Category: Uncategorized

  • Abantu 36 barimo abanyamahanga 12 bafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano – #rwanda #RwOT

    Muri iki gikorwa cyakozwe ku nshuro ya karindwi, hafashwe inzoga z’inkorano zifite agaciro gasaga miliyoni 17 Frw, ibiryo bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 12 Frw, amavuta yo kwisiga ya miliyoni zirenga 2 Frw, amashashi yo gupfunyikamo y’ibihumbi 500 Frw, imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’amatungo ifite agaciro karenga ibihumbi 900 Frw, hafashwe amabuye y’agaciro yiganjemo gasegereti yafatanywe ababikora mu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro ka miliyoni 2.8 Frw, imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro karenga miliyoni 1.7 Frw, insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge z’ibihumbi 280 Frw.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko abantu 36 ari bo bafashwe muri iki gikorwa, 13 muri bo bafatanwa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, batandatu bafatanwa kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, babiri bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano n’aho batatu nta byangombwa bari bafite.

    Muri 36 bafashwe harimo abanyamahanga 12, bagizwe n’Abanya Nigeria batatu bafatanywe urumogi, Abanya-Pakistan babiri bafatanywe ‘ibyangombwa by’ibihimbano’, birimo ibibemerera kujya muri Afurika y’Epfo n’ibijya muri Tanzania, Umunya-Cameroun umwe, Umurundi umwe n’Umunya-Côte d’Ivoire umwe bafashwe nta cyangombwa kibaranga bafite dosiye z’abafashwe ziri gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Twagirayezu yasabye abaturarwanda kwirinda kugwa mu bishuko byo gucuruza no gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge.

    Ati “Iki gikorwa cyagaragaje ko hakiri abantu bakishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, nko gucuruza ibintu bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, gukora ibikorwa bibangamiye ibidukikije n’ibindi. Turashimira inzego zitandukanye n’Abanyarwanda bagira uruhare mu kugaragaza ibikorwa bitemewe tunibutsa ko inzego zibishinzwe zitazihanganira na rimwe buri wese wakomeza kwishora muri ibyo bikorwa.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Imiti n’Ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yagaragaje ko intandaro yo kubona ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kandi bikorerwa mu Rwanda ari uko hari ababishakamo indonke n’inyungu z’umurengera no kwirebaho gusa ntibarebe ku bandi bagiye guhabwa bya bicuruzwa.

    Ati “Impamvu tukibibona ni uko abantu bamwe babibonyemo ibibungukira mu buryo bw’amafaranga, kandi bashoyemo igishoro gitoya. Abo baharanira kubona inyungu nyinshi bakanyura mu buryo bwo gukora ibitemewe bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ndumva rero icyo kintu cyo gushaka indonke, gushaka inyungu nini ijyanye no gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge ko hakenewe n’ubundi ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo tugishakire igisubizo.”

    Yasabye abantu bose bifuza gutangira uruganda rukora cyangwa rutunganya ibicuruzwa runaka kubanza kugana Rwanda FDA bagahabwa inama ndetse no gusobanurirwa ’ibyo bagomba gukora mu nyungu rusange no guharanira gukora ibifite ubuziranenge’.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko kuba mu byafashwe harimo ibintu by’ibyiganano bitujuje ubuziranenge ari ikintu kidakwiye kwihanganirwa kuko biteza ikibazo mu gihe abaturage babaguze ibitujuje ubuziranenge.

    Yavuze ko umuguzi afite uburenganzira bwo kumenya amakuru ku kintu agiye kugura bityo asaba ko buri wese mbere yo kugura ikintu yajya abanza kureba amakuru y’ingenzi kuri cyo arebana n’igihe kizarangirira cyangwa ikimenyetso cy’uko cyujuje ubuziranenge.

    Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gufata abacuruza ibitujuje ubuziranenge biri mu nshingano zayo cyane ko bashinzwe umutekano w’abantu ngo bityo iyo bakoresheje ibintu bitujuje ubuziranenge nta mutekano bashobora kugira.

    Yasabye abakora ubucuruzi kwisuzuma no kumenya amategeko agenga ibyo bakora mu rwego rwo kurushaho kugendera mu murongo muzima.

    Ati “Ibyo birabasaba ko bagomba kwisuzuma bakamenya amategeko agenga ibyo bakora. Ikindi ni uko ababifite babizana. Ngira ngo umuntu ubifite akavuga ati njyewe ibi bintu ndabona byakangize abantu cyangwa aho gukora ibitemewe n’amategeko nabireka. Aho kugira ngo bazategereze ngo bafatwe, banakurikiranwe bakabiraka. Ngira ngo umuntu abizanye habamo uburyo bw’inyoroshyacyaha cyangwa abantu bakagira uko babisuzuma.”

    Yavuze ko nubwo iki gikorwa cyakorewe mu gihugu hose ariko hari aho bishoboka ko inzego zibishinzwe zitageze, asaba ko ababa bafite ibyo bicuruzwa bitujuje ubuziranenge babishyikiriza Polisi bitaba ibyo bakitegura ko bazafatwa mu igenzura ritaha.

    Mu byafashwe harimo n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

    Inzoga z’inkorano zifite agaciro ka miliyoni 17 Frw ni zo zafashwe

    Amashashi yagiye yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu na yo ari mu byafashwe

    source : https://ift.tt/3mmCJbP

  • Musanze: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda – #rwanda #RwOT

    Mu mezi umunani abanza ya 2020, mu Ntara y’Amajyaruguru habaruwe abana barenga 450 batewe inda batarageza ku myaka 18, higanjemo abari abanyeshuri batakaje amashuri yabo bakajya kwitegura inshingano zo kurera mu gihe na bo bari bagikeneye kurerwa.

    Aho ni ho uru rubyiruko rwasanze rugomba kwibanda mu gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’iki kibazo kigira ingaruka kuri bagenzi babo no ku gihugu muri rusange, nyuma yo guhabwa amahugurwa ajyanye n’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

    Kwizera Beni ni umwe muri bo, yagize ati “Muri aya masomo nakuyemo impamba z’uburyo naganiriza bagenzi banjye ku mateka nyayo n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi. Ngiye kwegera bagenzi banjye b’abangavu mbigishe uko bitwara birinda gutwara inda kuko bibagiraho ingaruka zo gutakaza amashuri no kurera abandi bana kandi nabo bari bakirerwa, nzahera mu bari hafi yanjye mu mashuri.”

    Uwanyirigira Innocente na we yagize ati “Igihugu tuba twubaka ni icyacu, abangavu baterwa inda usanga hari abazikuramo bakahakura ubumuga n’izindi ndwara. Nzabegera mbereke ko bakwiye kwirinda kugira ngo bitabangiririza ejo hazaza ahubwo bazavemo aba mama beza baberereye u Rwanda.”

    Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, avuga ko urubyiruko rutegurwa rukiri ruto rukigishwa amateka n’indangagaciro zituma batanga impinduka mu muryango Nyarwanda.

    Yagize ati “Urubyiruko ruba rufite imbaraga kandi mwarabibonye ko n’ababohoye igihugu tukaba turi mu mutekano n’iterambere bari urubyiruko. Aba tubatoza bakiri bato tukabatuma kuba umusemburo w’impinduka mu muryango Nyarwanda, turabizeye ko bagiye kwita ku bibazo bihangayikishije Igihugu kandi tuzakomeza kubaba hafi bityo twubake none tunubaka ejo hazaza.”

    Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutoza urubyiruko kugira imyitwarire ihamye no guharanira ko indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi zimakazwa.

    Yagize ati “Urubyiruko iyo rugiriwe inama mbi rurohama ariko iyo urwubatse neza rurubaka, twirinda ko hari abarugira inama mbi ngo atarworeka tukabigisha bakiri bato, icyo tubatumye k’ingenzi ni ukwegera bagenzi babo bakabigisha kandi nabo babe intangarugero bamurikire abandi bavatere inyota yo kwifuza kuba nkabo, bunge bagenzi babo, bunge ababyeyi babo babamurikire babafashe gutera imbere.”

    Mu gihe igihugu gihangayikishijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, urubyiruko 68 ruturuka muri buri kagari mu tugize Akarere ka Musanze bagiye kurangiza amashuri yisumbuye ni bo bahuguwe ku masomo y’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi, bahabwa n’ubutumwa bwo kuba umusemburo w’impinduka zikwiye kubaranga.

    Urubyiruko rwahawe impanuro zizabafasha gusigasira ibyiza byagezweho

    Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda

    Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze

    source : https://ift.tt/3oyKGgA

  • Ingaruka guhagarara kwa Whatsapp, Facebook na Instagram byateye Mark Zuckerberg – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha agera kuri atanu ashize nibwo imbuga nkoranyambaga arizo Whatsapp, Facebook na Instagram zari zavuye ku murongo ku isi yose. Ni ibintu byatitije isi yose ndetse benshi bibaza ibyari byabaye. Amakuru dufite ni uko Ubuyobozi bwa Facebook ariyo ifite mu nshingano Whatsapp na Instagram bwari burimo kwagura ububiko bw'imyirondoro (data) y'izi mbuga nkoranyambaga kubera ko abazikoresha bamaze kuba benshi ku isi. Nanone kandi bwari uburyo bwo gukaza umutekano mu rwego rwo kwirinda abajura bashobora kwiba imwe mu myirondoro y'abakiriya b'izi mbuga nkoranyambaga ikaba yakoreshwa mu buryo bubi bushobora gushyira mu kaga abakiriya ba Facebook, WhatsApp na Instagram.

    Mu masaha atanu gusa Facebook, WhatsApp na Instagram byamaze bidakora, umutungo wa Mark Zuckerberg ariwe Nyiri Facebook wagabanutseho amadolari miliyari 7 z'amadolari ya Amerika. Akaba ari igihombo kitari gito kuri uyu muherwe uri muri 10 ba mbere bayoboye isi mu gutuunga agatubutse.

    Source : https://yegob.rw/ingaruka-guhagarara-kwa-whatsapp-facebook-na-instagram-byateye-mark-zuckerberg/

  • Karabaye: Kuzafit akubise Rutambi amumena umutwe| Intambara irarose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuza Fit yakubise Rutambi amukomeretsa ku mutwe. Ni nyuma yuko aba bombi bari bongeye guhuzwa na M. Irene aho yashakaga guca impaka kugirango hamenyekane urusha undi yaba mu bigango ndetse no mu mbaraga. Ibi byabaye ubwo Kuza Fit yari yinjiye mu modoka ya Rutambi bagiye kujya muri gym kugirango hamenyekane uw'umuhanga kurusha undi mu bijyanye no guterura hagati ya Kuza Fit na Rutambi.

    Kuza Fit yashotoye Rutambi maze birangira Kuza Fit amennye ikirahure cy'imodoka ya Rutambi. Mu kababaro kenshi Rutambi yasohotse mu modoka aje kureba ibyabaye maze akigera iruhande rw'aho ikirahure cyamenekeye, Kuza Fit yahise amusunika maze amutura hasi amukandagiye, Rutambi yahise akubita umutwe hasi muri kaburimbo maze acika igisebe.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-kuzafit-akubise-rutambi-amumena-umutwe/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Mukarujanga arimo gusomana n'umusore babyaranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukwakira 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Mukarujanga n'umusore babyaranye uzwi nka Sano Adolphe (True Boy) barimo gusomana. Iyi akaba ari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-mukarujanga-numugabo-we/

  • Breaking news: WhatsApp, Facebook na Instagram bihuye n'ikibazo gikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 04 Ukwakira mu masaha y'umugoroba nibwo imbuga nkoranyambaga, WhatsApp, Facebook na Instagram zahuye nikibazo tekinike aho zitabashaga gufunguka ku isi hose.

    Urubuga rwa WhatsApp rwanditse kuri Twitter ruti: 'Turabizi ko abantu bamwe bahura n'ibibazo na WhatsApp muri iki gihe. Turimo gukora uko dushoboye kugira ngo ibintu bisubire ku murongo, turaza kubamenyesha bidatinze, murakoze kwihangana'

    We're aware that some people are experiencing issues with WhatsApp at the moment. We're working to get things back to normal and will send an update here as soon as possible.

    Thanks for your patience!

    — WhatsApp (@WhatsApp) October 4, 2021

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-whatsapp-facebook-na-instagram-bihuye-nikibazo-gikomeye/

  • Amagambo asize umunyu Barack Obama n'umugore we babwiranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barack Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'umufasha we, Michelle Obama babwiranye amagambo asize umunyu ubwo bizihizaga isabukuru yimyaka 29 bamaze bashyingiranywe.

    Aba bombi banyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwa Instagram, bishimira imyaka bamaranye, bifashisha amagambo asize umuntu. Michelle yaranditse ati: 'Uburyo byatangiye n'ukuntu bigenda. Isabukuru nziza, Barack, ndagukunda!'. Barack Obama yagarutse ku marangamutima y'umugore we ku rubuga rwa Instagram, nawe agira ati: 'Isabukuru nziza, Miche! Mu myaka 29 ishize, nk'umubyeyi, umunyamategeko, umuyobozi, umwanditsi, Madamu wa Perezida, uri inshuti yanjye magara, sinshobora kwiyumvisha ubuzima utari kumwe nanjye.'

     

    Happy anniversary, Miche! Over the past 29 years, I’ve loved watching the world get to know you not just as a daughter of the South Side, but as a mother, lawyer, executive, author, First Lady, and my best friend. I can't imagine life without you. pic.twitter.com/SEXc9jMXPl

    — Barack Obama (@BarackObama) October 3, 2021

    Source : https://yegob.rw/amagambo-asize-umunyu-barack-obama-numugore-we-babwiranye/

  • Agahinda ka Furaha umaze imyaka 25 yarabuze umutereta kubera isura ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Furaha Zena wo mu murenge wa Cyuve ,akarere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru ni umukobwa w'imyaka 26 uvuga ko amaze imyaka myinshi yarabuze umusore wamubenguka kubera isura ye.

    Furaha avuga ko yamenye ubwenge isura ye yarangiritse ,kubera ko yisanze ari imfubyi ,ngo kubera uburangare bw'abamureraga bituma uburwayi yari arwaye bukomera,amazuru avaho.

    Mu marira menshi ,uyu mukobwa avuga ko iyo yambaye agapfukamunwa abasore barwanira kumwegera ariko yagakuramo bakifata ku munwa.Avuga ko akibona uburyo isura ye yabaye byamunaniye kubyakira ndetse yibaza uko bizagenda igihe agapfukamunwa kazaba katagikoreshwa mu Rwanda. Uyu mukobwa yavuze ko atishimira isura ye , ndetse agashinja abamureraga uburangare bwatumye atavuzwa neza bikagera ubwo isura ye yangirika.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ka-furaha-umaze-imyaka-25-yarabuze-umutereta-kubera-isura-ye/

  • Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imboni z
    Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi

    Uturere twabimburiye utundi muri iyo gahunda ni Burera na Gicumbi dufite imirenge myinshi ikora ku mipaka, ahakunze kumvikana insoresore ziyise Abarembetsi bakomeje guhungabanya umutekano binjiza ibicuruzwa bya magendu, urumogi n’inzoga zibujijwe mu Rwanda, ibyo byose bakabikora bitwaje zimwe mu ntwaro za gakondo bagerageza kurwanya inzego z’umutekano.

    Ku ruhande rw’Akarere ka Burera gafite imirenge itandatu ikora ku mipaka irimo uwa Cyanika, ayo mahugurwa yahuje imboni z’umutekano 634, yasojwe ku wa gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, wasabye abatojwe gushyira imbere inyungu z’igihugu kugira ngo batange umusaruro bategerejweho.

    Ati “Iyo ukunda u Rwanda, ugatarama u Rwanda, ukimana u Rwanda ukarwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda inyuma, biba ari imbaraga uhawe zituma urugamba ugiyeho urutsinda”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV

    Minisitiri Bamporiki kandi yasabye imboni z’Umutekano kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho yabibukije ko ari isanomuzi Abanyarwanda basangiye, ati “Bana b’u Rwanda, ubwo mutumwe muzimane u Rwanda kandi murutamike abandi. Muramenye, uru rugamba mugiyeho ntimuzarutsindwe”.

    Mu Karere ka Gicumbi, na ho umuhango wo gusoza amahugurwa y’Imboni z’umutekano 436 zituruka mu mirenge ine yo muri ako karere, ari yo Cyumba, Rubaya, Kaniga na Rushaki aho bahuguwe ku burere mboneragihugu, gukunda igihugu n’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano nk’imboni y’umutekano.

    Ni umuhango wabaye ku ya 02 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rushaki, witabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, wibukije urwo rubyiruko ko rugomba kugendera ku mahitamo y’igihugu no kuyazirikana mu migirire n’imibereho yabo ya buri munsi, bagendeye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure no kubazwa inshingano.

    Mu zindi mpanuro yabahaye yagize ati “Nta ntore ikwiye kwibaza amaherezo y’ejo, ahubwo urubyiruko rufite inshingano yo gutekerereza igihugu no kugena inzagihe yacyo, hanyuma rugakora cyane kugira ngo ruyigereho”.

    Bahimbye n
    Bahimbye n’umuvugo ugaragaza neza akazi gakomeye bagiyemo ko guhangana n’abarembetsi

    Arongera ati “Ntabwo tubasabye kujya gufata ibiyobyabwenge, ahubwo turabasaba kujya gutanga ubutumwa kuri bene wanyu kugira ngo bareke gucuruza kanyanga mubagaragariza ububi bwayo”.

    Bamwe mu Mboni z’Umutekano, batoranyijwe nk’inyangamugayo mu mirenge ikora ku mipaka kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’uburembetsi mu turere dukora ku mipaka, bavuga ko batazigera batenguha ababagiriye icyizere.

    Umwe ati “Mureke tudadire ziriya nziza ibiyobyabwenge binyuzwamo, hanyuma dukore urutonde rw’abarembetsi tuzi, kuko usanga abenshi ari benewacu, ari abavandimwe”.

    Imboni z
    Imboni z’Umutekano mu Karere ka Burera zanacinye akadiho

    Undi ati “U Rwanda ni igihugu cyacu, ni rwo rwatubyaye ntabwo twarugambanira ngo turugurishe, twebwe intore Imboni z’umutekano, twahagurukiye kimwe kandi twiyemeje guca burundu iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe mu Rwanda, byinjizwa bikadindiza iterambere ry’umuturage”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko afitiye icyizere izo ntore zisoje amahugurwa.

    Ati “Aho abantu bambukira ni ho batuye barahazi neza, umupaka barawumenyereye, aho bacisha ibiyobyabwenge hose barahazi, ahaca magendu amayira yose barayazi Ubwo rero twizeye ko bagiye kuharinda, barinde uwo ari we wese ushaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, ariko banatange amakuru ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi”.

    Nyirarugero Dancille Guverineri w
    Nyirarugero Dancille Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

    Akarere ka Burera ni ko kugarijwe cyane n’uburembetsi, aho mu mezi atarenze abiri ashize, muri ako karere hafashwe urumogi na kanyanga bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni 14, bifatanwa abantu 197 ubu bamaze gushyikirizwa ubutabera.


    source : https://ift.tt/3A4QfFX