Category: Uncategorized

  • Sharon yateye imitoma mc buryohe mu kiganiro takeover – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sharon uzwi kw'izina rya shazz akoresha kuri social media aterese mc buryohe turumirwa .

    Umunyamakuru wa isibo tv umunyerewe mu kiganiro takeover akorana na bianca ndetse na dj diallow mu kiganiro takeover bagira agace bakinamo umukino t or d.

    kuruyu munsi batumiye Sharon bamuha umukino wo gutereta mc buryohe nibwo yaje gutereta mc buryohe birangira yemeye gusa wari umukino .

    Sharon amaze iminsi avugwa mu rukundo na ykee benda aho bamubajije kuri aya makuru avuga ko ntacyo atangaza kuri ayo makuru.

    Source : https://yegob.rw/sharon-aterese-mc-buryohe-turumirwa/

  • Abandi banyeshuri bafotowe bakora amabara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye muri Ghana bafotowe bari mu bikorwa bigayitse aho barimo gusomanira muri korodoru y'ishuri ku manwa y'ihangu,birangira mugenzi wabo abafashe amashusho rwihishwa ayohereza ku mbugankoranyambaga.

    Nkuko ikinyamakuru Ghbase cyasakaje amashusho y'aba banyeshuri kuri instagram, bigaragara ko abo banyeshuri bombi bananiwe kugenzura irari ryabo, maze binjiye ahantu hitaruye batangira kwishimisha. Baryohewe n'ibyo barimo mugihe bafatwaga amashusho rwihishwa n'umwe muri bagenzi babo bishoboka ko yari yakurikiranye urugendo rwabo.

    Source : https://yegob.rw/abandi-banyeshuri-bafotowe-bakora-amabara/

  • Karabaye: umugabo ateje abantu inzuki mu buryo bw'igitangaza i Nyabugogo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Saba z'Amanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, abari i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bakwiriye imishwano kubera inzuki nyinshi cyane (Irumbu) zinjiye muri resitora nyuma y'akanya gato hasohotsemo umusaza wari umaze gusaba amazi yo kunywa bakayamwima, hahita hakekwa ko ari uyu musaza wazibaterereje.

    Umwe mu bari muri gare ya Nyabugogo ikoreramo iyi resitora wabonye uko byagenze yatangaje ko umusaza uri mu kigero cy'imyaka 60 y'amavuko yinjiye muri Resitora akagura amandazi 2 akayarya, hanyuma agasaba amazi yo kunywa bakayamwima, nyuma yo kuyamwima arababwira ati 'Ntabwo mwongera gucuruza'.

    Amakuru avuga ko uwo musaza yahise yigendera niyongere kugaragara.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-umugabo-ateje-abantu-inzuki-mu-buryo-bwigitangaza-i-nyabugogo/

  • Video: abageni bahinduye abantu tapi babagendaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ntihasiba kugaragara udushya dutandukanye dukorerwa mu bukwe.Kuri ubu hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza abageni bagenda ku migongo y'abantu, mbese nk'aho ari tapi.

    Mu rwego rwo kwerekana ko ubukwe bwabwo butangaje aba bageni bahisemo kugenda hejuru yabashyitsi bari baryamye bubitse inda.

    Muri iyo videwo, itsinda ry'abagore bagaragara baryamye hasi bubitse inda maze abageni babanyuraho babakandagira ku migongo nk'abaragenda kuri tapi y'umutuku.

    Source : https://yegob.rw/video-abageni-bahinduye-abantu-tapi-babagendaho/

  • Gasabo: ibitaro bya Kibagabaga bifashwe n'inkongi y'umuriro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, Laboratoire y'Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n'inkongi y'umuriro aho bikekwa ko ishobora kuba yatewe n'umuriro w'amashanyarazi.

    Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo. Ahagana saa kumi nibwo bivugwa ko inkongi yatangiye, igice cy'ahagana inyuma muri iyi laboratoire kirashya.

    Abari bahari bakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n'umuriro w'amashanyarazi kuko mbere yayo hari ibintu bumvaga biturika ariko ntibasobanukirwe ibyari byo.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-ibitaro-bya-kibagabaga-bifashwe-ninkongi-yumuriro/

  • She-Amavubi yandagajwe na Ethiopia irayisezerera #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 basezerewe na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi batsinzwe ibitego 4-0 ku busa mu mikino 2.

    Nyuma y’uko tariki ya 24 Nzeri, u Rwanda rwatsindiwe na Ethiopia mu rugo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ibitego 4-0, uyu munsi hagombaga kuba umukino wo kwishyura.

    Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego biri bya Ethiopia ku busa bw’u Rwanda, Messay Temesgen ni we wafunguye amazamu ku munota wa 34, Tourist Lemma ashyiramo icya 2 ku munota wa 43.

    Ethiopia yaje gushyiramo ibindi bibiri ku munota wa 57 gistinzwe na Aregash Kalsa, kuri uyu munota n’ubundi uyu mwari yahise anashyiramo ikindi. Amavubi yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 8-0.

    Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu i Bahir Dar, ntabwo wagendekeye neza abangavu b’u Rwanda kuko baje kongera kunyagirwa na Ethiopia ibitego 4-0.

    U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cy’ijonjora rya kabiri asezereye Sudani y’Epfo yikuye mu irushanwa ikavuga ko itazakina iri jonjora.

    Ikipe y’u Rwanda yabanje mu kibuga

    Ba kapiteni mbere y’umukino

    She-Amavubi, yanyagiwe na Ethiopia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/she-amavubi-yandagajwe-na-ethiopia-irayisezerera

  • Amaso y'abakoresha instagram yahanzwe Miss Kundwa Doriane nyuma y'amafoto yashyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo Miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015 yashyize hanze amafoto ye abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram. Aya ni amafoto yakuruye benshi kubera ubwiza bwa Miss Kundwa Doriane

    Miss Kundwa Doriane ni umwe mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka ishize bagiye bavugwaho ubwiza budasanzwe kuva ubwo yari kumwe na bagenzi be mu mwiherero ndetse bikaza kuba akarusho ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda 2015. Kuri ubu uyu mukobwa arimo kuba mu gihugu cya Canada ari naho yagiye gukomereza amashuri ye ya Kaminuza.

    Source : https://yegob.rw/amaso-yabakoresha-instagram-yahanzwe-miss-kundwa-doriane-nyuma-yamafoto-yashyize-hanze/

  • Biratangaje: Umugabo yazinutswe inkumi ashyingiranwa n'imashini iteka umuceri(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo muri Indonesia yahisemo gufata umwanzuro wo gushyingiranwa n'imashini ye iteka umuceri nyuma y'igihe ahemukirwa n'inkumi mu rukundo ibintu byatangaje abantu .

    Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hagaragaye umugabo wakoze ubukwe ari wenyine akambika agatimba icyuma cye giteka umuceri (Ricecooker).

    Uyu mugabo witwa Khoirul Anam wo mu gace ka Magelang, icyamuteye gushakana n'igikoresho cyo mu gikoni giteka umuceri, avuga ko yababaye mu rukundo agafata umwanzuro ko atazakora ubukwe n'umuntu, mu kwanga ko azahera mu bugaragu yahisemo gushyingiranwa na Ricecooker kugira ngo anafate Certificate yo kuba yarakoze ubukwe.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umugabo-yazinutswe-inkumi-ashyingiranwa-nimashini-iteka-umuceriamafoto/

  • Urubuga rwa YouTube rwasibye indirimbo zose za R. Kelly #rwanda #RwOT

    Reuters yatangaje ko uru rubuga rwatangaje ko rwakuyeho indirimbo z'uyu muhanzi waciye ibintu nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo guhohotera abiganjemo abagore.

    Youtube yakuyeho shene ebyiri z'uyu muhanzi zirimo RKellyTV na RKellyVevo ndetse akaba atazongera kwemererwa gutangiza izindi nshya. Amashusho y'uyu muhanzi yashyizweho n'abandi azakomeza kugaragara.

    Umuvugizi wa Youtube yemeje ko basibye shene z'uyu muhanzi. Ati 'Twakwemeza ko twahagaritse shene ebyiri za R. Kelly bigendanye n'amahame yacu.'

    Guhera mu 2017 R Kelly ari mu byamamare byibasiwe biturutse ku bukangurambaga bwatangijwe n'abagore babiri bwiswe #MuteRkelly, aho bashakaga ko indirimbo z'uyu muhanzi zikurwa ku mbuga zirimo Spotify, AppleMusic, AmazonMusic n'izindi.

    Mu mpera za Nzeri, R. Kelly wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n'urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n'imibonano mpuzabitsina yakoreye abagore barimo abatarageza ku myaka y'ubukure ndetse n'abahungu.

    Uyu muhanzi yashinjwaga ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, kwambukiranya leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n'ibindi.

    Aba bantu banyuze imbere y'abacamanza bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n'abasore babiri. Nubwo R.Kelly yari afite abamushinjura bigaragara ko ntacyo byatanze.

    Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y'urukiko muri Gicurasi 2022; ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu.

    Refe:news.sky.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urubuga-rwa-youtube-rwasibye-indirimbo-zose-za-r-kelly

  • YouTube yasonze R Kelly ushobora gufungwa burundu kubera ibyaha 8 bimuhama #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa YouTube rwasonze umuhanzi R Kelly ushobora gufungwa burundu kubera ibyaha aregwa, maze rukuraho imiyoro ibiri yanyuzagaho ibihangano bye.

    R Kelly yahamijwe n’Urukiko ibyaha byose yashinjwaga uko ari umunani bishingiye ku gukoresha imibonano mpuzabitsina abana b’abakobwa n’abahungu mu gihe kirenga imyaka 20.

    Nyuma y’uko ahamijwe ibi byaha akaba ategerejwe gukatirwa aho ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
    BBC yatangaje ko imiyoboro y’uyu muhanzi yanyuzagaho ibihango bye kuri YouTube ari yo R Kelly TV na R Kelly Vevo yariho indirimbo zisaga 200, YouTube yazisibye.

    Indirimbo ze zari ku yindi miyoboro zo zizakomeza gukinwa nta kibazo na kimwe kibayeho.

    Ibi bikozwe mu gihe muri 2017 hari haratangijwe igikorwa cyiswe 'Mute R Kelly’ aho abantu basabaga ko indirimbo z’uyu muhanzi zahagarikwa, YouTube ikaba ibikoze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga uru rubuga avuga ko mu gihe ufite umuyoboro yakoze ibyaha bikomeye kandi uwo muyoboro ufite aho uhuriye nabyo.

    R Kelly yahamwe n’ibyaha byose aregwa none na YouTube yasibye channel ze 2

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/youtube-yasonze-r-kelly-ushobora-gufungwa-burundu-kubera-ibyaha-8-bimuhama