Category: Uncategorized

  • Niba ushaka ko umukobwa mukundana yifuza guhorana na we, mufate muri ubu buryo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Usanga abasore benshi cyangwa se abagabo bifuza kubona abakobwa b'inshuti zabo babasekera, babamwenyurira n'ibindi byerekana ko banezerewe, dore ko hafi y'abasore bose ngo babikunda ariko ngo ugasanga hari abatabigeraho bagakeka ko ahari ari uko inshuti zabo zitabishimiye. Nyamara ariko ngo si ko kuri kuko kugira ngo umukobwa yishime, aseke, amwenyure biterwa n'uko umusore bari kumwe yamufashe.

    Urubuga rwa Elcrema rutanga zimwe mu nzira umusore ashobora gukoresha kugira ngo iyo nseko cyangwa se kumwenyurirwa akunda abe yabigeraho ari zo izi zikurikira:

    1.Kumukora mu misatsi igihe muri kumwe bimutera akanyamuneza.

    Mureke aryame mu gituza cyawe umuganirize ariho yibereye kandi ntumukomakome umwereke ko atekanye kandi ko arinzwe ubundi umureke atete.

    2.Mubwire ko ari mwiza.

    Buri mukobwa wese akunda kubibwirwa kandi igihe cyose abibwiwe biramushimisha agatangira kumwenyura no kugaragariza umukunzi ibyishimo bimurimo.

    Igihe muri kumwe ukaba hari ikintu urimo kuvugana n'undi mukobwa haba amaso ku maso cyangwa se kuri telefoni, ukirangizanya na we hita ufata akaboko umukunzi, umusome ubundi umwiyegereze hanyuma mwikomereze ibyo mwari murimo. Bituma anezererwa agatangira no kumwenyura kuko bimwereka ko wari ukimwitayeho.

    3.Niba aguhaye impano ku munsi mukuru runaka, yifate umubwire wishimye ko uyikunze kandi ko yakunejeje kabone nubwo waba wabonye nta gishya ariko ngo kubimubwira biramushimisha akumva ko ataruhiye ubusa.

    4. Fata igihe atatekerezaga ko ushobora kubonana na we ushake akantu runaka kadahenze uzi ko akunda ubundi ukamushyire umutunguye, ngo ibyishimo azagira bizaba biruta uko ubikeneye.

    5.Mubwire ko umwitaho kandi ko uzahora ubikora igihe cyose agufite nk'umukunzi.

    Gerageza ku buryo imvura nigwa muri kumwe umutwikira cyangwa umutize ikoti ryawe.Iki ngo ni ikintu abakobwa bakunda kandi kikabanezeza bikabagaragaraho.

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-ko-umukobwa-mukundana-yifuza-guhorana-na-we-mufate-muri-ubu-buryo/

  • Mwiseneza Josiane yabwiye amagambo akomeye Mimi Mirage wamuguriye imodoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Mimi Mirage wamamaye ubwo yavugaga ko agiye kugurira imodoka Mwiseneza Josiane, yagize isabukuru y'amavuko. Mwiseneza Josiane ni umwe mu bamuzirikanye ku isabukuru ye y'amavuko maze afatanya n'izindi nshuti za Mimi kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Mwiseneza Josiane yanditse amagambo agira ati ” Happy birthday my dearest sister, may all your dreams come true on your special day!! @mimi.mirage “.

    Aya niyo magambo Mwiseneza Josiane yanditse kuri story ya instagram ye

    Mimi Mirage na Mwiseneza Josiane

    Source : https://yegob.rw/mwiseneza-josiane-yabwiye-amagambo-akomeye-mimi-mirage-wamuguriye-imodoka/

  • Anita Pendo yavuze ku urugendo rwe rutari rworoshye igihe yaratwite umwana we wa kabiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Tariki ya 5 Ukwakira 20201 nibwo umuhungu wa Anita Pendi witwa Gisa Ryan yamwifurije isabukuru nzia y'amavuko y'imyaka 3.

    Mu butumwa burikumwe n'ifoto atwite Ryan yanyujije kuri konti ye ya Instagram yagize ati “
    Flash back…..uyu munsi byari .. 1st.09.2018 ntwite Ryan.

    Hari ahantu nari nagiye mumateraniro mvuyeyo tugeze munzira numva ndisonzeye mbona boutique yaraho ndicara nti aga fanta nako uru fanta runini n'irindazi ryari ribishye kubi ariko nabyibutse ndimaze,🤣🤣🤣🤣 nuko dukomeze urugendo rwacu hari kure kandi nta moto nta modoka🤣🤣🤣 N.B aho nari maze nka 7months ndi single 🤣🤣🤣🤣🤣 ibyange ni birefu ariko igihe kimwe inzozi zanjye nzazigeraho hanyuma mbasangize urugendo rw'ubuzima bwanjye mu gihe gikwiye..ariko witegereje ubona ko nari naniwe kumaso no kumutima 💜❤💙🖤.abakobwa or abamama bari mubihe nkibyo mukomere kandi mwikomeze ku Mana nemezako ishoboye byose.Amen'

    Ryan Gisa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/anita-pendo-yavuze-ku-urugendo-rwe-rutari-rworoshye-igihe-yaratwite-umwana-we

  • Sir Alex Ferguson yumvikanye anenga umutoza Solskjaer utoza Manchester United #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, umutoza w'icyamamare kuri Old Trafford – wafashije amashitani atukura kwegukana ibikombe 13 bya shampiyona y'icyiciro cya mbere – yagaragaye hamwe n'abantu benshi b'ibyamamare, barimo Usain Bolt, Patrice Evra ndetse n'umunyabigwi wa UFC.

    Ubwo yaganiraga na Khabib, Ferguson yumvikanye asa nk'unenga icyemezo cya Solskjaer cyo 'kuruhutsa' Ronaldo ku mukino na Everton,warangiye banganyije 1-1.

    Ferguson atanga ibitekerezo bye ku mpamvu United yananiwe gutsinda,yagize ati: “Ndatekereza ko babonye Ronaldo atarakina …”

    Uyu Khabib yabaye nk'uwinjira mu kiganiro avuga ko uyu munyabigwi wo muri Portugal yinjiye mu gice cya kabiri, Fergie aramusubiza ati: “Ndabizi …

    “Ariko ugomba guhora utangiza abakinnyi bawe beza.”

    Umutoza Solskjaer yatangaje ko yakuye Ronaldo mu ikipe ibanza kugira ngo amuruhutse nyuma y'igitego cy'ubutwari yatsinze muri Champions League bakina na Villarreal mu cyumweru gishize.

    Uyu mutoza yagize ati: “Kuwa gatatu twakoresheje imbaraga nyinshi, umusaruro waratugoye,wuzuye amarangamutima ndetse wadutwaye n'imbaraga nyinshi ku buryo byari bikenewe ko turuhura abakinnyi bamwe.

    Nyuma y'uyu mukino,bamwe mu bafana ba United basabye umutoza Solskjaer kwegura mu biganiro byagiye bijya hanze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sir-alex-ferguson-yumvikanye-anenga-umutoza-solskjaer-utoza-manchester-united

  • Radio&TV 10 birangiye ibuze undi munyamakuru ukomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Siporo, wakunzwe cyane kuri Radio 10 Kalisa Bruno Taifa,na we yasezeye, aho bivugwa ko yagiye kwiyunga kuri Sam Karenzi na Horaho Axel bazajya bakorana Ikiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' kuri Fine FM.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, ni bwo kuri Fine FM hatangiye kumvikana ikiganiro cy'imikino cyiswe 'Urukiko rw'Ubujurire'.

    Mu minota igera kuri 30 y'iki kiganiro cya mbere, Horaho Axel wakoze wenyine, yavuze ko bagenzi be batabonetse kubera ko hari ibyo bagitunganya, ariko guhera uyu munsi kuwa Kabiri bose bazaba bahari.

    Ati 'Icyo nababwira ni uko ikiganiro kizajya kiba kuva saa Yine kugeza saa Saba. Abacamanza bose barahari uko bakabaye n'ubusesenguzi bwiza cyane.'

    'Gahunda y'uyu munsi kwari ukuza kubasuhuza, tukababwira uko gahunda zimeze, tubararikira ko ku munsi w'ejo ari bwo tuzafungura neza Urukiko ku mugaragaro, abacamanza bose; Bruno Taifa, Sam Karenzi tuzaba turi kumwe.'

    Bruno Taifa yiyunze kuri aba bagenzi be bakoranaga mu gihe byari byitezwe ko yitabira akazi kuri Radio 10 kuri uyu wa mbere  birangira atagiyeyo.

    Source : https://yegob.rw/radiotv-10-birangiye-ibuze-undi-munyamakuru-ukomeye/

  • Urushinge rw’isaha y’isoko ry’igurwa ry’abakinnyi mu Rwanda ruragana mu kadomo, amakipe arasabwa gukorera imbere #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe amwe mu Rwanda arimo yongeramo amaraso mashya yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ni mu gihe igihe gisa n’icyabasize kuko basigaranye iminsi itageze ku byumweru bibiri kugira ngo isoko ribe ryafunzwe.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, ikaba izakinwa n’amakipe 16.

    Hari amakipe yamaze kwerura ko yamaze kuva ku isoko nka APR FC, Police FC nayo isa n’aho yamaze kugura.

    Hari andi makipe ariko ameze nk’aho agitangira kugura abakinnyi nka Rayon Sports iracyakoresha igeragezwa ku bakinnyi, ni mu gihe n’amakipe azazamuka mu cya kabiri ataramenyekana nayo akazaba afite igihe gito cyo kugura abakinnyi.

    Mu gihe amakipe ahuze arimo agura abakinnyi, binyuze mu muvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko isoko ry’abakinnyi yaba abaturutse hanze cyangwa ab’imbere mu gihugu rizafungwa tariki ya 18 Ukwakira.

    Ati 'reka mbanze nsobanurire abantu ntabwo habaho isoko ryo mu Rwanda n’iry’abanyamahanga, habaho igihe kimwe kiba mbere yo gutangira shampiyona, yaba ari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ni muri icyo gihe bikorwa. Hari ibintu bibiri hari ukugira ngo umukinnyi yandikwe mu ikipe ya we avuye mu ikipe yakinagamo yo hanze bizwi nka ITC (International Transfer Certificate) abantu babyumve neza ntabwo ari iya banyamahanga gusa ashobora no kuba umunyarwanda wakinaga hanze aje gukina mu Rwanda na we akenera ITC.'

    'Hari na DTC(Domestic Transfer Certificate) ikorerwa abakinnyi bakinaga imbere mu gihugu, ibyo byose bikorwa muri icyo gihe cyangenwe. Mu Rwanda isoko rizafungwa tariki ya 18 Ukwakira 2021.'

    Jules Karangwa kandi yavuze ko mu minsi ya vuba bazatangaza uko amakipe azahura(fixtures) mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda riri hafi gufungwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urushinge-rw-isaha-y-isoko-ry-igurwa-ry-abakinnyi-mu-rwanda-ruragana-mu-kadomo-amakipe-arasabwa-gukorera-imbere

  • Byamukuye i Washington: Uko Niyonkuru yatangije Guraride, umushinga w’amagare uzahindura ingendo muri Kigali (Video) – #rwanda #RwOT

    Guraride ni uburyo bw’amagare yagiye ashyirwa hirya no hino muri Kigali ashobora kwifashishwa n’ubushika wese. Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite application ya ‘Guraride’.

    Umaze gushyira iyi application muri telefone yawe ikwereka ahantu hose hari sitasiyo mu Mujyi wa Kigali ushobora gusangaho aya magare.

    Iyo uhageze uhasanga umu-agent ukamubwira ko ushaka igare akariguha akamuha indangamuntu akayifotora ubundi ukaritwara. Uyu mu-agent niwe ukubwira imihanda wemerewe kuritwaramo mu Mujyi wa Kigali.

    Aya magare akoranye ikoranabuhanga kuko akoreshwa n’amashanyarazi kandi akaba afite GPS ituma akurikiranwa. Nubwo kugeza ubu akoreshwa ku buntu mu minsi iri imbere azatangira kwishyurwa.

    Ni umushinga watangijwe n’abashoramari batanu bahuriye mu kigo kizwi nka Safi ride/Guraride.

    Umwe muri aba bashoramari akaba na Visi Perezida wa Safi ride ni, Umunyarwandakazi witwa Niyonkuru Christella.

    Mu kiganiro na IGIHE, Niyonkuru wavukiye mu Burundi kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umurundikazi yavuze ko yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto

    Ati “Nize amashuri abanza mu Burundi ariko sinaharangirije kuko nahise njya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho nize andi mashuri yanjye yose muri Washington DC.”

    Nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga, yagize igitekerezo cyo gutaha kubera ibyiza yabonye mu Rwanda ubwo yarusuraga mu 2015.

    Ati “Igitekerezo cyo gutaha cyaje igihe nazaga mu Rwanda nkuze mu 2015 naje mu kiruhuko gusura umuryango nibwo nabonye ukuntu ari heza, iyo umuntu aba hanze cyane urubyiruko twakuriyeyo twagiye turi abana, bafite ukuntu batakwereka ibibi byo muri Afurika nibwo nakuze mbona ko atari ahantu heza ho kuba.”

    Nyuma yo kubona ko ibyo yabwirwaga kuri Afurika atari byo ngo nibwo yatekereje gutaha.

    Ati “Ubwo nazaga gusura umuryango nibwo nahise ngira igitekerezo nti ese uwaza hano, kubera iki ndimo ndavunikira igihugu kitari icyanjye nkoresha ubwenge bwinshi nteza imbere igihugu cyitari icyacu kuki nta tahaha ngo nteze imbere iwacu.”

    Nyuma yo kumara igihe ashaka ibintu bitandukanye ashobora gukorera mu Rwanda, Niyonkuru yaje gutekereza ku buryo bw’ingendo zifashisha amagare yagiye abona mu mujyi yateye imbere.

    Ati “Naravuze nti kuki tutazana ubundi buryo bw’ingendo bwiza bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu bitanangiza ikirere. Byaje kuko ubwo buryo nsanzwe mbuzi hanze kuko nahakuriye. Kuko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere nibwo navuze ngo kanyazane hano.”

    Yavuze ko nyuma yo kugira iki gitekerezo yakiganirije inshuti ye ikomoka muri Nigeria yitwa Tony Adesina.

    Uyu Tony niwe muyobozi Mukuru wa Safi Ride akaba yari yariganye na Niyonkuru muri Kaminuza muri Amerika.

    Ati “Nazanye igitekerezo ntekereza uburyo twagikora mu gihugu mfite inshuti yanjye twiganye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akora ubucuruzi no kuri uyu mugabane n’iwabo muri Nigeria. Niko kumubwira nti wazaje ugasura u Rwanda ukaza ukahashora imari kuko mfite ibitekerezo byinshi ukamfasha tugakora ikintu hano ko nziko wahakunda.”

    “Ni uko namuzanye azagusura arahakunda tugira ibitekerezo byinshi dufata umwanzuro ku cy’ingendo ahita azana n’abandi bashoramari kuko ni ikintu gikomeye tutari gushobora turi abantu babiri ahita azana abandi batanu mu kigo ubwo twese turi abantu batanu.”

    Niyonkuru yavuze ko ikorwa ry’aya magare rinubakiye ku gitekerezo cya Made in Rwanda kuko ateranyirizwa mu Rwanda ndetse akaba yaranahawe n’amabara agize ibendera ry’Igihugu.

    Birenze uko twabitekereza

    Nyuma y’igihe gito uyu mushinga utangiye gushyirwa mu bikorwa, Niyonkuru yavuze ko yatunguwe n’uburyo igitekerezo cyabo cyashyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

    Ati “Ibyo abantu batwereka birenze uko twabitekerezaga kuba twaratangiye tukabona Minisiteri Gatete yitabiriye icyo gikorwa cyacu ni ibintu birenze no kubona Umuyobozi w’Umujyi n’abo muri polisi, Guverinema igushyigikiye ibintu birikora.”

    “N’abantu baratwandikira ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko amagare bayishimiye ari meza, agenda neza yoroshye gutwara no ku bagore n’abana ya buri wese tumaze kubona ibisubizo byiza. Ndashimira abaturage uko babyakiriye.”

    Kugeza ubu uyu mushinga umaze gutanga akazi ku bantu 40 ndetse hari icyizere cy’uko bazagenda biyongera kuko Niyonkuru ahamya ko intego ari ukuwugeza mu gihugu hose.

    Ati “Njye ubu kunguka kwajye kwaratangiye kuba naratangije umushinga twarawumuritse, dufite aho dukorera twarahaye akazi abakozi 40 ibyo kuri njye ni inyungu.”

    “Mu myaka icumi iri imbere turifuza ko yaba iri ahantu hose mu Rwanda, umuturage uri ahantu hose abashe kuyabona haba uri i Rubavu, Nyagatare turashaka ko agerwaho na buri muturage uwo ariwe wese.”

    Niyonkuru Christella yavuze ko nyuma yo kugera mu Rwanda akabona uburyo ibintu byose bikorwa mu mucyo ashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gutaha abatabishoboye bakahashora imari.

    Ati “Umunyarwanda uba hanze inama namugira naze mu Rwanda arebe ubwiza bwaho, iyo mbimenya nari kuza cyera nanjye kuko ibihugu byo hanze bitwibagiza iwacu kuko baba batinya ko ibyabo twabyiba tukabizana hano.”

    “Ndashaka Abanyarwanda bari hanze bafunguke n’iyo utaza kuba aha ariko teza imbere igihugu cyawe, iryo terambere uri kubona waje ugateza imbere aha kuko ibyo bihugu byo byamaze gutera imbere kandi si iwacu.”

    Intego za Guraride ni uguteza imbere uburyo bw’ingendo butangiza ibidukikije n’umwuka abantu bahumeka, hifashishijwe moto n’amagare akoresha amashanyarazi.

    Hashize igihe gito mu Mujyi wa Kigali hatangijwe uburyo bw’ingendo bwifashisha aya magare

    Aya magare ateranyirizwa mu Rwanda

    Aya magare azajya akoreshwa n’ubishaka wese

    Niyonkuru Christella ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’Umuyobozi wa Polisi wungirije mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Ruyenzi Teddy ubwo habaga umuhango wo gutangiza Guraride

    Christella Niyonkuru asobanurira abayobozi batandukanye imiterere y’uyu mushinga

    Christella Niyonkuru yafashe icyemezo cyo gutangiza Guraride nyuma y’imyaka mike atashye mu Rwanda

    source : https://ift.tt/2WHvuT3

  • Dore ibintu 5 bituma igitsina gore kiguha icyubahiro (woe mugabo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi hanze aha bakunda kubahwa n'igitsina gore bitwe nuko wifashe imbere cg uburyo ugaragara mu maso y'abantu.

    Twakusanyije bimwe mu byatuma igitsina kiguha icyubahiro nkuko tubikesha urubaga rwa elcrema tugiye kureba ibintu bitanu byaguha icyubahiro imbere y'igitsina gore.

    Dore bimwe mu byaguha icyubahiro:

    Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya.

    Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

    Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza.

    Akenshi igitsina gore gikunda umusore cg umugabo ugaragara neza mu maso y'abantu bivuze uzi kwambara dore ko biri mu bikurura abagore.

    Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.

    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Guhorana ibyishimo

    Abagore benshi bakunda umugabo uhora wishimye ku maso ye agaragaza akanyamuneza ndetse akaba azi no kuganira kuko bituma baguha icyubahiro woe mugabo.

    Nabwo igitsina gore gikunda umuntu uhorana avuga nabi kuko benshi bakunda umugabo uvuga neza bisanzura ho .

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-5-bituma-igitsina-gore-kiguha-icyubahiro-woe-mugabo/

  • Adil yagarutse, APR FC igiye gukina imikino 2 ya gicuti #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izakinamo na Etoile Sportive du Sahel, APR FC gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu uyu munsi irakina n’ikipe ya Etincelles y’i Rubavu, ni umukino ugomba kubera i Shyorongi saa 15:00′.

    Nyuma y’uyu mukino, APR FC ikaba izakina undi mukino ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 na Kiyovu Sports, uyu mukino wo ukazabera i Kigali.

    Ni imikino izatozwa n’umutoza mukuru Adil Erradi wageze mu Rwanda ku munsi wo ku Cyumweru aho yari yaragiye iwabo muri Maroc mu biruhuko.

    APR FC izakina na Etoile Sportive du Sahel tariki ya 16 Ukwakira hano mu Rwanda, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2022.

    APR FC igiye gukina imikino wa gicuti

    Adil Erradi yagarutse mu Rwanda akomeza gukoresha imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yagarutse-apr-fc-igiye-gukina-imikino-2-ya-gicuti