Category: Uncategorized

  • Video: Umusore yataye umugeni we ujya kwibyinira imbyino zidasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimaze kumenyerwa ko mu muco nyafurika iyo ubukwe budafite ùmuziki bufatwa nk'ubukonje, aba butaha na bo bashimishwa no gufata amashusho n'amafoto yabarimo kubyina bakayohereza ku mbuga nkoranyambaga.

    Imwe muri izo video twabateguriye uyu munsi ni iy'umusore wasize umugeni we aho biyakirira (reception) akajya kwibyinira hamwe n'abagore bari batumiwe mu bukwe ,bazi kuzunguza ibibuno.

    Muri iyi videwo umusore n'umugeni we baba bicaranye ariko yabona abagore bari baje mu bukwe barabyina mu buryo budasanzwe ahita ahaguruka ata umugeni ajya kwibyinira.Adatekereje ku mugeni we, uyu musore yahise yiterera aho babyiniraga atangira kubyinisha abandi bagore yabafashe mu mayunguyungu.

    Source : https://yegob.rw/video-umusore-yataye-umugeni-we-ujya-kwibyinira-imbyino-zidasanzwe/

  • Banki ya Kigali yahembye abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha IKOFI kenshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi ashyikiriza sheki umwe mu bahinzi bitabiriye gukoresha IKOFI
    Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi ashyikiriza sheki umwe mu bahinzi bitabiriye gukoresha IKOFI

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, ikaba yaragenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa (amafaranga baba bishyuwe iyo bagurishije umusaruro), kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura inyongeramusaruro, ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bakazafashwa kubona serivisi z’imari zituma basaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, Banki ya Kigali yashyize k’ umugaragaro poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bakoresha kenshi IKOFI, ndetse hakazahembwa buri kwezi abacuruzi b’inyongeramusaruro 10 bahize abandi mu gukoresha iyi serivisi.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko iyi gahunda igamije gushishikariza abahinzi bose mu Rwanda gukoresha iri koranabuhanga kugira ngo banki ibone uburyo ibateza imbere.

    Dr Karusisi yagize ati “Tureba uburyo umuhinzi uri mu IKOFI akoresha amafaranga yishyura umucuruzi w’inyongeramusaruro, tukabasha kubona uwakoresheje IKOFI neza bikaduha amakuru azatuma tumugenera inguzanyo n’ibindi bimubereye.”

    Dr Diane Karusisi asaba abahinzi kwitabira IKOFI kugira ngo babone amahirwe yo kubona inguzanyo
    Dr Diane Karusisi asaba abahinzi kwitabira IKOFI kugira ngo babone amahirwe yo kubona inguzanyo

    Muri iyi poromosiyo izamara amezi atatu, umuhinzi wese watsinze azahabwa igihembo cya 50,000Frw. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, BK yatumiye umuhinzi uhagarariye bagenzi be icyenda basigaye mu ntara, aza gufata sheki, ariko bose bakaba baherewe amafaranga icyarimwe.

    Nyirasafari Christine utuye ndetse akaba ahinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo mu Kagari ka Karaba, avuga ko kwishyura akoresheje IKOFI yabigize umuco kuva yajya muri iyi gahunda mu mwaka ushize wa 2020.

    Nyirasafari agira ati “Kubera ko mba mfite imirima myinshi, buri gihe nkoresha IKOFI nishyura inyongeramusaruro. Ndashimira Banki y Kigali kuba yaraduteguriye iyi poromosiyo kuko igihembo nkuyemo kiri bumfashe mu kongera ubuhinzi bwanjye”.

    Nyirasafari avuga ko agiye kubwira abahinzi badakoresha IKOFI kubyitabira kuko harimo ibyiza byinshi nko kubitsaho akomoka ku musaruro wabo kugira ngo batayasesagura ndetse na poromosiyo irimo ibihembo bahawe izamara amezi 3.

    Banki ya Kigali ivuga ko muri iyi poromosiyo kandi izajya ihemba n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 10 buri kwezi, bo bakazajya bahembwe amafaranga ibihumbi 100 buri umwe umwe.

    Kugeza ubu, serivisi ya IKOFI imaze kwitabirwa n’abahinzi basaga ibihumbi 300,000 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 1,768.

    Nyirasafari Christine yahawe igihembo cy
    Nyirasafari Christine yahawe igihembo cy’uko akoresha IKOFI mu kwishyura inyongeramusaruro

    Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwifuza kuzageza IKOFI ku bahinzi bose mu Rwanda barenga miliyoni ebyiri, kugira ngo babashe kubona umusaruro uhagije Abaturarwanda barenga miliyoni 12 ndetse bakanasagurira amasoko mpuzamahanga.


    source : https://ift.tt/3lcU6MV

  • Umuzamu Jean Paul Itangishatse wasezerewe kur… – #rwanda #RwOT

    Itangishatse Jean Paul yari afite amazerano y’umwaka muri Sunrise FC ibarizwa mu karere kanyagatare, ariko muri Kanama 2021 iyi kipe ihitamo gusesa amasezerano. Tariki 4 Kanama nibwo ikipe ya Sunrise FC, ibinyujije kuri whatsapp, yashyikirije urwandiko Itangishatse Jean Paul imumenyesha ko basheshe amasezerano bari bafitanye. Muri uru rwandiko, ikipe ya Sunrise FC yavugaga ko ihisemo gusesa amasezerano kubera ikibazo cy’umusaruro mucye ndetse ndetse n’imyitwarire idahwitse.


    Mu rwandiko uhagarariye Itangishatse Jean Paul yandikiye Ubuyobozi bwa Sunrise FC, ahakana izi mpamvu zose ikipe yatanze ijya gusesa amazerano ngo kubera ko kubijyanye n’umusaruro mucye iyi kipe itigeze itanga ubusobanuro bugaragaza uko umusaruro w’uyu muzamu wari uhagaze, ndetse ngo kubijyanye n’imyitwarire nabyo nta gaciro babihaye kuko ikipe itigeze igaragaza uko yajyaga yihanangiriza uyu musore cyangwa se ngo berekane nk’ikosa ntakuka ryari gutuma basesa amasezerano.


    Nyuma y’ibi byose, Itangishatse Jean Paul arashaka iki?

    Umuzamu Itangishatse Jean Paul, nyuma yo kubona ko uburyo ikipe yasheshemo amazerano bari bafitanye bunyuranyije n’amategeko, yasabye indishyi zirimo umushahara w’umwaka yari asigaje ungana na 2,520,000; indishyi zikomoka ku gusesa amasezerano y’umurimo mu buryo bunyuranye n’amategeko bungana na 1,260,000; indishyi zikomoka ku kudahabwa integuza ingana na 210,000; indishyi zikomoka ku kudahabwa icyemezo cy’umukoresha wa nyuma ingana na 210,000. Jean Paul kandi arasaba kwishyurirwa imisanzu ya RSSB, amafaranga y’ingendo kubera gusiragizwa mu gihe umukoresha yakabaye yarubahirije ibyo amategeko ateganya angana na 500,000; ndetse n’igihembo cya avoka kingana na 1,500,000. Aya mafaranga yose iyo uyateranyije usanga angana na Miliyoni 6 n’ibihumbi 200.


    Itangishatse Jean Paul aganira na InyaRwanda, yavuze uburyo yababajwe cyane n'uburyo ikipe ye yamwirukanye ibinyujije kuri whatsapp. Yagize ati: “Nababajwe n’ukuntu Sunrise FC yanyirukanye, kuko narabyutse nsanga urwandiko kuri Whatsapp ruvuga ko bamaze kunsezerera. nahisemo guceceka kuko ibyo bari bakoze nabonaga binyuranyije n’amategeko, ariko ntabwo byari kurangira uko.” 


    Itangishatse Jean Paul yari umuzamu wa kabiri inyuma ya Nsabimana Jean de Dieu, na we werekeje mu ikipe ya Bugesera FC. Itangishatse Jean Paul aherutse gusinyira ikipe ya Espoir FC ibarizwa i Rusizi, aho yari amaze hafi imyaka 6 mu ikipe ya Sunrise FC. Sunrise FC iherutse gusinyisha Nduwayo Danny bakunze kwita Barthez ubu uzaba ariwe muzamu wa mbere wa Sunrise FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110128/umuzamu-jean-paul-itangishatse-wasezerewe-kuri-whatsapp-arishyuza-asaga-miliyoni-6-ikipe-y-110128.html

  • Dele Alli yasohokanye umukobwa w'umutoza Pep Guardiola bari mu rukundo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati wa Tottenham, Dele Alli, yasohokanye n'umukobwa w'umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola,ahakundwa n'ibyamamare basangira ikawa n'amazi.

    Uku gusohokana kwa Maria Guardiola na Dele kubayeho nyuma y'amezi atanu bavuzwe ko bakundana nyuma yo kugaragara basomanira mu kabyiniro.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, uyu mukinnyi wa Spurs, ufite imyaka 25, yagaragaye asoma umukobwa mukuru wa Pep Guardiola mu kabari hejuru batitanye ku bari babahanze imboni.

    Urukundo rwakomeje kuba ibihuha ariko amafoto agaragaza aba bombi basohokanye yongereye ibirungo mu nkuru y'urukundo rwabo.

    Muri Gashyantare,byavuzwe ko Dele yahungabanyijwe no gutandukana n'umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu, Ruby Mae,ndetse byavuzwe ko batandukanye bashwanye bikomeye.

    Pep Guardiola hamwe n'umugore we Cristina Serra bafite abana batatu barimo uyu Maria w'imyaka 20, Marius w'imyaka 18 na Valentina w'imyaka 13.

    Mu mafoto yashyizwe hanze,uyu mukobwa w'umutoza wa Manchester City yari imbere ya Dele batwaye ikawa bari baguze ahitwa Starbucks mu mujyi wa London rwagati, nyuma yo kuva muri Restaurant ya Novikov na Bar,iri hafi y'umuhanda wa Berkeley.

    Ahitwa West End ni ahantu hazwi cyane hakunda gusohokerwa n'ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b'umupira w'amaguru muri Premier League,ndetse hasohokeye ibyamamare nka Justin Bieber, Anthony Joshua, Drake na Novak Djokovic.

    Nyuma yaho, Dele,n'umukunzi we binjiye mu modoka yari ibategereje irabatwara. Hari amakuru yavuze ko Dele yashakaga umukunzi ku rubuga ruhuriraho abashaka gukundana n'ibyamamare rwa Raya nyuma yo gutandukana n'umukunzi we.







    Delle Alli ari mu rukundo na Maria,umwana w'imfura wa Guardiola

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dele-alli-yasohokanye-umukobwa-w-umutoza-pep-guardiola-bari-mu-rukundo-amafoto

  • “Muri Mutarama tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe”-Florentino Perez #rwanda #RwOT

    Muri Kanama, Real Madrid yananiwe gusinyisha Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain, ariko uyu rutahizamu uzasoza amasezerano mu mpeshyi itaha.

    Amasezerano ya Mbappe na PSG azakomeza kugeza mu mpeshyi ya 2022 kandi uyu mufaransa mpuzamahanga azaba afite uburenganzira bwo kuganira ku byerekeye ejo hazaza he n'ikipe iyo ari yo yose guhera ku ya 1 Mutarama.

    Perez yabwiye El Debate ati: “Muri Mutarama tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe.”

    “Turizera ko ku ya 1 Mutarama ibintu byose bizakemuka.”

    Ariko, nyuma gato, Perez yaje gusobanura icyo yashakaga kuvuga.

    Ati: “Amagambo yanjye yasobanuwe nabi. Icyo navuze ni uko tugomba gutegereza umwaka utaha kugira ngo tumwumve,ku byerekeye PSG,ubu dufitanye umubano mwiza”.

    Perez yanaganiriye ku bijyanye no kuvugurura umushinga wa Estadio Santiago Bernabeu anatanga icyerekezo ku kibuga cya Real Madrid.

    Ati: “Kizaba ari ihuriro ry'umujyi wose wa Madrid.”

    “Nta stade imeze nka yo kandi nta n'imwe iri hagati mu mujyi munini nk'iyacu.”

    Perezida wa Real Madrid yatangaje igihe iyi kipe izatsindira ikibazo cy'ubukene cyugarije amakipe menshi kubera ibibazo bya COVID-19.

    Perez yagize ati: “[Twavuye kuri miliyoni 900 z'amayero [twinjiza] tugera kuri miliyoni zisaga 600 z'amayero.”

    “Birashoboka ko bizatwara imyaka igera kuri itatu kugira ngo dusubire ku mibare twinjizaga mbere y'icyorezo.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/muri-mutarama-tuzaba-dufite-amakuru-kuri-mbappe-florentino-perez

  • Koreya ya Ruguru irashaka kwiyegereza iy'Epfo ikayitandukanya n'Amerika #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru Koreya ya Ruguru yafashe iya mbere mu kunoza umubano na Koreya y'Epfo isubizaho imirongo ya telefoni ibihugu byombi bivuganiraho gahunda zigamije gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

    Abategetsi ba Koreya ya Ruguru kandi baciye amarenga ko n'ibindi bikorwa bikomeye byaba biri mu nzira. Ibyo birimo n'inama hagati y'abayobozi bakuru b'ibihugu byombi, baganiria ku byerekeye kurangiza umwuka w'intambara hagati y'ibihugu byombi.

    Kuva mu myaka ya za 1950 imvururu hagati y'ibihugu byombi zarangiye habayeho guhagarika imirwano gusa aho kubaho amasezerano y'amahoro.

    Koreya y'Epfo imaze imyaka ibiri igerageza gushishikariza Koreya ya Ruguru kugana ku meza y'ibiganiro, ifite ikizere ariko giherekejwe n'amakenga. Ministeri y'iki gihugu ishinzwe ubumwe ari na yo ishinzwe umubano na Koreya ya Ruguru, yavuze ko yemera ko iki cyemezo cyo gufungura imirongo ya telefoni kizaba ibuye ry'ifatizo ku bihe birambye by'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Ariko n'ubwo Koreya ya Ruguru igenda yegera Koreya y'Epfo, nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ko ishaka gutangiza ibiganiro na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Yakomeje kwanga cyangwa kwirengagiza ubusabe bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika bwo kugirana na yo ibiganiro hatabanje kubaho ibyo isaba ko byubahirizwa.

    Mu cyumweru gishize perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamaganye ubutumire bw'Amerika avuga ko ari “amayeri” arangaza, agamije guhisha ubugome bwayo.

    Abasesengura ibya politike batari bake babona ko ibyo Koreya ya Ruguru ikora bigamije gushyira igitutu kuri Koreya y'Epfo ngo itandukane n'Amerika bifitanye amasezerano.

    Koreya ya Ruguru imaze igihe ishaka ko Koreya y'Epfo yayunganira mu nzira y'ubukungu isubukura imishinga ibyo bihugu byombi bihuriyeho nko gutanga akazi ku bakozi bo muri Koreya ya Ruguru ku giciro gihendutse.

    Ariko imishinga nk'iyo yakomwe mu nkokora n'ikiza cya virusi ya Corona. Gusa hari n'ibindi Koreya ya Ruguru isaba iy'Epfo: nko guhagarika ibikorwa by'imyitozo ya gisirikare ikorana n'Amerika.

    Nkuko byemezwa n'umwe mu mpuguke za politike y'ibi bihugu, kuri Koreya ya Ruguru, Iki ni cyo gihe cyiza cyo kotsa igitutu Perezida Moon Jae-in wa Koreya y'Epfo, ubu uri mu mezi yanyuma ya manda ye ku butegetsi.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/koreya-ya-ruguru-irashaka-kwiyegereza-iy-epfo-ikayitandukanya-n-amerika

  • “Natunguwe no kubona Perezida w’u Rwanda aza… – #rwanda #RwOT

    Davido, avuga ko afitanye umubano na ba Perezida benshi  batandukanye. Uyu muhanzi  avuga ku bintu byaranze umwuga we, mu kiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikunda gukora amakuru ku mideli n’ubuhanzi, ‘French Fashion Magazine’; Davido avuga ko umwuga we wamuhiriye akaba yaragiye atungurwa na byinshi, nko guhura na Baperezida batandukanye, ariko akagaruka ku rwibutso rwe ubwo yahurana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri 2014.

    Davido yagize ati: “Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka ko nageze  mu Rwanda  ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kuntora ku kibuga cy’indege ubwe'.

    Akomeza avuga ko ari ibintu by’agaciro kuri we k’iteka. Ati: “Ibintu nk’ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje. Kumenya ko nshobora kubona perezida nkashobora kuvugana na we.  muri iki gihe, vuba aha nahuye na benshi mvugana nabo imbona nkubone. Niyo mpamvu nkomeza kwibwira no gutekereza ko nazinjira muri politiki, biba ari byiza nkazicara kuri iyo ntebe ibintu bigahinduka'.

    Davido icyo gihe yakiriwe n’abagize umuryango wa Perezida Paul Kagame

    Davido avuga ko guhura na Perezida w’u Rwanda byamutunguye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110127/natunguwe-no-kubona-perezida-wu-rwanda-aza-kumfata-ku-kibuga-cyindege-davido-110127.html

  • MTN yatangije poromosiyo ya Iremere na Yolo… – #rwanda #RwOT

    Iyi myaka 5 Yolo imaze ibayeho yashize mu mpera z’ukwa kwarindwi, ifite umutwe ugira uti “Iremere wubahwe” ufite intego yo gutera akanyabugabo no gukomeza urubyiruko. Iremere na Yoko iri gutanga n’ibindi byinshi ku rubyiruko mu buryo bw’ibihembo n’imyidagaduro. Iyi poromosiyo izahemba abakiriya ba Yoko ku bwo gukomeza no kongera kwabo gukoresha serivise za Yolo, Momo Pay na Ayoba.

    Ibihembo bizajya bitangwa buri munsi na buri cyumweru mu gihe cy’ibyumweru 12, mu gihugu hose. Muri ibyo bihembo harimo televiziyo, mudasobwa, amafaranga, moto, amagare, telefone zigezweho ndetse n’amakarita yo guhaha. Ibi bihembo bizajya bitangwa buri cyumweru hanatangwe n’iminota yo kuvugiraho, interineti n’ibindi by’ubuntu nk’ibihembo by’umunsi.


    Ku bihembo bya nyuma, abatsinze 3 bazahabwa miliyoni 5 Frw, miliyoni 3 Frw na miliyoni 2 Frw kuri buri umwe uko bakurikirana.

    Abakiriya ba Yolo bakwiyandikisha muri iyi promo bakanda *154*7#

    Gutangaza gahunda ya Iremere na Yolo byakorewe mu birori byitabiriwe n’ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda na Miss Popularity (Ambasaderi wa MTN – Yolo) ku Biro bikuru bya MTN i Nyarutarama kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, mu gihe abakiriya ba Yolo, abakozi ba MTN n’abandi benshi babikurikiye bitambuka ako kanya kw’ikoranabuhanga.


    Gisele Fanny Wibabara Umuyobozi muri MTN Rwanda niwe wari umusangiza w’amagambo

    Yaw Ankom Agyapong, ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga yagize ati “Ubwo turi kugana mu mpera z’umwaka, turashaka guhemba abadushyigikira abakiriya b’abakasohoka ba Yolo. Ubu tugeze mu mwaka wa 5 kubera ubudahemuka bwabo no kudushyigikira kandi se ni ubuhe buryo bwiza umuntu yabashimira butari iyi gahunda (Promo).

    Hari ibihembo byinshi byo gutsindira buri munsi na buri cyumweru mu gukusanya amanota binyuze mu gukoresha interineti ya Yolo, gukoresha Momopay no kuganira (charting), guhamagara ndetse no gushakisha amashene ukoresheje Ayoba.”


    Ubwo basobanuraga icyo ‘Iremere na Yolo’ ivuze ku rubyiruko

    Kwizihiza iyi sabukuru uyu mwaka harimo ukwiyongera kwa serivise za Yolo (guhamagara na interineti), gutanga amahitamo menshi, agaciro k’amafaranga n’izindi serivise (Value added services). 

    Abakiriya ba Yolo bakwitega ihagarikwa rigabanyije rya Yolo extra, Mega bayiti nyinshi (MB) zo gukoresha ku mbuga nkoranyambaga, kwiyongera kwa tik tok mu mbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa hamwe n’imbuga nkoranyambaga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kuri gahunda idatenguha “Yolo star”.

    Agypong yasoje avuga ati “Muri MTN, turashaka gushishikariza no gukomeza urubyiruko binyuze mu kwizihiza Iremere wubahwe yolo celebration uyu mwaka kugira ngo bareme ndetse banamurike mu mwuga wabo, haba mu bugeni, sciences cyangwa ubukorikori; kuko ni bo hazaza h’iki gihugu”.


    Yaw Ankom Agyapong ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga muri MTN

    Abakiriya bari hagati y’imyaka 16- 25 bakwiyandikisha muri yolo bakanda*154# bakagura bundles zitandukanye ziriho.

    MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) niyo kompanyi iyoboye isoko mu bijyanye n’itumanaho rya telephone mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora imali mu kwagura no guteza imbere ibikorwa byayo kandi ubu niwo murongo wa 1 mu gihugu. MTN Rwanda itanga udushya dutandukanye muri serivise zayo ku bakiriya no ku bigo harimo ‘personalised voice’, ‘data’, ‘home and fixed connectivity solutions’. MTN kandi niyo iri imbere mu ikoranabuhanga ry’amafaranga kuri telefone binyuze mu kigo cyayo cya kabiri, Mobile money Rwanda Ltd.

    Ritah Umurungi Brand & Adrvertising Manager wa MTN Rwana mu kiganiro n’itangazamakuru


    Miss Populality 2021 Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangaza kumugaragaro poromosiyo ya Iremere na Yolo

    Umuraperi B Threy ni umwe mubasusurukije abari aho ndetse n’ababikurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga zose za MTN Rwanda

    Itsinda ryahawe izina rya D Square bitewe n’uko amazina yabo atangizwa na D niryo ryasusurukije abantu

    Ahabereye ibirori byo gutangaza Iremere na Yolo hari hateguye mu buryo budasanzwe


      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110111/mtn-rwanda-yatangije-poromosiyo-ya-iremere-na-yolo-itangaza-ukwiyongera-kwibyo-itanga-mu-k-110111.html

  • MTN Rwanda yatangije ‘Iremere na Yolo’ izafasha urubyiruko gutsindira miliyoni 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo yatangiye ku wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira 2021, izamara ibyumweru 12, igenewe abari muri gahunda ya Yolo, ni ukuvuga urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 25 ndetse n’abafite 28 batangiranye n’iyi gahunda.

    Kuba umunyamahirwe bigusaba gukoresha serivisi za Yolo zitandukanye zirimo kugura inite na internet, gukoresha Ayoba na Star connect, serivisi yo guhamagara ugahuzwa n’icyamamare ukunda.

    Kwinjira muri iyi poromosiyo ukanda *154*7# ugakomeza gukoresha serivisi za Yolo kurusha uko wazikoreshaga.

    Abazakoresha izi serivisi kurusha abandi bazahabwa ibihembo bitandukanye, buri cyumweru bazajya bahemba ndetse hazatangwe n’igihembo nyamukuru poromosiyo isoje.

    Ibihembo bizatangwa birimo televiziyo, mudasobwa, amakarita yo guhaha, moto, amagare, telefoni zigezweho, inite na internet. Mu gusoza irushanwa hazahembwa abanyamahirwe batatu uwa mbere azahabwa miliyoni 5Frw, uwa kabiri miliyoni 3Frw, uwa gatatu ahabwe miliyoni 2Frw.

    Umukozi muri MTN Rwanda, Wibabara Gisèle Fanny, yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo bafashe urubyiruko kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse no kuzamura impanuro zabo.

    Yagize ati “Buri mwaka tugira poromosiyo yo gushimira abakiliya bacu ariko tugira ikindi kintu twabaha cy’impano. Ubu twashatse kugira ngo twibande ku rubyiruko kuko ruri mu bantu bagizweho ingaruka na Covid-19 ni bwo twavuze ngo ni iki twabakorera kugira ngo tubahe impano zabasha kubazamura.”

    Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye bahitamo urubyiruko ari ukugira ngo barufashe kuzamura impano zabo.

    Abazajya batsinda bazajya bahemberwa kuri teleziviyo Rwanda buri wa Gatanu guhera Saa Moya z’umugoroba, nimero ya MTN izajya ihamagara abatsinze ni 0784000000.

    MTN Rwanda yatangije ‘Iremere na Yolo’ izafasha urubyiruko gutsindira miliyoni 10 Frw

    source : https://ift.tt/3aoTayV

  • Kimisagara: Hatewe ‘Ibiti by’Amahoro’ hizihizwa Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Uku Kwezi kwizihizwa kugira ngo Abanyarwanda baganire ku kamaro k’ubumwe n’ubwiyunge, bikajyana n’umwihariko w’u Rwanda nk’igihugu gifite amateka yihariye, arimo Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, ryagizwemo uruhare n’abakoloni.

    Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwavuze ko impamvu y’iterwa ry’ibi biti ifitanye isano ya hafi n’aya mateka ndetse intego yabyo akaba ari ugukomeza gushimangira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’uyu Murenge, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ibi biti byatewe ahantu hahurira abantu benshi.

    Yagize ati “Ahantu byatewe ni ahantu hakunze guhurira abantu benshi, bagiye kuhakorera inama cyangwa ibindi bikorwa rusange. Tubyitezeho umusaruro kuko buri nshuro abantu bazajya bahura, bazajya babona cya giti, bibukiranye akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge bityo burusheho gucengera mu Banyarwanda. Ibyo bizarushaho kutuzanira amahoro, ari na yo mpamvu ibi biti twabyise ibiti by’amahoro.”

    Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Ni byiza cyane kuko bizatuma abaturage twese twumva ko dukwiye kubana mu mahoro nta wubungamira undi, cyane ko twumvise ko abaturage ubwacu ari twe tuzajya tubyuhira.”

    Ibi abihuriyeho na Karegeye Emmanuel, wagize ati “Ibi biti byadushimishije kuba byatewe mu murenge wose nk’ikimenyetso cy’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, bizagaragariza buri muturage ko akwiye kubana na mugenzi we mu mahoro.”

    Uretse iki gikorwa, urubyiruko rw’abakorerabushake rwo muri uyu Murenge wa Kimisagara rwishyuriye abaturage 200 batishoboye mituweli.

    Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara bateye Ibiti by’Amahoro bigamije gushimangira Ubumwe n’Ubwiyunge

    Ibi biti byatewe muri buri Mudugudu ahahurira abantu benshi

    source : https://ift.tt/2YkRQuv