Category: Uncategorized

  • Kidum yavuze ukuntu se yamubujije kujya ku rugamba nyuma y'urupfu rw'inshuti ze 17 zishwe zigiye gutereta #rwanda #RwOT

    Kidum wakoze indirimbo y'amateka yise “Yaramenje”yavuze ko ubwo intambara yarotaga mu Burundi mu wa 1995 yashatse kujya ku rugamba kuko atashakaga kwicwa nk'incuti ze za hafi 17 ziciwe ahitwa Kibira zigiye kureba inkumi i Bubanza, zikekwa ko zaba zigiye mu mitwe yarwanaga icyo gihe.

    Mbere yuko Kidum ahunga igihugu akerekeza muri kenya, ngo ibintu ntibyari bimworoheye mu Burundi kuko hari intambara y'amoko nyuma y'urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye mu mwaka wa 1995.

    Muri icyo gihe,abakiri bato basabwaga kujya kurwana cyangwa bagapfa barimo guhunga.

    Uyu muririmbyi akaba yabivugiye muri kimwe mu biganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru muri Kenya.

    Kidum yavuze ko se yamubujije kujya ku rugamba, ahubwo amusabakujya gucuranga umuziki nubwo ngo nawe atizeraga umuziki yakoraga.

    Yagize atiʺIntambara yari yamaze gutangira, ubwicanyi buri ahantu hose,…, abanyeshuri bicana kubera iby'ubwoko.Bagenzi banjye bari bafite ingufu bahise bajya ku ruhande rw'abarwanya Leta, abandi bajya ku ruhande rwa Leta y'icyo gihe. Icyari gikenewe kwari ukwiga kurasa, noneho ukifatanya n'abarwana, cyangwa ugapfa urimo guhunga abandi.

    Umwana w'imyaka 21, wumva icyo nari gukora ari igiki? S'ukwifatanya n'abarimo barwana ? Ariko data yambwiye ati “oya, genda ukore akazi k'umuziki kamwe wakundaga gukora ukiri muto, nawe yari mu batarabyumvaga icyo gihe.Ati “Sinkubona urimo ufata imbunda, genda ukore umuziki. Ntiyashakaga ko ninjira muri ibyo bintu.ʺ

    Muri icyo kiganiro uwo muririmbyi yanavuze ko muri iyo ntambara, hari abana biganaga mu Kayanza bishwe kubera gukekwa kobagiye mu mirwi yarwanaga,nyamara bagiye i Bubanza gusura ikigo cy'ishuri gishya ngo bishakira inkumi zo gutereta.

    Abo banyeshuri ngo biciwe I Kibira kuko ariho hari inzira ya hafi I Bubanza cyane ko bagendaga n'amaguru.

    Kidum aba muri Kenya aho asanzwe akora umuziki kuva icyo gihe yahunga.Ubu n'umwe mu banyabigwi mu muziki muri Kenya no muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange.

    Source:Indundi.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/kidum-yavuze-ukuntu-se-yamubujije-kujya-ku-rugamba-nyuma-y-urupfu-rw-inshuti-ze

  • Polisi yerekanye abantu 13 bari bashakaga guturitsa inyubako zikomeye muri Kigali #rwanda #RwOT

    Iperereza rya RIB rigaragaza ko aka gatsiko gakorana n'umutwe w'iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC),muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Aba bantu bagasanganywe ibikoresho bitandukanye bendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

    Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Polisi y'u Rwanda, buvuga ko iperereza riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n'umutwe w'iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n'uburyo bwo guturitsa ibisasu.

    Polisi yagize iti “Turashimira abantu bagiye bakorana n'inzego z'umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n'izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk'ibi by'iterabwoba ndetse n'ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu.”

    Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y'Amajyaruguru. Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

    Polisi y'u Rwanda kandi yemeza ko izakomeza gukorana n'izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk'ibi by'iterabwoba ndetse n'ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abantu-13-bari-bashakaga-guturitsa-inyubako-zikomeye-muri

  • Amanota y’abakoze ibizamini bisoza abanza na 'Tronc-Commun’ azasohoka mu cyumweru gitaha #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukwakira mu gihe hari amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko ariya manota yagiye hanze.

    Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi yatangaje kuri Twitter, rigira riti 'Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n’Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza n’uwa 3 w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye tariki 4/10/2021 saa yine za mugitondo (10:00am).'

    Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye tariki 12 Nyakanga 2021, aho abagombaga gukora bari 254 678 mu gihe abagombaga guko ibizamini by’icyiciro rusange bari 122 320 barimo abahungu 67 685 n’abakobwa 54 635.

    Aya manota azajya hanze mu gihe hazaba habura icyumweru ngo umwaka w’amashuri utangire kuko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 11 Ukwakira 2021 gisoze tariki 24 Ukuboza 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amanota-y-abakoze-ibizamini-bisoza-abanza-na-Tronc-Commun-azasohoka-mu-cyumweru-gitaha

  • Ibyafashwe nk’ihohoterwa ry’umubiri, incyuro z’ibiryo… Ibyo abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Ghana bahuriye nabyo muri hoteli #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika yo Koga, bahuye n’uruva gusenya ubwo muri Hotel ya La Palise i Nyamata umuyobozi yababwiraga ko baje kuyisahura ibiryo, umwe mu bakobwa we akabwirwa ko yambaye ubusa.

    Aya marushanwa Nyafurika yo koga azabera muri Ghana guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021.

    Mu gushaka abazahagararira u Rwanda muri iyi mikino, Federasiyo y’Umukino wo Koga 'RSF’, yakoresheje irushanwa ryabereye i Nyandungu mu ntangiriro z’ukwezi gushize, hashakwamo bane maze Irankunda Isiaka bakunda kwita Bebeto, Niyibizi Cedric, Ishimwe Claudette na Umuhoza Uwase Lidwine baba ari bo batoranywa.

    Umwiherero watangiye ku Cyumweru gishize tariki ya 26 Nzeri, urimo kubera La Palise Hotel Nyamata, ukaba waragiyemo abakinnyi babiri gusa.

    Claudette usanzwe uba i Kibuye bamubwiye ko urupapuro rwe rw’inzira(passport) rufite ikibazo kandi ko yikingije urukingo rumwe, Ghana itamwerera kwinjira muri iki gihugu.

    Uretse Claudette, na Bebeto yabwiwe ko atagomba kwinjira muri uyu mwiherero, aho bavugaga ko yananiranye yahawe Buruse yo kujya kwiga mu Burusiya agaruka atavuze ndetse anenga amafaranga yahabwaga, federasiyo rero ngo ikaba yaramutangiye raporo muri MINISPORTS, Minisiteri yongeye kumubona k’urutonde babaza federasiyo uko yagarutseho kandi yaratangiwe raporo mbi. Ahita akurwaho.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bebeto n’ikipe ye yo ku Gisenyi asanzwe akinira, biteguye kujya kurega kubera ko bambuwe uburenganzira bwabo, umukinnyi wabo yabujijwe gusohoka kandi yarabikoreye.

    Umwiherero wagiyemo n’abakinnyi babiri gusa, Cedric na Uwase, batunguwe no kwisanga ari bo bonyine, gusa nabo ntibafashwe neza n’iyi hoteli, byaje no kuviramo umwe muri bo kuwusohokamo.

    Babwiwe ko ku munsi bagenewe icupa rimwe ry’amazi rya mililitiro 500 (igice cya litiro) ibintu bumvaga ko ari amazi adahagije ku muntu wabaga wakoze imyitozo.

    Ku wa Mbere barimo bafata amafunguro ya mu gitondo, umwe mu bayobozi ba hoteli(General Manager) yababwiye ko barimo gusahura hoteli, ikintu cyatumye biyumva nk’abafite ipfunwe, basuzuguwe bameze nk’aho iwabo bataryaga, bahise babireka ndetse bafata umwanzuro ko nta mafunguro yaho bazongera gufata.

    Undi mukozi wa Hoteli yaje kubwira Lidwine ko Manager yavuze ko yamusuzuguye agomba kumusaba imbazi, ISIMBI yamenye ko amagambo Lidwine yabwiye uyu muyobozi yamubabaje, ari uko yamubwiye ko nta bimuranga(badge) ndetse atanambaye impuzankaho (uniform) ko batamenya niba koko ari umukozi waho, ikindi ko abaye ari na we atakabaye abwira abakiliya gutyo.

    Umuntu wahaye amakuru ISIMBI yakomeje avuga ko uyu mukobwa yongeye kubabazwa n’uko uyu wari umuzaniye ubwo butumwa, yamubwiye ko anambaye ubusa bitajyanye n’umuco nyarwanda, imyambarire ye idahwitse ibintu yahise abwira abo bari kumwe ko yumva yakorewe ihohoterwa.

    Yongeye gushengurwa n’uko Girimbazi Pamela(umuyobozi wa federasiyo yo koga) yahise abwira umutoza we ngo abwire Lidwine ahindure imyambarire kuko bamubwiye ko yambaye ubusa, ni mu gihe atari azi n’ibyo yambaye ndetse ntashake no kuvugana na we ngo abimwibwirire.

    Ngo ibyababagaho byose babibwiraga federasiyo ariko ntigire icyo ibikoraho. Ibi byaje gutuma ku wa Kabiri nimugoroba Uwase Lidwine afata umwanzuro wo gutaha ngo yasize abwiye abari aho ko atakwihanganira inzara(ngo kuva bamubwira ko asahura hoteli yari atarongera kurya, yakoraga imyitozo atarya kandi akabona federasiyo ntacyo biyibwiye) ndetse ko ngo ibyabereye aho byose byari nk’agasuzuguro.

    Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu bari muri iyi hoteli ni uko nyuma y’uko Lidwine agiye, Claudette wari ufite ikibazo cy’urukingo rwa kabiri na passport ari we wahise ujya mu mwiherero kumusimbura.

    Lidwine yavuye mu mwiherero kubera icyo yise agasuzuguro n’ihohoterwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyafashwe-nk-ihohoterwa-ry-umubiri-incyuro-z-ibiryo-ibyo-abakinnyi-bazahagararira-u-rwanda-muri-ghana-bahuriye-nabyo-muri-hoteli

  • Menya ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe #rwanda #RwOT

    Dore ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe

    Guhorana ibyishimo

    Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n'ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n'umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire.

    Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y'umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

    Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye
    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.

    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n'umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

    Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

    Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

    Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk'abasore b'inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

    Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-ibintu-bike-by-ibanze-ukwiye-kugira-kugira-ngo-igitsina-gore-kikubahe

  • Luis Suarez yavuze ubugome yakorewe na FC Barcelona anagira inama itangaje Xavi uhabwa amahirwe yo kuyitoza #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu w'umunya Uruguay yasinyiye Los Rojiblancos mbere y'umwaka w'imikino wa 2020/21 maze afasha Diego Simeone kwegukana igikombe cya LaLiga Santander bwa mbere kuva 2013/14.

    Suarez yabwiye TVE1 ati: “Yego [Nizera karma].”

    …..sinibagiwe ko umwaka ushize mbere ya shampiyona,Barcelona yanyohereje kwitoza njyenyine kugira ngo ndakare, kandi nabaye umunyamwuga nkora ibyo umutoza avuze.

    “Nabaye umunyamwuga kandi nitozaga buri munsi njyenyine nta kwinuba kuko aricyo nagombaga gukora, kuko ibihe bibi bigira iherezo ryabyo.”

    Suarez yakomeje ashimangira ko yabaye umuyobozi muri buri kipe yakiniye I Burayi ndetse anasobanura neza ko Inkweto za Zahabu zifite agaciro kuruta igihembo cy'umuntu ku giti cye abantu basabwa gutorera.

    Suarez yongeyeho ati: “Ndabikunda, nkunda gufata izo nshingano.”

    “[Ndi umukinnyi] warwanye cyane kugira ngo mbe mu bakinnyi bakomeye mu mupira w'amaguru kandi nabigezeho mu buryo butoroshye, mu mibare.

    “Kuri njye, ntabwo ari igihembo cy'umuntu ku giti cye bashakaga kumpa binyuze mu matora.

    Mpora mbivuga: Natwaye Inkweto ebyiri za Zahabu mu gihe cya Cristiano [Ronaldo] na Leo [Messi] kandi ngomba kubyishimira kuko nabatsinze hagendewe ku mibare, atari ukubera ko abantu bantoye, kandi ibyo bifite agaciro kanini.

    “Nafashe inshingano muri Barcelona igihe Leo atari ahari. Twakinnye na [Real] Madrid maze ntsinda ibitego bitatu nta Leo.

    “Muri Liverpool hari ibihe bisa nk'ibyo igihe [Steven] Gerrard, wari icyitegererezo, umunyabigwi kuri twe, atari ahari.

    “Muri Ajax nabaye kapiteni mfite imyaka 21 cyangwa 22. Nize kubaho mu bihe bigoye kandi ibyo mbiha agaciro cyane.

    “Ngomba kwishima,naje mu ikipe nka Atletico abantu benshi bizera ko narangiye.

    “Byari ukwerekana ubushake bwo gutsinda , kutarambirwa gutsinda, twifuza ko iyi kipe ikomeza gutera imbere, kandi mu mwaka ushize twageze ku kintu kidasanzwe.

    “Ndimo gufata inshingano nka Suarez, nk'uko umutoza yabivuze, ariko kandi nkishimira iyo nshingano kuko ni byiza kubana n'icyo gitutu.”

    Xavi na Barcelona

    Mu kiganiro na Sport, Suarez yavuze ku bishoboka ko Xavi Hernandez wahoze ari mugenzi we muri Barcelona, ​yasimbura umutoza Ronald Koeman I Camp Nou.

    Suarez yagize ati: “Njye nk'umufana w'umupira w'amaguru n'ibyo yakoze nk'umukinnyi, sinkeka ko uyu munsi, ejo cyangwa ejobundi ari cyo gihe gikwiye cyo kuyobora [Barcelona]”.

    “[Xavi] afite ubwenge kandi azi ibibazo ikipe irimo. Agomba gukoresha igihe cye.

    “Afite abo bahoze bakinana mu ikipe agomba gufatira ibyemezo kandi bishobora kugorana.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luis-suarez-yavuze-ubugome-yakorewe-na-fc-barcelona-anagira-inama-itangaje-xavi

  • Kigali: ubusambanyi bukoze ishyano||ibibaye ni amahano. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo kuwa kane nibwo hirya no hino kumbuga nkoranyambaga hiriwe hacaracara amakuru avuga ko muri Lodge y'i Gikondo ahazwi nko muri Sodoma habere amahano aho umugore wacaga inyuma umugabo we yamatanye n'umugabo yasambanaga na we bakananirwa gutandukana ndetse hakitabazwa umupfumu.

    Ni ibintu bidasanzwe mu gihugu cyacu dore inkuru nk'izi twajyaga tuzumva mu bindi bihugu byo mu mahanga. Isano TV kuri chene ya Youtube
    yavuze ko ibi byabaye kuwa gatatu tariki 29 Nzeri 2021.Ni mugace benshi bakunze kuvuga ko harangwa urugomo cyane ndetse hakaba abantu benshi bakora uburaya.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yavugwaho ubusambanyi kenshi ariko umugabo we akaba yari yarabuze gihamya,nibwo yagiye gushaka umuti mu bapfumu kugirango ashyire ukuri hanze.Nibyo byabaye rero ubwo uyu mugore yari yasohokanye muri Lodge n'umugabo bari bagiye gusambana byarangiye bamatanye. Hari imbaga y'abantu uruvunganzoka bari baje kwirebera aya mahano yabereye I Kigali.

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-ubusambanyi-bukoze-ishyanoibibaye-ni-amahano/

  • Ukuri ku mashusho ya Phil Peter na Marina bari kumwe mu gitanda yagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Dj Phil Peter ari kumwe n'umuhanzikazi Marina mu gitanda. Ni amashusho yahuruje benshi ndetse benshi bibaza ibyo aba bombi baba barimo.

    Kuri ubu amakuru dufite ni uko aya mashusho yafatiwe mu mashusho y'indirimbo nshya ya Dj Philpeter na Marina bise Bimpame akaba ari indirimbo iri buze kujya hanze kuri uyu munsi ku isaha ya Saa sita z'amanywa.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-ku-mashusho-ya-phil-peter-na-marina-bari-kumwe-mu-gitanda-yagiye-hanze/

  • Ababyeyi b’imiryango 10 y’abarokotse Jenoside bahuguwe ku kwihangira imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagarariye imiryango 10 y
    Abahagarariye imiryango 10 y’abarokotse Jenoside mu mahugurwa ku kwihangira imirimo

    Claudine Nibarere ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku kigo nderabuzima cya Rango, akaba umwe mu babakurikirana, avuga ko abarokotse Jenoside bo muri iriya mirenge bari bafite ikibazo cy’ihungabana ryatumaga ntacyo bageraho, maze babumbirwa mu miryango 10, ku buryo buri muryango uba ufite umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore.

    Umushinga Aheza Project wiyemeje gufasha ba babyeyi mu buryo bw’isanamitima no mu buryo bwo kwiteza imbere, mu gihe cy’imyaka ibiri, hanyuma ibyo bize na bo bakazabigeza ku bana babo.

    Nibarere ati “Abenshi bari bafite indwara y’agahinda gakabije n’iy’ihungabana. Twabasobanuriye iby’indwara zo mu mutwe harimo igicuri no gukoresha ibiyobyabwenge, dufata n’igihe cyo kugenda tubavura, ariko twongeraho no kubafasha kwiteza mbere, kuko twabonaga ibi byombi byabafasha kugira aho bagera.”

    Janvier Niyonkuru ukiri ingaragu, akaba na Papa w’umuryango Imenagitero wibumbiyemo urubyiruko, ari mu bahuguwe. Avuga ko kubumbirwa mu miryango byabafashije kuva mu bwigunge, batangira kwiyumvamo ko bafite ubuzima na bo, none guhugurwa ku kwihangira imirimo byatumye biyumvamo ko na bo bakora umushinga, ukabyara inyungu.

    Ati “Twabashije kwiga uko twakora imishinga, dusobanukirwa neza uko umushinga wacu twawukura ku rwego rumwe tukawugeza ku rundi, ukavamo umushinga ubyara inyungu.”

    Bavuga ko basanze imishinga yabo itarateraga imbere kuko hari ubumenyi batari bafite ubu noneho bakaba babuhawe
    Bavuga ko basanze imishinga yabo itarateraga imbere kuko hari ubumenyi batari bafite ubu noneho bakaba babuhawe

    Marie Josée Uwizeyimana, mama w’Umuryango Duhozanye mu Murenge wa Tumba, yari asanzwe acuruza imyaka, ariko ngo yaje kubona ko impamvu atari yarigeze atera imbere ari uko yasesaguraga.

    Agira ati “Nasanze impamvu ntateraga imbere ari uko nacuruzaga mu kavuyo, nkarya inyungu nkakora no ku gishoro. Ubu ngiye guhindura imikorere, kandi ndatekereza ko ngiye gutera imbere birenze uko nari meze.”

    Aya mahugurwa ku kwihangira imirimo bayakoze guhera ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Nzeri.

    Biteganyijwe ko nibamara guhugura n’abo bahagarariye (abana) bazakora imishinga izaterwa inkunga haherewe ku mafaranga bagiye bizigamira mu matsinda barimo, ndetse n’ayo bazongererwa na Aheza Project ku bufatanye na Imbuto Foundation.


    source : https://ift.tt/39U5Ux1

  • Musanze: Abahinga mu Kibaya cya Mugogo bababajwe n’igihombo batewe n’ibirayi byarumbye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibirayi bari bahinze byararumbye bibateza igihombo
    Ibirayi bari bahinze byararumbye bibateza igihombo

    Icyo kibaya kiri ku buso bwa Ha 79, mu gihembwe cy’ihinga gishize cyari cyahujweho ubutaka ku gihingwa cy’ibirayi.

    Kigali Today iherutse gusanga abahinzi basarura ibirayi, bigaragara ko ari bito kandi bicye cyane ugereranyije n’ubutaka babihinzeho, barimo babisarura bayitangarije ko kurumba kwabyo byatumye bisanga mu gihombo.

    Umwe mu bahinzi umunyamakuru yasanze akura ibirayi bimaze amezi ane mu murima we, yavuze ko bababajwe n’icyo gihombo ku buryo bari mu marira.

    yagize ati: “Ibi birayi usanze nimo gukura, byari bimaze amezi ane mu murima. Nari barateye imbuto yitwa Ndamira, ba Agronome baduhaye batubwira ko yera mu gihe cy’amezi abiri gusa. Ubwo icyo gihe bari batubwiye cyageraga, byabaye ngombwa ko tubirekera mu mirima, kuko bitari byeze ahubwo aribwo bisa n’ibiri guhinguka mu butaka. None dore aho tugarukiye kubikura, n’ubundi dusanze ari uturayi duto tw’intica ntikize. Muri macye benshi mu bahinze muri iki kibaya, turi kurira ayo kwarika”.

    Yari yiteze gusarura nibura toni imwe y’ibirayi binini, byiyongeraho nibura imifuka itatu y’ibiro 100 by’ibirayi bito nk’uko byari bisanzwe bimugendekera mbere. None ababazwa n’uko, nta n’umufuka n’umwe w’ibiro 100 yasaruye.

    Yagize ati “Ibirayi byararumbye, kandi kugeza ubu ntituzi niba ari imbuto mbi ubutaka cyangwa ikirere byananiwe kubyihanganira. Ntako tutagize dukoresha amafumbire no gutera imiti, ariko byaranze biba iby’ubusa. Turimo gusarurira mu dutebo aho gusarurira mu bigega nk’uko twari tubyiteze”.

    Bababajwe n
    Bababajwe n’igihombo bagize kubera kurumbya mu gihe bari bijejwe kweza neza

    Yongeraho ati “Twahinze twizeye kuzahakura umusaruro ufatika tukabona icyo turya n’ibyo dusagurira amasoko tugakuramo amafaranga twishyura za mituweri n’andi twikenuza, none dore icyizere kiraje amasinde, dutashye amaramasa”.

    Aba bahinzi bavuga ko umusaruro ubanziriza uw’iki gihembwe cy’ihinga giheruka, wo ngo wari wabahiriye, ariko kuri iyi nshuro ntibazi neza intandaro yo kuba batarejeje uko bari babyiteze.

    Izamuhaye Jean Claude, Umukozi w’Ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) ishami rishinzwe ibihingwa, avuga ko iki kibazo bakimara kukimenya, bihutiye gusuzuma icyabiteye.

    Yagize ati “Twasanze ikibazo cyaratewe n’ibyonnyi by’udusazi dutwara amavirusi mu bihingwa, noneho bikaba byarahuriranye n’izuba ryavuye ari ryinshi, duteza indwara zibasiye icyo gihingwa, by’umwihariko mu gice batateyemo umuti uhagije, ni byo byabateje igihombo”.

    Yibutsa abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi babegereye gukorana bya hafi, bitabira gutera ibihingwa imiti ku gihe, ari na ko bahanahana amakuru hakiri kare y’icyo bagomba gukora, kugira ngo bibarinde guhura n’ikibazo cyo kurumbya imyaka.

    Ikibaya cya Mugogo kiri ku buso bwa Ha 79
    Ikibaya cya Mugogo kiri ku buso bwa Ha 79

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, asaba abahinzi kwitabira gahunda yo guhinduranya ibihingwa mu murima, mu rwego rwo gukumira indwara za hato na hato ziteza ibyago byo kurumbya imyaka.

    Yabijeje ko Akarere kazababa hafi, ikibazo cy’imbuto bari barateye bayigurijwe, bakazayishyura buhoro buhoro.


    source : https://ift.tt/3B0B4in