Category: Uncategorized

  • Abanyeshuri bitegura guhagararira u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika y’imyuga, basabwe kuruhesha ishema – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2021 ubwo hatangizwaga Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu rizageza ku wa 7 Ukwakira 2021.

    Ni irushanwa rihuje abanyeshuri 20 barimo abakobwa babiri, baturutse mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari hirya no hino mu gihugu.

    Abo 20 bahatanye mu byiciro bine birimo kubakisha amatafari gukora imiyoboro y’amazi n’iyo gusohora imyanda isukika mu nyubako, gukora inzira z’amashanyarazi ndetse no gusudira.

    Bageze ku rwego rw’Igihugu nyuma yo guhiga abandi mu marushanwa yabaye ku rwego rw’intara hagati ya 26 na 27 Kanama 2021, aho barushanwaga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs).

    Aha bageze nabwo bazatoranywamo abahize abandi, bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika ry’Imyuga azabera muri Namibie kuva ku wa 28 Werurwe kugeza ku wa 2 Mata 2022.

    Minisitiri Irere yabasabye gukora batuje bagashyira mu bikorwa ibyo bize kandi baniyigisha ku buryo bazagera ku rwego rwa Afurika bagahesha u Rwanda ishema.

    Ati “Gutsinda iri rushanwa bivuga kujya kuduhagararira ku rwego rwa Afurika, bikaba byanarenga ukaduhagararira ku rwego rw’Isi. Nk’Abanyarwanda, icyo ni ikintu twifuza kubona kigenda neza. Abaduhagarariye turabasaba ariko turanabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo babashe kwitegura banabikore neza.”

    Yashimangiye ko abanyeshuri bo mu Rwanda biga hagendewe ku mfashanyigisho n’ahandi hose ku Isi bagenderaho bityo ko bari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Wenda igishobora kugorana ni uko batabona umwanya uhagije wo kwimenyereza. Mu bindi bihugu usanga abanyeshuri bimenyereza mu bigo by’abikorera ariko hano iwacu navuga ko ubushobozi butarahaza ku buryo abikorera bagira ibyo bakora n’ibyo baha abanyeshuri bakitorezaho. Ariko ubundi mu buryo bw’imyigire abanyeshuri bacu baduhagararira aho ari ho hose.”

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr Gashumba James, yavuze ko kuba u Rwanda ruzitabira irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika ririmo ibihugu biteye imbere nka Afurika y’Epfo ari ibintu bikomeye. Kuba abaruhagarariye bashobora kugera ku rwego rw’Isi byo yabyise “ikintu kigari ku banyeshuri n’igihugu”.

    Mu 2018 habaye irushanwa nk’iryo ryo ku rwego rwa Afurika u Rwanda aba ari rwo ruryakira. Rwahatanye mu byiciro bine ndetse rubyitwaramo neza rubona imidali.
    Irizaba mu 2022 rizahuza abahatanye mu byiciro 16 ariko u Rwanda ruzaba ruhagarariwe muri bine gusa nk’uko mu 2018 byagenze.

    Dr Gashumba yavuze ko hakiri imbogamizi z’ibikoresho bihagije ku banyeshuri akaba ari yo mpamvu Abanyarwanda bazaba bahagarariwe mu byiciro bike.

    Ati “Twe twabonye indi myuga tutarabona ibikoresho bihagije twiyemeza ko bajya kuduhagararira mu byiciro bine gusa. Turacyiyubaka ariko turifuza ko mu myaka itaha buri cyiciro twazaba dufite uduhagarariye.”

    Bamwe mu banyeshuri bari muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu batangaje ko biteguye kwitwara neza.

    Ishimwe Esther wiga muri IPRC Karongi yagize ati “Ndi gukora neza uko nshoboye, gutsinda ndabyiteguye kuko naritoje bihagije kandi nahawe ubumenyi buhagije.”

    Nizeyimana Janvier wiga muri IPRC Kigali abajijwe uko yitegura kugera mu Irushanwa Nyafurika, yagize ati “Irushanwa aba ari irushanwa ariko nariteguye bihagije, nta kabuza nzagerayo.”

    Dr Gashumba yashishikarije Abanyarwanda gushyigikira “abana babo” baza kureba ibyo bakora, by’umwihariko abo mu rwego rw’abikorera.

    Amarushanwa y’imyuga afatwa nk’igikoresho gikomeye cyahindura isura y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu muryango mugari no kurushaho kumvikanisha akamaro kayo.

    Afasha ababyeyi n’abanyeshuri kurushaho gukunda ayo masomo no kumenya ireme ryayo, abo mu rwego rw’abikorera bakayabonamo amahirwe yo kugera ku banyempano bifuza kandi bashoboye; akaba n’umwanya wo kuvumbura icyuho kiri mu myigishirize y’ayo masomo ku bafanyabikorwa.

    Abanyeshuri bahatanye mu byiciro bine birimo gukora inzira z’amashanyarazi

    Muri 20 bahiganwa harimo abakobwa babiri

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutangiza Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu rizaba hagati ya tariki 5 na 7 Ukwakira 2021

    Umuhango wo gutangiza Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu witabiriwe n’abo mu ngeri zitandukanye

    source : https://ift.tt/3BvTNCJ

  • Gicumbi: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ibihuha kuri Twitter – #rwanda #RwOT

    Uyu yatawe muri yombi biturutse ku butumwa yanyujije kuri Twitter avuga ko se yafashwe azira kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kandi baramusanze mu rugo yinywera inzoga.

    Ubu butumwa yasangije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera bugira buti “ Mwaramutse neza CP John Bosco Kabera mu byukuri twagize ikibazo kandi hari ibyo mwadufasha, umusaza bamusanze ari kurya anafata agacupa, bamushinja kwangiza amabwiriza ya COVID-19 turabyumva bamuca ibihumbi 100Frw turayatanga ariko ngo baramufunga icyumweru kimwe.”

    Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yamutaye muri yombi nyuma yo gusanga ibyo yavuze yarabeshye.

    Iti “Yafashwe nyuma yo gutangaza ko papa we yafashwe anywera inzoga mu rugo kandi yarafashwe yahinduye butiki akabari ndetse na we akarimo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.”

    Polisi yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ibyo Dukuzumuremyi yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko. Kugeza ubu, uwafashwe afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.


    source : https://ift.tt/3uLy4ny

  • Raporo yerekanye ko Covid-19 yarushijeho gutuma ibihugu bikize bikumira abaturage bo mu bikennye – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yagaragaje ko iki kibazo cyari gisanzweho ariko kikaba cyaratijwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19, cyatumye ibihugu bikize bishyiraho ingamba zikarishye zo kwirinda iki cyorezo, abaturage b’ibindi bihugu bakabuzwa kubyinjiramo mu buryo bworoshye.

    Nk’ubu u Rwanda nta mabwiriza rwashyizeho ababuza abanyamahanga kwinjira mu Rwanda, ariko Abanyarwanda bemerewe kujya mu bihugu 51. Kenya idafite ayo mabwiriza, abaturage bayo bemerewe kujya mu bihugu 72 mu gihe abo mu Misiri, nayo idafite ayo mabwiriza, bemerewe kujya mu bihugu 51 gusa.

    Ibihugu bifite pasiporo isanzwe ifite imbaraga nk’u Buyapani na Singapore biza ku mwanya wa mbere, bifite amabwiriza akumira ibindi bihugu hafi ya byose bisigaye.

    Iyi raporo yagaragaje ko ubwo ibihugu by’u Bwongereza na Amerika byashyiragaho amabwiriza akumira abaturage b’ibihugu bikennye, nubwo baba barikingije, byagize ingaruka mbi kuko byakomeje kongera icyo cyuho.

    Raporo yerekanye ko Covid-19 yarushijeho gutuma ibihugu bikize bikumira abaturage bo mu bihugu bikennye

    source : https://ift.tt/3oGN598

  • Abarimu bo mu bigo byigenga bahagarikiwe amasezerano kubera Covid-19, bagiye gufashwa gutura umutwaro w’inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda, hari abarimu bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga bari barasabye inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO. Mu gihe amashuri yamaze amezi umunani afunze, hari ibigo byigenga byahise bihagarika amasezerano y’abakozi.

    Guhagarika amasezerano kuri bamwe bari barafashe inguzanyo byabaye umutwaro ukomeye kuko batabashaga kuyishyura nk’uko byakorwaga bari guhembwa. Ibi kandi byatumye habaho gukererwa kwishyura ndetse n’inyungu zayo zigenda ziyongera.

    Mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, Mbonabucya Jean Bosco, wari uhagarariye Urugaga rw’Abarimu bakora mu bigo byigenga yagaragaje ko hari byinshi bishimira bakomeje gufashwamo na leta ariko asaba ko ikibazo cy’inguzanyo kikibabereye umutwaro cyakwigwaho bagafashwa.

    Yagize Ati “Hari ikibazo abarimu bigisha mu bigo byigenga bafite, muri ibi bihe bya Covid-19 ibigo byinshi byasubitse amasezerano bituma inguzanyo bafashe zijya mu bukererwe. Icyo kibazo kibabereye umutwaro uremereye. Byatumye basubiramo amasezerano y’inguzanyo babaha igihe kirekire, kandi abarimu bakora muri leta bo bakomeje guhembwa icyo kibazo ntacyo bagize. Habayeho inyungu ku nguzanyo yakererewe tukaba dusaba inzego zitandukanye by’umwihariko Umwalimu SACCO n’ibindi bigo bibafasha ko bakwiga kuri icyo kibazo kigashakirwa umuti abarimu bo mu bigo byigenga na bo bakagira umutuzo kuko nta wazanye COVID-19.”

    Mbonabucya yasabye ibigo byigenga na byo kujya bifatanya n’abarezi no kubaba hafi mu bihe bigoye nk’ibyo bya Covid-19 aho kwihutira gusesa amasezerano y’akazi kuko byatumye abarimu benshi bata akazi bigira muri Leta bitewe no kutitabwaho mu bihe by’amage.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo z’abarimu bigishaga mu bigo byigenga bagize ubukererwe mu kwishyura kubera ikibazo cya COVID-19 ko kigiye gushakirwa umuti.

    Ati “Nubwo amasezerano yavuguruwe ariko biracyababereye umutwaro ndagira ngo nsabe uhagarariye Umwalimu SACCO ko twazakorana tukareba niba abo barimu bagabanyirizwa umutwaro kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo yabo bitabaremereye cyane. Kuba amasezerano yabo yari yahagaze nta ruhare babigizemo. Tuzakorana na Umwalimu SACCO n’Urugaga rwabo kugira ngo turebe icyo twabafasha.”

    Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko iki kibazo hari byinshi byagikozweho cyane ko inguzanyo zabo zongeye gusubirwamo hagakorwa amasezerano mashya, bitewe n’ayo umuntu yari asigaje kwishyura ndetse n’inyungu yagombaga kwishyura bigateranywa bigahinduka inguzanyo nshya.

    Yavuze ko bitewe n’amabwiriza ibigo by’imari bigenderaho hagikenewe byinshi byo gukorwa kugira ngo inyungu ku nguzanyo zarengeje igihe zigakorerwa amasezerano mashya zakurwaho, bakishyura gusa ayo bari basigaranye.

    Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO butangaza ko inguzanyo zavuguruwe muri iki gihe cya COVID-19 zihwanye na 983. 356. 324 Frw zari zarahawe abanyamuryango 441.

    Ku Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu Koperative Umwalimu SACCO yahembye abarimu bakoranye neza na yo muri serivisi z’imari zirimo n’inguzanyo hitawe cyane ku kureba inyungu zabagejejeho mu rugamba rwo kwiteza imbere.

    Abarimu batanu ba mbere bitwaye neza ku rwego rw’igihugu bahawe moto nk’igihembo gikuru mu gihe abandi bagiye bitwara neza ku rwego rw’uturere bazahabwa za mudasobwa. Hahembwe kandi abarimu bo muri za kaminuza bakorana na Umwalimu SACCO ndetse n’ibigo by’amashuri 10 bya mbere byanyujije amafaranga y’ishuri muri Koperative Umwalimu SACCO.

    Abarimu b’indashyikirwa bahawe ibihembo birimo na moto

    source : https://ift.tt/3uTdku7

  • Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntukiri nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021.

    Bugira buti “Mwaramutse, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe wangiritse bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.’’

    Mwaramutse,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, umuhanda Huye- Nyamagabe ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe wangiritse bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

    Yakomeje itanga inama ku bagenzi ko bakoresha indi mihanda idashobora kubateza ikibazo.

    Iti “Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi. Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze.’’

    Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

    Umwe mu bakorera sosiyete ifite imodoka zitwara abagenzi mu muhanda Huye- Nyamagabe yabwiye IGIHE ko bakomeje gutanga iyo serivisi ariko imodoka iri kugera aho umuhanda wangirikiye, abagenzi bakambuka n’amaguru bakajya mu yindi iri hakurya.

    Ati “Abagenzi turi kubatwara twabageza aho umuhanda wangiritse bakava mu modoka bakambuka n’amaguru bakajya mu yindi iri hakurya noneho bari bari muri ya yindi nabo bakaza tukabatwara. Ni ukugurana abagenzi, naho ubundi ntabwo twahagaritse akazi.”

    Umuhanda wa kaburimbo Huye- Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020. Uwo muhanda uhuza Uturere twa Huye na Nyamagabe two mu Majyepfo ndetse ugakomeza uduhuza n’utwa Rusizi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Imvura ikomeje kugwa muri iki gihe yari yategujwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda; cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

    Meteo Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, imvura iringaniye iteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu iri hagati ya milimetero 80 na 140, ikaba iteganyijwe mu minsi itanu n’umunani.

    Imvura nyinshi yangije umuhanda Huye-Nyamagabe, ituma utaba nyabagendwa

    Umuhanda wa Huye-Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020

    Abakoresha uyu muhanda bagiriwe inama yo gukoresha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3ldIgSy

  • Platini P yakiriwe kuri radiyo ya Ifm92.3 yo mu gihugu cya Nigeria[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri izi gahunda afite mu gihugu cya Nigeriya Platini, avuga ko hari ibitangazamakuru byinshi azagiriraho ibiganiro, mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu afitemo abo bakorana.

    Platini abinyujije kurukuta rwe rwa instagram ubwo yavaga mu kiganiro kuri iyi Radio yagize ati “Ubu natangiye kuzenguruka ibitangazamakuru bya hano, gahunda y'uburyo nzagenda nitabira ibiganiro ifitwe n'abo dukorana, nibo babishinzwe.'

    Ibi byose Platini atangiye kubigeraho nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete yo muri Nigeria isigaye ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent International'.

    Uretse kumenyekanisha indirimbo ye nshya, hari n'andi makuru avuga ko mu byajyanye Platini muri Nigeria harimo kurangiza ibiganiro bimuganisha kuzaririmba mu birori byo guhemba abahanzi bitwaye neza ku mugabane wa Afurika 'AFRIMA'.

    Platini na we ni umwe mu bahatanira ibi bihembo aho ari mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary', indirimbo ye 'Atansiyo' ikaba ihatanye n'izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.

    Hari kandi Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yakiriwe-kuri-radiyo-ya-ifm92-3-yo-mu-gihugu-cya-nigeria-amafoto

  • umupasiteri yateye inda abakobwa 20, avuga ko ari umwuka wera wabimutegetse. #rwanda #RwOT

    Umupasiteri wo muri Nigeria yateye inda Abayoboke b'Itorero 20, Avuga ko Umwuka Wera yamutegetse gukora ibyo , yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukwakira 2021.

    Umugabo wiyita uw'Imana uvuga ko afite imyaka 50 uzwi nka Timothy Ngwu yashyizwe ahagaragara kubera gutera inda abayoboke be 20.

    Umuntu ashobora kwibaza uburyo abakobwa bo munsengero baguye muri uyu mutego w'uyu mugabo wumubwirizabutumwa wabateye inda. Abakristu benshi bafite imyumvire cyangwa y'uko umukozi w'Imana ari umuntu uyoborwa n'umwuka wera kandi bakunda kumvira amabwiriza yose babaha.

    Uwashinze akaba n'Umugenzuzi Mukuru wa Minisiteri y'imizabibu y'Ubutatu Butagatifu muri Enugu, Timoteyo muri Enugu yemeye ko yakoze icyaha. Ku bwe, yateye inda abayoboke b'itorero rye kuko yari amabwiriza yatanzwe n'umwuka wera.

    Polisi yabwiye abanyamakuru ko uyu muvugabutumwa amaze gufatwa , yemeye ko yateye inda abagore bo mu itorero rye avuga ko akurikiza amabwiriza y'Imana.

    Umugabo w'Imana yabwiye abapolisi ko igitabo cyera kivuga ngo 'were kandi ugwire' bityo ntushobora gusuzugura ubushake bw'Imana aribwo gutera inda abagore bo mu itorero rye ryatoranijwe n'umwuka wera.

    Raporo zavuze kandi ko uyu mugabo yashyizwe ahagaragara n'umugore amaze kubimenya. Ntiyishimiye imyitwarire ye mibi, amushyikiriza abashinzwe umutekano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/06/umupasiteri-yateye-inda-abakobwa-20-avuga-ko-ari-umwuka-wera-wabimutegetse/

  • Reba imwe mu mitoma 12 isekeje abahungu bakunda kubwira abakobwa #rwanda #RwOT

    Ariko na none ushobora kuyibwira umukunzi wawe ugira ngo umusetse mu gihe yarakaye cyangwa yababaye,mbese bitewe n'ibihe arimo.

    Iyi niyo mitoma isekeje ndetse inatangaje ikunzwe kuvugwa n'abahungu:

    1.Ni wowe gipesu cy'ishati yajye kuko ari wowe uyifunga

    2.umubiri wawe 70% byawo ni amazi najye nkaba inyota

    3.Ese uri umunyamaji?kuko buri gihe iyo nkubonye abandi bose mpita mbabura

    4.Ni wowe Filimi nshobora guhora ndeba nsubiramo

    5.Ese waba uri Facebook!?, kuko nkunda ibyo mbonye byawe byose!

    6.Ese izina ryawe ni Google?kuko ufite ibyo nshaka byose

    7.Ese wantiza telephone yawe?nabwiye uwahoze ari umukunzi wajye ko nimbona umwiza nzamuhamagara.

    8.Jye iyo turi kumwe mba mbona isi yabaye iyacu twembi gusa.

    9.Nuba amazi jye nzaba Ifi,kandi nuba nuba igisiga jye nzibera icyare

    10.Iyo umuyaga uhushye iteka,impumuro yawe niyo numva yonyine

    11.Mu bari beza bo ku isi ni wowe ubahiga

    12.Ndi mwiza mu mibare y'Algebre,ariko iyo nkoze Equation ni wowe umbera Y.
    Martin Munezero

    Refe:www.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-imwe-mu-mitoma-12-isekeje-abahungu-bakunda-kubwira-abakobwa

  • Rusizi: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’imiyoboro ya ‘Internet’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Habimana yafashwe na bamwe mu nzego z’umutekano bahita bahamagara Polisi.

    Yagize ati “Hari mu gitondo cya kare bamubona yicaye mu gihuru bamwegereye basanga afite insinga z’umuyoboro wa Internet (Fibre Optique). Habimana yahise asobanura ko yazicukuye ahantu bamaze iminsi bubaka umuhanda bari batorongera kuzitaba”.

    CIP Karekezi avuga ko Habimana yanze kuvuga aho yari azijyanye n’icyo yari kuzimaza, uwo muyobozi akaba yaribukije abaturage ko bafite inshingano zo kurinda no gufata neza ibikorwa remezo Leta ibegereza bakirinda kubyangiza.

    Ati “Twari dusanzwe dufata abiba insinga z’amashanyarazi bakajya kuzigurisha, ni ubwa mbere dufashe uwibaga insinga za Internet. Abaturage duhora tubakangurira ko bafite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo kuko bibafitiye akamaro ndetse babona urimo kubyangiza bagahita batanga amakuru ako kanya agakurikiranwa”.

    Habimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’igihugu.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3oQXFe3