Category: Uncategorized

  • RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 36 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n’abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy’iminsi itanu.

    Ibyafashwe harimo ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge, birimo inzoga z’inkorano bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, hafatwa ibiribwa bitandukanye bifite agaciro k’asaga miliyoni 12, hafatwa amavuta atandukanye yo kwisiga atujuje ubuziranenge n’andi yinjiye mu gihugu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro k’asaga miliyo ebyiri (2), hanafatwa amasashe akoreshwa mu buryo bwo gupfunyika ibiribwa afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500.

    Ibyo byiyongeraho imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu ndetse n’amatungo itujuje ubuziranenge ifite agaciro k’asaga ibihumbi 900 hamwe n’amabuye y’agaciro yafatanywe ababikora batabifitiye uburenganzira, yiganjemo Gasegereti afite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800.

    Hafashwe kandi imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 700, hanafatwa insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zifite agaciro k’ibihumbi 280.

    Muri Operasiyo ya USALAMA VII, hafatiwemo abantu 36, barimo 13 bafatanywe ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi, 6 bakaba barafatanywe kanyanga ndetse n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bakoraga mu buryo butemewe, 2 bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano mu gihe abandi 3 bafahswe nta byangombwa bafite.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu, avuga nyuma y’icyo gikorwa hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko.

    Ati “Nyuma y’iki gikorwa haba ku byafatiriwe ndetse n’abantu bafashwe, bari muri ibyo bikorwa bitubahirije amategeko, hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko, ku bakoze ibikorwa bigize ibyaha, dosiye zirimo zirakorwa kugira ngo zizashyikirizwe ubushinjacyaha”.

    Arongera ati “Ku bandi bakoze ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bihanwa n’andi mategeko, na bo bazafatirwa ibyemezo n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi, nk’uko amategeko abiteganya”.

    Umukozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), Lazare Ntirenganya, avuga ko muri operasiyo USALAMA, bari bafite inshingano zo kureba uko ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa, n’imiti buhagaze ku isoko, ndetse n’aho bikorerwa uko hameze, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda, kandi ngo hari icyo byabagaragarije.

    Ati “Iyi operasiyo hari icyo yatugaragarije, ko hakiri ibintu byinshi byo gushyiramo imbaraga, urugero ni uko hari ibinyobwa bibujijwe, biriya binyobwa uburyo biba bikozwemo ni uburyo bushobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga”.

    Akomeza agira ati “Kuko kuba ikinyobwa gisembuye, kikaba kiri mu icyupa rya pulasitike bishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko uko igihe kigenda, uko ubushyuhe bwiyongera, hari ibinyabutabire bigize iriya pulasitike bijya mu kinyobwa, bikaba byatera indwara zirimo na za kanseri, ari yo mpamvu dusaba abantu kureka kunywa biriya binyobwa bisembuye biri mu macyupa ya pulasitike. Mu bo twabonye bagenda bakoresha n’ibikoresho bitemewe, kuko ari ibintu bavanga bakabisembura, bakabitara, bakabiha Abanyarwanda, kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, asaba abantu kwisuzuma bakagendera kure ibikorwa bitemewe n’amategeko, badategereje ko bazabanza gufatwa, kuko ari ugushora imari bazi ko bazahomba.

    Ati “Ntabwo wabona ibintu bifashwe bifite agaciro kamaze kuvugwa, ngo wumve ko abantu babifatanye barimo gukurikiranwa, barimo gukorerwa amadosiye, ngo noneho nurangiza uvuge uti reka nanjye mbanze ndebeho gatoya, mu gihe batari baza reka mbe nshaka imari, ku buryo nongera ngashora imari yanjye mu bintu nk’ibi bitemewe. Numva rero icyo ari ikintu gikomeye cyane abantu bakwiye kumva”.

    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n
    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n’itangazamkuru

    Umuguzi afite uburenganzira bwo kwakirwa neza, guhabwa amakuru y’icyo agiye kugura, guhabwa inyemezabwishyu, guhitamo icyo ashaka mu bicuruzwa ndetse no guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ari na ho ababifite mu nshingano basaba abaguzi kujya bitonda bakabanza bakareba, niba icyo bagiye kugura kitararengeje igihe kuko biba byanditseho.


    source : https://ift.tt/3B6p26W

  • Ku myaka 23 y'amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n'Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu Bonane Janvier wakiniye amakipe abiri mu Rwanda, Kiyovu SC ndetse n'Isonga FA yaraye atangaje ko asezeye ku gukina umupira w'amaguru nyuma y'aho yari yarashoje amasezerano muri iyi kipe y'urucaca.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bonane Janvier yavuze ko asezeye gukina ruhago kubw'impamvu ze bwite, yatangiye agira ati 'Mfashe uyumwanya ngonsezere ku bakunzi n'abafana b'umupira w'amaguru n'abanyarwanda bose muri rusange nabamenyeshagako mpagaritse gukina umupira wamaguru burundu.'

    'Byari iby'agaciro kubana namwe mugihe cy'imyaka 6, mwarakoze ku bw'urukundo mwanyeretse no kunshyigikira, ndashimira byimazeyo ama equipe twakoranye akanamfasha muri ururugendo.'

    'Isonga F.C yamfashije mugihe cy' imyaka 2 na Kiyovu Sports nakiniye imyaka 4 ntibagiwe National Team U-20, Ndashimira abayobozi, abatoza n'abakinnyi twabanye tukanakorana NEZA cyane mbashimiye bimvuye kundiba yumutima.'

    Sinakwibagirwa gushimira abanyamakuru ba siporo ku bw'akazi bakora kindashikirwa, nzabakumbura cyane kuko mwese mwabaye ab'ingenzi mubuzima bwanjye mbasezeyeho kd nanabifuriza ishya nihirwe njyewe nerekeje muyindi mirimo, Mwarakoze cyane.'

    Bonane Janvier asezeye gukina umupira w'amaguru nyuma y'abandi bakinnyi bakiri bato bagiye basezera kuri ruhago harimo Mucyo Ngabo Fred uherutse gutangazako atazongera gukina umupira w'amaguru.

    Mu bandi bakinnyi basezeye bakiri bato kandi ni umunyezamu Nzarora Marcel kuri ubu uba ku mugabane w'i Burayi, Neza Anderson wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abakiri bato, hakiyongeraho kandi na Rusheshangoga Michel werekeje muri Leta z'unze ubumwe za Amerika ndetse n'abandi.

    Mu minsi ishize kandi umukinnyi w'umunyezamu Kwizera Olivier nawe aherutse gusezera ku mupira w'amaguru ariko hadaciye amezi abiri uyu yisubiyeho agaruka mu kibuga ndetse ahamagarwa mu Mavubi nubwo kuri iyi ncuro atahamagawe.

    The post Ku myaka 23 y'amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n'Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w'amaguru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-myaka-23-yamavuko-uwahoze-ari-kapiteni-wa-kiyovu-sports-ndetse-nisonga-fa-bonane-janvier-yasezeye-gukina-umupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-myaka-23-yamavuko-uwahoze-ari-kapiteni-wa-kiyovu-sports-ndetse-nisonga-fa-bonane-janvier-yasezeye-gukina-umupira-wamaguru

  • Sobanukirwa akamaro ko kunywa uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu #rwanda #RwOT

    Dore akamaro k'uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu mu gihe abikoze buri munsi:

    Kurinda gusaza

    Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n'ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw'ubuki n'amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

    Amata n'ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka Free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw'umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

    Kurinda no gukomeza uruhu

    Uruvange rw'amata n'ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw'uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto. Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw'uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n'ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.
    Gufasha igogorwa kugenda neza

    Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n'amara zigafasha mu igogorwa. Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw'izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

    3.Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

    Amata n'ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk'umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje. Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

    Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira. Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw'ubuki n'amata rushobora kugufasha.

    Gukomeza amagufa

    Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n'umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

    Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw'amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

    Kongera imbaraga

    Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y'umwimerere abonekamo. Ikirahuri cy'amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n'imikorere y'umubiri.

    Refe:www.boldsky.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/sobanukirwa-akamaro-ko-kunywa-uruvange-rw-amata-n-ubuki-ku-buzima-bw-umuntu

  • Alexander Zverev wa 4 ku isi muri Tennis ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umukunzi we #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'abakinnyi ba Tennis babigize umwuga [ATP] ryanenzwe cyane kubera kutagira icyo rikora kuri iki kibazo gusa ryatangaje ko ryatangiye iperereza kuri uyu mukinnyi w'Umudage w'umuhanga.

    ATP yatangaje ko iri gukora iperereza kuri ibi birego bikomeye by' ihohoterwa rikorewe mu ngo ryakorewe uwahoze ari umukunzi wa Alexander Zverev uheruka gutwara umudali wa zahabu mu mikino Olempike.

    Mu kiganiro Sharypova yagiranye n'Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyo kuri interineti cyitwa Slate muri Kanama,cyarimo ibirego bishya, birimo ko Zverev yamukubitiye ibipfunsi mu cyumba cya hoteri babanagamo ubwo bari mu irushanwa rya Masters ya Shanghai mu Kwakira 2019 kandi ko, yihebye kugeza ubwo yitera imiti ya insuline.

    Zverev yakomeje guhakana ibyo aregwa byose none yatangiye gukurikiranwa nubwo Sharypova atahise amurega.

    ATP yanenzwe cyane kubera kutagira icyo ikora ariko ubu uyu muryango watangaje ko uzakora iperereza ku birego bya Sharypova ku byabereye I Shanghai.

    ATP yasohoye itangazo rigira riti: “ATP iramagana byimazeyo ihohoterwa iryo ari ryo ryose kandi izakora iperereza ku birego nk'ibi bijyanye n'imyitwarire y'umunyamuryango wayo mu marushanwa. “

    Umuyobozi mukuru, Massimo Calvelli yagize ati: “Ibirego byavuzwe kuri Alexander Zverev birakomeye kandi dufite inshingano zo kubikemura. Turizera ko iperereza ryacu rizadufasha kumenya ukuri no kumenya ingamba zikwiye zo kubikurikirana.

    “Twumvise ko Zverev yishimiye iperereza ryacu kandi ko yahakanye ibyo aregwa byose. Tuzakomeza gukurikirana uko iki kirego kizagenda n'ikurikizwa ry'amategeko nyuma y'icyemezo kibanziriza iki cyafashwe na Zverev mu nkiko z'Ubudage.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/alexander-zverev-wa-4-ku-isi-muri-tennis-ari-gukorwaho-iperereza-ku-cyaha-cyo

  • Platini yasubiye muri Nigeria [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Platini yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Nigeria.

    Uyu muhanzi asubiye muri Nigeria nyuma y'iminsi mike cyane avuyeyo gusinya amasezerano na Sosiyete imufasha mu bya muzika 'One Percent Managers'.

    Byitezwe ko Platini azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA biteganyijwe ku wa 19-21 Ugushyingo 2021.

    Ni ibihembo ariko kandi uyu muhanzi ahatanira mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary' aho indirimbo ye 'Atansiyo' ihanganye na Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga, Running to You ya Chike ft. Simi, Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

    Indirimbo Shumuleta aheruka gukorera muri Nigeria

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-yasubiye-muri-nigeria-amafoto

  • Bamwe mu bakinnyi ba NBA batangiye kwisubiraho bafata urukingo rwa Covid-19 bari banze #rwanda #RwOT

    Andrew Wiggins ukinira Golden State Warriors yakingiwe Covid-19 nyuma y'uko NBA yanze ubusabe bwe bwo kudakingirwa kubera ukwemera kwe.

    Uyu mukinnyi yari yabwiye NBC Sports muri Werurwe uyu mwaka ko atazigera yikingiza kereka abihatirijwe.Yari yasabye kutabikora kubera imyemerere ye ariko NBA imukurira inzira ku murima mu kwezi gushize.

    Yari yiyemeje ko azarwanira imyizerere ye ndetse nicyo yizera ko ari cyiza ndetse ko icyo umuntu umwe abona ari cyiza gishobora kuba ari kibi kuri mugenzi we.

    Amategeko ya San Francisco aho iyi Golden State Warriors iba yo na Brooklyn Nets, New York Knicks asaba umuntu wese urengeje imyaka 12 ujya mu bikorwa rusange bibera mu nzu kuba yarakingiwe ndetse ko nta mukinnyi uzakina imikino yo mu rugo atarakingiwe.

    Ayo mategeko y'uwo mujyi avuze ko Wiggins atari gukina imikino yose ibera ku kibuga cy'ikipe ye mu gihe atarakingirwa.

    Abakinnyi batarakingirwa ntibazigera bahemberwa imikino basibye bazira kwanga guhabwa urukingo rwa Covid-19.

    Gusa ku cyumweru, Steve Kerr umutoza mukuru wa Warriors yatangaje Wiggins – w'imyaka 26 uvuka muri Canada, ubu yamaze gukingirwa.

    NBA ntabwo itegeka abakinnyi bayikinamo kwikingiza Covid, ariko abatarakingiwe bazajya bakurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo;

    Gupimwa buri munsi mbere yo kwinjira ahabera imikino cyangwa ahari abandi bakinnyi n'abatoza

    Kutegera abantu bari mu kiciro cya mbere cy'abibasirwa na Covid
    Kwambara agapfukamunwa ahantu hose ikipe ihurira
    Kugira akabati kure y'utundi tw'abakinnyi bakingiwe

    Ayo mabwiriza ntareba abakinnyi ba NBA bakingiwe ubu bageze kuri 95%.

    Hari umubare muto w'abakinnyi, barimo icyamamare Kyrie Irving, batsimbaraye byo bemera banze kwikingiza kugeza ubu.

    Shampiyona ya NBA ya 2021 — 2022 izatangira tariki 19/10/2021, mu gihe imikino ya pre-season itangira mu rukerera rw'ejo kuwa kabiri ku masaha yo muri Africa.

    Ikipe ya Warriors izatangira imikino isanzwe ya NBA 2021-2022 kuwa 19 Ukwakira yasuye Los Angeles Lakers. Umukino wa mbere wo mu rugo izawukina kuwa 21 Ukwakira ihura na Los Angeles Clippers.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-nba-batangiye-kwisubiraho-bafata-urukingo-rwa-covid-19

  • Gahunda ya 'USALAMA VII' yarangiye hafashwe ibicuruzwa bitemewe n'amategeko bya miliyoni zisaga 38 FRW #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha [RIB] na Polisi y'u Rwanda batangaje ko operation 'USALAMA VII' yafashe abantu 36 ndetse n'ibicuruzwa bitemewe n'amategeko bifite agaciro ka 38,158,145 Frw angana n'amadorali y'Amerika 38,465.8USD.

    Izi nzego zombi zavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibicuruzwa bitemewe n'amategeko y'igihugu n'ayo mu karere ndetse n'ibitujuje ubuziranenge, imiti y'abantu ndetse n'iy'amatungo itujuje ubuziranenge, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu, ubujura bw'imodoka bwambukiranya imipaka, iterabwoba, gucuruza intwaro ndetse n'ibikorwa byangiza ibidukikije.

    Icyo gikorwa cyateguwe hashingiwe ku bindi bikorwa bitegurwa na Polisi mpuzamahanga (#Interpol) ndetse n'ibihugu biba mu muryango wa Afrika y'Uburasirazuba East African Police Chiefs Cooperation (EAPCCO).

    Abafashwe muri ibi bikorwa bafunze ni abantu mirongo itatu na batandatu (36) bakaba barimo gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yavuze ko ishimira abaturarwanda batanze amakuru kugirango abakoraga ibinyuranye n'amategeko bafatwe inibutsa ko iki gikorwa kizakomeza kugirango hakumirwe ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gahunda-ya-usalama-vii-yarangiye-hafashwe-ibicuruzwa-bitemewe-n-amategeko-bya

  • Urutode rw'abana 10 bahize abandi mu Kiciro rusange (O'Level) #rwanda #RwOT

    Abakobwa batsinze ku kigero cya 55,4%, abahungu ni 44,6% mu mashuri abanza. Mu Cyiciro rusange abakobwa batsinze kuri 53,7% naho abahungu ni 46,3%. Ibi bigaragaza ko abakobwa aribo batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.

    Umuryango wabateguriye urutonde rw' abana 10 b'itwaye neza kurusha abandi mu Kiciro rusange (O'Level)

    Umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza yitwa Rutaganira Yannis Ntwari wigaga kuri Kigali Parents naho uwo mu cyiciro rusange ni Tumukunde Françoise wigaga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke.
    Abanyeshuri bahize abandi mu Kiciro rusange :

    1.Françoise wigaga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke.

    2.Umutoni Ange Diane (Lycee Notre Dame de Citeaux-Nyarugenge]

    3.Hirwa Believer Gall (Ecole de Science de Musanze)

    4.Ikuzwe Mugema Arnaud Pierre (Ecole de Science de Byimana-Ruhango)

    5.Muhorakeye Aime Christelle (Lycee Notre Dame de Citeaux-Nyarugenge)

    6.Umufasha Fille Agape (Ecole Notre Dame de Providence-Karubanda)

    7.Utuje Anne (Fawe Girls School-Gasabo)

    8.Byiringiro Singizwa Marie Rolande (G.S Notre Damme-Byumba)

    9.Irakoze Sonia (Fawe Girls School)

    10. Igiraneza Rebero Paul Jules (G.S Officielle de Butare).

    Abanyeshuri 10 ba mbere mu mashuri abanza:

    1.Rutaganira Yanisse Ntwali [Kigali Parents]

    2.Terimbere Allia Ange Stevene [Ahazaza Independent School-Muhanga]

    3.Uwayo Raingiss [Kigali Parents]

    4.Ahimbazwe Mpuhwe Divine Nikita [Saint Andre-Muhanga]

    5.Gasaro Isimbi Melisa [E.P Highland-Bugesera]

    6.Nziza Daniel [Kigali Parents]

    7.Mushimiyimana Herniette [Saint Andre Muhanga]

    8.Tuyisenge Denis Prince [Saint Andre Muhanga]

    9.Gasirabo Cyusa Aime Gentil [E.P Espoir de Lavenir- Bugesera]

    10.Cyusa Twagiramana Eddie [Kigali Parent-Gasabo]

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutode-rw-abana-10-bahize-abandi-mu-kiciro-rusange-o-level

  • Icyo Perezida Kagame yavuze ku burenganzira bw'ababana bahuje Igitsina-VIDEO #rwanda #RwOT

    Uyu muryango uvuga ko amakuru washingiyeho muri iyi raporo yavuye mu nkuru yakozwe n'ikinyamakuru 'Vice' igaruka ku birego by'abantu batavugwa amazina, bavuze ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bikitirirwa Leta.

    VIDEO: ICYO PEREZIDA PAUL KAGAME AVUGA KU BATINGANYI (ABARYAMANA BAHUJE IGITSINA)

    Bamwe mu baryamana bahuje igitsina bakomeje kugenda batangaza ko nta na rimwe Leta yigeze ibahohotera cyangwa ngo bimwe uburenganzira kuri serivise zimwe na zimwe zigenewe buri muturarwanda wese.

    Nubwo bimeze bityo, ku rundi ruhande ntibakirwa neza nk'abantu nk'abandi muri sosiyete ku buryo bamwe bibatera imfunwe cyangwa se kumva ko haricyo bacumuye.

    Nabonibo Albert wemera ko aryamana nuwo bahuje Igitsina. Photo Igihe

    Ubwo yari muri Rwanda Day kuwa 24 Nzeri 2016, i San Francisco Nyakubahwa Paul Kagame perezida w'u Rwanda yabajijwe uko uburenganzira bwababana bahuje igitsina bwubahirizwa mu Rwanda.

    Uwamubajije iki kibazo yagize ati “Nyakubahwa perezida, wakoze byinshi byiza mu guteza imbere abagore mu Rwanda kandi bafite imbaraga ndetse barashoboye. nibazaga nti umuryango wababana bahuje igitsina (LGBTQ) waba ufite umwanya mu hazaza hu Rwanda?”

    Perezida yamusubije ko ababana bahuje igitsina batigeze baba ikibazo ndetse ko na Leta idateganya kubabonamo ikibazo.

    Ati“Umuryango wababana bahuje igitsina (LGBT) ntiwigeze uba ikibazo cyacu, ndetse nti tunateganya kubigira ikibazo.”

    Yakomeje avuga ko hari ibibazo byinshi igihugu kikiri guhangana nabyo ati” Turacyari guhangana nibibazo bitandukanye, nkuko nabivuze haruguru, buri muntu wese agomba kwisangamo agatanga umusanzu we. nkuko nabivuze, buri wese akaberaho mugenzi we, tugafashanya kandi buri wese akabaho yisanzuye. nkuko nabivuze, LGBT (Ababana bahuje igitsina) ko batigeze baba ikibazo kuri twe, nange sinshaka kubigira ikibazo”.

    Ababana bahuje igitsina bavuga ko sosiyete itarabakira nkabantu nkabandi

    VIDEO: ICYO PEREZIDA PAUL KAGAME AVUGA KU BATINGANYI (ABARYAMANA BAHUJE IGITSINA)

    Bamwe mu babana bahuje igitsina bo bavuga ko aho ibintu bigeze, Leta ikwiye guhaguruka ikigisha Abanyarwanda uburenganzira bw'abaryamana bahuje ibitsina, kuko ari ho hakiri icyuho cy'abantu bayitukisha bavuga ko ibarenganya, nyamara barenganyijwe n'abantu ku giti cyabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/icyo-perezida-kagame-avuga-kuburenganzira-bwababana-bahuje-igitsina-video

  • Abanyeshuri bakoreye ibizamini muri Gereza ya Nyagatare batsinze ku kigero cyo hejuru – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya leta muri ibi byiciro bibiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 mu mwaka w’amashuri wabaye muremure bitewe n’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda n’Isi yose byari bihanganye na cyo.

    Ibi byatumye amashuri afungwa nk’uko byagiye biba ku bikorwa bitandukanye mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwakwirakwira mu buryo bworoshye.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, rwatangaje ko abakoze ibi bizamini bose hamwe ari 27 harimo 23 barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse na bane barangije uwa gatatu w’icyiciro rusange.

    Uwagize amanota menshi muri bo ni umwana urangije amashuri abanza wagize 8 mu gihe uwagize make ari urangije icyiciro rusange wagize 30.

    Abasoje icyiciro rusange bose uko ari bane na 15 barangije amashuri abanza baje mu cyiciro cya mbere naho abandi umunani barangije uwa gatandatu w’amashuri abanza baje mu cya kabiri.

    Mu bizamini nk’ibi byaherukaga mu 2019, abari bakoze ibisoza amashuri abanza uko ari 12 bose baratsinze, bane baje mu cyiciro cya mbere, abandi umunani baza mu cya kabiri.

    Mu cyiciro rusange abakoze ikizamini bari batandatu, bose bakaba baratsinze ikizamini, aho batatu baje mu cyiciro cya mbere, abandi batatu baza mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mwaka abakoze ibisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 115.076 na ho mu cyiciro rusange bari 121.626. Abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386. Mu mashuri abanza ikigero cy’imitsindire kiri kuri 82,5% naho mu cyiciro rusange ni kuri 86,3%.

    Abakoreye ibizamini bya leta muri Gereza ya Nyagatare mu 2019

    source : https://ift.tt/3uHmZ7a