Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yatsinze AS Kigali #rwanda #RwOT

    Igitego cya Onana cyahesheje Rayon Sports intsinzi imbere AS Kigali, ni mu mukino wa gicuti wafashaga amakipe yombi kwitegura amarushanwa ari imbere.

    AS Kigali yakinaga na Rayon Sports umukino wa gicuti wakinwe n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu.

    Rayon Sports niyo yinjiye mu mukino mbere aho yanabonye igitego hakiri kare ku munota wa 16 gitsinzwe na Onana, ni nyuma yo guhererekanya neza na Rharb Youssef.

    AS Kigali yashatse uko yishyura iki gitego ariko ntibyamworohera, ku munota wa 33, Rugirayabo Hassan yateye umupira ukubita umutambiko, Shabani Hussein asubijemo nabwo ukubita umutambiko w’izamu.

    Eric Nshimiyimana yahise akora impinduka 2, Aboubakar Lawal na Kakule Mugheni Fabrice binjiyemo havamo Uwimana Guilain na Kayitaba Bosco.

    Ku munota wa 39, Kakule Mugheni Fabrice yahinduye umupira imbere y’izamu maze Tchabalala ashyiraho umutwe ariko umunyezamu Adolphe awohereza muri koruneri.

    Ku munota wa 42, Tchabalala yisanze asigaranye n’umunyezamu Adolphe, amurobye umupira ahita awukuramo, aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 45 Lawal yaboneye mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu, umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Rayon Sports yabonye kufura hafi n’urubuga rw’amahina ku ikosa ryari rikorewe Ayoub, Muvandimwe JMV yayiteye ariko ntiyagira icyo itanga.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka kwishyura iki gitego ariko birayigora cyane.

    AS Kigali yabonye amahirwe menshi ariko ba rutahizamu b’iyi kipe barimo Lawal, Tchabalala na Saba ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 78 Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Kakule yakoreye Muvandimwe JMV mu rubuga rw’amahina, iyi penaliti yatewe na Rharb Youssef ariko umunyezamu awukuramo, asubijemo ahita nabwo awufata.

    Ku munota wa 90, umunyezamu Adolphe yongeye gukora akazi gakomeye akuramo umupira ukomeye wa Lawal yari ateye n’igituza. Umukino warangiye ari 1-0.

    Indi mikino ya gicuti yabaye, Police FC yatsinze Musanze 2-1, Kiyovu Sports itsinda Gorilla 4-0, Mukura VS itsinda Rutsiro 4-2.

    Rharb Youssef ukomoka muri Maroc ukinira Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hejuru

    Onana umwe mu bakinnyi bazonze AS Kigali cyane

    Bishimira igitego cya Onana

    Ayoub na Youssef abarabu baje muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-as-kigali-6580

  • Lithuania:Umugabo yasanganwe ikiro kimwe cy'imisumari n'ibindi byuma mu nda ye #rwanda #RwOT

    Abaganga bakuye mu nda y'umugabo wo muri Lithuania (Lituanie) imisumari, amaburo (screws) n'ibyuma (imbugita mu Kirundi) birengeje ikilo kimwe (1kg), nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

    Yari amaze ukwezi kumwe amira ibintu bikoze mu cyuma nyuma yo kureka inzoga, nkuko abaganga babivuze.

    Bimwe mu byo bamukuyemo mu kumubaga kwabereye ku bitaro bya Kaminuza bya Klaipeda University Hospital (KUH) byari bifite uburebure bwa santimetero (cm) 10, nkuko bivugwa n'igitangazamakuru LRT cyo muri Lithuania.

    Sarunas Dailidenas, muganga ubaga, yavuze ko iki ari “ikintu kitari cyarigeze kibaho”.

    Uwo mugabo yagejejwe kuri ibyo bitaro n'imodoka y'imbangukiragutabara (ambulance), ababara cyane mu nda. Ibyo bitaro biri ku nkengero y'inyanja ya Baltic.

    Ubu bitangazwa ko ikibazo yari afite cyahamishijwe hamwe, kandi akaba arimo gukurikiranirwa hafi ku bitaro bya KUH.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/lithuania-umugabo-yasanganwe-ikiro-kimwe-cy-imisumari-n-ibindi-byuma-mu-nda-ye

  • Ronald Koeman utoza Barcelona ngo 'arambiwe' kwisobanura ku gutsindwa ku ikipe #rwanda #RwOT

    Ronald Koeman, umutoza wa Barcelona uri ku gitutu, avuga ko “arambiwe” gusabwa kwisobanura.

    Amakuru avuga ko uyu Muholandi w'imyaka 58 ari hafi kwirukanwa nyuma yuko Barça itsinzwe imikino ibiri ya mbere ya Champions League ndetse ikaba irimo kugorwa na shampiyona ya La Liga.

    Ariko mbere yuko iyi kipe kuri uyu wa gatandatu ikinira kwa Atletico Madrid ifite igikombe cya shampiyona cy'umwaka ushize, Koeman aracyari mu rujijo kuri ejo hazaza he muri iyi kipe.

    Ku wa gatanu yagize ati: “Nta muntu n'umwe uragira ikintu na kimwe ambwira”.

    “Perezida [Joan Laporta] yari hano ariko sinamubonye kuko twari turimo kwitegura umukino w'ejo [kuri uyu wa gatandatu].

    “Ndacyari hano, ariko mfite amaso n'amatwi kandi ibintu byinshi biyanyuramo.

    “Ndambiwe no gusabwa kwisobanura. Ntibyumvikana. Uyu munsi si cyo gihe [gikwiye], ariko umunsi umwe nifuza kuvuga ku bintu byose ntekereza kuri ibi byose”.

    Ariko, uyu wahoze atoza Everton n'ikipe y'igihugu y'Ubuholandi yanze gusubiza ikibazo ku mubano we na Laporta, aravuga gusa ati: “Ndacyari hano”.

    Umubano hagati ya bo umaze igihe urimo agatotsi – uri hafi no kuba mubi – kuva Laporta yatorerwa kuba Perezida w'iyi kipe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

    Iyi kipe imaze igihe igorwa n'ubuzima nyuma yuko umukinnyi wayo ukomeye Lionel Messi ayivuyemo.

    Yatsinzwe na Benfica ibitego 3-0 muri iki cyumweru muri Champions League, kandi ubu iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw'agateganyo rwa La Liga, irushwa amanota atanu na Real Madrid iri ku mwanya wa mbere, na nyuma yo kunganya inshuro eshatu mu mikino itandatu.

    Ku wa kane, Guillem Balagué, inzobere ku mupira w'amaguru wa Espagne, yabwiye BBC Sport ko ari “ikibazo cy'igihe gusa” mbere yuko Koeman yirukanwa.

    Balagué yagize ati: “Igihe ni cyo cy'ingenzi, atari ukwikuraho gusa Koeman ahubwo no kugira ngo hashyirweho gahunda”.

    Ariko Koeman, watsinze igitego ubwo yari umukinnyi cyahesheje intsinzi Barcelona ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Uburayi cyo mu 1992, arashaka kwibanda ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu.

    Yagize ati: “Ntabwo ari jye [muntu] w'ingenzi cyane. Intsinzi ni ingenzi kurusha umuntu umwe. Buri muntu wese azi ko ndi hano kubera urukundo mfitiye ikipe. Naje ari mu bihe bibi cyane”.

    Abajijwe n'umunyamakuru umwe icyabaye igihe cyiza cyane n'icyabaye igihe kibi cyane kuva yagera muri iyi kipe mu mwaka umwe ayimazemo, Koeman yasubije ati: “Igihe cyiza cyane? Igihe nasinyaga ngo mbe umutoza wa Barça. Igihe kibi cyane? Igihe Messi yagendaga”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ronald-koeman-utoza-barcelona-ngo-arambiwe-kwisobanura-ku-gutsindwa-ku-ikipe

  • Dore ibimenyetso byakwereka ko umuhungu agukunda(Ba maso mukobwa) – YEGOB #rwanda #RwOT

    1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye

    Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye.

    Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma umuntu abasha kugaragaza amarangamutima ye ashize amanga (isoni).

    2.Kwambara neza ngo akugaragarire neza

    Ibi birumvikana cyane. Nta mukobwa wifuza gusohokana n'umuhungu ugaragara nk'ingegera. Nubona rero umusore yahinduye imyambarire agashyiramo udukabyo igihe azi neza ko muza kubonana, ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko uwo muntu akwemera.

    3.Iyo hagize ugusagarira arakurengera

    Kimwe n'abagore, abagabo na bo bazi kurwana ku byabo iyo hagize ushaka kubangamira uwo bakunda. Urugero, iyo umusore azanye amahane muri mu kabari cyagwa agatangira kukubuza amahoro ukabona umuhungu aje kumugukiza, akenshi ibi bikorwa n'umuhungu ugufitiye urukundo. Kandi n'ubwo ari ibintu bishimishije, ni n'ikimenyetso cyiza cyane kikwereka amarangamutima agufitiye.

    4.Agusaba ko yakugurira utuntu dutandukanye

    Umuhungu nagusaba ko mujyana akakugurira amafunguro ku mugoroba (dinner), cyangwa se akagusaba ko yagufasha mu kibazo runaka gisaba amafaranga, uzamenye ko yifuza kugufata neza no kukunezeza kuko agukunda.

    5.Umusore ugukunda iyo uri hafi ye ahindura imyitwarire

    Ubusanzwe abasore bafite uburyo bitwara butandukanye n'ubw'abakobwa igihe bahuye n'ikibazo rukana, ariko nubona afite ukuntu yahinduye imyitwarire mu buryo budasanzwe, nko kuvuga menshi cyangwa kuvuga make igihe uri hafi ye, birashoboka ko yagukunze ariko akaba atazi uburyo yabyerekana. Ku bakobwa ho usanga babuze ibyicaro cyangwa baturatuye nk'uko bamwe babivuga.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibinyetso-byakwereka-ko-umuhungu-agukundaba-maso-mukobwa/

  • Dore ibyo Dj Bissosso, Gitego na Anita Pendo bakoze nyuma yo kuzana icyokezo muri studio (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Friday Flight cyaraye giciye kuri RTV ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ukwakira 2021, Dj Bissosso, Gitego na Anita Pendo bari bazanye icyokezo muri studio. Gahunda yari uguha agaciro no kuzirikana abakozi bo mu kabari bakora ibijyanye no kotsa inyama.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-dj-bissosso-gitego-na-anita-pendo-bakoze-nyuma-yo-kuzana-icyokezo-muri-studio-video/

  • Ibizakwereka ko urimo guhatiriza urukundo rwawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo utamenye niba urukundo urimo uri kurwihutisha, bishobora gutuma wisenyera umubano ufitanye n'umukunzi wawe. Urukundo rwihutishijwe rushobora kuba intandaro yo gusenyuka, rukarangira vuba nk'uko rwihutishijwe.

    Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 5 bikugaragariza ko uri kwihutisha urukundo urimo, ko ndetse ukwiriye kugabanya umuvuduko kugira ngo utisenyera, nk'uko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rubikugiraho inama.

    1. Urukundo urimo uruha igihe cyawe cyose

    Ikimenyetso cya mbere kigaragaza umuntu wihutisha urukundo ni uko aruha igihe kinini, akirengagiza izindi nshingano. Gukunda ni byiza, ariko ntibikuraho ko umwanya wawe wose uba ukwiriye kuwugenera urukundo. Niba ariko ubigenza, nicyo kimenyetso cya mbere kigaragaza ko wihutisha urukundo.

    2. Ntuba ukibona umwanya wo gusabana n'inshuti zawe

    Ikindi kizakugaragariza ko wihutisha urukundo birenze urugero bikeneweho, ni uko utakibonera umwanya inshuti zawe. Yego n'ubwo aribwo uba ugitangira gukundana n'umukunzi wawe ndetse ushaka ko urukundo rugira imbaraga, ariko kuburira umwanya inshuti zawe bigaragaza ko uri kurwihutisha cyane.

    3. Kwandikira umukunzi wawe buri kanya kandi nawe ukumva yabikora uko

    Iyo iteka uhora utekereza ku mukunzi wawe, ni ikimenyetso cy'uko watwawe. Buri kanya uhora wandikira umukobwa cyangwa umusore mukundana ubutumwa bugufi, ubinyujije mu butumwa bugufi (message ) haba kuri telefoni igendanwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ukumva ko nawe yabigira uko. Uri kwihutisha urukundo rwanyu kandi bishobora kuzakuviramo ingaruka itari nziza. Umukunzi wawe ashobora kukurambirwa wowe uzi ko uri gukora ibintu byiza, kuko utajya umuha umwanya wo kugukumbura ahubwo ukamuhozaho igitutu.

    4. Urashaka ko umukunzi wawe ahura n'ababyeyi bawe bakamenyana

    Kimwe mu bintu bishimisha mu rukundo ni ukwereka umukunzi wawe ababyeyi bawe, byaba amahire bakamwishimira. Ariko iyo nta gihe muramarana ukaba ushaka ko ahura n'ababyeyi bawe, ni ikimenyetso ko uri kwihutisha ibintu. Nturamenya icyerekezo cy'urukundo rwanyu, ariko wumva umusore cyangwa umukobwa mukundana wamwereka ababyeyi bawe. Ese ko bijya bibaho abantu bagatandukana, uwo muzajya mukundana bigashyuha wese uzajya umujyana mu rugo iwanyu? Ese nibiba 2,3, ababyeyi bazakubona gute? Genza ibintu gake.

    5. Urumva mwahita mukora ubukwe mukibanira akaramata

    Urukundo iyo rugitangira buri wese aba yumva rumugurumanamo. Ikintu cya mbere uhita utekereza ni umunsi mwakoze ubukwe n'umukunzi wawe, mukibanira ubudatana nk'uko bijya bibagendekera, mukabyara abana n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-urimo-guhatiriza-urukundo-rwawe/

  • Hakenewe ubworozi buteza imbere nyirabwo ndetse n’igihugu – MINAGRI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Rutagwenda avuga ko aborozi bahinze ubwatsi, bakavugurura inka zabo umukamo waba mwinshi bakiteza imbere
    Dr. Rutagwenda avuga ko aborozi bahinze ubwatsi, bakavugurura inka zabo umukamo waba mwinshi bakiteza imbere

    Yabitangaje ku wa 01 Ukwakira 2021, mu nama yamuhuje n’aborozi n’abafite aho bahurira na bwo mu Karere ka Nyagatare, aho bagaragarijwe igishushanyo mbonera cy’ubworozi.

    Dr. Rutagwenda avuga ko mu mwaka wa 1992 mu Rwanda hari inka za gakondo ibihumbi 800, mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo inyinshi zarariwe, habariwemo izatahukanywe na bamwe mu Banyarwanda bari impunzi, habaruwe inka 172,000 na zo za gakondo.
    Uyu munsi ngo mu Rwanda habarurwa inka 1,500,000, muri zo 54% zikaba zivuguruye mu gihe 10% ari zo zifite amaraso y’inzungu 100% (iza kijyambere zitanga umukamo) na ho 36% zikaba zikiri iza gakondo.

    Avuga ko icyo gishushanyo mbonera cy’imyaka itanu cyatangiye kubahirizwa mu mwaka wa 2018, bagiteguye bifuza ubworozi bukemura ibibazo bitatu mu gihugu.

    Ati “Icyo twifuza ni ubworozi bugamije kurwanya ubukene, bufasha uworora gutera imbere, bukarwanya imirire mibi, bukarwanya ubukene bukagira n’ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu.”

    Dr. Rutagwenda avuga ko hari ibimaze gukorwa neza ariko na none hakenewe uruhare rwa buri wese ari na yo mpamvu hakorwa ubukangurambaga bwimbitse.

    Agira ati “Hakenewe uruhare rwa buri wese, dushake uko tugaburira amatungo, dushake uko turwanya indwara, dushake uko tuvugurura amatungo, dushake uko twita ku mukamo, ni ukuvuga uruhare rwa buri wese. Wumvise ko hari abadakingiza inka zabo nyamara twashyizeho gahunda y’ikingira ngo turwanye indwara, urumva icyo ni ikibazo.”

    Aborozi bavuga ko mu bituma batavugurura inka zabo byihuse harimo ikibazo cy
    Aborozi bavuga ko mu bituma batavugurura inka zabo byihuse harimo ikibazo cy’imisemburo irindisha inka itaboneka neza

    Avuga ko kugira umworozi abashe gutungwa n’inka ze kandi zimuteze imbere hakwiye kubaho guhinga ubwatsi, gushaka amazi, kugira isuku no gukusanya amata, buri wese ari Leta n’umworozi akwiye gukora ibimureba.

    Iki gishushanyo mbonera cy’ubworozi kirareba ubworozi bw’amatungo maremare ndetse n’amagufi n’inkoko, hagamijwe kubona umukamo w’amata no kwihaza ku nyama.

    Dr. Rutagwenda avuga ko kugira ngo ubworozi burusheho gutera imbere hari ibigomba gukorwa harimo kwita ku musaruro, kugabura, kuvugurura amatungo no kurwanya indwara.


    source : https://ift.tt/3kY0NSN

  • Akabari kitwa ‘People’ kafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye mu ma saa mbiri z’ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahageraga bugasanga abantu barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu nama yabaye ejo ku wa Gtanu, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

    Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cy’uko kujuje ibisabwa.

    source : https://ift.tt/3B3wrDT

  • Nyaruguru: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagabiye inka utishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shumbusha yashimiye urwo rubyiruko rwamuhaye inka
    Shumbusha yashimiye urwo rubyiruko rwamuhaye inka

    Ibyo bikorwa byombi byakozwe ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, mu rwego rwo gutangiza ukwezi ko kuzirikana ubukorerabushake.

    Kayiranga Jean Bosco, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyaruguru, akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, avuga ko inka batanze yavuye mu bushobozi bwegeranyijwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake ibihumbi 13,525 bo mu Karere ka Nyaruguru bose.

    Agira ati “Inka twatanze twayiguze amafaranga ibihumbi 400, kandi turateganya kuzatanga n’indi dusoza uku kwezi. Muri uku kwezi kandi tuzakomeza ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya Covid 19, no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu baturage”.

    Damien Ndungutse wakurungiriwe inzu yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake, kuko ngo rwamurwanyeho nyuma y’uko inzu ye yari yaguye.

    Olivier Shumbusha wahawe inka, afite imyaka 28, yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake agira ati “Twajyaga duhurira mu kudushishikariza kwanbara agapfukamunwa, none baguze inka barayimpaye. Ndabashimiye cyane”.

    Inka bamuhye ngo azayifata neza, azanywe amata hamwe n’umwana n’umugore we, kandi na we azoroze abandi.


    source : https://ift.tt/3F886zo