Category: Uncategorized

  • Bulldogg yavuze ibintu akundira Mutesi Jolly maze Jolly nawe aramusubiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bulldogg aherutse kugirana ikiganiro na ISIMBI TV aho yavuze ko akunda Mutesi Jolly kubera ko akotana kugirango agere ku iterambere kandi akarigeraho.

    Nyuma y'aya magambo Bulldogg yatangaje, Miss Mutesi Jolly nawe ntabwo yaripfanye kuko amaze kubona aya mashusho ya Bulldogg mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Miss Mutesi Jolly abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahise atangaza amagambo agira ati ” Nanjye umusaza ndamwera ,he's good at his game #kemotherapy “.

    Nanjye umusaza ndamwera ,he's good at his game #kemotherapy https://t.co/wzQ8inIsCU

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) October 6, 2021

    Mutesi Jolly
    Bulldogg

     

    Source : https://yegob.rw/bulldogg-yavuze-ibintu-akundira-mutesi-jolly-maze-jolly-nawe-aramusubiza/

  • Umukobwa w'imyaka 23 ari mu byishimo by'uko yatwawe ubusugi n'umugabo umurusha imyaka 22 #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yavuze ko atigeze yumva iakunzwe cyane nabo kugeza ubwo yahuraga n'umugabo we Mark ku rubuga rwa Tinder mu myaka itanu ishize.

    Mu gusobanura uko yahungaga abasore bashaka kuryamana nawe , uyu mukobwa w'imyaka 23, ukomoka muri Nouvelle-Zélande, yagize ati: “Ikintu kijyanye nibyo ntabwo cyakoraga kuri njye. Ndibuka ko natekereje kutazagira uwo duhuza igitsina ariko nanone nari mbizi neza ko ntari umutinganyi.

    “Byanteye ubwoba – Natinyaga ko ntazigera mbona umukunzi niyemeza kujya gushaka abajyanama ku bibazo byo gutera akabariro.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibyo byose byahindutse ubwo yahuraga n'umugabo we,ati: “Mvuye mu mashuri yisumbuye mfite imyaka 18 nahuye na Mark w'imyaka 45, kuri Tinder mbona ko nari narabuze umuntu ukwiye.”

    Mu mezi atandatu yakurikiyeho, aba bombi bagiye baganira buri gihe kandi ntibashobora kwifata ubwo bahuraga – nubwo barutanwa imyaka 22.

    “Ubwa mbere duhura twaraganiriye gusa hanyuma ubutaha dutera akabariro kandi sinigeze mbidwanya na gato. Natekereje nti 'uyu musore aratangaje, ndamukunda cyane'.

    “Nashimishijwe cyane no gutakaza ubusugi bwanjye ndavuga nti “Imana ishimwe, nshobora kujya kubaho ubuzima bwanjye ubu ariko uyu musore akora neza – ni byiza ko nakundanye n'umuntu watwaye ubusugi bwanjye.”

    Nyuma yimyaka ibiri bakundana, aba bombi bahise babana mu nzu imwe hagati muri 2019 mbere yo gushyingiranwa mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Nubwo abantu ku mbuga nkoranyambaga babona kurutana mu myaka ari ikintu kidasanzwe, Sav na Mark bibagiwe imyaka irenga 20 ibatandukanya – bashimangira ko “urukundo ari urukundo”.

    Sav yagize ati: “Numva ari byiza rwose ariko byambereye umurongo wo kwiga kuri njye n'umubano wanjye wa mbere.

    Ninjye mukobwa wa mbere Mark yabanye nawe,bityo twese tugomba kwigira byinshi hamwe.

    “Nubwo tutanganya imyaka, turacyashakira hamwe umugozi uzirika umubano w'igihe kirekire kandi ukomeye.

    Aba bombi bamaze igihe bashyira hanze amafoto agaragaza urukundo rwabo ndetse ntibahisha ko barutanwa mu myaka gusa bituma batukwa cyane.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-23-ari-mu-byishimo-by-uko-yatwawe-ubusugi-n-umugabo-umurusha

  • Umukinnyi yakubise umusifuzi kugeza ataye ubwenge amushinja kwanga gusifura ikosa #rwanda #RwOT

    William Ribeiro ukinira ikipe ya Sao Paulo de Rio Grande yo mu cyiciro cyo hasi muri Brazil, yakiriye nabi icyemezo cy'umusifuzi Rodrigo Crivellaro cyo kwima ikipe ye coup Franc ubwo yari ihanganye na na Guarani de Venancio Aires, niko kumwegera amukubita hasi ndetse amukubita umugeri mu mutwe ata ubwenge.

    Uyu mukinnyi yakubise inshuro ebyiri umusifuzi Crivellaro, ndetseku nshuro ya kabiri yamukubise aryamye hasi umugeri w'umutwe, ata ubwenge. Crivellaro yahise ajyanwa mu bitaro byo hafi aho, maze Ribeiro afungirwa kuri sitade.

    Umuyobozi wa Polisi ya Venancio Aires, Vinicius Assuncao, yatangarije ikinyamakuru UOL cyo muri Brazil ko arega Ribeiro icyaha cyo gushaka kwica kuko bigaragara ko yari afite umugambi wo guhitana Crivellaro.

    UOL ivuga kandi ko Ribeiro yaherukaga kurekurwa by'agateganyo, nabwo kubera kwibasira undi musifuzi n'umufana.

    Ku wa kabiri mu gitondo, Crivellaro yavuye mu bitaro avuga ko atarareba amashusho y'ibyabaye muri uyu mukino wo kuwa Mbere, wabaye ku munsi w'isabukuru y'imyaka 113 ya Sao Paulo de Rio Grande.

    Perezida w'ikipe ya Sao Paulo, Delvid Goulart yemeje ko amasezerano ya Ribeiro yahagaritswe.

    Goulart yanditse ati: 'Birababaje, biteye ikimwaro kandi birimo kwigomeka.

    “Ku munsi nyirizina,umuryango wose w'umutuku n'icyatsi wari uteraniye kwizihiza isabukuru yimyaka 113 ya Sao Paulo RS, ikipe yacu yahuye na kimwe mu bihe bibabaje byabayeho mu mateka yayo, ibintu byababaje abantu bose badakunda umupira wa Gaucho gusa ahubwo abakunda siporo muri rusange.

    “Turasaba imbabazi isi yose ku bw'umusifuzi wakomeretse n'umuryango we ndetse tunasaba imbabazi abaturage muri rusange kubera ibintu bibabaje byagaragaye uyu munsi.

    'Amasezerano y'umukinnyi wakoze amakosa araseswa. Byongeye kandi, ingamba zose zishoboka zemewe n'amategeko zijyanye n'iki kibazo zizafatwa. '

    Umukuru wa polisi ishinzwe iperereza,Vinicius Assuno, yavuze ko umucamanza ariwe uzahitamo niba Ribeiro azakomeza gufungwa mu gihe cy'iperereza cyangwa akarekurwa by'agateganyo.


    Ubwo Ribeiro yari agiye gufungwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yakubise-umusifuzi-kugeza-ataye-ubwenge-amushinja-kwanga-gusifura

  • Abarimu b’i Musanze basabwe guharanira gutanga uburezi buhamye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku kamaro ka mwarimu, wizihijwe kuri uyu wa 5 Ukwakira ku rwego rw’Isi, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”

    Abarimu 36 b’indashyikirwa batoranyijwe bahembwe ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa yahawe umwarimu wabaye uwa mbere mu kuzuza inshingano ze neza. Abarimu bahembwe ni abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi, yibukije abarimu ko ari bo igihugu gikesha ejo hazaza.

    Yagize ati “Twese tuzi agaciro ka mwarimu kuko twabanyuze imbere baraturera baradukuza. Tuzi ko mwarimu ari isoko y’iterambere rirambye mu muryango Nyarwanda. Turabasaba kurushaho kwitanga no guharanira uburezi buhamye, Leta izakomeza gufatanya namwe mu gukemura ibibazo byaba bikigaragara mu burezi.”

    Ibi byanagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, wasabye abo barimu gutanga uburezi budasondetse no kurushaho guhesha ishema umwuga wabo.

    Ku ruhande rw’abarimu bahembwe, bavuze ko ibi bihembo bizabafasha kurushaho gukora neza akazi kabo.

    Bazayavuga Cyprien yavuze ko imibereho ya mwarimu yateye imbere mu myaka ishize, kandi ko bigira ingaruka nziza ku burezi bw’igihugu muri rusange, ati “Kuri ubu imibereho ya mwarimu imeze neza kuko ari umushahara ubonekera igihe kandi no muri Koperative Umwalimu SACCO tubonamo inguzanyo ku nyungu nto. Mu myaka itatu tuzamurwa mu ntera, ku buryo abarimu basigaye bagira ishyaka ryo gutanga umusaruro. Icyo twabwira abandi barimu ni uko bakora akazi kabo neza kuko turi kurerera igihugu.”

    Mu Karere ka Musanze habarirwa abarimu bagera ku 2906 bigisha mu bigo bitandukanye bya Leta.

    Abarimu bitwaye neza mu Karere ka Musanze bahembwe

    Umwarimu wahize abandi yahawe mudasobwa igendanwa

    source : https://ift.tt/3iAV4AY

  • Ibipimo 2.500 bimaze gufatwa hirya no hino mu gihugu hapimwa Muryamo – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko iyo ndwara yageze mu ngurube zo mu Rwanda koko ku wa 16 Nzeri 2021, nyuma y’ibyavuye mu bipimo byafatiwe ku z’umwe mu borozi b’i Rwamagana.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yagiranye na Radio Rwanda ku wa 5 Ukwakira 2021, yasobanuye ko ibyo bipimo byafashwe mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka hagahita hashakwa uko no mu tundi turere hakorwa isuzuma.

    Ati “Twahise dutangira gufata ibipimo mu Rwanda hose. Hirya no hino mu turere abakozi bacu bamaze gufata ibipimo bigera ku 2.500 bigiye gukorerwaho isuzuma kugira ngo turebe uko ubworozi [bw’ingurube] bwo hirya no hino mu gihugu bwifashe; bityo hagende hafatwa n’ingamba bijyanye n’uko uduce tugiye turwaje.”

    Muryamo ni icyorezo kitagira umuti n’urukingo. Aborozi b’ingurube basabwe kutazikura mu gace kamwe ngo bazijyane mu kandi hirindwa kuyikwirakwiza, ndetse igihe hari ipfuye ntigomba kuribwa.

    Dr Ndayisenga yakomeje ati “Muryamo y’ingurube ni indwara ifite ubukana bukabije kuko kugeza ubu ku Isi yose ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Harimo harakorwa ubushakashatsi mu mahanga bugaragaza ko urukingo rushobora kuzaboneka ariko ubu nta ruhari.”

    Iterwa na virus ya African Swine Fever. Ingurube yafashwe nayo igira ibimenyetso birimo umuriro uri hejuru ya dogere Celcius 40, kunanirwa kurya no kugenda, gutitira, gutukura ibice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

    Yasobanuye ko hari n’izindi ndwara z’ingurube zigira ibimenyetso nka bimwe muri ibyo, bityo ko aborozi bakwiye guhora bashaka amakuru bakanegera abavuzi b’amatungo ariko bakarushaho no kwirinda.

    Bivugwa ko iyo ndwara ifite inkomoko muri Afurika nk’uko bigaragara mu izina rya virusi iyitera. Kugera ku yindi migabane ngo byatewe n’inyama z’ingurube zambutswaga.

    Ni yo mpamvu n’abacuruzi b’inyama babuzwa kubaga ingurube zanduye icyo cyorezo kuko baba bagikwirakwiza bakakigeza aho kitari kandi bihanwa n’amategeko.

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yavuze ko nk’aborozi bashimira RAB ku bw’uko ikomeje kubafasha ifata ibipimo, ibyitezweho kuzamenyekanisha uduce twugarijwe n’ututaragerwamo n’icyorezo tukarindwa cyane.

    Yakomeje ati “Ku kijyanye n’ubwirinzi, umworozi akwiye kumenya ko agomba kwigirira isuku mbere yo kwinjira mu bworozi bwe, kandi bukaba buri ahazitiye ku buryo abantu badashobora kubuzamo [uko bishakiye].”

    “Tugira n’inama aborozi kuko hari igihe baba bafite abakozi benshi. Abo bakozi na bo ubwabo bagomba kugira isuku bakabigirira n’imyambaro yabugenewe. Abavuzi n’abaguzi b’ingurube bakwiye kwinjizwa mu matungo babanje gukora isuku kuko baba bageze henshi.”

    Yasabye aborozi ko bajya batanga amakuru kare mu gihe hari ingurube igaragaje ibimenyetso runaka by’uko itameze neza.

    Abazi iby’amateka y’u Rwanda bagaragaza ko Muryamo iri mu byorezo by’amatungo magufi bitari inzaduka kuko hagati ya 1890 na 1891 nabwo yari ihari.

    Inkuru bifitanye isano: Indwara ya muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko Muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda ku wa 16 Nzeri 2021

    source : https://ift.tt/2ZTM2Iy

  • Gatsibo: Gare nshya yubatswe n’abikorera yatashywe ku mugaragaro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi gare yatashywe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021; yubatswe mu Murenge wa Kabarore aho yuzuye itwaye miliyoni 300 Frw zirimo 71 Frw zatanzwe n’Akarere mu kugura ikibanza, andi ava mu bikorera b’i Gatsibo.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gatsibo, Nkusi Charles, yavuze ko kubaka iyi gare byari bibaraje ishinga ngo kuko nta nziza bari bafite mu karere kabo.

    Yavuze ko inyungu ya mbere bayitezeho ari uguha serivisi nziza umuturage kandi ikanatuma Akarere karushaho gusa neza bigizwemo uruhare n’abikorera.

    Yakomeje agira ati “Indi nyungu ni uko buri cyumweru iduha amafaranga kuko mu cyumweru tubona ibihumbi birenga 900 Frw, mu kwezi ikaduha arenga miliyoni 4 Frw, ukubye n’umwaka urumva ko iduha inyungu nyinshi kandi n’abaturage bakabona serivisi nziza.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bishimiye gare nshya bagaragaza ko igiye kubafasha mu iterambere ryabo.

    Mugabo James usanzwe akorera muri iyi gare yavuze ko aho bakoreraga mbere batisanzuraga kuko habaga hari akajagari ngo ku buryo n’umuturage atapfaga kumenya aho abariza imodoka zijya mu cyerekezo aganamo.

    Ati “Nkurikije ahari gare ishaje hari akajagari, ivumbi, imodoka ntizabonaga aho ziparika heza wabonaga ari akajagari. Ubu buri mugenzi aramenya ngo imodoka nshaka kugendamo ndazisanga aha n’aha, ikindi ni ahantu hasukuye ku buryo tuhitezeho kutwongerera abakiliya mu bucuruzi bwacu.”

    Nyiransabimana Angelique na we wahise utangira gukorera muri iyi gare nshya yagize ati “Iyi gare itandukanye n’iya mbere kuko aho yabaga hari hafunganye bigatuma twese tutajyamo ngo dukoreremo ibikorwa bitandukanye. Iyi yo rero turisanzuye kandi turabona tuzakoreramo ubucuruzi tukunguka kuko harisanzuye kandi haraduha icyizere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimiye kuba abikorera bakoze ishoramari rikomeye ryo kwiyubakira gare nziza ishobora gutanga akazi, ikanazamura imibereho y’Abanyarwanda batandukanye.

    Ati “Bagiye gutangira kubaka nk’Akarere twateye intambwe tubagurira ubutaka; uyu munsi rero turishimira ko bashoye amafaranga bakubaka igikorwaremezo nk’iki gishobora kugirira rubanda akamaro. Ubundi ibikorwa nk’ibi byubakwaga na Leta none abikorera basigaye babasha kubyubaka turashishikariza n’abandi kuza gushora mu bikorwa nk’ibi bigirira rubanda umumaro.”

    Gare nshya ya Kabarore igizwe n’amaduka 45 y’ubucuruzi, ikibuga kinini giparikamo imodoka zitwara abagenzi ndetse n’igice giparikamo moto, ije yunganira gare nshya ya Kiramuruzi nayo iherutse kuzura i Gatsibo.

    Gare nshya yubatswe n’abikorera mu Karere ka Gatsibo yatashywe ku mugaragaro

    Iyi gare yubatswe mu Murenge wa Kabarore yuzuye itwaye miliyoni 300 Frw zirimo 71 Frw zatanzwe n’Akarere mu kugura ikibanza, andi ava mu bikorera

    Abakoresha iyi gare banyuzwe no kuba yaratunganyijwe neza

    Usibye gutanga akazi, abagenda muri Gare ya Gatsibo banyuzwe n’isuku iharangwa

    Gare nshya ya Kabarore igizwe n’amaduka 45 y’ubucuruzi, ikibuga kinini giparikamo imodoka zitwara abagenzi ndetse n’igice giparikamo moto

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimira intambwe yatewe n’abikorera bakiyubakira igikorwaremezo cyagutse

    Iyi gare irunganira iya Kiramuruzi iheruka gutahwa mu Karere ka Gatsibo

    source : https://ift.tt/3acLHTp

  • Urutonde rw'abanyeshuri biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'U Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw'abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini by'agateganyo ndetse n'ibya burundu mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021 kugeza 22 Ukwakira 2021.

    Urutonde rw'abantu biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021 kugeza 22 Ukwakira 2021 , barusanga hano:

    GASABO__Provisoire: https://t.co/6ZEHEBegwN

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

     

    GASABO_Permit: https://t.co/KIBNLUtkdy

    KICUKIRO_Provisoire: https://t.co/nvvdvItyli

    KICUKIRO_Permit: https://t.co/SdpbTqYNCS

    NYARUGENGE_Provisoire: https://t.co/9htXIvejyb

    NYARUGENGE_Perme: https://t.co/N7igWZm8lU

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwabanyeshuri-biyandikishije-gukorera-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yasuye Amavubi ayasaba kwitwara neza imbere ya mukeba #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier basuye ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa Uganda ku munsi w’ejo bayasaba kwitwara neza.

    Ni umukino wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho Amavubi azakina na Uganda ku munsi w’ejo kuri Stade Regional.

    Mu butumwa bahaye iyi kipe, basabye iyi kipe kwitwara neza imbere ya Uganda, mukeba w’u Rwanda w’ibihe byose, bakaba bashyikirijwe idarapo nk’abagiye mu butumwa bw’akazi kuko nyuma y’uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo u Rwanda ruzahita rwerekeza muri Uganda gukina umukino wo kwishyura aho uzaba tariki ya 10 Ukwakira.

    Kugeza ubu mu itsinda E, Mali ifite amanota 4, Uganda na Kenya zifite 2 mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe.

    Minister @AuroreMimosa handed over the National Flag to @AmavubiStars Team Captain wishing them the best of luck. #TweseInyumaYamavubi #Tubadwinge#WCQ2022 pic.twitter.com/1rzgtTk59Q

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) October 6, 2021

    Minisitiri Aurore Mimosa yasabye Amavubi kwitwara neza imbere ya Uganda

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier

    Batuje bakurikiranye ijambo ry’abayobozi

    Kapiteni Haruna Niyonzima yashyikirijwe ibendera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-aurore-mimosa-yasuye-amavubi-ayasaba-kwitwara-neza-imbere-ya-mukeba

  • Ibintu bibaye kuri Meddy kuri YouTube biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishize nibwo hagiye inkuru ibabaje ivuga ko indirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy yasibwe ku rubuga rwa YouTube ibaye kimomo.

    Iyi ndirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy yasibwe ku rubuga rwa YouTube yari imaze kugira umubare w'abantu bamaze kuyireba usaga Miliyoni 30. Nubwo iyi ndirimbo yasibwe ku rubuga rwa YouTube rwa Meddy ariko Meddy yari yarakoze indi version yayo yise Dusuma Unplugged. Iyi version yo iracyagaragara ku rubuga rwa YouTube rwa Meddy.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bibaye-kuri-meddy-kuri-youtube-biteye-agahinda/

  • ShaddyBoo yabwiye abafana be ko batamufite batasinzira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddyboo yabwiye abafana be abafitiye akamaro gakomeye ngo kuko iyo adapostinze bamwe barara bakanuye ntibasinzire.Abinyujije ku ruta rwe rwa Twiiter, Shaddy Boo yanditse ubutuma yivuga ibigwi ndetse anabagaragariza ko ari umwe mu batuma benshi babona ibitotsi mu gihe hari ubutumwa runaka yatambukije ku nkuta ze.

    Yagize ati:' Ninjye gishuko cyanyu, iyo nta postinze bamwe barara bakanuye'.

    Ubu butumwa Shaddy boo yabuherekezanyije aka Emoj kariho udutima, bigaragaza ko akunda urwego ariho mu gususurutsa benshi.Uyu mugore amenyereweho gutera urwenya rwa hato na hato imbere y'abakunzi be, nabo bakagenda bamusubiza baciye ahabugenewe, ubishimye akabimugaragariza n'utabyishimiye agahagarara ku ruhande rwe.

    Benshi mu basomye ubu butumwa bwe, nabo bakomerejeho baramutakagiza bamwita umugore w'igikundiro, ariko mu buzima impande ni ebyirihari abamwise umwirasi abandi bati ubwo 'umaze kubyimba'.

    Ninjye gishuko cyanyu , iyo ntapostinze bamwe barara bakanuye.
    😘

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) October 5, 2021

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yabwiye-abafana-be-ko-batamufite-batasinzira/