Category: Uncategorized

  • Gahunda y’abakinnyi 13 b’Amavubi bakina hanze igihe bazagerera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu yamaze gutangaza uburyo abakinnyi bakina hanze bazahagera bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Uganda ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

    Amavubi arimo aritegura imikino 2 igomba gucakiranamo na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Ni imikino yo mu itsinda E, aho u Rwanda ruri kumwe na Mali, Uganda na Kenya.

    Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 azifashisha kuri iyi mikino, harimo 13 bakina hanze y’u Rwanda ni mu gihe abakina mu Rwanda bo bamaze kugera mu mwiherero.

    Uyu munsi nibwo umukinnyi wa mbere ari bugere mu Rwanda, Kalisa Jamir wa Vipers muri Uganda ni we ubimburira abandi.

    Tariki ya 4 Ukwakira abakinnyi benshi nibwo bazaza, abakinnyi 7 bose nibwo bazagera mu Rwanda harimo Emery Mvuyekure wa Tusker FC muri Kenya, Twizere Buhake Clement wa Strommen IF muri Norway, Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Manzi Thierry wa Dila Gori muri Georgia, Bizimana Djihad wa KMSK Deinze mu Bubili, Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF na Rafael York wa AFC Eskilstuna zo muri Sweden nabo nibwo bazagera mu Rwanda ariko bazaba bahagurutse tariki ya 3 Ukwakira.

    Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa na Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania, Nirisarke Salomon wa Urartu FC muri Armenia bazagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021.

    Rwatubaye Abdul wa FC Shkupi muri Macedonia azahagurukayo tariki ya 3 Ukwakira agere mu Rwanda tariki ya 5 Ukwakira na Mutsinzi Ange Jimmy wa CD Trofense muri Portugal na we azahagera ku wa 5 Ukwakira 2021.

    Gahunda y’abakinnyi bakina hanze yamaze kumenyekana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gahunda-y-abakinnyi-13-b-amavubi-bakina-hanze-igihe-bazagerera-mu-rwanda

  • Abikorera barashishikarizwa kwimakaza ihame ry’uburinganire mu itangwa ry’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore barasabwa gutinyuka bakumva ko na bo bashoboye
    Abagore barasabwa gutinyuka bakumva ko na bo bashoboye

    N’ubwo umubare mwinshi w’abakozi ugaragara mu nzego z’abikorera kuko muri izo nzego habarirwa abagera kuri 90%, usanga ihame ry’uburinganire mu itangwa ry’akazi ritarimakazwa ku rwego rushimishije, kuko hari aho bagifite imyumvire y’uko abagore badashoboye.

    Imibare igaragaza ko mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mining and quarrying) ikorwamo n’abagore 9% gusa, mu bwubatsi (Construction) bageze kuri 17%, mu bijyanye no gutwara abantu n’ubwikorezi (Transport and Storage) ni 3%, na ho mu ikoranabuhanga (ICT) ni 31%.

    Hari kandi mu bigo by’ubucuruzi (Business enterprises ownership) habarirwa 32%, mu gihe mu nzego zifata ibyemezo (Decision making in the private sector) ari 32%.

    Umugenzuzi Mukuru wungirije wa GMO, Caritas Mukandasira, avuga ko icyuho nta handi kiri cyane uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.

    Ati “Iyo tuvuga uburinganire, ni uburenganzira bugenda bukagera no kuri nyiri kompanyi, kuko burya iyo umuntu akora yumva atekanye, uburenganzira bwe bwubahirijwe 100%, na we ibyo akora abikora neza. Uzi ko hari n’abakoresha bashobora kuvuga bati uyu n’umukobwa, simuha akazi kubera ko ari umukobwa gusa, icyo rero ni cyo tubashishikariza kugira ngo babahe amahirwe na bo, niba ari n’ipiganwa amwemerere apiganwe nka musaza we, kuko na bo barashoboye kandi baba barize bimwe, baranize hamwe”.

    Inzego z
    Inzego z’abikorera zirashishikarizwa kwimakaza ihame ry’uburinganire mu itangwa ry’akazi

    Umuhuzabikorwa wa Gifurwe Mining Company, Noel Minani, avuga ko kuva cyera abagore batigeze biyumva mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahanini bakabiterwa n’imiterere y’ako kazi, gusa ngo mu myaka isaga 10 bamaze batangiye kwimakaza ihame ry’uburinganire, hari aho bamaze kugera.

    Ati “Kugeza ubu dufite abagore 145 mu bakozi 945, bangana na 22.9%, gusa dufite intego yo kuzagera ku bagore 300, icyo turimo gukora n’ukubakangurira aho bari kugira ngo baze bifatanye natwe dukorane, ikindi ni uko tugerageza kubafasha tuborohereza muri iyo mirimo batamenyereye. Ikindi ni uko bimaze gutanga umusaruro kuko kuba yatwita, yanakonsa ntabwo ari imbogamizi kuri twebwe, wenda urugero nabaha, mu mwaka wa 2019 muri kompanyi yacu umukozi w’umwaka yabaye umugore, iyo rero ni gihamya y’uko bashoboye, ahubwo igisabwa ni uko batinyuka bakaza bagafatanya na basaza babo”.

    Pelagie Uwanyirigira, umukozi wa Sorwathe ushinzwe imibereho myiza y’abakozi, avuga ko mbere bari bazi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru nta mugore wajyamo.

    Ati “Mu muco wa Sorwathe twari tuzi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru (senior management) nta mugore wageramo, ni ko twari tubizi, ariko uyu munsi mu bantu bagize management 9, harimo abagore 2, murumva ko hatewe intambwe kandi ikomeye”.

    Ati “Ikindi gikomeye muri sorwathe bashishikarije abagore kwitinyuka no gutinyuka imyanya imwe n’imwe twibwiraga ko ari iy’abagabo gusa, nyuma hazamutse abantu 57, ariko 24.6% muri bo ni abagore, ikindi n’uko hari bagenzi bacu baba batwite kandi bakaza mu kazi, murabizi gukora mu mashini, yagera hagati akazengererwa. Uyu munsi barakora byagera saa yine, bakajya gufata igikoma bagafata n’umugati, bagakomeza gukora nta kibazo bafite”.

    Mukandasira avuga ko icyuho nta handi kiri uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.
    Mukandasira avuga ko icyuho nta handi kiri uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.

    Iyi gahunda ngo ntabwo igamije ko abagore binjira mu mirimo abagabo basohoke, ahubwo ni uko bikigaragara ko ku ruhande rw’abagore hakirimo icyuho kinini ugereranyije n’abagabo.

    source : https://ift.tt/2ZMPuVv

  • Dore ibintu udakwiye kwibeshya ngo wereke umukunzi wawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu byinshi bituma umubano w'abakundana ukendera bitwe n'uko ubimuganirijeho ugashiduka byamuciye intege kandi wari uzi ko aribwo uri kugaragaza ukuri ku bijyanye n'ubuzima bwawe.

    Nubwo ntawabihakana kuko bigira uruhare runini mu gutuma umubano w'abakundana urushaho gushinga imizi kuko uba wubakiye ku kuri n'icyizere, urubuga Elcrema rugaragaza ko hari ibyo wavuga bikagusenyera.

    Reka turebe kuribyo bintu bitandukanye udakwiye kwereka umukunzi wawe :

    1.Ibyerekeranye n'uwo mwatandukanye

    Igihe winjiye mu rukundo rushya, ni byiza ko wibagirwa ibintu byose byabaye hagati y'abo mwigeze gukundana. Rekera uwo mwatandukanye mu mwanya we uhe ugaciro uwo ufite uyu munsi.

    Uko waba wizeye umukunzi wawe, urwo agukunda rwose nta na rimwe azigera yishimira kumva amateka yawe n'uwo mwari kumwe mbere ye kuko mu matwi ye bizaba ari nko kumugereranya.

    2.Kumubwira ko winjiye mu mabanga ye

    Twese iteka duhorana amatsiko yo kumenya ibiri muri telefoni, mu cyumba cyangwa ahandi abakunzi bacu babika iby'agaciro. Ibi ahanini tubikora tugamije kumenya niba ntacyo badukinga, cyangwa se igihe twumva hari ibyo dushidikanyaho.

    Igihe ibi ubikoze irinde kugira icyo ubimubwiraho kabone n'ubwo wasangamo ibimenyetso bigaragaza amakosa agukorera, kuko ashobora kubyuririraho akakwereka ko utamwizera bikaba byakurura ubwumvikane buke hagati yanyu.

    3.Abantu wumva ufitiye urukundo

    Iyo ufite umukunzi kandi urukundo rwanyu rufite icyerekezo biba bisobanuye ko nta wundi muntu muba mugomba gukundana, ibi ariko ntibyabuza ko ushobora kubona undi muntu ukumva uramwishimiye cyangwa uramukunze.

    Kirazira kubwira umukunzi wawe abandi bakobwa cyangwa abahungu wumva ufitiye urukundo keretse niba wumva witeguye gutandukana nawe.

    4.Abantu bagusaba urukundo

    Ni kenshi uzumva wifuje kubwira umukunzi wawe abasore cyangwa abakobwa bakubwira ko bagukunda. Nubwo nta kibi uba ugamije, we ashobora kutabyakira uko wabimubwiye akaba yanakeka ko uteganya ku mwanga cyangwa kumuca inyuma.

    Burya iyo umubwira ko hari abandi bantu bagukunda, ndetse ukanarengera ukamubwira abo aribo bituma atangira kwigereranya nabo ndetse akitakariza icyizere.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-udakwiye-kwibeshya-ngo-wereke-umukunzi-wawe-2/

  • Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw'abakundana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z'umuco nyarwanda ndetse nizubaka sosiyete yashyize hanze indirimbo yise Nimukongeze, ikaba irimo ubutumwa bw'ibanze kubakundana bakunze gutandukana batarambanye.

    Mu kiganiro yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, Karasira yatangiye asobanura inkomoko y'iyi ndirimbo, yagize ati 'Iyi ndirimbo nshya Nimukongeze, nayihimbye nshaka guha ubutumwa abantu bakundana ariko bageze aho babona ibyabo byananiranye,bigana ku iherezo. Yaba abatarashakana (aba Fiancee, cyangwa abashakanye)'.

    Yakomeje agira ari 'Igitekerezo cy'iyi ndirimbo nakigize mu mwaka ushize ubwo nari ndi kureba raporo y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kuri gatanya, cyagaragajeko mu mwaka umwe gusa gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro 8!'.

    'Nanakomeje gutekereza ku buryo abantu bakundana batarashakana kimwe n'abashakanye,nabo bagirana ibibazo byinshi ugasanga hari ubwo bashwanye kandi wenda hari uburyo byari gushoboka ko urukundo rushibuka. Ndeba uburyo bitangira bishyushye bimeze neza nyuma bikagenda bigabanyuka kuri benshi,indirimbo Nimukongeze inzamo.'

    Muri iki kiganiro, uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo yumva yafasha abantu kujya bwibuka ko uko byamera kose haba hakiri amahirwe yo kubyutsa no gukongeza igicaniro cy'umubano.

    Reba hano amashusho y'indirimbo 'NIMUKONGEZE':

    The post Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw'abakundana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/clarisse-karasira-yamuritse-indirimbo-yahimbye-akomoye-ku-gutandukana-kwa-hato-na-hato-kwabakundana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=clarisse-karasira-yamuritse-indirimbo-yahimbye-akomoye-ku-gutandukana-kwa-hato-na-hato-kwabakundana

  • V/Mayor wa Burera uregwa ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu yasabiwe gufungwa imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha buburana na bariya bayobozi batanu, bwasabiye abaregwa iki gihano nyuma y’uko Urukiko rwumvise ubuhamya bw’Umuyobozi w’Akarere ka Burera ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya Karere.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busabire ibihano abaregwa, bubasabira gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw kuri buri muntu ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Naho Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix we hakiyongeraho ibyaha byo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe gukoreshwa asabirwa guhanwa n’ingingo ya 62 y’igitabo cy’amategeko No 68/08/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda kubera impurirane z’ibyo byaha.

    Visi Meya Manirafasha aregwa hamwe na Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu buyobozi bw’Akarere ka Burera.

    Mu iburanisha riheruka, Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’aka Karere bari baje mu rukiko gutanga ubuhamya ariko babwira Urukiko ko amakuru rwari rubakeneyeho batayafitiye ibimenyetso basaba ko urubanza rwakwimurwa.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, aba batangabuhamya bagaragaje ko amasoko avugwa yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko yari yarizwe n’Akarere ariko kuyashyira mu bikorwa batazi niba koko abaregwa barabisabwe nako cyangwa ngo babitegekwe kuko icyo gihe bo batari mu nshingano z’ubuyobozi bityo ko kubitangaho ibisobanuro byabagora kuko batabizi.

    Ubushinjacyaha kuri iyi ngingo, bwerekanye inyandiko yo ku wa 18 Ukwakira 2018 yandikiwe abayobozi b’imirenge n’abashinzwe amasoko mu mirenge ibereka ko bohererejwe amafaranga yagombaga kubafasha mu ishyirwa mu bikorwa by’imirimo yari ikenewe ariko ko byose bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko asanzwe agenga itangwa ry’amasoko ya Leta.

    Abaregwa bo bakomeje kugaragariza Urukiko ko ibyo baregwa babikoze babisabwe n’Akarere kandi ko ibyo bakoze badakwiye kuba babibazwa kuko Akarere ariko katangaga amafaranga agacishwa kuri konti z’imirenge basaba ko bakurwaho ibyaha bakurikiranyweho bakagirwa abere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/V-Mayor-wa-Burera-uregwa-ibyaha-bimunga-ubukungu-bw-Igihugu-yasabiwe-gufungwa-imyaka-7

  • Huye : ibiyobyabwenge birimo Litiro 247.700 za Kanyanga na Mugo byatwikiwe imbere y’abaturage #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 29 Nzeri 2021, cyabreye mu Mudugudu wa Bukinanyana mu Kagari ka Butare Umurenge wa Ngoma.

    Ni ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye bifatirwa mu Mirenge ya Tumba, Ngoma na Gishamvu, hari hashize umwaka bifashwe.

    Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge, umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge haba ku buzima ndetse no ku bukungu.

    Yagize ati “Ababicuruza batakaza amafaranga menshi cyane bakagombye gushora mu bundi bucuruzi bwemewe n’amategeko bikabateza imbere bakanateza imbere imiryango yabo n’Igihugu. Ariko ubu barimo gufatwa bakajya gufungwa.”

    Yakomeje avuga ko gucuruza ibiyobyabwenge bidateza igihombo ubicuruza ahubwo binagira ingaruka ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko bigira ingaruka zikomeye mu kwangiza urubyiruko yo maboko y’Igihugu. Yasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kubirwanya ,bagatanga amakuru hakiri kare ku nzego z’umutekano.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Bosco Kagenza yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku bufatanye n’abaturage aboneraho umwanya wo kubashimira.

    Ati “Ibyinshi muri ibi biyobyabwenge byafatiwe mu Murenge wa Tumba,Ngoma na Gishamvu ndetse na bamwe mu babicuruzaga barafashwe.Byose ni ku bufatanye bwanyu binyuze mu gutanga amakuru no kugaragaza abacyekwaho kubicuruza.’

    SSP Kagenza yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru yo kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’umutekano mucye.

    Umushinjacyaha, Mukamirwa Oscar yavuze ko ibihano bikarishye bihari ku bantu bafatiwe mu bikorwa by’ibiyibyabwenge.

    Ati”Ibihano ku byaha by’ibiyobyabwenge byarazamuwe ndetse kugera ku gihano cya burundu. Niyo mpamvu buri muntu uri hano agomba kwirinda ndetse akarinda n’abandi kwishora mu biyobyabwenge.”

    AMATEGEKO AVUGA IKI ?

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-ibiyobyabwenge-birimo-Litiro-247-700-za-Kanyanga-na-Mugo-byatwikiwe-imbere-y-abaturage

  • Kamonyi: Barindwi mu bacyekwaho kwiba bitwaje intwaro gakondo batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Ngamba mu Kagari ka Kazirabonde, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe Kirezi Evode w’imyaka 30, Segatwa Martin w’imyaka 40, Niyigaba Jean Pierre w’imyaka 28, Sibomana Vianney w’imyaka 42, Twagirimana Gaspard w’imyaka 60. Ni Mu gihe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Bugoba, Umudugudu wa Nyenge hafatiwe uwitwa Rugira Adolphe w’imyaka 45, muri uwo murenge kandi mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama hafatiwe Maniraguha Xavier w’imyaka 36.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bose bafashwe biturutse ku mikoranire n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze binyuze mu gahanahana amakuru.

    Yavuze kandi ko abo bantu ari bamwe mu bamaze iminsi bavugwa n’abaturage ko babatega bakabakubita ndetse bakanabatema bagamije kubambura ibyo bafite.

    Yagize ati “Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite, ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye. Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma, bahaye Polisi amazina y’abacyekwa bose hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu Barindwi”.

    Yakomeje avuga ko abo bantu iyo bamaraga kwambura no gukubita abo mu Murenge umwe bahitaga bajya mu wundi mu rwego rwo kwihisha ariko uyu munsi barindwi bafatiwe mu cyuho bafite imihoro bakoreshaga muri ubwo bujura, abandi bashoboye gucika ariko bajugunya imihoro bari bafite.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagarutse ku kamaro k’abaturage mu kwicungira umutekano by’umwihariko gutangira amakuru ku gihe. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutabara no kuburizamo ibyaha ndetse no gufata abacyekwaho ibyaha bose.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Si ubwa mbere mu Murenge wa Rukoma hafatirwa abantu nk’abo bahungabanya umutekano w’abaturage.

    Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3onpqKF

  • Pastor Habineza yasohoye indirimbo 'I Gologota’ yafatanyije na Aime Uwimana na Rachel #rwanda #RwOT

    Pasiteri Habineza Joe yifashishije abaramyi Aimé Uwimana na Rachel Uwineza mu ndirimbo ye nshya yise 'I Gologota' ivuga ku butumwa bwo gucungurwa kw’abatuye Isi.

    Iyi ndirimbo yamaze gushyirwa kuri shene ya YouTube ya JIH Joe, Instagram ya JIH Joe no kuri Facebook ya JIH Joe.

    Pasiteri Habineza yavuze kandi ko afite imishinga myinshi yiteguye gukorera mu Rwanda irimo ibitaramo, gushyira hanze izindi ndirimbo zivuga ubutumwa bwiza, guhumuriza no gusana imitima ya benshi.

    Ati 'Mbinyujije muri Habineza Hope Foundation niteguye gukora ibitaramo byinshi, nzifashisha n’abandi bahanzi ariko intego nyamukuru ari ugufasha abana b’imfubyi cyangwa abana baba mu miryango itishoboye.'

    Yakomeje agira ati “Nta yindi ntego mfite ku mutima wanjye usibye kurengera abatishoboye n’abandi bahuye n’ibibazo bikomeye mu gihugu cyacu binyuze muri iyo fondation. Mugiye kujya mubona indirimbo nyinshi n’ibitaramo byinshi nkoresheje iyi mpano Imana yampaye, nzajya nzana n’abandi bahanzi b’ino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuvuge ubutumwa, ikivuyemo cyose 100% kizajya gifasha abo twavuze haruguru.'

    Pasiteri Joseph Israel Habineza akorera umurimo w’Imana mu rusengero rwitwa 'Ten Mile Christian Church' rwo muri Leta ya Idaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Pasiteri Joe ni ryo zina akoresha mu buhanzi, akaba atari mushya mu muziki kuko afite indirimbo yakoranye na The Ben mu 2015, yitwa Ibyiringiro. Remix yayo ni yo yasubiranyemo n’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Aimé Uwimana na Rachel Uwineza.

    Ni Umunyarwanda watangiye umurimo w’Imana akiri muto, ku myaka umunani ubwo yari mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) muri AEBR Kacyiru, akomereza muri korali mu gihe kandi no muri Kaminuza yakomeje umurimo wo kuririmba.

    Yagiye muri Nigeria ahiga ibijyanye na ‘Théologie’, akomereza umurimo w’Imana muri Amerika akaba ari ho atuye n’umuryango we.

    Pasiteri Habineza avuka mu muryango w’abakirisitu ndetse se umubyara ni Rev. Dr Bashaka Faustin wayoboye Itorero AEBR imyaka itari mike.

    Amashusho y’indirimbo ‘I Gologota’ wayasanga hano

    source:igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pastor-Habineza-yasohoye-indirimbo-I-Gologota-yafatanyije-na-Aime-Uwimana-na.html

  • Imbaraga z’ubutumwa bwiza igice cya 1-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki” Abaroma 1:16

    Mbere yo kuvuga ku mbaraga za mbere z’Ubutumwa bwiza zinjira mu muntu, tubanze tumenye ko hari ibintu abantu bita ubutumwa bwiza, ariko mu by’ukuri atari ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza buba ari ubutumwa bukiza mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri, bugahindura umuntu kuba umwana w’Imana. Abantu babitse ubutumwa bwinshi muri bo, ariko ubutumwa bwiza bwo ni bumwe, ni Yesu umwana w’Imana. Ni we nkuru nziza, ni we butumwa bwiza kandi ni we Jambo w’Imana, byose birimuri we.

    Imbaraga z’uburyo bwa mbere ubutumwa bwiza buzana iyo bugeze mu muntu

    Imbaraga za(ya) mbere: Ni zihesha uwizera wese gukizwa

    Iyo umuntu yinjiye muri izo mbaraga arakizwa agahinduka kuba umwana w’Imana, Pawulo yaravuze ngo 'Abamwakiriye bose bakizera izina rye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana'. Nta muntu n’umwe utazi ko gusambana ari icyaha, ntawe utazi ko gusinda, kurakara, kwica, kwambura ari bibi, nta muntu n’umwe utazi ko kubeshya ari bibi, rimwe na rimwe babikora bihishe. Ariko n’ubwo abantu bazi ko ari bibi bitewe n’umutimanama, abandi bakabyigishwa n’ijambo, abandi bakabyigira ahantu hatandukanye, imbaraga zo gufata icyemezo bakabireka nizo babuze.

    Umuntu arakubwira ngo 'Ngerageza gukora ibyiza’ mbese akaba avuka no mu bantu b’imfura, baramutoje kirazira, ariko imbaraga zo kubikora, imbaraga zo gukiranuka no gutsinda icyaha bikamunanira: Akaba ari umuntu uzi kwigisha ko Sida ivugiriza ariko gusambana bikamunanira kubireka, akaba azi ingaruka z’ubusinzi, ariko imbaraga zimubuza ubusinzi akazibura.

    Iyo umuntu yakiriye imbaraga z’Imana ziramuhindura agahinduka kuba uwo atari ari we, agahinduka atari uko abikomoye mu gisekuru cyangwa ibindi, ahubwo abiheshejwe n’amaraso ya Kristo Yesu. Akagira agahinda ko mu buryo bw’ubumana gatera kwihana kuticuzwa, agafata icyemezo akagambirira kuva mu byaha kandi bikemera. Ubutumwa bwiza ntibuteye isoni, ahubwo ni imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.

    Akabazo gato nifuza kukubaza: Ese ibyo uvuga, ubivuga wumva udafite isoni? Ese ibyo uvuga n’ibyo ukora birasa ku buryo wabivuga wemye nta soni ufite? Impamvu muri iki gihe ubutumwa bwiza busa nk’aho butagera ku ntego yo guhindura abandi, ni uko ababivuga ibyo bavuga n’ibyo bakora biba bihabanye. Kandi umutima wumva undi mutima, iyo uvuga ibisa n’ibyo udakora nta wundi wabibasha kuko nawe byarakunaniye. Ariko iyo uvuga ibisa n’ubuzima bwawe, bibasha guhindura abandi.

    Iyo umuntu akijijwe, ahinduka kuba umwana w’Imana akabyarwa ubwa kabiri, akaba icyaremwe gishya, agakora ibyo gukiranuka n’iby’Imana imushakaho. Imbaraga za mbere ziva mu butumwa bwiza zinjira mu muntu: Ni uko ahinduka, akaba umwana w’Imana, akaba umuhamya w’urupfu rw’Umwami Yesu akavuga ati'Narakijijwe, ndi umwana w’Imana, navutse ubwa kabiri'.

    Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kuri Agakiza Tv , Reba hano inyigisho: Imbaraga z’uburyo 4 zizanwa n’ubutumwa bwiza iyo bugeze mu muntu // Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imbaraga-z-ubutumwa-bwiza-igice-cya-1-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Wari uzi ko Ibijumba bifasha umubiri kurwanya indwara zitandukanye? #rwanda #RwOT

    Ku bantu bashoboye kugera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muribuka iri jambo 'Ipomoea batata'. Icyo ni ikijumba babaga bari kuvuga, rikaba izina cyitwa mu bimera.

    Ibijumba bigira amabara anyuranye haba ku gishishwa cyangwa imbere. Ku gishishwa inyuma hari ibijumba bitukura, ibisa umuhondo, umweru. Naho imbere hari ibisa umweru, umuhondo, orange na mauve. Uko amabara ahinduka imbere byerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, bivuze ko ibisa na orange cyangwa mauve biba biyifite ku bwinshi kuruta ibisa umweru.

    Gusa uretse kuba ibara ryerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, ubusanzwe intungamubiri zirimo ni zimwe.

    Akamaro k’ibijumba ku buzima

    Ubudahangarwa

    Kuba ibijumba bikize kuri beta-carotene, izwiho kwirukana uburozi mu mubiri, hakabamo vitamini C na B zinyuranye, ubutare na phosphore bituma ibijumba biba ibyo kurya byiza mu kurinda umubiri wawe indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi.

    Kubyimbirwa

    Kimwe n’ibirayi, ibijumba na byo byifitemo ingufu zo guhangana no kubyimbirwa. Ibi biterwa nuko birimo ya beta-carotene, vitamini C , n’umunyu ngugu wa Magnesium, bivura kubyimbirwa haba imbere kimwe n’inyuma.

    Vitamini A irimo ikubye hafi 5 iyo dukenera ku munsi

    Asima

    Ibijumba bizwiho gutuma amazuru afunguka, kimwe no gutuma ibihaha bikora neza. Ibyo ni byo bifasha mu guhangana na asima.

    Bronchite

    Ubwinshi bwa vitamini C, ubutare n’indi myunyu-ngugu biri mu bituma iyi ndwara yakira. Ibijumba bituma umubiri wongera ubushyuhe, bityo bigatuma umwuka mwiza winjira. Ingaruka nziza rero ni ugutuma bronchite yoroha.

    Kuribwa mu ngingo

    Twanabyita rubagimpande. Beta-carotene, Magnesium, Zinc na Vitamini B zinyuranye, bigira akamaro bifatanyije mu guhangana no kuribwa mu ngingo kimwe no guhururwa mu mitsi. Unashatse wasiga amazi wabitetsemo mu ngingo ahakurya uburibwe bukagenda nka nyomberi!

    Igogorwa

    Kuba mu bijumba harimo Fibre iyo zifatanyije na Magnesium bituma igogorwa rigenda neza. Kuba birimo Amidon kandi bituma birika neza. Bityo rero kubirya bizafasha igifu n’amara gukora neza.

    Kanseri

    Beta-carotene izwiho kurinda kanseri no gusohora imyanda mu mubiri, nk’uko twabibonye niyo ituma ikijumba kigira ibara runaka bitewe n’ubwinshi bwayo. Iyo ifatanyije na Vitamini C rero bituma umubiri uhangana na kanseri zinyuranye, cyane cyane izifata inyama zo mu nda nk’amara, impyiko, porositate, n’urura runini.

    Ibisebe mu gifu

    Ibijumba byoroshya ibisebe byo mu gifu. Biterwa nuko harimo vitamini B zinyuranye, vitamini C, Beta-carotene, Potasiyumu na Kalisiyumu. Kandi birwanya impatwe, bikarinda ikorwa rya aside nyinshi bityo bikarinda igifu gutobagurika.

    Diyabete

    Nubwo ikijumba kiryohera nyamara ni ibiryo byiza ku murwayi wa diyabete. Biterwa nuko bifasha umubiri kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso kuko bituma umusemburo wa Insuline ukorwa ku gipimo nyacyo.

    Kuringaniza amazi mu mubiri

    Za Fibres zirimo zituma umubiri ugumana amazi. Ibi rero bituma umubiri wawe uhorana amazi akwiye bikawurinda umwuma.

    Kongera ibiro

    Ibijumba biraryoha. Ubwo buryohe buterwa nuko bikize kuri Amidon, ikaba ari ubwoko bw’ibinyasukari. Ibi rero bituma ibijumba biha umubiri wacu ingufu zihagije, nuko inyungu ikaba kongera ibiro. Niyo mpamvu ku muntu unanutse cyane, ukirutse indwara se, ari byiza kurya kenshi ibijumba kuko bifasha kugarura intungamubiri watakaje.

    Si ibyo gusa kuko bifasha abantu kureka itabi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge. Ni byiza ku mikorere y’imiyoboro y’amaraso, kuko biyirinda kuzamo ingese. Kuba bifite Phosphore nyinshi na Beta-carotene ihagije bigirira akamaro amaso n’umutima.

    Zirikana ibi!

    Iriya Beta-carotene iyo igeze mu mubiri wacu niyo ihindukamo vitamini A
    Umwana utangiye gufata imfashabere yemerewe guhabwa ibijumba, gusa umuha inombe iseye neza, kandi bicyeya. Uko wabiteka kose nta kibazo, gusa ibyiza ni ibitogosheje hamwe n’ibyokeje. Ndetse no kubihekenya ni byiza. Naho kubiteka ifiriti byangiza vitamini C bikagabanya vitamini A.

    Ngaho rero niba utarabihinga nyarukira mu isoko wihahire. Gusa wibuke kureba ibikungahaye kuri Beta-carotene.

    Source:Umutihealth.com

    Wareba kandi n’iki kiganiro: Wifuza kugabanya ibinure byo kunda?/Dore inzira 6 zagufasha kubigeraho || Nutritionist Leah

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-Ibijumba-bifasha-umubiri-kurwanya-indwara-zitandukanye.html