Category: Uncategorized

  • Kayesu Shalon yaba yarabaye imbarutso yo kong… – #rwanda #RwOT

    Si rimwe si kabiri abahanzi nyarwanda bashoboraga gukorana indirimbo n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda, ariko kuva bakiva gukora iyo ndirimbo byasaga n'ibirangiriye aho, nyamara umuhanzi nyarwanda yikokoye ngo akore indirimbo nziza izashimisha abanyarwanda.

    Byumvikanye kenshi ku bahanzi nyarwanda tutari bugarukeho, bitewe n'uko bumvikanaga bavuga ko abahanzi bo hanze biyemera cyane bagira bati'' nyuma yo gukorana indirimbo nahise mubura nta n'ubwo yigeze ayishyira kumbuga nkoranyambaga ze kandi naramwishuye.''

    Abahanzi Nyarwanda babonye ko ibyo bari kuririmba bidakenewe ku isoko?

    Birumvikana ndetse bikavugika neza iyo uri kuvuga ku muziki nyarwanda iyo uri kumva indirimbo yasohotse, umuproducer wayitunganyije, uwafashe amashusho yayo ndetse n'abagize uruhare kugira ngo umuhanzi ase neza barimo uwateye ibirungo ndetse n'uwambitse umuhanzi ugahita ubara agaciro k'iyo ndirimbo.

    Byari bigoye kubona indirimbo nyarwanda isohotse amateleviziyo mpuzamahanga akayisamira hejuru, ndetse abakora kuri ayo mateleviziyo akifuza gukorana ibiganiro n'abahanzi nyarwanda.

    Ushobora kwibaza iki kibazo narindi kwibaza mu gihe nakoraga iyi nkuru, gusa byose bigendanye n'ibitekerezo ndetse n'uburyo naganiriye n'abantu bakurikirana cyane imyidagaduro, mbona ukuntu abantu bari gufata urukundo rwa Kayesu Sharon na Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda.

    Ykee Benda ni umuhanzi mukuru ndetse umenyereye ikibuga cy'imyidagaduro muri Afurika, ku buryo ashobora gukora igisabwa cyose kugira ngo umuziki we ugere ku isi yose ndetse unumvikane mu Rwanda nk'uko byahoze mbere, ubwo yasohoraga indirimbo nka Munakampala, Superman, Famer remix n'izindi.

    Album ya Ykee Benda yitwa 'Kirabo' iherutse gusohoka yaba ariyo mbarutso y'urukundo rwe na Shalon?

    Ukwezi kuruzuye neza umuhanzi Ykee Benda ashyize hanze Album yise 'Kirabo', ihuriweho n'abahanzi batandukanye barimo n'abo mu Rwanda b'ibyamamare, harimo Uncle Austin ukunzwe ndetse unamaze imyaka myinshi mu muziki, na Yvan Buravan udashidikanywaho bitewe n'ijwi rye.

    Mu by'ukuri iyi Album ntabwo yarebwe ndetse ntiyumvishwe cyane bitewe n'urwego uyu muhanzi ariho, unagendeye no ku baturage batuye igihugu cya Uganda kuko bakubye u Rwanda hafi inshuro enye z'abaturage.

    Iyi Album indirimbo iriho yitwa 'Obangaina' imaze ukwezi n'umunsi umwe, niyo yarebwe cyane kuko yarebwe n'abarenga ibihumbi 57 (amajwi), naho amashusho yayo umuhanzi Ykee Benda aherutse gusohora amaze kurebwa n'ibihumbi birenga 567.

    Iyi niyo ndirimbo ubona ko yarebwe cyane, naho izindi ziri ku ijanisha ku bantu batageze no ku bihumbi bitanu bagiye bareba buri imwe ugereranyije kuko hari iyarebwe n'ibihumbi bitatu, bibiri, bitanu gusa hari n'izabarengeje.

    Iyi Album mu by'ukuri ntabwo yumvishwe cyane mu Rwanda, n'ubwo uyu muhanzi kuri iyi Album yakoreshejeho abahanzi nyarwanda ndetse banakunzwe kandi bafite amajwi aremereye cyane, mu ruganda rw'imyidagaduro yo mu Rwanda.

    Ibi byose mu mboni z'abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, bavuga ko iyi yaba ariyo mpamvu Ykee Benda yegereye Kayesu Shalon nk'umukobwa ugezweho mu Rwanda, kugira ngo akomeze avugwe bitinde.

    Ntibyaba ari igitangaza cyane kuko 'Gutwika' ni ibintu bigezweho cyane, ndetse bitewe n'uko igihangano kiba cyavunnye umuhanzi aba akwiye gukora igishoboka cyose, kugira ngo icyo gihangano kimucururize.

    Mu kiganiro kirambuye, umwe mu bajyanama bareberera inyungu z'abahanzi mu Rwanda [utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara] yagiranye na InyaRwanda, hari aho yagarutse ku rukundo rwa Ykee Benda na Shalon nk'imwe mu nkuru iri kuvugwa cyane mu bitangazamakuru amwenyura cyane.

    Yagize ati: 'Ahahaha ubundi ibi nibyo dukeneye mu muziki wacu, ku buryo ukorana igihangano n'umuhanzi wo hanze ugahita ushaka n'umuntu ugezweho muri icyo gihugu uratuma uvugwa, naho ubundi urukundo rwe na Shalon ntarwo mbona, kuko Ykee Benda arakuze kandi afite n'umwana.'

    Byatangiye gute?

    Shalon yagiye kuri konti ye ya instagram, maze ashyiraho ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi Ykee Benda imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa 'Better with you' , yuzuyemo amagambo meza y'urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.

    Nyuma y'ayo magambo, uyu mukobwa kandi yashyize kuri iyo foto imitima ibiri ndetse n'akarabo k'iroza gafite igisobanuro cy'urukundo, ndetse ushobora koherereza umuntu wihebeye kakamunyura.

    Mu gushaka amakuru kubyerekeye urukundo rwa Shalon na Ykee Benda, Mu kiganiro kigufi Shalon yagiranye na InyaRwanda, ntiyigeze yemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, gusa yavuze ko ari kuri telephone nayivaho aradutangariza byinshi kuby'ayo makuru.

    Ubutumwa bwa Steve, umujyanama wa Ykee Benda

    Nyuma yo gutegereza igihe yaduhaye kugira ngo tumenye ko koko niba yaba ari mu rukundo na Ykee Benda, Shalon yemereye kuvugana n'umunyamakuru ariko amaze kumva ibyo abazwa ntiyigeze yemera aya makuru cyangwa ngo ayahakane.

    Mu gukomeza gushaka amakuru, Inyarwanda yagiranye ikiganiro n'umujyanama w'umuhanzi Ykee Benda, Steve ahamya ko koko Ykee Benda ari mu rukundo n'uyu mukobwa, n'ubwo wumvaga ko agikeneye kumenya amakuru menshi kuri we.

    Yagize ati: 'Nibyo Shazz na Ykee Benda bamaze igihe bakundana, ndetse ndibaza wabonye ko nawe yashyize hanze ifoto yerekana ko atewe ishema n'urukundo rwabo bombi.''

    Mu bigaragarira amaso, Shalon ni umukobwa w'ikimero gitangaje ndetse uburanga bwe burangaza benshi, bitewe n'amafoto ye ndetse n'amashusho akunda kunyuza kuri konti ye ya instagram, agakurura abatari bake bikaba aribyo byaba byarakuruye n'umuhanzi Ykee Benda wisanze mu rukundo na Shalon.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YKEE BENDA YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA YKEE BENDA NA BURAVAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110179/kayesu-shalon-yaba-yarabaye-imbarutso-yo-kongera-kuvugwa-kwa-ykee-benda-mu-rwanda-110179.html

  • Ethiopia yanyagiye u Rwanda ibitego 8-0 mu mi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ukwakira 2021, i Addis Ababa habereye umukino wo kwishyura hagati y'u Rwanda na Ethiopia mu bangavu batarengeje imyaka 20, nyuma y'uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye ku ntsinzi ya Ethiopia y'ibitego 4-0, ntibitandukanye n'ibyabaye mu mukino wo kwishyura nawo warangiye Ethiopia itsinze u Rwanda ibitego 4-0.

    Ku munota wa 34, Tessay Temesgen, yafunguye amazamu atsindira Ethiopia igitego cya mbere, ku munota wa 43 Tourist Lemma atsinda igitego cya kabiri, amakipe ajya kuruhuka Ethiopia iri imbere n'ibitego 2-0.

    Mu gice cya kabiri, Ethiopia yatsinze ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Aregash Kalsa, harimo icyo yatsinze ku munota wa 57.

    Mu mikino ibiri u Rwanda rwatsinzwe ibitego 8-0, ruhita runasezererwa mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu batarengeje iyo myaka kizabera muri Costa Rica, mu gihe Ethiopia yakomeje mu cyiciro gikurikira.

    Ethiopia yatsinze u Rwanda ibitego 8-0 mu bangavu batarengeje imyaka 20

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110181/ethiopia-yanyagiye-u-rwanda-ibitego-8-0-mu-mikino-ibiri-ishyira-iherezo-ku-nzozi-zarwo-zig-110181.html

  • Imbabura yahitanye umuryango muri Tanzania   #rwanda #RwOT

    Muri Tanzania haravugwa inkuru ibabaje y' umubyeyi w'imyaka 25 y'amavuko wapfanye n'abana be babiri, bazize kubura umwuka wo guhumeka ubwo imbabura yari itetseho ibishyimbo mu nzu baryamamo.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 rishyira ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, bibera mu Mudugudu wa Busanda muri ako Karere ka Geita.

    Muri iki gihugu cya Tanzania, ubwo uyu mugore witwa Unice Kulwa yari kumwe n'abana be babiri ndetse n'umugabo we Kulwa Kamili warokotse iyi mpanuka agahita yihutanwa ku bitaro kwitabwaho.

    Aya makuru yashimangiwe na Wilson Shimo, Umuyobozi w'Akarere ka Geita wavuze ko uyu mubyeyi yapfanye n'abana be babiri aribo Kamuli Kulwa w'imyaka 5 ndetse na Jenipha Kulwa w'imyaka 3 y'amavuko, Amakuru yatanzwe na Victoria Mapunda, Umuyobozi w'umudugudu wa Busanda uyu muryango utuyemo avuga ko nyuma yo guhisha ibyo kurya bya nijoro, Mama w'abo bana yashyizeho ibishyimbo agirango abirazeho akajya kwiryamira n'abana ndetse n'umugabo, Aribwo ibyo byago byazaga kubaho mu ijoro hagati.

    Yavuze ko ngo bigeze mu ma saa sita z'ijoro aribwo umwe mu baturanyi, yumvise umwuka udasanzwe, asohoka hanze kugira ngo amenye aho urimo guturuka, kuko ngo yumvaga ari umwuka ufite impumuro idasanzwe.

    Uwo muturanyi ngo yagerageje kubyutsa abo muri iyo nzu yaturukagamo uwo mwuka udasanzwe, ariko ntibakanguka, arakomanga ariko ntihagira uwumva ngo akingure, nyuma yiyemeza kujya gukomanga ku rugo rw'undi muturanyi, nyuma biyemeza kwica urugi, binjira mu nzu basanga abo bantu bari mu nzu ntawumva, yaba ababyeyi n'abana bose batakaje ubwenge, kandi no mu nzu ngo hari ubushyuhe bukabije.

    Yagize ati 'Abaturanyi bahise babihutana kwa muganga, Ariko biba iby'ubusa kuko bagezeyo umubyeyi n'abaa be babiri bahita bitaba Imana naho Se wabo we yakomeje kwitabwaho kugeza yorohewe ndetse ubu akaba ameze neza'.

    Nyuma y'uru rupfu Umuyobozi w'aka karere ka Gieta yasabye abaturage guhora bitwararika kutaraza imbabura mu nzu zaka kuko biteza mpanuka zikomeye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/07/imbabura-yahitanye-umuryango-muri-tanzania/

  • Inkongi y’umuriro yafashe Laboratory y’ibitar… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya saa kumi zirengaho iminota micye, nibwo hatangiye gucicikana amakuru ku mbuga zinyuranye agaragaza ko Laboratory y’ibitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro, kugera kano kanya ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yateye iyi nkongi.

    Gusa mu bikekwa harimo n’umuriro w’amashanyarazi kuko abari kuri no muri iyi Laboratory bemeza ko mbere y'uko hazamuka inkongi, habanje ibintu biturika nk'ibyuma bisanzwe bitwara umuriro w'amashanyarazi cyangwa insinga.

    Igice cyabanje gufatwa ni icyo ku ruhande rw’inyuma rw’iyi Laboratory

    Amakuru atangaza ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro n'irya RIB bahagereye ku gihe bagahita batangira ibikorwa byo kuyihashya itaragera kure.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110182/inkongi-yumuriro-yafashe-laboratory-yibitaro-bya-kibagabaga-110182.html

  • Shene ya Youtube ya R.Kelly yasibwe nyuma yu… – #rwanda #RwOT

    Robert Sylvester Kelly wamamaye ku izina rya R.Kelly mu muziki, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo kabuhariwe wakunzwe cyane kuva mu mwaka wi 1993 ubwo yasohoraga album yise 12 Play. Uyu muhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga agatwara n’ibihembo bikomeye, yaje kuba yasubira inyuma ubwo yaregwaga n’abakobwa benshi bakiri bato bamushinja kubahohotera ndetse aza no kubifungirwa.

    Mu minsi ishize, nibwo R.Kelly yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa batarageza ku myaka 18 y’ubukure bagera ku icyenda, ndetse ahamwa n’icyaha cyo kubacuruza. Ubwo uyu muhanzi yahamwaga n'ibi byaha, abahanzi batandukanye n’ibigo bikomeye byagiye bikorana nawe byagaragaje ko bitazongera gushyigikira uyu muhanzi, ndetse banasaba imbabazi abakobwa bahohotewe nawe nk'uko BBC yabitangaje.

    Kuri ubu, urubuga YouTube kabuhariwe mu gucuruza no kumeyekanisha indirimbo z'abahanzi, rwamaze gusiba shene ya R.Kelly yari iriho indirimbo ze nyinshi zirenga 200, yagiye akora kuva yatangira umuziki. Ubu ugiye kuri YouTube ugashakishaho shene ya R.Kelly, ntabwo igaragara. YouTube ikoze ibi nyuma y'uko izindi mbuga zicuruza umuziki zirimo Spotify, Apple Music,… zari zaramaze gusiba ibihangano bya R.Kelly.

    Igikorwa cyo guhagarika ibihangano bya R.Kelly, byatangiye ubwo umuryango witwa MeToo ukorera muri Amerika ushinzwe kurengera abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu, watangizaga igikorwa cya Mute R.Kelly, cyasabaga ko ibihangano by'uyu muhanzi wahoze ari indakorwaho ko byarekeraho gucuruzwa. Ibi bibaye hashize iminsi micye R.kelly ahamwe n’ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina, bishobora kuzamuviramo igifungo cya burundu.

    Src:www.CNN.com,www.BBC.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110172/shene-ya-youtube-ya-rkelly-yasibwe-nyuma-yuko-ahamwe-nibirego-byihohotera-rishingiye-ku-gi-110172.html

  • Karongi: Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye – #rwanda #RwOT

    Tariki 28 Nyakanga 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yafunze imirimo y’uburobyi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu. Byari biteganyijwe ko igomba gusubukurwa tariki 28 Nzeri 2021 ariko si ko byagenze kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyakoze ubugenzuzi kigasanga muri iyi mirimo harimo abarobyi bagikoresha imitego itemewe.

    Icyemezo cya RAB cyo gukomeza gufunga Ikivu nticyakiriwe neza n’abarobyi bari bamaze amezi abiri badafite akazi. Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yongeye gukomorera abaroba mu Kivu basubukura imirimo yabo. Iyi Minisiteri yongereye abarobyi igihe cyo kuba bamaze gukuramo imitego itemewe kuko yangiza umusaruro w’isambaza bitewe nuko ifata izikiri nto.

    Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura.

    Yagize ati “Twafunguye uburobyi, abarobyi bishimye, kandi n’umusaruro noneho wabonetse. Ni ibyishimo mu barobyi, mu yandi magambo tukaba dushimira inzego zose zabigizemo uruhare kugira ngo uburobyi bwongere bufungure.”

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, yasabye aba barobyi ko bakoresha imitego ifite amaso ya milimetero (mm)6 kuri 6. Mu bugenzuzi RAB yakoze ikaba yarasanze harimo abarobyi bafite imitego ya mm4 na mm5.

    Sibomana avuga ko mu nama baherutse gukorana n’ubuyobozi bwa Minagri n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, bafashe umwanzuro wo gukuramo imitego ya mm4, hanyuma ifite mm5 nayo ikaba yamaze kuvamo bitarenze tariki 1 Gashyantare 2022.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abarobyi mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye.

    Yagize ati “Umusaruro twawubonye kandi abarobyi bishimye. Iri joro twabonye toni ebyiri n’ibilo 462, bivuga ngo umurobyi wabonye isambaza nyinshi yabonye ibilo 170, uwabonye nke yabonye ibilo 150.”

    Ndagijimana yakomeje avuga ko bajya gufunga, umusaruro w’isambaza wari waragabanutse cyane babona ibilo 176 mu makipe yose.

    Abarobyi barobera mu makipe. Ikipe iba igizwe n’abantu 10 barobesha ubwato butatu bufatanye. Mu Karere ka Karongi harobera amakipe 42.

    Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Uburobyi akorera mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye

    Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yavuze ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura

    source : https://ift.tt/3acjzzE

  • Iterambere ry’ubukungu no gusangira amasomo, mu mutima w’ibyakomojweho mu nama y’inzego z’ibanze muri EAC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izarangira ku wa 8 Ukwakira 2021, iri kwiga ku ngamba zashyirwaho mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gusangira amasomo hagati y’ibihugu bigize EAC, kurebera hamwe uko ubuyobozi bwarushaho kwegerezwa abaturage n’ibindi.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minaloc, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku baturage bo mu Karere kuko yigira hamwe ibibazo bibangamiye imibereho yabo, ikabishakira ibisubizo cyane cyane abaturiye imipaka.

    Ati “[Muri iyi nama] Harimo kuganira cyane cyane ku buryo bwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, […] harimo kuzasangira amasomo yaba ari mu nzego z’ibanze tuvuge abari muri za njyanama n’abari muri za komite nyobozi z’uturere twegereye imipaka, bakagaragaza uburyo dushobora kurushaho gufatanya bityo abaturage baturiye imipaka n’ibihugu muri rusange bakoroherezwa ubucuruzi binyuze muri ubwo bufatanye.”

    Iyi nama itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EALGA, yashinzwe mu 2005 i Kampala muri Uganda, igamije guhuriza hamwe inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC mu rwego rwo gushyiraho ubuyobozi bunogeye abaturage bo mu Karere mu nzego zose kuva ku buzima kugera ku bukungu.

    Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, abajijwe icyo EALGA iri gukora mu gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage yavuze ko hari uburyo bwabyo bikemurwamo.

    Ati “Ibihugu byacu biguma ari ibihugu byacu, abaturanyi baguma ari abaturanyi, niba hari ikibazo hari uburyo gikemurwa mushobora kuba mwarabibonye ko imibanire y’u Rwanda n’u Burundi iri kugenda imera neza, rimwe na rimwe ibibazo nk’ibi bibaho, bigakemurwa, ubuzima bugakomeza.”

    Umuyobozi wa EALGA, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, ukomoka muri Tanzania yavuze ko ari iby’ingenzi ko izi nzego zihura zikigira hamwe ibyateze imbere imibereho y’abaturage, aho yashimiye u Rwanda ku ntambwe ikomeye rwateye mu kurwanya Covid-19 asaba ibindi bihugu bya EAC kurwigiraho.

    Mukadam urangije manda ye yasabye uzamusimbura kuzashyira imbaraga mu guhuza amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize EAC, agakorana bya hafi kugira ngo bagere ku ntego za EALGA.

    Yakomeje agira ati “Uku gukorana bya hafi kuzatuma intego y’ubumwe igerwaho ndetse gutume bashakisha ingamba zo kurandura burundu icyorezo cya Covid-19, bashyireho imishinga ihamye izabyarira inyungu ibihugu bya EAC kuko aribwo na EALGA izabona gutera imbere.”

    Buri gihugu kiri muri EAC gitanga umusanzu muri EALGA hakurikijwe amafaranga iyi mpuzamashyirahamwe ikeneye. Aho Mukadam yagaragaje ko iyo itagira inkunga y’u Rwanda iba yarahungabanye bikomeye.

    Iyi nama ya EALGF ihuza abanyamurango ba EALGA n’abafatanyabikorwa bayo, yatangiye mu 2012 muri Tanzania, iyaherukaga yabereye i Nairobi muri Kenya muri Gicurasi 2018 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yagiye isubikwa, ubu ikaba yabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri kuko u Rwanda rwigeze kuyakira mu 2013. Inama itaha izabera Tanzania.

    Igizwe n’amashyirahamwe y’inzego zibanze mu bihugu bigize EAC ariyo RALGA (n’Ishyirahamwe ry’u Rwanda rihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali) yo mu Rwanda, ALAT yo muri Tanzania, ULGA yo muri Uganda, ACGOK yo muri Kenya na ABELO y’i Burundi itabonetse muri iyi nama kubera impamvu bwite.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we watangije inama y’amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

    Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda na we yari yitabiriye inama ya EALGF

    Umuyobozi wa EALGA mu Karere, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, yasabye ibihugu byo muri EAC kwigira ku Rwanda mu bijyanye no guhashya Covid-19

    Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania

    Ubwo abitabiriye inama bari bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Ni inama yitabiriwe n’abareberera hafi inzego za leta mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura nabyo

    Ba Minisitiri ndetse n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zishinzwe inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu bihugu byo mu Karere hamwe na ba Ministiri bashinzwe kuzikurikiranira hafi bo mu Rwanda na Kenya bitabiriye iyi nama

    Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, yavuze ko hari uburyo bwo gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko inyungu z’abaturage ari zo ziba zigambiriwe mu nama y’inzego z’ibanze

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3oINcRA

  • Nyabugogo: Umusaza akoze ibitangaza! Yinjiye… – #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Saba z’Amanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, abari i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bakwiriye imishwano kubera  inzuki nyinshi cyane (Irumbu) zinjiye muri resitora nyuma y’akanya gato hasohotsemo umusaza wari umaze gusaba amazi yo kunywa bakayamwima, hahita hakekwa ko ari uyu musaza wazibaterereje.

    Umwe mu bari muri gare ya Nyabugogo ikoreramo iyi resitora wabonye uko byagenze ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye umunyamakuru wa inyaRwanda.com ko umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko yinjiye muri Resitora akagura amandazi 2 akayarya, hanyuma agasaba amazi yo kunywa bakayamwima, nyuma yo kuyamwima arababwira ati “Ntabwo mwongera gucuruza”.

    Uwaduhaye aya makuru akomeza avuga ko uwo musaza yahise yisohokera aragenda, maze mu kanya nk’ako guhumbya bahita babona muri Resitora no hanze yaho hahindutse nko mu Cyima (aho inzuki ziba).

    Abari muri Resitora bakwiriye imishwaro bakizwa n’amaguru, gusa amakuru avuga ko izi nzuki zitaryana na gato. Mu minota mike kandi izi nzuki zaje kugenda, zongera kugaruka ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba nk’uko ababibonye babihamirije inyarwanda.com.

    Izi nzuki zinjiye muri resitora yo muri Kigali bikekwa zatererejwe iyi resitora n’umusaza wimwe amazi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110178/nyabugogo-umusaza-akoze-ibitangaza-yinjiye-muri-resitora-asaba-amazi-bayamwimye-abateza-in-110178.html

  • Kellia ufatira urugero kuri Kamaliza yashyize… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Sinicuza' y'umuhanzikazi Kellia yashyize hanze, igaruka ku nkuru y'urukundo rwa babiri aho umukobwa ukina mu mashusho y'iyi ndirimbo agaragara yihanganira umusore kenshi uhora amuca inyuma, nyamara bikanga. 

    Mu busanzwe uyu muhanzikazi witwa Tuyizere  Kellia yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, aririmba Karaoke mu ma Hoteli n'ubukwe, yaje gutangira gukora indirimbo ze mu mwaka wa 2019 ashyira hanze 2 zikoze mu buryo bw'amajwi.

    'Sinicuza' niyo ndirimbo ya mbere yabashije gukorera amashusho yatunganijwe na Recson Production. Mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA yagize icyo avuga k'umuziki we agira ati: 'Sinicuza ni indirimbo y'urukundo ivuga ku buzima busanzwe benshi banyuramo.'

    Yongeraho ati: 'Nakifuza ko abafana banjye bayikunda nk'uko nanjye nayikunze, ikindi ndabasezeranya ko n'ubwo inzira itoroshye ariko nzakomeza kugerageza kubaha ibihangano bifatika, kandi mfite byinshi mu bubiko, icyo mbasaba ni ukunshyigikira.'

    Atangaza kandi ko ababyeyi be bishimira ibyo akora, ahubwo baba bifuza ko yakora ibihangano byinshi akareka gusa kwigana iby'abandi. Kellia abivuga agira ati: 'Ndi umunyamugisha ndacyafite ababyeyi bombi, kandi bishimira ibyo nkora. Bahora bambwira ngo nkore ibihangano byanjye ndeke gukomeza kwigana iby'abandi gusa.'

    Kellia yize amashuri abanza muri Ecole Primaire de Gitega, akomereza ayisumbuye muri Groupe Scolaire Cyahafi, ahava yerecyeza muri Ecole Technique de Karubanda.

    Yabonye amanota yatumye akomeza kaminuza yasoje mu ishami ry'ubwubatsi muri IPRC  Kigali, yagiye kandi yitabira amarushanwa mu muziki anyuranye kandi akitwara neza kuva mu bwana.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NZIZA 'SINICUZA' YA KELLIA

    “>

    Kellia avuga ko Kamaliza ariwe muhanzi w’ikitegererezo kuri we afatiraho urugero 

    Kellia ari mu banyeshuri basoje kaminuza muri 2019 muri IPRC Kigali n'ubwo ari umwubatsi ariko imbaraga nyinshi yazishoye mu muziki


    Karaoke niyo yatangiriyemo inzira y’umuziki w’umwuga aho agenda aririmba mu mahotel, ubukwe n’ahandi hanyuranye 
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110184/kellia-ufatira-urugero-kuri-kamaliza-yashyize-hanze-indirimbo-yitwa-sinicuza-video-110184.html

  • Meddy yakoreye ijoro Umunyamakuru Julius ChiTa n'umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Jules William Niyitegeka wamamaye ku izina rya Julius ChiTa akaba aherutse gukorana ubukwe na Yvette Batamuliza, yerekanye ukuntu we n'umugore we bari baryohewe maze iyo foto ayiherekesha indirimbo ya Meddy yise ” Queen Of Sheba “.

    Ni ifoto ChiTa yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye. Iyo foto ni iyi ikurikira :

    Source : https://yegob.rw/meddy-yakoreye-ijoro-umunyamakuru-julius-chita-numugore-we/