Category: Uncategorized

  • Isimbi wamamaye kubera amashusho y'urukozasoni yavuze ibyo abandi banyarwandakazi bakorera mu rwihisho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isimbi Noeline wamamaye cyane kubera amashusho y'urukozasoni akora ashyirwa ku rubuga rwa Onlyfans, yashyize hanze ibyo abandi banyarwandakazi bakora mu rwihisho.

    Ni mu kiganiro Isimbi yagiranye na Isimbi Tv. Muri iki kiganiro, Isimbi yavuze ko adaterwa ipfunwe no kuba akora amashusho y'ubusambanyi ahubwo we abishyira hanze mu gihe azi ko hari abandi banyarwandakazi benshi babikora ariko bakabihisha. Isimbi yongeyeho ko kandi kuri konti ye ya Onlyfans umubare munini w'abantu afite bamukurikira (90%) ari abo mu gihugu cy'U Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/isimbi-wamamaye-kubera-amashusho-yurukozasoni-yavuze-ibyo-abandi-banyarwandakazi-bakorera-mu-rwihisho/

  • Exclusive: Akabari gakomeye ko mu mujyi wa Kigali kafunzwe (Menya impamvu) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali umaze gufunga akabari kazwi nka People kari mu Murenge wa Kacyiru nyuma yo kurenga ku mabwiriza agenga utubari muri iki gihe cya #COVID19.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko mu masaha ya saa mbiri ubuyobozi bwasanze mu kabyiniro huzuyemo uruvunganzoka rw'abantu.

    Umujyi wa Kigali umaze gufunga akabari kazwi nka People kari mu Murenge wa Kacyiru nyuma yo kurenga ku mabwiriza agenga utubari muri iki gihe cya #COVID19.

    Mu masaha ya saa mbiri ubuyobozi bwasanze mu kabyiniro huzuyemo uruvunganzoka rw’abantu.#RBAAmakuru pic.twitter.com/kfDWTK3jOB

    — Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) October 1, 2021

    Source : https://yegob.rw/exclusive-akabari-gakomeye-ko-mu-mujyi-wa-kigali-kafunzwe-menya-impamvu/

  • MINEDUC itangaje igihe amanota y'abanyeshuri azatangarizwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ministeri y'Uburezi yatangaje ko amanota y'abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cyamashuri yisumbuye ,aya manota azasohoka kuwa mbere tariki 04 Ukwakira 2021, ku isaha ya saa yine za Mu gitondo.

    Ni mu itangazo iyi Ministeri yanyujije kuri Twitter aho bagize bati:'Minisiteri y'Uburezi iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n'Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w'amashuri abanza n'uwa 3 w'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye tariki 4/10/2021 saa yine za mugitondo (10:00am)'

    Source : https://yegob.rw/mineduc-itangaje-igihe-amanota-yabanyeshuri-azatangarizwa/

  • Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uburyo guhinga ibihingwa bike bitumbagiza igiciro cy’ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021 ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Gishanga cya Cyampirita gihingwa kuri hegitari 50 z’ubutaka bwahujwe.

    Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Nyirahabimana Solina, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano zitandukanye.

    Minisitiri Dr Mukeshimana yabwiye abahinzi ko muri iki gihe bakwiriye guhinga byinshi kandi byiza ngo kuko iyo bahinze bike bituma n’ibindi byo kurya bihenda kuko ibyinshi bishingiye ku buhinzi.

    Yagize ati “Icyo twifuza ntabwo ari ukugurisha ibintu biri ku giciro kiri hejuru cyane kuko hari bagenzi banyu bahaha, imyaka myinshi muhinga ijya mu biryo by’amatungo, ni yo mpamvu uzagira utya ukajya kugura amata ugasanga arahenze wajya kugura igi ry’umwana ugasanga rirahenze, wajya kugura inyama ugasanga zirahenze kubera ko ibyo biryo by’amatungo nabyo biba bihenze.”

    Minisitiri Mukeshimana yabwiye abahinzi ko ibyo bahinga bigenda bikajya mu bindi bintu bahaha bikabagarukira mu bundi buryo, abibutsa ko bahinze byinshi igiciro cy’ibindi bintu birimo amata n’amagi cyagabanuka cyane.

    Ati “Duhinze byinshi igiciro kikagabanuka n’igi ry’umwana ryagabanuka n’amata yagabanuka. Ibyo byose ni ngombwa ko tubirebera ku byo duhinga cyangwa se tworora kurusha uko tubirebera y’uko igiciro cyaba kiri hejuru cyane.”

    Dr Mukeshimana yasabye abahinzi kumenya uburyo bajya bafata neza umusaruro wabo ngo bibafasha kubona isoko ryiza.

    Guverineri Gasana Emmanuel we yasabye abaturage kubyaza umusaruro igishanga bahawe na Leta nibura bakongeramo inka 100 zatungwa n’ibisigazwa by’imyaka n’ibishogoshogo. Yavuze ko byabafasha kongera umusaruro biturutse ku ifumbi babona kandi n’imiryango yabo ikabona amata.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko nubwo batarabona imvura nyinshi abahinzi basabwa kwitegura guhinga ngo kuko nubwo imvura itazaboneka batangiye kwitegura kuhira imyaka.

    Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021/2022 A, Intara y’Iburasirazuba irateganya guhinga ubuso burenga ibihumbi 300 bukazahingwaho ibigori, ibishyimbo, soya n’ibindi bihingwa bitandukanye.

    Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uburyo guhinga ibihingwa bike bitumbagiza igiciro cy’ibiribwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’ab’ingabo

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yagaragaje ko iyo abahinzi bahinze ibihingwa bike bitumbagiza ibindi biribwa ku baturarwanda

    Hatangijwe igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Gishanga cya Cyampirita gihingwa kuri hegitari 50 z’ubutaka bwahujwe

    source : https://ift.tt/3A0i9CP

  • Abarenga 240 bavuye mu mashyamba ya Congo basoje amasomo y’imyuga bahabwa n’ibikoresho (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Bose hamwe uko ari 246 barimo abagore n’abakobwa 102 bize imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, kudoda, gutunganya imisatsi, guteka n’iyindi, bigira mu mashuri makuru y’ubumenyingiro aboneka mu Rwanda.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kwigisha abatahutse imyuga n’ubumenyingiro bigamije kubafasha kwibeshaho no kuzagira ahazaza heza.

    Ati “Ni ukugira ngo nibasubira mu miryango bajye kwihangira imirimo ndetse bajye no ku isoko ry’umurimo bashake akazi, kugira ngo babashe kwiteza imbere bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”

    Mu bigishijwe harimo abahunze u Rwanda mu 1994 ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo.

    Nyirahabineza yavuze ko abo 246 biyongera ku bandi barenga ibihumbi 18 bavuye mu mashyamba ya Congo bigishijwe imyuga mu myaka itandukanye.

    Niyogisubizo Léandre w’imyaka 21 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yavukiye mu mashyamba ya Congo babaho mu buzima bubi ntiyabasha no kwiga, ariko yishimira ko bageze mu Rwanda bafashwa kubaho no kwiga.

    Ati “Nize gusudira kandi ni umwuga nkunda, iyo ndebye ejo hanjye hazaza mbona ari heza kuko ndi mu gihugu gifite umutekano, bitandukanye n’uko twabagaho muri Congo twirirwa duhunga amasasu.”

    Ingabire Ernestine w’imyaka 18 y’amavuko na we yigishijwe umwuga wo kudoda.

    Ati “Umwuga nize uzamfasha kwibeshaho ntasabirije. Navukiye mu mashyamba tubaho nabi ariko ku bw’amahirwe twatashye mu Rwanda none tubayeho neza.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye abasoje kwiga imyuga kujya gukoresha ubumenyi n’ibikoresho bahawe bakiteza imbere.

    Ati “Icyo nabasaba ni uko mwishimira kuba Abanyarwanda mugakora cyane kubera ko hari umwanya watakaye. Ubumenyi muhawe mubukoreshe mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yanyu.”

    Yabasabye gushishikariza abavandimwe babo na bagenzi babo bakiri mu mashyamba gutahuka mu Rwanda kugira ngo baze gufatanya n’abandi kubaka igihugu no kugiteza imbere.

    Yijeje ko inzego z’ibanze zizakomeza kubakurikiranira hafi kugira ngo ubumenyi bahawe buzabagirire akamaro babeho neza nk’abandi Banyarwanda.

    Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byiza rukora byo guteza imbere abaturage.

    Abarenga 240 bahoze mu mashyamba ya Congo basoje amasomo y’imyuga bahabwa n’ibikoresho

    Bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize

    Bose hamwe uko ari 246 barimo abagore n’abakobwa 102 bize imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, kudoda, gutanganya imisatsi, guteka n’iyindi

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aha ibikoresho umwe mu basoje kwiga imyuga

    Mu bigishijwe harimo abahunze u Rwanda mu 1994 ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kwigisha abatahutse imyuga n’ubumenyingiro bigamije kubafasha kwibeshaho

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Valerie Nyirahabineza, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje kwiga

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje kwiga imyuga

    Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje amasomo y’imyuga

    Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byiza rukora byo guteza imbere abaturage

    Umuyobozi wa IPRC Huye, Maj Dr Barnabe Twabagira, aha umwe mu basoje amasomo ibikoresho azifashisha

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3B4Nju2

  • Gisagara: Abagore bagaragaje ibyabafasha kuzuza inshingano z’ubuyobozi no kwita ku miryango – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021, ubwo habaga Inteko rusange ya 20 y’Inama y’Igihugu y’Abagore, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere”.

    Bamwe mu bagore b’abayobozi bavuze ko bitewe n’uko bifitiye icyizere kandi batinyutse, bibafasha kuzuza inshingano zabo kandi bakita no ku muryango.

    Mukakarangwa Cartas uyobora Akagari ka Gatoki ati “Tuba dufite inshingano zo mu rugo n’umuryango no kurera abana ariko tugakora n’akazi twahawe. Ntabwo ushobora kuyobora abaturage utayoboye urugo rwawe ngo rube intangarugero.”

    Akomeza avuga ko mbere na mbere abanza kugirana umubano mwiza n’umugabo we bakabana mu mahoro kugira ngo bimworohere kuyobora neza abaturage no kuzuza inshingano z’akazi.

    Ati “Icyo numva cyadufasha nk’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ni ukoroherezwa umuntu ntakore kure, agakorera hafi aho abasha no kwita ku rugo.”

    Abo bagore bavuze ko gahunda Akarere kashyizeho zirimo gutanga gaz mu buryo bwa Nkunganire, inka kuri buri rugo no kwegerezwa amazi meza ziri mu bituma babasha kuzuza inshingano zabo mu kazi kandi bakita no ku ngo zabo.

    Mukamurigo Chantal ati “Nk’ubu baduhaye gaz ituma duteka vuba kandi uko abayobozi batwunganira bagashyiraho gahunda ngo buri rugo rubone inka biradufasha tukajya ku kazi dufite ingo ziteye imbere. Ikindi ni uko batwegereje amazi hafi ku buryo tutagorwa no kuyabona.”

    Mu byifuzo byabo bagaragaje ko izi gahunda ziborohereza imirimo yo mu rugo zagezwa hose kuko zituma abagore bakora akazi batekanye bakuzuza inshingano neza.

    Imiryango irenga 978 yo mu Karere ka Gisagara ni yo imaze guhabwa gaz mu buryo bwa Nkunganire aho Leta ibatangira ikiguzi cya 50% na bo bakitangira asigaye, igikorwa cyatangiye muri Mata 2020.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bashyizeho iyo gahunda yo kunganira abaturage mu kubona gaz mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hakumirwa imyuka ihumanya ikirere.

    Yakomeje avuga ko bihaye umuhigo udasanzwe w’uko buri rugo rugomba kugira inka, kandi mu gihe cy’umwaka umwe imiryango 14.794 imaze kugira inka kandi itari isanzwe izifite.

    Yashimye uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere, by’umwihariko imikorere n’imikoranire myiza ya ba Mutima w’urugo bo mu Karere ka Gisagara byatumye baba aba mbere mu ntara no ku rwego rw’igihugu mu myaka ibiri ikurikiranye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yasabye abagore ko mu byo bakora byose bagomba guteganyamo gahunda y’urugo kugira ngo bagire umuryango mwiza utekanye kandi uteye imbere.

    Ati “Buriya nusanga uri kuyobora itsinda ry’abantu ariko ugasanga nta ntego mufite ntacyo mushaka guhindura, burya uzamenye ko ubuyobozi bugiye kukunanira.”

    Muri iyo nteko rusange hishimiwe ibyagezweho hatangwa ibihembo n’amashimwe ku mirenge yahize indi mu mihigo ya mutima w’urugo 2020-2021, igihembo cya mbere cyegukanwa n’Umurenge wa Save, hahembwa n’indi mirenge ine ya Mugombwa, Kibilizi, Kansi na Mukindo.

    Abagore baboneyeho n’umwanya wo gusinya Imihigo ya Mutima w’Urugo y’umwaka 2021-2022.

    Abagore bari mu buyobozi mu Karere ka Gisagara bagaragaje ibibafasha kuzuza inshingano no kwita ku miryango

    Abagore basabye ko gahunda zibafasha kuzuza inshingano zagezwa n’ahandi

    Abagore basinye imihigo ya mutima w’urugo bazesa muri uyu mwaka

    Baboneyeho n’umwanya wo gusinya imihigo y’umwaka utaha

    Habayeho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Iyi Nteko rusange ya 20 y’Inama y’Igihugu y’Abagore yari ifite insanganyamatsiko ishimnangira Uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere

    Umurenge wa Mugombwa na wo washimiwe ko wesheje imihigo ya mutima w’urugo

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yasabye abagore ko mu byo bakora byose bagomba guteganyamo gahunda y’urugo

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bihaye umuhigo udasanzwe w’uko buri rugo rugomba kugira inka

    Hatanzwe ibihembo ku mirenge yahize indi mu mihigo ya Mutima w’urugo mu 2020/2021; igihembo cya mbere cyegukanwe n’Umurenge wa Save

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3F8BV2T

  • Urubyiruko rwo muri Kimihurura rwihaye umukoro nyuma yo gusura Ingoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gusura iyi ngoro, uru rubyiruko rwagitekereje kugira ngo rwizihize Umunsi wo Gukunda Igihugu no guha icyubahiro Ingabo zari iza RPA, zafashe iya mbere zikitangira kubohora u Rwanda.

    Mu kuziha icyubahiro, uru rubyiruko rwateguye ibikorwa bitandukanye aho rwasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Kimihurura ndetse ruteganya gusura bamwe mu bamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Kimihurura.

    Nyuma yo gusura iyi ngoro rwavuze ko rwigiye byinshi ku bwitange bw’Inkotanyi, ruhiga kurangwa n’ubutwari mu gushyigikira ibyo igihugu cyagezeho.

    Umuyobozi w’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Mupenzi Nuru Israel, yavuze ko muri uru rugendo bize gukotana kandi bizabafasha kubaka igihugu.

    Yagize ati “Twigiye byinshi muri uru rugendo, icya mbere twabonye uko urugamba rwatangiye Perezida Paul Kagame aha ingabo icyerekezo. Natwe twahisemo gufata icyerekezo kandi kizima.”

    “Ababohoye u Rwanda bari bahuriye ku ntego imwe yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kubaka igihugu. Natwe nk’urubyiruko niba dushaka kubaka u Rwanda twifuza ni ukugira intego tukayihuriraho, ubu twize gukotana.”

    Ibi abihuje na Mizero Parfine wavuze ko gusura iyi ngoro byamusigiye umuco wo kwigira kuko Inkotanyi zabohoye igihugu nta bufasha zifite.

    Yagize ati “Gusura iyi ngoro icyo nigiyemo ni uko nk’urubyiruko tugomba kwigira. Nk’Inkotanyi ntabwo zarinze gutegereza ko zihabwa ubufasha n’amahanga barigize bumva ko babishoboye kandi babigeraho.”

    Muri uru rugendo uru rubyiruko rwari rwaherekejwe na bamwe mu bayobozi bo mu murenge wa Kimihurura, bakaba barusabye kwigira ku byo Inkotanyi zakoze mu kugira umusanzu rutanga mu iterambere ry’igihugu.

    Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh yavuze ko yashimishijwe no kujyana n’uru rubyiruko kandi ko abona rufite imbaraga zizatanga umusaruro ku gihugu.

    Yagize ati “Ubusanzwe urubyiruko rwibumbiye mu Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura ngendana narwo cyane, iya 1 Ukwakira rero byari ngombwa kugira ngo nemere ko Inkotanyi imwe irenga igihumbi zihinguka.”

    “Byanshimishije kugendana na bo, mfite icyizere ko twe turimo gutambuka, abaza ari benshi kandi bafite imbaraga nyinshi, bazakora byinshi kurusha ibyo twakoze.’’

    Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Rwamasirabo Emile, yavuze ko ari byiza kuba uru rubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka bisobanuye ko ruzagira imbaraga mu kubaka igihugu.

    Yagize ati “Ni byiza kuba urubyiruko ubona rufite inyota yo kumenya ibyabaye muri iki gihugu ukabona bose barashaka kumenya, urubyiruko rwose rugize amahirwe yo kureba iyi ngoro byabaha amahirwe, byabaha ingufu zo gufata iya mbere mu kubungabunga ibyagezweho.”

    Yakomeje asaba urubyiruko kuba ku isonga mu rugamba rwo kubaka igihugu kugira ngo ruzabashe gusigasira ibyagezweho.

    Uru rubyiruko rwatemberejwe ibice bitandukanye by’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu, rusobanurirwa amateka y’uburyo igihugu cyabohowe.

    Amasomo uru rubyiruko rwahawe rwavuze ko azarugirira akamaro mu buzima

    Iki gikorwa cyakozwe mu kwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu no gushima abitangiye kukibohora

    Uru rubyiruko rwafashe umwanya rukomera amashyi Inkotanyi mu kuziha icyubahiro cy’ibikorwa byiza zakoze

    Uru rubyiruko rwatambagijwe ibice bitandukanye bigize ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu

    Uru rubyiruko rwavuze ko rwigiye isomo rikomeye muri uru rugendo

    Uru rubyiruko rwazengurukijwe ibice by’indake Inkotanyi zakoreragamo akazi

    Zimwe mu ndake Inkotanyi zihishemo, ziracyakomeje kubungwabungwa

    Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh yavuze ko yashimishijwe no kujyana n’uru rubyiruko gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko abona rufite imbaraga zizatanga umusaruro ku gihugu

    Mizero Parfine yavuze ko gusura iyi ngoro byamusigiye umuco wo kwigira kuko Inkotanyi zabashije kubohora igihugu nta bufasha bundi zifite kandi zigera ku ntego

    Umuyobozi w’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Mupenzi Nuru Israel, yavuze ko muri uru rugendo bungukiyemo ibizabafasha kubaka igihugu

    Amafoto: Igiribuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2YfUr8I

  • Nyampinga ukunzwe kuri instagram yasubije abamushinje kwiyambika ubusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga Lea, umwe mu bakobwa bakunzwe n'abantu benshi ndetse banakurikirwa cyane kuri instagram, yasubije abantu bamushinje kwiyambika ubusa kuri instagram. Ni nyuma yuko Nyapinga yari amaze igihe ashyize amafoto ye aho yari yagiye mu biruhuko i Mombasa muri Kenya maze akambara Bikini.

    Mu kiganiro Nyampinga Lea yagiranye na ChiTa Magic Tv yavuze ko ahantu yarari atari kwambara ipantalo cyangwa ikabutura, uriya mwambaro wa Bikini yahisemo kuwambara kuko ahantu yarari ariwo ukwiriye kuhambarwa. Nyampinga yongeyeho ko abantu badakwiye gushaka kumwumvisha ibintu uko babyumva kugirango nawe abe ariko abyumva ahubwo avuga ko abantu bakwiye kugumana imyumvire yabo nawe akagumana imyumvire ye.

    Amwe muri ayo mafoto ya Nyampinga Lea yavugishije benshi ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/nyampinga-ukunzwe-kuri-instagram-yasubije-abamushinje-kwiyambika-ubusa/

  • Polisi yerekanye abantu 13 bafashwe bakorana n’Umutwe ukorana na IslamicState bateganyaga gutera ibiturika muri Kigali #rwanda #RwOT

    Aba bantu 13 beretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukwakira 2021 bikozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

    Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu 13 bafashwe ku matariki atandukanye ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

    Polisi ivuga ko ubwo inzego z’umutekano zafataga kariya gatsiko k’iterabwoba k’abantu 13 bagasanganye ibikoresho bitandukanye bendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha.

    Itangaza ko bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko Iperereza ryakozwe ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana n’umutwe wiyise Leta ya Kisilamu ISIS aho bakorana mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.

    Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo ; insinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

    Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushimira 'abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Polisi-yerekanye-abantu-13-bafashwe-bakorana-n-Umutwe-ukorana-na-IslamicState-bateganyaga-gutera-ibiturika-muri-Kigali