Category: Uncategorized

  • Bull Dogg yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly, amuvuga ibigwi na we aramushimira(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi nyarwanda, Bull Dogg avuga ko yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly wavuze ko akunda indirimbo z’uyu muraperi, na we avuga ko anyurwa n’ibikorwa by’uyu Nyampinga ndetse ko amufata nk’umugore uri ku rwego rwo hejuru ngo amwise umukobwa yaba amupfobeje.

    Mu minsi ishize nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yatangaje ko akunda uyu muraperi ajya afata umwanya ukumva indirimbo ze.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bull Dogg yavuze ko akunda gukurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba anyurwa n’ibikorwa bye n’ibitekerezo bye ndetse akaba ubu akaba ari umufana we cyane.

    Ati “Nabaye umufana we ndamukunda, ku buryo nange hari ibyo mwigiraho mu bitekerezo bye.”

    Uyu murapera avuga ko amufata nk’umuntu wiyubashye ndetse akunda gukurikira ubuzima bw’uyu mukobwa umunsi ku munsi.

    Ati “Njyewe mufata nk’umukobwa cyangwa umugore w’icyitegererezo, buriya wenda umukobwa wese aba ari umugore niko bavuga ariko umugore wese ntiyaba umukobwa, mufata nk’umugore iyo uvuze umukobwa mba mbona uba urimo kumushyira hasi kandi njyewe uburyo mubonamo ni umugore wiyubashye, twigeze guhura rimwe mu kiganiro kuri radiyo arimo asohoka njye ninjira, musuhuza biri aho ariko nkunda gukurikirana ubuzima bwe nk’uko buca ku mbuga nkoranyambaga ze.”

    Hari indirimbo nshya Bull Dogg aheruka gusohora yitwa ‘By’ukuri’, hari igitero yaririmbyemo Mutesi Jolly. Yagize ati “Sinjya mu tuvumo tw’inturi, mfatira furi kuri puri nkakora umubiri bukorikori bw’ukuri, mbikora nka Mutesi Jolly, mfatira furi kuri Suri nkabaha amastori(stories), autobiography y’ukuri”.

    Agaruka kuri iyi ndirimbo yaririmbyemo Mutesi Jolly, yavuze ko yabikoze kuko amwemera kandi yamukuriye ingofero, gusa ngo yizera ko nta kibazo yabigizeho.

    Ati “Niba nta kibazo yabigizeho amenye y’uko yavuzwe neza kandi yemewe kandi yubawe. Ku giti cyanjye, Jolly namukuriye ingofero, ni umusirikare, ni indwanyi mu by’ukuri kandi uriya mwuka wo guhangana ni mwiza kuri buri muntu wese ushaka kugera ku iterambere kuko ntabwo ushobora kugera ku iterambere cyangwa ku rwego urwo arirwo rwose rukomeye utarahuye n’abantu baguca intege”.

    Mutesi Jolly na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashizeho agace gato k’aya mashusho gaherekezwa n’amagambo yo gushimira uyu muraperi yongera gushimanagira ko akunda kureba indirimbo ze.

    Mu kwezi gushize nibwo Bull Dogg yasohoye album ye nshya yise 'Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya 'Old school’ zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije rukwiye kwirinda.

    Mutesi Jolly mu minsi yashize yavuze ko anyurwa n’ibihangano by’uyu muraperi

    Bull Doo yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bull-dogg-yakuriye-ingofero-miss-mutesi-jolly-amuvuga-ibigwi-na-we-aramushimira

  • Uwari Sauli yahindutse Pawulo- Bazeye yatakambye asezeranya P.Kagame kutazongera guhungabanya u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR aburana hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Urubanza rwabo rumaze imyaka irenga ibiri ubu ruri gusatira umusozo mu rugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Ubushinjacyaha kuri uyu wa kane bwasabye ko urukiko ruhamya aba bombi ibyaha bishingiye ku bitero byakozwe na FDLR byiciwemo abantu mu Rwanda mu myaka yashize.

    Umushinjacyaha yavuze ko Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo wari uzwi nka Abega bari mu bayobozi ba FDLR kandi bagize uruhare mu byo uwo mutwe wakoze ahatandukanye.

    Yasabye urukiko kubahamya ; ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

    Yasabye ko kuri Nkaka by’umwihariko urukiko rukwiye kumuhamya icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo akora icengezamatwara rigamije gusebya leta mu bihugu by’amahanga.

    Umushinjacyaha yagize ati 'Turasaba ko bahanishwa igifungo cya burundu, kandi buri wese akamburwa uburenganzira afite mu gihugu.'

    Ku byasabwe n’ubushinjacyaha, Ignace Nkaka yabwiye urukiko ko ibyaha aregwa we bwite 'nta kimenyetso ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza' ko yabikoze.

    Avuga ko ibyo yatangazaga nk’umuvugizi wa FDLR byose ari 'amabwiriza nahabwaga n’abari bankuriye kandi bakampa umurongo ngomba gukurikiza'.

    Yongeye gutakamba

    Avuga ko ibyo aregwa byinshi abihuriyeho n’abahoze muri FDLR n’iyindi mitwe batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe, asaba ko na we agirirwa nkabo.

    Avuga kandi ko urukiko rwashingira ku buryo atagoranye mu rubanza kandi yasabye imbabazi ku byo yatangazaga yasanze binyuranye n’ukuri kuriho mu Rwanda.

    Yasabye urukiko 'guca inkoni izamba' cyangwa rukamuhanisha igihano nk’icyahawe Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noël, bahoze mu buyobozi bwa FDLR.

    Aba, mu 2012 bahanishijwe n’urukiko mu Rwanda gufungwa imyaka itatu, mu rubanza rwaregwagamo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire.

    Nsekanabo Jean Pierre na Nkaka Ignace mu kwezi kwa kane 2019 bagezwa bwa mbere mu rukiko nyuma y’uko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana DR Congo ikabohereza mu Rwanda

    Nkaka ati 'Kandi ndizeza Perezida wa Repubulika ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.'[Sauli yari umurwanashyaka wicaga abemera Yezu, nyuma arahinduka amwamamaza henshi nyuma yo kwitwa Paulo.]

    Lt Col Nsekanabo yavuze ko ibyaha ubushinjacyaha bumurega bikwiye kuryozwa abakuru ba FDLR kuko we atafataga ibyemezo.

    Yahakanye ko atigeze ayobora iperereza rya FDLR kandi ko nta kimenyetso ubushinjacyaha bwabigaragarije. Ati 'Nemera ko nayoboye iperereza ku rwego rwa bataillon gusa.'

    Nsekanabo na we yasabye gufatwa nk’abandi bahoze muri FDLR agasubizwa mu buzima busanzwe, cyangwa agahabwa igihano cyoroheje nk’icyahawe bariya barwanyi bandi mugenzi we yavuze.

    Urubanza ubu rurapfundikiwe, umucamanza yavuze ko ruzasomwa tariki 15 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwari-Sauli-yahindutse-Pawulo-Bazeye-yatakambye-asezeranya-P-Kagame-kutazongera-guhungabanya-u-Rwanda

  • Rutsiro : Umwarimu w’imyaka 59 akurikiranyweho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wo mu ishuri ribanza rya Remera, bivugwa ko mu ijoro ryo ku ya 05 Ukwakira 2021 hari abamusanze ari gusambanya uwo murwayi wo mu mutwe na we ari gutaka.

    Uyu mwarimu wahise atabwa muri yombi ubu acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro mu gihe uriya mukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe we yahise ajyanwa ku kigo giha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Bamwe mu baturage bo muri kariya gace bavuga ko uriya mwarimu yari yanyoye inzoga ziramuganza zimuyobora gukora ariya marorerwa mu gihe we ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko bishingiye ku rwango abantu bamufitiye.

    Abafite uburwayi bwo mu mutwe muri kariya gace baherutse guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse bamwe mu bahatuye bakavuga ko ibi byongereye ihohoterwa bakorerwa kuko hari ababasambanya kuko baba bizeye ko batazasama mu gihe hari abatinyaga ko babikora bakabatera inda.

    Mbanzabugabo Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, yemeje amakuru avugwa kuri uriya mwarimu.

    Uyu muyobozi avuga ko hari abagabo babiri bavuga ko basanze uriya mwarimu ari gusambanya uwo murwayi wo mu mutwe bagahita bamujyana ku biro by’Umurenge.

    Yagize ati 'Abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe, basanze ari gutaka [ufite uburwayi bwo mu mutwe] bamenyesha inzego z’Umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umwarimu-w-imyaka-59-akurikiranyweho-gusambanya-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Nabuze umwana wanjye, abavuga ko yagiye mu iterabwoba ni Abanyapolitiki babyuririraho- Fazil #rwanda #RwOT

    Sheikh Mussa Fazil yabaye Minisitiri w’Umutekano ubwo hariho Minisiteri y’Umutekano yakuweho muri 2016, ubu akaba ari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko aho ari na Visi Perezida wayo ushinzwe imicungire y’abakozi n’imari.

    Ubwo iriya Minisiteri yakurwagaho, havuzwe ibihuha ko Perezida Kagame yakuyeho Sheikh Mussa Fazil kuko hari umwana we wagiye mu mitwe y’iterabwoba.

    Sheikh Mussa Fazil yagarutse ku cyatumye iriya Minisiteri ikurwaho ko ari uko hatekerejwe ivugururwa ry’inzego ndetse yanagizemo uruhare mu kubitekerezaho.

    Yasobanuye ko icyo gihe hatekerejwe ko hajyaho urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse n’izindi nshingano zari zifitwe na Minisiteri y’Umutekano zikajya mu zindi nzego ku buryo iriya Minisiteri ubwayo itari kugumaho.

    Agaruka kuri biriya bihuha byahuzwaga n’ikurwaho rye nka Minisitiri na Minisiteri yari ayoboye, Sheikh Mussa Fazil yagize ati 'Ntabwo Umukuru w’Igihugu yavanaho Minisiteri kubera umwana wakosheje, nta n’ubwo aramutse akosheje, ikosa ry’umwana ntabwo ryabazwa umubyeyi we, hano turi mu Gihugu kidateye gutyo. Hari abantu benshi bakoze ibyaha biremereye cyane, abana babo cyangwa ababyeyi babo ntibyabageraho. Ntabwo ari njye rero byabaho.'

    Akomeza agira ati 'Naho ibyerekeye umwana, njye nabuze umwana ariko aho yaburiye uwahavuga uwo nanjye namukenera akaza akahambwira.'

    Avuga ko uwo mwana yabuze kuva muri Mata 2016 ariko ko 'uwavuga ko yagiye mu iterabwoba yanyereka ibimenyetso kuko njye ntabyo mfite.'

    Sheikh Mussa Fazil atangaza ko umwana we atari wenyine ubuze ndetse ko usibye n’abana hari n’abantu bakuru babuze ariko ko kuba hari abahise bavuga ko umwana we yagiye mu iterabwoba, hari abahise babyuririraho.

    Ati 'Nkeka ko hari abanyapolitiki bashatse kubyuririraho nubwo ntabikurikiye bakagenda babisobanura uko babishaka.'

    Avuga ko kuva icyo gihe atigeze yongera kuvugana na we nubwo hari abavuze ko bajya bavugana 'ariko urumva n’ababishakamo inyungu za Politiki, Abanyapolitiki tugira abantu batugendaho ntiwamenya.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nabuze-umwana-wanjye-abavuga-ko-yagiye-mu-iterabwoba-ni-Abanyapolitiki-babyuririraho-Fazil

  • Yesu ati' Umuntu naguhemukira umubabarire 7 inshuro70, ubwo ni inshuro 490″ #rwanda #RwOT

    Yesu asubiza Petero ati:'sinkubwiye ko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi. Matayo18.21

    Kubabarira ni ugutandukanya umuntu n’ikibi ya gukoreye, Ikibi yagukoreye ukagiharira Satani, maze uwo muntu ukamugira umwere, mbese ni ukumugirira impuhwe.

    kubabarira kandi ni ukureka ikintu wari ufiteho uburenganzira (Urugero: Kureka guhanisha umuntu ibihano bikwiriye ibibi yagukoreye, kandi warubifitiye uburenganzira.)

    1. Kubabarira ni ikimenyetso cyo gukira imvune zo mu mutima, Yesaya 61:1 2. “Yantumye kuvura abafite imvune zo mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo,no guhoza abarira bose.'

    2. Kubabarira ni ikimenyetso kigaragaza ugusa na Yesu kuko uba ugize umutima usa nuwa Yesu, kubabarira rero koko ni urufunguzo rubasha gukiza ibikomere kandi ni icyemezo kikugeza mu i Juru. Luka 23.34 (Nuko bageze inyabihanga bamubambana n’abo bagome, umwe iburyo undi ibumoso, Yesu aravuga ati'Data ubabarire kuko batazi icyo bakora.')

    3. Iyo utanze imbabazi uba wujuje inshingano zawe usabwa. Matayo 18.33,35(…Naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze, nawe ntiwari ukwiye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?…35 Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.)

    Mu rundi ruhande nk’abakristo dukwiye kumenya gusaba imbabazi nk’uko Bibiliya ibitwigisha, amagambo tuvuga ngo mbabarira mu byukuri siko gusaba imbabazi. Gusaba ni ugutera intambwe mu mutima yo gusobanukirwa uburemere bw’ikosa wakoze, warangiza ugaca bugufi mu mutima ugasaba imbabazi kandi ukemera kwirengera ingaruka zakurikiraho. Cyane ko igihe wimwe imbabazi uba ugomba kwibuka gukomeza gusengera uwo wakoreye ikosa, kugira ngo ashobozwe kukubabarira.

    Luka15:11. Iki gice dusomamo inkuru y’umwana w’ikirara, tubona ubuhemu bukomeye uyu mwana yakoreye se, ariko kandi hatangwa urugero rwiza rwuko umuntu akwiye gusaba imbabazi. Uyu mwana yayishije ibya se iby’ubugoryi bwe, bishize arasonza atangira kwifuza gutungwa n’ibyo ingurube zashigaje ntabibone. Dore amagambo yakoresheje mu gusaba imbabazi. 18Reka mpaguruke njye kwa Data mubwire nti'Data nacumuye ku yo mu ijuru no mu maso yawe, 19 ntibinkwiriye no kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk’umugaragu wawe.' Ibi yibwiraga bigaragaza ko Umutima we:

    Uciye bugufi kandi Ukeneye imbabazi. Witeguye kwakira igisubizo azahabwa, umutima wumva ibikomere se afite kandi ko witeguye kumusabira imbaraga kugira ngo abashe kwakira imbabazi asabwa. Imana nidushoboze m’ubuzima bwa buri munsi kumenya gusaba imbabazi ku makosa yacu no kubashishwa gutanga imbabazi kugira ngo bidukingurire amarembo y’i Juru. Amen!

    Ev. SINJYENIYO Salomon

    Source: Cepurnyarugenge

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yesu-ati-Umuntu-naguhemukira-umubabarire-7-inshuro70-ubwo-ni-inshuro-490.html

  • Umunyarwandakazi umaze imyaka myinshi amaguru ye areba inyuma|Uko byagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi witwa Liza abayeho ubuzima budasanzwe aho amaze imyaka myinshi amaguru ye areba inyuma akaba agenda akambakamba hasi.

    Liza avuga ko yavutse neza nk'abandi bana ,arakura aragenda, ndetse atangira ishuri.Ubwo yari mu kigero cy'imyaka 12 y'amavuko yagiye ku ishuri igihe arimo gukina n'abandi bana yumvise agize isereri ,ibintu bimufata amaguru n'amaboko, ahita yitura hasi ananirwa guhaguruka.Nyuma abarimu batumyeho ababyeyi be bamujyana kwa muganga, bagezeyo biba ibyubusa kweguka biranga.bamwohereje mu rugo hanyuma amaguru atangira kubyimba.Bamusubiza kwa muganga, ndetse bamuha imiti ituma amaguru ye  abyimbuka .Yahise areka ishuri kuko atabashaga kugend aho akiriye amaguru ye yahise areba inyuma ndetse atangira kugenda apfukamye kugeza n'uyu munsi.

    Liza yaje gushakana numugabo babyarana abana babiri, ariko nyuma uwo mugabo aza gupfa urupfu rutunguranye.Uyu mubyeyi avuga ko ibintu byose abikora apfukamye ,haba guhinga ,kugenda, guteka aba apfukamye.Igitangaje iiyo yabaga atwite nabwo yagendeshaga amavi ntakibazo afite.Agorwa no kubona ibitunga abana be kuko ari we wenyine basigaranye kandi na we afite ubu bumuga.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-umaze-imyaka-myinshi-amaguru-ye-areba-inyumauko-byagenze/

  • Umunsi Jado Castar azagerezwa imbere y’Umucamanza wamenyekanye #rwanda #RwOT

    Jado Castar usanzwe ari n’Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda mu biganiro bya Siporo, yatawe muri yombi nyuma y’uko Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abagore isezerewe muri Shampiyona ya Africa izira gukinisha abakinnyi batabifitiye uburenganzira.

    Byavuzwe ko abakinnyi bane batumye u Rwanda rusezererwa, bashakiwe ibyangombwa na Jado Castar ubu ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

    Jado Castar umaze hafi ibyumweru bibiri atawe muri yombi dore ko yafunzwe tariki 20 Nzeri 2021, ni umwe mu bayobozi muri Federasiyo utarasibaga ku kibuga ubwo iriya mikino yaberaga i Kigali yabaga mu kwezi gushize.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi agahita ajyanwa gufungirwa kuri station ya RIB ya Kicukiro, yakorewe Dosiye n’uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaje kuyishyikiriza Ubushinjacyaha buzamujyana imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021.

    Ubwo Jado Castar yatabwaga muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko hari n’abandi bayobozi muri ririya shyirahamwe bari gukorwaho iperereza ku byaha byaba bifitanye isano n’icyatumye u Rwanda ruhagarikwa muri ririya rushanwa rwari rwakiriye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Umunsi-Jado-Castar-azagerezwa-imbere-y-Umucamanza-wamenyekanye

  • Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l'Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy'imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w'imikino wa 2021-2022 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021 nibwo hasojwe imikino ya kimwe cya kane cy'irangiza mu kiciro cya Kabiri mu bagabo bahatanira gukina ikiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-2022, mu makipe ane yaraye abonye itike yo gukina iyo mikino harimo amakipe atatu y'uturere mu makipe ane yamaze kugera muri iki kiciro.

    Imwe mu mikino yari itegerejwe ni uko mu Karere ka Bugeseraikipe ya Heroes yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Vision FC, bityo amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yombi, hitabajwe penalite bityo ikipe ya Heroes Ikomeza itsinze 5 kuri 3.

    I Rugende ho ikipe ya Etoile de l'Est yari yasuye ikipe ya Rugende FC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mu mukino ubanza Etoile yari yatsinze ibitego 2-1 bituma iyi kipe yo mu karere ka Ngoma ikomeje mu kindi kiciro.

    I Rubavu Amagaju yahakuye itsinzi yo gukomeza mu kindi kiciro nyuma yo kunganya ubusa ku busa, mu mukino wari wabanje Amagaju FC yari yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe bituma igera muri 1/2 cyo guhatanira gukina ikiciro cya mbere.

    Undi mukino wabaye watanze ikipe yo kwerekeza muri kimwe cya kabiri ni ikipe ya Gicumbi FC yabigezeho itsezereye Kirehe FC ku bitego 6-2, dore mu mukino wabaye ikipe ya Gicumbi FC yanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu gihe mu mukino wabanje iyi kipe ibarozwa mu karere ka Gicumbi itsinze ibitego 5-1.

    Uko imikino yo kwishyura ya 1/4 cy'irangiza mu kiciro cya Kabiri mu bagabo yagenze:

    Kirehe FC 1-1 Gicumbi FC(2-6)
    Rugende FC 0-0 Etoile de L'est (0-1)
    Heroes FC 0-1 Vision FC (1-1,Pen 5-3)
    Vision JN 0-0 Amagaju FC (1-2)

    Uko imikino ibanza ya 1/2 izakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukwakira 2021:

    Heroes FC vs Gicumbi FC (Bugesera Stadium)
    Amagaju FC vs Etoile de L'est (Nyagisenyi Stadium)

    The post Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l'Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy'imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w'imikino wa 2021-2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gicumbi-fc-amagaju-fc-etoile-de-lest-na-heroes-niyo-makipe-yageze-muri-1-2-cyimikino-yo-gukina-ikiciro-ya-mbere-mu-bagabo-umwaka-wimikino-wa-2021-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gicumbi-fc-amagaju-fc-etoile-de-lest-na-heroes-niyo-makipe-yageze-muri-1-2-cyimikino-yo-gukina-ikiciro-ya-mbere-mu-bagabo-umwaka-wimikino-wa-2021-2022

  • Amavubi y'abagore bari munsi y'imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi itsinzwe ibitego 4-0 #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umukino wo kwishyura hagati y'ikipe y'igihugu ya Ethiopie yakiriye iy'u Rwanda mu mukino wa kabiri, warangiye Amavubi y'abari munsi y'imyaka 20 mu bagore isezerewe ku giteranyo cy'imikino ibiri, ni nyuma yaho yatsinzwe bitego 4-0 mu mukino wo kwishyura kuko n'umukino ubanza wabereye i Kigai ari uko wari warangiye.

    Muri uyu umukino wakinwe mu rwego rwo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Costa Rica , u Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda ibitego byibuze 5-0 kugriango yizere gukomeza mu ijonjorarya gatatu ry'iyi mikino.

    Ubwo uyu mukino waberaga mu gihugu cya Ethiopie, Amavubi yatangiye atsindwa igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 14 cyatsinzwe na Messay Temesgen, mbere y'uko bajya ku ruhuka ku munota wa 43 bongeye gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tourist Lemma.

    Amakipe yombi avuye ku ruhuka, nibwo iyi kipe yakatishije itike yo gukomeza mu kindi kiciro gikurikiyeho kuko ku munota wa 57 iyi kipe y'u Rwanda yongeye gutsindwa ibitego bibiri byatsinzwe na Aregash Kalsa, bityo uyu mukino urangira ari 4-0, bisanga ibindi nkabyo bari batsinzwe mu mukino ubanza.

    Gutsindwa ibitego 8-0 ku Mavubi bivuze ko basezerewe muri iyi mikino nyuma yaho mu ijonjora ribanza u Rwanda rwari rwasezereye ikipe ya Sudan yo itari yitabiriye iri jonjora ribanza ryo guhatanira itike y'igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha 2022 mu gihugu cya Costa Rica.

    The post Amavubi y'abagore bari munsi y'imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi itsinzwe ibitego 4-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yabagore-bari-munsi-yimyaka-20-basezerewe-na-ethiopie-mu-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-itsinzwe-ibitego-4-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yabagore-bari-munsi-yimyaka-20-basezerewe-na-ethiopie-mu-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-itsinzwe-ibitego-4-0

  • Timo Werner amaze gutsinda ibitego 16 byose VAR ibyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Timo Werner
    Timo Werner

    Mu mukino wahuje Chelsea na Southampton ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, nibwo uyu mukinnyi yatsinze igitego cya 16 mu bitego yatsinze ariko VAR ikabyanga.

    Ntibimenyerewe mu mupira w’amaguru ko umuntu ashobora gutsinda ibitego bingana gutya mu gihe cy’umwaka wose VAR ikabyanga.

    Timo Werner nyuma y’uwo mukino, yatangaje ko iyo atsinze igitego akishimana n’abafana hanyuma bagahita banga igitego cye bituma acika intege. Nyuma y’umukino Chelsea yakiriyemo Southampton muri wikendi ishize nabwo bikongera kumubaho, yagize ati “Ntabwo nizeraga ko bizakomeza gutya gutsinda ukishimana n’abafana hanyuma ukabona banze igitego inshuro 16 mu mwaka umwe, biragoye ariko ndakomeza.”

    Timo Werner ni Umudage ufite imyaka 25 y’amavuko akaba akina ari nka rutahizamu muri iyi ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza. Yayijemo mu mwaka ushize muri Kamena 2020 avuye mu ikipe ya Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage.

    source : https://ift.tt/3AgP71T