Category: Uncategorized

  • Lionel Messi yahuye n'uruva gusenya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hoteli ihenze icumbitsemo rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yatewe n'abajura bipfutse ku maso ku wa Gatatu w'iki cyumweru, aho batwaye bimwe mu bintu by'agaciro by'abandi bayibamo.

    Messi ari kuba muri hoteli Le Royal Monceau y'i Paris hamwe n'umugore we n'abana babo batatu, ariko kuri ubu umutekano wabo watangiye kwibazwaho mu gihe gito amaze ageze mu Bufaransa.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mirror byatangaje ko ku wa Gatatu w'iki cyumweru, abagabo bipfutse ku maso binjiriye mu idirishya rya kimwe mu byumba by'iyi hoteli bakahiba.

    Umwe mu bagore bacumbitse muri iyi hoteli yibwe agakufe gafite agaciro ka 3000£ (agera kuri miliyoni 4 Frw), amaherena afite agaciro ka 500£ (asaga ibihumbi 670 Frw) n'amafaranga 2000£ (agera kuri miliyoni 2,7 Frw).

    Amashusho yafashwe na camera za CCTV agaragaza abagabo bipfutse ku maso binjira mu nyubako banyuze mu idirishya ryari ridafunze hafi y'aho Messi aba. Bivugwa ko icyumba kimwe cyishyurwa ibihumbi 17£ (hafi miliyoni 23 Frw) ku ijoro.

    Bivugwa ko kandi umutekano wari wakajijwe kuri iyi hoteli nyuma yo kuyigeramo kwa Lionel Messi, ariko kuri ubu bikaba bidahagije nyuma y'uko bamwe mu bakiliya bayo babuze ibyo bari basize mu byumba.

    Umupolisi wo muri ako gace yabwiye abanyamakuru ko umutekano utacunzwe neza ndetse hari gukorwa iperereza.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yahuye-nuruva-gusenya/

  • English Premier League iragaruka kuri uyu wa gatandatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu amakipe aramanuka mu kibuga harimo ni mikino ikomeye.

    Ni ku munsi wa 7 wa shampiona y'abongereza aho iratangira na Manchester United yakira Everton saa saba n'igice , haribazwa niba  umutoza wa Man.U.Ole gunner solskajaer n'abasore be niba bikura imbere ya Everton na Rafael Benitez nyuma yo gutsindwa na Aston villa igitego 1-0.

    Hategereje kandi kureba uko Umutoza yakemuye ikibazo cy'uwatera Penality Igihe yaba ibonetse hagati ya Kizigenza Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandez. Chelsea iraba yakira Southampton saa kumi  (16:00) ,umutoza Tomas Tuchel nyuma yo gutsindwa na Manchester City igitego 1-0 akanatsindwa na Juventus 1-0 haribazwa niba nawe agiye kujya mu mujyo w'abandi batoza nka ba José Mourinho, Antonio Conte , Frank Lampard n'abandi baje bakirukanwa hadaciye kabiri muri Chelsea.

    Arsenal nayo ni umwe muzihanzwe amaso nyuma yo kuva mu murongo utukura w'izizamanuka ikaba imaze kuzamuka doreko imaze imikino 3 yose itsinda iraba yasuye Brighton& Hove Albion saa 18:00 

    Menya izindi match zihari:

    Burnely irakira Norwich

    Leeds United ya Marcelo Biels  irakira Watford

    Wolverhampton Wanderers irakira Newcastle United.

    Source : https://yegob.rw/english-premier-league-iragaruka-kuri-uyu-wa-gatandatu/

  • Abakandida mu matora barasabwa kwiyereka abaturage, na nyuma abatowe bakabageraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje mu gihe hategurwa amatora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze n’Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, muri uku Kwezi k’Ukwakira n’ugutaha k’Ugushyingo 2021.

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ingengabihe y’ayo matora kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, ivuga ko ikomeje gutegura ibikorwa by’amatora no kubishakira ingengo y’imari ndetse ikaba imaze gutegura no kumenyekanisha amabwiriza agenga ayo matora.

    Umubyeyi w’imyaka 65 utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko abayobozi azi ari Umukuru w’Umudugudu atuyemo hamwe n’Umukuru w’Igihugu, abandi akavuga ko atabazi.

    Yagize ati “Abo bayobozi, ntawe nzi, nzatora Emmanuel w’Umugududu na Kagame, Umukuru w’Igihugu”.

    Uwitwa Kayitesi avuga ko kuba hari benshi batabasha kumenya abayobozi b’uturere n’abahagarariye ibyiciro by’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga, ngo biterwa no guhora mu biro ntibafate igihe cyo gusura abaturage muri karitiye.

    Kayitesi agira ati “Iyo tugiye gutora batwereka ifoto tugatora ariko nyuma yaho ntawe ugaruka ati ‘mwarantoye none nanjye ngiye kubageza kuri iki. Duheruka dutora gusa, dutora isura baba batweretse, manda irinda irangira tutarabona umuyobozi uza kudusura”.

    Kayitesi avuga ko muri karitiye haba ibibazo byinshi abaturage bashobora gutura umuyobozi batoye akabikemura mu gihe yaba afashe byibura umunsi umwe mu cyumweru wo kubasura.

    Avuga ko mu byo bashobora gutura ubuyobozi harimo amakimbirane hamwe n’ibibazo bijyanye n’ibura ry’ibikorwaremezo, rimwe na rimwe ngo usanga abaturage bakwikorera ibyo bikorwa by’iterambere ariko hakabura umuyobozi wo kubahuza.

    Uwitwa Kamana na we avuga ko kubona inyandiko za Leta n’ibyangombwa mu nzego z’ibanze birushya benshi, akavuga ko abayobozi batorwa bagombye kugira uruhare mu gukemura ikibazo cyo gusiragira ku kagari, ku murenge no ku karere.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abumva bafitiye urukundo igihugu gutanga kandidatire, ariko bakaba bagomba kuzaba biteguye guhora hafi y’abaturage.

    Kuri micro ya Radio Rwanda ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Ibibazo by’Abaturage bigomba gukemuka, hanyuma ariko tugasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba mu baturage kugira ngo babumve kandi abaturage babibonemo”.

    Kuri gahunda ya NEC bigaragara ko amatora y’abayobozi b’imidugudu azaba ku itariki 23 z’uku kwezi k’Ukwakira, abayobozi b’uturere bakazatorwa tariki 19 Ugushyingo 2021, na ho abayobora Inama z’Igihugu ku rwego rw’Igihugu bakazatorwa ku itariki 23 Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/3l20tm3

  • Akabari ka ‘People’ kafunzwe nyuma yo gusanga abantu benshi mu kabyiniro kako #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye mu ma saa mbiri z’ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahageraga bugasanga abantu barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu nama yabaye ejo ku wa Gtanu, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

    Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cy’uko kujuje ibisabwa.

    source : https://ift.tt/3miqw7V

  • Abaturage b’i Bugeshi bahigiye kwitura Ingabo zabohoye igihugu – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basuye ahari ingoro y’ahari ibirindiro bikuru by’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2021, umunsi watangirijweho urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka 27 ishize.

    Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ukwezi abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagabye igitero mu Murenge wa Bugeshi bakica inka z’umuturage.

    Abaturage b’Umurenge wa Bugeshi nyuma yo kubona amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu bahize gufatanya n’ingabo gukumira umwanzi nk’agace gahana imbibi na Congo gafatwa nk’irembo ry’ibitero bya FDLR.

    Mujyanama Justin uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Bugeshi agendeye ku byo yiboneye yavuze ko agiye gufasha urubyiruko guharanira ko igihugu kitasubira aho cyavuye.

    Yagize ati “Ndebye amateka urubyiruko bagenzi banjye baharaniye ngo igihugu kibohorwe kuko kubaho nta gihugu bivuna; tugiye gufatanya duharanire ko iterambere rikomereza aho igihugu kigeze cyiyubaka. Tugiye kurushaho kwirindira umutekano kugira ngo tutazasubira aho twaturutse.’’

    Mudenge Boniface, umurinzi w’igihango mu rwego rw’igihugu avuga ko bajyanye imbaraga zizabafasha kurwanya umwanzi uhora ashaka gutera ibitero muri Bugeshi.

    Yagize ati “Twaje aho twigira amateka yo kubohora igihugu, imvano y’isoko y’ubuyobozi buzira ivangura. Turi ku marembo y’igihugu aho abasize bagihekuye bahora bashaka kugaruka kukibuza umutekano. Tujyanye ibivumbikisho bituma turushaho kubumbatira umutekano turinda umupaka wacu ngo umucengezi atabona n’akayira ameneramo agaruka kutwicira umutekano.”

    Yakomeje avuga ko abaturage ba Bugeshi bakeneye kurushaho gusobanurirwa amateka yaranze Abanyarwanda, ndetse akanabasaba gukomereza mu bufatanye buzira ivangura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, avuga ko bagiye ku Murindi bashaka kwigira ku Nkotanyi akaba ari nayo mpamvu uku kwezi baguhariye ibikorwa bijyanye no kuzirikana ubutwari.

    Ati “Umurenge wa Bugeshi kuba wasuye iyi ngoro kuri uyu munsi bivuze byinshi, kuko iyi tariki ifite byinshi ivuze aho Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu ngo zikivane mu gatsiko kari kakiyoboye gisubire muri ba nyiracyo, aho Abanyarwanda bari baraciwemo amoko.”

    Avuga ko Ukwakira ari ukwezi Umurenge wa Bugeshi wahariye ibikorwa by’ubukorerabushake n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Mugabo Philemon, umukozi w’Inteko y’Umuco ukorera ku Murindi w’Intwari avuga ko kwakira abaturage bibafasha kumenya aho igihugu cyaturutse.
    Yagize ati “Kuba twakiriye abaturage ku munsi nk’uyu bigaragaza ko Abanyarwanda bakeneye kumenya amateka y’aho igihugu cyabo cyaturutse, barashaka kumenya amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.”

    Yavuze ko urugendo nk’urwo bakoze rutuma barushaho gukunda igihugu kuko barushaho gusobanukirwa amateka y’Urugamba, kuko hari urugendo rwa politiki yo kubaka RPF Inkotanyi kugeza umwanzi avanywe mu gihugu, hakabamo no kurokora abarimo bicwa no kubasubiza mu buzima busanzwe.

    Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi basuye iyi ngoro baherukaga guterwa n’ibitero by’abarwanyi ba FDLR ku wa 25 Kanama 2021, aho barashe inka z’umuturage ariko akaza gushumbushwa.

    Abaturage babasobanuriye amateka y’uko Ibiro bikuru bya FPR Inkotanyi byari byubatse n’uko byakoraga

    Batembera mu nzu yabagamo Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi, Gen Major Kagame Paul ari naho yateguriraga urugamba

    source : https://ift.tt/3uwDp25

  • Akabari kitwa “People” kafunzwe – #rwanda #RwOT

    Ubu ni weekend ya kabiri utubari dufunguwe nyuma y’igihe kirenga amezi 18 dufunze nk’imwe mu ngamba zari zashyizweho zo kwirinda Covid-19.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu ahagana saa mbili z’ijoro nibwo aka kabari gaherereye mu Murenge wa Kacyiru kafunzwe. Icyo gihe ubuyobozi bwahageze busanga mu kabyiniriro kako huzuye abantu, bari kwishimira impera z’icyumweru ariko nta n’umwe witaye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Amabwiriza yashyizweho ubwo utubari twafungurwaga agena ko abantu baturimo bagomba kuba bahanye intera nibura ya metero imwe n’igice hagati y’intebe imwe n’indi.

    Ikindi kandi ni uko inzugi n’amadirishya bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjira ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiliya bagahabwa serivisi bari hanze.

    Gusa urebye amabwiriza yose yashyizweho n’inzego zibishinzwe, biragoye ko ashobora kubahirizwa uko yakabaye mu tubari cyangwa se ahandi hari utubyiniro kuko hari ubwo abantu bashiduka bayarenzeho kubera imbaraga z’inzoga ziba zimaze kubageramo.

    Aya mabwiriza ya @RwandaLocalGov na @RwandaTrade muyasome neza mwitonze arabafasha kugira wikendi nziza kandi itekanye 😉#NtaKudohoka pic.twitter.com/phO8EZUh7l

    — CP JB KABERA (@RNPSpokesperson) October 1, 2021

    Mbere y’uko aka kabari gafungwa, Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu bari bagiranye ibiganiro n’abakora ubucuruzi bwa Hotel, restaurant n’utubari mu rwego rwo kongera kwibukiranya amabwiriza yo gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Muri iyo nama, abakora ubucuruzi bwa Hotel, Restaurant n’Utubari basabwe gukangurira abakiliya gukomeza ingamba zo kwirinda kuko kudohoka byatuma ubwandu bwiyongera kandi bigateza n’ibindi bihombo byo gufungirwa ubucuruzi.

    Umujyi wa Kigali umaze gufunga akabari kazwi nka People kari mu Murenge wa Kacyiru nyuma yo kurenga ku mabwiriza agenga utubari muri iki gihe cya #COVID19.

    Mu masaha ya saa mbiri ubuyobozi bwasanze mu kabyiniro huzuyemo uruvunganzoka rw’abantu.#RBAAmakuru pic.twitter.com/kfDWTK3jOB

    — Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) October 1, 2021


    source : https://ift.tt/3zY4TyJ

  • Abadepite batoye itegeko risesa ibigo bine bya leta – #rwanda #RwOT

    Ibyo bigo byasheshwe ni Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside, FARG; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, NIC.

    Iryo tegeko ryatowe nyuma y’uko hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu izaba ibumbatiye n’ubundi hafi inshingano zose zari zifitwe n’ibyo bigo.

    Bamwe mu badepite bagaragaje impungenge z’uko inshingano z’ibyo bigo byose, zishobora kutazakorwa neza mu gihe zizaba zitangiye gukurikiranwa n’iyi minisiteri imwe.

    Basabye ko habaho kwitwararika mu mikorere yayo ku buryo intambwe yari imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda no kurwanya Jenoside itazasubira inyuma cyo kimwe n’ibyari bimaze kugerwaho mu gusigasira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean-Damascène Bizimana, yijeje Abadepite ko minisiteri nshya izakora ibishoboka byose ku buryo intego y’ubumwe mu banyarwanda igerwaho.

    Yavuze ko nta tegeko na rimwe ririho ribuza Minisiteri ayoboye gushyiraho amahame na politiki zigamije ko inshingano zayo zigerwaho.

    Yasobanuye ko mu miterere y’iyi minisiteri, izaba ifite amashami afite inshingano n’ubundi zifite aho zihuriye n’ibi bigo byavuyeho.

    Inshingano z’ibigo birimo CNLG zimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda

    source : https://ift.tt/3B2WfQQ

  • Shampiyona ya Basketball byatangiye gusobanuka, amakipe ya mbere yamaze gukatisha itike ya ¼ #rwanda #RwOT

    Ikipe yaREG BBC yatsinze RP- IPRC Huye amanota 100-72, isoza imikino yo mu itsinda B rya Shampiyona ya Basketball mu bagabo iriyoboye kandi idatsinzwe.

    Ni umukino waraye ubereye muri Petit Stade ku ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2021.

    REG yagiye gukina na RP-IPRC Huye yaramaze kwizera kuzamuka mu itsinda, gusa yashakaga kuwutsinda kugira ngo izamuke ari iya mbere.

    REG yatsinze agace ka mbere ku manota 23-16 mu gihe aka kabiri karangiye hagezemo ikinyuranyo cy’amanota 23 (56-23).

    Agace ka gatatu, REG yakabonyemo amanota 25-21 mu gihe aka kane ko yagatsinzwe kuri 19-28, umukino urangira ari 100-72, ni nyuma yo kwitwara neza kw’abakinnyi barimo Nshizirungu Patrick, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Shyaka Olivier.

    Mbanze Brian wa RP- IPRC Huye ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (26), Mpeti Elvis bakinana yatsinze 16. Abakinnyi babiri ba REG, Shyaka Olivier na Mukengerwa Benjamin buri umwe yatsinze amanota 15.

    Muri iri tsinda APR BBC yaraye itsinze Espoir BBC amanota 112-52. Muri iri tsinda APR BBC na REG nizo zamaze kubona itike yo kuzamuka muri ¼, hasigaye andi makipe 2 azava muri RP IPRC Huye, 30 Plus, Espoir BBC na Rusizi BBC.

    Mu itsinda A, RP-IPRC Kigali yaraye itsinze Tigers BBC amanota 79-61. RP IPRC Musanze yatsinzwe na UGB amanota 72-60 mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda.

    Patriots BBC irasoreza imikino yayo kuri IPRC Musanze kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi mu mukino ubera muri Petit Stade mu gihe IPRC Kigali yakira Shoot 4 Stars kuri iyo saha. Kugeza ubu Patriots BBC inganya amanota RP-IPRC Kigali.

    Mu bagore, haraye habaye imikino ibiri, RP IPRC Huye yatsinze GS Marie Reine amanota 86-25, REG WBBC itsinda UR Huye amanota 84-30.

    Imikino irakomeza uyu munsi APR WBBC ikina na The Hoops kuri uyu wa Gatandatu. Kugeza ubu RP-IPRC Huye niyo iyoboye urutonde ikurikiwe na APR WBBC.

    REG BBC yatsinze RP- IPRC Huye

    REG BBC yazamutse iyoboye itsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-basketball-byatangiye-gusobanuka-amakipe-ya-mbere-yamaze-gukatisha-itike-ya-%C2%BC

  • Mino Raiola yakanze PSG yifuza umukinnyi we Erling Haaland mu mpeshyi itaha #rwanda #RwOT

    Iki kigugu cyo mu Bufaransa kirashaka kugura Erling Haaland mu mpeshyi mu rwego rwo kumusimbuza Kylian Mbappe, usa nk'uwiteguye kwinjira muri Real Madrid.

    Amasezerano ya Mbappe azangira n'uyu mwaka w'imikino kandi yamaze kwemeza ko atazongera amasezerano mashya muri PSG kuko ashaka kwerekeza i Madrid ku buntu nyuma y'aho PSG yamufunguye amayira yo kugenda mu mpeshyi ishize.

    PSG izashobora kuzigama igice kinini cyamafaranga yo kwishyura uyu rutahizamu kuko ingingo yemerera Haaland kugurwa kuri miliyoni 64 zamapawundi izatangira gukurikizwa umwaka utaha.

    Gazzetta dello Sport ivuga ko ushakira uyu rutahizamu amakipe,Mino Raiola, azasaba ikipe yose imwifuza umushahara ungana na miliyoni 43 zamapawundi ku mwaka hiyongereyeho uduhimbazamusyi.

    Haalandarifuzwa n'amakipe menshi I Burayi arimo Chelsea, Manchester United, Manchester City, Barcelona, ​​Juventus na Real Madrid.

    Ariko, bivugwa ko PSG iri mu mwanya wo kwegukana Haaland,nubwo ishobora kugorwa no kumwishyura uyu mushahara umuhagarariye yifuza.

    Raiola wafashije Haaland kwerekeza muri Dortmund,avuga ko igiciro cy'uyu mukinnyi w'imyaka 21 kizatuma abona amasezerano meza kuko igiciro cyo kumugura kizaba 'kiri hasi' ugereranije n'icyo yariho mu mpeshyi ishize.

    Mino azwiho gutanga ubusabe bidasanzwe ku makipe yifuza abakinnyi be ndetse ngo aragorana mu biganiro byo gusinyisha umukinnyi we.

    PSG ngo yamaze kuganira nawe mu mpeshyi ishyize ubwo baguraga umunyezamu Gianluigi Donnarumma.

    Gusinyisha Haaland byafasha PSG ikomera bidasanzwe mu busatirizi kuko uyu musore w'imyaka 21 yakinana na Lionel Messi na Neymar.

    Uyu munya Norway yigaragaje nk'umwe muri ba rutahizamu beza ku isi mu myaka ishize kuko yatsinze ibitego 68 mu mikino 67 yakinnye muri Dortmund.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mino-raiola-yakanze-psg-yifuza-umukinnyi-we-erling-haaland-mu-mpeshyi-itaha

  • Miss Uwase Muyango Claudine yashyize hanze amafoto ari kumwe n'imfura ye na Kimenyi Yves [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) yerekanye isura y'imfura ye na Kimenyi Yves aho yavuze ko adahaga kumureba.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati 'Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis'

    Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves urindira ikipe y'igihugu 'Amavubi' na Kiyovu Sports n'umukunwi we Muyango Claudine,bakiriye imfura yabo Kimenyi Miguel Yanis.

    Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y'uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d'Or.

    Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/miss-uwase-muyango-claudine-yashyize-hanze-amafoto-ari-kumwe-n-imfura-ye-na