Category: Uncategorized

  • Ubuyapani: Igikomangomakazi cyanze icyubahiro n'amafaranga cyahabwaga cyemera gushakana n'umusore wo muri rubanda ukenye #rwanda #RwOT

    The Imperial Household Agency, ikigo cya leta gishinzwe gusigasira ubwami bw'Ubuyapani cyavuze ko itariki y'ubukwe bwabo ari 26 z'ukwa cumi.

    Ubundi bari gushyingirwa mu 2018, ariko birahagarikwa, bivugwa ari nyuma y'uko umuryango w'uyu musore witwa Komuro wari mu bibazo by'ubushobozi.

    Nyuma yo gushyingirwa, byitezweko bombi bazajya kuba muri Amerika – aho Komuro akora nk'umunyamategeko.

    Amakuru kuri aba bombi n'ubukwe bwabo ni ibintu byakurikiwe cyane n'itangazamakuru mu Buyapani.

    Uku gutangaza cyane iby'iki gikomangoma – se ni igikomangoma Fumihito – na Komuro n'umuryango we mu myaka ishize, byateye Mako ibibazo by'ihungabana, nk'uko byavuzwe na Imperial Household Agency bigatangazwa n'ikinyamakuru Kyodo.

    Nyirasenge Masako, akaba umugore w'umwami w'abami uriho ubu, nawe yarwaye indwara y'umujagararo (stress), kubera igitutu cyo kubyara umuhungu waragwa ingoma.

    Bombi bahuye bwa mbere mu 2012 ari abanyeshuri muri International Christian University i Tokyo.

    Batangaje urukundo rwabo mu 2017 bavuga ko bazashyingirwa umwaka ukurikiyeho.

    Ariko amakuru yaje kuvugwa ko nyina wa Komuro afite ibibazo by'ubushobozi – ko yafashe ideni ku wahoze ari umukunzi we ntamwishyure.

    Ingoro y'Umwami w'abami yahakanye ko gutinza ubukwe byatewe n'ibyo, nubwo igikomangoma Fumihito cyatangaje ko ikibazo cy'amafaranga kigomba gukemurwa mbere y'uko bashyingirwa.

    Igikomangoma Mako bivugwa ko kizahara amafaranga asanzwe ahabwa umuntu wo mu muryango wa cyami uvuye iwabo angana na miliyoni 150 z'ama- yen (asaga miliyari 1.3 Frw).

    Bivugwa kandi ko mu bukwe bwe atazakora imihango isanzwe igendanye n'umuryango w'ibwami. Nareka ayo mafaranga n'iyo mihango azaba ariwe mugore wa mbere wo mu muryango wa cyami ukoze ibi.

    Mu itegeko ry'Ubuyapani, abakobwa bo mu muryango wa cyami bashatse umuntu “wo muri rubanda” batakaza umwanya n'icyubahiro cyabo, gusa ntibigenda gutyo ku basore bo muri uwo muryango.

    'Harry na Meghan bo mu Buyapani'

    Mariko Oi, BBC News

    Kei Komuro yari asanzwe atavugwaho rumwe, ariko ubwo yari ageze i Tokyo mu ntangiriro z'iki cyumweru mbere y'uko ubu bukwe butangajwe, yateje sakwe sakwe kubera uburyo yari yafungiye umusatsi we inyuma.

    Mu gihugu aho uko ugaragara bishingirwaho cyane mu bantu, bamwe mu Buyapani bavuze ko iyo misokoreze ye ari ikindi gihamya ko adakwiye gushyingirwa igikomangoma.

    Byerekana kugenzurwa no gukurikiranwa na rubanda kwakomeje kubaho kuri bombi mu myaka ishize kuva batangaza ko bakundana.

    Amakuru ku bibazo by'amafaranga nyina yari afite no kuvuga ko kumenyana n'ab'ibwami byatumye agera mu ishuri ry'amategeko muri Amerika byari inkuru zikomeye mu binyamakuru.

    Ariko abashyigikiye Mako na Komuro bashimira uyu musore guhagarara bwuma imbere y'itangazamakuru ritabahaga agahenge nyuma y'uko atangaje ko akundana n'umukobwa w'ibwami.

    Ndetse icyemezo cyabo cyo gutura muri Amerika cyatumye bahimbwa “Harry na Meghan b'Ubuyapani”.

    Nubwo bo batazwi cyane ku isi nk'abo bo mu Bwongereza, ariko urukundo rwabo ni urundi rugero rudasanzwe rwo guhinyuza imibereho n'amahame amaze imyaka n'imyaka mu miryango ya cyami.


    Komuro agiye gushyingiranwa n'igikomangomakazi Mako, aherutse kugaruka mu Buyapani yafungiye umusatsi inyuma bivugisha benshi

    Inkuru ya BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ubuyapani-igikomangomakazi-cyahaze-icyubahiro-n-amafaranga-cyahabwaga-cyemera

  • Uwakiniye Manchester United yahishuye uko Cristiano Ronaldo yabaswe n'imyitozo kugeza ubwo umutoza amwirukana ku kibuga #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w'icyamamare yatinyaga ko Ronaldo yananirwa kare bigatuma atakaza imbaraga mu mukino cyane ko yarimo kuzamura ubuhanga bwe mu gucenga,gutera free kicks no gucenga.

    Nicky Butt wasimbuwe na Ronaldo ubwo yakiniraga bwa mbere Manchester United muri 2003 ndetse no mu gitabo gishya 'Viva Ronaldo', Butt agaragaza amabanga agaragaza ibitambo Ronaldo yatanze kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru.

    Butt yagize ati: 'Ronaldo yagaragazaga ko ari umuhanga ariko ntabwo ubuhanga bwe gusa aribwo bwari kumugeza hejuru.

    Bikunze kuvugwa ko abakinnyi bamwe bakora cyane, bagasigara ku bibuba by'imyitozo kugira ngo bakore iy'inyongera cyangwa batyaze ubuhanga bwabo, ariko kuri Cristiano byari ubwitange bwuzuye,kwiyemeza, hamwe no gukora cyane.

    Ntabwo yari afite imana imuha imbaraga, ntayo yahawe, yarakoze cyane kugira ngo abigereho. Mu byukuri yaje iwacu ari umwana muto unanutse, arakora cyane kugira ngo yongere imbaraga imyaka myinshi.

    Yagombaga kongera imbaraga z'umubiri kuko Premier League ibisaba, kandi yari afite amahirwe menshi yo kubona ku giti cye ukuntu kugira imbaraga z'umubiri ari ingenzi iyo hari uwo muhanganye, ndetse no mu myitozo, nko guhangana na Roy Keane cyangwa na Jaap Stam.

    Twamubonaga kandi yiyigisha ubudacogora ku gutera imipira y'imiterekano kandi yatubwiraga ku kintu runaka yabonye ahandi,agashaka kugikora neza kurushaho, agakora cyane kugeza agikoze.Ntabwo kwari ukwiyemeza gusa ahubwo yari yarabaswe n'umupira w'amaguru.

    Ni we wa nyuma wavaga ku kibuga cy'imyitozo. Mu byukuri, ntiwashoboraga kumuvana mu kibuga cy'imyitozo kuko yakoraga ubudacogora ku mayeri ye,twese tugataha agahita yikorera igikapu cyuzuye imipira kugira ngo yitoza ubuhanga butandukanye.

    Hari ubwo twabaga turi kurya saa sita muri kantine cyangwa twiteguye gutaha ukumva ijwi rya Sir Alex avugira hejuru ku bibuga by'imyitozo saa munani cyangwa saa cyenda,akanga Cristiano amubwira ko igihe kigeze ngo atahe,ati'dufite umukino mu minsi ibiri – birahagije nonaha'! “.

    Uyu mugabo yavuze ko Ronaldo atari afite umukunzi icyo gihe ndetse umwanya munini yawuhariraga imyitozo no gutera ama free kicks na penaliti kugira ngo azabe umukinnyi wa mbere ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uwakiniye-manchester-united-yahishuye-uko-cristiano-ronaldo-yabaswe-n-imyitozo

  • Umujyi wa Kigali ugiye gushyiraho intebe rusange zo kuruhukiraho ahantu 100 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Muhirwa Solange, yatangaje ko izi ntebe zizashyirwa hafi y’imihanda ndetse ko bitewe n’umwanya uhari ahazaba hari nke hazaba hari ebyiri, zishobora kwacarwaho nibura n’abantu bane.

    Muhirwa yavuze ko ibi bizatuma abakoresha izi ntebe baryoherwa no kureba ibyiza bibakikije, aho mu bintu bya mbere bazaba bakeneye ari ukwicara ndetse no gusabana nkuko The New Times ibitangaza.

    Yakomeje agira ati “Izi ntebe zizakoreshwa n’abantu bose, ni ahantu rusange ntabwo hazaba hagenewe abantu runaka bafite inyubako cyangwa bakorera ubucuruzi hafi y’aho zashyizwe.”

    Mu byagendeweho batoranya aho zizashyirwa harimo imiterere y’imihanda n’urujya n’uruza ruhabera ku buryo bitazangamira abaje kuharuhukira, gusabana, gusoma ibitabo kimwe n’umutekano wo mu muhanda muri rusange.

    Aha hantu kandi hazakoreshwa cyane n’abanyamaguru ndetse n’abatwara amagare, Muhirwa yavuze ko mu gihe bitabangamiye umutekano w’umuhanda hazashyirwa n’aho kuyaparika.

    Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko uyu mushinga watangiranye n’intebe 75 zashyizwe mu duce 33 twatoranyijwe turimo ‘Imbuga City Walk’ ahahoze ari agace katagerwamo n’imodoka ‘Car Free Zone’ ndetse n’ubusitani buherereye Kicukiro Rwandex.

    Ahandi zizashyirwa ni ku Ryanyuma i Nyamirambo, Kwa mutwe, mu Biryogo, Gatare, mu Miduha, Rugarama, Gisozi, Musezero, Gisozi Carriere, mu busitani bwo ku Kinamba, Kanyinya, Karama 1 na Karama ya 2, kuri Engen mu Kanogo, kwa Rubangura, kuri Rond Point yo mu mujyi rwagati, ku Muhima Yamaha, Kagugu, Nyakabanda kwa Gisimba, Cadillac, KBC, ku isoko rya Kimironko, i Rugende, ku Kibuga cy’Indege n’ahandi.

    Ni intebe zizakoreshwa n’abagenzi bose mu rwego rwo kuryoherwa n’ibyiza bitatse umujyi

    Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushyira intebe zo kuruhukiraho ahantu 100 hanyuranye

    source : https://ift.tt/3D5xC6K

  • U Rwanda rushobora kwakira Ishami ry’Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar – #rwanda #RwOT

    Iki Kigega kiramutse gishinze iri Shami ryacyo mu Rwanda, byagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu, kuko byatuma abashoramari barushaho kugirira icyizere u Rwanda nk’ahantu bashyira imari yabo, ibi nabyo bikagira ingaruka nziza ku mugambi wa Leta wo guhindura u Rwanda icyicaro cya serivisi z’imari muri Afurika (Rwanda Finance Center).

    QIA ni Ikigega cyashinzwe mu 2005 hagamijwe gukoresha neza amafaranga aturuka mu bucukuzi bwa gaz, agakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari ryibanda ku rwego mpuzamahanga, nubwo iry’imbere mu gihugu ritibagiranye.

    Qatar ni igihugu kiri mu bikize ku Isi, aho umuturage muri miliyoni 2,5 zituye icyo gihugu, abarirwa umusaruro mbumbe w’ibihumbi 61$. Ubu bukire bukomoka ahanini ku mutungo kamere urimo peteroli na gaz, aho iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kohereza nyinshi ku Isi, ndetse kikaba kibitse 12% by’iri ku Isi yose.

    Kuri ubu, 85% by’ibicuruzwa Qatar yohereza mu mahanga bigizwe na gaz na peteroli icukura, mu gihe uyu mutungo unatanga 60% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu buri mwaka, ukanagira uruhare rwa 70% ku byo Leta ya Qatar yinjiza buri mwaka.

    Nubwo ubwinshi bwa gaz ya Qatar budashidikanywaho, umusaruro ukomoka mu bigega bya peteroli muri icyo gihugu byitezwe ko uzatangira kugabanuka kuva mu 2023. Naho uyu musaruro utagabanuka kandi, ihindagurika ry’ibiciro mpuzamahanga ku bicuruzwa byiganjemo peteroli na gaz rimaze imyaka rigaragara, rishobora kugira ingaruka ku gihugu nka Qatar gishingira kuri uwo mutungo, ari nayo mpamvu Leta ya Qatar yifuza kongera ingano y’amasoko ishobora gukuramo amafaranga, nk’uburyo bwiza bwo kwiteganyiriza.

    Mu 2008, ubuyobozi bw’iki gihugu bwashyizeho intego z’iterambere ziswe ‘Qatar National Vision 2030’ (QNV), zigamije gufasha icyo gihugu kubaka ubukungu budashingiye kuri peteroli na gaz gusa, ndetse icyo gihugu gihita gitangira gushora 20% by’umutungo cyinjije buri mwaka mu bikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi, ibintu byatangiye gutanga umusaruro ufatika.

    Mu bindi byakozwe, harimo gushyigikira Ikigega cya QIA, kigahabwa imbaraga zo gukora ishoramari hirya no hino ku Isi, aho bivugwa ko umutungo rusange wacyo ushobora kuba ukabakaba miliyari 300$, ukaba uri mu ngeri zirimo amasoko y’imari n’imigabane, amabanki, inganda z’imodoka, ibigo by’ubwubatsi, imikino n’ibindi bitandukanye.

    Amaso yerekejwe muri Afurika

    Nubwo iki Kigega gifite amaboko ahandi hose ku Isi, ntabwo cyari cyagashyira imbaraga nyinshi ku Mugabane wa Afurika, kandi nawo ubumbatiye amahirwe y’iterambere.

    Amakuru avuga ko Qatar yari yifuje ko ibiro by’iki Kigega byafungurwa muri Côte d’Ivoire, ari nacyo gihugu gicumbikiye Ikigega nterankunga cya Qatar, Qatar Charity, ibi bikajyana n’uko umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza.

    Icyakora ibi ngo byaje guhinduka mu bihe by’amatora muri icyo gihugu, aho bikekwa ko Qatar yisubiyeho kubera kwikanga ibishobora kuzakurikira amatora yatsinzwe na Perezida Allasane Ouattara, wiyamamazaga kuri manda ya gatatu atari yemerewe n’Itegeko Nshinga.

    Amakuru yatangajwe na Africa Intelligence, yemeza ko ibiganiro by’ishingwa ry’Ishami ry’iki Kigega mu Rwanda biri kugirwamo uruhare na Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki y’Iterambere rya Afurika, akaba ari umujyanama wa Qatar mu bijyanye n’amavugururwa akwiye gukorwa muri iki kigega, izi nshingano akaba yarazitangiye mu 2018.

    Uretse ibi kandi, mu Rwanda hari ishoramari iki Kigega gifitemo imigabane, ku buryo kukizana mu Rwanda bitaba gusa bijyanye no gukurikira umutekano n’ibindi bijyanye nawo, ahubwo byaba ari n’uburyo bwo kurushaho gucungira hafi imishinga y’ibigo iki Kigega gifitemo imigabane.

    Ibyo bigo birimo nka Accor, ikigo cyashoye mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, kiri kubaka hoteli igezweho ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. QIA iza ku mwanya wa kabiri mu kugira imigabane myinshi muri Accor, aho ifite ingana na 11,3%.

    Ku rundi ruhande, ikirango cya Visit Rwanda cyamamazwa n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, kandi iyi kipe ni iya QIA.

    QIA ikeneye icyicaro muri Afurika kuko iki Kigega kiri kuhagurira ibikorwa byacyo, nk’aho muri Nyakanga giherutse gutangaza ko kizashora miliyoni 200$ muri Airtel Ishami rya Afurika, ndetse ikaba yarashoye mu bijyanye n’ingufu zisubira muri bihugu birimo Afurika y’Epfo na Zambia, ku bufatanye n’ikigo cya Enel cy’Abataliyani.

    Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, Ikigo cya Leta kiri gushyira mu bikorwa umushinga wa Kigali International Finance Center (KIFC), Nick Barigye, yakubutse muri Qatar aho yagiranye amasezerano na mugenzi we, Yousuf Mohamed Al-Jaida uyobora Ikigo cya Qatar Finance Center, azatuma ibigo byombi bisangira ubunararibonye n’ubumenyi.

    Muri urwo rugendo, Barigye yari aherekejwe na Celestin Rwabukumba uyobora Isoko ry’Imari ry’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), aho nawe yagiranye ibiganiro na bagenzi bakora b’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Qatar, Qatar Stock Exchange (QSE), impande zombi zemeranya kugirana imikoranire.

    Perezida Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ubwo bakurikiranaga amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2019

    source : https://ift.tt/3B17UQ4

  • Ruhango: Ibikorwa bafatanyamo bihamya intambwe bateye mu Bumwe n’Ubwiyunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habarurema yifatanya n
    Habarurema yifatanya n’abaturage mu kubaka umudugudu wa Kakirinzi

    Babitangaje mu gihe kuri uyu wa 01 Ukwakira 2021 mu gihugu hose hatangizwa ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, gutangirana n’iyo tariki y’amateka y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku ya 01 Ukwakira 1990.

    Ubwo hatangizwaha ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Kinazi mu kagari ka Gisari, ahabaye Jenoside ndengakamere ku Mayaga, abaturage bagaragaje ko babanye neza kandi bafatanya mu bikorwa bitandukanye.

    Abaturage bagaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta cyizere bari bafite cyo kuzongera kubana neza, ariko kubera ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byagiye bigerwaho ubu abaturage b’Akarere ka Ruhango babanye neza hejuru ya 95%, nk’uko bigaragazwa n’igipimo cy’Ubwiyunge umwaka wa 2020.

    Bimwe mu bikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge abaturage bagezeho harimo imihanda ituma bahahirana bakanagenderana, amashanyarazi yatumye iterambere ryihuta, hakaba n’ibikorwa by’amaboko bahuriramo birimo nko kubakira abatishoboye no kubaka ibiro by’imidugudu n’utugari.

    Aha batunganyaga ibiti byo kubahisha ibiro by
    Aha batunganyaga ibiti byo kubahisha ibiro by’umudugudu wabo

    Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge, Akarere ka Ruhango kateguye amashimwe y’ibikombe bitangwa ku midugudu yahize iyindi, uwa Kakirinzi mu Kagari ka Gisari ukaba wongeye kwisubiza igikombe kubera ibikorwa byakozwe birimo no kubaka ibiro by’umudugudu wabo.

    Nyiratwizeyimana Hosiana avuga ko ashimira avuga ko igihugu cyubatse Ubumwe buhuza abaturage bakaba babanye mu mahoro, bagafatanyiriza hamwe kubaka ibikorwa bibahuza.

    Agira ati “Nk’ubu twahawe igikombe dukesha imibanire myiza no gukorera hamwe twiyubakiye ibiro by’umudugudu kandi buri wese yagize uruhare ntawe usigaye ibyo bivuze ko twateye intambwe ishimishije”.

    Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutwari Akarere ka Ruhnago gashishikariza muri uku kwezi k’Ubumwe n’ubwiyunge, abaturage bagaragaza ko bazarushaho guharanira ko ntacyasubiza inyuma ibimaze kugerwaho.

    Ibikorwa by
    Ibikorwa by’umuganda abaturage bahuriramo bishimangira ubumwe bwabo

    Mwitakuze Azarias utuye mu mudugudu w’Akanaba avuga ko ashingiye k’uko igihugu cyari cyarasenyutse n’aho kigeze cyiyubaka, buri Munyarwanda abona intera ishimishije ubumwe n’ubwiyunge bugezeho.

    Agira ati “Igihugu cyacu cyaranzwe n’amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uyu munsi abantu barahura bagasabana, bagira ibirori bagatumirana, mu byago baratabarana, abantu ubu basigaye bakenerana bikaba bigaragaza uko Igihugu kimaze kwiyubaka mu bumwe bw’Abanyarwanda”.

    Mwitakuze avuga ko na bake bataragera ku myumvire y’ubumwe bw’Abanyarwanda bazakomeza kubegera bakabereka ibyiza byo kubana mu mahoro, kugira ngo ibyabangamira ubumwe n’ubwiyunge bikemurwe harimo n’ubukene bushobora gutuma abantu bamwe bakomeza kugira imyumvire iri hasi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kuba abaturage bageze ku rwego rwo gukorera hamwe bakanitwara neza, bigaragaza neza ko ubumwe n’ubwiyunge bumaze kugera ku gipimo cyiza.

    Avuga ko n’abagiseta ibirenge bazagenda bumvea neza ko ubumwe n’ubwiyunge ari umuti w’ibikomere byatewe n’ibibazo Abanyarwanda banyuzemo, kandi ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iby’ingenzi bakwiye gukora ari ukwitanga mu bikorwa by’aho batuye n’aho bakorera.

    Umudugudu wa Kakirinzi wongeye kwisubiza igikombe cy
    Umudugudu wa Kakirinzi wongeye kwisubiza igikombe cy’ibikorwa bishyigikra ubumwe n’ubwiyunge

    Agira ati “Abaturage bagomba kongera kuzirikana amateka mabi yasenye igihugu cyacu ariko bakanitabira igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango ku baturage bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenosie yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, kandi bagakomeza kuganira ku muco w’ubutwari no gukunda igihugu na gahunda ya Ndi Umunyarwanda”.

    Muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, Akarere ka Ruhango gasaba abaturage kwita ku bikorwa by’ubutwari kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye, hakaba hakenewe gukurikiza gahunda za Leta zirimo nka Ejo heza, kwirinda Covid-19, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye n’ibindi byose bubahizira ngo binjire mu nzira nziza y’ubutwari, ari na rwo ruhare rwabo rukenewe mu kubaka igihugu.


    source : https://ift.tt/2ZMZe21

  • Bigirimana Fulgence agarutse mu muziki nyuma y’imyaka isaga 10 awuhagaritse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimana Fulgence bakunze kwita Nyirimitoma
    Bizimana Fulgence bakunze kwita Nyirimitoma

    Ni umuhanzi watangiye kwiyumvamo inganzo y’amagambo y’urukundo akiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho ngo yatanze umusanzu muri twa dupapuro tw’urukundo abana bajyaga bandikirana.

    Ati “Nkiri umwana naritondaga, niberagaho nk’umuntu w’umurokore, ariko kuva kera niga cyane cyane mu yisumbuye, niga mu wa mbere n’abana bo mu mwaka wa gatandatu bazaga banshakisha ngo mbabwire utugambo bandikira abakunzi babo”.

    Indirimbo ya mbere yasohoye ni ‘Ntirugurwa’ mu mwaka wa 2007, aho ngo muri icyo gihe yari atangiye umuziki ataryohewe, ngo ni nyuma y’uko iyo ndirimbo yamutwaye amafaranga yose yari yarakoreye bimuvunnye.

    Ati “Indirimbo Ntirugurwa nasohoye mu mwaka wa 2007 yarampenze, ibaze audio yantwaye amafaranga ibihumbi 150 muri 2007! Ni amafaranga nari narakoreye amvunnye ubwo nabaga i Kigali mu Gatsata ndi umucuruzi”.

    Avuga ko ubuzima bwe abukesha umucuruzi Sina Gerald uzwi ku izina Nyirangarama, wanamufashije kwinjira mu buhanzi, dore ko ngo aho avuka mu Karere ka Gakenke ari mu ntambwe nke kugera kuri Nyirangarama.

    Ngo yize amashuri yisumbuye ataha kwa Sina Gérard anamufasha muri byose rimwe aza kumuhuza na Mavenge Sudi wari ugezweho icyo gihe, ndetse akomeza kumwigana mu buryo acuranga Gitari aranayimenya, ibyo byose akabikorera mu cyumba cye araramo.

    Ngo yaje gutungurana ubwo hari habaye igitaramo kuri Nyirangarama hatumiwe abahanzi banyuranye, azamuka kuri Podium atunguranye araririmba anacuranga, abantu batangarira uburyo aririmba neza.

    Uwo mugabo uvuga ko yamaze imyaka myinshi akorera Sina Gérard, ngo byaje kuba ngombwa ko ajya gukorera i Kigali ariko ngo Sina akomeza kumubera nk’umubyeyi, aho mu mwaka wa 2007 akimara gusohora indirimbo Ntirugurwa itarigeze imenyekana cyane, ngo yahize asohora indi yitwa ‘Unsange’ yakoreye muri Production ya Jacques.

    Avuga ko ari indirimbo yakunzwe cyane iramuzamura aramenyekana, atangira kuryoherwa n’ubuhanzi, ari nabwo yahise akurikizaho indi yitwa ‘Nyamusaninyange’.

    Yahishe Nyirabuja ko yamuririmbye mu ndirimbo Unsange

    Unsange na Nyamusaninyange, ni indirimbo avuga ko ari iz’amateka, aho igitekerezo cyo kuzihimba ngo cyagiye gituruka ku bantu yabanye na bo.

    Yavuze ko Unsange yayihimbye biturutse ku mubano mwiza yabonanaga Sebuja na Nyirabuja (Sina Gerald n’umugore we), aho ngo mu rugo yabonaga ari intangarugero mu mibanire myiza kandi bagafata neza n’abakozi babo ndetse n’abantu bose batitaye ku bukene bwa bamwe.

    Mu nyikirizo y’indirimbo Unsange, harumvikanamo izina Uwicyeza, aho aririmba ati “Nsanga unyegere umare ibicuro ngwino Uwicyeza nkesha ikizima, uwo umutima wanjye wakumburaga nkamutegereza ariko simubone”.

    Uwicyeza mu buzima busanzwe, ni izina ry’uwahoze ari Nyirabuja, umugore wa Sina Gérard, avuga ko guhimba iyo ndirimbo yifashishije iryo zina, byaturutse ku bunyangamugayo no kwita ku bantu bose yabonanaga uwo mubyeyi.

    Ati “Igitekerezo cyo kuririmba nifashishije iryo zina Uwicyeza, nabonaga ukuntu databuja na mabuja bakundanye n’uburyo batwitaho nkatwe abakozi babo, badufata neza, noneho mu buhanzi bwanjye ntekereza ku magambo y’urukundo ndashyira mu ndirimbo, Nsanga izina Uwicyeza ni ryiza nti ahubwo reka ndirimbe ndikoresheje. Ntabwo abantu bigeze bamenya ko nakoresheje izina rya mabuja, byari bishingiye ku rukundo n’imyitwarire yabo kuko nabonaga bakundanye cyane, na Mabuja ndakeka ko atigeze amenya ko namuririmbye mu ndirimbo”.

    Arongera ati “Ni indirimbo y’urukundo, bampaye igitekerezo, njye ndirimba nishyize mu mwanya wa Sina uri kuririmbira umugore we”.

    Yavuze ko mu mwaka wa 2009-2010 asohora indirimbo Nyamusaninyange, ngo yaririmbaga umugore we, mu rwego rwo kumushimisha n’ubwo nyuma bitagenze neza bagatandukana amutanye uruhinja bari bamaze kubyarana.

    Avuga uburyo yatandukanye n’umugore we ati “Indirimbo Unsange, yatumye mba umusitari kandi burya iyo umuntu ari kubaka izina ahura n’ibigusha byinshi, muri 2008 ni bwo naje guhura n’umukobwa, burya abahanzi tujya twibeshya ukagira ngo umukobwa yagukunze, ariko si byo baba bafite ibindi bakurikiye. Byarangiye tubanye dukora ubukwe, ariko nta mwaka twamaranye twahise tujya mu miguruko turatandukana ansigira umwana w’umukobwa twari tumaze kubyarana”.

    Avuga ko guhimba indirimbo Nyamusaninyange, kwari ugushaka guha care umugore we, dore ko amagambo hafi ya yose yakoresheje muri iyo ndirimbo ngo akubiyemo imitoma yateraga umugore we.

    Ati “Muri 2009-2010, ni bwo naririmbye umugore wanjye, ariko nirinze gukoresha izina rye nkoresha Nyamusaninyange, burya ni we nateraga imitoma nti: Uw’amaso adahaga kureba, Nyamusaninyange ngwino unyigarurire, wowe nyurwa no kukubona unyura imbere, twicaye mu rwacu mu gicumbi cy’urukundo”.

    Arongera ati “Burya iyo abantu bari kumwe bakundana, kugira ngo umwe arekure undi biragorana, kubera ko namukundaga, namuririmbye nk’umuntu uri ku mutaka uri kumutera imitoma, na biriya naririmbye mvuga nti Ngusohokane twicare ku ibuye rya Bagenge, nguhanagure igisomyo n’ibiki… Byose buriya igipangu kiri imbere y’ibuye rya Bagenge ni cyo njye n’umugore twari dutuyemo”.

    Nyuma y’uko atandukanye n’umugore amusigira uruhinja, ubuzima byabaye bubi ahagarika umuziki

    Fulgence ngo ubuzima ntibwigeze bumugendekera neza, ubwo umugore yari amusiganye umwana w’uruhinja, ngo yarakennye atangirira ku busa, umuziki arawuhagarika ashaka uburyo yakwita ku mwana we w’umukobwa ubu wujuje imyaka 13.

    Ati “Ubuzima bwabaye bubi nsubira kuri zero, ibaze kuba waratunze za miliyoni kugeza ubwo usigara nta n’ijana ufite ku mufuka, burya iyo umuntu yasenye byose biragenda, ni bwo naretse umuziki ntangira gukora uturaka tunyuranye nabona udufaranga tukamera nk’utuguye mu muriro, abakunzi b’umuziki wanjye barambura. Urumva iyo wabaye umusitari ugakena ugira ipfunwe ryo kugaragara, nari ngeze aho kwihisha”.

    Uwo muhanzi, avuga ko agarukanye imbaraga mu muziki aho ngo aje gukosora ibidakorwa neza mu muziki nyarwanda.

    Ati “Njye nzanye cya Kinyarwanda cyanjye, ndashaka gukosora umuziki uriho n’uburyo uririmbwa ngarura Ikinyarwanda cyacu cyateshejwe agaciro, hari indirimbo udashobora kumvana n’umwana wawe muri salo kubera ibishegu, erega ushobora kuririmba n’ibyo bishegu ariko ugashyiramo ubwenge. Ngiye kujya nsohora indirimbo ku buryo abantu bazajya bishimira kuzumvana n’abana babo”.

    Nyuma y’uko aherutse gusohora indirimbo ‛Ruraryoha’ yakoreye na video, aho agaragaza ibibera mu cyaro, ngo yayihimbye mu rwego rwo kwibutsa abanyamujyi icyaro bahozemo, ngo yiteguye gusohora iyitwa “Ni wowe”, na yo yitezweho ko izashimisha Abanyarwanda.

    Arasaba Abanyarwanda kongera kumushyigikira, aho abizeza ko atazigera abatenguha, abasaba kumwereka urukundo akiriho birinda kuzamwereka urukundo atakiriho.

    Ati “Nzongera gukurwa mu muziki n’ifirimbi ya nyuma ya misiyo y’Imana iba yaradushyize hano ku isi, ziriya ndirimbo zose mwakunze naziririmbye nkiri umwana, ubu ho ndi mukuru mbazaniye indirimbi zibafasha kuruhuka, zitandukanye n’iza kera, ubu maze gukorera Audio indirimbo 20, ngiye kujya nzisohora ari uko zifite video”.


    source : https://ift.tt/2Wx7yBK

  • Ibimenyetso byereka umukobwa ko umuhungu amukunda (Igice cya 2) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzobere mu kumenya ko abantu babiri baberanye (matchmakers), zemeza ko niba umuhungu aguhamagaye cyangwa akakwandikira ubutumwa bugufi yasinze, uzamenye ko akwiyumvamo, ariko na none ugomba kwitondera babandi bahamagara mu gicuku bavuga amagambo aterekeranye.

    2. Umusore ugukunda iyo uri hafi ye ahindura imyitwarire

    Ubusanzwe abasore bafite uburyo bitwara butandukanye n’ubw’abakobwa igihe bahuye n’ikibazo rukana, ariko nubona afite ukuntu yahinduye imyitwarire mu buryo budasanzwe, nko kuvuga menshi cyangwa kuvuga make igihe uri hafi ye, birashoboka ko yagukunze ariko akaba atazi uburyo yabyerekana. Ku bakobwa ho usanga babuze ibyicaro cyangwa baturatuye nk’uko bamwe babivuga.

    3. Kwambara neza ngo akugaragarire neza
    Ibi birumvikana cyane. Nta mukobwa wifuza gusohokana n’umuhungu ugaragara nk’ingegera. Nubona rero umusore yahinduye imyambarire agashyiramo udukabyo igihe azi neza ko muza kubonana, ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko uwo muntu akwemera.

    4. Agusaba ko yakugurira utuntu dutandukanye

    Umuhungu nagusaba ko mujyana akakugurira amafunguro ku mugoroba (dinner), cyangwa se akagusaba ko yagufasha mu kibazo runaka gisaba amafaranga, uzamenye ko yifuza kugufata neza no kukunezeza kuko agukunda.

    5. Inshuti zanyu zibaha rugari (Kubaha amahoro ngo mwiganirire)

    Nujya gusura umuhungu ugasanga ari kumwe n’inshuti ze ukabona zirahagurutse ziragiye, uzamenye ko uri umuntu we bikomeye, kuko icyo gihe uhita umenya ko yabakubwiye kandi ko akeneye kubona umwanya wa mwembi gusa.

    6. Iyo hagize ugusagarira arakurengera

    Kimwe n’abagore, abagabo na bo bazi kurwana ku byabo iyo hagize ushaka kubangamira uwo bakunda. Urugero, iyo umusore azanye amahane muri mu kabari cyagwa agatangira kukubuza amahoro ukabona umuhungu aje kumugukiza, ekenshi ibi bikorwa n’umuhungu ugufitiye urukundo. Kandi n’ubwo ari ibintu bishimishije, ni n’ikimenyetso cyiza cyane kikwereka amarangamutima agufitiye.

    7. Ikimenyetso cya nyuma: Iyo urwaye cyangwa wumva utameze neza, akuba hafi

    Mu miterere y’umubiri wa muntu, abagabo kuva kera na kare barangwa no guhora biteguye gufasha abo bakunda. Niba urwaye umusore akagusaba ko yaza kukureba akuzaniye icyo ubasha gufata (icyo kunywa cyangwa amafunguro) ntuzirirwe wibaza byinshi, uzamenye ko uwo muntu agushakaho umubano ukomeye.

    source : https://ift.tt/3ipT6mC

  • APR FC ishobora kwipima na Simba SC #rwanda #RwOT

    Nta ghindutse ikipe ya APR FC izakina imikino ibiri ya gicuti na Simba SC mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League aya makipe afite muri uku kwezi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro bigeze kure hagati ya Simba SC na APR FC kuba zakina imikino ya gicuti ibiri yose ikabera mu Rwanda.

    Nta gihindutse bivugwa ko umukino umwe uzaba tariki ya 5 Ukwakira undi ukaba tariki ya 8 Ukwakira 2021, ni imikino izakinwa n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu yaba iy’u Rwanda n’abakinnyi ba Simba SC batahamagawe ma makipe y’ibihugu byabo.

    Bivuze ko nka APR FC yakina idafite abarimo Jacques Tuyisenge, Omborenga Fitina, Mugunga Yves na Manishimwe Djabel bari mu Mavubi.

    APR FC irimo iritegura Etoile Sportive du Sahel tariki ya 15 Ukwakira i Kigali ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 22 Ukwakira 2021.

    Simba SC yo iritegura Jwaneng Galaxy, umukino wayo na wo uzaba tariki ya 15 Ukwakira uwo kwishyura uzabe tariki ya 22 Ukwakira 2021.

    APR FC ishobora gukina umukino wa gicuti na Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ishobora-kwipima-na-simba-sc

  • Impinduka mu myiteguro y’Amavubi #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier avuga ko igihe ikipe y’igihugu yajyaga ifata yitegura kigomba kugabanuka ahubwo hagashyirwa imbaraga muri shampiyona abakinnyi bakajya baza bameze neza.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, iyo yabaga yitegura umukino runaka, ni imwe mu makipe y’ibihugu yajyaga yitegura igihe kinini aho umutoza yamaranaga n’abakinnyi ibyumweru bigera muri 3 bitegura, ugasanga na shampiyona yahagaze kubera amakipe afitemo abakinnyi, byatumaga habaho ibirarane byinshi muri shampiyona.

    Urebye nk’ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya Mali na Kenya tariki ya 1 na 5 Nzeri, yahamagawe tariki ya 12 Kanama aho abakinnyi bakina imbere mu gihigu bahise bajya mu mwiherero.

    Nizeyimana Olivier avuga ko iki kintu batangiye kukigaho ndetse ko no kuri iyi nshuro igihe cyagabanijwe ku ikipe y’igihugu irimo yitegura Uganda, ndetse mu minsi iri imbere kizagabanywa cyane kandi ahamya ko nta ngaruka bizagira.

    Ati “urebye ubu igihe ikipe y’igihugu yahamagariwe mu mwiherero ubona ko ari gito ugereranyije n’uko byabaga bimeze, biri mu byatumaga na shampiyona itinda cyane, ariko nidukorana n’abatoza b’ikipe y’igihugu, tugategurana nabo uko ibintu bizajya bigenda, tukagabanya iminsi yo kwitegura, tukanubaka iby’imbere mu gihugu, kuko na shampiyona itameze neza n’ibindi byatuvuna.”

    Kuri iyi nshuro abakinnyi bahamagawe tariki 27 Nzeri, ab’imbere mu gihugu batangira umwiherero tariki ya 29 Nzeri ni mu gihe umukino wa Uganda uzaba tariki ya 7 Ukwakira, bivuze ko byavuye ku byumweru 3 bijya ku minsi 9 yo kwitegura.

    Amavu igihe yajyaga amara yitegura kigomba kugabanuka

    Nizeyimana Olivier avuga ko ari kimwe mu bizatuma shampiyona itazamo ibibazo byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-mu-myiteguro-y-amavubi

  • Guinea: Doumbouya wahiritse ubutegetsi ararahira nka perezida #rwanda #RwOT

    Col Mamady Doumbouya wayoboye agatsiko k'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea ararahira nka perezida w'inzibacyuho kuri uyu wa gatanu.

    Imihango irabera ku ngoro ya perezida kandi iritabirwa n'abatumiwe gusa.

    Col Doumbouya niwe wayoboye coup d'etat yahiritse Perezida Alpha Condé mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Byitezwe ko mu byumweru biri imbere azahita ashyiraho guverinoma.

    Uyu mugabo w'imyaka 41, arahita aba perezida wa kabiri ukiri muto muri Africa, inyuma ya Col Assimi Goïta wa Mali w'imyaka 38.

    Mu kwa munani 2020 Col Goïta yahiritse ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, mu kwa gatanu 2021 yongera ahirika Perezida Bah Ndaw wari wabushyizweho, maze abujyaho.

    Muri Guinea, Col Doumbouya avuga ko abasirikare be bakoze coup d'état kuko bashakaga guhagarika ruswa yabaye karande, guhonyora uburenganzira bwa muntu, no gucunga nabi igihugu.

    Umwaka ushize, Perezida Condé yari yatorewe manda ya gatatu itaravugwagaho rumwe, habaye kandi imyigaragambyo yo kuyamagana.

    Condé wahoze ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi yatowe bwa mbere mu 2010 mu matora ya mbere ya demokarasi yari abayeho guhererekanya ubutegetsi muri Guinea.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/guinea-doumbouya-wahiritse-ubutegetsi-ararahira-nka-perezida