Category: Uncategorized

  • “Hari abana baterwa inda zitateganyijwe bagahohotewa n'ababyeyi babo”- Inganire Emery Jocelyne #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa w'umushinga Baho neza,Ingabire Emery Jocelne,ufasha abana b'abakobwa batewe inda bari munsi y'imyaka 18 kumenya ubuzima bw'imyororokere no kubibutsa icyo amategeko ateganya mu gukuramo inda,yavuze ko hari abahohoterwa n'ababyeyi babo aho gufashwa.

    Ingabire yavuze ko bahuye n'abana bateye inda bari munsi y'imyaka 18 bo mu Karere Ka Nyarugenge babaha amahugurwa y'ibanze ajyanye no kubibutsa uburenganzira bwabo no kumenya uko bakwitwara mu gihe baba bahohotewe n'abantu bakuru bakabatera inda zitateganijwe.

    Yongeyeho ko ubwo bahuguraga n'abana batewe inda basaga 100 bo mu karere ka Nyarugenge basanze bafite ikibazo gikomeye abenshi muribo aha bababwiye ko mu gihe batwaraga izo nda bahohotewe n'ababyeyi babo birangira babirukanye mu miryango bakomokamo,bamwe mbisanga mu muhanda babaye indaya kuko nta yandi mahitamo bari bafite.

    Yagize ati “Abana batwara inda zitateganyijwe kubera ko bataganirijwe n'ababyeyi.Nko mu karere ka Nyarugenge,abana iyo batwaye inda bamwe batereranwa n'ababyeyi.Abenshi bahita bajya gushakira ubuzima mu buraya kuko yabuze ubufasha,bikangiza ubuzima bwabo.”

    Ingabire yavuze ko hari umwana wavuze ko yatewe inda afite imyaka 16 n'umugabo wari ufite imyaka 50 yamara kumutera inda agahita acika bikamuviramo kuva mw'ishuri

    Uyu Muhuzabikorwa w'umushinga Baho neza yavuze ko mu bushakashatsi bumaze gukorwa,bwagaragaje ko abana b'abakobwa batwara inda badafite imyaka y'ubukure akenshi bashukishwa amafaranga nabo bagabo babijeje ibitangaza rimwe na rimwe.

    Hari abazitwara gutyo hakabaho n'abagerageza kuzikuramo bamwe bikabaviramo urupfu abandi bakazikuramo nabi bikarangira atongeye kubyara.

    Ingabire yavuze ko abana babyara batageza kumyaka akanshi ntabwo bajya kwandikisha abana babyaye kuko kuko bataba bazi ko kwandikisha umwana mu iranga mimirere ari itegeko.

    Ingabire Emery yavuze ko Umwana wese utarageza imyaka y'ubukure iyo umusambanije niyo mwaba mwumvikanye gute mu mategeko uba wamuhohoteye.

    Ingabire yanavuze ko hari abana baterwa inda bakabura ubutabera kuko hari ubwo abazibatera baba batemera ko inda ari izabo ibimenyetso bikazajya kuboneka baramaze gutoroka.

    Bakaba basaba ko hashyirwaho inzego zibafasha hatabayeho kujya mu nkiko kuko ngo usanga kujya mu nkiko baba batabisobanukiwe.

    Ingabire yavuze ko ikindi kibazo abana bamwe bavuze bahura nacyo iyo bavuye mu ishuri ari uko batabona uburyo bwo gusubira mu ishuri kandi bafite ubushake.

    Umushinga Baho neza umaze guhugura abana b'abakobwa batwaye inda bari munsi y'imyaka 18 basaga 2,800 mu turere 28.Mu kwezi k'Ukuboza uzaba wujuje imyaka 3 ukorera mu Rwanda.

    Abahuguwe bahawe amakuru yose mu kuboneza urubyaro,ibyo gukuramo inda no kwandikisha abana babo.

    Ingabire Emery Jocelyne avuga ko Umushinga Baho Neza wahisemo guhugura abana 100 muri buri karere batewe inda zitateganijwe bari munsi imyaka 18 kugirango bajye babona uko babakurikirana Umunsi kuwundi

    Intara y'iburasirazuba niyo igaragaramo Umubare munini w'abakobwa babyaye bari munsi y'imyaka 18.

    Intara y'amajyepfo niyo ifite Umubare mucye w'abana babakobwa babyaye bari munsi y'imyaka 18.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hari-abana-baterwa-inda-zitateganijwe-bagahohotewa-n-ababyeyi-babo-inganire

  • Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko hashize iminsi 15 atarabona inyandiko imukatira #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko atarashyikirizwa kopi y'inyandiko y'urukiko yo gukatirwa kwe, nyuma y'iminsi 15 ishize urubanza rusomwe.

    Bwana Rusesabagina, w'imyaka 67, ku itariki ya 20 y'ukwezi kwa cyenda yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n'ibyaha by'iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk'uregwa w'ibanze mu bandi 20.

    Umunyamategeko ukorera mu Rwanda yabwiye BBC ko “ubundi bagombye gusoma urubanza n'iyo kopi ihari”, ariko ko wenda haramutse habayeho ikibazo cy'imyandikire gisaba kugira ibibanza kunozwa “bitakagombye kurenza iminsi itanu” uwakatiwe atarahabwa iyo nyandiko.

    Umuvugizi w'inkiko z'u Rwanda nta cyo arasubiza nyuma yo kubisabwa na BBC dukesha iyi nkuru.

    Rusesabagina yari yarikuye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko “nta butabera ntegereje”.

    Kwivana mu rubanza ntibibuza uwaburanishijwe adahari kubona iyo nyandiko y'isomerwa rye, “kuko urubanza rusomwa mu ruhame kandi ruba ari urubanza rwe”, nkuko uwo munyamategeko utifuje gutangazwa yabibwiye BBC.

    Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Kitty Kurth uvugira umuryango Rusesabagina yashinze, avuga ko “ubwo abunganizi be bamubwiraga umwanzuro w'urubanza hashize iminsi urubanza rurangiye, atatunguwe”.

    Madamu Kurth ati: “Birababaje kuba leta y'u Rwanda ikomeje kwima umwanzuro w'urubanza umugabo ivuga ko yahamije ibyaha mu rubanza 'rutabera'”.

    Rusesabagina afite iminsi 30 yo kuba yajuririra igihano yakatiwe, nk'uko amategeko abiteganya. Madamu Kurth avuga ko kuba atarabona iriya nyandiko bituma adashobora guha amabwiriza abunganizi be “ku bijyanye n'ubujurire ubwo ari bwo bwose”.

    Amategeko avuga iki?

    BBC yabonye kopi y'inyandiko igaragaza ibiteganywa mu miburanishirize y'imanza mpanabyaha mu Rwanda.

    Ingingo ya 142 iteganya ko “Urubanza rwaciwe uregwa adahari arumenyeshwa mu buryo bumwe n'ubw'ihamagara”.

    Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y'inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime 'Hotel Rwanda', ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyaha yahamijwe bijyanye n'ibitero byagabwe ku Rwanda n'umutwe wa FLN wari uw'impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umuryango-wa-rusesabagina-uvuga-ko-hashize-iminsi-15-atarabona-inyandiko

  • Umukunzi wa Biramahire Abeddy yamuvuzeho amagambo akomeye ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kagame Vanessa, umukunzi wa Biramahire Abeddy, yamuvuzeho amagambo akomeye ku isabukuru ye y'amavuko anashimangira urukundo amukunda. Ni nyuma yuko Vanessa yari amaze gushyira hanze ifoto ya Abeddy abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Vanessa ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo akurikira

    Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi mike Vanessa akorewe ibirori bya Baby shower aho yitegura kwibaruka imfura ye na Abeddy.

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wa-biramahire-abeddy-yamuvuzeho-amagambo-akomeye-ku-isabukuru-ye/

  • Rwanda: Umwana utagira amaguru ahesheje umubyeyi we inzu y'agatangaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi yaravuze ati:' burya isubiriza igihe ,ndetse ngo ikiza urubwa', ibi nibyo byabaye kuri uyu mubyeyi Mama Christian wamaze imyaka myinshi ahanganye n'ibibazo birimo gutukwa ,kwinubwa na rubanda bamuziza umwana we wavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru, ariko kuri ubu arashima Imana nyuma yaho uyu mwana amubereye umugisha agatuma abasha kubona inzu y'agatangaza.

    Christian na Mama we babaga mu nzu ishaje ari abakene ,ndetse bikagora uyu mubyeyi kubona amafaranga y'ishuri yuyu mwana we w'imyaka umunani.Umwana yajyaga kwiga yikurura hasi kuko nta maguru afite ndetse nta n'ubushobozi bwo kugura akagare k'abamugaye bari bafite.Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi haje kuboneka inkunga ya miliyoni ebyiri zo kumufasha mu myigire.Mama Christian yasanze bidahagije kuko yakodeshaga inzu yo kubamo kandi nta kazi agira nibwo yakomeje gushakirwa ubufasha none kuri ubu ubuzima bwarahindutse, uyu mumama nk'umwana we bahawe inzu nziza cyane irimo ibikenewe byose, ndetse nibikoresho byo munzu byose.Mu marira y'ibyishimo Mama Christian yahise apfukama aha Imana icyubahiro, imukuye mu gisuzuguriro ikamuha inzu nziza acyesha umwana we wahoraga atotezwa bavuka ko ari karande zo mu miryango yabo.Abandi bagashinja mama we ko hari amakosa yakoze amutwite akavukana ubu bumuga.

    Christian yajyaga kwiga agendera ku maboko.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umwana-utagira-amaguru-ahesheje-umubyeyi-we-inzu-yagatangaza/

  • Site yapimirwagaho Covid-19 ya Gikondo yafunzwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa RBC rwa twitter riragira riti “Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiramenyesha abantu bose bifuza kwipimisha ikizamini cya Covi-19 cyo mu bwoko bwa PCR, ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, site ya Gikondo (Juakali) izafungwa. Serivisi zo gupima Covid-19 zakorerwaga kuri iyo site, zizimurirwa muri Camp Kigali”.

    RBC kandi iramenyesha abantu bose bifuza kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe ikizamini cya PCR (ku mpamvu z’urugendo) ko bipimisha amasaha 48 mbere yuko bakora urugendo.

    Abantu bose barasabwa kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo bidatanga icyuho cy’uko imibare y’abandura bigaragara ko imaze gucisha macye, yongera kuzamuka.

    Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyo cyorezo, ku wa 04 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye dose 195.500 z’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi muri gahunda ya Covax, zikaba zaraje zisanga izindi dose ibihumbi 857.000 zo muri ubwo bwoko zatanzwe ku nkunga ya Repabulika y’u Butaliyani.

    Mu Rwanda abamaze guhabwa dose zombi z’inkingo basaga gato miliyoni imwe n’ibihumbi 600, mu gihe abamaze gufata dose imwe basaga gato miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100.

    source : https://ift.tt/3aevDQQ

  • Abagore bari muri Sinema barasabwa kwirinda ababaka ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ‘Motion Picture Assossiation’ bwagaragaje ko uruganda rwa sinema muri Amerika rwatanze imirimo igera kuri miliyoni ebyiri n’igice ndetse rufasha gufungura ubucuruzi (Business) bushingiye kuri uyu mwuga burenga ibihumbi 93. Nk’uko byumvikana mu mibare ni uruganda rufatiye runini ingeri zitandukanye z’abantu aho muri Amerika.

    Tuve gato i Hollywood tugaruke mu Rwanda aho uru ruganda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugenda rwaguka umunsi ku wundi rukaba rutunze ibyiciro bitandukanye by’abantu bakora uyu mwuga.

    Abari n
    Abari n’abategarugori bamaze kwiteza imbere babikesha sinema (Ifoto yo mu bubiko)

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, sinema nyarwanda yakorwaga binyuze mu ikinamico aho abakinnyi b’icyari “Indamutsa” batambutsaga umukino wabo binyuze mu majwi gusa dore ko icyo gihe isakazamashusho ryari ritaragira imbaraga rifite nk’uyu munsi n’ubwo uko babikoraga mu majwi gusa bitaburaga gukora ku marangamutima y’abakuru n’abato bikaba ngombwa ko bamwe banika amabuye ku kazuba kugira ngo ikinamico itabacika.

    Uruganda rwa sinema nyarwanda muri rusange nta myaka 20 rumaze rutangiye mu buryo bufatika. Muri uyu mwuga, abari n’abategarugori ntibasigaye inyuma kuko uko ibihe byagendaga bisimburana na bo bagendaga batinyuka kuwujyamo ndetse bagenda bagira uruhare mu mirimo itandukanye ikenerwa muri sinema.

    Mu ikorwa rya filime kugira ngo izasohoke igere hanze, hakenerwa imirimo itandukanye irimo ubwanditsi, kuyiyobora, kuyishoramo amafaranga, kuyikina, kuyitunganya, ifatwa ry’amajwi, amashusho, kuzayicuruza no kuyisakaza ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bikenerwa kugira ngo igihangano kigere hanze kinoze kibereye ijisho.

    Icyakora n’ubwo mu Rwanda abari n’abategarugori batasigaye inyuma muri sinema, hari bamwe bagaragaza impungenge ndetse n’ibigusha biri muri uyu mwuga.

    Hakunda kumvikana bamwe mu bari n’abategarugori bagaruka ku nzitizi bahuye na zo ubwo binjiraga muri uyu mwuga aho bamwe mu bayobora cyangwa se abahitamo abakinnyi babanza kubaka ruswa kugira ngo babashe gutoranywa mu bakinnyi b’imena muri filime runaka n’ubwo benshi baterura ngo bashyire hanze uwabasabye iyo ruswa cyangwa wabashyizeho andi mananiza.

    Mukakamanzi Beatha wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka ‘Mama Nick’ muri filime y’uruhererekane ‘City Maid’ itambuka kuri Televisiyo Rwanda asaba abakiri bato by’umwihariko abangavu bifuza kugana uyu mwuga kuba maso ndetse imbaraga nyinshi bakazishyira mu kwihugura mu kunoza umwuga aho kwizezwa ibitangaza n’abifuza kubaganisha mu bishuko.

    Mukakamanzi Beatha wamenyekanye cyane nka Mama Nick muri sinema nyarwanda
    Mukakamanzi Beatha wamenyekanye cyane nka Mama Nick muri sinema nyarwanda

    Ni byo yasobanuye ati “Mujye mujyana ubwenge, ntimugatware imibiri yanyu, imibiri yanyu si yo izatuma mukora akazi neza, ahubwo ubwenge ufite ube ari bwo ushyira imbere kuko ni bwo buzakubashisha gukora akazi neza ukanoza umurimo neza uko babyifuza.”

    Ku bigendanye n’abatanga amafaranga ngo babashe guhabwa imyanya yo gukina muri filime runaka, Mukakamanzi aburira abakiri bato ko aho kuyaha ushinzwe gutoranya abakinnyi ngo abahe ibyo batagenewe, bakabaye bayashyira mu mashuri abatoza kuzavamo abakinnyi beza.

    Ati “Njya mbabwira nti ese wowe urayatangira iki? Umuntu nimba akubwiye ngo arakunyuza muri filime ye ibyo birimo ubwenge? Aho kuyatanga aho, wakabaye uyatanga aho wiga gukina filimi (Acting) kuko ni byo byakugirira akamaro.”

    “Iyo watswe ruswa y’igitsina nawe ukayitanga uba uri injiji, ukwiye guhabwa ikintu kuko ugikwiye aho gutanga umubiri wawe. Ibyo byari bikwiye gucika kuko ntuba uhaye agaciro umubiri wawe”.

    Jacqueline Murekeyisoni Umuyobozi mukuru wa Cine Femme Rwanda, umuryango w’abari n’abategarugori babarizwa mu mwuga wa sinema mu Rwanda, na we asanga bitari ngombwa ko abari n’abategarugori bose bakwirundira mu kintu kimwe ari cyo gukina gusa (Acting) kuko muri sinema habamo imirimo itandukanye kandi yose itanga amafaranga. Bagakwiye kuyihuguraho maze ikabarinda kuba bagira aho bahurira n’iryo hohoterwa rivugwamo.

    Jacqueline Murekeyisoni, umuyobozi wa Cine Femme Rwanda
    Jacqueline Murekeyisoni, umuyobozi wa Cine Femme Rwanda

    Yagize ati “Umu star (icyamamare) agirwa umu star n’ikintu cyabanje kubaho uwanditse ya filime, uwayirariyeho amajoro, uwo muntu atariho wa mu star ntabaho, wa muntu ukina ntabaho, ese wowe wakoze icyo kugira ngo nawe utange akazi, hera aho ngaho, fata ikaramu wandike bya bindi wakinaga nawe ukinishe abandi. Imirimo ya sinema irungikanye kandi irimo amafaranga.”

    Kuva ku wa 4 kugeza kuya 11 Ukwakira mu Rwanda hari kubera Iserukiramuco mpuzamahanga ngarukamwaka ry’abagore muri sinema ryiswe “Urusaro International Women Film Festival” rifasha kugaragaza impano z’abari n’abategarugori muri uyu mwuga kuri iyi nshuro rikaba rizibanda cyane ku gufasha abategarugori kubereka inyungu ziba mu kwihuza ndetse no kwihugura ku murimo wo gutunganya filimi. Ayo mahugurwa azajya abera mu cyumba cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri IPRC Kicukiro ndetse iri serukiramuco rikaba rizasozwa no kwerekana amafilimi abari n’abategarugori bagizemo uruhare mu gutunganya bikazabera kuri Canal Olympia ku Irebero.

    Kaneza Floriane, Umuyobozi w
    Kaneza Floriane, Umuyobozi w’iserukiramuco mpuzamahanga Urusaro International Film Festival

    Iterambere ry’umwuga wa sinema ntiryagerwaho mu gihe ubunyamwuga butabanje kubakirwa ku bumenyi ubufatanye n’ubushobozi bw’abayikora, ibi bikaba byagarutsweho n’umuyobozi wa Urusaro International Women Film Festival, Kaneza Floriane. Intego y’uyu mwaka muri iri serukiramuco ni ugufasha abashoramari b’abari n’abategarugori gushora imari muri sinema kuko uyu ni umwuga wabasha kubyazwamo andi mafaranga menshi mu gihe ubikoze abifiteho ubumenyi buhagije ndetse yabashije kwishyira hamwe na bagenzi be.

    Uyu muyobozi yagize ati “Uyu mwaka twaje kubona ko ubufatanye no gukorera hamwe mu Banyarwanda muri sinema ari ikintu gikwiye guhabwa imbaraga kurusha uko byari bisanzwe kugira ngo sinema itere imbere.”


    source : https://ift.tt/3uIIHri

  • Sena ifite impungenge ku mitwe ya politiki itarashyiraho urwego rugenzura umutungo – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bavuga ko bishobora kuba icyuho cy’imikoreshereze mibi y’umutungo, nyamara biteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya politiki mu Rwanda.

    Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo Inteko Rusange ya Sena yemezaga raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku kugenzura imikorere y’inzego z’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, raporo yagaragaje ko imitwe ya politiki ikora mu bwisanzure, kandi ko ishyirwaho ry’inzego zayo rishingira ku mategeko no ku cyerekezo cya buri mutwe.

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki muri sena ari na yo yakoze iryo genzura, Dushimimana Lambert, yavuze ko imitwe ya politiki myinshi basanze nta buryo bwiza yashyizeho bugenzura imikoreshereze y’umutungo.

    Ati “Iyi mitwe ya politiki nubwo nta rwego ifite yatugaragarije ko ifite ubundi buryo yari yarashyizeho bwo kugenzura uwo mutungo kuko uru rwego rwari rutarasabwa n’itegeko. Ugasanga hari imitwe ya politiki yashyizeho nka Komisiyo ishinzwe ubukungu, akaba ari na yo igenzura umutungo cyangwa se ugasanga hari ishyiraho na Komite ngenzuzi ikayishyiraho mbere y’uko batanga raporo ku Umuvunyi bamara kuyitanga iyo komite bakayikuraho.”

    Dushimimana yavuze ko kandi akenshi izo komite ziba zikorana n Kaomite nyobozi, ku buryo ubwigenge bwazo bukemangwa.

    Komisiyo yatangaje ko zimwe mu mpamvu imitwe ya Politiki yagiye itanga zatumye badashyiraho urwego rugenzura umutungo, harimo n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo abasenateri babiteye utwatsi bavuga ko nta shingiro kuko Covid-19 yadutse hashize umwaka urenga itegeko rigiyeho.

    Basabye ko harebwa umwanzuro wihuse watuma izo nzego zigenzura umutungo mu mitwe ya politiki zijyaho mu buryo bwihuse kandi zigakora mu bwisanzure.

    Nubwo imitwe ya politiki myinshi nta nzego zigenzura imikoreshereze y’umutungo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) n’Urwego rw’Umuvunyi bavuga ko nta mikoreshereze mibi y’imari iragaragara mu mitwe ya politiki yemewe.

    Sena yasabye ko imitwe ya politiki ishyiraho mu maguru mashya inzego zishinzwe ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari

    source : https://ift.tt/3mxsRMe

  • Karongi: Abarimu bijejwe gushyirirwaho isoko ryihariye – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’isoko ryihariye rya mwarimu cyakunze kugarukwaho inshuro nyinshi, aho bamwe mu barimu bakunze kuvuga ko amafaranga bahembwa adahagije bityo bakwiye kugira isoko ryihariye rishobora kubafasha kubona ibyo bakeneye ku giciro gito.

    Iki kibazo cyanagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe mu Karere ka Karongi, aho Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine, yavuze ko kiri kuvugutirwa umuti.

    Yagize ati “Icyifuzo mwatanze cyo kuba mwagira ihahiro; iki kibazo ndumva kiri mu nzira zo gukemuka, nkunze kubikurikirana cyane, nzi ko hari n’abantu rwose bamaze no gufata inzu zo gushyiramo ihahiro.”

    Uyu muyobozi yatanze ingero, avuga ko uduce nka “Bwishyura, Rubengera n’ahandi hari hasuwe muri Gasenyi ubanza hari ibyari bitaraboneka neza, ariko haramutse habonetse nibura ayo uko ari atatu mwaba mwifashisha ayo noneho bakazagenda bayongera, ariko gahunda ihari ni uko no mu yindi mirenge bazagenda bagurirayo [ayo masoko], ariko bakaba batangiriye aho uko ari hatatu.”

    Aya masoko aramutse atangiye gukora, yaba ari indi ntambwe itewe mu guteza imbere ubuzima bwa mwarimu, na cyane ko yaza yiyongera kuri Koperative Umwalimu SACCO igira uruhare mu kuzamura ubuzima bw’abarimu.

    Nk’ubu mu Karere ka Karongi, habarurwa ko abarimu 80% bafite inzu zabo batuyemo, zubatswe ahanini ku nguzanyo bahawe n’iyi Koperative.

    Nyampundu Taussi uhagarariye abarimu bo mu Karere ka Karongi, yavuze ko hari byinshi bishimira bagezeho nk’abarimu.

    Yagize ati “Twiteje imbere mu buryo bugaragara, nk’aho abarimu bagera kuri 80% dufite amacumbi dutuyemo tudakodesha. Dufite n’ibyo dukora mu ishoramari riciriritse, aho bamwe na bamwe muri twe bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi, ubworozi, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye.”

    Muri aka Karere kandi hanahembwe abarimu b’indashyikirwa, barimo Nyirahabimana Rachel, wigisha mu ishuri rya GS Gitesi, wabaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere.

    Mu gihe cya gahunda ya Guma mu Rugo, uyu mwarimu yakoze itsinda kuri whatsapp akajya arinyuzaho amasomo akigisha abana atari kumwe na bo. Abadafite telefoni, yabahamagaraga nyuma kuri telefoni z’ababyeyi babo akabigisha.

    Uretse kwigisha, uyu mwarimu anafite ibindi bikorwa byamufashije mu iterambere, aho yasobanuye ko yafashijwe na Umwalimu SACCO mu kazamura ubuzima bwe.

    Yagize ati “Ukuntu niteje imbere, nagiye muri Koperative Umwalimu SACCO mfatamo inguzanyo. Mbere nabaga mu nzu nkodesha, ari ubu ndubatse mfite inzu, ni ibintu nishimira kuko ndi umubyeyi w’abana batatu, njye n’umuryango wanjye tuyituyemo kandi turanyuzwe.”

    Nyirahabimana avuga ko yaguze amasambu, aho iyo yagiye ku kazi asiga abakozi mu murima bamuhingira, akabahemba. Ikindi avuga ko yitejeho imbere ni uko ari kwiga kaminuza yirihira.

    Mu bindi bibazo abarimu bagaragaje ko bikibangamiye ireme ry’uburezi, harimo kuba ku bigo bimwe na bimwe hataragera umuriro w’amashanyarazi.

    Mukarutesi Vestine yavuze ko nk’Akarere iki kibazo bakizi kandi kiri kuvugutirwa umuti n’inzego zose z’igihugu.

    Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe ku rwego rw’uturere, abarimu babaye indashyikirwa bahembwa ibihembo birimo mudasobwa na tablets.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine

    source : https://ift.tt/3uLy4E4

  • Sam Karenzi yahawe imirimo ikomeye kuri Fine FM #rwanda #RwOT

    Mubutuwa Fine Fm yayujije ku urukuta rwabo rwa Twitter batangaje ko Sam Karenzi yamaze kuba umuyobozi w'iyi Radio bagize bati ''Twishimiye kubatangariza ko Sam Karenzi ari we muyobozi mukuru wa Fine FM 93.1, amahirwe masa!'

    We are pleased to announce Sam Karenzi as the new Fine FM 93.1 Managing Director! All the best.@SamKarenzi @horahoaxel @BrunoTaifa @FINEFmRwanda pic.twitter.com/N1UM8AoO82

    — 93.1 FINE FM RWANDA (@FINEFmRwanda) October 6, 2021

    Umunyamakuru usanzwe umunyerewe mu biganiro by'imikino hano mu Rwanda, nyuma yo kwimukira kuri Radio Fine FM, yamaze kugirwa umuyobozi w'iyi radiyo. Kuri uyu wa kabiri nibwo Sam Karenzi yatangiye kumvikana kuri Radio Fine FM mu kiganiro gishya “Urukiko rw'ubujurire” aho akorana na bagenzi be Bruno Taifa na Horaho Axel.

    Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy'imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w'Itangazamakuru.

    Kuva muri Kamena 2020, Sam Karenzi yatangiye gukora kuri Radio10 aho yahuriye n'abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe 'Urukiko'.

    Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n'abatari bake, cyashyizwe ku iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka.

    Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radio.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sam-karenzi-yahawe-imirimo-ikomeye-kuri-fine-fm

  • Iyi mayibobo ntimpa umupira – Kylian Mbappe yemeje amagambo yabwiye Neymar #rwanda #RwOT

    Umufaransa watakira Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yemeje ko yise Neymar inzererezi kubera kwanga kumuha umupira mu kibuga, ariko ngo yamusabye imbabazi bariyunze.

    Uyu rutahizamu yumviswe avuga ngo 'iyi mayibobo ntimpa umupira', hari nyuma y’uko asimbuwe ku mukino batsinzemo 2-0 Montpellier wabaye tariki ya 25 Nzeri.

    Uyu musore w’imyaka 22 ubwo yari asimbuwe, camera zamufashe arimo yitotombera imyitwarire ya Neymar mu kibuga aho yavugaga ko yamwimye imipira, akaba yarimo abwira mugenzi we, Idrissa Gueye.

    Mbappe akaba yemereye ikinyamakuru L’Equipe ko ayo magambo yayavuze ariko ari ibisanzwe muri ruhago.

    Ati 'Yego, yego, narabivuze. Ibyo ni ibintu bibaho buri gihe muri ruhago, nyuma yo kubona intera byafashe, narabimuganirije, birakemuka.'

    Yakomeje agira ati 'twabwiranye amagambo nk’ariya mu minsi yashize, ndetse tuzakomeza no kubikora ariko nta rundi rwango rwabaho. Nta wundi mutima mubi kuko ni umukinnyi nubaha, nishimira uwo ari we.'

    Kuva Lionel Messi yaza muri Paris Saint Germain, amakuru avuga ko ari bwo Neymar yatangiye kutumvikana na Mbappe bitewe n’umubano we na Messi, bikaba byiyongera ku kuba Mbappe yaravuze ko atifuza kuguma muri iyi kipe.

    Mbappe yemeje ko yise Neymar mayibobo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iyi-mayibobo-ntimpa-umupira-kylian-mbappe-yemeje-amagambo-yabwiye-neymar