Category: Uncategorized

  • Umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ bahamwe n’icyaha cya ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Adrien yari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na ho Nzakizwanimana Etienne, yari umukozi w’urwego rufasha abaturage mu by’amategeko, MAJ, (Maison d’Accès à la Justice) mu Karere Rubavu.

    Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Remerech bari bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kuri buri wese, mu gihe Mukankusi Jeanne yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

    Ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, RIB yari yanyujije ku rubuga rwa twitter iby’abo bantu, aho yari yagize iti “abo bombi bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa n’ubufatanyacyaha mu kwaka no kwakira ruswa hagamijwe kuburizamo ikurikiranwa ry’icyaha”.

    Amakuru y’ifatwa ry’abo bakozi agaragaza ko abafashwe bakiriye amafaranga y’indonke yatanzwe n’umuturage wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, bamubwira ko bagize uruhare mu irekurwa rye.

    Amafaranga abarirwa mu bihumbi 500 ni yo Umushinjacyaha Mukeshimana yahawe n’umuryango w’uwo babwiye ko bamukoreye ubuvugizi, ariko anyuzwa kuri konti ya Nzakizwanimana ukora muri MAJ.

    N’ubwo basabye amafaranga, amakuru Kigali Today yahawe n’abazi icyo kibazo bavuga ko bitwaje ko bavuganye n’Umushinjacyaha w’Urukiko rw’ibanze ariko batarabivuganyeho na we.

    Ubwo Mukeshimana yamushyiraga ibihumbi 100 yamubwiraga ko yahawe ibihumbi 150 akaba yafashemo ibihumbi 50.

    Uwo mushinjacyaha yanze kuyakira amubwira kuyasubiza nyirayo, ko yakoze akazi uko gakwiye atagomba kubaka amafaranga.

    Umushinjacyaha ku rwego rwibanze yahise atangira gushaka uwafunguwe aramubura ariko aza kubona abo mu muryango we, bamubwiye ko bamwoherereje ibihumbi 500 kuri konti, maze abasaba ko bamuha urupapuro rwa banki ‘bordeau’ bishyuriyeho, iperereza ritangira gutyo.

    source : https://ift.tt/3AakPO9

  • Klopp yanenze cyane abakinnyi banze gufata urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp avuga ko atumva impamvu abantu bamwe banga kwiteza urukingo rwa coronavirus.

    Hashize igihe hari impungenge ku kigero cyo kwikingiza Covid-19 muri shampiyona ya Premier League, aho muri menshi mu makipe abakinnyi batageze kuri kimwe cya kabiri ari bo bakingiwe.

    Klopp avuga ko “99%” by'abakinnyi be bamaze gukingirwa kandi ko nta mukinnyi n'umwe byigeze biba ngombwa ko ashishikariza kubikora.

    Uyu Mudage w'imyaka 54 avuga ko yikingije atari ukwirinda we gusa ahubwo no “kurinda abantu bose bankikije”.

    Yagize ati: “Sinumva impamvu ibyo ari ukubangamira ubwisanzure”.

    “Kubera ko niba ari ko bimeze, rero no kutemererwa gutwara imodoka wanyoye inzoga na byo ni ukubangamira ubwisanzure – ariko ibyo turabyemera”.

    “Nafashe urukingo kuko nari mpangayikishijwe nanjye ubwanjye ariko cyane na buri muntu wese undi iruhande.

    “Ninyirwara nkababara – [ni] ikosa ryanjye. Ninyirwara nkayanduza buri wese – [ni] ikosa ryanjye ntabwo ari iryabo”.

    Muri iki cyumweru, byahishuwe ko ubuyobozi bwa Premier League burimo kwiga niba “bwahemba” amakipe yikingije ku kigero cyo hejuru.

    Mu butumwa bwa email mu cyumweru gishize bwohererejwe amakipe, Premier League yagize iti: “Abakinnyi b'amakipe arindwi gusa [muri 20] ni bo bikingije byuzuye ku kigero kirenga 50%, rero turacyafite urugendo”.

    Ku wa gatanu, byatangajwe ko abakinnyi bo muri Premier League bazemererwa kujya mu bihugu birimo Covid nyinshi gukinira ibihugu byabo mu mikino yo muri uku kwezi y'amajonjora y'igikombe cy'isi – ariko igihe gusa bazaba bamaze kwikingiza byuzuye.

    Klopp yongeyeho ati: “Ntekereza ko dushobora kuvuga ko dufite 99% bamaze gukingirwa. Sinigeze nkenera kubyumvisha abakinnyi, urebye ahanini cyabaye icyemezo ikipe yifatiye”.

    “Rwose sinshobora kwibuka igihe naba naravuganye n'umukinnyi mwemeza impamvu akwiye kwikingiza kuko ntabwo ndi umuganga”.

    “Icyo natanga, cyo kimwe no mu bindi bihe byinshi, ni inama yanjye – ariko ntibyabaye ngombwa [ko nyitanga]”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/klopp-yanenze-cyane-abakinnyi-banze-gufata-urukingo-rwa-covid-19

  • Kigali: Abari baherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida bafashwe bashinjwa ubujura #rwanda #RwOT

    Abafashwe bemera ko koko mu gitondo tariki ya 30 Nzeri 2021 bafatanije kwiba amafaranga ya Ndayishimiye ubwo yari ayasize mu modoka mu Mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu gace k'ubucuruzi ahazwi nko muri Quartier Commercial.

    Avugana n'itangazamakuru, umwe muri bo yavuze ko na we yari afite imodoka noneho muri icyo gitondo abona Ndayishimiye aparitse imodoka ye, arakinga, arongera akora ku rugi nk'umuntu usizemo ibintu by'agaciro. Nyuma yahise ahamagara mugenzi we amubwira guhita aza mu Mujyi akemwereka uwo biba.

    Yagize ati 'Njyewe nkimara kubona umuntu (Ndayishimiye) asohotse mu modoka yamara gukinga akongera agakora ku rugi nahise ntekereza ko asizemo ibintu by'agaciro. Nahise mpamagara mugenzi wanjye kuko we agira urufunguzo rufungura imodoka zose, yahise aza arafungura dusangamo ibahasha ya kaki (Envelope) irimo amafaranga menshi.

    Yakomeje avuga ko we na mugenzi we bahise bajya kureba ikirimo basanga harimo miliyoni 3 bahita bagabana umwe atwara imwe n'ibihumbi 500.

    Mugenzi we na we yagize ati 'Nibyo koko hari mu gitondo nka saa tatu mbona mugenzi wanjye arampamagaye ambwira ko hari ahantu abonye amafaranga tugiye kwiba. Kuko njyewe mfite urufunguzo rufungura inzugi z'imodoka zitandukanye nahise nza, tubanza gucunga uwo twari tugiye kwiba tubonye atinda mu iduka nahise ngenda ndafungura nkuramo ibahasha yarimo amafaranga.'

    Aba bombi bavuze ko bamenyaniye muri gereza ya Nyarugenge ubwo bari bafungiye ibyaha by'ubujura. Umwe ko inkiko zari zaramukatiye igifungo cy'imyaka ine naho undi yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka Ibiri n'amezi Ane. Baravuga ko nta mezi abiri arashira barekuwe ku bw'imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Baricuza icyaha bakoze cyo kwiba bakanagisabira imbabazi ariko bakanagira inama undi wese waba utekereza kwiba cyangwa gukora ibindi byaha kubireka kuko nta mahirwe bazagira.

    Ndayishimiye Bravo Patrick wari wibwe aya mafaranga yavuze ko bariya bombi harimo ushobora kuba yari yamucunze akamenya ko afite amafaranga kuko nta mwanya byatwaye kugira ngo bamwibe, kandi yari yagerageje gusiga ayahishe ahantu mu modoka.

    Ati'Mu gitondo tariki ya 30 Nzeri nazindutse njya guhaha mu Mujyi ariko mbaza kujya kuvunjisha ku biro by'ivunjisha. Nahise njya mu gace k'ubucuruzi guhaha ibikoresho by'ikoranabuhanga, nta minota 10 yaciyeho nahise ngaruka gutwara amafaranga nsanga bamaze kuyiba. Bisa nk'aho bari bangenzuye kuva mvuye kuvunjisha kurinda ngera mu iduka nari ngiye guhahiramo.'

    Ndayishimiye yashimiye Polisi y'u Rwanda kuko yayigejejeho ikibazo cye bakihutira gukurikirana abajura bakaba bafashwe ndetse n'amafaranga ye akaba yabonetse yose.

    Yagize ati' Ndashimira Polisi y'u Rwanda kuko nkimara kwibwa nahise mbibwira umupolisi wari hafi aho nawe abwira bagenzi be bahita bakurikirana. Nyuma kuri uyu wa Gatanu numva barampamagaye bambwira ko abacyekwaho kunyiba bafashwe ndetse n'amafaranga bayafatanwe.'

    Yagiriye inama abandi bantu bose kujya birinda gusiga ibintu byabo by'agaciro mu modoka kuko isaha iyo ariyo yose bashobora kwibwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye Ndayishimiye wihutiye gutanga amakuru akimara kwibwa bikorohereza Polisi gukurikirana bariya bantu.

    Ati 'Akimara kuvuga aho yibiwe twifashishije za Camera dukurikirana bariya bantu. Habanje gufatwa Nshamihigo ako kanya agaragaza mugenzi we bari kumwe, bafashwe bamaze kugabana ariya mafaranga ariko bari bakiyafite yose.'

    CP Kabera yongeye gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n'ikibazo. Yanibukije abagifite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ko babicikaho kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

    Ati' Bariya bantu barivugira ko atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by'ubujura. Inshuro nyinshi twerakana abandi bantu bafatiwe mu byaha bitandukanye harimo n'ubujura, icyo dushaka kubwira abantu ni ukuba maso kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y'iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kigali-abari-baherutse-guhabwa-gufungurwa-ku-mbabazi-za-perezida-bafashwe

  • Ababyeyi ntibakwiye guhanika inkwano kuko ‘Umwana si igishoro’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuryango w’umukobwa wemereraga umugeni umuryango w’umusore hakurikiragaho umuhango wo gukosha maze umuryango w’umusore bagatanga inka yari ikimenyetso cy’inkwano mu muco w’Abanyarwanda.

    Inkwano muri iyi minsi ya none hari aho yasimbujwe amafaranga ndetse igiciro baragihanika ku buryo hari imiryango imwe n’imwe isigaye yumva byarabaye ikibazo gikomereye umuryango mushya ndetse hari n’ababona ari intambamyi ku ihame ry’uburinganire aho hari abumvise nabi ibigendanye n’ihame ry’uburyo uyu muhango ukorwamo.

    Umunyamakuru wa KT Radio Kamanzi Natasha yagiranye ikiganiro mpaka n’abatumirwa barimo Juliette Karitanyi hamwe na Rutindukanamurego Marc Roger badusangiza byinshi ku bigendanye n’uyu muhango hagendewe ku gaciro k’inkwano mu bihe bya kera ugereranyije n’ubu.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3uEBRD1

  • Igitekerezo: Nibaza ahantu abarokore bahuriza injangwe na shitani! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu miryango hirya no hino yo mu Rwanda uhasanga ipusi zibana n’abantu mu nzu. Imibare iva mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yerekana ko mu Rwanda habarurwa injangwe 8,787, ariko hari abarokore benshi iyo bageze mu rugo bakahasanga iryo tungo bahita bahuza urwo rugo n’abantu bafitanye isano n’imbaraga z’ikuzimu, mbese n’imyuka mibi.

    Ubusanzwe imiryango myinshi, uretse wenda kuba baba bikundira iryo tungo bakaba bumva babana naryo mu nzu, ubundi abantu benshi bakubwira ko baritunga kugira ngo bahangane n’imbeba kuko abenshi bazanga kubera kubangiriza no kubabangamira, ariko nkibaza muri iyi mimaro yose iyaba ihuzwa no kuba ipusi yakwitiranywa na shitani!

    Ubundi mu Rwanda iryo ni itungo ryahamijwe ubwiza, aho barikoresha bashaka kuvuga ko nta mwiza wabuze inenge, bagira bati “Nta mwiza wabuze inenge na Nyirahuku igira amabinga”, aha baba bumvikanisha ko ukuntu ipusi ari nziza ariko ikagira amabinga, bisobanura ko n’umuntu uko yaba mwiza atabura inenge.

    Hanyuma iryo tungo ryahamijwe ubwiza nkomeza kwibaza aho rihurizwa n’imbaraga z’ikuzimu nk’uko bigarukwaho kenshi n’aba bavandimwe.

    Ubundi ibi ubimenyera aho abo bantu iyo bakubitanye n’ipusi ahita acyaha ati “Mu izina ry’Imana ndagutsinze, toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu, Nabanje Imana….” Aya ni amwe mu magambo avugwa n’abarokore ngo batsinda ipusi kugira ngo imbaraga ifite z’abadaYimoni zitamufata.

    Dore bumwe mu busobanuro batanga:

    Iyo ubajije abo bavandimwe aho bahuriza ibyo bintu bibiri nta busobanuro bufatika baguha, kuko abakubwira ko babifitiye gihamya ni bake cyane, abenshi bavuga ko ari ko babyumva. Bamwe bavuga ko unarebye ipusi ubwayo ubona ireba nka shitani (kandi nyamara akakubwira ko shitani atarayibona).

    Undi akakubwira ngo iyo igukanuriye ubonamo ishusho y’umuntu (aha akakumvisha ko nta nyamaswa yagombye kugira ishusho y’umuntu uretse ikoreshwa n’imyuka mibi).

    Gusa hari n’abandi bavuga ko muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi abacuraguzi n’abarozi bajya bihinduranya bagasa nk’ipusi, kugira ngo bajye guhemukira abantu (ibi bamwe bakivugira ko babyumvanye abantu batabyiboneye, icyakora bake muri bo bakavuga ko babyiboneye n’amaso yabo).

    Gusa ku bwanjye mbona ipusi/ injangwe/ Nyirahuku, ni inyamaswa kimwe n’izindi, buri wese ashobora kuyitunga nk’uko yanatunga irindi tungo bitewe n’umumaro ayibobamo cyangwa urukundo ayikunda. Kuyihuza n’imyuka mibi mbona nta busobanuro bitanga, cyane ko igitabo gitagatifu (Bibiliya) cyifashishwa n’abemera bo muri ayo matorero ntaho bakwereka ko handitse ko ipusi ari igikoresho cya shitani ku isi.

    Singiye kwanga cyangwa ngo nemeze ko nta bantu bakorana cyangwa b’ibikoresho bya sekibi ku isi, gusa niba banakoresha amatungo, numva uko yakoresha rimwe ari ko yakoresha irindi, aho kubifata bikagirwa umwihariko w’ipusi ku buryo umuntu yanatinya kwinjira mu rugo bayifite ngo harimo shitani cyangwa imigenzo y’imyuka mibi.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source : https://ift.tt/3ou2oSo

  • Rubavu : Umushinjacyaha yahamijwe icyaha cyo gusaba indonke akatirwa imyaka 8 na Miliyoni 2Frw #rwanda #RwOT

    Abakatiwe ni Mukeshimana Adrien wari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu ndetse na Nzakizwanimana Etienne ukora mu MAJ Rubavu, Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Remerech.

    Mu rubanza rwasomwe tariki 30 Nzeri 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije Mukeshimana Adrien icyaha cyo gusaba Indonke naho Nzakizwanimana Etienne we ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya 2 000 000 Frw kuri buri wese.

    Naho Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagijwenimana Remerech bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 500 000 Frw kuri buri wese, hanyuma Mukankusi Jeanne ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umushinjacyaha-yahamijwe-icyaha-cyo-gusaba-indonke-akatirwa-imyaka-8-na-Miliyoni-2Frw

  • Kigali akandi kabiri gakomeye nako kafunzwe, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Hotel Great Hotel Kiyovu , yafunzwe n' Ubuyobozi bw' Umujyi wa Kigali iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, nyuma yo gusanga abari bakarimo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Iki cyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2021 busanze harimo abantu benshi kandi batubahirije amabwiriza ya COVID-19.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge bwatangaje ko hafunzwe iki gice cyakoreragamo akabari gusa kikazamara ukwezi kidakora.

    Kariya kabari gafunzwe nyuma y'uko ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bufunze akandi kabari kitwa People gaherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Kariya kabari kitwa People ko kafunzwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga igenzura rigasanga kariya kabari karenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Aka kabari kari mu tubari twiyubashye, kari karimo abantu benshi bigaragara ko bari baje gutangira weekend mu munezero gusa baje kurogowa no kuba kariya kabari kafunzwe.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwaboneyeho kwibutsa 'abafite Hotel, Restaurant, Utubari n'abandi bose bakira ibirori n'abantu benshi kubahiriza amabwiriza agenga ubwo bucuruzi muri iki gihe tugihanganye na COVID19. Ntabwo ibi byari bikwiye kandi banaganirijwe n'ubuyobozi ko bagomba gukaza ingamba.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/03/kigali-akandi-kabiri-gakomeye-nako-kafunzwe-inkuru-irambuye/

  • InyaRwanda Music Top 10: Knowless Butera, Pla… – #rwanda #RwOT

               

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Ukwezi kwa Nzeri ni ukwezi gusize kwerekanye urwego ndetse n'aho umuziki nyarwanda ugeze, cyane ko ari ukwezi kwerekanye agaciro umuhanzi nyarwanda afite ko kuba yategura indirimbo n'amashusho mu gihe cyimwe, kandi bikanyura benshi barimo n'abo hanze, bitandukanye na mbere.

    Hari indirimbo zagiye zica uduhigo dutandukanye muri Afurika zirimo nka 'My Vow' ya Meddy ndetse na 'Queen of Sheba' ziri gukora ibitarigeze bikorwa, zigakomeza kuzamura umuziki ndetse n'ibendera ry'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

    Indirimbo 'Uwo uzakunda', ni indirimbo Butera Knowless yakoreye Dubai, iri kuri Album 'Inzora' yakunzwe kuva igisohoka kuri uyu muzingo ndetse amashusho yayo aza ari amashusho yanyuze abatari bake. Ikurikiwe n'indirimbo 'Shumuleta' ya Platini yakoreye muri Nigeria ndetse n'ibiganza ya Fireman.

    Indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Inyarwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane, ari nako byagenze mu majwi 85 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yarengaga cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa.

    Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo eshanu wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda, zari zifite amajwi agera kuri 27 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 58, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 85.

            KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UWO UZAKUNDA YA BUTERA KNOWLESS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110057/inyarwanda-music-top-10-knowless-butera-platini-na-fireman-mu-bahanzi-batangiye-ukwezi-kwu-110057.html