Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwaciye imwe mu mitego ikoreshwa mu burobyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imitego y
    Imitego y’uburobyi ya kane na gatanu ntiyemewe mu Rwanda

    Iyo nama yemeje kandi ko imitego ya gatanu (5) igomba na yo kuba yakuwe mu mazi bitarenze amezi ane, umwaka wa 2022 hakazakoreshwa imitego ifite ijisho rya gatandatu (6) kuzamura.

    Ikibazo cy’imitego itujuje uhuziranenge cyahagaritse uburobyi mu kiyaga cya Kivu, mu gihe abarobyi bavuga ko kuva tariki ya 28 Nzeri 2021, bari biteguye gutangira uburobyi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu, ariko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ikaba yarababujije.

    Itangazo rya MINAGRI ryasohotse ku itariki 23 Nzeri 2021, rivuga ko gukoresha no gucuruza ibikoresho byangiza uburobyi bibujijwe, icuruzwa ry’ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi risabirwa uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB).

    Minagri yasabye aborozi bakorera mu Kiyaga cya Kivu ko imitego ikoreshwa mu kuroba isambaza mu makipe yemewe ari umutego ufite ijisho rya mm 6 kuzamura, umutego w’icyerekezo ufite mm 9 na 10.

    Imitego iroba ingudu igomba kuba ifite ijisho rya inch 1.5 na ho Tilapia umutego ugomba kuba ufite ijisho rya inch 4 kuzamura.

    Iryo tangazo riburira abantu bose ko inzitiramubu, umutego ukozwe n’urudodo rumwe uzwi nka Kaningini utemewe.

    Mukasekuru Mathilde, umuyobozi muri Minagri avuga ko ikibazo cy’imitego ifite kane kirangirana n’impera z’iki cyumweru, abarobyi bakemererwa gusubira mu burobyi mu kiyaga cya Kivu.

    Ati “Abarobyi basabwe gukuraho imitego itemewe kuva 2019, tubasaba gukuraho imitego ifite amaso ya kane, batwizeza ko bazajya babikora buri mwaka aho 2020 bagombaga kureka imitego ifite ijisho rya gatanu, 2021 hagakoreshwa imitego yemewe ariko n’ubu baracyakoresha imitego ya kane na gatanu. Inama yasabye ko imitego ya Kane ikurwaho bakemererwa gusubira mu burobyi mu kiyaga cya Kivu”.

    Mukasekuru avuga ko tariki ya 1 Ukwakira 2021, abarobyi birirwa bakura imitego ya kane mu mazi, na ho tariki ya kabiri na gatatu igatwikwa, mu gihe imitego ya 5 igomba kuba yakuwe mu mazi kugeza muri Mutarama 2022.

    U Rwanda buri mwaka rufata ikiruhuko cy’amezi abiri mu burobyi, kugira ngo isambaza zishobore kororoka.

    N’ubwo bikorwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu gihuriweho n’u Rwanda na Congo, abarobyi bari ku ruhande rwa Congo nta kiruhuko bafata ahubwo bakomeza kuroba.

    Iyi ni imwe mu mbogamizi yo kudashyira hamwe kw’inzego zishinzwe uburobyi mu Rwanda na Congo, ituma ibyemezo bifashwe mu Rwanda bitubahirizwa muri Congo.

    Mukasekuru avuga ko kuba u Rwanda rufata ikiruhuko mu burobyi mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Congo bagakomeza kuroba bibangamiye uburobyi, icyakora agatanga icyizere ko ubuyobozi bw’Intara zihuriye ku kiyaga cya Kivu buzabiganiraho.


    source : https://ift.tt/3B2T8rQ

  • Amajyepfo: Guverineri Kayitesi asanga nta nganda zikwiye kuba ziri mu ngo z'abaturage #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko hari inganda zimaze gusaba gukorera mu byanya by'inganda byashyizweho hagamijwe guha agaciro ibikomoka k'ubuhinzi n'ubworozi. Ku rundi ruhande, aributsa ko nta ruganda rukwiye gukorera mu ngo kuko byabangamira imiturire y'abaturage. Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyahuje abayobozi b'uturere n'intara ku cyicaro cyayo i Nyanza kuri uyu wa 30 Nzeri 2021.

    Guverineri Kayitesi avuga kuri izi nganda, yavuze ko ubusanzwe mu turere twa Muhanga na Huye hari ibyanya by'inganda byihariye, ariko anongeraho ko no mu tundi turere hagiye hashyirwaho ibice byakwifashishwa hagashyirwa ho ibikorwa bitandukanye byo gufasha abahinzi borozi gutunganyirizwa umusaruro wabo. Yongeraho ko nta ruganda rukwiye kujya mu ngo kuko byabangamira imiturire yabo.

    Yagize ati' Nibyo koko hari abakora inganda ziciriritse bakazishyira ahatemewe mu ngo zikaba zishobora kubangamira imiturire y'abaturage, ariko mu turere twa Muhanga na Huye ho hari ibyanya bigari by'inganda ariko no mu tundi turere hashyizweho ibice (Economic zone) byo gufasha abashaka gushinga inganda ntoya batari muri ya mijyi,  aho hari ibyanya byazo byihariye. Ibi byakozwe hagamijwe kongerera agaciro umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ndetse hari inganda zatangiye gukora n'izindi zigishaka ibyangombwa'.

    Yongeraho ko ahagaragara iki kibazo cyuko hari abashinga inganda aho zitemewe, nubwo baba bashaka gufasha abaturage ariko nabo bikabungura, ubuyobozi bw'Intara ngo buzakomeza gukorana n'uturere kugirango ahari ikibazo babe bagirwa inama nuko babikora bitabangamiye imiturire, nibyo bakora bifashe ahashinze urwo ruganda, ariko kandi bashishikarizwa kujya ahashyizwe ibyanya by'inganda bakava ahatemewe.

    Intara y'amajyepfo imaze kugira inganda zikora zisaga 18 ariko inyinshi muri izi zitunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi, hakaza uruganda rukora imyenda, urukora amasafuriya zombi ziherereye mu karere ka Muhanga, hakiyongeraho uruganda rugiye gutangira gukora insinga z'amashanyarazi muri Nyanza ndetse n'uruganda rugiye gusoza imirimo y'ubwubatsi ariko rwatangiye gutanga Megawati 40 kuri 80 (80 MW) ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruherereye mu karere ka Gisagara.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-guverineri-kayitesi-asanga-nta-nganda-zikwiye-kuba-ziri-mu-ngo-zabaturage/

  • Umunyamahanga wibwe akayabo n’abayoboraga Gereza ya Mageragere araregera indishyi za Miliyari 9Frw #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze iminsi ruburanisha urubanza ruregwamo CSP Kayumba Innocent wohoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na SP Ntakirutimana Eric wahoze amwungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe ubutasi muri iriya Gereza.

    Na none kandi muri uru rubanza haje kuzamo umugororwa witwa Amani Olivier ukekwaho gufasha bariya bayobora Gereza kwinjira mu ikoranabuhanga bakiba agera muri Miliyoni 9 Frw uriya munyamahanga.

    Muri uru rubanza rumaze igihe ruba, uriya munyamahanga Kassem Ayman usanzwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaregeye indishyi ndetse akaba yasobanuye ishingiro ryazo.

    Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza yabwiye Urukiko ko yifuza ko RCS ifatanyije n’abaregwa bakwiye kumwishyura indishyi za Miliyari 9 Frw.

    Icyifuzo cy’uyu mugororwa cyasabaga ko ubuyobozi bwa RCS na bwo butumizwa muri uru rubanza gusa Umucamanza yanzura ko uru rubanza rukomeza ruriya rwego rudatumijwe.

    Mutamaniwa Ephraim umwe mu baregwa wagize icyo avuga kuri kiriya kireho cy’uriya munyamahanga, yavuze ko Urukiko rudakwiye kucyakira kuko kitari muri system.

    Me Munyandamutsa Jean Pierre wunganira Kassem Ayman Mohamed, yavuze ko nta garama batanze kuko umukiliya we aburana afunze.

    Umucamanza yabajije Kassem n’umunyamategeko we ko mu iburanisha ryabanje bari basabye urukiko ko rwabaha igihe cy’amezi abiri kugira ngo bategure ikirego cy’indishyi.

    Me Munyandamutsa Jean Pierre yavuze ko amezi abiri bayihoreye kuko ikirego cy’ubushinjacyaha gisobanutse.

    Umucamanza yavuze ko inzitizi zari zazamuwe na Mutamaniwa Ephraim z’uko urukiko rutakwakira ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed nta shingiro zifite, umucamanza ategeka ko Kassem aguma mu rubanza nk’urugera indishyi.

    Umucamanza yavuze ariko ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed cyatandukanywa n’ikirego cy’ubushinjacyaha kikazaburanishwa ku wa 12 Ugushingo 2021 kugira ngo iburanisha rigende neza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Umunyamahanga-wibwe-akayabo-n-abayoboraga-Gereza-ya-Mageragere-araregera-indishyi-za-Miliyari-9Frw

  • Umuti wa coronavirus watangiye kugeragerezwa ku bantu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muti wakozwe mu buryo bwo kuwumira bawunyujije mu kanwa, ukaba warakozwe na Sosiyete ya Pfizer yo muri Amerika isanzwe ikora imiti n’inkingo, ukaba mu buryo bw’igerageza uzahabwa abantu babana n’umuntu wanduye iyo virusi ya Corona, kugira ngo bamenye niba ushobora kubarinda gufatwa n’iyo ndwara no kugaragaza ibimenyetso byayo.

    Uhagarariye ubwo bushakashatsi mu bya siyansi muri iyo sosiyete ya Pfizer Dr Mikael Dolsten, yavuze ko uwo muti uzakorerwa igerageza ku bantu 2,660 bafite imyaka guhera kuri 18 bafite ubuzima bwiza, ariko babana mu nzu n’umuntu warwaye iyo ndwara ya Corona.

    Dr Dolsten yagize ati “ Natwe nka Pfizer, turakora igerageza ry’uyu muti ku bantu bamaze kwandura Coronavirus n’ubwo baba batagaragaza ibimenyetso byayo”.

    Abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, ndetse n’abahanga mu bya farumasi muri Tanzania, bavuga ko uwo muti uramutse wemejwe yaba ari intangiriro nziza mu rugendo rwo guca burundu iyo ndwara ya Coronavirus.

    Umuhanga mu by’imiti akaba n’umwalimu mu bya Farumasi muri Kaminuza ya Muhimbili (Muhas -Tanzania), David Myemba, yavuze ko uwo muti nuboneka uzafasha cyane, kuko ubu Isi yose ihugiye mu gukingira gusa.

    Dr Myemba yagize ati “Birashoboka cyane ko uyu muti wazafasha cyane mu kugabanya ikwirakwira ry’iyi ndwara, ikibazo gihari ni uko virusi ya Corona yihinduranya, dutegereze ibisubizo by’ubushakashatsi. Gusa iki ni ikibazo gishya ku ikoranabuhanga dufite muri iki gihe”.

    Dr Myemba yakomeje agira ati “Nubwo hari inkingo dufite, ubundi zigamije gukingira iyo ndwara, ariko hari abarwara iyo ndwara na nyuma yo gukingirwa, uwo muti uramutse ubonetse rero, waba ari umusanzu, kuko icyo gihe umuti n’urukingo byakorana tukabona umusaruro mwiza .”

    Dr Elisha Osati umuhanga mu ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero muri Tanzania, yagize ati “Bizaterwa n’ibizava mu bushakashatsi. Nibigaragara ko uwo muti ufasha, icyo kizaba ari ikintu cyiza cyane kuko ushobora no gusimbura urukingo.”

    Erick Venant, umuyobozi mukuru w’umuryango utari uwa Leta ya Tanzania witwa ‘RBA Initiative’ akaba ari n’umuhanga mu by’imiti, yavuze ko ako ari akazi gakorwa n’abahanga mu bya siyansi ku Isi hose, mu gushakisha umuti wa Covid-19.

    Yagize ati “Ubu twamaze kubona inkingo zitandukanye za Covid-19, ariko gutangira kw’igerageza ry’uwo muti (clinical trials), bavuga ko ushobora kuvura Corona nyuma y’uko umuntu ayanduye, ni intambwe mu guhangana na Covid-19”.

    “Uyu muti kandi uzafasha mu gukumira iyi ndwara, igerageza ryawo nirigaragaza ko wemewe, izaba ari intambwe ikomeye mu guhangana n’iki cyorezo. Ariko n’ubwo bimeze bityo, ni byiza ko abantu bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 nk’uko zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu gihe ubushakashatsi ku byafasha gutsinda icyo cyorezo bukomeje”.

    Ikindi kandi nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, iyo Sosiyete ya ‘Pfizer’ ku bufatanye na ‘BioNTech’ irateganya gutangira gutanga inkingo za Covid-19 ku bana bari hagati y’imyaka itanu na cumi n’umwe (5-11).

    Umwe mu bashakashatsi witwa Dr Anthony Fauci, yavuze ko Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (FDA) nicyemeza urwo rukingo rurimo gukorwa na Pfizer / BioNTech, ruzatangira guhabwa abana bari muri icyo kigero mu Kwezi k’Ugushyingo 2021.

    Kugeza tariki 1 Ukwakira 2021, abari bamaze kwandura Covid-19 ku Isi ni abantu 234,661,346 mu gihe abamaze guhitanwa na yo bagera kuri 4,799,727, nk’uko tubikesha urubuga www.worldometers.info, rutanga amakuru yerekeye Covid-19, umunsi ku wundi.

    source : https://ift.tt/3D1UhAD

  • Bwa mbere bahura! Byiringiro Lague yahishuye byinshi ku rukundo rwe na Kelia baraye basezeranye mu magategeko #rwanda #RwOT

    Rutahuzamu wa APR FC n’Amavubi, Byiringiro Lague avuga ko bwa mbere abona Uwase Kelia wamaze kuba umugore we, yamubonye ku mafoto yiha umukoro wo kumushakisha.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane nibwo Byiringiro Lague yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Kelia bari bamaze imyaka 4 bakundana.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku rukundo rwabo, yavuze ko bwa mbere amubona yamubonye ku mafoto yiha umukoro wo kumushaka.

    Ati 'nta muntu wampuje na we, nta n’ubwo twari duturanye, namubonye ku mafoto niha gahunda yo kumushaka.'

    Bwa mbere ahura na we yasanze ari umukobwa utuje kandi mwiza nk’uko yamubonaga ku mafoto.

    Ati 'bwa mbere duhura twahuriye mu Mujyi kuri Camellia, nasanze uko namubonaga ku mafoto ariko ameze, yari atuje.'

    Agaruka ku cyo yakundiye uyu mwari waraye wemeye kumanika akaboko akemera kubana na we akaramata, yagize ati 'mu by’ukuri sinakubwira ngo namukundiye iki, ni kwa kundi ubona umuntu ukumva aragukuruye, ibye byose uba ubona ari byiza.'

    Bitewe n’urukundo yamukunze, Byiringiro Lague avuga ko kuva 2017 bakundana nta na rimwe yigeze atekereza kuba yahagarika urukundo rwe na Kelia.

    Ahamya ko kandi muri iyi myaka bamaranye nta kintu Kelia aramukorera kikamutungura 'Surprise’ kuko ari umukobwa utabikunda kandi na Lague ntabikunda.

    Ikintu Kelia yigeze kumukorera kikamubabaza Lague yavuze ko atari ibintu bikomeye ari ibisanzwe by’abantu bakundana.

    Ati 'ku bantu bakundana ntibyabura kurakazanya, ariko nta kintu navuga yankoreye kikambabaza uretse kuba yarakundaga kwivumbura nta kindi. Oya ntabwo yigeze ambwira ngo duhagarike urukundo rwacu.'

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko bazakora ubukwe tariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Byiringiro Lague utarimo gukina kubera ikibazo yagize cy’igupfwa ryo hagati y’amaso ku mukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Kenya wabaye tariki ya 5 Nzeri, yinjiye muri APR FC mu ntangiriro za 2018, hari nyuma yo gukina igihe gito mu Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

    Bamaze imyaka ine bakundana

    Ngo nta gihe yigeze atekerea kuba yamureka

    Ku munsi w’ejo basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-bahura-byiringiro-lague-yahishuye-byinshi-ku-rukundo-rwe-na-kelia-baraye-basezeranye-mu-magategeko

  • Imbaraga z’ubutumwa bwiza zihesha uwizera wese kwezwa-Pst Desire Habyarima #rwanda #RwOT

    “Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki” Abaroma 1:16

    Nyuma y’imbaraga za mbere z’Ubutumwa Bwiza zihesha uwizera wese gukizwa, uyu munsi turavuga ku mbaraga za kabiri zinjira mu muntu umaze kwakira ubutumwa bwiza. Ni imbaraga zihesha uwizera wese kwezwa.

    Gukizwa ntabwo bihagije, iyo umuntu akijijwe aba atangiye urugendo rwo guhinduka kuri kamere no kwezwa. Gukizwa ni urugendo, umuntu aba yaravutse ariko haba hasigaye kurerwa n’ibindi bikurikiraho. Nta muntu wavuka ijoro rimwe ngo arare abaye umugabo, no gukizwa ni uko bigenda iyo umuntu akijijwe atera intambwe mu kwezwa.

    Kwezwa biri mu buryo 2: Kwezwa kwa mbere ni aho Pawulo avuga ngo”Umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye igikoresho cy’icyubahiro kigirira nyiracyo umumaro”. Ni ukuvuga ko umuntu yezwa ku bushake akavuga ngo ‘Nkurikije uko ijambo ry’Imana rivuga, nkurikije inyigisho nakiriye, nkurikije ibyo zinsaba gukora ngiye gutangira urugendo rwo kwezwa. Ugatangira urugendo rwo kwezwa ku bitandukanye, bitewe n’ibyo kamere igutegeka gukora.

    Aho ni ho Pawulo avuga ngo” Ndavuga nti”Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.”Abagalatiya 5:16;17

    Agahita avuga imirimo y’akamere ngo” Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana. Abagalatiya 5:21

    Hepfo akomeza avuga ngo” Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo.” Abagalatiya 5:22;24

    Iyo umuntu akijijwe atangira inzira yo kwezwa no guhinduka kuri kamere. Abantu, iyi nzira yo kwezwa barayanze bahita bashaka iy’ubusamo, rimwe na rimwe bakajya kwikuzaho imikoshi n’imikasiro, n’imivumo, bakagira ngo biri burangire ijoro rimwe, ariko iyo umuntu yinjiye mu nzira yo kwezwa ntacyo amaraso ya Yesu ananirwa, ntabwo amaraso ya Yesu ananirwa gukuraho imivumo.

    Amaraso ya Yesu ntacyo ananirwa, iyo uvuze ko hari ibindi bigomba gukurwaho atari amaraso ya Yesu, uba upfobeje urupfu rw’Umwami, uba upfobeje amaraso ye!

    Iyo umuntu akijijwe yinjira mu maraso ya Yesu, kuko amaraso ye ni yo atweza akadukuraho imivumo n’izo za karande zose, umuntu agahinduka akaba icyaremwe gishya. Ariko nanone akitoza kubaha Imana kuko Bibiliya iravuga ngo”kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.” 1 Timoteyo 4:8

    Ariko abantu bari kunyura inzira y’ubusamo ntibashaka guhitamo inzira yo kwezwa no guhinduka kuri kamere. Bagahitamo inzira iboroheye, akaba azi ko atazasenga afite abandi bamusengera, ariko ntashobora gutera intambwe yo kwezwa no guhinduka ku ngeso kuko atemeye kunyura mu nzira yo guhinduka no kwezwa.

    Izi mbaraga za kabiri ziva mu butumwa bwiza, ni imbaraga zo kwezwa ariko ku bushake. Kubera iki ari ku bushake? Imana yaremye umuntu imuha byose ariko imusigira amahitamo. Amahitamo n’Imana ntiyavogera ngo iyinjiremo, iyo uhisemo nabi uzabaho nabi ubuzima bwawe bwose, iyo uhisemo neza uzabaho ubuzima bwawe bwose. Biterwa n’amahitamo yawe.

    Kwezwa kwa kabiri, ni aho Imana yeza abantu ibanyujije mu bigeragezo bikomeye. Yohana yaravuze ngo”Njye mbatiza mu mazi ariko uzaza hanyuma azababatiza mu Mwuka n’umuriro. Uwo muriro ni ibigeragezo! Kugira ngo duhinduke tube ibikoresho Imana yishimira, hari ubwo itunyuza mu bigeragezo.

    Bibiliya iravuga ngo ‘Abageragezwa nkuko Imana ishaka, babitse ubugingo bwabo umuremyi wo kwizerwa bagumye bakore Ibyiza’

    Source: AGAKIZA Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imbaraga-z-ubutumwa-bwiza-zihesha-uwizera-wese-kwezwa-Pst-Desire-Habyarima.html

  • Amateka ya Ragera Jean de Dieu waririmbye Eugenia muri Nyampinga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ragera Jean de Dieu
    Ragera Jean de Dieu

    Ababanye na Ragera bavuga ko yari umugabo utuje kandi uvuga make, ijwi rye muri Orchestre Nyampinga ryumvikana cyane mu ndirimbo nka Eugenia, Suzuki, Ndababaye, Gira Imbabazi (Mama) n’izindi.

    Mudatsikira Eustache uhagarariye umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Huye yabyirukanye na Ragera Jean de Dieu akaba yari n’inshuti ye ikomeye kuva mu bwana.

    Mudatsikira Eustache
    Mudatsikira Eustache

    Mudatsikira avuga ko Ragera yari umugabo utuje, uvuga make w’umusirimu kandi wambaraga akaberwa ibyo akabikundirwa cyane.

    Usibye kuririmba muri Nyampinga, Ragera yanavuzaga ikondera bita umurangi mu itorero ry’Urukerereza nk’uko byemezwa na Mudatsikira.

    Mudatsikira yatubereye umutumirwa mu kiganiro Nyiringanzo, atubwira Ragera kugeza no ku nkomoko y’izina rye.

    Kurikira ikiganiro hano:

    source : https://ift.tt/3mh67jK

  • Ikirwa cya Malta cyemeye kwakira abakingiwe Covid-19 baturutse mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Malta
    Malta

    SchengenVisaInfo.com ivuga ko hashingiwe ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urubuga rwemewe rw’ingendo rwa Malta, ‘VisitMalta’, abantu bose bateganya kujya muri Malta bava muri Arabiya Sawudite, Maleziya, cyangwa u Rwanda bazemererwa kwinjira mu gihe icyemezo cy’inkingo cyujuje ibyangombwa byose.

    Ibi bivuze ko Abarabu bo muri Arabiya Sawudite, Abanya Maleziya, n’Abanyarwanda bazemererwa kwinjira muri Malta igihe cyose icyemezo cyabo cyerekana ko bakingijwe AstraZeneca EU (Vaxzevria), Moderna (Spikevax), Johnson & Johnson (Janssen) na Pfizer/ BioNTech (Comirnaty).

    Icyemezo kigomba kwerekana ko byibuze hashize iminsi 14 kuva umuntu ahawe urukingo rwa nyuma.

    Minisiteri y’ubuzima ya Malta itangaza ko ibyemezo byerekana ko ugifite yakingiwe virusi hamwe n’inkingo ebyiri zitandukanye zemewe na EMA, na zo ziremewe mu gihe zubahirije igihe gikenewe hagati y’ikingira rya mbere n’irya kabiri.


    source : https://ift.tt/3B3QNgr

  • Guinea: Col Mamady Doumbouya ararahirira kuba Perezida w’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Mamady Doumbouya
    Col Mamady Doumbouya

    Col Doumbouya yayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Biteganijwe ko azashyiraho Guverinoma mu byumweru biri imbere.

    Doumbouya ufite imyaka 41, ni we muyobozi w’Ingabo ubaye Umukuru w’igihugu wa kabiri muto muri Afurika, uwa mbere akaba ari Col Assimi Goïta wa Mali, ufite imyaka 38 wakuyeho Perezida Ibrahim Keïta.

    Igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko Col Doumbouya nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Guinea, bwari buyobowe na Alpha Condé, yavuze ko abasirikare be bafashe ubutegetsi kubera ko bashakaga gukuraho ruswa ikabije, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere mibi.

    source : https://ift.tt/39WYaum

  • Kamonyi: Hafashwe bamwe mu bacyekwaho kwiba bitwaje intwaro gakondo – #rwanda #RwOT

    Bafataniwe mu mirenge ya Rukoma na Ngamba yose yo mu Karere ka Kamonyi.

    Bamwe bafatiwe mu Murenge wa Ngamba mu Kagari ka Kazirabonde, mu Mudugudu wa Rugarama, abandi bafatirwa mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Bugoba, Umudugudu wa Nyenge no mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bose bafashwe biturutse ku mikoranire n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze binyuze mu gahanahana amakuru.

    Yavuze ko abo bantu ari bamwe mu bamaze iminsi bavugwa n’abaturage ko babatega bakabakubita ndetse bakanabatema bagamije kubambura ibyo bafite.

    Yagize ati” Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye. Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma bahaye Polisi amazina y’abacyekwa bose hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu Barindwi.”

    Yakomeje avuga ko abo bantu iyo bamaraga kwambura no gukubita abo mu Murenge umwe bahitaga bajya mu wundi mu rwego rwo kwihisha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagarutse ku kamaro k’abaturage mu kwicungira umutekano by’umwihariko gutangira amakuru ku gihe. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutabara no kuburizamo ibyaha ndetse no gufata abacyekwaho ibyaha bose.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hatangire iperereza.

    Si ubwa mbere muri uyu murenge wa Rukoma hafatirwa abantu nk’aba bahungabanya umutekano w’abaturage.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko

    source : https://ift.tt/3iHUAsT