Category: Uncategorized

  • Dore ibintu 11 bisabwa n’umukobwa uhamye kand… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa aba azi neza ko agiye kubona urukundo rwiza, kandi akitabwaho bidasanzwe kuko aba azi neza ko abikwiriye. Aba azi neza ko akwiriye kwitabwaho neza cyane. Muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu 11 umukobwa ushikamye kandi wigenga asaba iyo bigeze mu rukundo.

    1. Uyu mukobwa akunda kuba hamwe n’umusore uzi kwitwara kigabo aho ari hose.

    2. Umukobwa ushikanye kandi wigenga, akunda kujya mu rukundo n’umusore uzamwubaha byuzuye. Umukobwa ushikamye, asaba kubahwa cyane.

    3. Umukobwa ushikamye kandi ukomeye, yifuza kujya mu rukundo n’umusore uzi kwita kubyo yifuza guhabwa cyangwa kubona. Buri wese aba azi ibyo ashaka kugeraho mu buzima, aba azi neza aho yifuza kwerekeza ubuzima bwe. Uyu mukobwa rero nawe afite intego, ariko ashaka umusore uzi kuzitaho.

    4. Umukobwa ukomeye aba yigenga, ariko ntibisobanuye ko atazasaba umusore umwanya mu rukundo rwabo. Azaririra umwanya wawe.

    5. Umukobwa ushikamye aba yifuza umusore ugire ubugwaneza cyane. Azabanza amenye neza niba koko umusore bakundana afite umutima mwiza kandi yiyubaha.

    6. Umukobwa uhamye ntabwo yifuza kuba hamwe n’umusore uhorana ukuri. Ntabwo yifuza umusore azahora agirira amakenga.

    7. Uyu mukobwa aba yifuza umusore werekana icyo ashoboye muri rubanda. Aba yifuza kumwiharira mubandi agaragaza ko yahiriwe.

    8. Umukobwa ukomeye kandi ushikamye, aba yifuza umusore ucishamo akamusetsa. Uyu mukobwa aba azi neza rimwe na rimwe mu rukundo ko ibintu hari ubwo bigorana bigakomera.

    9. Uyu mukobwa yifuza umusore ugira kwihangana. Arabizi cyane ko n’ubwo akomeye ariko ntabwo ari intungane. Azi neza ko azakora amakosa, niyo mpamvu akeneye umusore ugira kwihangana.

    10. Umukobwa ukomeye, yifuza umusore ugira intumbero. Umusore ushikamye ku kazi ke arakundwa cyane. Ikindi aba yifuza umusore uzi gukunda, ubiharanira kandi ubiha agaciro n’umwanya.

    11. Uyu mukobwa yifuza umusore uzi gutereta. Umusore uzi gutera imitoma arakundwa cyane, umusore uzi agaciro k'umukobwa akunda akabinyuza mu magambo.

    Inkomoko: Relrules

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110058/dore-ibintu-11-bisabwa-numukobwa-uhamye-kandi-ukomeye-mu-rukundo-110058.html

  • Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali yungutse Paruwasi ya 33 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paruwasi nshya ya Kimihurura i Kigali
    Paruwasi nshya ya Kimihurura i Kigali

    Yubatswe n’abakirisitu ku bufatanye n’Abapadiri b’Abamisiyoneri b’Umuryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco, yitirirwa ‘Bikiramariya Utabara Abakirisitu’.

    Gushinga iyo Paruwasi byashimishije Abakirisitu bajyaga bajya gusengera kuri St Famille baturutse kure, aho abandi bari barahisemo gusengera mu rugo rw’Abihayimana, ahantu bajyaga babona ko ari hato.

    Bernard Mutaganda, umwe mu bakirisitu ba Paruwasi nshya ya Kimihurura, mu byishimo byinshi yagize ati “Aha ni mu rugo rw’Abaseleziyani ba Don Bosco, batangiye kutwakira tuza gusengera hano mu misa za mu gitondo muri Chapelle y’Abapadiri kubera ko kuri St Famille hari kure, ntibyari byoroshye. Mu 1982 nibwo twazaga kuvumba misa muri iyo Chapelle, bigeze aho baratwemerera batunganya imwe muri Salle y’abanyeshuri, abakirisitu tukajya tuza kumviramo misa”.

    Antoine Cardinal Kambanda ni we wafunguye ku mugaragaro iyo Paruwasi
    Antoine Cardinal Kambanda ni we wafunguye ku mugaragaro iyo Paruwasi

    Arongera ati “Twaje kugerageza gushaka uburyo twakubaka Kiliziya hanze y’urugo rw’Abaseleziyane, batubwira ko bitari ngombwa kubaka hanze y’urugo rwabo, bati muri abakirisitu bacu tumaranye igihe kirekire, ahubwo reka dushake ukuntu twubaka Kiliziya hano, ni yo Kiliziya nziza cyane mubona hano yubatswe n’Abasaleziyani bafatanyije natwe abakirisitu ba Paruwasi ya Kimihurura. Turabashimira kuko aho twumviraga misa hari mu mashuri ari hato cyane, kandi kujya kuri St Famille na byo bikatugora, turashimira Umwepisikopi wacu wabidufashijemo”.

    Undi mukirisitu wafashe ijambo, yashimiye cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, ku ruhare rukomeye yagize kugira ngo Paruwasi nshya ya Kimihurura ibe itashywe, avuga ko iyo ije kuba igisubizo ku bakiristu ba Kimihurura, aho yijeje Arkiyepiskopi wa Kigali ko Abakiristu batazahwema gufasha Abapadiri bashinzwe iyo Paruwasi.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda washyize umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura, yashimiye cyane Umuryango w’Abasaleziyani mu mbaraga bakomeje gushyira mu iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika.

    Abakirisitu bafite akanyamuneza
    Abakirisitu bafite akanyamuneza

    Yagize ati “Ndashimira cyane Umuryango w’Abasaleziyani mu butumwa mukomeje gukora, ndetse no kuduha abapadiri badufashije kugira ngo uyu mushinga wo kubaka Paruwasi ya Kimihurura ugerweho”.

    Arikiyesikopi Cardinal Kambanda, wamaze gushingwa ubutumwa bwihariye bwo mu biro bya Papa bishinzwe uburezi ku isi, yasabye Abapadiri, Abihayimana n’Abakirisitu kumuba hafi, kugira ngo abashe gusohoza neza ubutumwa yashinzwe.

    Yagize ati “Ndabashimira ku butumwa bushya nahawe mu biro bya Papa mu iyogezabutumwa ndetse nkaba nkaba n’ejobundi nahawe n’ubundi butumwa mu biro bya Papa by’uburezi Gatolika. Nkeneye amaboko yanyu by’umwihariko ubufatanye bw’Abasaleziyani kuko mukora ubutumwa bw’Abamisiyoneri hirya no hino mu bihugu binyuranye ku isi mukaba n’abarezi”.

    Padiri mukuru asinya ku nyandiko zimuha ububasha bwo kuyobora iyo Paruwasi
    Padiri mukuru asinya ku nyandiko zimuha ububasha bwo kuyobora iyo Paruwasi

    Arongera ati “Kuba mukora iyogezabutumwa ryita ku burezi, ku buryo bw’umwihariko inkunga yanyu izamfasha cyane kandi ubutumwa Nyirubutungane Papa aba ampaye, ni Kiliziya y’u Rwanda aba abuhaye, namwe mwese Abasaseridoti biyeguriyimana, bakirisitu muntere ingabo mu bitugu dufatanye”.

    Padiri Augustin Habanabakize wo mu muryango w’Abasaleziyani, ni we wahawe ubutumwa bwo kuba Padiri mukuru wa mbere wa Paruwasi ya Kimihurura, yavutse tariki 2 Ukwakira 2021, aho yijeje Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda kuzakorana ubwitange inshingano ahawe, ariko cyane cyane akita ku kwegera abakirisitu.

    Paruwasi nshya ya Kimihurura, ivutse ikurikira Paruwasi Mutagatifu Fransisiko wa Asize, yavutse tariki ya 29 Kanama 2021 ibyawe na Paruwasi ya Karoli Lwanga y’i Nyamirambo.

    Arikidiyosezi ya Kigali ni yo ifite Paruwasi nyinshi muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda, aho imaze kugira Paruwasi 33, igakurikirwa na Diyosezi ya Kabgayi igize Paruwasi zigera muri 30.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ashyira umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura
    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ashyira umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura


    source : https://ift.tt/3l01H17

  • Abafatiwe mu kabari kitwa ‘People’ basabwe kwishyira mu kato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu baguwe gitumo n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bugasanga barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko kuba aho hantu harasanzwe abantu benshi bacukitse, hatari umuyaga uhagije, amadirisha n’inzugi bidafunguye, ari ikibazo gikomeye mu mitekerereze y’uburyo Covid-19 yanduramo, bikaba bishobora guhembera icyo cyorezo kandi cyari kimaze kugabanuka, bityo ko bihangayikishije.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ibyo ari byo bahereyeho basaba abo bahasanze kwishyira mu kato.

    Ati “Abo twabwiye yuko bazongera bakanipimisha ni uko hari ndetse n’ibimenyetso bigaragara ko abantu benshi bangana kuriya hashobora kuba hari n’abafite ubwo burwayi bakaba bakwanduza abandi”.

    Ku bijyanye no kumenya niba abafashwe bubahirije gahunda basabwe yo kwishira mu kato, Dr. Nsanzimana avuga ko iyo bigeze mu bihe byo kurwanya indwara nk’iyo, bituruka ku mutima w’umuntu, gusa ngo hari n’ubundi buryo babikurikirana.

    Ati “Ubundi kurwanya indwara nk’iyi bituruka ku mutima w’umuntu ndetse no ku myumvire ku giti cye kurusha kumugenda inyuma umwibutsa buri gihe, ariko twe mu rwego rw’ubuzima ikidushishikaje ni uko umuntu wagiye mu gikorwa gishobora kumushyira mu kaga abimenya, ndetse tukanamugira inama yicyo akwiye gukora. Ikindi ni uko nyuma izindi nzego dukorana na zo zidufasha gukurikirana ko ibintu nka biriya bitabaho ndetse tukanirinda ko uwaba atabyumvise cyangwa atanabihaye agaciro ataza kuba icyambu cy’ikwirakwiza ry’ubwo burwayi”.

    Ngo gufungura utubari biteye impungenge z’uko bishobora kuba inzira yoroshye yaha icyuho icyorezo, ariko ngo birashoboka ko abantu bashobora gufata ibyari ikibazo bakabigira igisubizo, mu gihe batishimye ngo barenze urugero, kandi ntibabone ko kuba utubari dufunguwe ari impamvu yo kwirekura, nk’uko Dr. Nsanzimana abisobanura.

    Ati “Biraza gusaba rero ko baba abacunga utwo tubari, ba nyiratwo n’abatujyamo, babyumva kimwe, ushinzwe cyane cyane akabari akumva ko abamugenderera badakwiye kuzana uburwayi cyangwa se ngo babuhakure. Ikindi inzu bakoreramo ibitaramo n’utubyiniro nk’izo, nzi neza ko zitagira n’ayo madirishya n’izo nzugi n’ahantu umuyaga ushobora guca. Izo ntabwo zafunguwe, icyo cyumvikane ko izizwi nka ‘night clubs’ cyangwa inzu z’utubyiniro zitandukanye n’utubari, ngira ngo nicyo tuza gukomeza dusobanure”.

    Mu nama yabaye tariki 01 Ukwakira 2021, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

    Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cyuko kujuje ibisabwa.

    source : https://ift.tt/3B8cKuG

  • Kigali: Dore ibyavuye mu bantu 672 bapimiwe Covid-19 mu tubari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabira utubari bapimwe Covid-19 basanzwe ari bazima
    Abitabira utubari bapimwe Covid-19 basanzwe ari bazima

    Muri abo 672 bapimwe, 350 ni abakozi b’utubari na ho abandi bakaba ari abakiriya, icyo gikorwa ku ikubitiro kikaba cyakorewe mu tubare 13 two mu turere twose two mu Mujyi wa Kigali, icyakora RBC yatangaje ko iyo gahunda izakomereza n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

    Ni gahunda RBC yatangije mu rwego rwo kugenzura, bareba niba mu bitabira kujya mu tubari nta bafite ubwandu bwa Covid-19, ndetse no kureba niba hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya icyo cyorezo, nyuma y’aho utubari twemerewe gufungura ariko hagakora utwabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe.

    Gupima Covid-19 mu tubari bije nyuma y’aho mu ijoro rya tariki 01 Ukwakira 2021, Umujyi wa Kigali wafunze akabari kitwa ‘People’ gaherereye mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo gusanga kuzuye abantu barimo kubyina, barenze ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

    source : https://ift.tt/3opvbYx

  • ”Ndi umunyamahirwe kuba ngufite mu buzima”… – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowless, uhora wishimye ndetse ugaragaza ubudasa mu muryango nyarwanda no mu myidagaduro nyarwanda bitewe n’igihe uyu muhanzikazi yaziye mu muziki havugwamo abakobwa batwara inda bakava mu muziki imburagihe, ariko we akaba yaritwaye neza akaba awumazemo imyaka 10 ndetse akaba yarawubatsemo ibigwi.

    Abinyujije kuri konti ye ya instagram, Ishimwe Clement yabwiye umugore we Butera Knowlesss amagambo yuje urukundo anamubwira ko we n’abana be ari abanyamahirwe kuba bamufite. Yashimangiye urukundo amukunda, ati”Uyu munsi turatangira icyumweru cyo kwizihiza isabukuru ya Butera Knowless. Isabukuru nziza mukundwa.” 

    Muri aya magambo Ishimwe Clement yakoresheje amazina y'abana be yabyaranye na Butera Knowless maze yongeraho ko ari abanyamahirwe kuba bamufite. Yagize ati''Ishimwe Or Butera na Ishimwe Inzora Butera nanjye turi abanyamahirwe kuba tugufite, warakoze cyane mukundwa,ndi umunyamahirwe kuba ngufite mu buzima bwanjye. Ndagukunda bya hatari.”

    Imyaka 5 Butera Knowless wizihiza isabukuru y’imyaka 31 ifite gisobanuro cyi

    Imyaka itanu ishize barushinze ifite igisobanuro kinini kuri uyu muryango. Ni imyaka isanze baramaze kubyara abana babiri; Ishimwe Or Butera na Ishimwe Inzora Butera. Ni imyaka yasanze Knowless ashyize ku isoko Album zinyuranye zirimo na 'Inzora' aherutse gusohora yitiriye umwana we, iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye kandi b’ibyamamare.

    Ni imyaka isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki. Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Knowless na Clément barushinze tariki 7 Kanama 2016. Ku isabukuru y'urushako rwabo, buri wese agaragaza amarangamutima ye. Mu minsi ishize, Knowless na Clément bavuye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya aho bizihirije isabukuru y'imyaka itanu ishize barushinze.

    Ubwo Knowless na Clement bizihizaga imyaka itanu bamaze barushinze bagiye i Dubai banagaragara mu mipira yanditseho Inzora izina ry’umwana wabo banitiriye umuzingo (Album)

    Ku munsi w’ejo ni bwo Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 31

    REBA HANO ‘UWO UZAKUNDA’ YA BUTERA KNOWLESS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110049/ndi-umunyamahirwe-kuba-ngufite-mu-buzima-clement-yateye-imitoma-myinshi-knowless-bamaranye-110049.html

  • Ni bwo bukwe buhendutse ku isi! Banze kwivuna… – #rwanda #RwOT

    Mu bukwe usanga imiryango yombi iba yateranye, ibyishimo ari byinshi cyane, bakarya bakanwa, bagatanga impano zitandukanye z’urwibutso. Abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Faceofmala berekanye ubukwe bwari burimo umugeni n’umukwe gusa.

    Amakuru avuga ko aba bageni ari abo muri Afurika y’Epfo baba no muri America. Inkuru zitandukanye zivuga ko ubu bukwe ari bwo buhendutse cyane ku isi. Ni ubukwe butatumye umusore agura imyenda cyangwa umukobwa ngo agire ibindi bintu agura, babifashe ari nk’aho batembereye ariko binjira mu rusengero barasezerana ari babiri baritahira. Nta birori byabaye mu rugo rw’abageni.

    Bakoze ubukwe ari bibiri gusa nta basore n’inkumi babagaragiye habe n’abo mu miryango yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110047/ni-bwo-bukwe-buhendutse-ku-isi-banze-kwivuna-no-gusesagura-amafaranga-bakora-ubukwe-ari-ba-110047.html

  • Miss Muyango yagaragaye yishimanye n’imfura y… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri instagram, Muyango yagaragaye yishimanye n’imfura ye na Kimenyi, akaba ari umwana umaze ukwezi kumwe kurengaho micye cyane abonye izuba. Muyango yagize ati:”Sinabona urukundo rwawe rwuzuye Kimenyi Miguel Yanis.” Ibi akaba abivuze nyuma yuko kuwa 02 Nzeri 2021 aribwo yashimye Imana atangazan’itariki yanise yavutseho.

    Agira ati:”29 Kanama 2021 reka iyi nkuru nyigire ntoya, Uwiteka ngufitiye ishimwe.” Yongeye kandi kugaragaza ko azakumbura ibihe byo gutwita kwe maze umugabo we amugaragariza ko yishimiye kuba yarabyaye umuhungu.

    Kimenyi na Muyango bibarutse imfura yabo Yanis kuwa 29 Kanama 2021

    Urukundo rwa nyina w’umuntu ntirujya rushira, uburinzi bwa se w’umuntu buhoraho –  Muyango akomeje kuryoherwa no kuba umubyeyi 

    Kimenyi Muguel Yanis imfura ya Muyango na Yves Kimenyi 

    Ishimwe rya Kimenyi kuri Muyango wamuhaye imbuto y’umuhungu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110040/miss-muyango-yagaragaye-yishimanye-nimfura-ye-kimenyi-miguel-yanis-amafoto-110040.html

  • Shalom choir yashyize hanze indirimbo ‘Ineza… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi ndirimbo ‘Ineza yawe’ y’iminota 4 n’amasegonda 44, Shalom choir baterura bagira bati “Ineza yawe twarayibonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Urukundo rwawe twararubonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Imbabazi zawe twarazibonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Si uko twari tubikwiye, ni ubuntu bwawe gusa watugiriye, ushimwe. Ntacyo twabona tuguha keretse ibitambo by’amashimwe, bikubere umubavu uguhumurira neza. Akira izi nzabya ari zo mitima yacu, fungura, reka ukwire hose, amashimwe aguhumurire”.

    Ndahimana Gaspard, Umuyobozi wa Korali Shalom yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya bayikoze bagamije kubwira abantu Ineza y’Imana yabanye nabo. Yagize ati: “Ubutumwa rero twanyujije muri iyi ndimbo ‘Ineza yawe’, urebye twashatse kubwira abantu ineza y’Imana kuko yabanye natwe mu bihe bikomeye turimo dusohokamo bya Covid-19 iratugaburira tudakora mbese dukwiye kuyitambira ibitambo by’ishimwe cyane tukayiha imitima yacu”.

    Ku bijyanye no kuba basohoye iyi ndirimbo y’ishimwe ku Mana yabiyeretse mu bihe bya Koronavirus kandi nyamara Covid-19 igihari, Ndahimana yavuze ko hari byinshi byo gushima Imana kuko hari abarwaye Covid-19 barayikira, abandi babona icyo kurya aho byari bikomeye, n’ibindi. Ati “Impamvu tuyisohoye muri ibi bihe twe nka chorale Shalom turazirikana ibihe tuvuyemo uburyo Imana yaturengeye twabonye iturinda iki cyorezo n’abakirwaye yarabakijije, yagaburiye abashonje, si uko twari beza ni ubuntu yatugiriye gusa”. 

    Nyuma y’iyi ndirimbo ‘Ineza Yawe’, Shalom choir yatangaje ko hari byinshi byiza ihishiye abakunzi bayo birimo n’igitaramo igihe cyose icyorezo cya Covid-19 cyaba kirangiye. Ati “Ibyo tubateganyiriza ni byinshi ariko nk’uko mubizi tucyari mu bihe bya Covid-19 ariko biramutse bidukundiye twabakorera igitaramo kiza mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira kandi turakomeza no kubagezaho indirimbo nshya turi gutunganya. Ubundi mukomeze muryoherwe n’iyo ndirimbo twabagejejeho ndetse n’izindi zose zatambutse”.

    Perezida wa Shalom choir, yavuze ko indirimbo zabo ziri ku rukuta rwabo rwa Youtube ari rwo Shalom Choir Rwanda anibutsa abakunzi babo gukurikira iyi korali ku mbuga zayo nkoranyambaga zirimo Instagram, Facebook, Youtube n’izindi. Shalom choir iri mu makorali akunzwe muri Kigali, ikaba yaramamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: ‘Nzirata umusaraba’, ‘Nzamamaza’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’, ‘Uravuga bikaba’, ‘Ijambo ryawe rirarema’ n’izindi.

    Shalom choir yakoze mu nganzo ishimira Imana yigaragarije benshi muri Covid-19

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘INEZA YAWE’ YA SHALOM CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110041/shalom-choir-yi-nyarugenge-yashyize-hanze-indirimbo-ineza-yawe-yishimwe-ku-mana-yiyeretse–110041.html

  • Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira muri Dubai Expo – #rwanda #RwOT

    Iri murika rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, ryitezweho kwitabirwa n’abantu barenga miliyoni 25 bazaba basura ibikorwa biri kumurikwa n’ibihugu 192 byaryitabiriye.

    U Rwanda rwiteze ko iri murika rizarangira rifunguriye imiryango abashaka kurushoramo imari, rikazanarufasha kandi kumenyekanisha ibirukorerwamo.

    Aho u Rwanda ruri kumurikira hari mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’, igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, aherutse gutangaza ko iri murikagurisha ari umwanya udasanzwe k’u Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho n’amahirwe ahari ari nako rwigira ku byo abandi bagezeho.

    Perezida Kagame ubwo yerekwaga aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Dubai Expo

    Umukuru w’Igihugu yeretswe ibyo u Rwanda rugiye kumurikira amahanga muri Dubai Expo

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo

    source : https://ift.tt/3isEJhq