Category: Uncategorized

  • Sendika y’abarimu iratangaza ko itazongera kwihanganira abitwara nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sendika y
    Sendika y’abarimu yahembye umwarimu wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta

    Iyo sendika igaragaza ko hari ubuvugizi yagiye ikora ikanabukorera abarimu bitwara nabi cyangwa abayobozi b’ibigo by’amashuri, ariko ko bigiye gusubirwamo uwitwaye nabi agahanwa cyangwa akagororwa byananirana akirukanwa.

    Byatangarijwe mu gikorwa cyo guhemba umwarimu w’indashyikirwa wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta, Obed Ruzibiza, wigisha kuri ES Murama mu Karere ka Ruhango wahembwe inka, igikorwa cyabaye ku ya 4 Ukwakira 2021.

    Umunyamabanga mukuru wa SNER, Mukangango Stéphanie washyikirije uwo mwarimu inka, asaba abarimu kuba intangarugero no kurangwa n’indangagaciro muri byose bakora kugira ngo babashe kurerera Igihugu.

    Agira ati, “Ingendo yawe, imvugo yawe, uko uvuga byose bikugaragaze nka mwarimu ugendera ku ndangagaciro nyarwanda, nibwo abana bazakureberaho”.

    Hagiye gusubizwaho umunsi w’igenzura rya mwarimu

    Mukangango avuga ko mu byemezo biherutse gufatwa, hasubijweho umunsi wo kugenzura abarimu (Journée Pédagogique) ku wa gatatu wa buri cyumweru nyuma ya saa sita, aho abarimu bose bazajya bicara bakaganira uwananiranye agahanwa, uzi gutanga isomo ry’ikitegererezo akaritanga abandi bakareberaho unaniranye akagororwa.

    Mukangango ashimira Obed wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye
    Mukangango ashimira Obed wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye

    Nyuma y’isaha imwe kandi buri gitondo hazajya haganirizwa abana bananiranye ku buryo bose bajya ku murongo, ibyo byose bigamije kongera guhesha ishema umwarimu no kongera kwibuka indangagaciro z’umurezi.

    Avuga ko umuyobozi b’ikigo cy’amashuri wananiranye cyangwa witwara nabi nawe azajya akurwa mu muryango w’abarimu.

    Agira ati “Usanga hari aho abarimu baza imbere y’abanyeshuri bambaye ipantaro yacitse mu ivi, umwarimu wambaye nabi aba yigisha umunyeshuri kwambara nabi, umwarimu uzongera kugongana n’amategeko ntazongere kwitakana Sendika y’abarimu”.

    Umwarimu wahembwe ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Murama mu Murenge wa Bweramana, avuga ko kugira ngo umwarimu abe indashyikirwa biva ku bufatanye bw’ikigo, umwarimu n’umwana bose baba bafatanyije.

    Agira ati “Inka mwaduhaye ni inka y’intsinzi mu muryango w’iri shuri, hano ntitwitwa ikigo twitwa umuryango kuko hano turafatanya ari nabyo byatumye tugera kuri iki gikorwa cyo kuba ndi indashyikirwa mu bariumu”.
    Avuga ko bagiye gukomeza kwitanga kugira ngo bikomeze gutera ishema abandi barimu bagenzi be, dore ko no kuri iki kigo bahawe amafaranga miliyoni imwe yo kuzamura ikimina cyabo.

    Mbabazi avuga ko umwarimu mwiza ari uwigomwa
    Mbabazi avuga ko umwarimu mwiza ari uwigomwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Muhoza Mbabazi Louis, avuga ko niba umwarimu ari ku isonga mu kubaka uburezi buhamye, bitanga icyizere cy’iterambere ry’uburezi mu gihe kiri imbere.

    Yongeraho ko ubuyobozi bw’ibigo iyo bumeze neza, n’abarimu baba beza akavuga ko umwaka ushira undi ugataha umwarimu akwiye kumva ko umurimo akora wamunyura kandi ukamubera kuko ni ho uburezi bw’u Rwanda buzagira ireme.

    Agira ati “Uburezi bufite ireme ni umwarimu wishimye, umwarimu utinda gutaha ategura ibyo abanyeshuri bazahabwa ejo akanabikora ejo mu gitondo azindutse, uwo ni we mwarimu uzatanga uburezi bufite ireme!”

    Avuga ko indangagaciro zirimo kwigombwa no kwitanga, guca bugufi ari ingenzi cyane mu gukoresha ukuri no kwirinda gukoresha ubucabiranya kuko bwangiza abamureberaho by’umwihariko urubyiruko.

    Abarimu bari bitabiriye guhemba mugenzi wabo
    Abarimu bari bitabiriye guhemba mugenzi wabo


    source : https://ift.tt/3uPE7HS

  • Avoka wunganirwaga n’Abanyamategeko bakomeye mu Rwanda yatsinze Ubushinjacyaha bwamuregaga inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

    Urukiro Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uyu munyametegko mu rubanz yeregwagamo n’Ubushinjacyaha kuri kiriya cyaha cyakekwaga ko cyakozwe muri 2015 ubwo Me Calvin yunganiraga uruganda Hima Cement Uganda Ltd mu rubanza rwari rwarezwemo Dusabimana Beatrice.

    Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize kwa Nzeri, Ubushinjacyaha bwagaragaje imikorere y’icyaha cy’inyandiko mpimbano cyakekwaga kuri uriya munyamategeko, bumusabira kuzafungwa imyaka 7 no gucibwa ihazabu ya Miliyoni 3Frw.

    Mu gusora icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira, Urukiko rwagize umwere Me Mitali Calvin ngo kuko ibyo yakurikiranwagaho bitakozwe mu bubasha bwe ahubwo ko byari bishingiye ku kazi yari yakoze nk’umwuga.

    Inyandiko mpimbano yari ikurikiranyweho Me Mitali Calvin, ni iyo byavugwaga ko uruganda Hima Cement Uganda Ltd rwatsinzemo uriya munyemari Dusabimana Beatrice ngo kandi icyemezo cyatumye atsinda kikaba cyarashingiye kuri iriya nyandiko yiswe application For Credit Facility yo ku wa 08 Nzeri 2015.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahubwo rwahanishije Hima Cement Uganda Ltd gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 Frw nk’uko byari byanasabwe n’Ubushinjacyaha.

    Ni urubanza rwari rurimo Abanyamategeko batatu [tutabariyemo uyu waregwaga] bafite izina rikomeye mu Rwanda ari bo Me Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Me Nkundabarashi Moise wamenyekanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Avoka-wunganirwaga-n-Abanyamategeko-bakomeye-mu-Rwanda-yatsinze-Ubushinjacyaha-bwamuregaga-inyandiko-mpimbano

  • Ko Leta ifite amafaranga kuki idasohora amashusho y’indirimbo y’Igihugu ? Umukaritasi aribaza #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakomeje kwidagadura birenze dore ko muri myaka ibiri ishize ari bwo urubuga nka Twitter rwatangiye gushyuha cyane rukoreshwa na benshi mu gihe mu bihe byatambutse uru rubuga rwakoreshwaga n’abiyubashye gusa.

    Uko Twitter ikomeza kugenda iyobokwa na benshi mu Rwanda ni na ko ibyo batambutsaho bigenda biba byinshi ariko ari na ko ireme ryabyo rigenda rigabanuka.

    Hariho benshi bakoresha amazina y’amahimbano aho bakunze kuba batera igiparu kuri uru Twitter, ibintu bitari bimenyerewe mu bihe byashize.

    Uwitwa Umukaritasi ubu noneho yashyizeho igitekerezo cyasekeje benshi, aho yagize ati 'Ariko ko leta ifite amafaranga kuki idasohora amashusho y’indirimbo y’igihugu ?'

    Benshi batanze ibitekerezo kuri iki kibazo cya Umukaritasi aho uwitwa Mwene Muzehe Nyawe, yagize ati 'Ndabivuze nzabisubiramo nureba nabi ubwenge uzi buzagusaza.'

    Uwitwa Tyrone Imena we yagize ati 'Baracyashakisha drip n’abavixen batwika.'

    Uwitwa Notorious to Fake we ati 'Ni ukuri nutajya indera uzajya Harvard.'

    Uyu wiyita Umukaritasi kandi yigeze gushyira ifoto y’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera wari uri mu kiganiro n’umunyamakuru agapfukamunwa gasa nk’akamanutse, ashyiraho ubutumwa agira ati 'Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba Amakuru kuri RTV.'

    CP John Bosco Kabera na we yahise amusubiza amusobanurira uko byari byamugendekeye agira ati 'Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus nta kudohoka.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ko-Leta-ifite-amafaranga-kuki-idasohora-amashusho-y-indirimbo-y-Igihugu-Umukaritasi-aribaza

  • U Bubiligi bwahaye u Rwanda doze ibihumbi 196 z’inkingo za COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga yatanzwe muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye nabyo bikabasha kubona inkingo bityo bikihutisha ibikorwa by’ikingira.

    Iyo nkunga yabonetse mu masaha make u Rwanda rumaze kwakira indi ingana na doze ibihumbi 857 by’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca rwahawe n’u Butaliyani.

    Inkingo rukomeje guhabwa ndetse n’izo rugura zitezweho kwihutisha umuvuduko w’ikingira intego rwihaye yo kuzaba rwarakingiye 60% by’abarutuye mu mpera za 2022 ikagerwaho, ibintu bizagarura ubuzima busanzwe.

    Magingo aya abaremga miliyoni 2,1 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo, naho abarenga miliyoni 1,6 bakingiwe byuzuye.

    Imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo nayo igenda igabanuka. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ari intambwe yo kwishimirwa cyane ko ibikorwa byinshi bimaze gukomorerwa, ikibutsa Abaturarwanda kutirara hirindwa ko ibintu byasubira irudubi.

    Inkingo u Bubiligi bwahaye u Rwanda zatanzwe muri gahunda ya COVAX

    Zazanywe na Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’Ababiligi, Brussels Airlines

    source : https://ift.tt/3Bde9R1

  • Idindira ry’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu nyanja rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ikibazo gihari kiri mu buryo bubiri; hari ikibazo cya kontineri nke zitwara ibicuruzwa, hakaba n’ikibazo cy’ubwato bwabaye buke muri iyi minsi bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Ubusanzwe, kontineri nyinshi zikorerwa mu Bushinwa, bukora izirenga 90% by’izikoreshwa ku Isi. Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo ubucuruzi butari bwifashe neza ku rwego mpuzamahanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19, inganda nini zikora kontineri mu Bushinwa zagabanyije umubare w’izo zakoraga, kuko izigera kuri miliyoni 1,2 zari mu bubiko zitegereje abaguzi cyangwa gushyirwa abaziguze, mu gihe ku byambu byo mu Bushinwa hari izigera kuri miliyoni 3 zitarimo imitwaro, ibyatumaga imibare yerekana ko ikenerwa rya kontineri nshya ritari hafi aha.

    Icyakora ibintu byahinduye isura ubwo Perezida Trump yasinyiraga ko Leta ye irekura miliyari ibihumbi 2$ yagombaga gufasha abaturage guhangana n’ingaruka za Covid-19, bigatuma Abanyamerika bongera kugira ubushobozi bwo kujya ku masoko hirya no hino.

    Ubu bushobozi bw’Abanyamerika bwo guhaha, kongeraho itangwa ry’inkingo n’ifungurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi byari byaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, byatumye ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya bwiyongera ku kigero cya 27% mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka, ugereranyije n’amezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2019 icyorezo kitaraza.

    Icyakora nubwo ubucuruzi bwiyongereye, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato, byari byaragabanyije 11% by’ubwato bukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa ku Isi, bitewe n’uko ubucuruzi mpuzamahanga bwari bwaragabanutse.

    Mu gihe ubucuruzi bwongeraga kuzanzamuka muri Amerika mu buryo bwihuse, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato ntabwo byari bifite ubwato buhagije bwo guhita butwara ibicuruzwa, kuko bwinshi muri ubwo bwato bwahagaritswe, bwari buparitse ku byambu bya kure kandi burimo ubusa, ku buryo kugira ngo bugaruke mu kazi, byasabaga ko bujyanwa ku byambu biriho ibicuruzwa, cyane cyane ibyo muri Aziya y’Iburasirazuba na Amerika, kugira ngo bushyirwemo ibicuruzwa kuko ari ho hari kontineri z’ibicuruzwa.

    Uku kujyana ubwato bwinshi ku byambu bike bikorerwaho ubucuruzi bwinshi byagize ingaruka kuko byatumye ubwato buba bwinshi ku byambu, bituma havuka umubyigano w’ubu bwato, bumwe bukajya butegereza ubundi ko burangiza gupakira cyangwa gupakururwa kugira ngo bugerweho.

    Nko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ibyambu byo muri Amerika byakiriye inyongera ya 14% by’ubwato butwara ibicuruzwa, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2019 mbere y’icyorezo.

    Ku rundi ruhande, mu gihe ibyambu byariho umubyigano w’ubwato, kontineri nazo zaragabanutse kuko igihe zimara ku byambu, zaba ziri gupakirwa cyangwa gupakururwa, cyiyongereye kuko zihagerera rimwe ari nyinshi bityo zigategereza igihe kinini. Ibi byatumye ibigo by’ubwato butwara ibicuruzwa bijya ku isoko gukoresha izindi ariko izi na zo ntizahaza isoko kuko izikenewe ziruta kure ubwinshi bw’izikorwa.

    Ibi byose byavuyemo ko ibiciro bya kontineri nshya byiyongereyeho arenga 50%, mu gihe ibiciro byo gutwara kontineri mu bwato na byo byikubye hafi kane. Nk’urugero, kuvana kontineri nini mu Bushinwa uyijyana muri Amerika mu 2019, byashobora gutwara ibihumbi 2,5$ ariko ubu biri gutwara arenga ibihumbi 10$. Iri zamuka ryabayeho n’ahandi henshi ku Isi.

    Ubwato bwinshi bwafatiwe mu mubyigano uri ku byambu bitandukanye, ku buryo igihe bitwara ngo bube buhavuye cyiyongereye cyane

    Ingaruka ku Rwanda

    Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kure y’inyanja rukuraho ibicuruzwa. 70% by’ibicuruzwa byinjira mu gihugu binyura ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania kiri ku Nyanja y’u Buhinde, mu birometero 1416 uvuye mu Rwanda.

    Ubusanzwe amafaranga agurwa igicuruzwa aba akubiyemo n’igiciro cy’ingendo zirimo n’izo mu nyanja ariko aya mafaranga akunze kuba ari make cyane ku buryo atagira ingaruka zikomeye ku giciro cya nyuma. Icyakora mu gihe hiyongereyeho itinda ry’ibicuruzwa mu nzira, igiciro cy’aya mafaranga gishobora kwiyongera, bikagira ingaruka ku muguzi wa nyuma ugomba kwishyura menshi kugira ngo abone igicuruzwa runaka.

    Ibi nibyo biri kuba ku bacuruzi bavana ibicuruzwa mu mahanga babizana mu Rwanda. Mu kiganiro na Rwanda Today, Vichal Shah, Umuyobozi Mukuru wa Rwacom, ikigo gikora ibikoresho bya pulasitiki birimo n’amajerekani, yavuze ko iri dindira ry’ingendo z’ubwato butwara ibicuruzwa ryagize ingaruka ku bucuruzi bwabo, kuko bahombye amasoko bitewe n’uko ibicuruzwa byajyaga bibageraho mu gihe cy’ukwezi, bimaze amezi atatu bitarabageraho.

    Yagize ati “Twatumije kontineri y’ibikoresho dukoramo ibicuruzwa byacu muri Kamena ariko n’ubu ntabwo turabona ibicuruzwa, ubusanzwe byatwaraga ukwezi kumwe, ariko ibijyanye n’igihe byatwaraga byarahindutse, kandi byagize ingaruka ku bucuruzi bwacu kuko twaguye mu bihombo.”

    Uyu muyobozi yasobanuye ko ikibazo nyamukuru kiri guterwa n’uko “Nta bwato bwinshi buri kugera ku cyambu cya Dar Es Salaam kuko bwafashwe [bukerekezwa mu bindi byerekezo], ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byari byagabanyije ubwato bikoresha, ari na byo byateye iki kibazo.”

    Iri gabanuka yagarutseho ryatewe n’uko ubwo ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya y’Iburasirazuba bwasubukurwaga mbere y’ibindi bice by’Isi, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byahinduye inzira z’ubwato bwari busanzwe bwerekeza ibicuruzwa mu bindi bice, bwerekezwa muri Amerika. Ibi byagize ingaruka mu gihe ibindi bihugu byasubukuraga ibikorwa by’ubucuruzi, kuko byabuze ubwato bubagemurira ibicuruzwa, bitewe n’uko bwinshi bwaheze mu mibyiganiro iri ku byambu bikurwaho ibicuruzwa mu bihugu birimo u Bushinwa na Amerika.

    Shah yavuze ko mu mezi ane gusa, bamaze guhomba ibihumbi 300$ kubera ibi bibazo, ati “Uku gutinda kwatumye bigorana kumenya igiciro cy’igicuruzwa ku isoko kuko mu gihe upakiye kontineri [kugira ngo ikuzanire ibicuruzwa], uba uri mu gihombo cy’indi ikiri mu nzira utazi igihe izakugereraho, hari ibintu byinshi byahindutse muri iki gihe.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Bamwe mu bakiliya basubiranye amafaranga yabo, ubu turi gufata inguzanyo kugira ngo twishyure kandi tugashyiraho n’inyungu.”

    Uretse ubucuruzi bwa Shah, ubundi bucuruzi bwo mu Rwanda nabwo bwagizweho ingaruka n’iki kibazo mu buryo bufatika, kuko ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa hanze y’u Rwanda byazamutse cyane aho nka televiziyo yaguraga ibihumbi 350 Frw, ubu iri kugura ibihumbi 500 Frw.

    Mu gihe ibicuruzwa byinshi byakomeza kuzamura ibiciro, nta kabuza ko byagira ingaruka zishobora guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda. Kimwe mu bishobora kubaho ni ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, byitezwe ko rizata agaciro ku kigero cya kiri munsi ya 2,5%, nyuma y’uko ryari ryataye agaciro ku kigero cya 5,4% mu mwaka ushize.

    Uretse itakazagaciro ku ifaranga ry’u Rwanda, ibiciro bihanitse bizagabanya ingano y’ibyo umuguzi afitiye ubushobozi bwo kugura, ibi na byo bigabanye ingano y’ibyo umucuruzi ashobora gucuruza, ari na ko bigira ingaruka ku misoro yinjira mu isanduku ya Leta, mu gihe ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo rukurayo, cyari kuri miliyari 1,54$ mu 2019, gishobora gukomeza kwiyongera.

    Ku rundi ruhande, mu gihe iki kibazo cyamara igihe kirekire, birashoboka ko bimwe mu bicuruzwa bishobora gushira ku isoko burundu mu gihe ibikiri mu bubiko byarushaho kugabanuka, ibi na byo bikagira ingaruka zikomeye mu kuzamura igiciro cy’ibicuruzwa.

    Iki kibazo kizarangira gute?

    Mu burya busanzwe, kontineri n’ubwato butwara ibicuruzwa hirya no hino ku Isi birahagije, ikibazo ni uko inzira bunyuramo n’aho kontineri ziri ugereranyije n’aho zakabaye ziri byahindaguritse.

    Ibi bitanga icyizere ku basanzwe bakurikirana iby’ingendo z’ibicuruzwa mu nyanja, bavuga ko iki kibazo, cyanatijwe umurindi n’impanuka y’ubwato bwa Ever Given buherutse guhagarika ingendo mu Bunigo bwa Suez, gishobora kutazamara igihe kirekire kuko ibikoresho by’ibanze bikenerwa bihari kandi ku bwinshi, igisigaye akaba ari uko bisubira mu nzira za nyazo nk’uko byahoze mbere.

    Icyakora ku bandi barimo Peter Sand wo mu Ishyirahamwe ry’ibigo bitwara ibicuruzwa mu mato, bavuga ko iki kibazo gishobora kuzatwara igihe kirenga umwaka kugira ngo inzira zongere zikoreshwe nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

    Iki gitekerezo agihuriyeho na Lars Jensen w’Ikigo cy’Ubujyanama cya Vespucci Maritime, wahaye The Economist urugero rw’imyigaragambyo y’abatwara ubwato muri Amerika yabaye mu 2015, ikagira ingaruka zirimo ubwiyongere bw’ubwato ku byambu.

    ‘Iki kibazo cyakemutse mu mezi atandatu,’ nk’uko Jensen abivuga, ’kandi cyari cyabereye mu gihe kimwe cy’Isi, ubwo ukibaza igihe bizatwara kugira ngo ikibazo cyabaye ku rwego rw’Isi yose gikemuke.

    Muri rusange, mu gihe byasabaga ubwato urugendo rw’iminsi 41 kuva ku cyambu bwikoreye ibicuruzwa, bukagera ku kindi bukanagaruka ku cyambu cya mbere, ubu biri gutwara iminsi 70. Bikekwa ko 60% by’ibicuruzwa binyura mu nyanja, bishobora kongererwa ibiciro ku muguzi wa nyuma, bitewe n’iri dindira ry’ingendo zo mu nyanja.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ingano y’ibicuruzwa Abanyamerika baguze yaragabanutse ugereranyije na Kamena, nubwo n’ubundi yari ikiri hejuru ku kigero cya 18% ugereranyije na Nyakanga ya 2019. Iri gabanuka riratanga icyizere ko ibigo bitwara ibicuruzwa mu nyanja bishobora gusubiza ubwato mu nzira zahozeho na cyane ko ibindi bice by’Isi na byo biri gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi ku bwinshi.

    Hagati aho, urwego rw’amato atwara ibicuruzwa mu nyanja ruhanganye n’ikindi kibazo cyo kugabanya umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere n’ubwato bwose butwara ibicuruzwa mu nyanja, ukaba ungana na 2,7% by’umwuka wose woherezwa mu kirere uvuye ku Isi.

    Byitezwe ko kuva mu 2023, hazatangira ingamba zikomeye zo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubu bwato ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko bitazagira ingaruka mu itinda ry’ibicuruzwa cyangwa mu bwiyongere bw’ibiciro byo gutwara kontineri, kuko izi mpinduka zitazagira ingaruka zikomeye ku byo ubwato bwakoreshaga mu rugendo.

    Ibigo birimo Maersk biri ku gitutu cyo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubwato bwabyo, kugira ngo hagabanywe umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere

    source : https://ift.tt/3lbmqiu

  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya leta bazasibizwa: Ingaruka zishoboka – #rwanda #RwOT

    Amanota y’abakoze ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 aho mu mashuri abanza imitsindire iri ku kigero cya 82,5% mu gihe mu cyiciro rusange iri kuri 86,3%.

    Abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 115.076 naho mu cyiciro rusange bari 121.626 barimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386.

    Ku bijyanye n’ibyiciro by’imitsindire (Divisions), mu mashuri abanza abaje mu cya mbere ni 14.373 bihwanye na 5,7%; mu cya kabiri 54.214 (21,5%), icya gatatu ni 75.817 (30,10%) na ho icya kane bakaba 63.326 (25,10%).

    Mu basoza Icyiciro Rusange, abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 (15,8%); icya kabiri ni 22.576 (18,6%), icya gatatu ni 17.349 (14,3%) naho mu cyiciro cya kane harimo 45.842 (37,7%.)

    Nko mu mahuri abanza, abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere ni abafite kuva ku inota rya 1-16; icya kabiri kiri hagati ya 16 na 28; icya gatatu 29-34; icya kane 35-41. Abasigaye baba bari muri U (unclassified), ni bo baba batsinzwe, ni ukuvuga ko muri buri somo baba babonye inota rya 9 .

    Icyemezo cyo gusibiza abataratsinze neza gishingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu umwaka ushize wa 2020, urebana no ‘guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi’.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abo banyeshuri batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu byiciro bikurikira nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazasibizwa.

    Ati “Dushingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu aho usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bajye mu kindi cyiciro, aba banyeshuri ntibari buhabwe ibigo nk’uko byari bisanzwe bigenda ahubwo bazafashwa babanze bagere ku kigero kibemerera kwimukira mu bindi byiciro; ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndetse n’amashuri akaba yabakira mu byiciro bikurikiyeho.”

    Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko aba banyeshuri bazafashwa gusubiramo amasomo ku bufatanye n’ibigo bari basanzwe bigaho bakazasubira mu bizamini kugira ngo bazimukire mu kindi cyiciro bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.

    Bazabona ibyumba bigiramo?

    Minisiteri y’Uburezi imaze igihe irwana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri hamwe na hamwe n’ubu kikaba kitarakemuka burundu. Kuba hagiye gusibizwa umubare munini w’abanyeshuri biteye kwibaza niba bazabona ibyumba bigiramo.

    Dr Uwamariya yavuze ko ubu igikurira ari ukumenya aho abo banyeshuri baherereye aho bazigira n’uko bazigishwa nk’uko no mu byiciro bindi byagaragaye ko hari abanyeshuri basigaye inyuma kubera Covid-19. Minisiteri y’Uburezi n’amashuri ngo bifite umwanya wabateganyijwe wo gusubiramo amasomo.

    Ati “Aba rero bazitabwaho mu buryo bw’umwihariko, tuzakorana n’amashuri tuba dufite imibare; hariho n’amashuri uzasanga nta banyeshuri bahari bagomba gusubiramo umwaka hakaba n’ahandi uzasanga ari benshi cyane.”

    “Ntabwo tuzabirekera ibigo by’amashuri gusa ahubwo tuzafatanya yaba REB ndetse na Minisiteri y’Uburezi n’uturere abo bana bahereyemo kugira ngo bigishwe mu buryo budasanzwe.”

    Buri shuri ngo rizagira umwihariko bitewe n’umubare w’abanyeshuri bagomba gusibira.

    Ese ntibizongera umubare w’abata ishuri?

    Mineduc yavuze ko hari impungenge ko uku gusibiza abanyeshuri bishobora kuzamura umubare w’abata ishuri bikaba bisaba ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo iki kibazo gikumirwe.

    Ati “Birashoboka ariko ni ugukorana n’inzego zose kugira ngo abo bana batabura ayo mahirwe. Kuko aho kugira ngo umureke atambuke kandi ntacyo atambukanye, ibyiza wamufasha akarushaho kwiyongera mu bumenyi mbere y’uko akomeza.”

    “Tuzakorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo abo bana bagaruke mu ishuri. Kuba bazitabwaho by’umwihariko ngira ngo ntibizabaca intege ariko nta wakwirengagiza ko iki gishoboka [guta ishuri] bikaba bisaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo tutabatakaza.”

    Hari abishimiye icyemezo Mineduc yafashe

    Umwe mu babyeyi waganiriye na IGIHE yavuze ko iki cyemezo cyo gusibiza abafite intege nke bagishimye kuko kuba buri umunyeshuri yajyaga yumva ko azimuka uko byagenda kose byatumaga hari abadashyiraho umuhate mu myigire.

    Ati “Byatumaga hari abigira ’ibyo ntazi’ bakumva ko byanze bikunze bazimuka. Ubwo urumva uguhatana kwava he? Ibi ndabishyigikiye.”

    Abandi bavuze ko kwimura umwana utatsinze bituma agakomeza kudindira kubera ko ntacyo yiyungura mu bumenyi bwe.

    Impuguke mu by’uburezi Dr Munyakayanza Jean Francois, yabwiye RBA, ko gusibiza umunyeshuri mu gihe hari ibyo atarageraho ari ibintu byiza ariko bisaba kumufasha by’umwihariko.

    Ati “Bituma umwana bya bindi byajyaga bimurushya asa n’uwongeyemo imbaraga, ibyo atumvaga abyumve neza. Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (Tronc Commun), umwimuye azagera mu mwaka wa gatandatu ntacyo azi. Mwarimu afite uruhare rwe n’umubyeyi afite uruhare rwe. Ikiba gikenewe ni uko igihe mwarimu yamuhaye umukoro, umubyeyi ni ukumuba hafi akareba ko yabikoze.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri batsinzwe batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu byiciro bikurikira nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazasibizwa

    source : https://ift.tt/3Fmnc4g

  • Ubufaransa: Abapadiri gatolika bahohoteye ku gitsina abana 216,000 kuva mu 1950 #rwanda #RwOT

    Abana bagera ku 216,000 bakorewe ihohoterwa n'abapadiri ba Kiliziya Gatolika mu Bufaransa kuva mu 1950, nk'uko byavuzwe n'ukuriye komisiyo yakoze iperereza ku byaha nk'ibi muri Kiliziya.

    Jean-Marc Sauvé yabivugiye mu gusohora raporo ndende ku ihohotera rishingiye ku gitsina muri Kiliziya yo mu Bufaransa.

    Yavuze ko uwo mubare washoboraga kugera ku 330,000 iyo ibyaha nk'ibi byakozwe n'abandi bakozi basanzwe muri Kiliziya bishyirwamo.

    Umwe mu bahohotewe yavuze ko iyi raporo ari ikorosi rishya mu mateka y'Ubufaransa.

    Mu kumurika iyi raporo, uyu mugabo yanenze ubutegetsi bwa Kiliziya, anavuga ko uru rwego rudakora.

    Bwana Sauvé, umukozi mukuru wa leta, avuga ko kugeza mu ntangiriro z'imyaka ya 2000 Kiliziya Gatolika “yerekanye kwirengiza gukabije kandi k'ubugome ku bagiriwe nabi.”

    Iyo komisiyo yabonye ibihamya by'abakoze ibi byaha bari hagati ya 2,900 na 3,200 – ku bapadiri 115,000 n'abandi bakuru muri Kiliziya.

    Iyi raporo yayo, y'impapuro hafi 2,500, ivuga ko “igice kinini” cy'abahohotewe bari abahungu bakiri abana bo mu ngeri zitandukanye za sosiyete.

    Iyi raporo ivuga ko “nyuma y'ibijyanye n'inshuti n'imiryango, Kiliziya Gatolika ari ahantu higanje cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

    Iyi raporo ni ikindi kintu kibi kituye kuri Kiliziya Gatolika, yari imaze igihe yibasiwe n'ibirego by'ihohotera rishingiye ku gitsina ahanyuranye ku isi, kenshi rikorerwa abana.

    Iyi komisiyo yo mu Bufaransa yamaze imyaka irenga ibiri n'igice yegeranya ibimenyetso byo mu nkiko, muri polisi no mu nyandiko za Kiliziya, inavugana n'abakorewe iri hohoterwa, n'abatangabuhamya.

    Mu 2018 Kiliziya Gatolika y'Ubufaransa ubwayo ni yo yasabye ko hakorwa iri perereza, nyuma y'ibibazo nk'ibi byavuzwe mu bindi bihugu.

    Hugh Schofield, umunyamakuru wa BBC mu Bufaransa, avuga ko ibi byatangajwe biza kugorana kubyakira, kandi biza gutera uburakari benshi.

    Ibirego byinshi iyi komisiyo yabonye bikekwa ko bishaje cyane ku buryo bitaregerwa imbere y'amategeko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ubufaransa-abapadiri-gatolika-bahohoteye-ku-gitsina-abana-216-000-kuva-mu-1950

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#47: Amakosa akomeye Habyarimana yakoze ubwo yari ahanganye na FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#47 kiragaruka kuri rimwe mu makosa akomeye Habyarimana yakoze ubwo yari ahanganye na FPR Inkotanyi muri za 90.

    Kuki Intambara yayifashe nk'iy'Abahutu kandi yari azi neza ko n'Abatutsi hari abakomeye mu gihugu nka ba Rwigara, ba Makuza Rwandafoam, ba Rubagura bombi n'abandi? Kuki yafunze abo yise Ibyitso?

    Ba Nkubiri, ba Lando, ba Sakumi n'abandi! Ese byamugizeho izihe ngaruka? Ese iri kosa ryo mu ntangiriro y'intamabara rifitanye isano yihe no kugenda kwe akajyana n'ishyaka rye MRND? Tubane muri iki kiganiro!

    Amakosa HABYARIMANA yakoze arwana na FPR! Kuyita Intambara y'ABAHUTU no Gufunga IBYITSO/INTUMWA EP47

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-47-amakosa-akomeye-habyarimana-yakoze-ubwo-yari

  • Umwarimu yakoze ‘Robot’ bimugira indashyikirwa arabihemberwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Masengesho Bertin wakoze Robot n
    Masengesho Bertin wakoze Robot n’amapave

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021, umunsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, hahembwe abarimu babaye indashyikirwa mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu mashuri ya Leta n’ayigenga.

    Uwabaye indashyikirwa mu mashuri abanza ikiciro cy’amashuri yigenga ni Masengesho Bertin wo mu ishuri Authentic International Academy ryo mu Karere ka Nyagatare.

    Masengesho w’imyaka 29 y’amavuko wize imibare, ubugenge n’ubutabire (Maths, Physics and Chemistry) mu mashuri yisumbuye, akaba afite impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu ibaruramari (Accounting), amaze imyaka icyenda mu kazi k’uburezi.

    Avuga ko mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’ aribwo yatekereje kugira ibyo yikorera byamuhuza atangirira ku ituragiro ry’amagi y’inkoko, Robot ndetse n’amapave mu macupa ya pulasitike.

    Avuga ko abikora atari agamije irushanwa ahubwo yagira ngo arebe ko hari icyo ashoboye muri we by’umwihariko ku macupa ya pulasitike, akaba yari agamije kurengera ibidukikije.

    Ati “Urabona amacupa, amabase yamenetse n’ibindi bikoresho bya pulasitike usanga binyanyagiye ahantu hatandukanye kandi bibangamiye ibidukikije, narabifashe mbitwikira mu ngunguru, umushongi wabyo nawuvanze n’umucanga mbona havuyemo ipave ryiza, ndabikomeza.”

    Avuga ko mu gucanira ibikoresho bya pulasitike apfundikira ingunguru yifashisha kugira ngo na none umwuka wabyo udahumanya ikirere.

    Robot yo ngo yayikoze agamije kuzafasha abanyeshuri gufungura ubwonko, ibyo bumvaga ku maradiyo cyangwa babona kuri televiziyo ko na bo bashobora kuba babikora. Avuga ko atarayisoza ku buryo yatangira kwifashishwa ariko bishobotse yazabigeraho.

    Masengesho avuga ko kuba yabaye indashyikirwa byamushimishije cyane ariko na none byamuhaye umukoro wo kuticara.

    Agira ati “Sinabikoze ngamije irushanwa ariko kuba nditsinze ngiye gukoresha ubwonko nshake n’ibindi. Kwitwa indashyikirwa si ukugenda ngo mbyicarane, ahubwo ngiye kwerekera abandi.”

    Avuga ko n’ubwo nta muhanuzi iwabo ariko mu gihe abantu bazaba babona icyo ibyo yakoze byamugejejeho bazemera akaberekera.

    By’umwihariko umudugudu wa Mirama ya mbere Masengesho atuyemo, ngo na wo ugomba kuba ku isonga mu kurengera ibidukikije.

    Ati “Nk’ahantu hatuye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu na ho nzaharanira ko hahora isuku kandi abaturage barusheho kurengera ibidukikije”.

    Amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki
    Amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki

    Masengesho avuga ko agiye kuba umusemburo w’ibishoboka abantu bagakora kandi bakiteza imbere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko kuba mu myaka itatu uhereye 2018, Akarere ka Nyagatare hamaze kubonekamo abarimu b’indashyikirwa babiri ku rwego rw’Igihugu n’umwe ku rwego rw’Intara, ari ikizere ko ireme ry’uburezi rigenda rizamuka muri ako karere.

    Avuga ko ku banyeshuri baba bigishwa n’aba barimu baba indashyikirwa bituma barushaho kubagirira ikizere bityo n’ibyo babigisha bakarushaho kubyitaho no kubyiga neza.

    Naho ku dushya twahanzwe na Masengesho avuga ko bagiye gukangurira ibindi bigo by’amashuri bakamusura, bakagira ibyo bamwigiraho.

    Ati “Urumva nk’utu dushya afite ni ibintu yakwicara agakorana n’abandi benshi, agakora koperative, tukagira ahantu hakorerwa amapave mu karere kacu”.

    Ikindi ni uko ngo ibyo Masengesho Bertin akora bigiye kuzajya bikorwa n’abanyeshuri babibona kugira ngo na bo biyumvemo ko hari ibyo bakora mu maboko yabo.

    Avuga kandi ko iby’uyu mwarimu bizafasha no mu kwigisha urubyiruko ruziga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.


    source : https://ift.tt/3otKfV0

  • Rulindo: Abarimu barasaba kwishyurwa ibirarane by’imishahara batahembwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu babwiye Kigali Today ibi, ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye zibafite mu nshingano kugeza ku rwego rw’Akarere, basaba kwishyurwa ibyo birarane, ariko ngo kugeza ubu, bikaba ntacyo bitanga.

    Umwe mu batangiye akazi muri Mutarama 2021, usangiye ikibazo na bagenzi be, cyo kuba atarahembwe ukwezi kwa Mutarama ndetse n’ukwakurikiyeho kwa Gashyantare, agira ati: “Ni ikibazo kidukomereye kubona bigeze iki gihe tutarishyurwa iyo mishahara. Guhera mu kwa gatatu twishyuza ayo mezi yombi, twategereje amafaranga, tubonye bidushobeye tuniyambaza Akarere, duhamagara ku matelefoni bigera n’ubwo twandika amabaruwa, tubagaragariza ikibazo cyacu; none biracyari ahongaho, nta gisubizo gifatika twigeze duhabwa kugeza ubu”.

    Iki kibazo ku ikubitiro abarimu biganjemo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Rulindo bari bagisangiye ari benshi, ariko ubwo byageraga muri Mata uyu mwaka, ngo hari abishyuwe abandi basigara n’ubundi batishyuwe, ari na bo bakomeje gutakamba basaba ko ikibazo cyabo gikemuka.

    Ngo kuba bageze iki gihe kiri gusatira impera y’umwaka bakiberewemo umwenda w’ayo mafaraga y’imishahara, ntibanagaragarizwe ikibazo cyabayeho, aba barimu babifata nko kubarangarana.

    Hari uwagize ati: “Nkanjye ayo mafaranga nateganyaga kuyazigama mu bimina duhuriyemo na bagenzi banjye, mvuga nti nagwira nzayashore mu buhinzi n’ubworozi, niteze imbere nk’abandi; None ubu dore igihe kirenga amezi umunani kirashize twiruka mu buyobozi ngo buduhe ayo mafaranga, bwaraducecekanye buratwihorera; twe abatarigeze bishyurwa icyizere ndabona kigenda kiraza amasinde. Kandi rwose ntibyumvikana ukuntu iki gihe cyose gishira, ikibazo kizwi n’inzego zose ariko kikaba kidakemuka. Ubu se umuntu ntiyabyita uburangare?”.

    Ati: “Namwe muzi ukuntu muri twa dufaranga duke mwarimu ahembwa, ari two avanamo ubukode bw’inzu, ayo ahahisha no kurihira abana minerivale. Twibaza impamvu ababishinzwe birengagije ibi, bakaba bakomeje kuryama ku dufaranga twacu twari ku mpamvu zidasobanutse. Ubu koko bazi ko tubayeho dute?”

    Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, mu gihe bwagira icyo butangaza kuri iyi nkuru, turabibagezaho,…

    source : https://ift.tt/3Ac7tkA