Category: Uncategorized

  • Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD – Umuyobozi wa INES Ruhengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku itariki 06 Ukwakira 2021, ku nsanganyamatsiko ivuga ku burezi bufite ireme no mu gihe cya Covid-19, ubwo Padiri Dr Hagenimana Fabien, yari umutumirwa, yerekanye uburyo icyo cyorezo kitabashije gukumira ireme ry’uburezi cyane cyane mu ishuri ayoboye.

    Uwo muyobozi yavuze ko mu bizamura ireme ry’uburezi muri INES-Ruhengeri, harimo no guha akazi abarimu bashoboye kandi bafite ubumenyi bwo mu rwego ruhambaye, aho ubu abarimo guhabwa akazi bose muri iryo shuri bagomba kuba barize ku rwego rwa PHD.

    Ati “Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD, kandi tugatanga akazi ku bantu banyuranye baturutse hirya no hino ku isi, bapfa kuba bafite ubumenyi dukeneye mu ishuri ryacu. Hari ubwo dukoresha ikizamini nk’abantu bafite PHD nka batanu, barwanira kuza kwigisha utsinze tukamufata”.

    Arongera ati “Hari n’abaza mu rwego rw’ubufatanye nk’abo mu Budage, mu Butaliyani, bakaza kwigisha amasomo aya n’aya, ibyo bigatuma tuba mpuzamahanga kuko bituma abanyeshuri bigirira icyizere, n’abarimu b’Abanyarwanda bakiri bato mu mwuga (aba Juniors) bazamukira kuri abo b’inararibonye baba baturutse hanze”.

    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko COVID-19 itadindije ireme ry
    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko COVID-19 itadindije ireme ry’uburezi muri iryo shuri

    Padiri Hagenimana avuga ko amasomo bigisha muri INES-Ruhengeri ajyanye n’isoko ry’umurimo, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biri mu gihugu.

    Ati “Muri INES-Ruhengeri, mu gukemura ibibazo by’impinduka zibaho, nta hanze nta mu nzu, kuko twigisha dufatanyije n’abo bari ku isoko ry’umurimo, abanyamwuga, tuvuge nk’urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda turafatanya, aba Architecte kugira ngo Architecture twigisha igende neza, tugakorana n’amwe mu makompanyi afite ubushobozi tukanoza porogramu z’imyigishirize mu buryo buhoraho”.

    Yavuze kandi ko ishuri rya INES rifite imishinga itandukanye mu Buholandi, mu Budage no mu Butaliyani kugira ngo imfashanyigisho zihuzwe n’ibyo bashaka kwigisha, aho umunyeshuri wize muri INES-Ruhengeri agera mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi akaba uwa mbere.

    Ishuri rikuru ry
    Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES-Ruhengeri

    Padiri yavuze uburyo iyo Kaminuza kugeza ubu ari iya kabiri mu Rwanda ati “INES-Ruhengeri yaje ku mwanya wa kabiri mu Rwanda ku gipimo cyatanzwe mu kwezi kwa karindwi, yakurikiye UR, ahubwo nibadashyiramo agatege umwaka utaha turabacaho, byose biva ku bushakashatsi bukorerwa muri INES”.

    Arongera ati “Ntabwo bagushyira ku mwanya kubera ko usa neza, cyangwa ufite abanyeshuri benshi gusa, icya mbere ni ubushakashatsi, abarimu bacu bakora ubushakashatsi cyane kandi bugatanga umusaruro, ntibasinzira”.

    Yavuze ko mu bushakashatsi bukomeje gukorerwa muri INES-Ruhengeri, bumwe bukomeje gutanga amafaranga afatika azamura iterambere ry’ishuri, bikazamura n’iterambere ry’abaturage.

    Muri iyo mishanga harimo gupima isuri n’imisozi iritagurika, gupima ibiyaga, kumenya urugero niba i Kivu gishobora kwibasirwa n’imitingito, iruka ry’ibirunga, uburyo amazi ajya mu Kivu, tuvuge ashobora kwangiriza ibinyabuzima bibamo ku buryo hari n’umushinga uherutse gutsindira miliyoni zisaga 160 ujyanye na Made in Rwanda, n’indi inyuranye”.

    Abenshi mu biga muri INES-Ruhengeri ni igitsina gore
    Abenshi mu biga muri INES-Ruhengeri ni igitsina gore

    Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yavuze ibyo umunyeshuri ukenewe muri iryo shuri aba yujuje, Ati “Kwiga muri INES-Ruhengeri, bisaba icya mbere na mbere kuba ubishaka, ntihazagire uza atabishaka kuko yaba ari kwivunira ubusa, azaze tumusobanurire niyumva abishaka rwose azaba ari mu rugo rwe. Ikindi ni ukuba yaratsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ikindi agatsinda ibizamini tumuha, ariko ntabwo agomba kwiheba atinya ibizamini, azabikora nyine hari ama porogaramu adapfa kwisukira, hari uza ngo arashaka guhanyanyaza mu byo adashoboye ejo akaba aratsinzwe kandi iwacu turasibiza cyane”.

    Arongera ati “Ujya kubona umwaka urangiye, ugasanga hasibiye abantu bagera kuri 300 kandi bakemera bagasibira. Ushaka kwihambira ntacyo, ariko ubundi urasabwa kuza wiyizeye kandi wemera gufashwa kujya mbere”.

    Yavuze ko ibiciro byo kwiga muri INES bidahenze ugereranyije n’ibitangwa, avuga ko abantu bakwiye kureka ibitekerezo njya bukene aho umuntu ajya ku isoko akarwanira ibya make bitagira akamaro. Abasaba kujya mu bitekerezo njya bukire, dore ko uza kwiga yirihira atanga 65% ku yakenewe mu rwego rwo gufasha n’abafite ubushobozi buke.

    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry
    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry’uburezi

    Ati “Nko muri Civil Engeneering batanga ibihumbi 800 gusa, muri Archtecture bagatanga miliyoni imwe gusa, ubwo kandi tuba twabariye kuri 65% abirihira ni ko bigenda kugira ngo tuborohereze andi tukayishakamo. Tuvuge nka za Biomedical Laboratory Sciences bageze kuri 750 uretse ko hari uko biduhendaho kuko iyo bagiye mu imenyerezamwuga hari umurundo w’ibikoresho batwara, n’ahandi ni muri za 700, urebye ntabwo ari menshi ikirebwa ni ikivamo, muzarebe hari na za maternelle batanga za miliyoni ebyiri”.

    Uwo muyobozi avuga ko INES-Ruhengeri ikomeje guhindurira imibereho abaturage by’umwihariko bayituriye, bakungukira mu bindi bikorwa n’imishinga abanyeshuri bafatanyamo n’abaterankunga mu nyungu z’abaturage.

    Ati “Ntabwo INES ibereyeho kuba akarwa ko gutanga dipolome, dipolome yacu y’ingenzi ni impinduka dutanga mu gihugu”.

    Yashimangiye ko kwiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro birimo ibanga ry’ubukungu bw’ejo hazaza, ati “Iyo wiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro, ntabwo uvuga ngo mfite ibitabo nasomye, mfite ibitabo nize, ahubwo uravuga uti mfite n’ibyo nshoboye. Ibyo ni ibanga u Rwanda rwibitseho tutagombye kujya gushakisha hanze kuko n’ibyo uziga ibwotamasimbi bizaba ari ibyabo ntabwo bizaba ari iby’i Rwanda”.

    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri

    INES-Ruhengeri yamaze gutangira umwaka w’amashuri 2021-2022, ikomeje kwakira abaza bayigana aho yaborohereje yubaka amacumbi ahagije y’abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu, amacumbi y’abakobwa afite imyanya isaga 650, hakaba n’ikoranabuhanga rigezweho, aho umunyeshuri mushya ugeze mu kigo bamuha Smart card ikamuyobora ahantu hose ashaka kugera mu kigo.

    Ubu iryo shuri rikomeje kuzamura inyubako, zizakira abiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).


    source : https://ift.tt/3adkiAP

  • OMS yemeje urukingo rwa mbere rwa Malaria #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ONU ryita ku buzima-OMS, iragira inama Ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara gukoresha urukingo rushya rwa Malariya ku bana bose bakiri bato.

    Ni ubwa mbere urukingo rwa Malariya rubonetse. Nk'uko OMS yabitangaje, rumaze kugeragezwa ku bana 800,000 muri Ghana, Kenya na Malawi kuva mu 2019.

    Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko uyu ari umunsi utazibagirana mu mateka y'Isi. Ati: 'Gukoresha uru rukingo bizakumira Malariya ku bana bato ibihumbi n'ibihumbi buri mwaka'.

    Umwana ashobora gutangira kuruhabwa guhera ku mezi atanu nyuma yo kuvuka kandi agomba kuruhabwa inshuro enye zitandukanye.

    Malariya ni yo ndwara ya mbere yica abana benshi muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Buri mwaka, ihahitana abana bari munsi y'imyaka itanu y'amavuko barenga 260000.

    Ivomo: VOA

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/07/oms-yemeje-urukingo-rwa-mbere-rwa-malaria/

  • Jado Castar agiye kugezwa imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye nka Jado Castar akaba visi perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aragezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Gatanu atangire kuburana ku byaha aregwa harimo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Jado Castar yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

    Bivugwa ko yahimbye email mu izina rya federasiyo y’umukino wa Volleyball muri Brazil akazajya yandika akanisubiza, agaragaza ko abakinnyi u Rwanda rwazanye bahawe ubwenegihugu nta gihugu bigeze bakinira.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu akaba ari bwo azagezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye wa Gasabo atangire kwiregura ku byaha aregwa.

    Ibi byabaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball isezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil aho bivugwa babonye ubwenegihugu mu buryo butari bwo.

    Byatumye irushanwa rihagarara iminsi hafi itatu, aho u Rwanda rwavugaga ko rurengana, federasiyo mpuzanahanga y’umukino wa Volleyball (FIVB) itegeka rikomeza u Rwanda rutarimo n’aba bakinnyi bagahanwa ndetse n’abayobozi ba FRVB batarimo, ariko u Rwanda narwo ruvuga ritakomeza rutarimo bityo nirutemererwa gukina ridakomeza, gusa byaje kurangira rikomeje.

    Jado Castar bivugwa ko ari we wari mu nshingano zo gukurikirana ibyangombwa byo kugira ngo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes baze gukinira u Rwanda.

    Jado Castar azatangira kuburana ku munsi w’ejo ku wa Gatanu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jado-castar-agiye-kugezwa-imbere-y-urukiko

  • Amavubi yacu ntagendera ku izina rimwe – Amarangamutima ya Eric Nshimiyimana mbere y’uko u Rwanda rwesurana na Uganda #rwanda #RwOT

    Eric Nshimiyimana wakiniye ikipe y’igihugu igihe kinini, ubu akaba ari umutoza wa AS Kigali, avuga ko akurikije amarangamutima ye n’ay’abanyarwanda, abona u Rwanda rutagomba gutsindwa umukino wa Uganda uko byagenda kose.

    Uyu munsi saa 18h, Amavubi y’u Rwanda aresurana n’Imisambi ya Uganda mu mukino w’umunsi wa 3 mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Uyu mukino urabera mu Rwanda kuri Stade Regional.

    Umukino w’u Rwanda na Uganda ni umukino uba utoroshye, buri ruhande ntiruba rwemera gutsindwa bitewe n’amateka y’ibihugu byombi.

    Eric Nshimiyimana Nshimiyimana wakiniye Amavubi igihe kinini ndetse akaba n’umwe mu bantu bazi amateka n’agaciro k’uyu mukino cyane ko yari mu Mavubi ya 2003 yanganyije na Uganda i Kigali bakayitsindira muri Uganda bakaza kubona itike y’igikombe cy’Afurika, avuga ko ari umukino abona u Rwanda rutagomba gutsindwa uko byagenda kose.

    Ati “Ni umukino ukomeye, ku marangamutima yanjye n’ay’igihugu, ni umukino tutagomba kwemera gutsindwa, iyo mvuze kudatsindwa, byibuze wanganya aho gutsindwa, urumva ko bisaba imbaraga nyinshi kuko ni ibihugu bihana imbibi, ni ibihugu umukino wabyo ntuba woroshye uwo wazana wese, uwo wazana wese yagutsinda”

    “Burya gutsinda si ibintu utegura umunsi umwe, utangira kubyishyiramo utangiye imyitozo. Buriya icyo navuga ku Mavubi yacu, ni ikipe itagendera ku izina rimwe, iyo bameze neza, bashyize hamwe batsinda icyo basabwa ni ugutuza bakaba mu mukino.”

    Muri iri tsinda rya E, Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’inota 1, Uganda na Kenya zifite 2 mu gihe Mali ifite 4.

    Amavubi afite umukino ukomeye na Uganda

    Eric Nshimiyimana avuga ko uyu mukino Amavubi agomba kuwutsinda byanze bikunze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yacu-ntagendera-ku-izina-rimwe-amarangamutima-ya-eric-nshimiyimana-mbere-y-uko-u-rwanda-rwesurana-na-uganda

  • Nibyo byica abakinnyi bacu, uzajya gusinda uwo azisanga hanze no kwirukanwa bijyemo – KNC #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko icyemezo bafashe cyo kugira ngo abakinnyi b’iyi kipe bajye bakina bataha ari mu rwego rwo kugira ngo bafate inshingano, uzagaragaraho imyitwarire mibi azabihanirwa.

    Gasogi United ni imwe mu makipe yakinaga abakinnyi baba hamwe, gusa muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22, abakinnyi bazajya bakina bataha nk’uko byari bimeze mbere y’icyorezo cya Coronavirus.

    Benshi batangiye gutekereza ko uku gukina bataha bishobora gukora kuri iyi kipe aho abakinnyi bashobora kubona umwanya wo kujya mu bindi, ni mu gihe hari amakipe bahanganye yo yarekeye abakinnyi mu mwiherero.

    KNC avuga ko babikoze mu rwego rwo kugira ngo abakinnyi nabo ubwabo bafate inshingano kuko uzafatirwa mu ngeso mbi nk’ubusinzi ashobora kuzirukanwa.

    Ati “Si ntekekereza ko hari ikipe iba inyamwuga abakinnyi baba mu mwiherero, abakinnyi tugomba no kubaha inshingano bakamenya ko ibyo barimo ari akazi, uzajya gusinda uwo azisanga hanze no kwirukanwa bijyemo.”

    “Nibyo byica abakinnyi bacu, nta muntu usunika uzi icyo akora, bazakomeza babe aho bari, umwiherero uzajya ukorwa ari ngombwa mbere y’umukino, n’aho ubundi wigeze wumva umwiherero wa PSG, tuvugishe ukuri nitwe twica abakinnyi bacu, twabikoze kubera COVID-19, ubu nibabe aho baba, bagire ikinyabupfura nta kindi.”

    Gasogi United ikomeje kwitegura shampiyona izatangirira tariki ya 30 Ukwakira 2021, imaze gukina imikino ya gicuti igera kuri itanu aho uwuheruka yaraye itsinzwe na AS Kigali 2-0.

    Gasogi United isigaye ikina bataha mu ngo zabo

    KNC avuga ko abakinnyi bagomba kugira inshingano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibyo-byica-abakinnyi-bacu-uzajya-gusinda-uwo-azisanga-hanze-no-kwirukanwa-bijyemo-knc

  • Musanze: Bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abajura basanga abantu mu ngo bakabambura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo
    Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo

    Abavuga ibyo biganjemo abo mu Murenge wa Musanze, bavuga ko ubwo bujura bukorwa n’insoresore zitegera abantu mu mihanda cyangwa zikabinjirana mu ngo, cyane cyane mu masaha ya nijoro, aho ziba zitwaje ibikoresho bikomeretsa, byo gukangisha no kubatera ubwoba, kugira ngo zibone uko ziba ibintu zihasanze.

    Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, abajura bagera muri batandatu baheruka kumwinjirana iwe mu nzu basimbutse igipangu, bamuzirika ibitambaro mu maso, baranamuniga hamwe n’umugore we n’umwana wabo muto, barangije biba ibikoresho byinshi byari mu nzu.

    Yagize ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, turi hafi kuryama nsohotse hanze gato, ntararenza intambwe imwe, mba nsakiranye n’abantu baje bansatira bafite imipanga, ibyuma n’ibibando”.

    Ati “Mu gihe bamwe bari bamfashe banigagura abandi baboneje no mu nzu aho basanze umugore n’umwana bose babasohoramo, twese baratuboha ari na ko badupfuka ibitambaro mu maso badutera ubwoba ko hagira uvuga bakamwica. Ibikoresho birimo televiziyo ya flate, amafaranga umudamu yari yavanye gucuruza, amatelefoni yacu yose, ishyiga rya gaz n’ibindi bikoresho birimo n’imyenda imwe n’imwe, byose barabitwaye bariruka badusiga aho hasi”.

    Bakimara kuhashingura ibirenge, ngo nibwo bagerageje kwihambura no gutabaza ari na ko abirukaho, ariko biranga biba iby’ubusa, kuko abo bajura bari bamaze gucika.

    Abatuye muri ako gace bavuga ko ntawe ukiraza ibikoresho nka televiziyo, frigo n’ibindi bitandukanye mu ruganiriro batinya abaza bakabyiba.

    Bamwe mu bakora ubwo bujura ngo usanga banazwi mu Midugudu, ku buryo hari n’abo bafatira mu cyuho hari ibyo bibye, babashyikiriza inzego zibishinzwe ngo zibahane, zikabarekura batamazemo kabiri.

    Undi muturage agira ati “Za Televiziyo, amaradio na za frigo tubishyira mu ruganiriro ku manywa mu gihe tubikeneye, bwamara kugoroba tugiye kuryama tukinjirana na byo mu cyumba akaba ari ho turarana nabyo. Ibaze kuba wifitiye inzu wiyubakiye ukagera ku rwgo rwo kurarana n’ibintu byose mu cyumba kimwe. Ikitubabaza kikanaduca intege, ni uko hari n’abajura dufata, twabashyikiriza RIB, bakarekurwa batamazemo kabiri”.

    Ati “Hari ubwo bagaruka mu mudugudu bakubita agatoki ku kandi ngo bazatwica, ari na ko badukwena ngo mbese twimajije iki tubafungisha. Ubu ntitugisinzira ari na yo mpamvu dusaba ububuyobozi, kudutera ingabo mu bitugu, amarondo ahoraho agakazwa, mu gihe hagize abafatwa bakajya bahanwa by’intangarugero, byaba na ngombwa hakazakorwa umukwabo wo kubafata bakoherezwa kogororwa mu bigo ngororamuco, natwe bidufashe kumara kabiri duhumetse”.

    Mu nama zitandukanye amaze iminsi akorana n’abavuga rikumvikana bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko ibarizwa mu gice cy’umujyi wa Musanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yasabye ubufatanye mu guhanahana amakuru no kurangwa n’ubufatanye mu guhashya ubujura kugeza ku rwego rwo kubuhashya burundu.

    Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure
    Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure

    Agira ati “Abo bajura bahungabanya ituze ry’abaturage bababuza gusinzira, ntidukwiye kwemera ko bakomeza batyo, kuko bisubiza abaturage inyuma. Aka Karere kagendererwa n’abatari bacye baturutse impande zose ku mpamvu zishobora gutuma bahamara igihe gito, cyangwa kuhatura burundu; kandi bafite uburenganzira busesuye bwo kubaho batekanye. Ni yo mpamvu dusaba abaturage bose aho bari mu masibo no mu midugudu, kujya bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano, mu gushakisha no kwegeranya ibimenyetso bifatika bituma abagaragara muri ubwo bujura bafatwa kandi bagahanwa by’intangarugero”.

    Nyirarugero yabwiye abaturage ko kuva igihugu cyabohorwa, inzego zitandukanye zidasiba gufatanya ngo zitahirize umugozi umwe, ziharanira ko Abanyarwanda barangwa n’umutekano usesuye, akaba ari yo mpamvu asaba abaturage kutarebera cyangwa ngo bemerere uwo ari we wese uwuhungabanya mu buryo ubwo ari bwo bwose.


    source : https://ift.tt/3uQ6aXv

  • Minisitiri Ugirashebuja yasuye Laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ugirashebuja Emmanuel
    Dr. Ugirashebuja Emmanuel

    Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasuye iyo Laboratwari muri gahunda yo gusura inzego z’ubutabera no gusobanukirwa imikorere yazo ndetse no kumenya imbogamizi zikiri muri izi nzego mu mitangire ya serivisi yazo.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Rtd ACP Dr Sinayobye François, yahaye ikaze Minisitiri w’Ubutabera ndetse anashima ubufatanye n’ubuvugizi Minisiteri y’Ubutabera iha RFL mu kazi kayo ka buri munsi. Uyu muyobozi yamugejejeho ibimaze kugerwaho n’ikigo ayoboye birimo ubwiyongere bw’abakigana, iterambere mu bikoresho, kwiga kw’abakozi ndetse no gushaka ubuziranenge bwo ku rwego Mpuzamahanga (standardization and accreditation) n’ibindi.Yamugejejeho kandi ibyifuzo iki kigo gifite birimo gukomeza kuzamura urwego n’umubare by’abakozi, gukomeza kumenyekanisha serivisi ndetse n’amikoro.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yashimye cyane imikorere ya RFL ashimangira ko ibimaze kugerwaho ari ibyo kwishimira kandi ko ari intambwe n’umusanzu ukomeye ku butabera bw’u Rwanda n’ubwo amikoro akiri make ariko ko ari intangiriro nziza.

    Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko bishimishije kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite ikigo nk’iki mu gihe kera hifashishwaga amaso y’abantu mu bucamanza.

    Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko dosiye zimaze kwakirwa na RFL zigaragaza neza ko iki kigo n’abagikoramo bitanze bikomeye.Yijeje kandi ko ibibazo n’imbogamizi byagaragajwe bizashakirwa umuti, ibisaba ubuvugizi bugakorwa, ibisaba amikoro na byo bikigwaho ndetse bigaterwa inkunga.

    Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasabye abakozi gukomeza gushyiramo imbaraga ndetse anabashimira gukora batizigamye kugira ngo u Rwanda rukomeze gutanga ubutabera bwuzuye.

    Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta tariki ya 17 Nzeri 2021 asimbuye Johnston Busingye wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    source : https://ift.tt/3ahgPAZ

  • Bwa mbere mu mateka WHO yemeje urukingo rwa Malariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    WHO yemeje urukingo rwa Malaria
    WHO yemeje urukingo rwa Malaria

    Urwo rukingo ngo ruje rukenewe kuko imibare itanganzwa na WHO yerekana ko umwana umwe ahitanwa na Malariya buri nyuma y’iminota ibiri gusa, uru rukingo ruzwi nka RTS,S ngo rushobora gukoreshwa guhera ku mwana ufite amazi 6 kugera ku myaka 5 y’amavuko, bikaba byitezwe ko ruzafasha mu kugabanya no kurinda impfu z’abana bahitanwaga na malariya.

    WHO iravuga ko abana basaga ibihumbi 800 aribo bamaze kugeragerezwaho urwo rukingo, gusa ngo kuboneka kwarwo ntibisobanuye ko abantu badohoka ku bundi bwirinzi bwa malariya bwari busanzwe burimo kuryama mu nzitiramubu.

    Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Guebreyesus, avuga ko urwo rukingo ari impano yagenewe abatuye isi, ariko by’umwihariko agaciro karwo kakazagaragarira cyane muri Africa, kuko ariho ibibazo bya malariya bikunze kugaragara cyane ugereranyije n’ahandi.

    Uru rukingo ngo rurerekana ko rushobora kurinda abantu byibuze ku kigero cya 70%, ikindi ni uko rurinda abana barwaye malariya kuremba, ndetse bigatuma n’impfu zigabanuka.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko kuba 50% by’abarwara indwara ya malariya bagaragara muri Afurika, kuhakorera inkingo zayo bishobora kugirira akamaro abatuye uwo mugabane.

    Ati “Iyo ugiye kureba 50% by’abarwaye malariya bagaragara muri Africa, bivuze ko gukorera inkingo muri Afurika zizagirira akamaro ibihugu by’uwo mugabane kugira ngo bazibone, zikabageraho kandi zibahendukiye. Kimwe rero mu ruganda ruzakora inkingo mu Rwanda rufite muri iyi minsi, ku bufatanye n’ikigo gisanzwe gikora inkingo, uretse izindi nkingo zirimo n’iza Covid-19 n’urwa malariya rurimo. Nizera ko rero iyo ari intambwe ishimishije urukingo rushobora no gutangira gukorerwa muri urwo ruganga mu gihe rwaba rutangiye gukora umwaka utaha”.

    Hagati y’umwaka wa 2000 na 2019, muri Africa indwara ya malariya yagabanutseho 29% mu gihe impfu ziterwa na yo zagabanutse ku kigero cya 60%.

    Buri mwaka malariya ku isi hose ihitana abantu bari hagati ya miliyoni imwe (1) na miliyoni (3), aho yibasira cyane abana b’imyaka itanu no munsi yayo, abenshi muri bo bakaba ari abatuye mu bice by’ibyaro byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

    Imibare ya WHO yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, yerekana ko abantu miliyoni 229 ari bo bagezweho na malariya mu mwaka wa 2019, ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 228 bagezweho n’iyo ndwara mu mwaka wa 2018, mu gihe ikigereranyo cy’abo yahitanye muri 2019 ari 409.000 bari munsi y’abo yari yahitanye muri 2018 bangana na 411.000.


    source : https://ift.tt/2Yz7ouD

  • Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibi biganiro hari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobora amashuri n’andi mashami ya Polisi y’u Rwanda.

    IGP Munyuza mu ijambo ry’ikaze yabanje kugaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda muri iki gihe ndetse n’imishinga iri imbere.

    Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2,000 itangirana abapolisi ibihumbi bitatu(3,000) gusa, kuri ubu bageze ku bihumbi 17. Ishingwa hahujwe ibigo byari Gendarmerie Nationale, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, Police Communal yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera. Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye kugeza ubwo ubu dufite Igihugu gitekanye.”

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere gukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, gahunda yagize uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha.

    Ati “Mu kazi ka buri munsi ka Polisi y’u Rwanda dushyira ingufu mu gukorana n’izindi nzego harimo iz’ubutabera, iz’umutekano, inzego z’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange. Byose binyura muri gahunda y’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), iyi gahunda igira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano.”

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko ikinyabupfura muri Polisi y’u Rwanda kirushaho kwiyongera binyuze mu miyoborere, kugenzura ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abapolisi.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho avuga ko umutekano Igihugu gifite ari wo kimenyetso kigaragaza imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda.

    Yagize ati “Nanyuzwe n’ibyo mwangaragarije bijyanye n’imbaraga Polisi y’u Rwanda yakoresheje kugira ngo mugere kuri ibi byose mwanyeretse kandi haracyari n’ibindi murimo gutegura kuzageraho imbere. Usibye na raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaragaza ireme n’ubunyamwuga bwa Polisi yacu, ubundi n’umutekano uri mu gihugu cyacu urivugira. Uyu mutekano w’indashyikirwa tunezerwamo ntabwo wagezweho ku bw’impanuka, ni umusaruro wo gukora cyane, ubuyobozi bwiza n’umurava w’abapolisi.”

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yavuze ko uko Igihugu gitera imbere ni nako hagenda hagaragara imbogamizi zirimo ibyaha bisaba kongerera ubushobozi n’ibikoresho.

    Nyuma yo kuganira n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yasuye bimwe mu bigo bya Polisi bikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Fm6HW1