Category: Uncategorized

  • Abari gukira Covid bari kugaragaza uburwayi bwo kuribwa mu kibuno #rwanda #RwOT

    Uburwayi bwiswe Restless Anal Syndrome, bukomeje guteza inkeke aho bivugwa ko buri kwibasira cyane abakize icyorezo cya Covid-19, nk'uko byagaragajwe n'inzobere mu buvuzi.

    Abahanga mu by'ubuvuzi by'umwihariko bari gukurikirana abarwayi ba Covid-19, bagaragaje ko hari uburwayi bushya buteye inkeke, buri gufata abakize Covid-19 mu kibuno buzwi nka Restless Anal Syndrome.

    Uwafashwe n'ubu burwayi, aba abangamiwe bikomeye mu kibuno, agahabwa agahenge mu gihe aba ari kwinyeganyeza gusa, aho uwafashwe n'ubu burwayi atabasha gusinzira adafashe imiti yifashishwa mu gusinziriza, nkuko bitangazwa na The Sun dukesha inkuru.

    Bivuga ko ubu burwayi bwabanje kugaragazwa n'abaganga bo mu Buyapani, nyuma yo kubusanga mu mugabo w'imyaka 77 waburwaye nyuma yo gukira Covid-19, bagahita basaba ko bwandikwa kandi bugakurikiranwa byihariye nk'ikibazo gikomoka kuri Covid-19.

    Ubu burwayi bushobora korohera uburwaye ku manywa kuko bworoshywa no kugendagenda cyangwa kwiruka, ariko iyo bigeze mu ijoro umuntu ashatse kuryama ntibumworohera.

    Ubu burwayi bise Restless Anal Syndrome iri kuzengereza abakize Covid-19, ariko bimwe mubitangaza makuru byakomeje kunyomoza iyi nkuru bivugako ari ibihuha, bavugako uwafashe urukingo rwa Covid-19 aba afite ubuzima bwiza ameze nk'uko yari asanzwe ameze mbere mu buzima busanzwe

    Ibi bitangazamakuru bikomeza bivuga ko abantu baba bafite indwara zitandukanye, bamara gukingirwa bakavuga ko indwara barwaye ziterwa n'urukingo bahawe, ibi ngo akaba ari ikinyoma.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/02/abari-gukira-covid-bari-kugaragaza-uburwayi-bwo-kuribwa-mu-kibuno/

  • Abajura bateye Hoteli Messi n'umuryango we bacumbitsemo biba ibintu by'agaciro #rwanda #RwOT

    Agatsiko kinjiye muri iyi hotel gaciye inyuma yinyubako hanyuma bamanukira mu gisenge.

    Binjiye banyuze mu muryango wo ku ibaraza wari ufunguye,mu igorofa rimwe hejuru y'aho Messi aba yishyura ibihumbi 17,000 by'amapawundi ku ijoro rimwe.

    Bikekwa ko ibyumba bine byibwe muri iyi hotel ya Le Royal Monceau i Paris, hashize ibyumweru bike nyuma yuko uyu munyabigwi wa PSG asuhuje apepera abafana ahagaze ku ibaraza ry'iyi hoteli.

    Mu ijoro ryo ku wa gatatu w'icyumweru gishize, abagabo babiri bipfutse mu maso bagaragaye kuri CCTV bamanuka ku ibaraza rya etage ya gatandatu.

    Umugore umwe wibwe,n' umujyanama mu by'imari i Dubai, yari yavuye mu cyumba cye yishyuraga amapawundi 1.000 nijoro. Bukeye asanga urunigi rwa zahabu yaguze akayabo k'ibihumbi 3.000 by'amapawundi rwabuze, hiyongereyeho amaherena agura 500 mu mapawundi ndetse n'amapawundi ye 2000.

    Yagize ati: 'Kwishyura ahantu heza kandi hari umutekano hanyuma umuntu akinjira mu cyumba cyawe birababaje cyane. Polisi yatubwiye ko babonye abagabo babiri bafite igikapu hejuru y'inzu bitewe na kamera za CCTV ariko ntibabasha kubamenya.

    Bavuze ko habaye ubundi bujura butatu. Umusore wo muri Maroc mu cyumba gikurikira yambwiye ko yibwe isaha ye. '

    Icyakora uyu mugore yavuze ko iyi hoteri yigeze kwakira abashyitsi bakomeye barimo Madonna na Michael Jackson,itigeze imwizera kugeza abapolisi babigizemo uruhare.

    Umutekano warakajijwe muri Kanama nyuma y'uko Messi w'imyaka 34 yimukiye muri iyi hoteli hamwe n'umugore we Antonela Roccuzzo hamwe n'abana babo batatu.

    Abafana ba PSG bahora bateraniye hanze y'iyi Hoteli buri munsi bizeye ko barabona kubona uyu munyabigwi uzajya ahembwa miliyoni 30 z'amapawundi buri mwaka, waje aturutse muri Barcelona muri Kanama.

    Ku wa Gatatu, hashyizweho uburinzi bukomeye kuri iyi hoteli ubwo Lionel Messi yagarukaga avuye gutsinda igitego cye cya mbere muri PSG hari mu mukino wa Champions League batsinze Man City.

    Amakuru aravuga ko Messi yamaze kubona inzu yo gukodesha we n'umuryango akaba yiteguye kwimuka.

    Amakuru aturuka mu gipolisi ikinyamakuru The Sun cyamenye agira ati: 'Biragaragara ko habaye guhungabanya umutekano kandi biri gukorwaho iperereza. Hari ibimenyetso byerekana ko agatsiko k'abajura b'inararibonye kabigizemo uruhare.”

    Hotel nayo iri gukora iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abajura-bateye-hoteli-messi-n-umuryango-we-bacumbitsemo-biba-ibintu-by-agaciro

  • Hakozwe ikinini gihangamura Covid-19 kikagabanya ibyago byo gushyirwa mu bitaro #rwanda #RwOT

    Icyo kinini – cyitwa molnupiravir – cyatanzwe inshuro ebyiri ku munsi ku barwayi baherutse gusangwamo coronavirus.

    Kompanyi yo muri Amerika Merck ikora imiti yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari byiza cyane ku buryo abagenzuzi bo hanze y'iyo kompanyi basabye ko iryo gerageza rihagarara hakiri kare.

    Yavuze ko mu byumweru bibiri biri imbere igiye gusaba ko uwo muti uhabwa uruhushya rwo gukoreshwa mu buryo bwihutitwa muri Amerika.

    Dr Anthony Fauci, umujyanama mukuru mu buvuzi wa Perezida w'Amerika Joe Biden, yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari “inkuru nziza cyane”, ariko ashishikariza ko habaho kwigengesera kugeza ubwo ikigo cy'Amerika kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) kizaba cyamaze kugenzura iby'iryo gerageza.

    Umuti wa mbere unyura mu kanwa

    Mu gihe cyaba cyemejwe n'abagenzuzi, ikinini molnupiravir cyaba kibaye umuti wa mbere unyura mu kanwa urwanya virusi ya Covid-19.

    Iki kinini, mbere cyari cyakorewe kuvura ibicurane bya influenza, gikoze mu buryo buteza amakosa mu miterere ya virusi, kikayibuza gukwirakwira mu mubiri.

    Isesengura ryakorewe ku barwayi 775 ryasanze:

    7.3% by'abahawe molnupiravir barashyizwe mu bitaro

    Ibyo bigereranywa na 14.1% y'abarwayi bahawe placebo cyangwa ikinini kitari cyo (kitavura)

    nta mpfu zabayeho mu bo mu itsinda ryahawe molnupiravir, ariko abarwayi umunani bahawe placebo mu igerageza, nyuma bishwe na Covid

    Amakuru y'ibyavuye muri iryo gerageza yatangajwe mu nyandiko igenewe abanyamakuru kandi ntiragenzurwa n'abandi bahanga mu buvuzi (peer-review).

    Bitandukanye na nyinshi mu nkingo za Covid, zibasira igice cy'inyuma cya virusi (spike protein), uyu muti wo ukora wibasira 'enzyme', cyangwa ibigize virusi bituma igenda ikwirakwira cyangwa yikorera amakopi mu mubiri.

    Kompanyi Merck yakoze uwo muti, yavuze ko ibyo byatuma utanga umusaruro no ku moko mashya y'ukwihinduranya kwa coronavirus uko izakomeza kwihinduranya mu bihe biri imbere.

    Daria Hazuda, Visi Perezida wa kompanyi Merck ushinzwe ubuvumbuzi ku ndwara zandura, yabwiye BBC ati:

    “Umuti urwanya virusi ku bantu badakingiye, cyangwa batagerwaho cyane n'ubudahangarwa butangwa n'inkingo, ni igikoresho cy'ingenzi mu gufasha gusoza iki cyorezo”.

    Ibyavuye muri iryo gerageza bigaragaza ko ikinini molnupiravir gikwiye gufatwa hakiri kare nyuma yuko umurwayi agaragaje ibimenyetso, kugira ngo kibashe gutanga umusaruro.

    Ubushakashatsi bwakozwe mbere ku barwayi bari barashyizwe mu bitaro barwaye Covid y'igikatu, bwarahagaritswe nyuma yuko ibyabuvuyemo bidatanze icyizere.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/hakozwe-ikinini-gihangamura-covid-19-kikagabanya-ibyago-byo-gushyirwa-mu-bitaro

  • Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z
    Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z’ibihugu bikize

    Yavuze ko Umugabane wa Afurika ukomeje kuba inzirakarengane kubera ingufu z’isi, aho usanga inyungu zawo zidahabwa agaciro, ahubwo kagahabwa inyungu z’ibihugu bikize kandi biteye imbere ku isi.

    Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyaje gikomeye kurusha ibindi byabayeho, ariko cyagaragaje intege nkeya ziri muri ‘systems’ zo ku rwego rw’ibihugu ndetse no ku rwego rw’isi, kandi ibyo byari bimaze igihe bimeze bityo. Muri ibyo bibazo biri muri izo ‘systems’ harimo kutihaza mu bijyanye n’inzego z’ubuzima ndetse no mu miyoborere”.

    Yunzemo ati “Iki cyorezo cyagaragaje ubusumbane mu bukungu no mu mbaraga biri hagati y’ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga”.

    Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bikomeye ku isi, usanga bisa n’ibihanganye hagati yabyo, Afurika yo ihora iri inyuma mu buryo bwose.

    Yagize ati “Ibyo bisobanuye ko igihe inkingo zibonetse zidahagije, Afurika ari yo iba iya nyuma mu kuzibona”.

    Yavuze kandi ko Afurika isa n’aho itekerezwa ukundi kuntu, mu izina ry’ibintu byinshi, Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, bigafatwa nk’aho izo ndangagaciro ari ibintu by’ibishyitsi rwose kuri Afurika.


    source : https://ift.tt/3uBJvxZ

  • Uwari umugore wa R. Kelly yavuze agahinda yamuteye bakibana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    R. Kelly na Andrea Kelly
    R. Kelly na Andrea Kelly

    Nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha, umugore we Andrea Kelly, uzwi nka ‘ Drea’ yagize ibyo avuga mu kiganiro n’ikinyamakuru ‘Good Morning Britain’, avuga ko afite amarangamutima avangavanze.

    Yagize ati “Nicaye mu mwanya ugoye cyane, kuko njyewe bitandukanye n’izindi nzirakarengane ‘victims’. Nabyaranye na we abana batatu. Nasezeranye na we. Ubu nambaye ingofero ebyiri zitandukanye, imwe yo kuba ndi umwe mu bahohotewe kandi nkaba ngomba no gukora ubuvugizi n’indi yo kuba ndi umubyeyi nkaba naranahoze ndi umugore we”.

    Ati “Umutima wanjye uri kumwe n’abahuye n’ihohotera rye, ndetse bakanishakamo imbaraga zo kuza kuvuga uko byabagendekeye, ariko kandi umutima wanjye ushenguwe no kuba ndi umubyeyi, kuko ubu uwo ni wo murage abana banjye bagiye kuzahangana na wo, abana babo, n’abana b’abana babo”.

    Yungamo ati “Uko byagenda kose ntiwahunga amaraso akurimo. Nashobora kwitandukanya na byo nkabihunga, ariko amaraso ye aratembera mu mitsi y’abana banjye, ari muri ‘DNA’ yabo, ntaho bayacikira n’ubwo bakabyifuje. Rero birangoye cyane kwicara muri uwo mwanya”.

    Nk’uko byatangajwe na ‘Page six’, Drea yabanye na R.Kelly nk’umugabo n’umugore mu myaka 13 kuko bashakanye mu 1996, batandukana byemewe n’amategeko mu 2009.

    Uwo mubyeyi yirinze gutangaza icyo abana be bavuze ku mwanzuro w’urubanza rwa se, ariko yagize ibyo asobanura.

    Yagize ati “Nshyigikiye abana banjye muri byose, bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashaka byose”.

    Mu gihe cyashize, Drea yavuze ku ihohoterwa yakorerwaga akibana na R.Kelly. Mu Kiganiro n’ikinyamakuru ‘The View’ mu 2018, yavuze uko R.Kelly yigeze kumunigisha ukuboko kwe mu ijosi, bikamubuza guhumeka.

    Yagize ati “Naravuze nti Robert, ugiye kunyica. Simbasha guhumeka. Icyo natekereje, naravuze nti Mana yanjye, ngiye gupfira inyuma y’iyi ‘Hummer”.

    Drea yibuka ko yagiye ahura n’ihohoterwa rya R.Kelly kenshi, ariko yagerageza kuvuga ibye ku mugaragaro, abantu bakamwe bakabyita ko ari uburyo bwo gushaka amafaranga.

    Drea ati “Abantu baravuze bati abizanye hanze kuko ashaka amafaranga, abonye amafaranga ntiyavuga. Nta mafaranga abaho ku isi yahabwa umugore uwo ari we wese, kugira ngo yemere gukomeza guhohoterwa”.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga, umwe muri bo yanditse agira ati “Ubu ndibaza niba Andrea Kelly azagumana iryo zina rya Kelly?”

    source : https://ift.tt/3mljYFy

  • Miss Uwase Muyango Claudine yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi Yves aho yavuze ko adahaga kumureba.

    Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo umuryango w’umunyezamu w’ikipe y’igihugu 'Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves bakiriye imfura yabo ije kubamara irungu, ni nyuma y’amezi 9 bamutegereje.

    Uyu muhungu wahawe izina rya Kimenyi Miguel Yanis, umaze ukwezi avutse, bwa mbere nyina yagaragaje isura ye ndetse avuga ko adahaga kumureba.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati 'Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis'

    Bibarutse imfura yabo nyuma y’imyaka 2 bakundana. Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

    Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko ko n’ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

    Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y’umushuti we ariko njye niwe nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

    Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

    Ubukwe bwabo ntabwigeze buba ahubwo iyi nkuru yaje gukurikirwa n’umuhango wo gutera ivi wabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ubwo Kimenyi Yves yasabaga Muyango ko yazamubera umugore, undi arabyamera amwambika impeta ya fiançailles.

    Icyo gihe Kimenyi Yves yahise ajya ku mbuga ze nkoranyambaga atangaza ko yishimiye ko umunsi yaboneyeho Muyango imbona nkubone ari na wo munsi amwemereye kuzamubera umugore.

    Ati “ndishimye cyane uyu munsi kubera ko iyi tariki ni na yo namubonyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk’umugore wanjye ubuzima nsigaje ku Isi kuko yambwiye ngo ‘Yego’.”

    Yakomeje agira ati”ndishimye kandi ndashimira Imana ku bwe, ikomeze ibane natwe muri uru rugendo ni umugisha kuri njye kandi bigiye kuba ubuziraherezo.”

    Kuva icyo gihe abantu bategereje ubukwe bwabo ariko ntibwaba ahanini bagiye bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

    Byaje kugera aho amakuru atangira kugenda ahwihwiswa ko Muyango yasamye inda ya Kimenyi ariko bakomeza kugenda babitera utwatsi kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Muyango yasohoye ifoto ye imugaragaza akuriwe yenda kubyara.

    Bwa mbere yerekanye isura y’imfura yabo

    Yavuze ko adahaga kureba iyi mfura ye

    Imfura yabo imaze ukwezi ivutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miss-uwase-muyango-claudine-yerekanye-isura-y-imfura-ye-na-kimenyi

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Miss Uwase Muyango ateruye imfura ye

    2. Sacha Kate

    3. Miss Keza Joannah na Cyuzuzo

    4. Miss Musana Teta Hense

    5. Miss Umwaliwase Claudette

    6. Miss Jordan Mushambokazi 

    7. Supersexy 

    8. Shazz

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yaciye-ibintu-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru/

  • Abahanzi nyarwanda bananiwe kubangikanya umuziki n'amashuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuziki mu Rwanda ugitangira byari bigoye ko hari uwatekereza ko uzatunga umuhanzi. Byatumye hari abahanzi bahitamo guha umwanya wabo amashuri, kuko nta kizere cy'uko umuziki wazabatunga ubwawo bari bafite.

    Hari abahanzi bagiye badindira mu muziki izina ryabo rigasubira hasi. Nk'uwo iyo muganiriye hari igihe urwitwazo arugira amasomo, yego biranashoboka cyane ariko mu byukuri aba nta cyizere afite ko wenda umuziki we wazamubeshaho mu buzima yifuza.

    Hari abahanzi bameshe kamwe, basanga batabangikanya amasomo n'umuziki.

    Riderman

    Umuraperi Riderman, Yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza aho yigaga mu ishuri ry'ubukerarugendo n'amahoteli rya UTB yahoze ari RTUC.

    Ntitwarangiza iyi nkuru tutanenze umuraperikazi Young Grace wigeze (muri 2015) gusohora ifoto agaragaza ko yamuritse igitabo cyandikwa n'abarangije Kaminuza kandi abeshya.

    The Ben

    The Ben asa nk'uwagendeye rimwe na Meddy bagerera muri USA igihe kimwe.
    Yavuye mu Rwanda ageze mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri ULK.

    Muri 2013 yatangaje ko yakomereje amasomo ye muri Amerika mu ishami rya Public Health.

    Kuva yavuga ibyo ntiyigeze atangaza ko yarangije ya masomo ahubwo icyo abakunzi be babona hafi buri mwaka ni indirimbo asohora n'ibitaramo akora hirya no hino.

    Meddy

    Yavuye mu Rwanda muri 2010. Icyo gihe yari arangije amashuri yisumbuye muri La Colombière, aho yigaga imibare n'ubugenge( Mathematics& Physics).

    Akigera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko yakomereje amasomo ye mu ishuri ryitwa Tarrant College muri Leta ya Texas, USA, Kuva icyo gihe uyu muhanzi ntarongera kugira icyo avuga ku myigire ye.

    King James

    Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James yarangije APE RUGUNGA nyuma atangira kaminuza muri mount Kenya yiga umwaka umwe ageze aho arabihagarika.

    Nizzo Urban Boys

    Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys we ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu.

    Bruce Melodie

    Bamwe muri abo bahanzi biyeguriye umuziki kugeza ubu urabatunze. Urugero rwiza ni Bruce Melodie utarize cyane ariko umuziki ukaba waramukijije.

    Nta mushahara agira ariko ijwi rye rituma yinjiza amafaranga aruta aya benshi bakorera mu biro bambaye karuvati.

    Byaramuhiriye kuko yemeye kuwitangira, amashuri akayishyira ku ruhande.Bruce Melodie yize amashuri abanza ahitwa Camp Kanombe, ayisumbuye ayiga n'ubundi i Kanombe.

    Ntabwo yayarangije kuko yahise yinjira mu muziki.

    Mu bandi bahanzi bitangiye umuziki bagahagarika amashuri harimo Christopher, Buravan, King James, Derek, n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/abahanzi-nyarwanda-bananiwe-kubangikanya-umuziki-namashuri/

  • Inyenyeri ya Kagere Meddie yongeye kwa Dar es Salaam #rwanda #RwOT

    Rya buye ryatawe n’abubatsi burya ngo niryo rikomeza imfuruka, nyuma y’igihe asa n’uwakuwe ku ibere, rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere yabaye umucunguzi w’iyi kipe ayihesha amanota 3.

    Simba SC ntabwo umuntu yavuga ko iri mu bihe byiza, yatangiye shampiyona inganya na Biashara United 0-0.

    Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye ku munsi w’ejo hashize, iyi kipe yasuye Dodoma Jiji, ni umukino wabanje kugora cyane ikipe ya Simba SC.

    Meddie Kagere yinjiye mu kibuga ku munota wa 63 asimbuye Mhilu.

    Uyu rutahizamu yaje nk’umucunguzi kuko nyuma y’iminota 6 yahise abonera Simba igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Chris Kope Mugalu. Umukino warangiye ari 1-0.

    Nyuma yo gucungura Simba SC akayihesha intsinzi, biteganyijwe ko Meddie Kagere agomba guhita aza mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu izakina na Uganda mu cyumweru gitaha mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

    Uburyo yatsinzemo iki gitego

    Meddie Kagere inyenyeri ye yongeye kwaka Dar es Salaam

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inyenyeri-ya-kagere-meddie-yongeye-kwa-dar-es-salaam

  • Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 basoje amahugurwa y’abarimu ba Politiki y’uburinganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye ubumenyi bungukiye mu mahugurwa
    Bishimiye ubumenyi bungukiye mu mahugurwa

    Ni amahugurwa yiswe ‘Gender in Peace Support Operations Train the Trainer Course’, yatangiye ku itariki 20 Nzeri, akaba yasojwe ku ya 01 Ukwakira 2021, aho Abanyarwanda ari umunani muri 20 bayitabiriye.

    Umuyobozi wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara, wasoje ayo mahugurwa ku mugaragaro, yashimiye Lata y’u Bwongereza yatanze inkunga y’amafaranga yose yakoreshehwe muri ayo mahugurwa, avuga ko n’ubwo arebana n’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, afite n’intego yo gutanga ubumenyi no guhugura abazageza ubumenyi bujyanye n’ihame ry’uburinganire ku bandi.

    Col Rutaremara yavuze ko hari icyizere gikomeye ku bumenyi abahuguwe batahanye, ati “Iminsi bamaze aha bagaragaje ko bungutse byinshi, aho mu ntego zayo abantu bagomba kugira ubwo bumenyi ariko bakagira n’ubundi bubagira abarimu, babishyiraga no mu bikorwa berekana uko bazajya bigisha. Aba rero babonye aya mahugurwa turagira ngo muri Afurika bamenyekane nk’abantu bashobora guhugura muri iki gikorwa”.

    Abitabiriye amahugurwa babonye amasomo anyuranye ku buringanire
    Abitabiriye amahugurwa babonye amasomo anyuranye ku buringanire

    Arongera ati “Ni ukuvuga ngo aho bazajya bakenera Umunyarwanda ashobora kuva aha akagenda agatanga amahugurwa, Umunyakenya akagenda agatanga amahugurwa, ni ukubaka abantu bafite ubushobozi, si ukubyumva gusa ahubwo ubwo bumenyi bakaba bashobora kubugeza ku bandi. Icyo twishimiye ni uko havuyemo abantu bashobora guhugura abandi mu bintu by’ubwuzuzanye (Gender) cyangwa bakaba abajyanama muri byo”.

    Col Rutaremara yavuze ko inyungu u Rwanda rukura muri aya mahugurwa, aho yemeza ko atuma ibyo u Rwanda rufite rubasha kubisangiza abandi, hakiyongeraho n’umubare munini w’Abanyarwanda bahabwa umwanya mu kuyitabira ibyo bigafasha igihugu kongera abahanga mu ngeri zinyuranye.

    Ati “Impamvu aya mahugurwa bayazanye mu Rwanda, ni uko dufite ingero zifatika, amahugurwa ntabwo ari ukwiga mu ishuri gusa, bifasha n’abandi kugira icyo bigira ku mateka yacu, bakareba uburyo tuyasigasira, bareba n’amasomo twayavanyemo kugira ngo ibibi byayabayemo, cyane cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bitazongera kugaruka. Izindi nyungu, mwabonye ko abayitabiriye abenshi ari Abanyarwanda barimo aba Ofisiye muri RDF, muri RNP n’abasivile”.

    Ayo mahugurwa yateguwe na RPA ku bufatanye n’ikigo cya British Peace Support Team, Africa (BPST-A, yashimishije cyane abayitabiriye, aho bemeza ko azabafasha gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro, bubakira ku bwuzuzanye bukwiye kuranga abantu, bakabana neza kandi badahuje ibitsina.

    Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya, yagize ati “Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa bijyanye n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, namenye uburyo bwinshi nakoresha nigisha abantu ku bijyanye na Gender, bizamfasha cyane mu kazi kanjye, cyane cyane mu duce dufite ibibazo binyuranye. Ngiye kubwira abantu ko Gender itareba abagore gusa nk’uko abantu bakunze kubyibeshyaho, ireba abantu bose”.

    Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya yavuze ko ayo mahugurwa amwunguye byinshi
    Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya yavuze ko ayo mahugurwa amwunguye byinshi

    Rtd Major Martin Mpawenimana wahoze mu ngabo z’u Rwanda, avuga ko mu byo yungutse by’umwihariko ari uko abaye umwarimu wo kwigisha uburinganire bungana ku bagabo, ku bagore no ku bana.

    Avuga kandi ko bungutse uburyo buzabafasha mu kwigisha abafite icyo kibazo aho ngo babonye ko abagore ari intumwa nziza yo kwifashisha mu gukemura ibibazo by’amakimbirane.

    Ati “Guha uruhare abagore, bifasha cyane gukemura bimwe mu bibazo, kuko hari ibibazo bikemuka vuba kubera ko mu kubikemura hifashishijwe abantu bahuje, akaba ari we ushobora kumwegera akamwumva. Urugero nk’umugore wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo uwo mugore cyangwa umukobwa umwegere, bisaba undi bahuje igitsina kuko babyumva kimwe kandi hari ibyo ashobora kumwereka, hari uburyo umugore ashobora kumukiza kurusha uko umugabo yabikora”.

    Mu bandi bagize icyo bavuga kuri ayo mahugurwa, hari Dr Sally Wangamati wo mu gihugu cya Kenya, umwe mubarimu bari muri ayo mahugurwa, ubusanzwe akaba ari n’Umujyanama ku bijyanye n’ubwuzuzanye ndetse n’uburenganzira bwa muntu, aho yashimangiye ko abo bahuguwe bafitiwe icyizere mu kuziba icyuho cyagiye kigaragara mu bijyanye n’imyumvire ku bwuzuzanye.

    Ashima cyane uburyo ayo mahugurwa yagenze, ati “Aya mahugurwa yagenze neza, abayitabiriye bitwaye neza kandi bagiye basangira imico inyuranye, bahuza indangagaciro z’ibihugu byabo.

    Abagera kuri 11 muri bo bagiye bitabira ubutumwa bunyuranye bwo kugarura amahoro, muri aya mahugurwa asoje, abo bahawe umwanya wo gusangiza abandi ku bumenyi bafite bwagiye bubafasha gusoza neza ubutumwa boherejwemo, cyane cyane ubujyanye n’ubwuzuzanye bw’abadahuje ibitsina, umunsi rero aba bahuguwe boherejwe mu butumwa mu bihugu binyuranye bizaborohera kuko babibonyemo ubumenyi buhagije”.

    Bahuguwe mu gihe cy
    Bahuguwe mu gihe cy’iminsi 10

    Nk’uko aya mahugurwa yatewe inkunga na Leta y’u Bwongereza, Mr Adam Drury wari uhagarariye icyo gihugu, Unashinzwe Politiki n’imiyoborere muri Ambasade y’Abongereza, yishimiye uburyo ayo mahugurwa yagenze, ashimira RPA yayateguye, anashima uburyo u Rwanda rwateye intambwe muri Politiki y’ubwuzuzanye ku mugore n’umugabo.

    Avuga ko ayo mahugurwa yatewe inkunga n’u Bwongereza hari icyo azafasha, mu guhugura abaturage mu bihugu binyuranye, ku bijyanye n’ubwuzuzanye.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’ibihugu bitandatu byo k’Umugabane wa Afurika, aribyo u Rwanda, Kenya, Zambiya, Nigeria, Ghana na Namibia.


    source : https://ift.tt/3F8T0cR