Category: Uncategorized

  • Afurika y'Epfo: Undi meya yapfiriye mu mpanuka #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Africa y'Epfo bagaragaje akababaro nyuma y'uko umuyobozi w'umujyi apfiriye mu mpanuka, akaba uwa kabiri upfuye mu byumweru bitageze kuri bitatu.

    Neo Shalk wari mayor w'agacek ka Naledi, ku cyumweru yaguye mumpanuka y'imodoka hanze y'umujyi wa Vryburg mu ntara ya North West.

    Ikinyamakuru Sunday Times cyaho kivuga ko yari mu rugendo n'umugore we batashye bavuye gutabara abapfushije.

    Umugore we yagize ibikomere, ariko bivugwa ko ubu yaba atarembye.

    Ikigo cya North West Community Safety and Transport Management kivuga ko Bwana Neo Schalk yahoraga asaba abantu kwitwararika umutekano mu muhanda.

    Sello Lehari wo muri icyo kigo yabwiye ikinyamakuru IOL News ati: “Mu bikorwa bihuriweho byo gushyira amategeko mu ngiro twakoze muri Vryburg, Mayor Schalk ntiyasibaga.

    “Ubwe yaramanukaga agasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo. Mbabajwe cyane n'urupfu rwe cyane cyane mu gihe yiteguraga amatora.”

    Tariki 18 z'ukwezi gushize, mayor w'umujyi wa Johannesburg, Jolidee Matongo, yapfiriye mu mpanuka y'imodoka.

    Bwana Matongo yari yabaye mayor mu kwezi kwari kwabanje nyuma y'uko uwo yasimbuye yishwe na Covid.

    Africa y'Epfo ikomeje kugira umubare munini w'abicwa n'impanuka mu muhanda, raporo imwe ivuga abagera ku 13,000 mu 2018.

    Abantu bamwe kuri internet bagaragaje impungenge bafite ku banyapolitiki iyo batwaye imodoka zabo mu mihanda.

    Abandi bavuga ko “biteye ubwoba” uburyo ba mayor benshi bari gupfa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afurika-y-epfo-undi-meya-yapfiriye-mu-mpanuka

  • Hasobanuwe impamvu Facebook, WhatsApp na Instagram zamaze amasaha 6 zidakora #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.

    Iyi kompanyi yo muri Amerika ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n'impinduka mu mikorere itagenze neza.

    Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri 'apps' zo kuri telefone zigezweho.

    Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw'imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.

    Izo mbuga zahagaze gukora ahagana saa kumi z'umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z'ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by'imbere no muri 'systems' za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.

    Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y'abakoresha urubuga yahungabanyijwe n'uku guhagarara gukora”.

    Ku wa mbere, Facebook yatangaje ubutumwa kuri Twitter isaba imbabazi abagizweho ingaruka n'uko kureka gukora kwayo.

    Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n'izindi 'apps' kudakora henshi ku isi mu gihe cy'amasaha arenga 14.

    Kompanyi nyinshi z'ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo 'apps' ziyisubiza.

    Nka Twitter, isa nk'iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.

    Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: “Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza”.

    Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n'uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.

    Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.

    Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y'Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n'ubushakashatsi bw'iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw'urubyiruko ruyikoresha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/hasobanuwe-impamvu-facebook-whatsapp-na-instagram-zamaze-amasaha-6-zidakora

  • Uwacikishije Abatutsi bikamuviramo kwicirwa umugore n’abana, arasaba urubyiruko kwirinda amacakubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutabazi Reverien
    Mutabazi Reverien

    Mutabazi ni umushoferi, uwo murimo awukora kuva na kera kuko no mu gihe cya Jenoside yawukoraga.

    Avuga ko abo yahungishije ari abantu 18 bo mu muryango w’uwitwa Gaspard Rutabagisha wari inshuti ye, bamuhungiyeho nyuma y’uko we yari yamaze guhungira i Burundi.

    Rutabagisha uyu ngo hari igihe abaturanyi bajyaga bamutera mu gasantere bari baturiye, bamwita inyenzi. Ubwo indege yari itwaye Habyarimana yagwaga, Rutabagisha yagiye kumureba, amubwira ko atekereza ko nta mahoro aza kugira, kuko na mbere hose ntayo yari afite.

    Ubwo iwabo hageraga ibitero by’abicanyi bari baturutse za Mubuga na Mudasomwa, Mutabazi yagiye gushaka ya nshuti ye arayibura, agakeka ko bari bayicanye na bene wabo kuko aho yari atuye ari ho ibitero byari byerekeje.

    Ariko ngo yaje kumenya ko yari yahungiye i Burundi, hanyuma abana be ndetse na bene wabo bamuhungiraho, abonye abicanyi bashobora kuza kubamwicana yiyemeza kubaherekeza bakajya i Burundi.

    Ati “Uva iwanjye ujya i Burundi ubundi ni iminota 30, ariko twahagenze hafi amasaha ane, kuko twagendaga twihishahisha, uretse ko no mu bo nari mperekeje harimo abakecuru batabashaga kwihuta.”

    I Burundi ngo yabashyikirije uwari Chef de zone, ashatse kugaruka mu Rwanda muri iryo joro baramubuza, kugira ngo azabanze abonane na Rutabagisha yazaniye abantu.

    Agira ati “Bukeye bwaho twarabonanye, dusezeranaho, ni uko ngaruka mu Rwanda.”

    Icyakora abaturanyi bari bamubonye i Burundi ngo baketse ko yagiye kubwira Rutabagisha amakuru y’ubwicanyi n’ababikoze, maze mu nzira agaruka abantu bamubwira ko nagera iwe bamwica, ni ko gusubira i Burundi aho yamaze ukwezi, hanyuma Inkotanyi zafata u Rwanda akagaruka.

    Nyuma ya Jenoside ngo yakomeje kubana neza n’abaturanyi, ariko abumva Radiyo Agatashya bakajya bamubwira ko bamuvugaho, bakavuga ko ari icyitso cy’inkotanyi, kandi ko hari igihe bazabonana.

    Mu mwaka wa 1997 ngo baramuteye, bamwicira umugore n’umwana mutoya, bica nyirarume wari waje kubasura ndetse n’inka eshanu.

    Agira ati “Mu masaa tanu z’ijoro ni bwo baje, bakubita urugi bambwira ngo ninkingure nanjye mbabwira ko ntakingurira abo ntazi. Bamaze amasaha atatu barwana n’urugi, birangira baruciye barinjra. Ni uko bica marume wamfashije guhungira muri pulafo, banyicira n’umugore n’umwana ndetse n’inka eshanu. Bagiye bibwira ko nanjye banyishe kuko no muri pulafo baharashe.”

    Icyo gihe ngo yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zaturutse mu kigo cyari ahitwa i Remera, zari ziyobowe na Kapiteni Ruvusha.

    Kuri ubu asaba abantu bose, cyane cyane abakiri bato, kubana neza agira ati “Nta muntu ukwiye kuvutsa undi ubuzima. Ubuzima butangwa n‘Imana, bukisubizwa n’Imana. Abantu bajye babana neza.”

    source : https://ift.tt/3iumS9N

  • Muri Nzeri abantu umunani bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Nzeri 2021 uwitwa Havugimana yafatiwe kuri “station” ya “essence” ya Kobil mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu arimo gutema urusinga (underground cable) rucanira amatara yo muri uwo Mujyi. Icyo gihe yasanganywe n’izindi nsinga yibye za REG ahita ashyikirizwa RIB ngo akurikiranwe.

    Ku munsi ukurikiyeho tariki ya 14 Nzeri 2021 uwitwa Ngendahimana Jean Claude w’imyaka 42, na we yafatiwe mu cyuho yiba umuriro ndetse yiyita umukozi wa REG arimo arahurira umuriro uwitwa Jeanine Mukarusine, mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali. Na we yahise ashyikirizwa RIB ya Nyarugenge ngo akurikiranwe.

    Tariki 20 Nzeri 2021 hafashwe abantu babiri bakekwaho kwiba amashanyarazi. Abo ni Harerimama ufite imyaka 40 na Ngezahoguhora ufite imyaka 33. Bafatiwe mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu ndetse bahita bashyikirizwa RIB ya Gisenyi ngo bakurikiranwe.

    Tariki 22 Nzeri 2021 uwitwa Nzamwita Theo yafashwe yiyita umukozi wa REG ndetse yubakira abaturage imiyoboro y’amashanyarazi itemewe muri Rubavu,Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero, Umudugudu wa Rusamaza. Na we yahise ashyikirizwa RIB ya Gisenyi ngo abibazwe.

    Tariki 24 Nzeri 2021 Niyoyita na Niyomukiza batuye mu Kagari ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge bafashwe bakoresha amashanyarazi y’amibano. Bose bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe.

    Tariki 29 Nzeri 2021 Nsengimana bakunze kwita Bikabyo utuye mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Karitutu, mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana yafatiwe mu cyuho akekwaho kwiba amashanyarazi ndetse yiyita umukozi wa REG. Yahise ashyikirizwa RIB ya Kigabiro ngo abibazwe.

    Abiba umuriro n
    Abiba umuriro n’abiyita abakozi ba REG bagakora ibyo batemerewe barahagurukiwe

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

    Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

    Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku Gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’Igihugu”.

    Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

    Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

    Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG)


    source : https://ift.tt/3FerGu1

  • Masudi Djuma avuga ko ubu asigaje imyanya 3 #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma ahamya ko ku kigero cya 80% amaze kubona ikipe azakoresha muri shampiyona hasigaye imyanya 3.

    Rayon Sports ni ikipe yagiye ku isoko nyuma y’andi makipe, ndetse bamwe mu bakunzi bayo ntibanyuzwe n’uburyo iyi kipe yagiye yiyubakamo.

    Hari abakinnyi basinyishije, abakunzi b’iyi kipe bavuze ko batari ku rwego rwa Rayon Sports aho bavugaga ko ari abasigaye abandi bagura.

    Byaje guhumira ku mirari bavuga ko bagiye gukoresha igeragezwa abakinnyi batandukanye bakabaha amahirwe, bavugaga ko iyi kipe itari ku rwego rwo gukoresha igeragezwa ahubwo yakabaye izana abakinnyi bazwi.

    Umunsi wa mbere akoresha imyitozo, Masudi Djuma yavuze ko ari ubwa mbere yabona abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko avuga ko azaha amahirwe buri wese kugeza abonye ikipe yifuza.

    Uyu mutoza avuga ko amaze kubona ikipe ye ku kigero cya 80% asigaje imyanya 3 ariko yirinda kuyitangaza.

    Ati ” ikipe nzakoresha maze kuyibona ku kigero cya 80, hasigaye imyanya 3 ariko ntimumbaze ngo ni iyihe, nakubwiye ngo ntimumbaze ngo ni iyihe ni imyanya 3 gusa.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza agishaka nimero 9(striker), umunyezamu ndetse nukina ku ruhande rw’iburyo yugarira abahari ngo ntabwo bamwemeje.

    Masudi Djuma avuga ko asigaje imyanya 3 ikipe ye ikaba yuzuye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-djuma-avuga-ko-ubu-asigaje-imyanya-3

  • Guhagarara kwa WhatsApp, Facebook na Instagram byari nko guhagarara k’ubuzima kuri bamwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021 imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook na Instagram zahagararaga, benshi bacitse ururondogoro, buri wese agerageza kureba niba ikibazo cyabaye kuri telefone ye cyangwa mudasobwa ye.

    Bamwe bibazaga impamvu bandika ubutumwa ntibugende, ndetse ntibabashe kwakira n’ubw’abandi babandikiye, abandi bibaza niba ari ikibazo cya internet ariko bakibaza impamvu imbuga zimwe zifunguka ariko izindi ntizifunguke. Hari abandi basibye byinshi mu byo bari bafite nko kuri WhatsApp bakeka ko wenda ishobora kuba hariho ibintu byinshi byayiremereye bikayibuza gufunguka. Hari n’abahinduye iri koranabuhanga muri telefone zabo bakongera kurisubizamo kugira ngo barebe ko rikora kuko bibwiraga ko iryo bafitemo rishaje, ariko byose biba iby’ubusa. bikomeza kuyoberana, cyane ko benshi babonaga bafitemo internet ihagije.

    Uku kugaragara basa n’abataye umutwe ni kimwe mu bigaragaza uburyo izi mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka WhatsApp zikomeje kwigarurira abantu batari bake, dore ko benshi banazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi bakabasha kwinjiza amafaranga, kuvugana n’abakiriya, bakabasha gutumanaho aho baba baherereye hose ku Isi, mu kanya gato kandi ku giciro gihendutse, ku buryo guhagarara kwazo kwateje abatari bake igihombo gikomeye.

    Izi mbuga nkoranyambaga zarushijeho kuba ingirakamaro by’umwihariko murii ibi bihe bya Covid-19 aho abantu basabwaga gukorera mu rugo ariko bagakomeza guhanahana amakuru.

    Mu gihe buri wese yabanje kwibaza icyabaye kuri iri tumanaho rye, ikibazo cyaje kumenyekana ko atari icy’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari rusange, ndetse ko cyabaye ku isi yose.

    Ba nyiri izi mbuga nkoranyambaga bifashishije ubundi buryo butandukanye bw’itumanaho, basobanura ko habayemo ikibazo ku rwego rw’Isi cyatumye zitarimo gukora, ariko ko barimo kugisuzuma no kugikemura, basaba abazikoresha kwihangana.

    Mu Rwanda ahagana saa sita z’ijoro nibwo izi mbuga nkoranyambaga zongeye gukora, benshi bishimira ko zigarutse, dore ko bamwe bari batangiye no kwibaza niba bashobora kubaho nk’uko babagaho mbere zitaraza, ariko bamwe bakumva bidashoboka.

    We’re now back and running at 100%.

    💚 Thank you to everyone around the world today for your patience while our teams worked diligently to restore WhatsApp. We truly appreciate you and continue to be humbled by how much people and organizations rely on our app every day. 💚

    — WhatsApp (@WhatsApp) October 5, 2021

    source : https://ift.tt/3uGwiUB