Category: Uncategorized

  • RwandAir na Qatar Airways byasinye amasezerano azafasha abagenzi kugana mu byerekezo bisaga 65 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021, ni bwo Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo n’Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, bashyize umukono kuri aya masezerano y’impande zombi.

    Aya masezerano azwi nka “codeshare agreement”, ashyirwaho iyo ibigo bibiri by’indege byinjiye mu mikoranire ituma kimwe gishobora guha umugenzi gahunda y’urugendo ariko ikubahirizwa n’ikindi.

    Muri aya masezerano kandi RwandAir izatangiza ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’uwa Doha ariko zidahagaze bitarenze Ukuboza 2021.

    Biteganyijwe ko abagenzi baturutse mu mfuruka zose z’Isi bazungukira muri aya masezerano kuko azatuma ibyerekezo yaba indege ya RwandAir na Qatar Airways iganamo biziyongera.

    Abagenzi bakoresha izi ndege kandi bazoroherwa no kugura amatike mbere [reservation] mu gihe cyo gukora ingendo ziri mu byerekezo izi sosiyete zikoreramo; bazajya bahabwa itike imwe ndetse n’ibindi bijyanye no gusakwa, gusuzuma imizigo yabo byose bikorerwe mu buryo buhuriweho.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko isinywa ry’amasezerano ari ingenzi mu mikoranire yabo na Qatar Airways.

    Yagize ati “Iyi ni intambwe ikomeje kuri RwandAir ndetse ni intangiriro y’urugendo rushya na Qatar Airways. Twishimiye byimazeyo guha ikaze Doha mu cyerekezo gishya, gihuza abakiliya bacu na Qatar.’’

    “Aya masezerano azaha abakiliya bacu amahirwe akwiye kandi aboneye azafasha RwandAir kubaka ubudahangarwa ku Isi yose no kubakira ku musingi uhamye w’abakiliya ifite muri Afurika.’’

    Amasezerano y’imikoranire hagati ya Qatar Airways na RwandAir yitezweho kuzahura urwego rw’ingendo zo mu kirere rwahungabanyijwe n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, icyorezo cyatumye ingendo nyinshi mpuzamahanga zihagarara.

    Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, yahaye ikaze RwandAir mu rugendo rudahagaze rwa Kigali-Doha.

    Yakomeje ati “Binyuze muri aya masezerano yumvikanyweho, twiteguye gutanga amahitamo aboneye ku bakiliya bacu muri Afurika n’ahandi ku Isi.’’

    “Imikoranire mishya izafasha Qatar Airways kwinjira ku isoko ry’Akarere no kuzuzanya n’uburyo bwacu bwo kwagukira ku Mugabane wa Afurika.’’

    Qatar Airways ishaka gushinga imizi ku isoko rya Afurika no kugera mu byerekezo bitandukanye birimo Bujumbura mu Burundi, Kinshasa na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Binyuze muri aya masezerano, abakiliya ba RwandAir bazajya bashobora kugura amatike ku ngendo zigana mu byerekezo birimo Amerika muri New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles.

    Imikoranire kandi izanagukira mu mijyi y’i Burayi irimo London, Zurich na Madrid ndetse no muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

    RwandAir yinjiye mu mikoranire na Qatar Airways nyuma y’iminsi mike, Ikigo gikora Ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo, Skytrax kiyishyize ku mwanya wa mbere muri Afurika muri Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifite abakozi batanga serivisi nziza mu 2021.

    Ni igihembo cya kabiri yari yegukanye nyuma y’uko muri Gicurasi 2021 yari yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’ kibikesha kugira indege zitekanye kandi zirimo isuku ifasha abagenzi kutandura COVID-19.

    Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by’izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.

    Ayo masezerano ateganya ko umukiliya wa Qatar Airways wagorwaga no gukorera ingendo muri Afurika kubera ko iyi sosiyete itahagera hose, azajya ajyayo kimwe n’uwa RwandAir wifuza kujya aho itagera ariko Qatar Airways ihagera azoroherezwa kuhagera.

    RwandAir igana mu byerekezo 30 mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo n’Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano

    Aya masezerano azafasha abagenzi bakoresha indege za RwandAir na Qatar Airways kugana mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi

    source : https://ift.tt/3AcLPwO

  • Urukiko rwemeje ko Dr. Kayumba Christopher afungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Dr Kayumba Christopher ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

    Urukiko rwavuze ko ikirego cy'uwahoze ari umukozi wa Dr Kayumba Christopher gifite ishingiro ko ari na yo mpamvu ikomeye agomba gukomeza gukurikiranwa n'Ubushinjacyaha afunze.

    Urukiko rwavuze ko abantu bose babajijwe batanga ubuhamya bw'uko Dr Kayumba Chrstopher yasambanije uwitwa Yankurije, ko ubuhamya bwabo bufite ishingiro kandi ko nta mpamvu bafite yo kubeshyera Dr Kayumba icyaha nk'iki gikomeye.

    Umucamanza yanavuze ko kuba Dr Kayumba Christopher mu mwirondoro we harimo ko akora umwuga w'itangazamakuru akaba anafite ikinyamakuru cye mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje ikinyamakuru cye.

    Yakomeje avuga ko ibyaha Dr Kayumba Christopher akurikiranweho mu gihe byaba bimuhamye yahanishwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri bityo ko ari yo mpamvu agomba gufungwa mu gihe Ubushinjacyaha bugikora iperereza.

    Umucamamanza yavuze ko Dr Kayumba Christopher n'umwunganira mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy'urukiko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Dr Kayumba Christopher asanzwe yunganirwa mu mategeko na Me Ntirenganya Jean Bosco. Uyu mugabo w'imyaka 50 aburana ahakana ibyaha ashinjwa akavuga ko afunzwe azira impamvu za politiki. Asaba urukiko kumurekura kuko atari umuntu wasambanya umukozi wo mu rugo.

    Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Dr Kayumba Christopher ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubushinjacyaha bwari ku Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gihe Dr Kayumba Christopher n'umunyamategeko we bari aho afungiye kuri Kasho ya Polisi ya Kicukiro.

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwemeje-ko-dr-kayumba-christopher-afungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • Sobanukirwa Akamaro ko kunywa amazi arimo Concombre ku buzima bw'umuntu #rwanda #RwOT

    Akamaro k'amazi arimo concombre

    Uruhu rwiza

    Muri concombre harimo ibisohora imyanda mu mubiri ndetse na za vitamin naho amazi yo azwiho kurwanya umwuma no gusukura umubiri. Uruvange rwabyo rero rwirukana imyanda ishajisha uruhu, rukarwanya iminkanyari yaruzaho, ndetse rukanarwanya utubara tuza ku ruhu kubera gusaza

    Kugabanya ibiro

    Amazi arimo concombre atera igihagisha. Ndetse anarinda inyota dore ko hari igihe ugira inyota bikagendana no gusonza. Niba wifuza kugabanya ibiro, ifunguro ryawe rinini ribeho aya mazi kuko akurinda kuryagagura cyangwa kurya byinshi.

    Umutima

    Concombre ikungahaye kuri potasiyumu uyu ukaba umunyungugu mwiza ufasha abafite ikibazo cy'umutima. Ubwinshi bwayo mu mubiri bugabanya igipimo cya sodiyumu, iyi ikaba mbi kuko ubwinshi bwayo mu mubiri butera umuvuduko ukabije w'amaraso. Kunywa aya mazi rero birwanya indwara z'umuvuduko, stroke, n'izindi zifata umutima.

    Uburemere bw'amagufa

    Nubwo muri concombre hatabamo imyunyungugu myinshi ariko habamo silicium na manganese, imwe mu myunyungugu umubiri udakenera ari myinshi, ariko ikenerwa ngo amagufa agire ireme. Kunywa aya mazi rero birafasha kugira amagufa afite ireme bikakurinda za rubagimpande n'izindi ndwara zifata amagufa uko usaza.

    Kongera amavangingo

    Amavangingo, amazi, amanyare nkuko byitwa mu mazina atandukanye byiyongera iyo umubiri woroshye kandi urimo amazi menshi. Kunywa amazi arimo concombre rero ni bumwe mu buryo bufasha abagore kongera aya mavangingo.

    Kanseri

    Muri concombre habamo cucurbitacin iki kikaba ikinyabutabire kiboneka muri yo gusa kikaba kizwiho gusohora imyanda mu mubiri by'umwihariko kunywa amazi arimo concombre bigafasha kurwanya kanseri ya porositate ku bagabo, n'izindi kanseri zinyuranye muri rusange.

    Gusukura

    Kunywa aya mazi bizatuma unyara kenshi bityo uko unyara ube uri gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri. ibi bizakorwa vuba kandi birinde ko hari imyanda n'uburozi byakibika muri wowe.

    Gukomeza imikaya

    Muri concombre habonekamo silicium idakunze kuvugwaho cyane nyamara ikaba ari ingenzi mu gutuma ugira imikaya ikomeye kandi ikora neza.

    Aya mazi ategurwa ate?

    Gutegura aya mazi ntibigoye kandi ni ibintu nawe wakikorera. Icyo usabwa ni ukuba ufite amazi meza na concombre gusa.

    - Sukura concombre uyikatemo uduce mu muzenguruko (ntuyihate). Niba ushaka amazi yuzuye ikirahure urakata udusate 4 gusa ariko ushaka litiro ukoresha concombre yose
    - Suka amazi mu cyo uvangiramo hanyuma ushyiremo twa dusate twa concombre
    - Niba wabona balafu yishyiremo kugirango twa dusate twa concombre tutareremba. -Utayifite ukoreshe ibindi birusha uburemere concombre ku buryo zijya ku ndiba ntizirerembe
    - Bireke gutyo iminota 15 mbere yo kunywa
    - Nyuma yo kunywa ayo mazi ongera ushyiremo andi kuko ntabwo intungamubiri zirashiramo. Nihashira amasaha 24 za concombre uzijugunye ukate izindi

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/sobanukirwa-akamaro-ko-kunywa-amazi-arimo-concombre-ku-buzima-ku-buzima-bw

  • Umugore yahishuye ko asangira umugabo na nyina ndetse na murumuna we #rwanda #RwOT

    Madi Brooks, Ukomoka muri Amerika [USA] yavuze ko uyu mubano w'umugabo we na nyina na mushiki we ntacyo umutwaye,mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa TikTok rukurikirwa n'abasaga 92 700.

    Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nta kibazo bimuteye kuba umugabo we aryamana na nyina na murumuna we kandi ko bose bafitanye umubano weruye

    Mu mashusho yashyize kuri Tik Tok,uyu mugore yagize ati: “Jye na mama twembi dusangira umugabo kandi ni byiza.

    “Uzi impamvu? nuko hari igihe kimwe mba ntameze neza.Ndeka umugabo wanjye akajya ahandi.

    'Yego, ndi umugore umeze gutyo. Nemerera umugabo wanjye kubikora inshuro nke mu cyumweru. “

    Madi yavuze ko na murumuna we rimwe na rimwe “aryamana” n'umugabo we.

    Yongeyeho ati: “Urashaka kumenya uko nshimisha umugabo wanjye? Naramuretse akundana na murumuna wanjye . “

    Aya mashusho yatumye abakoresha TikTok benshi bumirwa ndetse akwirakwizwa henshi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahishuye-ko-asangira-umugabo-na-nyina-ndetse-na-murumuna-we

  • Pasiteri yateye inda abayobokeb be 20 yemeza ko umwuka wera ariwo wabimutegetse #rwanda #RwOT

    Bibiliya iburira ko 'mu minsi y'imperuka hazabaho ibihe bibi, kandi benshi bazava mu nzira yo gukiranuka. Hazabaho abantu bigira intama kandi ari impyisi mahuma zishaka kubeshya abantu. “

    Umuvugabutumwa w'imyaka 53 yakoze amahano atera inda abagore bagera kuri 20 basengera mu itorero rye arangije ashinja umwuka wera ko ariwo watumye akora ibyo.

    Nkuko byatangajwe, umushumba mukuru w'itorero rya 'Vineyard Ministry of the Trinity Holy' rifite icyicaro i Enugu, muri Nijeriya, Timothy Ngwu, yemeye ibi avuga ko ibyabaye byatewe n'umwuka wera.

    Polisi yagize icyo ivuga kuri uru rubanza yasobanuye ko pasiteri yavugaga ko ari umukristo ndetse ko ibyo yakoze kwari ugukurikiza amabwiriza y'Imana.

    Uyu Pasiteri yemeje koijambo ry'Imana ngo “mubyare mwororoke”, ariyo mpamvu yakoze gushaka kw'Imana agatera inda umuntu uwo ari we wese watoranijwe ndetse ko umugore wese akwiriye kubyara,yaba abishaka cyangwa atabishaka.

    Iperereza ryakurikiyeho ryagaragaje kandi ko umugore wa pasiteri atishimiye cyane imyitwarire ye maze amushyikiriza abashinzwe umutekano kugira ngo bamuhane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-yateye-inda-abayobokeb-be-20-yemeza-ko-umwuka-wera-ariwo-wabimutegetse

  • Akarere ka Karongi kagiye kongera iminsi y’isoko gahuriraho n’abanyekongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abikorera batuye ku kirwa cy
    Abikorera batuye ku kirwa cy’Ijwi bahabwa ikaze mu Rwanda

    Ni icyifuzo bagaragaje mu nama abikorera bakorera bo ku Ijwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abikorera baho, bagamije kunoza imihahiranire hagati y’icyo kirwa n’Akarere ka Karongi karimo isoko mpuzamipaka bakunda guhahiraho.

    Abikorera batuye ku kirwa cy’Ijwi basuye Karongi nyuma y’uko abikorera ba Karongi na bo basuye abo ku Ijwi tariki ya 20 Mutarama 2020, hagamijwe kuganiriza n’abahakorera banoze ubuhahirane, harebwa ibyo bafite bashora mu Rwanda n’ibyo bakeneye, urugaga PSF rw’abikorera rwa Karongi rwajya rubashyira nk’abantu bahuriye ku isoko ryambukiranya imipaka.

    Icyakora Covid-19 yatumye badashobora kuza kureba ibikorerwa mu Rwanda, ariko ibintu bitangiye koroha basuye Akarere ka Karongi bahura na PSF yaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Theophile Niragire, avuga ko harebwa amahirwe aboneka ku mpande zombi yabyazwa umusaruro.

    Ati “Amahirwe ya mbere ni uko ugereranyije n’imijyi ya Goma na Bukavu, ni twe duturanye n’ijwi kandi twahahirana byoroheje, ikindi hari byinshi bikorerwa mu nganda iwabo badafite. Urebye ibikomoka ku nyama, ibijyanye no kubaka ndetse n’ibikomoka ku buhinzi bitunganyirizwa mu nganda, bakeneye ko tubahuza n’abacuruzi bacu bakaganira ku mikorere kandi ibi byafasha n’abandi bikorera bari hanze ya Karongi bajya bazana ibicuruzwa hano bikoherezwa ku Ijwi.”

    Abikorera ku Ijwi basabye ko iminsi y
    Abikorera ku Ijwi basabye ko iminsi y’isoko yongerwa

    Niragire avuga ko bemeje kunoza imikoranire nko kongera iminsi y’isoko ryari risanzwe rikora umunsi umwe mu cyumweru (kuwa batanu) ikaba ibiri, bemererwa ko igihe bashakira bajya bamenyesha ibyo bashaka bakaza kubitwara.

    Bifuje ko haba ubufatanye bwo kubaka ubwato bukoreshwa mu buhahirane hagati ya Karongi n’ikirwa cya Ijwi kuko nta bwato bwizewe buhari bakajya baza bizeye umutekano wo mu mazi.

    Ibyo abatuye ku Ijwi bazana mu Rwanda

    Nirere ati “Tubakeneyeho isoko bakaza kuduhahira, ariko hari n’ibyo bafite twabahahira bikomoka ku buhinzi nk’inanasi, ibitoki n’ibishyimbo kandi ntibisaba ibyangombwa kugira ngo bizanwe mu Rwanda, hagendewe ku masezerano agenga ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Gusa n’ibindi bakwifuza babitugaragariza bagacuruza iwacu natwe tugacuruza iwabo”.

    Yongeraho ko badakumira ibituruka muri Congo ahubwo ikibazo n’uburyo bizanwamo nka magendu.

    Ati “Ntibikwiye ko babyambutsa nka magendu, babinyuze ku mipaka izwi, ibisora bisoreshwe n’ibidasora bitambuke mu nzira zizwi, ntitwifuza gucuruza iwabo badacuruza iwacu, gusa bikorwe mu nzira izwi.”

    Ikirwa cy’Ijwi cyegereye u Rwanda kandi gihahirana na Karongi kurusha indi mijyi ya Congo, bakaba bafite ikibazo cy’ingendo zo mu mazi kuko nta bwato bwizewe buboneka mu mazi y’Ikivu bukoreshwa mu buhahirane.

    source : https://ift.tt/2YqNDp0

  • Ni amahano! Umugore yatangaje impamvu yemerey… – #rwanda #RwOT

    Umugore yatangaje ko asangiye umugabo we na Nyina hamwe na murumuna we. Madi Brooks ukomoka muri Amerika, yatangaje  ibi ku mbuga nkoranyambaga akoresheje urukuta rwe rwa  TikTok aho afite abayoboke barenga 92700. Uyu mugore afite umugabo ariko bumvikanye ko igihe umugore atazajya aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, umugabo azajya ajya kuyikora na nyina w’umugore we  cyangwa murumuna w'umugore we; umwe mubazajya baboneka kugira ngo umugabo yishimishe.

    Madi, avuga ko nta pfunwe bimuteye kuba umugabo we yajya kurarana na Nyina (Nyirabukwe) kuko barabisezeranye mu gihe uyu mugore azajya yumva adafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Madi Brooks  yagize ati 'Uzi impamvu? Igihe cyose ntameze neza, nshobora kureka umugabo wanjye akaryamana na Mama. Nemereye umugabo wanjye kuryamana na  mama  inshuro ebyiri mu cyumweru, iyo mama nawe atameze neza ubwo umugabo ahita ajya kureba murumuna wanjye bakaryamana ntakibazo'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110123/ni-amahano-umugore-yatangaje-impamvu-yemereye-umugabo-we-kuryamana-na-nyina-na-murumuna-we-110123.html

  • Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi irimo kwitegura umukino wa gatatu wo mu matsinda yitegura gukina na Uganda mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha 2022 muri Quatar, bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kugera mu mwiherero abandi batangira imyitozo.

    Mu bakinnyi bamaze gutangira imyitozo mu Mavubi ni Jamir Kalisa ukina muri Uganda akaba ari nawe wabimburiye abandi kugera i Kigali mbere y'abandi, hari Kagere Medie ukina muri Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse na Salomon Nirisilike ukina muri Urartu FC yo mu gihugu cya Armenia.

    Mu bandi bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bageze mu mwiherero kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, barimo Rwatubyaye Abadoul ukina muri Schkupi yo muri Macedonia, Raphael York ukina mu gihugu cya Suwede mu ikipe ya Kalmar FF ndetse na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina mu ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc.

    Mu bandi bategerejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri harimo Mukunzi Yannick, Buhake Twizere Clement, Ngwabije Clovis ndetse na Mutsinzi Ange na Emery Mvuyekure, gusa umukinnyi Bizimana Djihad we ntabwo azitabira iyi mikino yombi kubera ko yarwaye Koronavirusi, undi utazitabira ubutumire ni Emery Bayisenge utazaboneka kubera ko agiye kwerekeza hanze gushaka ikipe akinira.

    The post Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kagere-meddie-na-salomon-nirisalike-bari-mu-bakinnyi-bakina-hanze-yu-rwanda-batangiye-imyitozo-mu-mavubi-rwatubyaye-na-raphael-york-bageze-mu-mwiherero-bitegura-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kagere-meddie-na-salomon-nirisalike-bari-mu-bakinnyi-bakina-hanze-yu-rwanda-batangiye-imyitozo-mu-mavubi-rwatubyaye-na-raphael-york-bageze-mu-mwiherero-bitegura-uganda

  • Sinkangurira abantu gukunda FPR, wayikunda utayikunda ntibiyibuza kwitwa FPR- Kalinijabo #rwanda #RwOT

    Kalinijabo avuga ko mu nkuru yagiye atambutsa hari bamwe bamunengaga ko ari gusenya Leta kuko yagaragazaga akarengane kakorerwaga bamwe mu baturage.

    Avuga ko haba mu gihugu no hanze yacyo hari abahezanguni bafashe umurongo mu buryo budasubirwaho barimo abatabona ibyiza by’Igihugu ndetse n’abahora bahanganye n’abasebya Igihugu.

    Kalinijabo atangaza ko hari ibyiza byinshi Leta Ikora ndetse ko abantu baba bakwiye kubishima ariko ntibarenze n’ingohi n’ibibi bikorwa ku buryo na byo biba bikwiye kunengwa kugira ngo bikosorwe ndetse ntibizongere no kubaho.

    Ati 'Iyo wuriye ingoma urahanuka, Abari bunyumve mu murongo uyu n’uyu baravuga bati 'ndi gukangurira abantu gukunda FPR. Ntabwo ndi kubakangurira kuyikunda kuko wayikunda utayikinda, wayiyoboka utayiyoboka, ntibiri buyibuze kwitwa FPR, ntacyo biri buyihindureho.'

    Avuga ko ubuhezanguni mu Banyarwanda buturuka ku mateka y’Igihugu cyabo kuko atavugwa uko ari ahubwo akavugwa hashingiwe kuri Politiki.

    Ati 'Ni amateka atavugwaho rumwe ubwayo, abaturage iyo batumva kimwe amateka n’umuco byabo…biroroshye ko batanumva kimwe buri ngingo izamutse mu Gihugu ariko tukagira uruhande rwo gusesengura ibyiza n’ibibi by’Igihugu ariko tunashakira hamwe kugira ngo ibyo bibi bigabanuke ahubwo duteze imbere Igihugu.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Sinkangurira-abantu-gukunda-FPR-wayikunda-utayikunda-ntibiyibuza-kwitwa-FPR-Kalinijabo