Category: Uncategorized

  • Abarimu bagaragaje ibikidindiza uburezi bw’abana bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kayonza, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku barimu bahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza.

    Aya mahugurwa akaba ari gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

    Muri aya mahugurwa abarimu bari kwigishwa uburyo bamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byatanzwe na Leta mu gufasha abana bafite ubumuga kwigana n’abandi.

    Abarimu bishimiye aya mahugurwa bavuga ko azabafasha cyane ngo kuko akenshi bahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu kwigisha zirimo kuba batarahawe amahugurwa y’ibanze ku kwigisha abana bafite ubumuga ndetse no kutamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa n’aba bana.

    Bucyensenge Pascal wigisha mu Karere ka Rubavu ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Kabirizi, yavuze ko imbogamizi bahura na zo mu kwigisha abana bafite ubumuga harimo no kudashobora kubavugisha.

    Ati “Badutegura kuba abarezi ntabwo twigeze twiga uburyo bigisha abana bafite ubumuga ahubwo twageze ku bigo by’amashuri turahabasanga bidusaba kwishakamo ibisubizo, iyo ugerageje gushaka n’uko umufasha usanga nta bumenyi buhagije ufite. Natanga nk’urugero nk’iyo uhuye n’umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, kumuvugisha mu marenga biratugora kuko nta mahugurwa menshi turabibonera.”

    Yakomeje avuga ko hari n’ubwo bajya kwigisha aba bana bifashishije ibikoresho byabugenewe biri ku mashuri ariko bagasanga ubumenyi babifiteho ari buke bigatuma batabibyaza umusaruro ukwiriye.

    Nshimiyimana Théoneste wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushongi mu Karere ka Rulindo, yavuze ko ku ishuri yigishaho hari abana 34 bafite ubumuga butandukanye akenshi ngo usanga hari abafite ibikoresho byabafasha ariko nta mwarimu uzi kubikoresha.

    Ati “Ibibazo dufite akenshi batuzanira ibikoresho ariko nta mahugurwa ahagije twari twabona yo kubikoresha, ibi rero bituma tudafasha aba bana nk’uko bikwiriye.”

    Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi unashinzwe Uburezi budaheza, Dr Gonzague Habinshuti, yavuze ko impamvu hashyizweho aya mahugurwa ari uko basanze abarimu bigisha mu bigo bidaheza bayakeneye cyane.

    Ati “Twatumije abarimu kugira ngo tubahe ubumenyi mu bijyanye no kwigisha isomo akoresheje uburyo bwose bushoboka cyane ko hari n’ibikoresho REB yagiye igura igashyira ku bigo, hano turabereka uko bikoreshwa kuri buri cyiciro cy’ubumuga, uburyo umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kwigisha akoresheje ibyo bikoresho.”

    Yavuze ko ubusanzwe hari ibitabo REB yajyaga itanga nyamara bikaba bitarimo ibyo gufasha abafite ubumuga ariko ngo abarimu barigishwa uburyo ibyo bitabo bashobora kubishyira mu nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kugisoma mu buryo bworoshye.

    Umukozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, Ngendahayo Théodore, yavuze ko icyo biteze kuri aya mahugurwa ari ugufasha abarimu gukarishya ubumenyi buhagije mu gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga.

    Ati “Mwarimu nasubira ku ishuri afite ubushobozi bwo kwigisha wa mwana ufite ubumuga akamwigisha ibisa n’iby’udafite ubumuga bizatuma biga bimwe kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma.”

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo 60 bifite uburezi budaheza, bifite ubushobozi bwo kwakira abana bafite ubumuga butandukanye bikabasha kubigisha badasigaye inyuma.

    Bamwe mu barimu bavuze ko guhugurwa ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abafite ubumuga bizabafasha

    Abarimu bari guhabwa amahugurwa ni abahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza

    source : https://ift.tt/3AlGpQd

  • Agahinda k’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 15, agahita yanduriramo SIDA – #rwanda #RwOT

    Uwo mukobwa uterwa agahinda no kuba yarinjiye mu buraya afite imyaka 15 asa n’utazi neza ibyo arimo, yahise aterwa inda imburagihe ndetse ananduzwa agakoko gatera SIDA.

    Ati “Ninjijwemo [mu buraya] no kubera ko nabaye imfubyi nkabura ibyo kurya. Nabonye bagenzi banjye b’inshuti zanjye bari mu buraya, barambwira ngo aho kugira ngo ubure uko ubaho ngwino tukwereke uburyo wajya ubona amafaranga, ubwo mba ninjiyemo gutyo.”

    Ingaruka ya mbere avuga yahuriye nayo mu buraya ni ugutwara inda imburagihe.

    Ati “Ninjiyemo ntazi ibyo ari byo baba bahise bantera inda ndahangayika kurusha mbere. Narabyaye umwana arangora bigera n’aho numva namujugunya ariko ntabwo namujugunye.”

    Ubuzima yagiye gushakira mu buraya ntabwo yabubonye kuko yahuriyemo n’ibibazo byo kwandura Sida.

    Ati “Abagabo twaryamanaga bampaga amafaranga ibihumbi bibiri yo kurya, nta wigeze ayarenza. Ubuzima nashakaga ntabwo nabubonye ahubwo narahombye kuko banyanduje Sida. Ikindi nahombye ni amashuri kuko kwiga byahise bihagarara.”

    N’ubwo yanduye Sida yakomeje gukora umwuga w’uburaya kandi avuga ko hari abagabo benshi baza kuryamana na we bakanga kwikingira.

    Avuga ko kugeza ubu afite inzu akodesha akakiriramo abagabo, ariko we n’abagenzi be bafite aho bajya kubategera mu dusantere no ku muhanda.

    Yifuza kuva mu buraya agashaka ikindi yakora kuko ari umwuga akora atawishimiye.

    Izindi ngaruka avuga yahuriye nazo mu buraya ni ukurarana n’abagabo bamara kuryamana bakanga kumwishyura.

    Yakomeje ati “Hari umugabo twumvikanye amafaranga arangije arayanyima turarwana induru ziravuga. Icyo gihe twararwanye abantu barahurura bamusaba kumpa amafaranga yanjye.”

    Mu rwego rwo kwirinda kongera gutwara inda yaboneje urubyaro akoresheje uburyo bwo kwiteza urushinge.

    Ikintu gikomeye cyamubabaje mu buzima bwe ni uko yanduye Sida akiri muto atakaza icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza.

    Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse kandi nta cyiza kirimo.

    Uwo mukobwa ni umwe mu barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere.

    Umwe mu bakobwa barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere, yavuze uko yinjiye muri uyu mwuga mu kigare akaza no kwanduriramo SIDA

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3l6W2GI

  • Umugabo yashyinguwe mu mva ikoze nk'icupa ry'inzoga, abantu birabasetsa(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abantu bagiye gushyingura uwabo witabye Imana, bakora hirya no hino bakabazisha imva ikoze mu buryo busanzwe, mu gihugu cya Ghana bo bakoze ibidasanzwe ,bajya gukoresha imva iri mu ishusho y'icupa ryinzoga yasekeje abayibonye bose.

    Ni mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga za interneti agaragaza abantu bikoreye isanduku irimo umurambo.Ariko ikozwe mu buryo icupa riba riteye.Bivugwa ko uyu mugabo yaba yakundaga ka manyinya akaba ariyo mpamvu yashyinguwe mu mva y'icupa.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yashyinguwe-mu-mva-ikoze-nkicupa-ryinzoga-abantu-birabasetsavideo/

  • Napfakaye nkiri muto ariko haribyo ntabasha kwihanganira!(Ndagisha Inama) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko ufite ibibazo bigoye kuvuga muri ubu buzima,ndetse bibaho ko muntu agira imvune ku mutima kandi akaremererwa atabyiteye.ariko wijyaho ngo wihebe ,ute umutwe cyangwa ukore amarorerwa ahubwo gisha inama,kuko wenda ibyo urimo n'abandi babinyuzemo,biroroshye cyane rero ko wagisha inama mu gihe wumva uremerewe ,ubicishije kuri YEGOB nka Laina. E mail [email protected] cga Whatsapp +250784111329

    Umukunzi wacu yifuje ko tumwita iri Laina kuko yumva ko dukoresheje amazina ye y'ukuri bishobora kumutera ibibazo kurushaho,Laina afite ikibazo kigoye cyane cy'uko umugabo we yatabarutse bamaranye amezi 4,.ibi yarabyakiriye ariko kandi ngo irungu aterwa no gukumbura ibihe byiza yagiranye n'umugabo we , rimwe na rimwe riramushengura rikamutera no kurarikira abo adakwiye kuba ahanga amaso,bityo akenda gukora ibidakorwa.

    we ubwe yagize ati' nsinzi uko nakwiyita kuko ubu nsindi umugore ntanubwo ndi umukobwa niba kuba umukobwa bisaba kuba isugi,gusa mfite imyaka 28,narize ndangiza amashuli makuru ndetse ngarukira mu mwaka wa kabiri Kaminuza, nashakanye n'umugabo nakundaga nawe ankundaga,uyu mugabo twashakanye mfite imyaka 26,ibintu ntabwo byaje kugenda neza nubwo twabanye twari tumaranye imyaka 6 dukundana dore kotwari twarahujwe na Secondaire,urupfu rwo gapfa rwaraje rumutwara rwihuse dore ko twamaranye amezi ane gusa,ahita yitaba Imana.

    Nsubiye inyuma gato kuko kuva kera twari twarumvikanye ko tuzabanza guteganyiriza urubyaro rwacu ,tukimara kubana twavuganye ko tugomba kumara amezi 6 twitegura ku buryo bw'ubushobozi maze nkabona natwita ,habura amezi 4 gusa umugabo wanjye yarapfuye,maze inkuru mbi itaha umutima n'umuryango wanjye ,kuva icyo gihe nararize ariko nk'uko mu bizi ugize ibyago ntabura umurema agatima.

    Njye na nyakwigendera twabanye neza,ndetse yewe twakoze  imibonano mpuzabitsina bwa mbere  umunsi dukora ubukwe,iyi yaje kuba intangiriro y'ikanguka ry'umubiri wanjye, dore ko aribwo bwa mbere wari wumvishe uburyohe utigeze cyane ko kuva nkiri muto iwacu batureze batubwira ko tugomba kuba abana barezwe ,kandi tukirinda gusamara by'abatagira umuco,mbese batwibutsaga iteka ko tugomba kwikomeraho tugakomera ku mibiri yacu kugeza dushinze ingo.
    Mu mezi ane namaranye n'umugabo nabonye ibyiza nari narabuze,yavaga ku kazi tugakora ibyo tugomba gukora mu byishimo mbese yajyaga gutaha numva igihe cyatinze kugera,ibi ntabwo nigeze mbitekerezaho cyangwa ngo mbifate nk'uburwayi kuko narimfite umugabo unkunda kandi wishimiye kumpa ibyo nifuza.

    Ubu nibwo ntangiye kubona ingaruka ariko na none nsinicuza kuba nararyamanye n'umugabo wankoye akansaba ,tugakora ubukwe ahubwo nicuza impamvu ntamufite. rimwe na rimwe nkaganya nti :Iyo biza kubaho tukijyanira, yaragiye hashize umwaka n'amezi,amarira narayahoze ariko umubiri utangiye kuntamaza,nsinzi icyo navuga ariko nsinzi impamvu unsaba ibyo uziko ndafite.

    Igihe atabaruka Inama y'umuryango yanzuye ko nguma mu bintu(mu rugo) n'ukuvuga ngasubira mu rugo,gusa inyemerera ko nemerewe gushaka undi mugabo igihe icyo ari cyo cyose nkize ibikomere by'amahano yangwiririye,birumvikana na njye gusubira mu rugo numvaga ari ikimwaro kiremereye,nuko nafunze umwuka nguma mu rwanjye ariko impeta y'urukundo nyishyira mu kabati,nanjya ninjira mu cyumba nayibona nkamwibuka ,nkibuka uko yamvugishaga,ya nseko,rya jwi ,ngaturika nka rira,maze amezi umunani muri ubwo buzima nafashe umwanzuro wo kuyijugunya kure maze ngatangira ubuzima bushya.

    Ubuzima bushya mbona bwuzuye ibigeragezo by'irari no kubura umukunzi nyamara cyera barandwaniraga,uti' bimeze gute?'Maze amezi nka tatu numva nifuza umugabo ku buryo buremereye,numva ntakindi nshaka usibye kubonana n'umugabo,mbere byambagaho ariko nkabyima umwanya kuko n'agahinda kahitaga kansibeka umutima.gusa ubu siko bimeze kuko ahubwo ngira ngo n'uburwayi .
    Ndabizi aho uri uragira uti 'umva iyi njiji,umva rwabuze isoni,rwabuze gihana…n'ibindi' nyamara ngiye kubyandika nabuze uko ngira ngaho nawe mbwira ,mperutse kwisohokeshwa hanze ngiye kureba umuzamu,icyo gihe hari nka saa yine z'ijoro,naramubwiye yinjire mu nzu,ahabwe amafunguro ariko mu byukuri siyo mpamvu yabinteye ndetse ibyo mbikoze incuro nyinshi yagera mu nzu nkabura aho mpera kuko ngira ubwoba ko yakanga,ko abakozi babimenya,ko yazabyigamba,ko banyirukana naho ndi bagira bati ari gusambanira ku buriri bwa nyakwigendera.

    Nyumva neza ,nubahaga umugabo wanjye cyane,ariko yaragiye,nakubwiye ko twakundanye imyaka 5, ndetse n'abandi basore batinyaga no kunyegera kuko akenshi babaga bambonanye nawe,dore ko twize hamwe ndetse yewe n'iwabo hakaba hatari kure y'iwacu,yarankundaga ariko kandi nawe yaranyubahaga kuko atigeze acisha ijambo kuryamana mbere y'ubukwe,ubu ibintu mbona byamfatanye indi ntera,ubu babasore twiganye ndababona bagenda bakansuhuza,bakamfata nk'umugore w'umugabo,wenda banirinda kunganiriza igihe kirekire kuko baziko nashatse nyamara nta n'impeta mba nambaye.

    ntakubeshye narinziko nzahita mbona undi byihuse akampoza amarira,nsinigeze ntekereza ko nzitwa umunyamwaku muri rubanda buzuye kunegurana batitaye kubw'amahitamo isi iduhereza,ndababaye cyane ariko kandi mfite ikibazo,rimwe na rimwe njya ntekereza ko mpfuye byaba bicyemutse ariko nkibuka ko naho naba ngiye ntahazi,nkarushaho gutinya urupfu,nifuza umugabo ku rwego rwo hejuru,ndetse mfite isoni ndende zo kujya kubwira munganga nti' mfite uburwayi bwo gushaka imkibonano kuva mu gitondo kugeza ijoro riguye',mu byukuri ndageragezwa.

    Nkeka ko navukanye umwaku koko,kuko bitari ibyo nsinari kwitwa umupfakazi w'umuteramwaku ku gasozi kose kandi bose bazi neza ko umugabo wanjye yishwe n'imodoka,nsinzi icyo nakora kuko iyo ntekereje gusubira iwacu ,numva ntajya kubana na barumuna banjye mu rugo ,natramburiye umugabo,ese ubwo nsinakitwa indushyi,nsinazana umugabo na none ngo tubane bwihishwa mu nzu ya nyakwigendera kuko iherezo ryaba ribi mu gihe byamenyekana,kwikinisha ntakintu nagito byamarira kuko niganye n'ababikora bambwiraga ko ahubwo bucya barushijeho kugira ubushacye butagira akagero.

    Tanukindeba kuko utavuga ko ntera umwaku avuga ko mfite umugabo ariko nyamara n'uzi ukuri ambonamo undi wundi,undi utamubera umukunzi kuko yabonye n'undi mugabo,niba amahirwe abaho Mana ndagusabye umpe umugabo,uko yaba ameze kose kuko ndenda kwandavura.
    Mu mbabarire birashoboka ko navuze byinshi byuzuyemo ibidakwiye ,cyangwa se ibiteye isoni cyangwa se ntanabashije kwandika neza ikinyarwanda,gusa mwibucye ko ndi umuntu ndibeshya ntabumana mfite habe na mba,wemerewe kuntuka ,kumfata nk'umukobwa wandavuye ,kumfata nk'indaya cyangwa umwasama nyamara burya bucya bwitwa ejo kandi nyine koko utaranigwa agaramye agira ngo ikirere kiratwegereye. umfate uko ushaka ariko icyangirira akamaro n'uko wangira inama kuko mbyanditse ngo umfashe kuko inkwenene zo ndazigwije,nibaza niba ntaravutse nk'abandi,nibaza impamvu arinjye byabayeho ,nibaza iteka impamvu nkomeza guhura n'ibiremereye nk'ibi bikanyobera,

    Source : https://yegob.rw/napfakaye-nkiri-muto-ariko-haribyo-ntabasha-kwihanganirandagisha-inama/

  • Nyagatare: Batangariye inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, wigisha mu ishami ry’Ubuvuzi bw’amatungo, Dr Ndazigaruye Gervais, avuga ko nk’umuntu wahamagawe iyo nyana ikivuka yasanze ibyabaye ari uko inyana yavukanye ibibazo (abnormality) ariko mu by’ukuri atari icebe nk’uko aborozi babivugaga.

    Ati “Jye bampamagaye bambwira ko yavukanye icebe nk’iry’inka yabyaye, abandi bakavuga ko yavukanye ibyo bita ingoma, mpageze bati ingoma ijya hafi n’umukondo ariko n’ubundi byari byaraturutse ku mukondo biragenda bigera mu icebe.”

    Dr. Ndazigaruye avuga ko bikunze kubaho ko inyana ivukana ibibazo bidasanzwe (abnormalities), iriya yo ikaba yari ifite ikibazo cy’uburwayi bwa ‘hernia’ butuma amara iyo abonye icyuho ashobora kunyuramo ava mu nda akajya aho atagomba kuba.

    Avuga ko inyana yavukanye uburwayi bwa ‘hernia’ ndetse yarageze mu icebe ariko ngo biravurwa bigakira.

    Icyakora ngo buriya bwoko bwa ‘hernia’ bugera mu icebe ngo ntibukunze kuboneka kuko ubusanzwe ngo haboneka ubufata hafi y’umukondo.

    Agira inama aborozi kujya bitabaza abavuzi b’amatungo babyigiye mu gihe bahuye n’ibidasanzwe mu bworozi kuko kwivurira bishobora guteza ibindi bibazo kimwe no gukeka ko ibyabaye ari amahano.

    Ati “Ubundi muri buri murenge Leta yashyizemo abaganga kandi babifitiye ubushobozi, bitashoboka bakitabaza abikorera na bo barahari mu mirenge cyangwa se bakitabaza kaminuza kuko nicyo ibereyeho, harimo gufasha aborozi no kubagira inama mu bworozi bwabo.”

    Kuri ubu iyi nyana yavutse mu buryo budasanzwe yarabazwe, amara asubizwa mu nda akurwa mu icebe ku buryo imeze neza.

    source : https://ift.tt/3Ab9jCr

  • Abantu baguye mu kantu bumvise impamvu uyu mugore asangira umugabo na nyina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakoresha Imbuga nkoranyambaga batunguwe wahishuye ko asangira umugabo na nyina umubyara ngo kugirango amushimishe.

    Madi Brooks ukomoka muri Amerika, yeruye avuga uburyo we na nyina basangira umugabo,yabivuze muri videwo yashyize kuri TikTok aho afite abamukurikira basaga 92.700.

    Muri video, agira ati: 'Njye na mama twembi turi abakeba kandi ni byiza.Uzi impamvu? Igihe cyose ntameze neza, nshobora kureka umugabo wanjye bakaryamana akamushimisha'.

    'Yego ndi umugore nk'uwo. Nemereye umugabo wanjye kuryamana na we kabiri mu cyumweru.'

    Madi yavuze ko na murumuna we rimwe na rimwe 'akina' n'umugabo we mu buriri. Yongeyeho ati: 'Urashaka kumenya uko nshimisha umugabo wanjye? Namuretse akina na murumuna wanjye muto'.

    Source : https://yegob.rw/abantu-baguye-mu-kantu-bumvise-impamvu-uyu-mugore-asangira-umugabo-na-nyina/

  • Abana bafungiye i Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bose baratsinze nta n’umwe uzasibira #rwanda #RwOT

    Muri Gereza ya Nyagatare, abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bose hamwe ni 27 barimo 23 barangije amashuri abanza mu gihe bane barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Muri 23 barangije amashuri abanza, 15 baje mu batsinze ku gipimo cyo hejuru aho bari mu cyiciro cya mbere kimwe na Bane bose barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye na bo bakaba baje muri iki cyiciro.

    Naho abandi bose ubwo ni 8 barangije amashuri abanza na bo bose baje mu cyiciro cya kabiri. Bivuze ko bariya banyeshuri bose batsinze neza bakazabona ibigo bazoherezwamo.

    RCS itangaza ko umunyeshuri wagize amanota menshi muri bariya bana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, ari urangije amashuri abanza wagize amanota 8 mu gihe uwagize make ari urangije icyiciro rusange wagize 30.

    Minisiteri y’Uburezi, yashyize hanze amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza ndetse n’ay’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangaje ko abanyeshuri 60 642 bo mu byiciro byombi babonye amanota yo mu cyiro cya nyuma aho basabwe gusibira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-bafungiye-i-Nyagatare-bakoze-ibizamini-bya-Leta-bose-baratsinze-nta-n-umwe-uzasibira

  • Ibimenyetso 7 byakwereka ko umutima wawe udakora neza #rwanda #RwOT

    Indwara z’umutima nubwo hari benshi bakunze gutekereza ko zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’ihindagurika mu buryo turya ndetse nuko tubaho.

    Kurya ibiryo byuzuyemo amavuta mabi kandi byahinduwe cyane, kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato.

    Mu gihe wifuza kuramba no kubaho neza, umutima wawe ugomba kuwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora kuwangiza. Buri rugingo rw’umubiri mbere yo gutangira kwangirika hari bimwe mu bimenyetso rugaragaza, no ku mutima ni uko bigenda.

    Mu gihe utangiye kubona bimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kugana kwa muganga ukivuza hakiri kare.

    Ibimenyetso 7 byakwereka ko umutima udakora neza

    Guhorana umunaniro ukabije

    Benshi iyo bananiwe cyane, hari igihe babyitiranya no gukora igihe kirekire, kutaryama bihagije cg ibindi bibazo. Gusa umunaniro uterwa n’umutima ukora nabi, wo uhoraho kabone nubwo waba waruhutse cg nta bindi bibazo ufite.

    Niba wumva uhora unaniwe kabone niyo byaba ari mu gitondo ntacyo urakora, bishobora kuba biterwa nuko hari aho umutima utohereza neza amaraso mu mubiri wawe; akenshi nta mwuka mwiza wa oxygen uba ugera muri ibyo bice.

    Ububabare mu gatuza

    Iki ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara cyane cy’umutima ukora nabi.

    Ubu buribwe rimwe na rimwe buza bukomeye cg bukazajya buza bwongera bugenda. Akenshi iyo wirambutse ku buriri cg wicaye buragenda, gusa ntugomba kubyirengagiza kuko ni kimwe mu bimenyetso bikuburira, ugomba kugana kwa muganga.

    Niba ujya ugira ububabare mu gatuza bukomeye bishobora kwerekana kandi ko ushobora kwibasirwa n’indwara yo guhagarara k’umutima.

    Nutangira kumva uribwa mu gatuza ugomba kwihutira kugana kwa muganga kuko ari ikimenyetso cy’indwara z’umutima. Uburibwe mu gatuza cyane cyane mu gice cy’ibumoso bishobora kwerekana ko umutima ushobora guhagarara

    Ububabare bugera no mu kuboko kw’ibumoso

    Ububabare mu gatuza bumenyerewe nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze by’indwara z’umutima, mu gihe utangiye kumvira ubu buribwe mu kuboko kw’ibumoso ku buryo hari n’igihe utabasha kukunyeganyeza, aha biba bikomeye cyane ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

    Kubyimba ibirenge

    Nubwo kubyimba ibirenge bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye. Gusa mu gihe umutima utabasha gutera ngo ugeze amaraso mu bice bihera nk’ibirenge, ibiganza n’intoki, amaraso yipfundika mu migarura (veins), bikaba byagutera guhora ubona habyimbye.

    Mu gihe umutima ukora nabi, kandi bituma impyiko zitabasha gukora neza ngo zisohore imyanda n’umunyu mwinshi (sodium) bikaba byatera kubyimba ku ngingo zihera ku mubiri (ibiganza n’ibirenge).

    Iyo kubyimba ibirenge biterwa n’umutima ukora nabi biba biherekejwe n’ibindi bimenyetso nko kunanirwa cyane, guhumeka insigane n’ibindi.

    Guhumeka insigane

    Kimwe mu bimenyetso bikunze kwigaragaza ku ndwara z’umutima ni uguhumeka insigane. Iyo umutima udashobora gutera neza, amaraso yo mu migarura (veins) ndetse n’andi matembabuzi ashobora kubamo menshi nuko agatangira kugana mu bihaha, bigatuma utabasha guhumeka neza.

    Ugomba kwitondera cyane no kwihutira kugana kwa muganga, mu gihe uhumeka insigane nka nyuma yo gukora urugendo cg sport.

    Kumva uko umutima utera

    Ubusanzwe ntugomba kumva ijwi ry’umutima utera. Nutangira kuryumva uzamenye ko hari ikibazo, wihutire kugana kwa muganga.

    Iyo wumva uko umutima utera, biba bisobanuye ko hari akabazo mu miterere yawo. Bishobora gutera ikibazo gikomeye nyuma ku mikorere y’umutima.

    Soma birambuye impamvu zishobora gutera umutima guhagarara https://umutihealth.com/guhagarara-kumutima/

    Kumva urushye cyane nyuma yo gukora ibyoroheje

    Niba nyuma yo gukora urugendo ruto cyangwa akandi karimo kadasaba imbaraga nyinshi, wumva utangiye kuruha cyane, guhumeka insigane, ndetse no kugira ibinya mu maguru bishobora kukuburira ko hari ikitagenda neza ku mutima.

    Akenshi ibinya mu maguru byerekana ikibazo mu mijyana y’amaraso (arteries), ishobora kuba yatangiye kuziba bitewe n’ibinure byinshi biba birimo.

    Ibindi bimenyetso bishobora kwerekana indwara z’umutima harimo; guhorana ikizungera, umutima utera insigane, kubira ibyuya cyane ndetse n’igogorwa ritagenda neza.

    Ibi bimenyetso byose ntugomba kubyirengagiza, ahubwo ugomba kwihutira kugana kwa muganga ukisuzumisha hakiri kare.

    Soma birambuye amafunguro afasha umutima gukora neza https://umutihealth.com/amafunguro-afasha-umutima/

    Source: Umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibimenyetso-7-byakwereka-ko-umutima-wawe-udakora-neza.html

  • Umunyamakuru yasabye imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe, yikoma uwari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Baravuga ngo urukundo ni nk’intambara, biroroshye kurutangira ariko bikagora kurusoza, ni kenshi iyo abantu bashwanye bamwe bibagora kwakira gutandukana, ibi nibyo bishobora kuba byarabaye kuri Anne Nakawombe uzwi nka Annie Nixon, umunyamakuru wa NTV Uganda kubera amafoto ye yambaye ubusa yagiye hanze, akaba yifatiye ku gahanga uwari umukunzi we, Edgar Luvusi.

    Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amafoto y’ubwambure bwa Annie Nixon, umunyamakuru ukunzwe mu kiganiro 'The Beat’ na 'Dance Party Show’.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Luvusi bahoze bakundana bakaza no kubyarana ariko bagatandukana ari we wabikoze cyane ko no mu minsi ishize yamuteye ubwoba ko azangiza ubuzima bwe, ni nyuma yo gutandukana na we.

    Ati 'Nari mbizi ko uwahoze ari umukunzi wanjye, se w’umuhungu wanjye, Edgar Luvusi ari we watanze amafoto yanjye yafashwe mu bihe byacu by’ibanga nsinziriye, twari tugikundana. Bigaragara ko ari igikorwa kibi cyateguwe kugira ngo yuzuze iterabwoba yari amaranye imyaka ibiri avuga ko azanyangiza kubera guhagarika urukundo rwacu bitewe n’ihohoterwa n’ubuhemu, ahitamo gukwirakwiza ayo mafoto mu nshuti ze.'

    'Ndashaka gusaba imbabazi inshuti zanjye, umuryango wanjye n’abakoresha ku bw’ariya mafoto. Ndashaka no kugaragaza ko nategushywe n’ubugambanyi bwa kinyamaswa bya Edgar. Iki ntabwo ari cyo nari niteze kuri papa w’umwana wanjye, ntabwo bikwiye umubyeyi w’umwana muto wacu.'

    Yakomeje avuga ko iki kibazo cyagejejwe mu buyobozi bubishinzwe kandi yizeye ko ubutabera buzatangwa kugira ngo hatazagira undi mugore uhohoterwa agakorerwa nk’ibyo yakorewe.

    Annie Nixon ni umwe mu banyamakuru bakunzwe muri Uganda

    Annie Nixon yasabye imbabazi kubera amafoto ye yambaye ubusa ariko anenga bikomeye se w’umwana we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-yasabye-imbabazi-ku-bw-amafoto-y-ubwambure-bwe-yikoma-uwari-umukunzi-we

  • Umusaruro w’umubano wa Koreya n’u Rwanda mu myaka 58 ishize – #rwanda #RwOT

    Buri tariki 3 Ukwakira iki gihugu cyizihiza umunsi Repubulika ya Koreya yashyizweho wiswe ‘Gaecheon-jeol’, aho Abanya-Koreya bawizihiza mu rwego rwo kuzirikana umuco n’amateka byabo byatangiye mu 2333 mbere y’ivuka rya Yezu.

    Uwashinze Koreya, wakwita nka Gihanga wayo ‘Dangun’ yayisigiye umurage wo gukora no kubaho byose ku nyungu z’ikiremwamuntu.

    Uyu murage iki gihugu cyarawukurikije ndetse muri iki gihe ubwo abantu benshi bazahazwa n’ubukene, intambara n’indwara zitandukanye by’umwihariko Covid-19, Koreya ikora ibishoboka ikabaha ubufasha aho ariho hose ku Isi.

    Harebwe k’u Rwanda, umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1963, wavuyemo imbuto yagiriye akamaro Abanyarwanda yaba mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuzima n’ibindi cyane ko ibi bihugu bihuriye kuri byinshi byatumye birushaho gutsura umubano.

    Koreya n’u Rwanda byose ni ibihugu bigizwe n’imisozi myinshi, bifite ubucucike bukabije bw’abaturage bituma bishyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no guteza imbere abaturage babyo kuko ariwo mutungo w’ingenzi bifite.

    Ibi bihugu kandi byahuye n’amateka mabi yashegeshe imibereho y’abaturage babyo n’ubukungu muri rusange, aho mu 1950 kugeza 1953 habayeho intambara ya Koreya yahitanye hafi miliyoni 2,4 z’abaturage mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

    Yaba u Rwanda cyangwa Koreya buri gihugu cyazutse mu buryo bwacyo kimakaza iterambere, ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubukungu bwihuta, mu gihe Koreya ari igihugu cya kane gikize muri Aziya, gifite ubukungu bwihuta n’ikoranabuhanga rihambaye ku Isi.

    Ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rugendo rugana iterambere

    Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) cyafatanyije n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi byatwaye asaga miliyoni 140$ kuva mu 1991 kugeza mu 2020, ibintu byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Uretse KOICA, Banki ya Exim yo muri Koreya nayo yatanze umusanzu wayo binyuze mu kigega EDCF (Economic Development Cooperation Fund) hatangwa miliyoni 51$ yo gukoresha mu guteza imbere ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Iyi banki kandi yatanze umusanzu mu kwagura ibikorwa by’umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro ka miliyoni 66,2$, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yuko buri munyarwanda azaba afite umuriro w’amashanyarazi mu 2024.

    Mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, iki gihugu nabwo cyabaye hafi y’u Rwanda kirugenera inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga birimo udupfukamunwa two ku rwego rwo hejuru, udukoresho twifashishwa mu gupima Covid-19 byose hagamijwe gufasha u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.

    Koreya n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byemewe mu ruhando mpuzamahanga nk’ibihugu byabashije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse bikaba bikomeje imikoranire mu guteza imbere gahunda zose zijyanye n’ubuzima.

    Imihigo irakomeje

    Nk’uko u Rwanda ruri gukora iyo bwabaga ngo rushake ibisubizo by’ibibazo Afurika ihura nabyo, birimo ibijyanye n’ubuzima, amahoro ndetse n’umutekano, Koreya nayo irajwe inshinga no gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye Isi ihura nabyo harimo no guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje Isi.

    Iki gihugu kizakira kandi inama y’iminsi ibiri y’Umuryango w’Abibumbye ya 2021 ku kubungabunga amahoro (2021 UN Peacekeeping Ministerial) izaba ku itariki 7-8 Ukuboza, aho izaba igamije gushakira hamwe inzira z’imikorere irambye kandi itanga umusaruro mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Iki gihugu kiri gutegura nanone ku nshuro ya gatanu ihuriro rizahuza Koreya n’Afurika ku bufatanye n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe mu mpera z’uyu mwaka, rizibanda ku kurebera hamwe ubufatanye byagirana mu kuzahura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika nyuma y’Icyorezo cya Covid-19 ndetse no guteza imbere isoko rusange rya Afurika.

    By’umwihariko u Rwanda na Koreya byafunguriye amarembo ibikorwa bigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, aho Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ambasade ya Koreya mu Rwanda ryo kuririmba indirimbo ziri mu rurimi kavukire rw’iki gihugu [Korean Song festival], ndetse n’umukino wa Taekwondo ukinwa cyane muri iki gihugu. Iyi ambasade yashyize ingufu muri gahunda zigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, byumwihariko muri uku kwezi ku Ukwakira.

    Koreya kandi izakomeza ubufatanye n’u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo, irutere ingabo mu bitugu mu kugera ku ntego rwihaye zo kugera ku iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.

    Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, Jin-weon CHAE ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana ubwo hasinywaga amasezerano ya ‘EDCF’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Ambasaderi wa Koreya, Jin-weon CHAE mu muhango wo kwakira ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byari byatanzwe n’iki gihugu

    Koreya igira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyingiro mu Rwanda, binyuze muri Koica yagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kigo gitangirwamo ubumenyi ku barimu bigisha muri aya mashami

    Bimwe mu bikorwa Korea itera inkunga hari n’ibijyanye n’umukino wa Taekwondo, aha habaga amarushanwa yateguwe ku bufatanye na federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3A9pgZG