aya marushanwa yombi, uyu musore yarushijeho gushaka uko yahagararira u Rwanda muri Mister Africa international.

    Byamusabaga kwiyandikisha, guhatana mu byiciro byabereye kuri internet, gushaka amafaranga agera muri miliyoni y'amanyarwanda kugira ngo azajye muri Côte d’Ivoire.

    Kwitegura kujya muri iri rushanwa, yabimenyeshejwe habura iminsi ine, azinga utwangushye. Ni urugendo avuga ko rwamworohereye, kuko mu nzira yahuye n'abandi basore bari bahatanye, bajyanye kugeza bageze kuri Hotel bari bacumbikiwemo.

    Abasore bose berekanye ibyangombwa bigaragaza ko batanduye Covid-19. Iru rushanwa ryabaye mu gihe cy'iminsi ibiri. Ku munsi wa mbere, abasore bose bahatanye mu gice cyo kwifotoza bambaye imyenda yifashishwa ku bwogero.

    Ikamba ryegukanwe n'umusore wo muri Nigeria. Nyuma bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso.

    Ku munsi wa kabiri, bahatanye mu cyiciro cy'umusore ufite imbaraga, ikamba ryegukanwa n'uwo muri Cameroon.

    Ku munsi wa gatatu w'iri rushanwa, abasore biyerekanye mu mwambaro ugaragaza umuco wa buri gihugu, baniyerekana mu myambaro yo kuri 'piscine'.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Rukundo Dismas yavuze ko ubwo yavaga mu Rwanda, yasenze Imana ayisaba kuzamufasha ntazatahe amara masa muri iri rushanwa.

    Avuga ko yateye iri sengesho kubera ko azi abandi bahagarariye u Rwanda, bagiye batsindwa bakavugwa cyane mu itangazamakuru, kubera ko batabashije kwimana u Rwanda.

    Ati 'Mpaguruka hano ngenda, naravuze nti 'Mana niba wumva gusenga sinzasubire muri iki gihugu nta kamba nzanye'. Kuko ikintu cya mbere cyancaga imbaraga ni nk'uko wenda ba Miss babaga basohokeye Igihugu, ukajya kubona ukabona inkuru ngo batsinze, batsinze, Umunyarwanda yatashye amara masa.'

    'Iryo jambo naravuze nti 'Mana yanjye sinshaka kuryumva mu matwi yanjye'.'

    Rukundo yavuze ko umunsi wa nyuma w'iri rushanwa wageze, yamaze kubona ko umusore wo muri Angola ari we uzegukana ikamba.


    Rukundo waserukiye u Rwanda muri Mister Africa International

    Rukundo avuga ko yabashije kwegukana ikamba ryiswe 'Mister Substance', rikubiyemo atatu arimo Mister Speaker, Mister Bright na Mister Elegancy.

    Yegukanye iri kamba nyuma y'uko ageze mu icyenda ba nyuma, bavuyemo Mister Africa International. Ngo ataratangazwa ko yegukanye iri kamba, abandi basore bamubwiraga ko ari we uza kwegukana ikamba rikuru, cyangwa se akaboneka mu bisonga.

    Yavuze ko akimara gutangazwa ko yegukanye ikamba, yumvise atunguwe ariko kandi ashima Imana imufashije kudataha amara masa.

    Ati 'Numvise ari nk'ibintu bitunguranye. Kuko urumva niryo kamba rikurikira ibisonga, uva kuri iryo ngiryo ujya ku bisonga, ujya kuri 'Mister'. Naravuze nti uko biri kose, intambwe yo nari nayiteye. Nahise mvuga nti 'Mana aho bigeze urakoze cyane'.'

    'Numvise nishimiye nyine. Ndavuga nti nibura u Rwanda ruramenyekanye, ruravuzwe. Burya birababaza, n'iyo wagenda ukavuga uti ngeze mu icyenda ba mbere, ariko byibuze iyo ugize n'akantu utahana nibura wumva ko n'igihe cyawe hari ikintu cyakoze.'

    Muri iri rushanwa, hatanzwe amakamba umunani. Rukundo yabaye 'Best Speaker' mu cyiciro cy'ibazwa 'interview' , cyabaye kuri internet.

    Yabaye uwa kane mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet, yakozwe abantu batora bishyura amafaranga, ndetse mu cyiciro cyo guhatana ku mbuga nkoranyambaga yabaye uwa kabiri.

    Nta mafaranga yaherekeje amakamba yatanzwe muri iri rushanwa. Gusa, Rukundo avuga ko bafite icyizere cy'uko hari ibyo bazagenerwa.

    Umunya-Sierra Leone yegukanye ikamba ry'umusore wahize abandi mu matora yo kuri internet (People's Choice), yegukana ikamba mu kugaragaza umuco (Mister Culture).

    Ikamba rya 'Mister Beach Body' ryegukanywe n'Umunya-Nigeria, ikamba rya Mister Photogenic ryegukanwe n'umunya-Guinea, ikamba rya Top Model ryegukanwe n'umunya-Liberia.


    Umunyarwanda Rukundo Dismas wahagarariye u Rwanda mu irushanwa Mister Africa International     

    Umusore ukomoka muri Angola Eryvaldo Reis niwe wegukaye ikamba rya Mister Africa International 2021

    Umunyarwanda Rukundo Dismas ari kumwe na mugenzi we wo muri Côte d'Ivoire


    Rukundo yavuze ko ashima Imana kuba ataratashye amara masa muri iri rushanwa, ashima abamushyigikiye

    Muri iri rushanwa, Umunya-Sierra Leone [Uri ibumoso] yegukanye amakamba atatu 

      

    Moctar Drame wabaye igisonga cya mbere cya Mister Africa International

    Umunyarwanda Rukundo Dismas [Uri iburyo] yabonetse mu basore icyenda bavuyemo Mister Africa International

    Umunya-Zimbabwe, Devson T Luzane yabaye igisonga cya Gatatu

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUKUNDO DISMAS WITABIRIYE 'MISTER AFRICA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110004/amarangamutima-ya-rukundo-dismas-witabiriye-mister-africa-akegukana-ikamba-rikubiyemo-atat-110004.html

  • Umugabo yakubise uruhinja urushyi ruhita rup… – #rwanda #RwOT

    Kuwa  28  Nzeri, umugabo uzwi ku izina rya  Arturo Santiago Pena-Almanza Jr, yatawe muri yombi nyuma yo kwica umuhungu we w'imyaka ibiri. Yakubise umwana we urushyi umwana abura umwuka  arapfa.  Arturo Santiago Pena-Almanza Jr., yakubise umuhungu w’uruhinja  inshuro nyinshi ubwo bari  muri gare ya  300  Brown Drive muri Irving.

    Ku ikubitiro, uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa gatatu ashinjwa urupfu rw’umuhungu we, iperereza ryemeje ko urupfu rw'umuhungu atari impanuka ahubwo yakubiswe urushyi agahungabana. Nk’uko StarTelegram ibitangaza, Pena-Almanza yahamijwe  icyaha cyo kwica umuntu agezwa muri gereza ya Dallas. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110010/umugabo-yakubise-uruhinja-urushyi-ruhita-rupfa-aruziza-ko-rumunyariye-110010.html

  • Komisiyo y’amatora yamenyekanishije igihe cy’amatora y’abayobozi b’Uturere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Komisiyo y’amatora rivuga ko gutegura ibikorwa by’amatora no gushaka ingengo y’imari byatangiye tariki 2 Nzeri kugera tariki 23 Ugushyingo 2021.

    Ibikorwa byo kwakira ubusabe bw’abashaka kujya mu nama njyanama y’akarere bizatangira tariki 11 kugera tariki 20 Ukwakira 2021.

    Tariki 23 Ukwakira 2021 hazaba amatora ya komite y’umudugudu, naho tariki 30 Ukwakira hatorwe biro y’inama njyanama y’akagari.

    Tariki 13 Ugushyingo nibwo hazaba amatora y’abajyanama b’akarere naho tariki 19 hatorwe komite nyobozi z’uturere.

    Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko tariki 26 Ugushyingo hazaba hamaze gutangazwa ibyavuye mu matora mu Turere, mu Ntara no ku rwego rw’igihugu.

    Iteka rya Minisitiri rimenyesha isubukurwa ry’amatora ryatangajwe na
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 01 Nzeri 2021 imaze kubisuzuma no
    kubyemeza yategetse isubukurwa ry’amatora akurikira ayari yarasubitswe kubera inzitizi ntarengwa y’ubukana bw’icyorezo cya COVID-19.

    Inama y’abaminisitiri yategetse ko haba itora ry’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, urw’Akagari, urw’Umurenge n’urw’Akarere.

    Yasabye ko haba Itora ry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, iry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’iry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu nzego z’imitegekere y’Igihugu.

    Iyo nama yasabye ko ibikorwa by’amatora bitangira muri Nzeri 2021 hakurikijwe gahunda y’amatora ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

    source : https://ift.tt/39VjobK

  • Abadepite batoye itegeko rigenga Akarere, umubare w’abagize Njyanama uragabanywa – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe wasangaga Akarere gafite abajyanama 38 na 39 cyangwa bakaba hejuru ya 20 bitewe n’imirenge ikagize. Itegeko rishya rigena ko uyu mubare ugabanywa.

    Usibye kuba umubare wagabanutse kandi harifuzwa ko abagize njyanama bajya baba ari abantu bafite ubumenyi butandukanye ku buryo bazajya babasha guha akarere ibitekerezo bigafasha mu iterambere.

    Aba bajyanama bazajya batorwamo umunani rusange bazajya batorerwa ku rwego rw’akarere. Abazajya baba bagize njyanama y’akarere 30% bagomba kuba ari abagore.

    Muri bo kandi hazajya habamo Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ndetse na Perezida w’Abikorera mu Karere.

    Hagaragajwe ko icyatumye uyu mushinga utegurwa harimo ingingo z’itegeko ryihariye rigenga Umujyi wa Kigali zari zisanzwe mu itegeko zakuwemo hasigara ibirebana n’imitunganyirize n’imikorere by’Akarere n’inzego z’imitegekere zikagize.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye RBA ko iri tegeko rizafasha mu miyoborere y’akarere cyane cyane kuri njyanama, no mu iterambere abaturage bifuza.

    Abagize Njyanama z’uturere ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uturere kuko bafasha abayobozi mu kugena imiyoborere ikwiye.

    Abadepite batoye itegeko rigenga Akarere, umubare w’abagize Inama Njyanama uragabanywa

    source : https://ift.tt/3F6JdEh

  • Perezida Kagame yageze Abu Dhabi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama itegurwa n’Umuryango wo mu Busuwisi uzwi nka ‘WPC Foundation’ hagamijwe kuganira kuri Politiki y’ububanyi mpuzamahanga n’ubukungu.

    Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko Perezida Kagame yageze Abu Dhabi kuri uyu wa 30 Nzeri 2021.

    Perezida Kagame ni umwe mu bazitabira iyi nama izatangira kuva ku wa 1 kugeza ku wa 3 Ukwakira 2021.

    Biteganyijwe ko iyi nama izahuriza hamwe abayobozi batandukanye, abahanga mu ngeri zinyuranye, abanyamakuru n’abacuruzi bakomeye. Aba bose batoranywa hagendewe ku izina rikomeye bafite, kandi imigabane yose ikaba ihagarariwe.

    Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 14 kuko iya mbere yabaye mu 2008, ibera mu bihugu bitandukanye; iy’uyu mwaka ikaba iteganyijwe kubera Abu Dhabi.

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze Abu Dhabi, aho azitabira ‘World Policy Conference’

    source : https://ift.tt/2Y1lJzi

  • Uburobyi mu Kivu bwakomeje gusubikwa kubera kutagira imitego yemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarobyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko biteguye kujya mu mazi ariko babuzwa n’uko bamwe mu bayobozi n’abandi badafite imitego yujuje ubuziranenge none abafite imitego yemewe babujijwe nabo kujya mu mazi.

    Umwe utashatse ko amazi ye atangazwa yagize ati “RAB yasabye ko hakoreshwa imitego yujuje ubuziranenge, ariko abayobozi bacu ntayo bagira, byatumye n’abayifite tubigenderamo kuko umuyobozi ntiyaguha uburenganzira kandi nawe atemerewe.”

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi ryanditswe tariki ya 23 Nzeri rivuga ko gukoresha no gucuruza ibikoresho byangiza uburobyi bibujijwe, icuruzwa ry’ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi risabirwa uruhushya rutangwa na RAB.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye aborozi bakorera mu Kiyaga cya Kivu ko imitego ikoreshwa kuroba isambaza mu makipe yemewe ari umutego ufite ijisho rya mm 6 kuzamura, umutego w’icyerekezo ufite mm9 na 10.

    Imitego iroba ingudu igomba kuba ijisho rya inch 1,5, naho Tilapia umutego ugomba kuba ufite ijisho rya inch 4 kuzamura.

    Itangazo riburira abantu bose ko inzitiramubu, umutego ukozwe n’urudodo rumwe uzwi nka Kaningini utemewe.

    Mukasekuru Mathilde umuyobozi muri Ministere y’Ubuhinzi avuga ko ikibazo cyatewe n’abarobyi batubahiriza amasezerano bagiranye na Minisiteri y’ubuhinzi.

    Agira ati; “Byatangiye 2019 tubasaba gukuraho imitego ifite amaso ya 4, batwizeza ko bazajya babikora buri mwaka aho 2020 bagombaga kureka imitego ifite ijisho rya 5, 2021 hagakoreshwa imitego yemewe ariko nubu baracyakoresha imitego itemewe.”

    Kimwe mu kibazo gikomeje kugora uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ni imitego itemewe ikoreshwa, abarobyi bakavuga ko ikoreshwa n’abayobozi b’amakoperative, abayobozi b’amahuriro ya Koperative hamwe nababaha ruswa.

    Ku mugoroba tariki ya 30 Nzeri biteganyijwe ko hakorwa inama ihuriwemo n’abayobozi b’amakoperative akora uburobyi mu kiyaga cya Kivu, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Abayobozi b’uturere dukora ku kiyaga cya Kivu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi n’umuyobozi wa RAB kugira ngo haganirwe uko ikibazo cy’imitego itemewe cyacika mu kiyaga cya Kivu.

    Imitego itemewe ishyirwa mu majwi kuba nyirabayazana yo kuroba amafi n’isambaza bitarakura, bigatuma hafatwa igihe cyo gufunga ikiyaga kugira ngo isambaza zibone umwanya wo kororoka.

    source : https://ift.tt/3kWlT47

  • Itangazo: UWIRINGIYIMANA Japhet yasabye guhindura amazina akitwa UWIRINGIYIMANA Eric #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIRINGIYIMANA Japhet yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWIRINGIYIMANA Eric mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko izina Eric ari izina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwiringiyimana-japhet-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwiringiyimana

  • Ibya Bruce Melodie bikomeje kuba amayobera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie akomeje gutuma bamwe mu bafana be bibaza niba ibyo avuga ari ukuri cyangwa ari gutwika bimaze kwamamara mu Rwanda.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barigushyirwa mu majwi ko bakabije kubeshya abakunzi babo nkubeshya abana bato,ndetse akaba arimo gutera urujijo abafana be.

    Hashize ukwezi kurenga uyu muhanzi n'ikipe ye batangaje ko yasinye amasezerano na kompanyi nshya icuruza ibiryo, bavuga ko yamuhaye miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda bakazakorana imyaka 2.

    Iyo usesenguye neza ubona ko iyi nkuru ari iyo kubeshya kuko mu Rwanda nta kompanyi n'imwe uhereye ku izimaze imyaka zikora kugeza ku iyavutse none, iri ku rwego rwo gutanga amafaranga angana gutyo mu kwamamaza gusa. Ibi biterwa n'umubare w'abatuye igihugu, abakurikira uwo muhanzi n'ingano y'abaguzi b'ibyo bicuruzwa.

    Mu cyumweru gishize nabwo uyu muhanzi yifashishije umunyamakuru maze atangaza inkuru yuko yatumije imodoka yo mu bwoko bwa Brabus iri mu zihenze cyane zigendwamo n'abifite byo ku rwego rwa mbere.

    Iyi modoka iri mu zihenze cyane ibarirwa muri miliyoni zisaga 500 Frw, kugeza ubu mu Rwanda habarirwa imodoka nk'izi ebyiri zonyine.

    Ibi nabyo byafashwe nko kubeshya kuko ubwo iyi nkuru yatangazwaga bavugaga ko mu mpera z'icyumweru gishize aribwo imodoka yari kugezwa i Kigali none ikindi cyumweru kirirenze.

    Ibi binyoma biza byiyongera ku cyabanje cyo gutangaza ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi nyamara ari ibitaramo yari yatumiwemo mu bihugu bitatu mu Burundi, Canada na Dubai. Kugeza ubu ibi bitaramo byagiye bisubikwa hakaba hasigaye kimwe azakorera mu mujyi wa Dubai mu mpera z'umwaka.

    Ibintu byo kwumvikana mu nkuru zo kubeshya kuri uru rwego bimenyerewe ku bahanzi bakiri bato bataragera ku rwego nk'urwa Melodie. Birashoboka ko hari umuntu wakumva izi nkuru z'ibinyoma bigatuma amugabanyiriza icyizere.

     

    Ese na we ubona Bruce Melodie arimo gutwika cyangwa ibyo avuga harimo ukuri? Tubwire muri comment hasi gato 

    Source : https://yegob.rw/ibya-bruce-melodie-bikomeje-kuba-amayobera/

  • Agahinda k'umunyarwandakazi ufite umwana umyaze imyaka 23 angana nk'uruhinja||ibyo umugabo yamukoreye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi  yatanze ubuhamya  bwe bubabaje nyuma y'imyaka igera kuri 23 yose aterura umwana we wavukanye ubumuga budasanzwe, aho agaragara nk'umuntu ukuze nyamara bakimuterura nk'uruhinja, ndetse ingingo ze zikaba zidakora.

    Uyu mubyeyi witwa Umutesi Francine aganira na Afrimax English yavuze agahinda gakomeye yagize kuva yabyara uyu mwana kugeza magingo aya,aho afite imyaka 23 ariko akaba yaramugaye.Francine avuga ko uyu mwana we w'umuhungu yavutse neza ,nyuma ananirwa kwicara cyangwa gukambakamba nk'abandi bana, uyu mwana afite ingingo nyinshi zidakora neza,ndetse jambo na rimwe ashobora kuvuga, iyo umwitegereje wangirango ni umwana muto nubwo mu maso agaragara nk'ukuze.Avuga ko yategereje ko umwana aba muzima imyaka myinshi ariko biranga ,yamujyanye mu bavuzi batandukanye biranga biba iby'ubusa.

    Francine avuga ko umugabo we akibona ko babyaye umwana ufite ubumuga yahise amuta ubwo uyu mwana yari afite imyaka 13 ndetse ubu ngo hashize imyaka 10 yose batabana.

    Francine avuga ko abantu benshi bamutoteza kubera umwana we,ariko akabima amatwi ngo kuko azakora ibishoboka byose ariko umwana we akabaho nubwo ashimangira ko nta bushobozi bwo kubona ibikenewe byose afite.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kumunyarwandakazi-ufite-umwana-umyaze-imyaka-23-angana-nkuruhinjaibyo-umugabo-yamukoreye/