Category: Uncategorized

  • Urukundo ntirupimirwa mu mafoto dushyira kuri Instagram- Yverry asubiza abibaza niba yaratandukanye n’umukunzi #rwanda #RwOT

    Yverry n’umukunzi we Vanessa baherutse gukora ibyatunguye benshi ubwo buri umwe yasibaga amafoto ari kumwe n’undi.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 28 Nzeri 2021 ubwo Yverry yahanaguye amafoto yose ari kumwe n’umukunzi we Vanessa bukeye Vanessa na we akabigenza atyo.

    Benshi mu bakurikirana imyidagaduro n’abazi iby’urukundo rwabo bahise batangira kwibaza niba aba bombi bataba bamaze gutandukana.

    Umuhanzi Yverry yagize icyo avuga kuri kiriya gikorwa cyatumye bamwe batekereza ko we n’umukunzi we batandukanye.

    Yabaye nk’uwibaza ati 'Ese ubundi urukundo rupimirwa ku ngano y’amafoto ari kuri Instagram ? Mwebwe ibyacu mube mubiretse kuko murabizi ko njyewe itangazamakuru twuzura amakuru nyayo nzayabihera nk’uko n’ayandi nyabaha.'

    Yverry uvuga ko ari mu bikorwa byo kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, yatangaje ko ari nabwo azatangaza ibyerekeye urukundo rwe na Vanessa bikomeje kwibazwaho na benshi.

    Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo, yakunze kugaragaza ko we na Vanessa bimariranyemo bitewe n’amafoto yabo yagaragaraga bari kumwe bari mu bihe byiza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Urukundo-ntirupimirwa-mu-mafoto-dushyira-kuri-Instagram-Yverry-asubiza-abibaza-niba-yaratandukanye-n-umukunzi

  • MINEDUC igiye gutangaza amanota y'abakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n'icyiciro rusange #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi (Mineduc), yatangaje ko igiye gushyira ahagaragara amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza n'icy'umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize iti “Minisiteri y'Uburezi iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n'Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w'amashuri abanza n'uwa 3 w'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye tariki 4/10/2021 saa yine za mugitondo (10:00am).

    Abanyeshuri bashoje icyiciro cy'amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ku wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, bageraga ku 254 678, nkuko byatangajwe na ministeri y'uburezi.

    Muri rusange, abanyeshuri bagombaga gukora ibizamini bya Leta ni 122,320 mu cyiciro rusange,barimo abahungu 67.685 n'abakobwa 54.635.

    Mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bari 52.145 barimo abahungu 22.894 n'abakobwa 26.892.

    50,888 biga mu mashuri yisumbuye n'amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y'ubumenyingiro.

    Biteganyijwe ko umwaka w'amashuri wa 2021/2022 uzatangira ku wa 11 Ukwakira 2021, ukazarangira tariki ya 15 Nyakanga 2022 nk'uko bigaragara ku ngengabihe yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi mu ntangiriro za Nzeri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-igiye-gutangaza-amanota-y-abakoze-ibizamini-bya-leta-mu-mashuri-abanza

  • Kuva mu Ruhango kugera i Kigali! Urugendo rw… – #rwanda #RwOT

    Butera Knowless yavutse tariki 1 Ukwakira 1990, avukira mu Karere ka Ruhango ku babyeyi bakijijwe, ariko nyuma y'imyaka ine, Jenoside yakorewe Abatutsi imwambura ababyeyi, asigara ari impfubyi cyane ko yari yaravutse ari ikinege.

    Yize amashuri abanza ku Kacyiru muri ESCAF, akomeza mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye muri APARUDE (Ruhango). Abamuzi bavuga ko ku ishuri yari umukobwa ucecetse utavuga menshi, ariko ugerageza gusabana.

    Yatangiye gushabuka cyane ageze muri APACE aho yize icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, ari naho yatangiriye kuvumbura ko afite impano yo kuririmba.

    APARUDE aho yize icyiciro rusange, ni ishuri ry'Abadivantisiti ndetse no muri APACE, yari mu muryango mugari w'abanyeshuri b'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi, akaba no muri Korali Maranata kimwe n'abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Tonzi n'abandi.

    Iki gihe cyose cy'amashuri yisumbuye, nta muntu wari uzi izina Knowless Butera, kuko izina rye ryari Jeanne d'Arc Ingabire, umukobwa utari ufite umwihariko na muto mu buhanzi uretse gusa kuba hari ababonaga ari mwiza ku isura.

    Inzira ye y'umuziki yatangiye muri 2009 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, iki gihe akaba ari umwe mu binjiye mu kiragano cy'umuziki ugezweho ubu, kirimo Kamichi, King James, Dream Boys, Oda Paccy n'abandi benshi.

    Urugendo rwe rwa Muzika rwatangijwe na Safi Madiba na Kamichi

    Muri 2016, Knowless Butera yavuze ko ajya gukora indirimbo bwa mbere yagiye muri studio ya Unlimited Records yari I Nyamirambo yakorwagamo na Junior na Lick Lick, ariko icyo gihe ajyayo, Junior ni we wari uhari.

    Ubusanzwe ngo Safi wari waramaze kumenyekana mu itsinda rya Urban Boys, ngo yajyaga abwira Knowless ko abona yashobora kuririmba, ariko akitinya gusa ngo yumvaga umunsi umwe azabikora.

    Iki gihe, ngo Kamichi na Safi basanze arimo aririmba muri Studio hamwe na Junior, bamutera imbaraga bamubwira ko akwiye gukora indirimbo, aribwo yashyiraga hanze 'Nyumva' ijya ku maradio iranacurangwa, amenya ko ashobora kuba umunyamuziki.

    Kamichi wari umuhanzi akaba n'umunyamakuru kuri Voice of Africa, ndetse na Safi wari umaze kugira ubunararibonye bw'umwaka urenga mu muziki, bahetse ibihangano bya Knowless bamugeza mu itangazamakuru, Knowless atangira kumenyekana bitamuvunnye cyane.

    Urukundo rwe na Safi ruri mu byatumye abanyarwanda barushaho kumumenya, kuko aba bombi barandikwaga kenshi bakanavugwa mu itangazamakuru ry'imyidagaduro, bamwe bamwumva bagashaka kumenya indirimbo ze.

    Ibihembo bya SALAX, irembo ryinjira mu bwiza bw'umuziki kuri Knowless

    Ku nshuro ya kabiri y'ibihembo bya Salax Awards muri 2010, Butera Knowless wari umaze umwaka umwe atangiye umuziki, yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bakizamuka bashobora guhabwa igihembo cya 'Upcoming Artist.'

    Mu bo bahanganaga cyane uwo mwaka, harimo Naason wari warakoze indirimbo 'AMATSIKO' yari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, abategura Salax bemeza ko iki gihembo ari icya Knowless ari na cyo gihembo rukumbi yari abonye kuva yatangira umuziki.

    Iki gihembo cyabaye irembo rikomeye mu kwinjira mu bwiza bw'umuziki, kuko umwaka wakurikiyeho muri 2011 Knowless wari umaze gusohora indirimbo nyinshi yashyize hanze umuzingo we wa mbere (Album) yise 'Komeza', igitaramo cyo kumurika iyo Album kiritabirwa cyane, ndetse umukobwa wari muto atangira kujya ku byapa byamamaza by'ibigo bikomeye.

    Umwaka wakurikiyeho, yagiye gukorera mu nzu ya Kina Music iyobowe na Ishimwe Clement bari baratangiye no gukundana mu buryo bw'ibanga.

    Kina Music yahinduye umuziki n'isura bya Butera Knowless

    Kuva yamenyekana, Knowless yari umuhanzi muto wari warasanze abandi bakobwa mu muziki w'u Rwanda barimo Priscillah wari waramutanze mu muziki, Miss Jojo wari izina riyoboye abandi mu muziki w'abagore ugezweho, yasanzemo kandi abahanzi nka Miss Shanel, Liza Kamikazi, asangamo Oda Paccy, Queen Ally n'abandi.

    Kugira impano no kwinjira muri Studio ntibyari bihagije ngo Knowless abashe kwireshyeshya n'aya mazina, ndetse byamusabaga imbaraga z'umurengera.

    Gukundana na Safi byaramufashije ku ruhande rumwe kuko byamuhuzaga n'isi ya muzika, ariko ku rundi ruhande byatumaga abanyarwanda bamufata nk'umukobwa ukangisha urukundo agakora umuziki.

    Knowless amaze gushohora umuzingo wa Gatanu witwa Inzora

    Benshi mu banyamakuru n'abafana batiyumvagamo Urban Boys ya Safi, bananiwe kwiyumvamo Knowless. Ibi byiyongeraho kuba yarakoreraga mu nzu zitandukanye akora umuziki, akanakorana n'abatunganya imiziki batandukanye ku buryo kumenya umwimerere we byari bigoye.

    Muri iki gihe, umuntu wese yashoboraga guha isura ashaka Knowless, ku buryo hari n'abavugaga ko ari umuhanzikazi unywa inzoga nyinshi, hakaba n'abavugaga ko yanywaga ibiyobyabwenge, gusa nyiri ubwite yakomeje kubihakana.

    Ubwo yari amaze gushyira hanze Album ya mbere muri 2011 yise 'Komeza', yari yaramaze gutandukana na Safi wari umukunzi we, ndetse iki gihe bivugwa ko yari yaratangiye gukundana na Clement Ishimwe ubu wabaye umugabo we.

    Mu ntangiriro za 2012, nibwo byemejwe ko Butera Knowless yinjiye muri Kina Music, Ishimwe Clement ahita amufasha gutunganya Album ye ya 2 yashyize hanze muri 2012, muri uwo mwaka akaba ari nabwo yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Icyo gihe nibwo abanyarwanda batangiye kubona isura yindi ya Butera Knowless, isura yarimo gukora umuziki mwinshi no guhisha ubuzima bwite bw'uyu mwari, wari usigaye akundana na Clement mu ibanga.

    Muri icyo gihe, umuvuduko wari mwinshi cyane kuri Knowless, ndetse muri 2014 yashyize hanze undi muzingo wa gatatu, aba ashyize hanze imizingo itatu mu myaka itatu, naho muri 2015 yatwaye igikombe cya Primus Guma Guma, aba umukobwa uciye aka gahigo mu mateka y'iri rushanwa, umwaka ukurikiyeho wa 2016 ashyira hanze undi muzingo wa kane.

    Ubwo Knowless yigaga mu Ruhango

    Mu ruhando mpuzamahanga, Knowless yateye intambwe iruta iya benshi hano mu Rwanda

    Muri 2015, Butera Knowless yasohoye indirimbo nyinshi ziri mu rurimi rw'igiswahili, bituma ahabwa igihembo cyitwa 'Bingwa Award' gitangirwa muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2019 yongeye gutumirwa muri Kenya ahabwa ikindi gihembo cyitwa DIVA, anahabwa ibihembo bibiri bya HIPIPO Award 2018 bitangirwa muri Uganda, mu bihembo yahawe harimo icyahembwe indirimbo ye 'Mbaye wowe'.

    Muri 2015 yashyize hanze indirimbo 'Te Amo' yakoranye na Roberto wo muri Zambia, muri 2016 asohora indirimbo 'Ujumbe' zose zakunzwe muri ibi bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, muri 2017 ashyira hanze indirimbo yo mu rurimi rw'igiswahili yise 'Peke Yangu' naho mu ntangiriro za 2018 ashyira hanze Darling yakoranye na Ben Pol ukunzwe muri Tanzania.

    Ku myaka 31 y'amavuko, Butera Knowless akunda kumvikana cyane avuga ko ashimira Imana kubera ibyo amaze kugeraho, kuko avuga ko Imana yamufashije kugera ku bintu byinshi agereranyije n'aho yavuye.

    Mu gihe cy'imyaka irenga 10 Butera Knowless amaze mu muziki nyarwanda, Butera Knowless ari mu bahanzi nyarwanda bafite ibihembo byinshi by'umuziki ndetse ni we mukobwa wa mbere ufite uduhigo n'ibihembo bya muzika mu mateka y'umuziki wa hano imbere mu gihugu.

    Mu kiganiro gito yagiranye n'umunyamakuru wa Kigali Today mu mwaka wa 2019 akomoza kubyo amaze kugeraho, Butera Knowless yagize ati 'Achievements (ibyagezweho) ni nyinshi zitandukanye, kandi zo kwishimirwa, kuko aho navuye n'aho njyeze ubu muri uyu mwaka harashimishije n'ubwo wenda atari ho nshaka kugera. Uyu mwaka by'umwihariko, uzajya kurangira hari bimwe muri byinshi nifuje kugeraho nsohoje kandi nishimira.'

    Ibyo Butera Knowless yavugaga mu mwaka wa 2019 ibyinshi yarabikoze ndetse akomeza kuba umuhanzi uri kugasongero k'umuziki nyarwanda, aba n'umuhanzikazi mwiza wo gufatiraho urugero urebeye ku buryo afatanya umuziki we n'ubuzima busanzwe burimo kurera abana kandi byose akabikora neza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110023/kuva-mu-ruhango-kugera-i-kigali-urugendo-rwumuziki-wa-butera-knowless-wizihiza-isabukuru-y-110023.html

  • Kalimba Julius wanga urunuka ‘Playback’ yashy… – #rwanda #RwOT

    Kalimba Julius ni umuramyi wanga urunuka umuziki wa ‘Playback’ (kuririmbira kuri CD/Flash) akaba umukunzi w’umuziki w’umwimerere ucurangiweho ako kanya ‘Live’. Amakuru avuga ko hari igitaramo uyu muhanzi yigeze gutumirwamo mu myaka yashize, akigezemo asanga abahanzi bose bari kuririmba ‘Playback’, ahita yitahira ataririmbye kubera uburyo umuziki wa ‘Playback’ umurya mu matwi.

    Kalimba, umunyabigwi mu muziki wa Gospel akomeje kugaragara mu isura nshya y’umuziki utuje mu gihe amenyerewe mu ndirimbo zibyinitse. Ubu afite indirimbo nshya yakoranye na Prosper Nkomezi ivuga ku ntsinzi yabonekeye i Gorogota. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu buryo bugezweho bwa ‘Live Recording’. Amajwi yayo yakozwe na Boris Pro naho amashusho atunganywa na DH Entertainment. Iyi ndirimbo ‘Intsinzi’ ije ikurikira ‘Nyiringabo’ imaze iminsi micye iri hanze.

    Kalimba Julius hamwe na Prosper Nkomezi bakoranye indirimbo

    Kalimba Julius ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Ntabeshya’ yamwubakiye izina, yabwiye InyaRwanda.com iyi ndirimbo ye nshya ‘Intsinzi’ yakoranye na Prosper Nkomezi yibutsa abantu “Intsinzi twaboneye i Gorogota ku bw’amaraso ya Yesu Kristo wasize ubwiza n’icyubahiro yari afite mu Ijuru akaza gucungura abatuye Isi “. Yavuze ko na n’ubu amaraso ya Yesu agitsindishiriza abizera Yesu Kristo muri byinshi biruhije bahura nabyo mu Isi.

    Muri iyi ndirimbo ‘Intsinzi’, Kalimba Julius na Prosper Nkomezi baterura bagira bati “Waratsinze, wanesheje urupfu, intsinzi ni iyawe, i Gorogota watsinze wa mwanzi, intsizi ni iyawe. Ni wowe utegeka iyi si, Ijuru rirakubaha. N’ibyaremwe byose bipfukama imbere yawe”. Ni indirimbo ifite amashusho meza aryoheye ijisho dore ko aba baramyi n’abaririmbyi babo bose baba bambaye imyenda y’umweru, bigasemburwa n’uburyohe bw’amajwi y’aba baramyi n’ubutumwa baririmba.

    Kalimba ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi

    Prosper Nkomezi nawe ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi

    REBA HANO INDIRIMBO ‘INTSINZI’ YA KALIMBA JULIUS FT PROSPER NKOMEZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110031/kalimba-julius-wanga-urunuka-playback-yashyize-hanze-indirimbo-intsinzi-yakoranye-na-prosp-110031.html

  • Col Mamady Doumbouya yarahiriye kuba Perezida wa Gineya w'inzibacyuho #rwanda #RwOT

    Muri Guinea, umukuru w'abasirikare bakoze kudeta, Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya, yimitswe uyu munsi nk'umukuru w'igihugu w'inzibacyuho. Yarahiriye imbere y'Urukiko rw'Ikirenga rwa Gineya saa sita ku isaha ya Conakry.

    Kwimikwa kwe ni umuhango kuko yari amaze hafi ukwezi mu by'ukuri ari we uyobora igihugu, ku isonga ry'agatsiko kitwa CNRD k'abasirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde, ku italiki ya 5 y'ukwezi kwa cyenda.

    Kuwa mbere w'iki cyumweru, CNRD yashyizeho itegeko shingiro ry'inzibacyuho, rijya mu kigwi cy'itegeko nshinga, rivuga ko inzibacyuho izayoborwa na Comité National du Rassemblement pour le Développement-CNRD ubwayo, Colonel Doumbouya, ari we mukuru wa CNRD, Perezida wa Repubulika n'umukuru w'igihugu, ari nawe mukuru w'ikirenga w'ingabo z'igihugu.

    Iri tegeko rivuga kandi ko Colonel Doumbouya agomba gushyiraho minisitiri w'intebe w'umusivili, n'inama y'igihugu y'inzibacyuho izaba nk'Inteko Ishinga Amategeko, kandi ko izi nzego zigomba kuzashyiraho Itegeko Nshinga rishya, no kuzakoresha amatora yizewe.

    Igihe cy'inzibacyuho atangiye nticyagenwe. Ntibizwi igihe izamara mbere y'amatora azagarura abasivili ku butegetsi. Abakuru b'ihugu bya CEDEAO, umuryango w'ubukungu w'Afrika y'uburengerazuba na Gineya irimo, bo barotsa igitutu CNRD kugirango ikoreshe amatora ya perezida wa Repubulika n'inteko ishinga amategeko mu mezi atandatu ari imbere. Bavuga ko bashobora gufatira ibihano abasilikare ba CNRD nibaramuka batabikoze.

    CEDEAO ifite impungenge z'imidugararo muri Afurika y'uburengerazuba nyuma ya kudeta ebyiri mu mwaka umwe muri aka karere nyuma y'iyo muri Mali yabaye mu kwezi kwa gatanu gushize.

    VOA Afrique / AFP

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mamady-doumbouya-yarahiriye-kuba-perezida-wa-gineya-w-inzibacyuho

  • Phil Peter yakoranye indirimbo na Marina, avu… – #rwanda #RwOT

    Aya mashusho ntari mu ndirimbo aba bahanzi bombi bakoranye yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki za Dj Phil Peter.

    Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Phil Peter yari aherutse kuyiteguza abantu, akanabwira Davis D ko natinda gusohora indirimbo ye yise 'Eva' azamutanga, kandi azamuhiga.

    Iyi ndirimbo “Bimpame” ya Phil Peter na Marina, ivuga ku bantu babiri bakundana, aho umwe aba abwira mugenzi we ko hari abamubaza impamvu yamuhisemo, ariko akabima amatwi.

    Uyu mushinga w'iyi ndirimbo wari umaze imyaka ibiri. Phil Peter avuga ko we na Marina batinze kuyikora, ahanini bitewe na gahunda zitandukanye za buri umwe.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BIMPAME’ YA PHIL PETER NA MARINA

    Uyu munyamakuru wa Isibo Tv, yabwiye INYARWANDA ko Marina ari inshuti ye y'igihe kirekire, ku buryo baziranyi na mbere y'uko uyu mukobwa yinjira mu muziki, akiri ku ntebe y'ishuri.

    Yavuze ko Marina ari no mu bigeze kwitabira irushanwa 'Special Vacance' yakoreraga kuri Isango Star, ryashakishaga impano mu rubyiruko rushaka kwinjira mu muziki.

    Ati 'Marina hari ibintu byinshi by'amabanga tuziranyeho. Ni umuntu wanjye, gukorana nawe ni byiza.'

    Akomeza ati '…Ni umuhanzi w'umuhanga ukeneye amaboko mazima. Imana ishimwe ko yavuye muri The Mane akagarukamo. Nkubwije ukuri afite ibintu byinshi byo kwereka Isi, ahubwo birasaba umuntu ubasha kubivumbura akamenya n'ibyo ari byo.”

    Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 30 Nzeri 2021, hasohotse amashusho agaragaza Phil Peter ari mu buriri bumwe na Marina, bameze nk'aho bari gushwana, umwe atemera ibyo undi yamusabaga.

    Aya mashusho yahererekanyijwe n'abantu batandukanye, buri wese yibaza icyo bakoraga. Murungi Sabin yanditse kuri ‘post’ ya Irene Murindahabi agira ati “Agatwiko kari aha. Phil Peter buriya waviriyemo aho sha?”

    Phil Peter yabwiye INYARWANDA, ko nta byinshi yavuga kuri aya mashusho kuko yasohotse mu gihe atari yiteze, kandi ko umuntu wayasohoye batari babivuganye.

    Ati 'Ntabwo ari njyewe wayasohoye. Hariya habayeho akabazo ntashobora kuvugira mu itangazamakuru. Ariko nta kundi.'

    'Kuko iyo nshaka kuyasohora ntabwo yari gusohokera kwa Irene [Umunyamakuru M. Irene bakorana kuri Isibo Tv], yari gusohokera ku muntu tutaziranye, umuntu abantu batacyeka, ariko nyine habayemo akantu nzasobanura mu gihe kiri imbere.'

    Ni amashusho avuga ko atashyizwe muri iyi ndirimbo 'kuko Producer wayakoze yahisemo ay'ingenzi'.

    Phil Peter asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse gusohora indirimbo 'Amata' yakoranye na Social Mula, ihatanye mu bihembo bya Kiss Summer Awards.

    Ni indirimbo avuga ko ikwiye gutwara igihembo mu cyiciro cy'indirimbo y'impeshyi, ashingiye ku gihe imaze itava ku ntonde z'indirimbo zikunzwe. Ariko ngo 'kuko umuntu wese uba uhatanye aba agomba kukijyana, ndategereje'.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi, yakozwe na Producer Element inononsorwa na Producer Bob, naho amashusho yakozwe na Oskados Oscar, afatirwa ku Kivu.

    Phil Peter yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Bimpame' yakoranye na Marina

    Phil Peter yavuze ko amashusho amugaragaza ari mu gitanda kimwe na Marina yasohotse mu buryo atazi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIMPAME' YA PHIL PETER NA MARINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110032/phil-peter-yakoranye-indirimbo-na-marina-avuga-ku-mashusho-yasakaye-abagaragaza-mu-gitanda-110032.html

  • Made in Lagos ya Wizkid ishobora kuzahangana… – #rwanda #RwOT

    Wizkid, umuhanzi ukomoka muri Nigeria umaze kugeza injyana nyafurika ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bafite album nziza zishobora kuzajya guhatana mu bihembo bya Grammy Awards 2022. Ubusanzwe ibi bihembo bifatwa nk’ibya mbere bikomeye mu muziki, byitabirwa n’abanyamerika gusa Wizkid arimo guhabwa amahirwe ko nawe yakwitabira ibi bihembo.

    Ikinyamakuru Billboard Magazine, kabuhariwe mu kwerekana indirimbo zikunzwe cyane ku isi no gusesengura ibijyanye n’umuziki, cyamaze gutangaza ko umuhanzi Wizkid ashobora kujya mu bahanzi bazahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2022. Mu rutonde rw'abahanzi basohotse bahabwa amahirwe yo kuzitabira ibi bihembo, Wizkid yarugaragayeho ariwe muhanzi nyafurika wenyine.

    Kuri uru rutonde kandi, rwagaragaje abahanzi bafite album zakunzwe cyane, bashobora kuzahangana mu bihembo bya Grammy Awards 2022 mu kiciro cya album nziza. Izi album zirimo Justice ya Justin Bieber, Sour ya Olivia Rodrigo, Donda ya Kanye West, Montero ya Lil Nas, Positions ya Ariana Grande, Evermore ya Taylor Swift, Planet Her ya Doja Cat, Certified Lover Boy ya Drake hamwe na Made in Lagos ya Wizkid.

    Wizkid akaba yarasohoye Made in Lagos muri 2020. Ikubiyeho indirimbo zakunzwe cyane zirimo True Love, Smile, Sweet One, Ginger yakoranye na Burna Boy, by'umwihariko na Essence ikomeje gukundwa cyane ndetse imaze gusubirwamo inshuro ebyiri irimo na Justin Bieber. Iyi album ikaba iri guhesha amahirwe Wizkid yo kuzahangana mu bihembo bya Grammy Awards 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110027/made-in-lagos-ya-wizkid-ishobora-kuzahangana-muri-grammy-awards-2022-110027.html

  • Umukobwa wa Perezida Museveni yahaye imodoka… – #rwanda #RwOT

    Umukobwa wa Museveni, Natasha Museveni Karugire w’imyaka 45, yahaye imodoka nshya yo mu bwoko bwa “BMW X5″ X5 icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Ashburg Kato. Ashburg Kato yanyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, maze yemeza ko umukobwa wa perezida Museveni yamuhaye imodoka nshya yo mu bwoko bwa BMW X5. Mu mvugo ye yabaye nyuma yo guhabwa iyi modoka, yabaye nk’uwishongora kubari mu ishyaka NUP rya Bobi Wine ati: 'Abo muri Piipo Power  bimeze bite?”

    Iyi modoka ibaye iya kabiri ahawe n’umuryago wa Museveni, kuko mu minsi yashize nabwo umuhungu w’uyu mukuru w’igihugu cya Uganda yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa sleek Mark X, amushimira kuba ari inyangamugayo.

    Ashburg Kato, ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda. Mu minsi yashize, urukuta rwe rwa Facebook rwaribwe rurafungwa mu matora mu 2020.  Guhabwa iyi modoka bije bikurikira iyindi Museveni aherutse guha Jose Chameleone, abicishije ku muhungu we. 

    Iyi modoka nshya yo mu bwoko bwa BMW X5 niyo iri ku isoko,  ifite agaciro kari hagati y’amadora 59,400 – 105,900. Ni ukuvuga ko ifite agaciro byibura ka miliyoni 60 Frw z’amanyarwanda kuzamura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110029/umukobwa-wa-perezida-museveni-yahaye-imodoka-iri-hejuru-ya-miliyoni-60-frw-icyamamare-ku-m-110029.html

  • Gafotozi yasibye amafoto yose yari yafotoye mu bukwe kubera ko yimwe ibiryo n'ikiruhuko #rwanda #RwOT

    Inkuru yashyizwe hanze n'urubuga rwo muri Amerika,Reddit, ivuga ko uyu mugabo yavuze ko atari umufotozi wabigize umwuga ahubwo ko ari umuntu ukunda gufata amashusho y'imbwa ze akazishyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko inshuti ye yashakaga kuzigama amafaranga yamwegereye maze imusaba kumufotora ku munsi w'ubukwe bwe akishyuraw ubukwe amadolari 250 asaga ibihumbi 250 FRW.

    Yavuze ko yabanje kubyanga ariko nyuma yemera gufotora ku munsi w'ibirori. Yatangiye gukora ahagana mu ma saa tanu z'amanywa kandi biteganyijwe ko arangiza saa moya n'igice z'umugoroba.

    Mu gihe cyo gutanga ibiryo, gafotozi ngo yabwiwe ko adashobora guhagarika gufotora ngo agiye kurya kuko yari akeneye gukomeza gufata amafoto y'ibirori.

    Icyakora,uyu gafotozi ngo yari akeneye amazi no kuruhuka ariko ba nyiri ubukwe barabimwima.

    Ati: 'Nabwiye umukwe ko nkeneye ikiruhuko cy'iminota 20 kugira ngo mbone icyo kurya no kunywa. Icyakora, umukwe yambwiye ko ngomba gukomeza gufotora cyangwa nkagenda ntishyuwe. '

    Gafotozi yavuze ko kubera ubushyuhe,inzara no gusuzugurwa,yabajije umukwe niba icyemezo cye yagitekerejeho, aramusubiza ati yego, nuko asiba amafoto yose yari yafotoye imbere ye maze arahaguruka aragenda ndetse ngo yavuze ko atakongera kumufotora.

    Ati: “Iyo nza kuba nishyuwe amadorari 250 icyo gihe, nari kuyabasubiza kugira ngo nicare iminota 5 mfite ikirahuri cy'amazi gusa.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/gafotozi-yasibye-amafoto-yose-yari-yafotoye-mu-bukwe-kubera-ko-yimwe-ibiryo-n

  • Ntibisanzwe! Ibirori byatumye umugeni ajyanwa kwa muganga igitaraganya_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umugeni yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma y'aho ku munsi w'ubukwe bwe, mu byishimo byinshi abari bamuherekeje bamutereye mu kirere maze bakananirwa kumufata, yitura hasi ahita avunika uruti rw'umugongo.

    Mu gace ka Bihor mu burengerazuba bw'amajyaruguru ya Romania, mu cyumweru gishize, ubukwe bw'umusore n'inkumi bwatangiye neza ariko ibintu biza kuzamba ubwo mu byishimo byinshi umusore yajunywaga mu kirere akagwisha umutwe.

    The Sun dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwa mbere bamutereye mu kirere amanutse hasi baramufata, ariko ubwa kabiri biranga, abanza umutwe hasi, ashinga ijosi, uruti rw'umugongo rwe rurangirika.

    Uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe abari aho bari bumiwe. Abaganga bo bavuze ko uko inshuti ze zamufashe zimujyana kwa muganga, nabwo bwatumye ikibazo cye kirushaho kuzamba.

    Dr. Lucia Daina uri kuvura uwo mugeni, yavuze ko 'Ubu uyu musore akiri kwa muganga ndetse mu cyumweru gitaha azakorerwa irindi suzuma.'

    Amakuru avuga ko ahaberaga ubukwe baguye mu kantu igihe gito ariko bikomereza ibirori. Bivugwa ko uyu mugeni yavuganye n'umwavoka we, asaba ko agomba kurega inshuti ze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/01/ntibisanzwe-ibirori-byatumye-umugeni-ajyanwa-kwa-muganga-igitaraganya_-inkuru-irambuye/