Category: Uncategorized

  • King James yashyize hanze amashusho y’indirim… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi ndirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 26, King Jamnes atangira yibaza niba umuntu yuhiriye urukundo rwanamba, agakomeza abwira umukobwa akunda ko ari we mpamvu ye yo kubaho kandi ko azahora aziritse ku nkingi y’umutima we. Yateruye aririmba ati “Ese urukundo urwuhiriye rwanamba?”

    Arakomeza ati “Oya! Ubwose rudindira ku bw’impamvu ingana ururo, gusa urwo unkunda ndabizi neza nta cyarutokoza (… ) nzirikana y’uko umutima wawe wawunzigamiye! .. ,uri impamvu yo kwicuma kw’iminsi yanjye. Uzahora uziritse ku nkingi y’umutima wagukunze ubudahwema”.

    King James aririmba amagambo agaragaza ko azakomeza gukunda umukunzi we ku buryo bukwiriye ndetse ko azahora akumbura uwo bakunda ubudahwema n’ubwo ngo baba bari kumwe. King James ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zifashishwa na benshi iyo bari kuganiriza abo bakunda. Ntawashidikanya ko ari umwe mu bafasha abantu kwegukana abo bakunda binyuze mu mitoma ye akubira mu ndirimbo ze.

    Amajwi y’indirimbo nshya ‘Ubudahwema’ ya King James yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yakozwe na Cedric umaze kumenyekana mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda batandukanye. ‘Ubudahwema’ iri ku muzingo King James yise ‘Ubushobozi’.

    REBA HANO ‘UBUDAHWEMA’ YA KING JAMES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110039/king-james-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-ubudahwema-yakoreye-muri-amerika-video-110039.html

  • Video: umukecuru yateje akavuyo mu rusengerero ashaka icya cumi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru wo muri Ghana yateje akavuyo mu rusengero ashaka ko bamusubiza icyacumi yari yatuye.Amashusho y'uyu mugore wo muri Ghana usaba icya cumi inyuma yagaragaye ku mbugankoranyambaga  kandi yatunguye abatari bake.

    Iyi videwo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragazaga umukecuru uvuga ko atishimiye ibibera mu itorero. Umugore utaramenyekana akimara kuvuga ko atishimiye ibibera mu rusengero arahaguruka ava ku ntebe ye, maze ajya gutonganya pasteri ngo bamusubize ibye.

     

    Source : https://yegob.rw/video-umukecuru-yateje-akavuyo-mu-rusengerero-ashaka-icya-cumi/

  • Ibyo gafotozi yakoreye abageni biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gafotozi yakoze ibidasanzwe nyuma  yo gusiba amafoto y'ubukwe bw'abashakanye kubera kudahabwa ibiryo mu birori by'ubukwe yari yahawemo ikiraka.

    Inkuru yasakaye hanze  ivuga ko uyu mugabo yavuze ko atari umufotozi wabigize umwuga ahubwo ko ari umuntu ukunda gufata amashusho y'imbwa ze akazishyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko inshuti ye yashakaga kuzigama amafaranga yamwegereye maze imusaba kumufotora ku munsi w'ubukwe bwe akishyurwa amadolari 250 asaga ibihumbi 250 FRW kubukwe bwose.

    Yavuze ko yabanje kubyanga ariko nyuma yemera gufotora ku munsi w'ibirori. Yatangiye gukora ahagana mu ma saa tanu z'amanywa kandi biteganyijwe ko arangiza saa moya n'igice z'umugoroba.

    Mu gihe cyo gutanga ibiryo, gafotozi ngo yabwiwe ko adashobora guhagarika gufotora ngo agiye kurya kuko yari akenewe ngo akomeze gufata amafoto y'ibirori.

    Gafotozi yatse nyiri ubukwe akanya ngo abe yaruhuka maze agire icyo afata nka mazi ndetse n'icyo kurya bamwima na kimwe .

    Nyuma gafotozi yafashe icyemezo cyo gusiba amafoto yose yafotoye imbere y'uwakoze ubukwe yanga no gufata andi mafoto.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-gafotozi-yakoreye-abageni-biteye-agahinda/

  • Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira muri Dubai Expo – #rwanda #RwOT

    Iri murika rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, ryitezweho kwitabirwa n’abantu barenga miliyoni 25 bazaba basura ibikorwa biri kumurikwa n’ibihugu 192 byaryitabiriye.

    U Rwanda rwiteze ko iri murika rizarangira rifunguriye imiryango abashaka kurushoramo imari, rikazanarufasha kandi kumenyekanisha ibirukorerwamo.

    Aho u Rwanda ruri kumurikira hari mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’, igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, aherutse gutangaza ko iri murikagurisha ari umwanya udasanzwe k’u Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho n’amahirwe ahari ari nako rwigira ku byo abandi bagezeho.

    Perezida Kagame ubwo yerekwaga aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Dubai Expo

    Umukuru w’Igihugu yeretswe ibyo u Rwanda rugiye kumurikira amahanga muri Dubai Expo

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo

    source : https://ift.tt/3it3eLA

  • Abanyamahanga Rayon Sports yazanye bayifashije gutsinda AS Kigali #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Gorilla FC mu mukino uheruka igitego 1-0,yahinduye imikinire itsinda AS Kigali igitego 1-0 ndetse ihusha na penaliti.

    Igitego rukumbi cyinjiye muri uyu mukino,cyinjiye ku munota wa 16 gitsinzwe na Essomba Willy Onana winjiye mu rubuga rw'amahina, aroba umunyezamu Rugero Chris.

    Uyu rutahizamu wo muri Cameroon yanatsinze igitego Musanze FC ndetse akomeje kugaragaza ko ashobora kuzagira amakipe

    Abandi bakinnyi bari bategerejwe ni Aït Lahssaine Ayoub,ikipe ya Rayon Sports yatijwe na Raja Casablanca.Uyu mwarabu wirabura,ukina aca ku ruhande ndetse yagiye agerageza gusubira inyuma gufasha ba myugariro.

    Uyu musore yagoye abakinnyi ba AS Kigali bamukoreraho amakosa 3 ndetse agarura imipira myinshi.

    Umukinnyi witwa Rharb Youssef nawe wavuye muri Raja Casablanca,yigaragaje cyane ndetse nka rutahizamu yatanze umupira wavuyemo kiriya gitego cya Onana.

    Uyu musore afite umupira ku kirenge kandi arihuta cyane yegera izamu, ku buryo ku muhagarika bisaba umuhanga.

    Rharb azi gucenga no guhererekanya na bagenzi be,byanatumye ahabwa penaliti yaje guhusha umukino uri kugana ku musozo.

    Ku munota wa 78 nibwo Rayon Sports yabonye iyi penaliti ku ikosa Kakule yakoreye Muvandimwe JMV mu rubuga rw'amahina, ihabwa Rharb Youssef ariko umunyezamu awukuramo, asubijemo ahita nabwo awufata.

    Yakoreweho amakosa menshi n'abakinnyi ba AS Kigali kurusha abandi bakinnyi bose bagiye mu kibuga uyu munsi.

    Hakizimana Adolphe wari mu izamu rya Rayon Sports,yayirokoye kenshi ndetse akuramo imipira myinshi yagombaga kubyara ibitego byatumye ashimangira ko akeneye guhabwa umwanya agakina.

    AS Kigali yabonye amahirwe menshi ariko ba rutahizamu b'iyi kipe barimo Lawal, Tchabalala na Saba ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.Iyi kipe yanateye imipira yagaruwe n'igiti cy'izamu inshuro 2.

    AS Kigali yaburaga abakinnyi batanu bari mu Ikipe y'Igihugu mu gihe Rayon Sports yaburaga 3.

    Mu yindi mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Gasogi United yanganyije na Marines FC igitego 1-1, Police FC itsinda Musanze FC ibitego 2-1.

    Kiyovu Sports yihereranye Gorilla FC iyitsindira ibitego 4-1 ku Mumena mu gihe Mukura Victory Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 4-2.

    Rayon Sports izakurikizaho Police FC muri iyi mikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona izatangira kuwa 30 Ukwakira uyu mwaka.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyamahanga-rayon-sports-yazanye-bayifashije-gutsinda-as-kigali

  • Ibyo aba bageni bakoze ni ubwa mbere bibaye ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Faceofmala berekanye ubukwe bwari burimo umugeni n'umukwe gusa, ibintu bitegeze bibaho ku isi ,dore ko ubusanzwe ubukwe bwitabirwa n'abantu batari bake.

    Amakuru avuga ko aba bageni ari abo muri Afurika y'Epfo baba no muri America. Inkuru zitandukanye zivuga ko ubu bukwe ari bwo buhendutse cyane ku isi. Ni ubukwe butatumye umusore agura imyenda cyangwa umukobwa ngo agire ibindi bintu agura, babifashe ari nk'aho batembereye ariko binjira mu rusengero barasezerana ari babiri baritahira. Nta birori byabaye mu rugo rw'abageni.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-aba-bageni-bakoze-ni-ubwa-mbere-bibaye-ku-isi/

  • Mukuru wa Juno Kizigenza aje avuna| Ashyize hanze ibyo Juno Kizigenza yakoze iwabo| Nawe afite impano zitangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Tonalité akaba ari mukuru wa Juno Kizigenza, yavuze byinshi ku bijyanye na Juno Kizigenza.

    Mu gutangira ikiganiro, Tonalité yavuze ko avukana na Juno Kizigenza ndetse avuga ko byose babihuje uretse kuba yarisiramuje nyuma ya Juno. Tonalité yavuze ko kuva Juno Kizigenza yazamuka aza mu mujyi wa Kigali atamuheruka. Tonalité yaririmbyeho zimwe mu ndirimbo za Juno Kizigenza ndetse nawe avuga ko yafashe umwanzuro wo kuririmba nyuma yo kubonako Murumuna we byamuhiriye akaba amaze gutera imbere.

    Tonalité yakomeje avuga ko afite impano zitandukanye gusa zose zijyanye no gukoresha umunwa we. Yavuze ko azi kuvuga amahamba, kuvuga imivugo n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/mukuru-wa-juno-kizigenza-aje-avuna-ashyize-hanze-ibyo-juno-kizigenza-yakoze-iwabo-nawe-afite-impano-zitangaje/

  • Umusinzi yafashije abandi kumushaka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'Umunya-Turukiya witwa Beyhan Mutlu yaburiwe irengero nyuma y'uko anyoye ka manyinya kakamuganza, kakamwerecyeza mu ishyamba riherereye mu Ntara ya Bursa.

    Muri iryo shyamba yahamaze amajoro bituma iwabo bagira impungenge ari bwo batangiye gutangaza ko umuntu wabo yaburiwe irengero basaba inzego kubafasha kumushaka.

    Mutlu w'imyaka 50, ubwo ka manyinya kari kamaze kumurekura ariho yigendagendera, yahuye n'abantu bariho bamushaka yanga kubatererana na we abiyungaho ngo bashakishe uwo muntu wabuze icyakora we ntiyari azi uwabuze.

    Nyuma y'amasaha bari gushaka batangiye guhamagara izina rye, maze ati 'Ndi hano.'

    Umwe mu bariho bamushakisha yamushyize ku ruhande kugira ngo abimubwire neza.

    Bivugwa ko yababwiye ati : 'Nyabuneka ntimumpane bikomeye. Data wenyine aranyica.'

    Source : https://yegob.rw/umusinzi-yafashije-abandi-kumushaka/

  • Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w'intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki 01 Ukwakira 2021, Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB beretse itangazamakuru abantu 13 bafatiwe mu mugambi  mubisha, bategura ibikorwa by'iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali. Mu bikoresho bafatanywe harimo ibintu biturika byagombaga guturikirizwa ku nyubako ya Kigali City Tower n'ahandi hahurira abantu benshi. Birumvikana ko iyo umugambi utaburizwamo byari guhitana ubuzima bw'inzirakarengane nyinshi, hakanangirika ibintu bitabarika. Ababafashwe biyemerera icyaha, bakavuga ko bari bagamije'guhorera' intagondwa z'abayisilamu zakubiswe inshuro muri Mozambike, ku bufatanye hagati y'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike.

     

    Bateguraga ibikorwa by'iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali

    Mu bihugu byinshi, cyane cyane iby'Abarabu n'ibyo mu gace ko mu Ihembe ry'Afrika, hari imyumvire igayitse yo kurwana 'intambara ntagatifu', aho bamwe mu Bayisilamu barema imitwe y'iterabwoba nka Al Qaeda n'amashami yayo, bagamije kwica abo badahuje imyemerere. Iyi myumvire kugeza ubu mu Rwanda yari itarahagera, cyane cyane kubera ko Abanyarwanda muri rusange bazi agaciro k'umutekano. Birababaje rero kuba hakiri Umunyarwanda wumva yakwambura ubuzima abandi ngo'arahorera' abagizi ba nabi, yitwaje gusa ko bahuje idini.

    Abasirikari n'abapolisi b'u Rwanda bagiye muri Mozambike gutabara abaturage bari barajujubijwe n' intagondwa z'abayisilamu, zaremye umutwe w'iterabwoba wishe inzirakarengane nyinshi, izindi ukazimenesha mu byazo. Kuba barakubise inshuro abo bagome, ubu umutekano ukaba ugenda ugaruka, byagombye gutera buri Munyarwanda ishema, kubera ubwo butwari n'ubumuntu. Biratangaje rero kubona hari Abanyarwanda byababaje, kugera n'aho bategura ibikorwa by'ubwiyahuzi.

    Icyakora rero, twizere ko aba bagome babonye ko bari bibeshye ku gihugu bashakaga gukoreramo iterabwoba.  Ibihugu byinshi byashegejwe n'ibikorwa by'iterabwoba usanga ari ibyamunzwe na ruswa cyangwa ibifite igisirikari n'igipolisi biriho ku izina gusa. Abanyarwanda bo bari maso. Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano ntibwaha urwaho abategura ibikorwa bya kinyamanswa. Kuba abaturage baratanze amakuru yatumye ubu bugizi bwa nabi butahurwa butaraba, bibere isomo n'undi wese washaka kutuvogerera umutuzo n'umutekano.

    Abashinzwe umutekano, cyane cyane ku nyubako nini n'ahandi hantu nyabagendwa, nabo bakomeze kuba maso, kuko bariya 13 bafashwe bashobora kuba bafite abafatanyabikorwa bakidegembya. Gusaka nta kujenjeka abantu bose binjira ahahurira abantu benshi bishyirwemo imbaraga, kandi n'abacaracara ahantu nk'aho bahozweho ijisho.

    Rubyiruko namwe nimwirinde ababashuka bakabashora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, kuko bitazabahira. Ababigwamo n'abafatwa bagahabwa ibihano bikarishye, nibababere isomo, mwirinde kugwa mu mutego mutindi,  ahubwo mwihatire ibikorwa bibateza imbere, bigateza imbere n'Igihugu cyanyu.

    The post Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w'intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by'iterabwoba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abayisilamu-bo-mu-rwanda-ntibazagwe-mu-mutego-wintagondwa-zitwaza-idini-zigategura-ibikorwa-byiterabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayisilamu-bo-mu-rwanda-ntibazagwe-mu-mutego-wintagondwa-zitwaza-idini-zigategura-ibikorwa-byiterabwoba