Category: Uncategorized

  • Indege 38 zikomeye z'Ubushinwa zavogereye ikirere cya Taiwan #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo yavuze ko izo ndege, zirimo n'izifite ubushobozi bwo kumisha ibisasu kirimbuzi bya nikleyeri, zinjiye mu karere k'ubwirinzi ko kwisobanura uwo uri we (kazwi nka ADIZ mu mpine) ziri mu byiciro bibiri.

    Taiwan yasubije yihutira kohereza indege zayo ndetse inatangiza uburyo bwayo bwo kwirinda ibisasu bya misile.

    Ubushinwa bufata Taiwan irimo demokarasi nk'intara yitandukanyije na bwo, ariko Taiwan yibona nka leta yigenga.

    Taiwan imaze umwaka urenga yinubira ibikorwa byakomeje gukorwa n'igisirikare cy'Ubushinwa kirwanira mu kirere hafi y'icyo kirwa (izinga mu Kirundi).

    Kuri uyu wa gatandatu, Minisitiri w'intebe wa Taiwan Su Tseng-chang yabwiye abanyamakuru ati: “Ubushinwa bumaze igihe buri mu bushotoranyi bwa gisirikare ku bushake kandi ntawabushotoye, bwangiza amahoro yo mu karere”.

    Leta y'Ubushinwa – irimo kwizihiza imyaka 72 hashinzwe Repubulika ya Rubanda y'Ubushinwa – nta cyo kugeza ubu yari yatangaza ku mugaragaro.

    Ariko mbere yavuze ko ingendo nk'izo z'indege zigamije kurinda ubusugire bwayo kandi ko zinagendereye “umugambi w'ibanga utemewe” uri hagati ya Taiwan n'Amerika.

    Mu itangazo, minisiteri y'ingabo ya Taiwan yavuze ko indege 25 z'igisirikare cy'Ubushinwa (kizwi nka PLA) zinjiye mu gice cy'amajyepfo ashyira uburengerazuba y'akerere ka ADIZ mu masaha yo ku manywa, zigurukira hafi y'itsinda ry'ibirwa rya Pratas Islands.

    Akarere k'ubwirinzi bwo mu kirere ni akarere kari hanze y'ubutaka bw'igihugu n'ikirere cy'igihugu – ariko aho indege z'amahanga ziba zigishobora kumenyekanira umwirondoro wazo, no kugenzurwa, mu nyungu z'umutekano w'igihugu.

    Ako karere karitangaza kandi urebye kaba kari mu kirere mpuzamahanga.

    Ibyo byakurikiwe n'icyiciro cya kabiri cy'indege 13 z'igisirikare cy'Ubushinwa muri ako gace n'ubundi, ku wa gatanu nimugoroba. Zagurukiye hejuru y'amazi ari hagati ya Taiwan na Philippines, nkuko iyo minisiteri yakomeje ibitangaza.

    Minisiteri y'ingabo ya Taiwan yavuze ko izo ndege z'Ubushinwa zarimo enye zimisha ibisasu zo mu bwoko bwa H-6, zishobora gutwara intwaro kirimbuzi, ndetse n'indege ishobora gusenya ubwato bw'intambara bwo munsi y'inyanja.

    Ubushinwa akenshi bukora ubutumwa nk'ubwo bwa gisirikare mu kugaragaza ko butishimiye ibyavuzwe na Taiwan.

    Ntibiramenyekana icyateje iki gikorwa cy'Ubushinwa cyo ku wa gatanu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-38-zikomeye-z-ubushinwa-zavogereye-ikirere-cya-taiwan

  • Minagri yasobanuye impamvu imbuto y’ibigori n’ifumbire bisigaye bikosha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2021/2022 A cyatangirijwe mu gishanga cya Cyampirita mu Murenge wa Rugaraga mu Karere ka Gatsibo.

    Minisitiri Mukeshimana yabanje kubaza abaturage ibigori bahinze ibyo ari byo bamubwira ko bahinze PAN bayiguze 2500 Frw ku kilo, amafaranga menshi ugereranyije n’uburyo igiciro cyari gisanzwe ku isoko.

    Yavuze ko koko ari byo na bo babizi ko ibigori bituruka hanze byahenze nyuma yo kubikuraho nkunganire ahubwo igashyirwa ku bigori bituburirwa imbere mu gihugu.

    Ati “ Ni byo imbuto zirahenze ziragura 2500 Frw ariko hari n’izigura 453 Frw rero impamvu byagenze kuriya turimo kugenda duteza imbere iby’iwacu noneho tugashyira nkunganire nyinshi ku mbuto yacu, ituruka hanze twayikuyeho nkunganire.”

    Yavuze ko impamvu yabyo ariko Leta idashaka gufata amafaranga ikayaha abanyamahanga, ikifuza ko amafaranga yakagiye muri izo mbuto zo hanze yaguma imbere mu gihugu agateza imbere Abanyarwanda.

    Ati “Urebye ntabwo imbuto yahenze ahubwo nk’uko mubizi ubu ngubu turakoresha imbuto zatuburiwe mu Rwanda, izo mbuto zifite nkunganire ntabwo zihenda zigura hafi 450 Frw, ni na yo n’ubundi zaguraga, ahubwo imbuto zahenze ni imbuto zitumizwa hanze kuko nta nkunganire iriho uyishaka agahitamo kuyigura ayigura ku giciro cye.”

    Impamvu ifumbire yahenze

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ibibazo bya COVID-19 byatumye ifumbire ihenda kuko aho ituruka bitoroshye ko ipfa guhita iboneka; ibi ngo bikiyongera ku bihugu byinshi biri gushakira ubukungu mu buhinzi.

    Ati “Hari n’ubwoba bw’uko abantu benshi n’ibihugu byinshi biri gushakira ubukungu mu buhinzi noneho hakaba icyo kintu cyo kurwanira amafumbire noneho bigatuma igiciro kizamuka.”

    Yavuze ko kandi ikindi cyabiteye ari izamuka ry’ibiciro bya lisansi byose ngo bikaba biri mu bituma ifumbire izamuka cyane ugereranyije n’imyaka ishize.

    Dr Mukeshimana yavuze ko hari icyo Leta yabikozeho aho amafaranga yiyongereyeho leta yafatanyije n’abahinzi mu kuyagabana ku buryo ngo byatumye ifumbire idahenda cyane ku muhinzi.

    Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko impamvu Imbuto y’ibigori yahenze byatewe no gukura nkunganire ku bituruka hanze y’igihugu

    source : https://ift.tt/3DkIw8P

  • U Bwongereza bwahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 153 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye, aho u Bwongereza ari umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Zageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021.

    Zakiriwe mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye mu gukingira abaturage barwo aho ubu nibura abarenga miliyoni 1,6 bamaze gukingirwa byuzuye mu gihe miliyoni 2,1 bo bahawe nibura doze imwe y’urukingo.

    Kuva muri Werurwe ubwo u Rwanda rwatangiraga gukingira, rumaze kwakira inkingo miliyoni zirenga 3,6 zabonetse muri gahunda ya Covax na AVAT yashyizweho na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika y’Ubumwe bwa Afurika, AU.

    Hari n’izindi zabonetse binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu hamwe n’izaguzwe ku bufatanye na Banki y’Isi.

    Izi nkingo u Bwongereza buzihaye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Ambasade yabwo mu Rwanda itangaje ko igiye kwiga ku mwanzuro wafashwe n’igihugu cyayo ugena ko abanyarwanda bagiye mu Bwongereza bazajya bafatwa nk’abadakingiye, mu gihe inkingo zikoreshwa zimwe ari iki gihugu cyazitanze.

    Ku wa 18 Nzeri, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko umuntu wakingiriwe muri Afurika cyangwa se muri Amerika y’Amajyepfo cyangwa se mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Turikiya, Jordan, Thailand’ u Burusiya n’ahandi, azajya afatwa nk’utarakingiwe.

    Ibyo bivuze ko mu gihe uwo muntu yinjiye mu Bwongereza, azajya amara iminsi icumi mu kato kandi akipimisha Covid-19.

    Ibihugu byinshi ntibyigeze byishimira uyu mwanzuro bimwe bisaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, ibisobanuro by’aho urukingo rwa Pfizer byakoresheje mu gukingira abaturage babyo rutandukaniye n’urwo mu Bwongereza ku buryo abaruhawe bafatwa nk’abatarakingiwe.

    Zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye

    Inkingo u Bwongereza bwahaye u Rwanda ni izo mu bwoko bwa AstraZeneca

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana (wa kabiri iburyo) ni umwe mu bari bagiye kwakira izi nkingo

    source : https://ift.tt/3FaGSrM

  • Col Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea yarahiye nka Perezida w’inzibacyuho – #rwanda #RwOT

    Col Doumbouya watorejwe akanakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan, yayoboye itsinda ryafunze Perezida Condé ku itariki ya 5 Nzeri, ahita anatangaza ko igisirikare kiyobowe n’itsinda ryari rimaze gufata ubutegetsi, ari na we wari urikuriye.

    Uyu mugabo w’imyaka 41, yatangaje ko intego ze ari ukuvugurura itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu, agahangana na ruswa, akavugurura akanama gashinzwe amatora ndetse akanashyira imbaraga mu gutegura amatora azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

    Uyu mugabo ntabwo yatangaje igihe inzibacyuho ye izamara, ariko itangazo ryasohowe n’igisirikare ryavuze ko mu matora azakurikira, Perezida w’inzibacyuho atemerewe kwiyamamaza.

    Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, wari wasabye ko amatora yazakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu, ndetse unasaba ubutegetsi kurekura Perezida Condé w’imyaka 83 ufunzwe n’igisirikare.

    Alpha Condé yigometse ku butegetsi igihe kinini muri Guinea, kugera ubwo atorewe kuyobora icyo gihugu mu 2010 ndetse anongera guhabwa indi manda mu 2015.

    Ibintu byahinduye isura mu 2020, ubwo yahinduraga Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko yongera kwiyamamaza, ibintu byateye imvururu zidasanzwe ndetse zikagwamo n’abaturage, bamushinje kwikubira ubutegetsi nyamara nta tandukaniro yazanye ugereranyije n’abamubanjirije, kuko ibikorwa bya ruswa, ubukene n’ibindi nk’ibyo byarushijeho kwiyongera.

    Col Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea yarahiriye kuyobora icyo gihugu mu nzibacyuho

    source : https://ift.tt/3FafpXo

  • Polisi yafashe bane bashinjwa kwiba mubazi z’amazi bakajya kuzigurisha muri Congo – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bose bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Umuganda, Umudugudu wa Kabuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse no mu buyobozi bw’ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC).

    Yagize ati “Abaturage bagiye batanga amakuru bavuga ko barimo kwibwa za mubazi z’amazi, byaje kugera ku kigo gikwirakwiza amazi na cyo gitanga amakuru. Ku ikubitiro iki kigo cyacyekaga umukozi wacyo witwa Bigirimana Edouard hatangira iperereza amaze gufatwa yavuze abo bafatanyaga muri ubwo bujura. Iwe hafatiwe mubazi 16 kwa mugenzi we Nsengimana hafatirwa mubazi 34.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko mu makuru yatanzwe na bariya bafashwe uko ari bane bavuze ko hari umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari warabahaye isoko ryo kujya bamushyira izo mubazi na we akazigurisha mu baturage b’iwabo.

    Imwe yayiguraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi. Bavuga ko ari ibintu bari bamazemo iminsi ariko ntibibuka izo bari bamaze kumushyira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba kujya bihutira kuyatanga hakiri kare.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.


    source : https://ift.tt/3uwOos6

  • Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage – #rwanda #RwOT

    Byavuzwe ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubukorerabushake, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021.

    Mu gutangiza uku kwezi urubyiruko rw’abakorerabushake rwafatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bubaka uturima tw’igikoni n’Ibiro by’Umudugugu wa Mbuye.

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda, Murenzi Abdallah, yavuze ko ibikorwa by’ubukorerabushake bikomoka ku bwitange bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

    Ati “Amavu n’amavuko y’urubyiruko rw’abakorerabushake akomoka kuri uyu munsi nyirizina kuko urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira mu 2013. Uyu munsi twujuje imyaka umunani uyu muryango ukora.”

    Yakomeje avuga ko gutangira k’urubyiruko rw’abakorerabushake bigaragaza igihango bafitanye n’igihugu cyabo cyahereye ku rugamba rwo kubohora igihugu ku itari ya 1 Ukwakira 1990 ubwo Ingabo za RPA zahagurukaga zikiyemeza kubohora igihugu.

    Umwe mu rubyiruko witwa Mukangenzi Fortunée ati “Twiyemeje kunganira Leta mu bikorwa biteza imbere abaturage kuko twe nk’urubyiruko dufite imbaraga zo gukora ibikorwa bitandukanye.”

    Rukundo Felix we yavuze ko biyemeje kubakira ku byagezweho no kubisigasira.
    Ati “Intego twihaye ni ukudatezuka mu gusigasira ibyiza byagezweho mu gihugu cyacu.”

    Mu Karere ka Ruhango habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 25,507.

    Muri uku kwezi k’ubukorerabushake hazakorwa ibikorwa birimo kubaka ibiro by’imidugudu icyenda, inzu icyenda z’abatishoboye batagira aho kuba, uturima tw’igikoni 36 n’ubwiherero 50 muri buri murenge n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gukora ibikorwa byubaka igihugu no gusigasira ibyiza byagezweho.

    Ati “Turashimira urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugera ikirenge mu cya bakuru babo babohoye iki gihugu, bakiyemeza gufasha ubuyobozi n’abaturage mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage kandi bakabikorana ubwitange nta gihembo bakorera usibye gusa urukundo rw’igihugu. Uwo ni umuco mwiza dukomora ku batubanjirije kandi ugomba gukomeza.”

    Yashimiye urubyiruko umusanzu rwatanze mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kugikumira.

    Ibikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake byahuriranye n’umunsi mukuru wo gukunda igihugu.

    Mu Murenge wa Byimana aho byatangirijwe hatanzwe inka ebyiri zirimo iyahawe Isibo yahize izindi ku rwego rw’akarere ndetse n’iyahawe umuturage utishoboye.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishobiye 100 bo mu Karere Ruhango.

    Ibikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake byahuriranye n’umunsi mukuru wo gukunda igihugu

    Mu gutangiza uku kwezi urubyiruko rw’abakorerabushake rwafatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bubaka uturima tw’igikoni n’Ibiro by’Umudugugu wa Mbuye

    Mu Murenge wa Byimana aho byatangirijwe hatanzwe inka ebyiri zirimo iyahawe Isibo yahize izindi ku rwego rw’akarere ndetse n’iyahawe umuturage utishoboye

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishobiye 100 bo mu Karere Ruhango

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3FaGYj8

  • Rubavu: Polisi yafashe abibaga mubazi z'amazi z'abaturage bakajya kuzigurisha muri RDC #rwanda #RwOT

    Abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, bafashe abantu bane bacyekwaho kuba bitwikiraga ijoro bakajya mu ngo z'abaturage bakiba mubazi z'amazi bakajya kuzigurisha umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abafashwe bose bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Umuganda, Umudugudu wa Kabuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ndetse no mu buyobozi bw'ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC).

    Yagize ati 'Abaturage bagiye batanga amakuru bavuga ko barimo kwibwa za mubazi z'amazi, byaje kugera ku kigo gikwirakwiza amazi na cyo gitanga amakuru.

    Ku ikubitiro iki kigo cyacyekaga umukozi wacyo witwa Bigirimana Edouard hatangira iperereza amaze gufatwa yavuze abo bafatanyaga muri ubwo bujura. Iwe hafatiwe mubazi 16 kwa mugenzi we Nsengimana hafatirwa mubazi 34.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko mu makuru yatanzwe na bariya bafashwe uko ari bane bavuze ko hari umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari warabahaye isoko ryo kujya bamushyira izo mubazi na we akazigurisha mu baturage b'iwabo.

    Imwe yayiguraga amafaranga y'u Rwanda ari hagati y'ibihumbi bitanu n'ibihumbi icumi. Bavuga ko ari ibintu bari bamazemo iminsi ariko ntibibuka izo bari bamaze kumushyira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba kujya bihutira kuyatanga hakiri kare.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y'iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-polisi-yafashe-abibaga-mubazi-z-amazi-z-abaturage-bakajya-kuzigurisha

  • Burundi: Uwakekwagaho gutera Grenade I Kanyosha biravugwa ko yishwe n'abapolisi bashakaga guhisha uwabikoze wa nyawe #rwanda #RwOT

    Umuntu ukekwaho kuba ari we wakoze igitero cya grenade cyabaye mu ntangiriro z'iki cyumweru mu gace ka Kizingwe-Bihara, mu karere ka Kanyosha muri komini ya Muha (mu majyepfo ya komini ya Bujumbura) yishwe n'abashinzwe iperereza n'abapolisi muri kasho ya zone ya Kanyosha.

    Ababibonye bavuga ko umuyobozi mukuru w'ubutasi ari we wategetse ko ababazwa nkukoSOS Media Burundi ibitangaza.

    Dukurikije ubuhamya bwakiriwe n'abakozi bacu b'ubwanditsi, Remy yari amaze kwicwa urubozo ariko abapolisi bakomeza kumubeshaho. Ariko ukekwaho icyaha amaze kuvuga ko yashoboye kumenya uwabikoze, ibintu byihuse maze hafatwa icyemezo cyo kumwica.

    Umwe mu bapolisi yagize ati: “Yari umutangabuhamya ukomeye wari ahantu hadakwiye mu gihe kitari cyo. Uwagabye icyo gitero ni undi muntu uwishwe yabonye n'amaso ye. Yahise atabwa muri yombi kugira ngo bagoreke iperereza, '.

    Umuryango wa Rémy wemeza ko yapfuye. Avuga ko yatunguwe kandi yamagana icyaha 'kibi kandi kidasanzwe' cyakozwe. “Baramurangije bategeka ko ashyingurwa byihuse kugira ngo bahishe iperereza. Uyu muryango wabanje kwanga gushyingura Rémy, ariko utegekwa kumushyingura ku ngufu nkuko umwe mu bagize umuryango we yabivuze.

    Kandi kongeraho “Ikibabaje kurushaho, ku cyemezo cy'uko yapfuye, twategetswe kwemera ko yapfiriye mu rugo “.

    Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uwahohotewe yari yicaye hasi akikijwe n'abapolisi benshi,abasore b'Imbonerakure, abakozi b'inzego z'ubutasi ndetse n'abaturage nyuma gato yo gufatwa kwe.

    Nk'uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, uwateye icyo gisasu cyahitanye umuntu umwe abandi benshi bagakomereka, yari yambaye imyenda y'abapolisi b'Uburundi maze abasha gutoroka.

    Ikinyamakuru SOS Médias Burundi kivugana n'umuyobozi wa zone ya Kanyosha, Arthémon Mweskure, ntabwo yifuje gutanga ibisobanuro birambuye. Yagize ati: “Iki ni ikibazo kirenze ubushobozi bwanjye.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-uwakekwagaho-gutera-grenade-i-kanyosha-biravugwa-ko-yishwe-n-abapolisi

  • Burundi : Uwakekwagaho igitero cy’amagrenade yiciwe n’Abapolisi muri Kasho mu kuyobya uburari #rwanda #RwOT

    Uriya wakekwagaho kiriya gitero giherutse kugabwa ahitwa Kizingwe-Bihara, mu karere ka Kanyosha yari afungiye muri muri kasho ya zone ya Kanyosha.

    SOS Media Burundi itangaza ko bamwe mu batangabuhamya bazi iby’urupfu rw’uriya mugabo, yishwe ku itegeko ry’umuyobozi mukuru w’ubutasi.

    Uriya mugabo wari amaze kwicwa urubozo ariko abapolisi bakomeza kumubeshaho. Ariko ukekwaho icyaha amaze kuvuga ko yashoboye kumenya uwabikoze, ibintu byihuse maze hafatwa icyemezo cyo kumwica.

    Umwe mu bapolisi yagize ati “Yari umutangabuhamya ukomeye wari ahantu hadakwiye mu gihe kitari cyo. Uwagabye icyo gitero ni undi muntu uwishwe yabonye n’amaso ye. Yahise atabwa muri yombi kugira ngo bagoreke iperereza.'

    Umuryango w’uriya mugabo wemeza ko yapfuye. Avuga ko yatunguwe kandi yamagana icyaha 'kibi kandi kidasanzwe' cyakozwe. “Baramurangije bategeka ko ashyingurwa byihuse kugira ngo bahishe iperereza.

    Uyu muryango wabanje kwanga gushyingura uwapfuye ariko utegekwa kumushyingura ku ngufu nkuko umwe mu bagize umuryango we yabivuze.

    Kandi kongeraho “Ikibabaje kurushaho, ku cyemezo cy’uko yapfuye, twategetswe kwemera ko yapfiriye mu rugo.'

    Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uwahohotewe yari yicaye hasi akikijwe n’abapolisi benshi, abasore b’Imbonerakure, abakozi b’inzego z’ubutasi ndetse n’abaturage nyuma gato yo gufatwa kwe.

    Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, uwateye icyo gisasu cyahitanye umuntu umwe abandi benshi bagakomereka, yari yambaye imyenda y’abapolisi b’u Burundi maze abasha gutoroka.

    Ikinyamakuru SOS Médias Burundi kivugana n’umuyobozi wa zone ya Kanyosha, Arthémon Mweskure, ntabwo yifuje gutanga ibisobanuro birambuye. Yagize ati “Iki ni ikibazo kirenze ubushobozi bwanjye.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Burundi-Uwakekwagaho-igitero-cy-amagrenade-yiciwe-n-Abapolisi-muri-Kasho-mu-kuyobya-uburari

  • AMAFOTO : Ibyishimo bya Miss Muyango wavuze ko imfura ye na Kimenyi imwizihira bihebuje #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Miss Muyango yagaragaje ko yizihira kuba ubu ari umubyeyi w’umwana.

    Ubutumwa buherekejwe n’amafoto ateruye iyi mudra yabo, Miss Muyango yagize ati 'Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis.'

    Umuryango w’Umunyezamu Kimenyi Yves na Miss Muyango Uwase Claudine wibarutse imfura yabo mu ijoro ryo ku ya 29 Kanama 2021.

    Kimenyi Yves na Muyango Claudine beruye iby’urukundo rwabo muri Kanama 2019 ubwo kuva icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga zabo batasibaga kugaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.

    Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, Kimenyi Yves yari yambitse impeta Muyango amusaba kumubera umugore ariko inkuru y’ubukwe hari benshi bayitegereje barayibura ahubwo baza kumva ko uyu muryango witegura kwibaruka imfura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ibyishimo-bya-Miss-Muyango-wavuze-ko-imfura-ye-na-Kimenyi-imwizihira-bihebuje